Abacanshuro b’Abanyaburayi bakoreshwaga na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, mu kurwanya Umutwe wa M23 bageze mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025.
Bakigera ku mupaka aba bacanshuro biganjemo abaturuka muri Romania, babanje gusakwa nyuma bakirwa n’abashinzwe kwakira abinjira n’abasohoka.
Binjiye bari ku mirongo mbere y’uko binjizwa muri bisi zabugenewe, zabagejeje mu Mujyi wa Kigali.
Abacanshuro bagera ku 2000 baturuka mu Burasirazuba bw’u Burayi bifashishijwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya abaturage bayo ari bo M23, Umutwe ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.
Nyuma yo kuzenguruka Umujyi wa Goma no gutanga igihe ntarengwa cyo kuba bashyikirije intwaro MONUSCO, aba bacanshuro ni bamwe mu bishyikirije ingabo za Loni nk’uko byasabwe na M23.
Biteganyijwe ko aba bacanshuro bahita berekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho bava basubizwa mu bihugu byabo.
Aba bacanshuro barwanaga ku ruhande rwa RDC ni abo muri Romania. Banyuze mu Rwanda bavuye mu Mujyi wa Goma nyuma yo gusabirwa inzira ndetse M23 ikabyemera.
Umutwe wa M23 umaze iminsi itatu uri kugenzura Umujyi wa Goma nyuma yo gutangaza ko yawufashe. Kuva uwo munsi yatangaje ko ikirere cya Goma gifunze, inahagarika ibikorwa byose bibera mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 yanasabye abatuye Umujyi wa Goma gutekana kuko umujyi wabohowe kandi biri ku murongo.
Mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umuvugizi w’ umutwe wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje ifatwa ry’Umujyi wa Goma.
Yagize ati “Turasaba abatuye i Goma gutuza. Kubohora uyu mujyi byarangiye neza kandi ubu ibintu biri ku murongo.”
Tanga Igitekerezo