Honosolution Studio – Printing, Photography, Videography, Graphic Design & Branding i Rubavu, Gisenyi

Honosolution Studio ni imwe muri studio zikora kinyamwuga kandi zigezweho ikaba iherereye mu mujyi wa Gisenyi ,Rubavu.Itanga serivise zinoze kandi zigezweho mu bijyanye na printing, photography, videography, graphic design na branding. Mu murongo wayo igamije gufasha abantu ku giti cyabo, ibigo n’imiryango kugaragaza no kwamamaza ibikorwa byabo mu buryo bugezweho, bwiza kandi bw’umwuga. Ikorera aho wifuza hose mu karere ka Rubavu no hirya no hino mu Rwanda, ishyira imbere ubuziranenge, kwizerwa no gutanga serivise ku gihe.

Muri Honosolution Studio, bakora printing z’ubwoko bwose zikozwe mu buryo bugezweho kandi burambye. Aha twavuga nko gucapa ubutumire (invitations) bw’ubukwe, ibirori n’inama, ibitabo, brochures, magazines, flyers, posters, banners(ibyapa binini) na carte de visite(amakarita). Hiyongeraho kandi kwandika no gucapa ku myenda nka t-shirts, amashati, amakoti, casquettes n’imyambaro y’akazi. Ku bijyanye na photography, bakora amafoto y’umwuga arimo amafoto y’ubukwe, iminsi mikuru, passport & muri studio imbere n’amafoto yo kwamamaza. Muri videography(Gufata no gutunganya amashusho), bafasha abantu gufata kandi bakanatunganya amashusho y’ibirori, ubukwe, inama n’amashusho yo kwamamaza ubucuruzi, harimo videwo ngufi z’imbuga nkoranyambaga . Ku ruhande rwa graphic design bakora ibirimo logo , flyers, posters, banners, ibyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga n’ibyo gutwaramo ibicuruzwa, byose bigamije gufasha abakiliya kugaragara neza no kumenyekana.

Printing ikorewe muri Studio ya Honosolution igaragara neza kandi iraramba ku buryo abakiriya bahako

Indi serivise yihariye uhasanga ni branding, aho bafasha abakiliya kubaka ikirango gikomeye kuva ku ntangiriro. Branding yaho ikubiyemo guhanga logo, guhitamo amabara n’imyandikire y’ikigo (brand identity) no gushyira ikirango ku bikoresho bitandukanye nk’imyenda, ibikoresho byo mu biro n’ibyamamaza. Branding ifasha ubucuruzi kumenyekana, kwizerwa no gutandukana n’abandi ku isoko ry’umurimo. Ikibaranga muri Honosolution Studio ni ubunyamwuga, guhanga udushya, kwita ku mukiliya no gutanga umusaruro urenze ibyo yiteze. Ukeneye printing nziza, amafoto n’amashusho y’umwuga cyangwa branding ikomeye? Ntutindiganye kwandikira Honosolution Studio uyu munsi kuri telefoni: 0780 873 740 na email: honosolutionstudio@gmail.com.