2024-12-19
Mu gihe tariki 25 Ukuboza hirya no hino ku isi ingeri z’abantu benshi baba bizihiza umunsi mukuru wa Noheli ufatwa nk’ivuka rya Yesu Kristo, Hoteli iherereye mu murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, Martins Expert Home by’umwihariko yifatanya n’abana ndetse n’ababyeyi babo muri ibi byishimo bidasanzwe. Muri uyu mwaka wa 2024 bateguye umunsi mukuru witwa “Merry And Bright Christmas”.
Ubwo hazaba haba ibi birori hateganyijwe ibikorwa byinshi byose bigamije gusigira abana ibyishimo n’urwibutso mu buzima bwabo.Muri byinshi byateguwe twavugamo nko gukorerwa ice cream,imitobe y’imbuto, ibikinisho byo kwidagaduriramo, gusigwa amarangi n’abanyabugeni babigize umwuga,guhabwa impano, kwifotoza n’ibindi.
Muri iki gihe abana bari mu biruhuko, ni byiza ko berekwa urukundo n’ababyeyi banabafasha kwidagadura mu buryo butandukanye. Hoteli ya Martins Expert Home uretse ibi birori yateguye, isanzwe itanga serivise nyinshi zirimo amacumbi meza, aho gufatira amafunguro ndetse n’aho gukorera ubukwe n’indi minsi mikuru(Event Halls). Ku yandi makuru washaka kumenya nimero wanyuraho ubaza ni +250 789 678 633.
Copyright ©2018 - 2025
Tanga Igitekerezo