Abakora mu nzego z’ubuzima bemeza ko bashingiye ku mavugurura arimo gukorwa agamije kubaka ubushobozi no gushaka ibikoresho bikenewe byakwifashishwa mu gutanga serivisi zinoze z’ubuzima ko ntakabuza intego igihugu cyihaye yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushigiye ku buvuzi izagerwaho vuba.
Hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo kuvugurura inyubako z’ibitaro bisanzwe bitanga serivisi z’ubuvuzi birakomeje ndetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hagaragara inyubako nshya n’izindi ziri kuzamurwa zose zizifashishwa mu gutanga servisi z’ubuvuzi.
Si ibikorwaremezo bigezweho gusa byashyizwemo imbaraga dore ko hanagaragara ibikoresho kabuhariwe bifite ikoranabuhanga rihambaye bikoreshwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zitabonekaga mbere mu gihugu.
Dr Sendegeya Augustin ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal ashimangira ko ibi byagabanyije umubare w’abajyaga gushaka izi serivisi hanze y’igihugu.
“Uko tubibona mu kanama gafasha abantu kujya kwivuriza hanze hakoreshejwe inkunga ya Leta, hari ibintu 3 byatumaga abantu tubohereza hanze, icya mbere ni ubuvuzi bwo gusimbura impyiko, aba kabiri ni abajya gushaka ubuvuzi bujyanye n’indwara z’umutima ndetse n’abajya gushaka gahunda zo kwivuza kanseri, kuri ubu twatangiye gahunda yo guteza imbere ibyo byiciro bitatu, ntabwo navuga ko ubu nta muntu twohereza ariko uko tubibona nuko kuva dutangiye ubwo buvuzi nubwo bitamaze igihe kinini tubona ko umubare w’abo biba ngombwa ko bajya kwivuriza hanze ugenda ugabanuka bivuze ngo mu minsi iri imbere bazagabanuka kurushaho.”
Muri ibi bikorwaremezo harimo n’ibigo mpuzamahanga bitangiye kugira amashami mu Rwanda nka BIONTECH izahakorera inkingo ndetse kuri ubu bamaze kuhageza icyiciro cya mbere cy’imashini zizwi nka biontainers.
Hari kandi ikigo cya IRCAD Africa kiri hafi gufungura imiryango kiri I Masaka, n’ibindi bigo mpuzamahanga byose bishamikiye kuri uru rwego rw’ubuvuzi.
Kuri ubu hari kubakwa inyubako izibanda cyane ku buvuzi buri ku rwego rwo hejuru bisobanuye ko umurwayi asuzumwa, akavurwa ndetse akaba yanabona aho aruhukira mu gihe ategereje gukira.
U Rwanda rwihaye intego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima byugarije Umugabane wa Afurika ahanini binadindiza iterambere ry’uyu mugabane, ibi ndetse bikaba ari mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’igihugu by’umwihariko.
Tanga Igitekerezo