Abanye-Congo batuye mu Mujyi wa Goma batangiye guhungira mu Rwanda bitewe n’imirwano iri gusatira uyu mujyi ishyamiranyije Ingabo za RDC, FARDC n’Umutwe wa M23.
Kuva mbere ya saa Sita kugeza saa 15:00, isaha imipaka ihuza u Rwanda na RDC ifungiraho, ku mupaka munini wa Grande Barrière hari urujya n’uruza rwa bamwe mu Banye-Congo binjira mu Mujyi wa Rubavu.
Abaganiriye na RBA bavuze ko bafite ubwoba bw’imirwano iri gusatira Umujyi wa Goma, ari yo mpamvu bahungishije imiryango yabo mu gihe bagitegereje kureba aho ibintu bigana.
Abanye-Congo bageze i Rubavu bagaragaje ko bari guhungira mu miryango yabo, abandi bakajya gucumbika muri hotel n’amacumbi atandukanye.
Nubwo imirwano ikomeje gusatira Umujyi wa Goma ndetse n’amajwi y’amasasu akomeje kumvikana no mu Mujyi wa Rubavu, ibikorwa bitandukanye byakomeje nk’ibisanzwe mu Karere ka Rubavu ku buryo n’abaturage b’u Rwanda bambutse bajya gukorera i Goma.
Abaturage bavuga ko imirimo yabo yakomeje nk’ibisanzwe kuko ntacyo bikanga bizeye ko umutekano w’igihugu urinzwe.
Ku rundi ruhande ariko ubuzima busa n’ubwahagaze muri Goma kuko amashuri yafunze, amasoko ntari gukora neza, ndetse urusaku rw’imbunda ni rwinshi.
Nubwo hari abatangiye guhunga, ntabwo ari benshi ugereranyije umubare w’abatuye Goma. Abashoferi ba Taxi Voiture babatwaye uhereye mu masaha yo ku manywa, bavuga ko abinjiye mu Rwanda berekeje mu byerekezo bitandukanye.
Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri Goma hafi y’u Rwanda bakomeje imirimo yabo nk’ibisanzwe, gusa icyo birinze ni ukugera kure.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abaturage kwigengesera muri ibi bihe Goma iri gusatirwa n’intambara.
Yavuze ko kugeza ubu nta mpunzi barakira, abageze mu Rwanda binjira mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko igihe ibintu byakomeza kuba bibi hakaza impunzi nyinshi biteguye kuzakira.
Kugeza ubwo hakorwaga iyi nkuru, imirwano ishyamiranije Umutwe wa M23 n’Ingabo za FARDC n’indi mitwe irakomeje mu kibaya gihuza u Rwanda na RDC no mu bindi bice biri mu marembo y’Umujyi wa Goma.
M23 iri kugenzura ibice bikikije Umujyi wa Goma birimo Minova na Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo yatangaje ko iri kuwuganamo ngo ibohore abawutuye ndetse yabasabye kwitegura kuyakira neza.
Tanga Igitekerezo