Brooklyn

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

Mu buzima tubamo buri tariki uko byagenda kose ibi ifite amateka yayiranze mu bihe byashize. Kuri uyu munsi 3 Nyakanga 2022 ikinyamakuru Ubuvumbuzi tugiye kubabwira bamwe mu byamamare bavutse ku matariki nk ay uyu munsi.
Brooklyn Queen
Ni umuhanzikazi w indirimbo ziri mu njyana ya rap. Yavutse ku itariki 3 Nyakanga 2005. Ubu yujuje imyaka 17. Yavukiye mu gace ka Detroit, MI. Uretse kuba azwi mu bindi bihangano , yamamaye cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yakoraga indirimbo yitwa "Keke Taught Me."

Tom Cruise
Ni umukinnyi wa filime wavutse kuri ino tariki umwaka 1962 , avukira ahitwa Syracuse, New York.lbijyane no kwamamara kwe byatangiye ubwo yagaragaraga muri filime zizwi nka : Risky Business yasohotse mu mwaka 1983 ndetse n indi y uruhererekana yitwa Mission: Impossible. Mbere yo kwinjira mu bijyanye na filime, yakuze yumva ko azaba umwigisha w ijambo ry Imana. Filime nka Outsiders, Top Gun , Born on The Fouth of July ziri mu zazamuye izina rye ku ruhando mpuzamahanga.

Corinne Joy
Ni umubyinnyi ndetse akaba yerekana n imideri. Yavutse ku itariki y uyu munsi mu mwaka wa 2007. Yujuje imyaka 15. Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
KANDA HANO WUMVE RADIO