Abasura Pariki y’Akagera bakomeje kwiyongera

img

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko umubare w’abayisura wiyongereye cyane muri uyu mwaka wa 2024, aho abenshi bakururwa n’Intare zayizanywemo kuva mu mwaka 2015.

Imwe mu nyamanswa zikurura ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera ni Intare.
Mu mwaka wa 2000 nibwo Intare ya nyuma yapfuye mu zahose muri iyi Pariki, mu 2015 iyi Pariki yongeye gucirira izindi Ntare 7 zirimo ingabo 2 ndetse n’ingore 5 ziturutse muri Afurika y’Epfo.

Jean Paul Karinganire, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri iyi Pariki avuga ko izi Ntare 7 zinjijwe zaje kororoka ubu zikaba zimaze kuba 60.
Intare ziri mu nyamaswa 5 za mbere zikurura ba mukerarugendo benshi muri Pariki y’Akagera izi zikaba zikunze kwitwa big five mu ndimi z’amahanga.

Izindi akaba ari Ingwe, Inkura, Imbogo ndetse n’Inzovu.
Abazisura bavuga ko ari ibintu badakunze kubona iwabo, nk’uko Claudette Raye na Gabriel Doulcet baturutse mu Bufaransa babivuga.

Bagira bati: “Twahoze dushaka gusura u Rwanda kuva tukiri bato, rero nyuma twafashe icyemezo cyo kuza ndetse tuboneraho no gusura n’ibindi bice by’u Rwanda.”
Mu mpera z’ukwezi kwa 11 muri uyu mwaka, Pariki y’Akagera yakiriye abakerarugendo 51,532, muri bo 25,607 akaba ari Abanyarwanda.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

img

img

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo
Dukurikire