“opposition yo gusenya u Rwanda ntishoboka”- Mukama Abbas

img
Mukama Abbas

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukama Abbas, yavuze ko amashyaka atavuga rumwe na Leta ‘opposition’ ashaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho nta mwanya yahabwa mu Gihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024, ubwo yari mu Kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda cyagarutse ku mikorere n’imikoranire y’imitwe ya politiki ndetse n’icyerekezo kimwe mu nyungu z’igihugu n’abagituye. Yagihuriyemo na Senateri Uwizeyimana Evode na Senateri Umuhire Adrie. Mu myaka yo hambere, amashyaka menshi yijanditse muri politiki yaciyemo Abanyarwanda ibice ndetse byatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukama Abbas ubarizwa mu Ishyaka PDI yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda batashakaga amashyaka ya politiki.
Ati “RPF imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiraga Abanyarwanda ko Igihugu kitabaho kitari muri demokarasi. Abaturage bavugaga ko bashaka FPR. Abanyarwanda, abaturage basabye ko bishyirwa mu Itegeko Nshinga, babona kubyemera.’’

Yagaragaje ko Abaturage bemeye ko habaho amashyaka menshi nyuma y’uko bishyizwe mu Itegeko Nshinga. Ati “Ni uko hashyizweho ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerwa mu Rwanda.’’ Yakomeje ati: “Iyo ubona 95% bakunda FPR hari impamvu. Iyo babonye aho yavanye u Rwanda, ruba rwarasibanganye, uburyo Jenoside yateguwe u Rwanda ruba rwaribagiranye.’’ Mukama yavuze ko kuri ubu imitwe ya politiki ikorera hamwe ndetse ushaka kuvangira politiki y’Igihugu ntaho yamenera. Ati: “Kereka niba bashaka ko haza ishyaka rishaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho, ntabwo ryaza hano mu Rwanda.’’
Mukama yavuze ko abavuga ko u Rwanda nta ‘opposition’ rufite baba bibeshya kuko buri gihe itaba igamije gusenya ndetse uwabigerageza bitamuhira. Ati: “RPF n’imitwe ya politiki turi hamwe. Turasabwa no kurinda ibyagezweho. Uzanye ‘Opposition’ yo gusenya u Rwanda, Abanyarwanda baguterura ‘nabi’ bitaragera ku mitwe ya politiki. Icy’ingenzi ni ukureba icyo twiyemeje nk’Abanyarwanda, icyo tuzapfira.’’

Yavuze ko ‘Opposition’ iba igamije kubaka kuko nka Green Party na PS Imberakuri ntizibarizwa mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ariko no mu nteko abayagize batanga ibitekerezo biri mu murongo wo kubaka. Mu Rwanda hari imitwe ya politiki yemewe 11 aho ifite icyerekezo cyo gukomeza gushyira hamwe no kubaka Igihugu cyifuzwa na buri wese.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo