Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko ishingiro ryo kwihuza kw’imiryango IBUKA, AERG na GAERG- AHEZA, ari ukugira ngo hahuzwe imbaraga mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko yabera isomo Isi.
Tariki 8 Ukuboza 2024, ni bwo imiryango IBUKA, AERG na GAERG yihuje ikora umuryango umwe witwa IBUKA nyuma y’igihe biganirwaho.
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yabwiye itangazamakuru ko uretse iyi miryango, hari n’indi yasabwe ko ihurizwa hamwe ariko ikaba igisuzuma iki gitekerezo cyashibutse ku kuba hari ibikorwa yari ihuje, bityo ikaba yihuje ngo birusheho kunozwa.
Yagize ati “Iyi miryango yose yari ifite ibikorwa birebana no kwibuka, gufasha abarokotse Jenoside ndetse n’ibijyanye n’ubutabera. Ubu rero tugiye kubikomeza, tubihurize hamwe. Nta gikorwa kizatakara, ahubwo tuzarushaho kubivugurura kurushaho.”
Dr Gakwenzire yanavuze ko Umuryango IBUKA uhuriza hamwe IBUKA, AERG na GAERG- AHEZA, uzaba ugizwe na komisiyo 4 zizaba zishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu byemezo byawo n’ibindi bikorwa ugiramo uruhare, bityo ko nta mbogamizi izaba mu gukurikirana ibyakorwaga n’iyi miryango itarihuza.
Yagize ati: “Ari ibitekerezo, ari ibikorwa, ari ababishyiraga mu bikorwa, abo bose twakomeje gukorera hamwe, buri wese tukamushyira mu ishami bikwiye kugendana.”
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, washinzwe mu 1995, ufite intego yo kubaka amahoro, gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutegura ibikorwa bijyanye no kwibuka.
Nyuma y’umwaka umwe gusa mu 1996, havutse Umuryango AERG, washinzwe n’abanyeshuri 12 bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma igenda yaguka.
GAERG yashinzwe mu 2003 n’abahoze ari abanyeshuri bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside, guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Tanga Igitekerezo