
Kuvura umwana uri mu nda - Impinduka nshya mu buvuzi bw’u Rwanda
U Rwanda rwakoze ibishoboka mu gukurikirana ubuzima bw’umugore utwite no mu kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’abagore bapfa babyara, binyuze mu buryo butandukanye.
Byakozwe binyuze mu gukurikirana abagore batwite hakiri kare, kugera kwa muganga ku gihe n’ibindi ku buryo ubu u Rwanda rugeze ku rugero rwo kumenya indwara izibasira umwana, inda ye ikiri ku mezi atatu gusa.
Ubu mu Rwanda imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga biri ku kigero cya 95%, impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi 100, bavuye ku 1070 bariho mu myaka ya 2000.
Ubu abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 ku 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.
U Rwanda nk’ibindi bihugu rwihaye intego ko mu 2030 nibura izo mpfu zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera kuri 70 uretse ko n’iyo baba zeru byaba akarusho.
Ubu rufite inzobere mu buvuzi zirenga 140, ndetse mu myaka ine iri imbere hazaba barenga 200 mu gihe nta we ubuze ubuzima, binyuze muri gahunda yo kwigishiriza izi nzobere mu bitaro byigisha.
Mu bamaze kuminuza muri uru rwego, harimo na Dr Nshimiyumuremyi Emmanuel, usanzwe ari inzobere mu ndwara z’abagore, yongeyeho n’ibyo gukurikirana umugore utwite mu buryo butomoye (Maternal-Fetal Medecine).
Dr. Nshimiyumuremyi yize mu Rwanda, ajya mu Bwongereza, Vietnam na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amasomo afasha umuntu kumenya ibyago umwana ukiri mu nda yazagira bikiri ku mezi atatu, bigakosorwa agakira.
Ati “Birimo nko kugira umuvuduko w’amaraso. Tubibonye ku mezi atatu dushobora kubirwanya hafi kuri 90%. Niba ari abantu 10 bashobora kubigira icyenda turabafasha ntibazabigire n’umwe yafata imiti neza akabaho. Uyu muvuduko w’amaraso ni wo wa gatatu mu byica abagore benshi.”

Ni ikibazo gishobora kwangiza impyiko z’umubyeyi, kuko ashobora kuvira mu mutwe, umubyeyi agapfana n’umwana we n’ibindi.
Kugeza uyu munsi abamaze kurangiza muri ayo masomo ni batanu. Barimo batatu bigiye mu Bwongereza na babiri barimo na Dr Ns

Ni umushinga mu gihe gito kiri imbere uzaba watangijwe muri CHUK ku buryo na ba bana baba bafite ubumuga bazajya bapimwa, ibisubizo bijyanwe muri Laboratwari, bafashwe na mbere y’uko bavuka.
Dr. Nshimyumuremyi yashimangiye ko nyuma yo gupima hazaj
Tanga igitekerezo