Abahanzi bazitabira bahamya ko imyiteguro yose bayishoje, igisigaye ni ukuza kwiyereka abakunzi babo babataramira

Abahanzi b’ibyamamare mu gitaramo kizamara iminsi ibiri I Rubavu

Mu Karere ka Rubavu hateguwe igitaramo cyo gusoza umwaka wa 2025 no kwinjiza abantu mu wundi mushya wa 2026 cyitwa "Rubavu New Year Celebration". Ni ibirori biteganyijwe ko bizamara iminsi ibiri abantu bishima, bafata ibyo kurya , ibyo kunywa ndetse banataramirwa n’abahanzi b’indirimbo batandukanye. Ku bufatanye bwa Texas 4 Kitoko Hammers na Hoteli ya Martins Expert Home nibo bateguye iki gitaramo kigamije gufasha Abanyarwanda kwishimira ibyiza byagezweho ndetse n’umutekano bafite bitumye basoza umwaka bari amahoro.


Aganira n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Niyonsenga Sanctos Germain, umwe mu bari gutegura iki gikorwa yavuze ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo gutanga ibyishimo kandi ko bizajya bibaho buri mwaka. “Twahamagaye abahanzi b’ingeri zitandukanye hirya no hino mu gihugu utibagiwe n’abaha ngaha iwacu Rubavu, mu ntumbero yo gutanga ibyishimo ku baturage no kubafasha kubona aho basohokera ku munsi mukuru nk’uyu wa bonane.” Niko Germain yavuze. Abahanzi byitezwe ko bazaririmba muri iki gitaramo kizabera muri Hoteli ya Martins Expert Home iherereye ku Nyundo ho mu Karere ka Rubavu (Hoteleri) harimo:Mico The Best, Senderi ,Theo Bosebabireba,Young Grace, The Same Abiru, N T ziyo, Mr Giant ndetse n’itsinda ry’abacuranzi ryitwa Global Music Band. Dj Chris benshi bakunze kwita Kinya, niwe uzaba uvanga imiziki igezweho mu gususurutsa abazitabira; Mu gihe mugenzi T-Blaise ariwe uzaba uyoboye igitaramo ndetse anahamagara abaririmbyi ku rubyiniro.

Eric Senderi ngo yishimiye kugaruka mu Karere ka Rubavu

Icyo aba bose bahurizaho ni ugutanga ibyishimo ku bakunzi babo cyane ko imyiteguro nkenerwa yose bamaze kuyikora ahubwo bakaba bategereje umunsi w’igikorwa. Ibisabwa kugira ngo witabire iki gikorwa ni ukwishyura amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda(2000). Ku wifuza kumenya andi makuru yisumbuye yabariza kuri nimero ya telephone igendanwa +250 789 678 633 na +250 784 036 262. Hoteli ya Martins Expert Home igiye kwakira ino minsi mikuru,ubusanzwe ni ahantu nyaburanga hatangirwa serivise nziza zinyuranye nko gutanga ibyumba byisanzuye byo kuraramo,icyumba kigari(salle) cy’ubukwe n’indi minsi mikuru,aho gufatira ibyo kunywa, aho kurira ndetse n’ubusitani bugari bwo kwifotorezamo.

Theo Bosebabireba nawe azaba ahari ndetse ngo afitiye abakunzi be agaseke
Young Grace uri mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda, nawe yishimiye kugaruka ku ivuko agatarama
Itsinda rya The Same Abiru rizaba riri mu rugo naryo ryakereye iki gitaramo cyo gusoza umwaka