Uburyo bushya bwo guhamagara bidasabye umunara

img

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bagiye gutangira kujya bahamagarira aho bari hose ku Isi bidasabye ko baba bafite ihuzanzira (network) isanzwe itangwa n’iminara yo ku butaka.
Ibi bizashoboka kubera ikoranabuhanga ry’ikigo cya Starlink gitanga internet yihuta hifashishijwe ibyogajuru, rizahuza telefoni zisanzwe n’ibyogajuru biri mu isanzure, ku buryo zizajya zibasha gukora ibikenera ‘network’ kabone n’ubwo ntayo ku butaka zifite.

Iri koranabuhanga ryubakiwe cyane cyane gukoreshwa ahantu hatagerwa n’ihuzanzira ritangwa n’iminara isanzwe.
Komisiyo ya Amerika ishinzwe kugenzura itumanaho, FCC [Federal Communications Commission], yamaze kwemerera Sosiyete y’itumanaho ya T-Mobile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutangira gutanga iyi serivisi.

Ntiharamenyekana neza niba n’iyi serivisi izahita itangira gutangwa mu bihugu bya Afurika, ariko bimwe mu byasabwa kugira ngo ihakoreshwe, harimo no kuba Starlink igomba kuba ifite uburenganzira bwo gukorera mu gihugu runaka cyo kuri uyu Mugabane.
Kugeza ubu, Starlink imaze kubona uburenganzira bwo gukorera mu bihugu 16 bya Afurika, birimo Nigeria, Zimbabwe, u Rwanda n’ibindi. Ibi ariko ntibivuze ko iri koranabuhanga rizahita rihagera kuko ubu ho hakoreshwa ‘network’ isanzwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko mu mwaka wa 2023, Ikigo cya Starlink, cyari kimaze kugira abafatabuguzi 3.448 mu Rwanda gusa.
Mu gukwirakwiza internet yayo hose, ubu Starlink ikoresha ibyogajuru hafi 6.000 mu isanzure mu birometero hagati ya 550 na 643 uvuye ku Isi, ahitwa muri ‘Low Earth Orbit’ [LEO]. Intego ni ukugeza ku byogajuru 12.000 mu Isanzure.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo