Brooklyn

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

Mu buzima tubamo buri tariki uko byagenda kose ibi ifite amateka yayiranze mu bihe byashize. Kuri uyu munsi 3 Nyakanga 2022 ikinyamakuru Ubuvumbuzi tugiye kubabwira bamwe mu byamamare bavutse ku matariki nk’ ay’ uyu munsi.
Brooklyn Queen
Ni umuhanzikazi w’ indirimbo ziri mu njyana ya rap. Yavutse ku itariki 3 Nyakanga 2005. Ubu yujuje imyaka 17. Yavukiye mu gace ka Detroit, MI. Uretse kuba azwi mu bindi bihangano , yamamaye cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yakoraga indirimbo yitwa "Keke Taught Me."

Tom Cruise
Ni umukinnyi wa filime wavutse kuri ino tariki umwaka 1962 , avukira ahitwa Syracuse, New York.lbijyane no kwamamara kwe byatangiye ubwo yagaragaraga muri filime zizwi nka : Risky Business yasohotse mu mwaka 1983 ndetse n’ indi y’ uruhererekana yitwa Mission: Impossible. Mbere yo kwinjira mu bijyanye na filime, yakuze yumva ko azaba umwigisha w’ ijambo ry’ Imana. Filime nka Outsiders, Top Gun , Born on The Fouth of July ziri mu zazamuye izina rye ku ruhando mpuzamahanga.

Corinne Joy
Ni umubyinnyi ndetse akaba yerekana n’ imideri. Yavutse ku itariki y’ uyu munsi mu mwaka wa 2007. Yujuje imyaka 15. Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
KANDA HANO WUMVE RADIO

WhatsApp

Abakoresha WhatsApp mu byishimo ku mpinduka zakozwe

WhatsApp ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe n’ ingeri zose hirya no hino ku isi. Uru rubuga bigaragazwa n’ ibyegeranyo bitandukanye ko ku munsi billion 100 z’ ubutumwa zoherezwa hirya no hino mu bantu batuye isi. Kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2022 habaye impinduka z’abantu bashobora guhurira mu itsinda rimwe aho babaye 512. Ingingo yishimiwe bikomeye n’ ingeri nyinshi zihurira kuri uyu muyoboro. WhatsApp ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga nyinshi zifitwe na Meta , yahoze yitwa Facebook,Inc, rukunzwe n’ abantu benshi ku isi aho babasha kuganira binyuze mu majwi ,amashusho ndetse n’ ubutumwa bwanditse.

Ubwo uru rubuga rwatangiraga mu mwaka wa 2009, uwabaga ashinze itsinda (group) yemererwaga kurishyiramo abantu 256 gusa. Ibi ni bimwe byinubirwaga n’ abantu benshi kuko hari ubwo bifuzaga kurenza uyu mubare ariko bikanga.

Kongera umubare w’ abahurira mu itsinda ni bimwe mu mpinduka nyinshi Meta ivuga ihishiye abakoresha imbuga zayo kugira ngo bakomeze kuryoherwa no kunyurwa na serivise batanga.

Imbuga nka Facebook, Instagram , Messenger, WhatsApp, Oculus, Mapillary, Workplace, Portal na Diem zifitwe na Meta yashinzwe na Mark Zuckerberg mu mwaka wa 2004.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Kwigisha urubyiruko

Martyr Bab-Rubavu: Urubyiruko rwasabwe gukomera mu Kwemera

Báb wavutse yitwa Sayyed Alí Mu?ammad Shírází , yavutse ku itariki 20 Ukwakira 1819. Yavukiye i Shiraz ho muri Iran. Yishwe arashwe n’ abasirikare, ahowe Imana ku itariki 9 Nyakanga 1850. Uyu nguyu mu idini ry’ Ababaha’ i afatwa nk’ umuntu ukomeye cyane kuko iri zina rye Bab risobanuye irembo. Uyu kubaho kwe kwateguraga ukuza no kubaho kw’ Intumwa y’ Imana Bahá’ u’ lláh.

Tariki icyenda z’ Ukwezi kwa Nyakanga buri mwaka ku isi hose Ababaha’ i bibuka banazirikana iby’ uru rupfu rwa Bab.
Mu Karere ka Rubavu Ababaha’ i baho nabo bateranye bongera kwibukiranya iby’ amateka ye ndetse banatanga inyigisho zishimangira ko buri wese akwiye gukomera mu Kwemera kugira ngo isi ibe nziza. Aha niho bahereye bahamagarira urubyiruko gufata iya mbere mu guhamya ukuri n’ Ukwemera bafite bashize amanga.Ibi birahura neza n’ uko Bab nawe yitangaje ndetse atangira gukorera Imana ari umusore muto.

Ababaha’ i ba Rubavu bamaze iminsi bakora ibiterane byatangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2022 bigamije kwereka abantu inzira nyakuri, gukorera Imana no kwimakaza umuco wo kubana mu mahoro.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Umuhanzi Rwirangira

Rwirangira ahatanye muri Tanzania Music Awards

Umuhanzi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira ahatanye n’abahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihembo bya Tanzania Music Awards.


Alpha Rwirangira ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba aho ahanganye n’abahanzi barimo Eddy Kenzo, Ali Kiba na Sauti Sol.


Uyu mugabo yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2009 ubwo yegukanaga irushanwa rya Tusker Project Fame Season 3, azwi mu ndirimbo yakoranye n’ibyamamare nka A.Y ndetse na Bebe Cool zakanyujijeho mu Karere.

Ibi bihembo si ubwa mbere abyitabiriye kuko mu mwaka wa 2011, indirimbo ‘Songa Mbele’ yakoranye na A.Y yahatanye muri ibi bihembo.

Yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo amaze iminsi atagaragara cyane mu muziki atari kure yawo kuko ari gutegura album yise ‘Wow’ iriho indirimbo zihimbaza Imana gusa.
Alpha Rwirangira uhatanye muri Tanzania Music Awards aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Mengi’ mu mezi icumi atambutse.
Reba indirimbo NIMENGI ya Rwirangira

Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye

Abapasiteri 2 bafunzwe kubera ubujura

Burundi: Abantu batatu barimo Abapasitori babiri bafashwe n’inzego z’umutekano bashinjwa kwiba abaturage arenga miliyari y’amafaranga akoreshwa mu Burundi.

Ijwi rya America dukesha iyi nkuru rivuga ko ku wa Kabiri, Polisi ya kiriya gihugu yeretse Abanyamakuru abagabo batatu barimo Abapasiteri babiri bafatanywe amafaranga y’Amarundi arenga miliyari.

Polisi y’u Burundi ivuga ko ariya mafaranga yibwe abantu 400 hakoreshejwe amayeri.
Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye yasabye abaturage bibwe muri ubwo buryo bw’amayeri kwegera inzego z’ubutabera (parquet) mu Mujyi wa Bujumbura kugira basubizwe amafaranga yabo.

Ubujura bukoresheje amayeri ngo butera intambwe mu Mujyi wa Bujumbura aho babeshya abantu ngo babahe amafaranga bazabungukira andi menshi.

Polisi y’u Burundi isaba abaturage kuba maso. Abibwe ariya mafaranga ngo ni ab’i Bujumbura no mu Ntara za Cibitoke na Ngozi.

Ijwi rya America rivuga ko mu mpera z’umwaka ushize, hari abantu benshi baregeye inkiko bavuga ko bibwe muri ubwo buryo bwo gutanga amafaranga biteze inyungu y’umurengera.

Nyuma yaho, amashyirahamwe menshi akora bene ibyo bikorwa yarafunzwe n’abayayobora barafungwa. Bashinjwe kwiba bakoresheje amayeri.

inkomo

Uko inkomo itera akabariro

Ni byinshi biba mu buzima n’imibereho y’inyamaswa, ariko bimwe ntitubimenye kuko tudakunze kuzibona kenshi. Kugira ngo zibeho ndetse zororoke, na zo zikenera guhura hagati yazo zigahuza ibitsina (gutera akabariro). Iziri muri aya mafoto zitwa inkomo, muri Pariki ya Nyungwe ziri muri icyo gikorwa.

Inkomo ishobora kubaho mu gihe cy’imyaka 20. Inkomo kandi bavuga ko zibyara kuko zifitanye isano ya bugufi n’umuntu. Umubare zitera akabariro ku munsi ngo biterwa n’umubare w’ingabo zirimo kuko umuryango ugiramo ingabo nyinshi kandi zigasaranganya abagore.

Ikindi wamenya kuri izi nyamaswa, ni uko ingore ari yo isanga ingabo, atari ingabo ihitamo ingore. Inkomo ihaka amezi atandatu ikonsa umwaka n’igice, ari yo mpamvu hagati y’imbyaro n’indi habamo imyaka ibiri.

Izi nyamaswa kandi ngo ntizinywa amazi mu migezi, ahubwo zitungwa n’ayo zikura ku mababi no mu mbuto zirya.

Abari mu irushanwa rya Rudasumbwa

Abasore b’intarumikwa bakomeje mu irushanwa rya Rudasumbwa w’u Rwanda 2022

Ijonjora rya Rudasumbwa w’u Rwanda 2022 ryasize abasore 77 ari bo bakomeje mu cyiciro gikurikiraho.

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya mbere, ijonjora ry’ibanze ryahereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu mpera z’icyumweru gishize aho abasore 5 ari bo Rukundo Dismas [Nimero 9], Gatsinzi Didier [Nimero 16], Mutanga Francis [Nimero 11], Mugisha Faustin [Nimero 27], Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5]

Ababonye amahirwe yo guhatanira ikamba rya Rudasumbwa 2022, mu Ntara y’Uburengerazuba ni 8 ari bo Jimmy Mugunga, Jean Pierre Musafiri, Moise Iradukunda, Dr James Muhumuza, Patrick Ndayisaba, Yassin Hamiid, Boize Mugisha na Venant Twagirimana.
Intara y’Amajyaruguru ikaba izahagarirwa nayo n’abahungu 7, Rukundo Manzi Jonathan, Ngabo Jules Maurice, Amani Patient, Patrick Murego, Tuyishime Fils Valentin, Mahoro Rwego Yves na Nibamwe Théogene.
Tariki ya 28 Werurwe hari hatahiwe Intara y’Amagepfo, abasore 9 nibo banyuze imbere y’akanama nkemurampaka ariko 5 nibo bakomeje ari bo; Ntirushwa Eric, Nshuti Jonathan, Rwagasore Cedrick, Kayiranga Patrick na Derick Rukundo.
Iri jonjora ryasojwe ku wa 29 Werurwe 2022 mu Mujyi wa Kigali.

Ariel Wayz na Juno

Ntabwo Ariel yigeze aba umukunzi wanjye – Juno Kizigenza

Umuhanzi nyarwanda, Juno Kizigenza avuga ko atigeze akundana na Ariel Wayz bigeze kukanyuzaho bikavugwa ko bari mu munyenga w’urkundo. Muri 2021 nibwo Juno Kizigenza na Ariel Wayz baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto ndetse n’amashusho basomana, byahise bishimangira ko aba bombi baba bari mu rukundo.

Ntibyaje kurangira neza kuko mu ntangiriro za Mutarama 2022 Ariel Wayz yashyize hanze ibiganiro bye by’ibanga yagiranye na Juno Kizigenza amushinja ku muca inyuma.
Juno aheruka gusohora indirimbo ye ‘Urankunda’, aba aririmba agaruka ku mukobwa uba umukunda ariko we akaba ashaka kubitwara gake, Juno Kizingenza yahamije ko ari inkuru mpamo.
Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, agira ati “Niba Imana izi ibyo dusaba mu mutima nta kuyishyura sinzi impamvu wowe ikuvuna, mu butayu ejo mu migezi wenda ntabwo nzi iyo bigana mbirora kenshi bikambabaza, urarira kenshi ugasakabaka Wayezu wanjye bikambabaza.”
Muri iki gitero aho aririmbamo ‘Uwayezu’, benshi bazi inkuru ye y’urukundo rwe na Ariel Ways [Uwayezu], yahamije ko ari we yaririmbaga.
Agaruka kuri iyi nkuru y’iyi ndirimbo, yavuze ko n’ubundi batakundanaga, gusa bashwanye bari batangiye gukundana.
Ati “Hari umukobwa twacuditse. Ntabwo twakundanye twagiranye undi mubano, yari inshuti yanjye nziza hanyuma biza kuzamo ibintu byo kwiyumvanamo ariko biza kurangira bitaranatangira, twasangiye ubusa twitana ibisambo. Ni uko nza kugira kugira igitekerezo cy’iriya ndirimbo.”
“Ntabwo Ariel yigeze aba umukunzi wanjye, yahoze ari inshuti magara, yari umuhanzi mugenzi wanjye, twahuriraga muri byinshi no mu buzima busanzwe.”
Yakomeje kandi avuga ko uyu mukobwa avuze ikintu gikomeye ku buzima bwe kuko hari itafari yashyize ku rugendo rwe rwa muzika. Ati “Ariel avuze ikintu gikomeye ku buzima bwanjye, indirimbo twakoranye niyo ndirimbo ikomeye ku buzima bwanjye iruta n’izanjye bwanjye urumva ko ari intambwe ikomeye yamfashije gutera mu rugendo rwanjye rw’umuziki kandi yanambereye inshuti nziza.”

Agaruka ku kintu cyatumye barekana, yagize ati “Hari ugera ugasanga imiterere y’umuntu ntuyikunze cyangwa hari ibyo mutumvikanaho ukavuga ngo reka nkomeze ibyanjye tuzahurira imbere cyangwa ntituzahure.”
Yavuze ko muri 2020 nibwo batangiye kuba inshuti, 2021 baba inshuti magara nubwo bitaje gutinda baza gutandukana urukundo rutarakomera.
Juno Kizigenza ashimangira ko ubu nta mukunzi afite aho amaze amezi 4 ari wenyine, akaba arimo ashaka kureba ko yabona umukobwa bahuza.

Uburyo bushya mu ngendo

Rwanda:Hatangijwe uburyo bushya bwo gutembereza ba mukerarugendo

Ikigo Royal Balloon Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Pariki y’Igihugu y’Akagera, cyatangije uburyo bufasha ba mukerarugendo kwitegereza ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera bari mu kirere, mu mipira itwarwa n’umwuka ushyushye izwi nka Hot Air Balloon.

Ni igikorwa cyitezweho gukurura ba mukerarugendo no kongera igihe bamara mu gihugu. Ubu buryo bwatangijwe, ni ubwa mbere butangiye gukoreshwa mu Rwanda.
Royal Balloon Rwanda izaba ikoresha imipira ibasha kureremba mu kirere, ishobora kugendamo hagati y’abantu 4 kugeza kuri 6. Izi ‘balloons’ zishobora kuzamuka mu kirere ku butumburuke buri hagati ya metero ijana na metero 1000, ni ukuvuga kilometero imwe hejuru ya pariki.
Mu bijyanye n’ubugenge, umwuka ushyushye ujya hejuru y’ukonje, ari na yo mpamvu iyi mipira ibasha kuzamuka.
Ubu buryo bufasha ba mukerarugendo kurushaho kuryoherwa n’ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibonekamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afuruka (Big Five), zirimo Inzovu, Inkura, Intare, Ingwe n’Imbogo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye gufatanya na Royal Balloon Rwanda mu kongera ibishobora gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda.
Ati “Twishimiye gufatanya na Royal Balloon mu gukomeza kubaka ubufatanye bushya no koroshya ishoramari mu rwego rw’ubukerarugendo, kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by’abadusura ari nako bitanga umusanzu urambye mu kubungabunga ibidukikije.”
Umuyobozi wa Royal Balloon Rwanda, Atilla Turkmen, na we yavuze ko bashimishijwe no gufatanya na Akagera Management Company mu gutangiza iki gikorwa kizajya gifasha benshi basura Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Yagize ati “Uru ni urugero rwiza rwo kubungabunga ibidukikije bishobora guhindura ahantu ndetse n’abahaturiye. Mu bunararibonye dufite busaga imyaka 30, turashaka kugendana n’u Rwanda mu cyerekezo kirambye rufite mu bukerarugendo. Twiringiye ko mu gutangiza iki gikorwa gishya cy’ubukerarugendo, tuzunganira imbaraga zishyirwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi bigateza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.”
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ladis Ndahiriwe, na we yashimangiye ko ubu buryo bushya buzafasha abasura pariki kuryoherwa n’imirambi iyigize, bikongera amafaranga Pariki yinjiza.
Yagize ati: "Ubu buryo bwo gutembereza abantu mu kirere buzaha abantu kunezezwa n’ibyiza nyaburanga bitatse Akagera birimo imirambi myiza. Bizarema imirimo mishya n’uburyo bwo kwinjiza amafaranga azagira uruhare no kuzamura imibereho y’abaturage. "

Royal Balloon Rwanda ni ishami ry’ubukerarugendo rimaze imyaka irenga 30 rikorera muri urwo rwego. Ni ikigo gifite amahoteli menshi muri Turikiya, kikanagira ibikorwa nk’ibi bifasha ba mukerarugendo muri pariki zo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Musanze

Ihere ijisho umujyi wa Musanze mu gihe cy’umugoroba

Umujyi wa Musanze ukomeje kugaragaza umuvuduko w’iterambere. Ni umwe mu mijyi yunganira Kigali, ukaba by’umwihariko uzwiho kuba umujyi uherereye mu gace karangwamo ubukerarugendo, dore ko uyu mujyi witegeye imisozi ibereye ijisho irimo Ibirunga n’ingagi ziboneka hake ku Isi.

Intare

Dore intare itera akabariro

Intare ni inyamaswa zidakunze kuboneka henshi ndetse z’inkazi ku buryo bitoroha kuyibona ngo abantu bamenye uko ibaho.
Mu mwaka wa 2015 nibwo intare zari zarazimiye muri Pariki y’Akagera zongeye kugaruka mu Rwanda.
Intare ibwegeka mu gihe kigera ku mezi atatu n’igice ikaba ifite ubushobozi bwo kubyara hagati y’abana babiri na batanu.
Bazizanye mu Rwanda ari 7 kuri ubu zikaba zigeze kuri 45. Ibi bigaragaza ko kugira ngo zororoke na zo zikenera gutera akabariro, nk’uko iziri muri aya mafoto.

R.Kelly

R. Kelly yakatiwe igifungo cy’ imyaka 30

Umuririmbyi w’ injyana ya R&B , R Kelly w’ imyaka 55, kuri uyu wa gatatu,29 Kamena 2022,yakatiwe igifungo cy’ imyaka 30 nyuma y’ uko yari amaze igihe afunzwe ku bw’ impamvu z’ ibyaha bifitanye isano n’ ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uwunganira uyu muririmbyi mu mategeko, Robert Sylvester Kelly, yatangaje ko azajuririra iki cyemezo urukiko rwafashe.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo “I Believe I Can Fly”, kuva mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize yakomeje gushinjwa ibyaha yakoze mu myaka irenga makumyabiri ishize. Uyu muririmbyi rurangiranwa ku isi yose , ubushinjacyaha bwagaragaje ko yitwaje ubwamamare n’ igikundiro yari afite maze agahohotera abana b’ abakobwa n’ abagore. Yanavuzweho gukoresha impapuro mpimbano. Mu mwaka 1994 , R Kelly yakoresheje impapuro zitemewe zigaragaza ko umuhanzikazi Aaliyah yujuje imyaka y’ ubukure 18 mu gihe icyo gihe Aaliyah yari afite imyaka 15 gusa y’ ubukure. Uku kubana kwaje guhagarikwa nyuma y’ amezi make. Nyuma y’ imyaka irindwi uyu muhanzikazi yapfuye azize impanuka y’ indege.

Jovante Cunningham, wahoze afasha R Kelly kuririmba, yahamije ko atajyaga yizera ko umunsi nk’ uyu uzagera uyu muhanzi akaryozwa ibibi byose yakoze . Yahamije ko yishimiye umwanzuro ubutabera bwafashe kuko ngo uyu muririmbyi yahohoteye bagenzi be benshi. KANDA HANO WUMVE RADIO

Barushimusi bisubiyeho

Musanze: Abahoze ari ba rushimusi muri Pariki y’Ibirunga,ubu bigisha amateka

Iyo usuye Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko igice cy’Ibirunga mu Kinigi mu Karere ka Musanze, unyura ku kigo cyitwa ’Iby’iwacu Cultural Village’ cyigisha ba mukerarugendo amateka y’u Rwanda rwo hambere.

Ni ikigo kirimo abahoze ari ba rushimusi b’inyamanswa zo muri Pariki y’Ibirunga bigishijwe hamwe n’imiryango yabo ibijyanye n’amateka y’u Rwanda baganiriza ba mukerarugendo baba bagiye kurira cyangwa bamanutse Ibirunga.

Ucyinjira muri iki kigo wakirwa n’abagabo bivuga bya Kinyarwanda nyuma yo guhabwa ikaze n’umurishyo w’abakaraza baho, utangira gutemberezwa ibice bitandukanye bikigize ari na ko usobanurirwa imwe mu mihango yahoze mu muco w’u Rwanda.

Mu byo abakozi b’iki kigo bereka ba mukerarugendo harimo inyubako igaragaza amateka y’urugo rw’umwami, ibikorwa by’ubucuzi, uko aba kera bengaga urwagwa, uko basyaga, uko baterekaga bakanacunda amata n’ibindi byinshi. ‘Iby’iwacu Cultural Village’ ni ikigo cyashinzwe na Edouin Sabuhoro wasuye Pariki y’Ibirunga akibonera n’amaso ukuntu inyamanswa zibarizwayo zugarijwe na ba rushimusi.
Amaze gukora ubushakashatsi, yakoranyije abahigi baturiye Pariki baraganira bemeranya gushyira hamwe bagakora ikigo kizabafasha kwibeshaho no gutungwa n’imirimo y’amaboko yabo.
Bakoze amashyirahamwe 10 akora ubukorikori bunyuranye bugaragaza umuco nyarwanda hanyuma bakabizana mu ’Ibyiwacu Cultural Village’ maze ba mukerarugendo baza gusura ingagi bakabigura.

Ni ikigo bavuga ko cyashinzwe mu 2006, abahoze ari barushimusi bahabwa amahugurwa yo gusobanura neza amateka y’Igihugu ndetse bahabwamo akazi.
Iby’iwacu kugeza ubu ifite abantu 50 bakoreramo, hakiyongeraho n’ayo makoperative 10 bakorana aturiye pariki. Aba bantu bajya bahabwa amasomo yo kubahugura.

urukundo ni rwiza

Imitoma 12 irenze ushobora kwifashisha

Koherereza amagambo meza umukunzi wawe ukoresheje ubutumwa bugufi ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buryo utazatekereza no kwicuza mu buzima bwawe.
Dore imitoma irenze 12 ubwira umukunzi wawe agahita agurumana umuriro w’urukundo:
1. Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi. 2. Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu umutima wanjye.
3. Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.
4. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.
5. Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.
6. Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk’uyu w’umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?
7. Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y’intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y’intoki z’undi muntu.
8. Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y’Imana kuko ariyo yakungeneye.
9. Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.
10. Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhanjye utuje undebana akanyamuneza n’ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.
11. Rimwe na rimwe mba numva umutima wanjye ugiye guritswa n’ibyishimo bivanze n’umunezero iyo nkutekereje kuko akenshi bituma mbura amahoro mu mutima wanjye.
12. Sinigeze mbasha kumenya neza ko nzagira ubuzima bw’umunezero mbukesha wowe igihe nakubonaga mu maso yanjye bwa mbere nkumva ibyishimo bitashye umutima wanjye.

Kubaka umuryango

Uko washimisha by’agahebuzo umugore mu gutera akabariro

Kutabasha gushimishanya mu mibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye cyangwa abakundana, ni impamvu iza ku isonga mu gutuma habaho gusenya no gucana inyuma. By’umwihariko ku bagabo, kurangiza vuba no kutagira intege zihagije mu gutera akabariro, nibyo bituma abagore babo babaca inyuma bakajya mu bapfubuzi.
ki kibazo ariko gishobora kuba amateka, kuko umugabo wese ufite ikibazo cyo kutabasha gutera akabariro uko bikwiye kimwe n’ukeneye kurushaho kwitwara neza muri icyo gikorwa, REVIVE yabimufashamo maze icyo kibazo kigakemuka burundu.
REVIVE ikozwe mu bimera bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. Ni igihingwa kirandaranda kiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bindi bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE ikozwe mu bimera bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ikora neza.
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. Ni igihingwa kirandaranda kiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bindi bice bimwe na bimwe bya Aziya.
Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nkicyongera imbaraga z’abagabo ndetse no mu kuvura imikorere mibi ku mubiri wa kigabo.
REVIVE yateguwe by’umwihariko kugirango yongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, yongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, yongere imbaraga za ogisijeni mu maraso.
REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE :
• Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro • Yongera libido ku kigero cyo hejuru • Irinda ikanavura ububabare bwo mu kibuno • Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi • Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga • Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro • Ivura guhorana umunaniro ukabije... INGARUKA NZIZA ZO GUKORESHA REVIVE mu rugo iwawe :
• Umugabo wakoresheje revive atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kumunezeza. • Irwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore. • Nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo. • Gukoresha revive bigufasha gusohora mu gihe ushaka gusohora, ibyo bikakurinda gupfubya uwo muhuye.

Ubuki ni bwiza ku buzima

AKAMARO K’UBUKI

Ubuki n’iki: ubuki ni kimwe mu biribwa bitera imbaraga, bikorwa n’inzuki zikabukora nk’ibiryo zifashishije umushongi (nectors) ziva mu ndabyo z’ibiti cg ibimera zikabubika mu binyangu. Bukaba bufite ibara ryenda gusa nk’ ibihogo. Muburyo bw’ubutabire bukozwe n’ubwoko bu biri bw’ibitera imbaraga bita fructose na glucose, Ubuki ubusanzwe bugizwe n’isukari n’amazi n’inzindi ntungamubiri zitandukanye nk’imyunyu ngugu.
Ubuki n’isukari byose n’ubwoko bw’ibitera imbaraga bikaba bimwe mu bintu biryoherera (sweeteners) kandi bikunze gukoreshwa cyane kw’isi mu gukora ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye mu nganda.
Nubwo bamwe na bamwe bajya bitiranya isukari yo kumeza n’ubuki kuko haraho byenda gukora kimwe, hari itandukaniro rinini hagati ya byombi. Harabakoresha ubuki mu mwanya w’isukari nk’uburyo bwo kwirinda umubyibuho ukabije cg kugabanya ibiro, naho bamwe mu barwaye diyabete bakabwifashisha mu mwanya w’isukari , Fakhlaei R, Selamat J, yagaragajeko igihe ubuki budakoreshejwe mu rugero bwateza ingaruka mbi k’ubukoresha. Gusa benshi bakunda kuvuga ko ubuki ari bwiza kurusha isukari iyo bukoreshejwe neza, kuko arumwimerere.
Ntago bibeshya ni ukuri, Laura Johannes umushakashatsi, agaragaza ibyavuzwe n’impukuke mu mirire n’imboneza mirire aho bagaragaje ko, kimwe mu bituma ubuki aribwiza k’ubuzima kurusha isukari isanzwe yo kumeza cg mu nganda, nuko bukize kuma anti-oxidants; amino acide; vitamine nka vitamine C, B5, B2 na B3 ndetse n’imyunyu ngungu ya magineziyumu na potasiumu aho iyimyunyu ngungu na vitamine bifite akamaro gatandukanye mu mubiri.
BIMWE MU BIGIZE UBUKI N’AKAMARO
Vitamine: vitamine C, B5, B3 and B2 na K ndetse n’imyungungu nka karisiyumu (ca), Cuivre (cu) ubutare (fe), maganeziyumu, manganeze, fosifore, potasiyumu and zenke (zinc) Anti- oxidant zibafasha mu kurinda inflammation (anti-inflammation).
AKAMARO K’UBUKI MU BUVUZI IGIHE BWAKORESHEJWE NEZA
• Buvura Boronshite • Buvura inkorora • Buvura ibisebe byo mu muhogo • Kugabanya alleriji cyane cyane ubuki budatetse • Bwifitemo ubudahangarwa (Chemical and phytochemicals compounds) bwifashishwa cg bu kongerera ubudahangarwa umubiri mu kurwanya indwara zitandukanye nka kanseri, n’izindi. • Ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kwica cg kurwanya bagiteri na mikorobe (antibacterial property) bushobora kwifashishwa ku biribwa bitandukanye kugirango bitangirika vuba cg bizabikwe igihe kirekire bitarapfa (sealing with honey increasing shelf life) • Ubuki bushora kwifashishwa mukuvura/gukiza ubushye cg igisebe kuko bwifitemo kurwanya mikorobe,fungi na bakiteriya • Ubuki bwa kwifashishwa mu gushyira ku murongo cg gukiza ibibazo by’igogora ribi ndetse no mu kuvura bakiteriya yo mu gifu yitwa helicobacter pylori (H.Piroli ) ubuki butuma habaho imikorere myiza y’amara ndetse no gushyira ku murongo bagiteri o nziza no kwica mikorobe cg bagiteri mbi zo mu mara bityo bigatuma amara akora neza
ITANDUKANIRO N’IBYIZA BY’UBUKI KURUSHA ISUKARI • Ubuki bufite intungamubiri nyinshi ugereranyije n’isukari yo kumeza cg mu nganda • Ubuki n’umwimerere ugerenije n’isukari ikorerwa mu nganda • Ubuki bworohera umubiri mwigogorwa ugereranije n’isukari kuberako anzime (utuntu dushizwe gusya ibiryo) z’inzuki ziba zarabanje gusya isukari iba mu buki • Bugira cg butanga imabaraga/kcal nyinshi 64kcals ugereranije n’isukari 49kcals mu kayiko kamwe k’icyayi muri (10g-12g) • Buryohera cyane kurusha isukari kuberako bufite fructose nyishi
• Glymemic index y’ubuki ni 90/? ; glycemic index y’isukari yo kumeza(sucrose) ni 75 /? • Forumule ya glucose na fructose ni C6H12O6 naho isukari yo kumeza ni C12H22O11.
IBYIZA BY’UBUKI MURI RUSANGE
• Kugira uruhu rwiza • Kuringaniza ingano ya kolesiterole (ubwoko bwibinure ) mu mubiri • Gukora neza no kugira ingufu k’ umutima • Gukora neza ku bwonko cyane igice cy’ubwonko gishinzwe kwibuka • Gusinzira neza. • Gukora neza kudutsi duto tujyana n’utuvana amakuru ku bwonko • Butuma igifu kigira ubuzima bwiza ndetse cyikanakora neza

Tungurusumu

Ibintu bigabanya umuvuduko w’amaraso

Mu gihe umuvuduko w’amaraso ukabije ugira ingaruka ku mubiri w’umuntu zirimo indwara zitandukanye, abahanga mu buvuzi bemeza ko hari uburyo uyu muvuduko wajya ugabanuka hatagombye kwifashishwa imiti yo kwa muganga ahubwo binyuze mu mafunguro ya buri munsi umuntu afata. Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’inzobere Christopher Nyerges bigatangazwa mu kinyamakuru Journal of Hypertension, bigaragara ko hari ibintu umuntu ashobora gufata bikaba byamugabanyiriza umuvuduko w’amaraso.

Mu gihe umuvuduko w’amaraso ukabije ugira ingaruka ku mubiri w’umuntu zirimo indwara zitandukanye, abahanga mu buvuzi bemeza ko hari uburyo uyu muvuduko wajya ugabanuka hatagombye kwifashishwa imiti yo kwa muganga ahubwo binyuze mu mafunguro ya buri munsi umuntu afata.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’inzobere Christopher Nyerges bigatangazwa mu kinyamakuru Journal of Hypertension, bigaragara ko hari ibintu umuntu ashobora gufata bikaba byamugabanyiriza umuvuduko w’amaraso harimo n’ibitunguru. Nyerges ati “Gufata ibitunguru by’ubwoko butandukanye cyane cyane ibizwi nka tungurusumu, bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, bikagabanya ’choresterol’, bigakingira ibicurane n’izindi ndwara.”
Akomeza avuga ko tungurusumu ziba zigizwe na ’amino acid alliin’ zo zigira uruhare runini mu kuvura, kubera ubushyuhe bw’umubiri ngo izi ’alliin’ zikaba zihinduka ’allicin’ ari yo kabuhariwe mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Ashimangira ibivugwa na Nyerges, indi nzobere yitwa Robert E. Kowalski mu gitabo yanditse ku bijyanye n’ubuvuzi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso (Blood Pressure Cure), yatangaje ko ’allicin’ ituma imiyoboro y’amaraso yoroha bityo ikaguka ku buryo amaraso agenda neza mu bice umubiri uyakeneyemo.
Mu bindi ubushakashatsi bwagaragaje byagabanya umuvuduko w’amaraso haza imbuto z’umukomamanga (hawthorn), ndetse n’ibibabi byazo kuko bigira uruhare mu kubuza imiyoboro y’amaraso gukomera amaraso agatambuka neza.
Ku birebana n’ubu bwoko bw’imbuto, umwe mu bakora ubushakashatsi ku byatsi Michael Moore yatangaje ko zishobora kwifashishwa mu kuvura izindi ndwara zitandukanye nka gapfura no kubura umwuka. Moore avuga ko kandi umuntu ukeneye kugabanya umuvuduko w’amaraso yakwifashisha ibintu biribwa imizi nk’ibijumba, za karoti na beterave kuko bituma “insulin” mu mubiri iguma ku gipimo cyiza.

Mu bintu bitera umuvuduko ukabije w’amaraso abantu basabwa kwirinda hazamo isukari yo mu ruganda kuko ituma ’insulin’ yiyongera, ikanatuma ’magnesium’ itagera mu bice bitandukanye by’umubiri.

Manzi Guevara

Manzi yiyemeje gufasha abatishoboye

Umunyarwanda Manzi Guevara, witabiriye irushanwa rya Future Leaders Awards aho yahuriyemo n’abandi bakiri urubyiruko bo hirya no hino muri Afurika banafite imishinga itanga igisubizo ku baturage b’ibihugu byabo yiyemeje guharanira impinduka ku mibereho myiza y’abatishoboye binyuze mu mushinga we. Byari ku nshuro ya mbere Umunyarwanda abashije gutsinda muri ayo marushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 800 ruturutse mu bihugu bya Afurika ariko hagahembwa 10 ba mbere bafite imishinga ifatika ari naho Manzi Guevara yaje kwisanga.

Abo 10 bahembwa bahabwa nibura ibihumbi 10$ nk’igihembo cyo gushimirwa ibyo umaze gukora no guterwa ingabo mu bitugu mu kwagura ibikorwa byawe mu gihe uwa mbere we hiyongeraho n’ibihumbi 25$ by’igihembo gikuru.
Manzi Guevara nawe yaje muri abo 10 ba mbere ahabwa amafaranga asaga miliyoni 10 Frw aho yizeye ko agiye kumufasha guteza imbere umushinga n’ibikorwa by’urukundo yari asanzwe akora.
Ubusanzwe Manzi afite umushinga wo gufasha abaturage bafite ubushobozi buke kwishyura ubwisungane mu kwivuza aho yifuzaga kwishyurira mituweli imiryango 1000.
Uyu ni na wo mushinga yatanze ndetse uza gutoranywa mu mishinga 10 ya mbere yahembwe nk’itanga icyizere cyo gufasha no guteza imbere sosiyete ba nyirayo babarizwamo, anahabwa inkunga y’asaga miliyoni 10 Frw yo kumushyigikira.
Yagize ati “Ikintu nakuyeyo ni uko muri Afurika hari abantu benshi bari gukora kugira ngo babashe guteza imbere ibihugu byabo. Riguha imbaraga zo gutangira gutekereza uburyo ushobora kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cyawe nk’urubyiruko.”
Yakomeje ati “Ryari irushanwa ritoroshye ariko ryanyeretse ko igihe cyose ufite ikintu ku mutima kandi ufite aho ushaka kugera mu buzima ntacyaguhagarika.”
Manzi Guevera yavuze ko amafaranga yahawe agiye kumufasha kwagura ibikorwa bye kandi bikazagera kuri benshi binyuze mu murongo wo gufasha Abanyarwanda no kureba ku bindi bibazo byugarije umuryango Nyarwanda.
Yavuze ko yahisemo gutangirira ku kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza nyuma yo kubona ko hari abagore bagiye kubyara bajya bagera mu bitaro batabufite cyangwa abandi barwaye uburwayi busanzwe, ikiguzi cyo kwivuza kikiyongera kandi ari ba ntaho nikora.
Ati “Naravuze ngo reka ntangire umushinga uzajya ufasha ababyeyi n’abana kuba babona ubwisungane mu kwivuza baka babasha no kujya babona uko bagera ku buvuzi.”
Manzi kandi kuri ubu afite umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi by’umwihariko muri gahunda zigamije gutanga amaraso. Iyi ni porogaramu igamije gufasha ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro mu gihe hateguwe ibikorwa rusange byo gutanga amaraso kugira ngo ibitaro bimenye neza ingano y’abazitabira iyo gahunda mu buryo bufatika, hakamenyekana n’uburyo bashobora kwitegura hirindwa kugwa mu gihombo cyaterwa no kuba umubare utazwi.
Iyi porogaramu nubwo itaratangira kwifashishwa n’ibitaro runaka Manzi yavuze ko mu igeregezwa byagaragaye ko bishoboka kandi ishobora no kwifashishwa ku zindi ndwara mu gihe yakongererwa imbaraga ku bitaro biyikoresha.
Ikindi kibazo iyo sisitemu ishobora gukemura ni mu gihe hari abantu bakeneye guhabwa amaraso bafite icyiciro cy’amaraso cyihariye bikaba byagorana kumenya uwo bahuje ushobora kumufasha kuko ibika amakuru mu buryo bwiza aho kwifashisha impapuro.

Gusomana

Akamaro ko gusomana

Igikorwa cyo gusomana ni igikorwa abantu benshi badaha agaciro cyane ku byiza cyaba kitugirira, ariko nkuko byakoreweho ubushakashatsi n’inzobere mu bijyanye n’umubiri w’umuntu ndetse n’imitekerereze ya muntu, igikorwa cyo gusomana kigira ibyiza byinshi cyane kubari kugikora, tukaba twabashakiye ibyo byiza gusomana byaba bigira ku muntu uri kubikora.
Gusomana byongera ubudahangarwa bw’umubiri.
ubu n’ubushakashatsi bwakorewe ku bagore batwite, iyo umugore akunda gusomana bituma ubudahangarwa bw’umubiri we bwiyongera bityo bikarinda umwana we kuba yavukana ubuhumyi ndetse n’izindi ndwara umwana yakwandura nyina amutwite.
Gusomana bigabanya ibinure mu mubiri

ubu n’ubushakashatsi bwakorewe ku bantu benshi batandukanye iyo usomanye umunota umwe gusa uba ugabanyije ibinure kuva kuri calorie 2 kugeza kuri 6, ibi binure ukaba ushobora kubita nanone aruko wirutse iminota 30.

Gusomana bikomeza imikaya (Muscles) yo mwisura
igihe uri gusomana igice cyawe cyo hejuru (umutwe) nicyo gikora cyane ubushakashatsi bwerekana ko iyo uri gusomana imikaya (muscles) 30 zo mwisura zikorera icyarimwe.
Gusomana biruhura mu mutwe (Relax)
ubushakashatsi bwerekana ko igihe uri gusomana mu mutwe hawe haruhuka cyane ndetse n’umubiri wawe ukumva umerewe neza cyane nta mavunane ufite muri wowe.
Gusomana bigutegura neza igihe ugiye gukora imibonano mpuza bitsina
gusomana mbere yo gukora imibonano mpuza bitsina bigutegura neza haba mu mutwe ndetse no kubyi yumviro by’umubiri wawe bigatuma uwo mugiye gukorana icyo gikorwa umwiyumvamo cyane.
Gusomana birinda indwara zo mu kanwa
gusomana bituma uri gusomana asohora amacandwe (salive) bikarinda ko wa kumagara mu kanwa bigatanga oxgene (umwuka duhumeka) urinda ko mu kanwa hahumura nabi cyangwa ko amenye ya kwangirika.
Gusomana bishobora gutuma umenya umuntu ugukunda
igikorwa cyo gusomana gishobora kuba intandaro yo gukundwa cyangwa kwangwa n’umukunzi wawe, igitsina gore kigendera cyane kuburyo umugabo asomana mo cyangwa uburyo iminwa ye imuryohera cyangwa imugaragarira kugirango umugore abe yakunda umugabo.
Gusomana byongera kwiyumvanamo cyangwa urukundo ku bakundana
abakundana bakunda gusomana bibafasha cyane kwiyumvanamo cyane ukumva aho mugenzi wawe ari uramukumbuye kandi wenda aribwo mugitandukana, bityo rero gusomana byongera urukundo ku bakundana.

Umuryango

Ibyo umugabo yakorera umugore akishima

Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by’ ukuri. Uramuvuguruza akemera
Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y’ umugore we byose birahinduka.
Aha agaciro igitekerezo cy’ umugore
Igihe umugabo ukunda umugore by’ ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y’ umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.
Arakurwanirira
Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.
Yagukorera buri kimwe
Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we

Urukundo

Ibyo udakwiye kubaza umukobwa mu gihura

Abantu benshi iyo bagihura usanga buri umwe afite amatsiko yo kumenya mu genzi we muburyo bwimbitse ariko akenshi habaho kwibeshya cyangwa se ugasanga warngereye mu bibazo uri kubaza rimwe na rimwe bigatuma umubano wanyu udashobora gukomeza n’ubushuti bugahagarara kandi nyamara hari ibibazo wagenera igihe kuko uko murushaho kumenyana hari ibyisubiza cyangwa se wanabimubaza ntihagire icyangirika kumubano wanyu.
Abahanga bazobereye mu byimibanire y’abashakanye cyangwa abashaka gukundana hari inama bagira umusore y’ibibazo adakwiye kubaza umukobwa mu gihe bahuye bwambere cyangwa aribwo bakimenyana ariko akaba amwifuzaho urukundo rurambye.
Ku rubuga rwa Internet www.wellandgood.com , umwanditsi w’ibitabo w’Umunyamerika witwa Hannah Orenstein utuye mu Mujyi wa New York City, agira inama abantu bifuza gukundana, akavuga ko atari byiza niba bahuye ubwa mbere gutangira kuganira ku bijyanye na Politiki, imyemerere(religion), ndetse n’amafaranga, ahubwo ngo bakaganira ku bindi bibafasha gutangira kumenyana.
Kuri urwo rubuga kandi bavuga ibibazo umusore atagombye kubaza inkumi bahuye ku nshuro ya mbere kandi yifuza ko urukundo rwabo rukomeza, kugira ngo uko guhura kwa mbere bitaba ari nabwo bwa nyuma bahuye.
1 . Kumubaza umusore bakundanaga mbere cyangwa uko yari ameze
uwitwa Jonathan Bennett, washinze sositeye yitwa ‘Double Trust Dating’ ifasha abifuza gukundana, ikorera mu Mujyi witwa Ohio, avuga ko iyo ubajije icyo kibazo uba utangiye nabi, kuko ubundi abakundana bahuye bwa mbere bagomba kuganira kuri bo ubwabo, ntibite ku bakundanye mu bihe byahise.
2. Kumubaza impamvu adafite umukunzi kandi ari mwiza
Umwanditsi witwa Rabbi Sholmo Zalman Bregman yavuze ko kubaza icyo kibazo umukobwa mugihura ari bibi kuko biba bisa no kumushinja ko afite ibitagenda kuri we bituma adafite uwo bakundana, kandi ubundi ngo biba bishoboka ko ari uko atarabona uwo bahuza gusa.
3. Umussore ntakwiye kubaza umukobwa niba akunda gusaragurika
Ibyo bituma nawe yivuga nk’urugero: Akavuga ngo maze iminsi nkundana n’abantu basaragurika gusa’.
Candice A, impuguke mu kwigisha abashaka gukundana, avuga ko umusore adakwiye kubaza umukobwa icyo kibazo, kuko na we yakwibaza impamvu akunda guhura n’abo basaragurika gusa, ibyiza ngo urareka ukazagenda ubona uko ateye buhoro buhoro.
4. Kumubaza umubare w’abasore amaze gukundana nabo
Ntukwiye kubaza umukobwa iki kibazo kuko nta gisubizo cy’ukuri wabona kandi anamaze kugusubiza nubwo ngo byaba atari ukuri, na we yahita akurikizaho kukubaza abo mwakundanye, ugasanga bibaye ibyo ntimubone n’umwanya wo kuganira kuri mwe, n’urukundo mugamije rukabura umwanya wo kuruvugaho.
5. Kumubaza aho abona urukundo rwanyu rugana
Ibi bituma umukobwa amufata nk’uwihebye cyangwa se ufite ubwira bwinshi, ibyiza ngo arategereza akareba aho rugana nyine.
6. Kumubaza ibiciro by’ikintu yambaye cyangwa afite
Si byiza ko ubaza umukobwa mukimenyana ibiciro byibyo afite nk’urugero ari nk’isakoshi afite, bigaragara ko ihenze, si byiza kumubaza igiciro cyayo. Uwitwa Bonnie Winston, icyamamare akaba n’impuguke mu by’urukundo avuga ko bihagije ko wamubwira ko afite isakoshi nziza bitabaye ngombwa kujya mu by’ibiciro.
7. Kumubaza icyo yapfuye n’abo babanje gukundana
Nta musore ukwiriye kubaza umukobwa bagihura uko yatandukanye n’abo babanje gukundana nubwo byaba bimuteye amatsiko,agomba gutegereza akazaba abimenya,ntagomba no kumubaza icyo yiteze mu rukundo rwabo…,ibyiza ngo ni ugutegereza.
8. Kumubaza niba hari undi musore bari kumwe
Si byiza kandi kubaza umukobwa niba hari undi musore bari kumwe(mu rukundo) mugihura, kuko nk’uko Bennett abivuga byumvikanisha ko ushobora kuba ushaka kumugenzura, cyangwa se ukaba wazajya unamufuhira mu gihe kizaza, ibyiza ngo urabyihorera ukazamenya niba hari undi bari kumwe uko iminsi igenda.

Twitter

Uburyo bwo kugerageza gukosora ubutumwa kuri Twitter

Twitter igiye gukora uburyo umuntu wanditse ubutumwa yajya agira amahitamo yo gukosora niba hari ahantu harimo ikosa. Ni impinduka zimaze igihe zitegerezanyijwe amatsiko n’abakoresha uru rubuga kuko umuntu wanditse ikosa byamusabaga gusiba ubutumwa bwe.

Izi mpinduka zibaye nyuma yaho Elon Musk yinjiye mu Nama y’Ubutegetsi ya Twitter nk’umunyamigabane mushya, agahita abaza abamukurikira kuri uru rubuga impinduka bifuza.
Abantu benshi bari bamaze igihe basaba ko izo mpinduka zo gukosora zabaho, ndetse Twitter yavuze ko igiye gutangira gukora igerageza mu mezi make ari imbere.
Abantu bakoresha Twitter Blue ni bo bazagira amahirwe yo kugerageza iryo koranabuhanga riha umuntu amahirwe yo gukosora ikosa mu nyandiko.

Selekta Daddy

Ibyo wamenya ku isabukuru ya Selekta Daddy igiye guhuriramo ingeri zose

Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 Umusore witwa Munyampundu Aaron na none akaba azwi mu myidagaduro nka Selekta Daddy, agiye kwizihiza isabukuru y’ amavuko yatumiwemo ingeri zose ziganjemo urubyiruko rw’ abasore n’ inkumi.

Aganira n’ Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Dj Selekta Daddy yavuze ko ikintu cya mbere mu buzima kimunyura ari ukwishima ariko by’ umwihariko ari kumwe n’ inshuti ze. Uyu munsi mukuru uzabera ahitwa Roxy Club (Kwa Nyanja), hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana ubutumwa bugaragaza ko benshi bazitabira iyi sabukuru. Buri muntu uzajya muri iki gikorwa azaba yambaye imyabaro y’ umweru kuva hasi kugera hejuru.

Daddy mu magambo ye, yakomeje atangariza ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko nubwo kwinjira ikiguzi cyabyo ari amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda, uzayatanga azayahabwamo icyo asanzwe anywa agezemo imbere. Niho yashimangiye ko nta mpungenge bikwiye gutera kuko ikigamijwe ari ibyishimo kuri bose.

Abajijwe n’ umunyamakuru niba hari abahanzi bazaririmba, Daddy yagize ati: “ Yego barahari gusa ni ibanga. Abazitabira bazajya batungurwa no kubona ku rubyiniro uwo batakekaga.”
Ibikorwa byo kwizihiza isabukuru ya Selekta Daddy biteganyijwe ko bizatangira kuva saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba kugeza mu rukerera.
KANDA HANO WUMVE RADIO

imodoka ikodeshwa

Aho wakura serivise z’ibirori n’indi minsi mikuru

Uko isi itera imbere niko abantu barushaho kuba bahuze mu mirimo yabo ya buri munsi kugira ngo bajyane n’iryo terambere. Ibi hari ubwo birangira no kubona umwanya wo kujya gushaka serivise zimwe na zimwe bidakunze. Gusa kuri iyi ngingo Smart Services ikorera I Rubavu yahise iba igisubizo gituma ibyo ukeneye byose mu birori bibonekera icya rimwe mu buryo bwihuse.

Aba iyo ukoranye nabo bagufasha kubona aho ukorera ubukwe n’indi minsi mikuru, ibikoresho by’indangururamajwi, abaririmbyi (Band) batuma abitabiriye banyurwa n’umunsi mukuru ndetse n’imodoka zikodeshwa.

Uretse ibi bivuzwe haruguru, Smart Services banafasha abifuza kubona icyumba cy’inama kirimo ikoranabuhanga rigezweho rituma abahari bavugana n’abari kure yabo.

Mu gihe uwifuza gukorana nabo abakeneye,ahamagara nimero ya telephone ngendanwa ariyo 0788259727.

Uruyuki

Urubori rw’uruyuki rushobora gutangira kwifashishwa mu kuvura kanseri y’ibere

Ibi byemejwe nyuma y’aho abahanga bo mu burengerazuba bwa Australia bifashishije ubumara bavanye mu mbori z’inzuki zirenga 300 bagasanga ibigize ubwo bumara bifite ubushobozi bwo kwica uturemangingo twa kanseri y’ibere mu gihe cy’isaha imwe gusa.

Abashakashatsi bavuga ko nubwo amagerageza ya mbere bayakoreye muri laboratoire bizeye neza ko ubu buryo bwifashisha urubori rw’inzuki bushobora gufasha cyane mu buvuzi bwa kanseri y’ibere dore ko banashimangira ko ubu bumara buba bwakuwe mu mbori ngo bwice uturemangingo twa kanseri, bukora uwo murimo neza kandi ntibwangize utundi turemangingo dusanzwe mu mubiri w’uwavuwe.

Hagaragajwe kandi ko bimwe mu biba bigize urubori rw’uruyuki bizwi nka “melittin” ari byo nyirizina bigira uruhare mu gusenya no kwica utwo turemangingo twa kanseri y’ibere.

Ubu bushakashatsi bugezweho nyuma y’ubundi bwaherukaga kuvumburwa kuri iyi kanseri buzwi nka “Cryoablation”. Bwo bwagaragazaga ko kanseri y’ibere ishobora kuvurwa hifashishijwe ubukonje bwinshi buterwa ahari ikibyimba ku buryo kiyenga kigashira umuntu atarinze kubagwa.

Dr. Malirena Tauro, umushakashatsi ku bijyanye na kanseri y’ibere mu Kigo cya Moffitt avuga ko nubwo ibyavumbuwe kuri iyi nshuro byakiriwe neza, hagikenewe gukora ubundi bushakashatsi bwimbitse kugira ngo ubu buryo bwifashisha urubori rw’inzuki butangire kwifashishwa mu buvuzi bw’iyi kanseri.

Ati “amakuru meza ni uko ubu bushakashatsi bwerekanye ko’melittin’ ishobora gufasha mu guhagarika ikwirakwira rya kanseri y’ibere, icyakora ni kenshi twabonye ubushakashatsi butanga umusaruro muri za laboratwari cyangwa ku nyamaswa ariko bigafatwa indi myaka myinshi kugira ngo hemezwe ko ibyavuye mu bushakashatsi bishobora koko gufasha umurwayi.”

Tauro atanga icyizere avuga ko kuba hafi kimwe cya kabiri cy’imiti yifashishwa mu kuvura kanseri ari imiti ikomoka ku bintu by’umwimerere, bishobora kuba indi mpamvu itanga ibyiringiro ko koko urubori rw’inzuki rushobora kuzafasha mu buvuzi bwa kanseri y’ibere.

Perezida Kagame yagaragaye yagaza Urusamagwe

Ifoto ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akora ku gisamagwe muri pariki ya Musi-O-Tunya ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo muri Zambia, Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa kbairi tariki 5 Mata 2022, nibwo yasuye ibyanya by’ubukerarugendo birimo Musi-O-Tunya giherereye ku isumo rya Victoria na Pariki y’Igihugu ya Mukuni Big 5 Safaris.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu mu Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yasuye pariki ya Musi-O-Tunya na Mukuni Big 5 Safaris ziherereye Livingstone, yari aherekejwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichelema n’umugore we.

Amwe mu mafoto yashyizwe ahagaragara kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, harimo ifoto Perezida Kagame yagaza inyamaswa yo mu muryango w’injangwe nini izwi nk’igisamagwe, mu Cyongereza bayita Cheetah.

Ni ifote benshi bagiye bavugaho, hari uwanditse ngo “Intare batinya.”
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Perezida Kagame na Mugenzi bagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu buzima, ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo n’ibindi. Yanasuye kandi amasumo ya Victoria ku mugezi wa Zambezi.

Iyi nyamaswa Perezida Kagame yagaragaye yagaza ni imwe mu zifite umwihariko wo kuboneka muri Afurika, ikaba inyaruka kurusha izindi zose ziri ku isi kuko ishobora kwiruka km 128 ku isaha.
Musi-O-Tunya yatangijwe mu 2009, bwa mbere abantu bemererwaga gutemberana n’inyamaswa z’inkazi zatojwe kubana n’abantu zirimo n’intare, ubu ariko bemererwa gutemberana n’inzovu.

Muragijeyesu arwaye impyiko zombi

Rubavu: Amaze imyaka 9 arwaye none arasaba ubufasha

Muragijeyesu Alphonsine ni umudamu w’umugabo umwe n’umwana umwe, atuye mu Karere ka Rubavu. Ubwo yabanaga na Harerimana Emmanuel mu mwaka wa 2014 , yarwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso nyuma bimuviramo no kurwara impyiko ze zombi. Ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi aho bamufasha kuyungurura amaraso.
Igihe kigera ku myaka icyenda yivuriza hirya no hino, ubushobozi bumaze kumushirana we n’umuryango ku buryo bigoye kubona ibisabwa ngo akomeze gukurikiranwa uko bikwiye.

Muragijeyesu avuga ko ubushobozi bubonetse yakwivuza kandi agakira. Akaba anasaba abantu b’umutima mwiza kumutera inkunga.
“Ubu njya nza hano mu bitaro bya Gisenyi kugira ngo basukure amaraso yanjye inshuro eshatu mu cyumweru. Gusa bavuze ko kugira ngo nkire neza bizasaba ko njya mu Buhinde aho badusabye kwitwaza amafaranga angana na miliyoni 21 z’amanyarwanda.” Niko Alphonsine yahamije.

Imitungo yabashizeho kuva mu mwaka wa 2014 , niho yakomeje agira ati: “ Ndasaba inkunga buri umwe wese wumve iby’inkuru yanjye kugira ngo nanjye nkomeze gukorera umuryango n’igihugu cyanjye. Ibi wenda byatuma nongera kugira ubushobozi bwo kubyara undi mwana.”
Dr Nyandwi Eugene,akorera mu bitaro bya Gisenyi ndetse anasanzwe akurikirana Muragijeyesu by’umwihariko, ahamya ko mu gihe yaba ahawe impyiko nk’uko biteganyijwe , azaba muzima akomeze ubuzima nk’ubwa mbere ya 2014. Aha ndetse niho yahereye anamara impungenge z’uko gutanga impyiko ntacyo bitwara uwayitanze.

Niba nawe ufite umutima wo gufasha uyu muryango nimero ya Telefone wababonaho ni 0782679211, Umugabo we ni 0781819833.
KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

Umuhanzi N T ziyo

N T ziyo yasohoye indirimbo nshya “Keba”

Umuhanzi w’indirimbo N T Ziyo yongeye gushimisha abakunzi ba muzika Nyarwanda abaha indirimbo yitwa “Keba”. Iyi ndirimbo yumvikanamo umusore uba ubwira umukobwa bakundana ko azakora ibishoboka byose urukundo rwabo rugahora rubaryoheye. Gusa anumvikana amusaba kutazahirahira ngo amuce inyuma kuko atabikunda.

Iyi ndirimbo ifite iminota ibiri n’amasegonda 36 , mu majwi yakozwe na Kilie Beat mu gihe amashusho yayobowe akanatunganywa na Big Deal.

Uretse ino ndirimbo N T ZIYO yari aherutse gusohora E.P yitwa “MANDA” iriho indirimbo zakunzwe cyane nka “Closer”, “Fire Burner”, “Manda” n’izindi.

KANDA HANO UREBE “KEBA”

Igisope kuri Erica Pub

Impinduka mu kabari kazwi ku izina rya Erica Pub

Erica Pub ni akabari kagezweho muri iki gihe gaherereye mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu. Aha hantu hamamaye cyane kubera umuziki w’imbonankubone uhacurangirwa uzwi ku izina ry’igisope.

Byari bimenyerewe ko abahagana baryoherwa n’indirimbo ziryoheye amatwi gusa buri wa gatanu, gusa kuri ino nshuro bagiye kujya basusurutsa buri munsi abahagana. Hagenimana Eric yabwiye ikinyamakuru UBUVUMBUZI koi bi biri mu rwego rwo gukomeza guha serivise nziza abakiriya. “Ibi twe tubikoze kugira ngo ababona umwanya wo gusohoka mu minsi y’imibyizi nabo bajye babona ibyiza tubagezaho nk’abandi bose. Uretse ibi kandi bakunze kujya babidusaba kandi murabizi ko dukorera abakiriya.”Eric niko yahamije.

Biteganyijwe ko abaririmbyi bazajya batangira kuririmba kuva saa kumi n’imwe kugeza saa tatu z’ijoro. Nyuma yahoo hazajya hakurikiraho Dj nawe akomeze kuryohereza abahasohokeye. Uretse Erica Pub, Hagenimana Eric yanafunguye indi Motel ikunzwe cyane iri mu murenge wa Rugerero. Afite n’amazu yo kuraramo akodesha ku giciro benshi bahamya ko kijyanye neza na serivise batanga.

Ku bantu bakeneye kugira ibyo babaza mu buryo bwisumbuye, bahamagara kuri izi nimero 0788670449.

Ikiyaga cya Kivu

Inyungu mu bukerarugendo yiyongereyeho 25% mu 2021

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko amafaranga ubukerarugendo bwinjije yiyongereyeho 25%, ava kuri miliyoni 131$ agera kuri miliyoni 164$ mu 2021.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kubuzahura binyuze mu Kigega Nzahurabukungu cyashyizwemo Miliyoni 100$ ku ikubitiro, icya kabiri cyayo agenerwa urwego rwo kwakira abantu n’ubukerarugendo.

Nibura 50% yashyizwe mu rwego rw’amahoteli, afatwa nka kimwe mu byiciro by’ingenzi mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Umubare w’abagenzi binjira mu gihugu wiyongereyeho 2,8% muri uwo mwaka, uva kuri 490.000 binjiye mu gihugu mu 2020 ugera ku 512.000 mu 2021.

Ibikorwa by’imikino ni byo byagize uruhare mu kuzamura uwo mubare w’abagenzi, kuko u Rwanda rwakiriye amarushanwa arimo Basketball Africa League (BAL), Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore n’imikino nyafurika muri Basketball, FIBA AfroBasket 2021.

Urwego rwo kwakira inama n’ibirori rwo rwinjije miliyoni 12,5$ mu 2021 avuye kuri miliyoni 5,4$ yabonetse mu 2020.

Uko ubukerarugendo bwazahukaga, imibare igaragaza ko inzego nyinshi zateye imbere mu mwaka ushize.

Urugero nko mu byoherezwa mu mahanga, na byo byiyongereye ku kigero cya 6,5% biva kuri miliyoni 1,89$ mu 2020 bigera kuri miliyoni 2,01$ mu 2021.

Mu bijyanye no kongera ubumenyi, abantu barenga 5000 bahawe amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubumenyi mu bijyanye n’amakuru [data science], engineering, ubukerarugendo, ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga n’ibindi.

Muri iyo gahunda, nibura abarangije amasomo 1400 bafashijwe kubona amahugurwa mu mwuga mu bigo bya leta n’ibyigenga. Ni mu gihe ibigo bito n’ibiciriritse birenga 1000 byafashijwe kugera kuri serivisi z’imari mu bigo bitandukanye.

Ni mu gihe ibigo bito n’ibiciriritse 8500 byafashijwe bigahabwa amahugurwa agamije kongera ubumenyi mu byo bakora. Muri bo 85% babashije gukorana n’ibigo by’imari byiganjemo SACCO.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko iri zamuka ry’ishoramari rigaragaza imbaraga zashyizwe mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda.

Ati "Mu kwandika ishoramari, usibye kwandika ishoramari riri hejuru kurusha mbere y’icyorezo cya Covid-19, twabashije kwandika ishoramari rinini kugeza ubu. Kugera kuri iyi ntego, mu bihe by’icyorezo cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, ni ikimenyetso cy’uko abashoramari badufitiye icyizere".

Yorodani

Menya umugezi wa Yorodani

“Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y’i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani. Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n’inuma. Ijwi rivugira mu ijuru riti ‘Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”

Aya magambo ari mu Gitabo cya Mariko 1:9-11 yerekana ko Umugezi wa Yorodani ari wo Yesu yabatirijwemo, bigizwemo uruhare na Yohani Umubatiza.

Yorodani izwi nka “Nahr Al Sharieat”, ni umugezi ufite uburebure bwa kilometero 251. Dufashe urugero rwa hafi aha, waba utangirira i Kigali ukagera i Rusizi, ku wanyuze inzira ya Huye-Nyungwe na Nyamasheke.

Yorodani iri mu Burengerazuba bwo Hagati, ikora ku bihugu bitatu birimo Israel, Jordan na Palestine.

Unyura mu bice bitandukanye mbere yo kugera mu Nyanja ya Galilaya no mu y’Umunyu [cyangwa se Ipfuye].

Aho neza ukihagera ubona ko havuguruwe hubakwa ibikorwaremezo bigezweho bituma abahasura bashobora kubona serivisi z’ibanze nk’aho gucumbika no gufatira ifunguro.

Uyu mugezi ni yo nzira yifashishijwe n’Abisiraheli ubwo bavaga mu Butayu bakubutse muri Egiputa [Misiri] berekeza muri Kanani [Israel], igihugu cy’isezerano.

Icyo gihe Yosuwa wari ubayoboye yatakambiye Uwiteka na we amutegeka kubanza abatambyi bafite isanduku y’isezerano mu mazi, yitandukanyamo kabiri barambuka.

Bakimara kwambuka ni bwo bahise berekeza ku Musozi wa Yeriko. Yorodani iri ahantu hafite amateka yihariye ku bemeramana! Abizera bazi ko habereye ibitangaza bitandukanye birimo ko ariho Yohani Umubatiza yabatirije Yesu (Matayo 3:13-17).

Abantu benshi bava mu mahanga yose bashaka kubatiriza no kubatirizwa kuri Yorodani, abandi bashaka kuhasengera.

Kugeza no ku bo mu Rwanda hari abagiye babatirizwa muri uyu mugezi, ikimenyetso bafata nko kugera ikirenge mu cy’Umucunguzi.

Muri Yorodani kandi habereye ibitangaza bitandukanye kuko ari ho Namani w’Umusiriya yakiriye ibibembe nyuma yo gutegekwa n’umuhanuzi Elisa kwidumbaguza mu mugezi inshuro zirindwi.

Amazi ya Yorodani yabaye umugisha kuri Israel
Yorodani ifatwa nk’ahantu nyaburanga muri Israel. Iri ahantu hasurwa cyane bigendanye n’imiterere yaho ituma hakurura ba mukerarugendo biganjemo abahakorera ingendo nyobokamana.

Uyu mugezi ni wo utandukanya Israel n’andi mahanga. Ugaburira Abanya-Israel kuko amazi yawo akoreshwa cyane mu buhinzi mu bijyanye no kuhira imirima ikorerwamo ubuhinzi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Israel iri mu bihugu byateye imbere mu buhinzi. Kuva yabona ubwigenge mu 1948, ingano y’ubutaka buhingwa yariyongereye iva kuri hegitari 165.000 igera kuri 433.000 ndetse umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi na wo wikubye inshuro 16.

Nibura buri mwaka, iki gihugu cyohereza mu mahanga ibihingwa birimo imbuto n’imboga bifite agaciro ka 2.000.000.000$ buri mwaka.

Israel yifashishije aya mazi yashoboye guhindura ubuhinzi bwayo bukorerwa ku butaka ubusanzwe buri mu butayu.

Uburyo bw’ikoranabuhanga yifashisha burimo n’ubukoresha igitonyanga cy’amazi [Drip irrigation], nibura iri rizigama 60% by’amazi ndetse rigafasha gukura neza kw’ibihingwa.

Iki gihugu cyariteganyirije mu kubaka iri koranabuhanga kuko rishobora kuzakigoboka. Raporo ndetse n’abasesenguzi bavuga ko nibura abantu miliyari 1,5 [ni ukuvuga 20% by’abatuye Isi] bazaba bafite ikibazo cy’amazi make mu bihe biri imbere.

Amabuye meza

Amabuye abereye ijisho muri Kirehe

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu dufite ibice nyaburanga bitarabyazwa umusaruro, birimo imisozi iriho amabuye meza ndetse n’ibiyaga bitandukanye bitaratangira kubakwaho amahoteli cyangwa ibindi bikorwaremezo bijyanye n’ubukerarugendo.

Aya mabuye agaragara mu Murenge wa Nyarubuye n’uwa Nasho ahagaragara imisozi ibereye ubukerrugend bushingiye ku kurira imisozi, moto zo mu misozi n’ibindi bikorwa bitandukanye umuntu ashobora gukorera mu misozi myiza yaho.

Iyo umuntu abashije kurira nibura umusozi umwe akagera hejuru aba yitegeye ibiyaga bitandukanye birimo nk’icya Nasho, ikiyaga cya Mpanga, ndetse n’ikiyaga cya Cyambwe byose bibarizwa muri aka Karere.

Hari umuturage umwe wabwiye itangazamakuru ko ayo mabuye bayifashisha mu bwubatsi andi ngo usanga ameze n’ibitare bakunze kuharuhukira, bakanahaganirira.

Ati “Urebye aya mabuye adufasha mu kuyubakisha inzu zacu, ntabwo twirirwa tujya kuyagura ahubwo ushaka abaturanyi bakaguha umusada mu kuyatunda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko muri aka Karere bafite ibice byinshi bibereye ubukerarugendo birimo ikibaya cy’Akagera, imisozi ifite amabuye, amasumo ya Rusumo n’ibiyaga bitandukanye byose bitaratangira kubyazwa umusaruro nkuko bikwiriye gusa akizeza ko batangiye ibiganiro na RDB kugira ngo hakorwe inyigo bitangire kubyazwa umusaruro.

Ati “ Ubu turi mu biganiro na RDB kugira ngo idufashe mu kumenya icyakorwa , kumenya ishoramari rikenewe haba mu mahoteli, ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo bihuze ibyo bikorwa nyaburanga.”

Meya Rangira yavuze ko nk’Akarere hari ibyo basanze bikenewe gukorwa haba mu rwego rwo gushyiraho amaresitora n’amahoteli mu rwego rwo kubyegereza ibiyaga bitandukanye ndetse n’imisozi imwe n’imwe ibereye ubukerarugendo.

Ati “Hari nk’abantu baba bashaka kurira imisozi bakoresheje imigozi, abatwara amagare na moto mu misozi n’abandi batandukanye, ubu turi mu gukora inyingo dukorana na RDB nyuma tuzareba ibyo twaheraho kandi mu myaka ya vuba turizera ko abakerarugendo bazatangira kuza kuhasura.”

Akarere ka Kirehe Kirehe kagizwe n’imirenge 12, irindwi muri yo ikaba ihana imbibi n’ibindi bihugu birimo Tanzania n’u Burundi, 90% by’abatuye aka Karere batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Mike Tyson

Mike Tyson yarwaniye mu ndege

Mike Tyson wabaye ikirangirire mu mukino w’iteramakofe ku Isi, yakubitiye mu ndege umugenzi bivugwa ko wari umwendereje akamutera icupa ry’amazi.

Umuvugizi wa Tyson yatangaje ko uwo mugenzi ari we washotoye Mike Tyson, akamutera icupa ry’amazi mu gihe undi yari yicaye mu mwanya we.

Amashusho agaragaza iyo mirwano, yashyizwe hanze na TMZ Sports. Yafatiwe mu ndege ya JetBlue i San Francisco. Agaragaza umugabo uri gukubita mugenzi we wari wicaye mu ntebe y’inyuma.

Ntabwo agaragaza mu buryo burambuye uko iyo nkundura yatangiye ndetse n’icupa ry’amazi bivugwa ko Tyson yakubiswe, ntabwo rigaragara.

Ayo mashusho amara amasegonda icumi, yerekana umuntu ushaka kugerageza guhosha iyo mirwano ari kuvuga ngo “hey Mike, Mike."

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Polisi yatangaje ko yitabajwe kugira ngo ihoshe iyo mirwano yari iri kubera mu ndege ku kibuga cy’i San Francisco.

Babiri bivugwa ko bayigizemo uruhare bafunzwe ndetse umwe yari afite ibikomere. Ntabwo higeze hatangazwa amakuru arambuye y’uko byagenze.

Tyson yari i San Francisco ku wa Gatatu mu bikorwa byo kwamamaza urumogi rwe.

Samia Suluhu

Perezida Suluhu yagaragaye atwaye imodoka

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko ubwo yari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime yiswe ‘The Royal Tour’ aribwo bwa mbere yari atwaye imodoka mu myaka 15 ishize.

The Royal Tour’ ni filime mbarankuru ikorwa na Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo.

Amashusho y’iyi filime igaragaramo Perezida Suluhu yagiye hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru yatangiye gufatwa ku wa 28 Kanama 2021.

Muri iyi filime hari aho Perezida Suluhu agaragara atwaye Peter Greenberg, amutembereza mu bice bitandukanye bigize pariki y’igihugu ya Serengeti.

Ubwo iyi filime yamurikwaga ku mugaragaro, Samia Suluhu yavuze ko mu ifatwa ry’amashusho yayo yagowe n’ibintu byinshi birimo no kubwirirwa.

Ati “Uribuka (abwira Peter Greenberg) wa munsi dufata amajwi azifashishwa muri iyi filime ko twamaze umunsi wose tutariye kandi na nijoro tukarya dutinze, wankoreye iyicarubozo.”

Perezida Suluhu yakomeje avuga ko iyi filime yatumye yongera gutwara imodoka nyuma y’imyaka 15 yari ishize atabikora.

Ikiraro cya Nyabugogo

kubaka ikiraro cya Nyabugogo birakomeje

Imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo giherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge kinyura ku muhanda wa Nyabugogo ahitwa ku Mashyirahamwe irakomeje.

Kuva iyi mirimo yatangira mu ntangiriro za Mata, umuhanda uva mu Mujyi rwagati werekeza Nyabugogo ugafungwa, muri aka gace hari kugaragara ubucucike bw’ibinyabiziga nyinshi na moto ku buryo abagiye ku Giticyinyoni banyura munsi y’isoko ryo kwa Mutangana iyo batanyuze mu muhanda wo ku Kinamba cyangwa uva ku Kimisagara.

Bamwe mu bakorera Nyabugogo baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko iki kiraro nicyuzura bizabafasha cyane kuko iyo imvura yagwaga ari nyinshi amazi yuzuraga akagera mu muhanda akanabuza ibinyabiziga gutambuka.

Kamatari Olivier yagize ati “Nkatwe dukorera aha biratubangamiye kuko umuhanda urafunze; mbese hari akajagari kenshi ariko niwuzura bizaba bimeze neza cyane ko iyo imvura yagwaga ari nyinshi ruhurura ikuzura amazi yazaga mu muhanda.”

Yongeyeho ko amazi y’imvura anyura muri iyi ruhurura yabaga afite imbaraga nyinshi ku buryo hari n’igihe yatwaye abantu n’imodoka.

Mu gihe iki kiraro cya Nyabugogo kirimo kubakwa abava n’abajya mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyarugu bakoresha umuhanda Giticyinyoni-Ruriba-Karama-Nyamirambo.

Ni mu gihe abava n’abajya mu Mujyi rwagati n’Iburasirazuba bakoresha umuhanda wa Nyabugogo -Poids Lourds.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buteganya ko iki kiraro kizuzura mu ntangiro z’ukwezi kwa Gatandatu 2022.

Mugunga

“Nahoraga mfite amatsiko y’ibyo abafite ubumuga bakora”- Jimmy Mugunga

Jimmy Mugunga uri mu irushanwa rya Mister Rwanda 2022, yasuye abantu bafite ubumuga bo mu Kigo cya Ubumwe Community Center. Mu by’ibanze byamuteye gusura iki kigo harimo kumenya ubuzima ndetse n’ibikorwa bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Amaze gutemberezwa n’inzego z’ubuyobozi bw’iki kigo giherereye mu Karere ka Rubavu, Mugunga yatangarije ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko yumva ashimishijwe cyane n’intambwe nziza abantu bafite ubumuga bamaze kugeraho mu bikorwa no mu myumvire.

“Nahoraga nibaza ku bushobozi bw’abafite ubumuga. Mu minsi ishize nibwo natekereje nibuka ko hano iwacu Rubavu hari ikigo kibitaho by’umwihariko bituma mfata umwanya wo kuhasura. Mu by’ukuri nanejejwe n’ibyo nasanze bakora. Hari abazi kudoda, kuboha, gucuranga muzika n’ibindi. Ni ikintu gikomeye.” Jimmy Mugunga niko yavuze, yakomeje agira ati : “ Njye ku bwanjye byanteye umutima wo kumva nakomeza gushishikariza n’abandi bantu kujya basura ibigo bimeze nk’iki ngiki mu rwego rwo kurushaho guha agaciro abantu bafite ubumuga kuko kugira ubumuga atariko kubura ubushobozi.”

Mugunga usanzwe uba mu buhanzi bw’imideri dore ko anafite inzu ibukora yitwa JHF RWANDA, aherutse kwinjira mu irushanwa rya Rudasumbwa w’u Rwanda 2022. Ubu ari mu bahagarariye intara y’iburengerazuba; Yasabye abantu bose kumushyigikira bakamuba hafi muri uru rugendo arimo. kumutora ni ukwandika muri telephone ngendanwa *544*1*35#

Jimmy Mugunga

Menya inzira ya Jimmy Mugunga wihebeye ubuhanzi bw’imideri

Jimmy Mugunga ni rimwe mu mazina akomeye mu buhanzi bw’imideri mu Karere ka Rubavu n’u Rwanda muri rusange. Uyu musore uherutse no gufungura inzu y’imideri yitwa JHF RWANDA, yavuze byinshi yaciyemo kugira ngo agree aho ari uyu munsi. Aganira n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI yahamije ko byose abikesha gukunda uyu mwuga ndetse no kwihangana

KANDA HANO UBASHE GUKURIKIRA IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

Abanyeshuri

Video: Barishimira ibyo bigiye mu kigo Ubumwe Community Center

Abanyeshuri barangirije imyuga mu kigo cya Ubumwe Community Center giherereye mu Karere ka Rubavu bishimira ko bahabwa ibikoresho nyuma yo kwiga. Iki kigo gisanzwe cyita ku bantu bafite ubumuga, kinakira abandi batabufite bakigira hamwe na bagenzi babo.

Abo twaganiriye ni abari barangije imyuga y’ubudozi n’ububoshyi. Bahamije ko kuba barangiriza muri iki kigo bagahabwa imashini zituma batangira kwikorera, ari ikintu cyiza kibarinda ubukene no gusiragira bashaka akazi.

KANDA HANO UKURIKIRE UBUHAMYA MU MASHUSHO

Abitabiriye bose

Rubavu barishimira ko bigishijwe uburenganzira bwabo

Abaturage bari mu ngeri zitandukanye bagaragaje ibyishimo batewe n’ibiganiro bahawe n’umuryango utegamiye kuri Leta , Amahoro Human Respect. Ibi biganiro byahuje urubyiruko rugera ku ijana ruri mu byiciro bitandukanye ndetse n’abanyamadini. Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2022 byari bifite insanganyamatsiko igira iti : “ Kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina.”

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI bavuze ko ibi biganiro bibasigiye ikintu kinini kirimo kumenya ubwoko bw’ihohoterwa no guharanira uburenganzira bwabo.

Uwitwa Niyonsenga Seraphine yagize ati : “ Njye ndanyuzwe cyane kuko ibyavugiwe aha ngaha byose bizamfasha cyane. Kera nari nzi ko uwafashwe ku ngufu ariwe uba wahohotewe ariko nsanze ihohotera ari ryinshi; No gukoresha imibonano uwo mwashakanye ku gahato sinari nzi ko ari ukumuvutsa uburenganzira bwe. Ni byinshi nize” Niyonsenga, Uwitwa Tumusabe Zawadi we yavuze ko nubwo hari abahohoterwa bitewe n’ibyo bakora urugero nk’indaya, bakwiye kuva muri uwo mwuga utari mwiza bagashaka ibindi bibateza imbere.

Kayitare Emmanuel uzwi nka Kayitare Wayitare Dembe, Umuyobozi mukuru wanashinze Amahoro Human Respect, yavuze ko icyo biyemeje ari ukugira ngo buri wese abeho yishimye nka mugenzi we.

“Twe intego yacu ni ukubona buri muntu utuye isi abayeho mu byishimo kandi atavutswa uburenganzira bwe. Ku cyicaro cyacu I Kigali dufite umunyamategeko ufasha abantu ku buntu igihe bavukijwe uburenganzira bwabo bagahohoterwa.” Niko Kayitare yavuze.

Uretse Rubavu , umuryango Amahoro Human Respect wanatanze ibiganiro mu turere twa Rusizi na Musanze. Bavuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazagera no mu tundi turere .

Abanyeshuri

Abanyeshuri ba HCS banyuzwe n’ubumenyi bungutse mu rugendoshuri

Abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu ku kigo cya House of Children School kiri i Rubavu banyuzwe cyane n’ubumenyi bungutse ubwo bakoreraga urugendoshuri mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. Ibi babihera ku kuba ibyo bigishwa mu magambo babashije kubisura imbonankubone bityo bakaba barushijeho gusobanukirwa byimbitse.

Bamwe muri aba bana mu byishimo byinshi, baganirije ikinyamakuru UBUVUMBUZI berekana ko uru ruzindiko rubasigiye ikintu kinini mu ireme ry’uburezi basanzwe bakura mu kigo cya House of Children School.

Uwitwa Uwase Isaro Joanna yagize ati : “ Ni ukuri ndishimye cyane ku bw’uyu munsi. Ubwo batubwiraga ko tuzaza muri uru rugendo i Kigali, numvaga umunsi nyawo waratinze kugera. Nshimishijwe cyane cyane n’uburyo twageze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakatubwira uko Jenoside yakorewe Abatusi 1994 yateguwe nyuma ikaza guhagarikwa n’ingabo za RPA. Narushijeho kubyumva” Uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 13 yavuze ibi mu gihe mugenzi we w’umuhungu witwa Nshuti Axel yongeyeho ati: “Ubwo twavaga Rubavu, twaje batwereka ndetse banatubwira amazina y’imisozi n’imigezi. Byongeye kandi,nabashije kugera kuri Kigali Convention Center barayidusobanurira. Kera najyaga nyibona ku mafoto ariko noneho uyu munsi nayigezeho biranyura."

Abanyeshuri beretswe ibikorwa remezo u Rwanda rukomeje kubaka ndetse na za minisiteri n’ibindi bigo bya leta biri i Kigali.

Abarezi bari baherekeje aba bana bose icyo bahurizagaho mu kiganiro na UBUVUMBUZI, ni uko uru rugendo rutumye abana barushaho kumva neza ibyo bigishijwe mu ishuri. Nabo ubwabo kandi bongeyeho ko hari ibyo bajyaga bigisha abana batarabigeraho bityo ko ibyo ubuyozi bw’ishuri bwakoze ari inzira nziza yo gutuma bakomeza kuba indashyikirwa mu ireme ry’uburezi.

Nshimiyimana Justin, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri House of Children School, yashimangiye ko ibyo bakoze bikwiye kubera urugero n’andi mashuri adakunze kubikora mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba imbere mu burezi.

“Ndatanga inama ku bandi bose duhuje urwego. Bajye bazana abana basure inzu ndangamurage zitandukanye,ingoro n’ibindi bikorwa bitandukanye. Ibi bizatuma abana barushaho gukunda ishuri n’ibyo biga ariko batari barigeze baca iryera.” Justin niko yavuze.

Si ubwa mbere iyi gahunda ibaye kuko ikigo House of Children School gisanzwe gifasha kenshi abana gusura ibikorwa binyuranye kandi bifite aho bihuriye n’amasomo biga. Urugendoshuri ruherutse ni urwabaye mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2022.Abana biga mu mwaka wa mbere iki gihe basuye ikiyaga cya Kivu, Ikibuga cy’indege cya Rubavu, Umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na gare y’imodoka.

Moise Mbiye

Pasiteri Mbiye agiye gusohora album ye ya gatandatu

Umuhanzi w’indirimbo akaba n’Umupasiteri Moise Mbiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yitegura gusohora album yitwa « Royal » mu minsi iri imbere. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Gicurasi 2022.

Uyu muhanzi avuga ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo nyinshi kandi zizasohokera rimwe. Yaherukaga gusohora iyitwa « Triomphe » mu mwaka wa 2020. Yakomeje ahamagarira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gukomeza kwihangana kuko imirimo yo kuyitunganya yose iri hafi kurangira.

“Muraho neza muryango wanjye, nejejwe cyane no kubamurikira album yanjye ya gatandatu yitwa ROYAL.Ndifuza ko yaba ariyo ya nyuma nsohoye gusa Imana yampamagaye niyo izabihitamo. Indirimbo zose ziri kuri ino album nazanditse mu mwaka wa 2020-2021. Iki ni igihe kitari kinyoroheye mu buzima bwanye, mbese urebye mba ndirimba ku buzima bwanjye! Izabageraho mu gihe cya vuba ndetse n’amatariki ya nyaho yo gusohokeraho nzayabamenyesha.” Niko Mbiye yatangaje.

Pasiteri Moise Mbiye ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihe cyose yakoze ubu buhanzi. Ku rubuga rwe rwa youtube, Moise Mbiye Officiel, akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 566. Kugeza ubu ari ku mwanya wa munane mu bahanzi 10 ba Afurika baririmba mu rurimi rw’igifaransa kandi banakurikirwa cyane kuri youtube.

RADIO

Umuryango wa Obama

Barack Obama yashyize hanze ifoto ari kumwe na Michelle, Sasha & Malia ku munsi w’ababyeyi b’abagore

Barack Hussein Obama II yashyize hanze ifoto ku rubuga rwa twitter asanzwe akoresha. Ku munsi mpuzamahanga w’umubyeyi w’umugore wizihizwa ku itariki 8 Gicurasi buri mwaka, uyu wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yifurije umunsi mwiza umugore we Michelle Obama.Mu nyandiko yashyize kuri uru rubuga yashimiye umugore we uburyo yareze neza abana babiri b’abakobwa babyaranye aribo Malia Obama w’imyaka 23 na Sasha Obama w’imyaka 20.

“Umunsi mwiza ! Nizeye ko mwese kuri uyu munsi mweretse ababyeyi b’abagore buryo ki ari ab’ingenzi kuri mwe. @MichelleObama, ngushimiye uko wabaye umubyeyi w’icyitegererezo ku bana bacu b’abakobwa ndetse n’abandi benshi ku isi.” Niko Obama yanditse kuri twitter.

Barack Obama ufite igisekuru muri Afurika na Amerika, yabaye Perezida wa 44 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2017.

UMVA RADIO

Itangazo ryasohotse

Itangazo rihagarika Miss Rwanda

Itangazo rireba abategura Miss Rwanda. Ibi bivuzwe kubera ibyaha abategura iri rushanwa bashinjwa byiganjemo ihohotera rishigiye ku gitsina.

Ishimwe Dieudonne , Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, niwe kugeza ubu uri gukurikiranwa mu mategeko.
UMVA RADIO

Igitaramo

Rubavu hagiye kuba igitaramo cya Erica Silent Party

Ku wa 14 Gicurasi 2022 i Rubavu hagiye kuba igitaramo cya Erica Silent Party. Abazitabira bazahabwa headphones zo kumviramo indirimbo ku mafaranga ibihumbi bitatu (3000).

indirimbo Ona

“Ona”- indirimbo nshya ya N T ZIYO yasohokanye n’amashusho

Umuhanzi w’indirimbo N T ziyo akomeje kwigaragaza no gukora cyane aho bigoye kubona hashize ukwezi kumwe cyangwa abiri adasohoye igihangano gishya. Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yasohoye iyitwa “Ona”.

N T Ziyo ahamya ko gukora uko ashoboye agaha abakunzi b’umuziki Nyarwanda ibihangano mu buryo buhoraho, biri mu rwego rwo kugira ngo abakunzi be abahe ubutumwa aba afite ku mutima ndetse no kugira ngo abakunda imyidagaduro bahore babona ibintu bishya.

“Gukora cyane biva ku kuba ndi umuhanzi wabyiyemeje. Uyu muziki ndawukunda kandi sinshaka gutenguha abakunzi bawo. Erega abantu bahora bakenera ibishya.” N T Ziyo niko yavuze.

Avuga kuri iyi ndirimbo ifite iminota 3 n’amasegonda 25, uyu muhanzi yashimangiye ko yayikoze ashaka kuyitura abari mu munyenga w’urukundo.
Iyi ndirimbo yakozwe na Knox Beat wo mu nzu,Monster Records, itunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi. Ni mu gihe amashusho yayobowe na Gucci.

Umuhanzi N T Ziyo hashize igihe gito asohoye indirimbo yitwa “Keba” ndetse na “Proud” zose zifite amashusho. Izi nazo zakiriwe neza n’abakurikira muzika Nyarwanda. UMVA RADIO

Abana

Rubavu: Ababaha’i bakoze igiterane cy’abana

Mu mwaka wa 2022, Ababaha’i batangiye uruhererekane rw’imigambi izageza mu mwaka wa 2046. Intego y’ibanze y’umugambi wa mbere muri uru ruhererekane , witwa “Umugambi w’Imyaka Icyenda”, “Ni ugushiraho ubushobozi bwo kongera kubaka ukwemera kwa sosiyete”. Ibi bigizwe no kugira impinduka mu myemerere no mu buryo bufatika bwa sosiyete kandi bisaba ko abantu bose babyisangamo, Ababaha’i n’abatari Ababaha’i.

I Rubavu , Ababaha’i bateguye igiterane cya mbere cy’abana gifite insanganyamatsiko igira iti: “Akamaro k’uburezi bw’abana”. Bazagenda bategura n’ibindi biterane byinshi mu minsi igiye kuza. Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022 abana bitabiriye iki giterane bahuriza ku kuba bunguye byinshi muricyo.

Bahati Kelly na Uwurukundo Nusra bahuriza ku kuba batahanye inyigisho nziza zo kwitanga,kwihangana, guhinduka ugahindura n’abandi.

Ibiterane by’isi bizwiho guhuriza hamwe abantu,mu matsinda mato n’amanini, aho baba basangira ibitekerezo biganisha ku cyizere cy’ejo hazaza. Ababaha’i n’abatari Ababaha’i baturutse mu myizerere itandukanye barahura bakaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere rya sosiyete, mu buryo kandi bunagaragaza neza uko sosiyete yakongera kwiyubaka mu mimerere myiza n’iterambere ry’ahazaza. UMVA RADIO

David

Kurikira indirimbo za Karahanyuze zo mu Rwanda

Nsengimana David yacuranze indirimbo zakunzwe mu bihe bya kera.
Ku ruhande rwe asanga umuziki ari ubuzima.
Yabwiye ikinyamakuru Ubuvumbuzi ko buri wese akwiye kwigirira icyizere akawiga kuko utagoye. UMVA RADIO

Muhoozi

Uganda:Muhoozi Kainerugaba ashaka gusimbura se ku buyobozi

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko nta wundi ushobora gusimbura se uretse we ubwe.
Abinyujije kuri twitter,yashyizeho ifoto ishushanyije yerekana ko afite ubushobozi bwo gusimbura se Museveni ku buyobozi. UMVA RADIO

Bobi Wine

Bobi Wine yabwiye Muhoozi Kainerugaba ko atari umuvandimwe we

Ku itariki 18 Gicurasi 2022 nibwo Umuhanzi akaba n’ umunyapolitike Bobi Wine abinyujije kuri twitter yashubije Gen Muhoozi Kainerugaba ko atari umuvandimwe. Yongeyeho ko akora ikosa ryo kwibwira ko Uganda iri mu byo se (Museveni) azamuraga.

Ibi bibaye nyuma y’ igihe gito Muhoozi agaragaje ko ari we ufite ububasha bwo gusimbura se ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda. Yashyize ifoto ishushanyije (cartoon) kuri twitter ari kuwe na Bobi Wine ndetse n’ urukweto rwanditseho izina rya Museveni.

Abantu b’ ingeri zitandukanye bishimiye Bobi Wine ku byo yakoze mu gihe hari abandi bamunenze.
UMVA RADIO

Icyayi

Tariki 21 Gicurasi ni umunsi mpuzamahanga w’ icyayi,menya ibyiza byacyo

Icyayi ni ikinyobwa gikomoka mu kimera cya Camellia sinesis. Kugeza ubu kiri mu binyobwa biri mu myanya y’ imbere mu kunyobwa cyane, nyuma y’ amazi. Bitekerezwa ko inkomoko y’icyayi yaba ari mu majyaruguru y’ uburasirazuba bw’ Ubuhinde, mu majyaruguru ya Myanmar ndetse n’ Amajyepfo y’ Uburengerazuba bw’ Ubushinwa, ariko mu by’ ukuri inkomoko y’ ukuri nta muntu uyizi. Icyayi kimaze igihe kinini gikoreshwa n’ abantu. Hari ibihamya byinshi byerekana ko Abashinwa bakinywaga kuva mu myaka 5000 ishize.

Akanama Rusange k’ Umuryango w’ Abibumbye kahisemo kwemeza tariki 21 Gicurasi buri mwaka nk’ umunsi mpuzamahanga w’ icyayi mu rwego rwo kugira ngo abantu barusheho kumenya akamaro gifitiye abatuye isi. Ibihugu bikiri mu nzira y’ amajyambere bihakura amafaranga menshi iyo cyoherejwe ku masoko mpuzamahanga, abaturaage babona akazi ko kucyitaho kandi ni cyiza ku buzima.

Muri rusange , ishyirwaho ry’uyu munsi rigamije kugira ngo abantu bamenye akamaro kacyo ndetse no kurwanya ubukene n’inzara.

Mu rwego rwo kugira ngo umusaruro wacyo utaba muke cyangwa ukabura ku isoko, Umuryango w’ Abibumbye usaba ibihugu byose gufata ingamba zo kurinda ikirere n’ibidukikije muri rusange. umunsi mpuzamahanga w’ icyayi watangiye kwizihizwa bwa mbere mu mwaka wa 2020 ushyizweho n’ uyu Muryango w’ Abibumbye.

UMVA RADIO

B.I.G Notorious

Ibyo wamenya kuri Notorious B.I.G.

Notorious,yavutse tariki 21 Gicurasi 1972, na none uzwi nka Biggie Smalls, Afatwa nk’ umwe mu baraperi beza kandi b’ ibihe byose. Yamamaye cyane ubwo yasohoraga album ye ya mbere yitwa Ready to Die mu mwaka 1994, iyi yatumye aba uw’ icyitegererezo muri hip hop y’ igice cya East Coast ndetse yanatsindiye igihembo cy’ umuraperi mwiza w’ umwaka muri Billboard Music Award. Iki gihe hari mu mwaka 1995.

Bivugwa ko mbere yo kwamamara yacuruzaga ibiyobyabwenge. Ibi ni ibikorwa yishoyemo bwa ubwo yari afite imyaka 12 , nyuma ibi byanamuviriyemo kuva mu ishuri. Bidatinze yatawe muri yombi azira gucuruza cocaine no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’ amategeko.

Faith Evans ni umugore babanye kuva mu mwaka 1994, babyarana abana babiri aribo T’ yanna na Christopher.
Ibijyanye n’ urupfu rwe, ni mu mwaka 1997 ubwo yarasirwaga i Los Angeles. Album ye yitwa Life After Death yasohotse nyuma yo kwicwa ku itariki 25 Werurwe 1997. Mu bihembo bya Grammy Award yabaye iy’ umwaka imeze neza mu njyana ya rap.

We n’ undi muraperi witwa Tupac Shakur mu myaka ya 1990, babaye ab’ icyitegererezo muri hip hop ndetse bagiye bagarukwaho cyane. Umwe yafatwaga nk’ uhagarariye ikizwi nka East Coast na West Coast hip hop.

UMVA RADIO

Abagore

“Iterambere ryose rishingiye ku bagore”- Nyirabasabose Priscilla Balumbi

Mu karere ka Rubavu kuri iki cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 habereye igiterane cy’ abagore baturutse mu madini atandukanye. Insanganyamatsiko yari “Uruhare rw’ umutegarugori mu kubaka umuryango mugari ubereye”. Abitabiriye bose banyuzwe n’ ibiganiro byatanzwe n’ uko babigizemo uruhare.

Mu nkuru y’ ubushize nibwo twababwiye ko umwaka wa 2022, Ababaha’ i batangiye uruhererekane rw’ imigambi izageza mu mwaka wa 2046. "Intego y’ ibanze ni ukongera kubaka ukwemera k’ umuryango urushijeho kuba mwiza mu rwego rwo hejuru " ukaba uri mu byiciro; icya mbere ni Umugambi w’ Imyaka Icyenda.”, “Ni ugushyiraho ubushobozi bwo kongera kubaka ukwemera kwa sosiyete”. Ibi bigizwe no kugira impinduka mu myemerere no mu buryo bufatika bwa sosiyete kandi bisaba ko abantu bose babyisangamo, Ababaha’i n’ abatari Ababaha’ i.

Nyirabasabose Priscilla Balumbi yavuze ko igihe kinini umutegarugori aba ari kumwe n’ umwana bityo ko bafite uruhare rufatika mu buzima bwabo.

“Umugore atwita mu gihe kingana n’ amezi icyenda ndetse na nyuma yo kubyara abana n’ umwana igihe kinini. Bityo rero iyo umubyeyi afite ubumenyi buhagije, aha umwana uburere bwa ngombwa mu gihe amurera. Niko Nyirabasabose yatangaje, gusa mu gukomeza avuga ku ruhare rw’ abategarugori mu iterambere, yongeyeho ati: “Abagore hari impano bifitemo udashobora gusangana abagabo zirimo nko kugira impuhwe, urukundo, ukwitanga n’ imbabazi.”

Abaturage bitabiriye iki giterane bahamije ko kiziye igihe kuko ibyo bigiyemo byose bikenewe n’ inyokomuntu yose muri iki gihe turimo.

Rwamasasu Kaziga na Seraphina Ugirase bavuga ko ibyo bize bigiye gutuma bamenya uko bitwara bityo bakaba basanga aya mahugurwa yazashyikirizwa n’ abandi hirya no hino kuko ari ingenzi.

Nk’ uko biri mu mahame yabo kugira ubumwe bw’ abantu n’ amadini, Ababaha’ i baha ikaze buri muntu batagendeye aho ava ndetse banaha umwanya umuntu wese wifuza gusangira nabo ibitekerezo.

Niba hari icyo mwifuza kumenya kirenze, mwahamagara cyangwa mukandika kuri izi nimero zikurikira: + 250 788590588, + 250 788438300.
E-mail : aslbahai.gisenyi@yahoo.fr Mukomeze kugira ibihe byiza aho muri hose.

UMVA RADIO

Akanyamasyo

Umunsi mpuzamahanga wahariwe akanyamasyo

Tariki 23 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe akanyamasyo. Impamvu uyu munsi washyizweho ni ukugira ngo abantu bamenye ndetse barusheho no gushyiraho ingamba zo kubungabunga iyi nyamaswa.UMVA RADIO

Bwa mbere uyu munsi utangira kwizihizwa hari mu mwaka 1990. Iki gihe byagezweho kubera umuryango utegamiye kuri leta wita ku tunyamasyo, American Tortoise Rescue.

Ku isi hari amoko menshi gusa 129 muriyo ziri mu byago byo kuvaho burundu. Ni nayo mpamvu uyu munsi washyizweho ngo isi yose imenye izi nyamaswa ndetse inafate ingamba zo kuzibungabunga ngo zitazacika.

Paul Balenza

“Karibu Saint-Père”- Indirimbo itegura uruzinduko rwa Papa muri Congo

“Karibu Saint-Père” ni izina ryahawe indirimbo izakoreshwa mu kwakira Papa ubwo azaba aje gusura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gihangano gihuriweho n’ abadepite ndetse n’ abasenateri b’ abagaturika bari kumwe n’ abahanzi bo muri iri dini. Papa azasura iki gihugu cya Congo ku itariki 2 kugeza tariki 5 Nyakanga 2022. Umuhanzi w’ indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Paul Balenza yavuze ko kuba abarizwa muri politike bidashobora kumubuza kuririmba.

“… Hari abatekereza ko naretse umuziki kuko ndi umudepite. Oya sibyo ahubwo njye nzi neza ko nzakomeza kuvuga ubutumwa bw’ Imana kugeza mpfuye. Politike yo igira iherezo.” Niko Balenza yavuze.

Uyu muririmbyi yakomeje avuga ko icyo bifuza gusaba Papa François ari ukubasengera kugira ngo Congo igire amahoro arambye.

Iyi ndirimbo “Karibu Saint-Père” iri mu njyana ya Rumba, Salsa ndetse n’ igice cyumvikanamo Sebene. Biteganyijwe ko igomba gusohoka ifite n’amashusho mu mpera z’Ukwezi kwa Gicurasi 2022.

Uretse uru ruzinduko rugiye kuba rukozwe na Papa François i Kinshasa na Goma, mu mwaka wa 1980 na 1985 Papa Jean-Paul II yasuye iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UMVA RADIO

Fica Magic

Fica Magic yasohoye amashusho y’ indirimbo "Nana"

Fica Magic unasanzwe wiyita Pacifica mu buhanzi bw’ indirimbo kuri uyu wa mbere,30 Gicurasi 2022 yasohoye indirimbo ifite amashusho yitwa “Nana”. Ubu iri kuboneka ku mbuga nkoranyambaga z’ uyu muhanzi.

Muri iki gihangano humvikanamo amagambo y’ agahinda k’ umusore uba warakunze umukobwa gusa nyuma akamutenguha amubabaza. Hari aho Fica aririmba ati : “ Sinzabisubira ni njye nyirabayazana. I am sorry Nana.I am sorry Nana ntubibwire papa”

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’ amasegonda 28 mu buryo bw’ amajwi yakozwe na Kevin Pro afatanyije na Ganza Pro. Amashusho yayo ni mu gihe yo yayobowe akanatunganywa n’ uwitwa Shaffy Ace aho yunganiwe na Gady Tyler.

Amashusho ya “Nana” abimburiye izindi ziri kuri album, GOMEZ, uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze mu ntangiro z’ ukwezi kwa Mutarama 2022. Ubwo Fica yasohoraga ino album mu buryo bw’ amajwi, yateguje abakunzi ba muzika Nyarwanda ko azagenda abaha amashusho yazo buhoro buhoro. UMVA RADIO

Ubugeni

Ibiterane ku isi: Ubuhanzi buteza imbere amahoro, bukanafasha ubwitabire muri serivise z’ umuryango mugari

INTEKO NKURU Y’ ABABAHA’ I KU ISI- Mu gihe hirya no hino hakomeje kuba ibikorwa by’ ibiterane, ibikorwa by’ ubugeni bikomeje kwigaragaza nk’ ingingo ya ngombwa roho y’ inyoko muntu ikeneye : hakenewe ubwumvikane no kutiganyira mu gihe cyo kugira ibyo dukorera sosiyete.

Binyuze muri ibi bikorwa by’ ubuhanzi – Umuziki, ikinamico, ibihangano by’ amashusho, imbyino gakondo,ubukorikori, ndetse n’ubundi bwoko bwose bw’ ibihangano – Abitabira ibi bikorwa mu mbaga nyamwinshi hirya no hino ku isi babasha gusobanukirwa neza ibitekerezo byimakaza ubutabera, amahoro ndetse n’ ubumwe.

Urubyiruko

Umumaro w’urubyiruko Baha’ i

Urubyiruko rwagize akamaro gakomeye kuva na kera mu mateka y’ Ababahá’ í. Báb we ubwe yatangaje ibya gahunda ye ubwe yari afite imyaka 25 gusa ndetse n’ abandi benshi bamukurikiye ubwo bamwiyungagaho akimara kwigaragaza. Mu miryango y’ amahuriro ya Bahá’ u’ lláh na ‘Abdu’l-Bahá urubyiruko rwazaga ku mwanya w’imbere mu gutangaza ubutumwa bw’ Ukwemera gushya ndetse no gusangiza abandi inyigisho.

Baciye mu nzira abandi banyuzemo bakanayifungura mu buryo bwagutse, ibihumbi by’urubyiruko Bahá’ í bo mu bisekuru bitandukanye bahagurukiye kwitaba umuhamagaro wa Bahá’ u’ lláh. Umurava n’ imbaraga byabo byayobowe n’ Umukuru w’ Ukwemera Bahá’ í- Uyu munsi Inzu Nsanganyasi y’ Ubutabera- ikangurira urubyiruko kubakira ku bwitange no gukunda ibyo bakora mu gihe cyabo cy’ ubuto cyane cyane mu gihe bafata imyanzuro itanga umusanzu ku iterambere rya roho n’ umubiri. Amahirwe ava ku buyobozi no gutera ingabo mu bitugu by’ Inzu Nsanganyasi y’ Ubutabera n’ ukwitaba umuhamagaro k’ urubyiruko Bahá’ í ni kugari, ndetse n’ ibikorwa bigushamikiyeho ni byinshi.

Ushobora gusoma Ubutumwa bw’ Inzu Nsanganyasi y’Ubutabera bwagenewe urubyiruko rwinshi, wanareba uruhererekane rwa filime ngufi zitwa “To Serve Humanity”, ukanareba raporo z’ amahuriro ya 2013 a special section of the Bahá’ í World News Service .

Gaz Fabilouss

Gaz Fabilouss yahamije ko Koffi Olomide ari uwo kubahwa mu bihe byose

Umuraperi Gaz Fabilouss ashimira cyane Koffi Olomide uherutse kugirwa ambasaderi w’ injyana ya Rumba. Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yemeje mu minsi ishize ko Koffi ari ambasaderi w’ iyi njyana.

Abajijwe kuri Olomide uniyita Quadra Kora Man, Fabilouss yemeje ko Koffi ari umubyeyi utanga icyizere ndetse akanaba icyitegererezo ku rubyiruko rushaka kwinjira mu mwuga w’ ubuhanzi. Uyu muhanzi yongeyeho ko kuba yarakoranye indirimbo na Koffi byamuhesheje icyubahiro kidasanzwe mu mateka.

Mu mwaka wa 2021 nibwo Gaz yakoranye na Koffi indirimbo yitwa “Aye”. Indirimbo igisohoka yakunzwe ku rwego rwo hejuru n’ abakunzi ba muzika ya Congo na Afurika muri rusange.

Gaz Fabilouss wiyita Imana y’ injyana ya Rap ya Congo, yatangiye kuririmba ari muri korari mu mwaka wa 2005. Kugeza ubu ari mu baraperi bakunzwe cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi ba Rubavu

Rubavu: Abana bakina amputee football bagiye gufashwa

Kuri uyu wa 7 Kamena 2022 mu Karere ka Rubavu habereye imikono ya amputee football mu rwego rwo kureba aho uyu mukino ugeze ndetse n’ abanyempano bahari. Amputee football umukino w’ abantu bafite ubumuga bw’ ingingo umaze kumenyerwa mu Rwanda. Watangijwe mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 2015.

Simon Baker, Umunyamabanga Mukuru w’ Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru w’ Abafite ubumuga ku rwego rw’ Isi, aganira n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI yishimiye impano yasanze mu Karere ka Rubavu by’ umwihariko abana bakiri bato bagaragaje ko ejo hazaza habo ari heza muri uyu mukino.

“Nejejwe cyane n’ impano mbonye aha hantu. Burya kuvuga ko wabuze urugingo rumwe urugero nk’ ukuguru, ntibivuze ko biba birangiye. Mwabonye impano nziza abana berekanye, ibi byerekana ko ejo hazaza tuzaba dufite abakinnyi b’ ibihangange ku rwego rw’ isi. Ubu tugiye gutangira gufasha abana nk’ aba mu bihe bya vuba. Abantu batuye isi ubutumwa nabaha ni ub’ uko bakwiye kwizera no guha umwanya abantu bafite ubumuga.”

Umwe mu bana bagaragaje impano idasanzwe mu mukino wabaye , Mugisha Nsengiyumva yavuze ko yifitiye icyizere cyo kuzabeshwaho n’ impano afite mu mukino w’ umupira w’ amaguru w’ abafite ubumuga.

“Mbere najyaga numva ko ntacyo nshoboye gusa kuva uyu mukino nawuzamo, maze kubona ko hari byinshi nshoboye. Abantu benshi bambwira ko banyurwa n’ uburyo bw’ imikinire yanjye.” Niko Mugisha yavuze. Yakomeje abwira n’ ikinyamakuru UBUVUMBUZI ati : “ Ndashimira ikigo cya Ubumwe Community Center kidahwema kwita no gufasha abantu bafite ubumuga, ndashimira muri rusange leta y’ u Rwanda uko iha amahirwe abantu bafite ubumuga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu Rwanda hari Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru w’ Abafite Ubumuga rizwi nka Rwanda Amputee Football Association. Umuyobozi Mukuru waryo yitwa Rugwiro Audance. Kugeza uyu munsi mu bihugu bigize Afurika y’ Iburasirazuba, ikipe y’ u Rwanda niyo iri ku mwanya wa mbere.
UMVA RADIO

Ababahayi ku isi

Ibiterane by’ isi: Kwimakaza umuco w’amahoro, kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango

INTEKO NKURU Y’ ABABAHA’I KU ISI- Uko ibiterane bikomeje kuba hirya no hino ku isi, bigahuriza hamwe abifuriza ibyiza ikiremwamuntu , bakanasesengurira hamwe uko bagenza ngo bahurize hamwe imbaraga hamwe mu nzira yo kwimakaza ubumwe ndetse no gukorera bagenzi babo b’ abaturage ,aho binahura n’ ibyo sosiyete zabo zikeneye.

Amateraniro y’ aho baba, ku rwego rw’ igihugu no ku rwego mpuzamahanga ,afasha abitabiriye kunguka ubumenyi buva ku bunararibonye bw’ ibikorwa by’ Ababaha’ i, imbaraga zashyizwe mu bikorwa rusange by’ umuryango mugari, imbaraga zo gutanga umusanzu mu biganiro by’ ibanze.

Mu bice bimwe, ibiterane byageze ku ntego y’ ibanze, nko mu materaniro y’ ubushize muri Bangui, Repubulika ya Santarafurika (Central African Republic) , aho abagore bagera kuri 500 baturutse mu duce tuhaturiye bahuriye hamwe bakaganira ku ruhare rw’ umutegarugori mu iterambere rya sosiyete.

“Uruhare rwuzuye rw’ abagore muri ibi biterane ni ingenzi, kuko abagore ari inkingi za mwamba mu gukomeza umuco w’ amahoro,” niko yavuze Louis Isidore Tenzonko-Boazamo, Umubaha’ i wo muri iki gihugu. “Niyo mpamvu ku ikubitiro hagitangira ibiterane twabanje kwita cyane kuri ino ngingo.”

Tuzi neza ingorane inyoko-muntu yahuye nazo ku isi hose- Hari imihindagurikire y’ ikirere,icyorezo, intambara n’ amakimbirane ndetse n’ ikimenyane hose- abitabiriye bose bari kurebera hamwe uburyo butanga icyizere ku bushobozi bw’ inyoko-muntu, kandi bakaba bumva bahujwe n’ urukundo na bagenzi babo ndetse n’ abandi bose mu mbaraga zigamije imibereho myiza ya sosiyete.

Abageni ku igare

Rubavu habaye ubukwe burimo udushya twihariye

Mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kamena 2022 habereye ubukwe bw’ umusore n’ inkumi ariko bugaragaramo udushya. Twagirimana Augustin na Nyirandabateze Verdianne basezeranye kubana akaramata imbere y’ Imana n’ imiryango muri kiliziya ya Muhato.

Aba bombi biyemeje kubana mu gihe umukobwa afite ubumuga bwo kutabona naho umusore akaba afite ubumuga bw’ ingingo. Ibi biri mu byatumye itangazamakuru mu ngeri zinyuranye rihaguruka rikaza muri ibi birori. Byongeye kandi imbaga y’ abantu baje kwihera ijisho ubu bukwe , bari benshi cyane. Aba bageni bombi basanzwe bakorera muri koperative itwara ibintu yo mu Karere ka Rubavu, COTRARU.

Ubwo aba bageni n’ ababaherekeje bari bageze hafi n’ umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye mu modoka bajya ku igare ryifashishwa n’ abafite ubumuga mu gihe batwara imizigo. Abana babiri b’ abakobwa bari babaherekeje nabo baryicayeho. Ibi bikamara kuba byatumye buri muntu wese wari hafi aho ava mu byo arimo aza kwihera ijisho.

Munyaneza Eric witabiriye ubukwe avuye I Kigali yavuze ko anejejwe cyane n’ uburyo abantu bafite ubumuga berekanye ko bashoboye.

“Uyu munsi kuri njye ndabona ari igitangaza ibibereye muri aka karere ka Rubavu. Aba bavandimwe bafite ubumuga berekanye ko byose bishoboka. Ibi byagakwiye kubera isomo n’abandi bose bumva ko kugira ubumuga biba birangiye.”

Ni mu gihe uwitwa Nzabanita Yusuf we yavuze ko ibi bikwiye kubera urugero rwiza abantu bafite ubumuga bityo ntibaheranwe n’ agahinda. Yongeyeho ko ubukwe nk’ ubu adakunze kububona , ku ruhande rwe ngo ni ubwa kabiri abibonye.

Umuhango wo kwakira abatumiwe wabereye mu kigo cyita ku bantu bafite ubumuga, Ubumwe Community Center. Aha naho ibyishimo byari byinshi dore ko na band yaririmbiye abageni igizwe na bamwe bafite ubumuga bw’ ingingo no kutabona. Ibi wabonaga ko benshi byabatunguye ndetse bakanatangara.
UMVA RADIO

Water Sax

Methuselah yavuze icyamuteye guhanga indirimbo “Juu”

Methuselah na none uzwi nka Water Sax mu buhanzi no gucuranga indirimbo, yasohoye indirimbo nshya ifite amashusho “Juu”. Iki gihangano avuga ko gishingiye ku rukundo nyakuri rudashidikanywaho.

Mu kiganiro yagiranye n’ Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Sax yahamije ko urukundo rwuzuye rukiriho.
“Muri iyi ndirimbo nashatse kuvuga ku rukundo rudashingiye ku bintu, urukundo rwuzuye, urukundo rushingiye ku kuri no kwizerana.” Water Sax niko yahamije.



Sax ahamya ko iyi ndirimbo igiye kurushaho kumufasha kwagura inganzo ye mu gihugu no hanze. Ni indirimbo asanga izafasha na none abari mu rukundo kubera uburyo yayanditse n’ amagambo yayishyizemo.

“Juu” indirimbo y’ iminota 3 n’ amasegonda 41 yakozwe na Marrouani afatanyije na Sam Top Hit, mu gihe amashusho yayobowe na Tresor Misago.

Water Sax yahamirije Ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko muzika ariyo imubeshejeho mu buzima bwe bwa buri munsi. Uyu muhanzi warangije kwiga mu mwaka wa 2016 mu ishuri rya muzika ku Nyundo, yavuze ko agikomeje kwiga kugira ngo inganzo ye irusheho kwaguka no kunogera abayikurikirana.

Uretse iyi ndirimbo yasohoye hari izindi uyu muririmbyi yakoze zigakundwa zirimo nk’ iyitwa “Umutima Uramwenya”, “My Girl friend” n’ izindi. Arateguza abakunzi ba Muzika Nyarwanda indi ndirimbo mu minsi ya vuba dore ko afite nyinshi zikiri gutunganywa. Uretse kuba aririmba anicurangira guitar, Water Sax ni umwe mu bahanzi bake mu Rwanda bazi gucuranga igikoresho cya muzika cyitwa Saxophone. UMVA RADIO

Makanyaga Abdul

Rubavu : Makanyaga Abdul yatumiwe mu gitaramo kizamara iminsi ibiri

Makanyaga Abdul ni rimwe mu mazina akomeye kandi amaze igihe kinini muri muzika Nyarwanda. Abakurikiranira hafi imyidagaduro y’ u Rwanda by’ umwihariko imbuga nkoranyambaga, babonye amashusho n’ ubutumwa buhamya ko uyu muririmbyi w’ umunyabigwi yitegura gutaramira Abanyarubavu. Ni igitaramo cyagutse bigaragara ko kizabera ahitwa Erica Pub na Erica Motel.

Hagenimana Eric wanateguye iki gikorwa, yahamirije Ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko aya makuru ariyo kandi ko imyiteguro y’ ibisabwa byose yamaze kurangira.

“Iki gitaramo maze igihe ngitegura kandi ubu buri kimwe kiri mu murongo wacyo. Makanyaga ni umuhanzi ufite ubunararibonye buhagije. Azi kuririmba anacuranga, akundwa n’ abakuru tutibagiwe n’ urubyiruko. Mbese ni umuhanzi w’ ibihe byose.” Eric niko yahamije.

Ibitaramo bibiri Abdul azakora ku itariki 1 n’ iya 2 Nyakanga 2022, kwinjira ku muntu umwe ni ibihumbi bitatu by’amafaranga y’ u Rwanda. Uretse Makanyaga n’ itsinda ry’ abanyamuziki azazana, biteganyijwe ko Dj Jakson na Selekta Daddy bazaba basusurutsa abazitabira iki gitaramo mu ruvange rw’ injyana zitandukanye.

Erica Pub na Erica Motel ni hamwe mu hantu hagezweho i Rubavu muri iki gihe kubera umuziki w’ imbonankubone uhabarizwa buri munsi benshi bazi ku izina ry’IGISOPE. KANDA HANO WUMVE RADIO

Umucuruzi

Ibibera muri Congo bishobora kuvamo Jenoside

Benshi mu bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda babarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari guhohoterwa. Ubwo mu minsi ishize hadukaga imirwano hagati y’ umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ ingabo z’ iki gihugu, abavuga ururimi rw’ ikinyarwanda batangiye guhohoterwa. Babashinja gukorana n’ uyu mutwe.

Semutobo , umucuruzi w’ umunyamulenge yiciwe i Kalima muri Maniema azize ko avuga ururimi rw’ Ikinyarwanda. Muri ibi bihe humvikana imvugo z’ urwango n’ ibikorwa by’ urugomo bikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Kinshasa n’ ibindi bice bya Congo.

Ibi bibaye mu gihe ku itariki 15 Kamena 2022 ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaragaye Abanyekongo bari mu myigaragambyo bavuga ko bamaganye u Rwanda.

Mgr Sikuli Paluku, Musenyeri wa Diyoseze ya Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, aherutse kuvuga ko bitumvikana ukuntu igihugu kitangana na Diyoseze ayobora gishobora kubuza amahwemo igihugu cya Congo. Yahamagariye abaturage guhaguruka bakarwanya u Rwanda n’ undi wese urushyigikiye.

Bamwe mu bayobozi bo hejuru n’abaturage bakomeje gusaba Perezida Tshisekedi kugira icyo akorera u Rwanda mu rwego rwo gusigasira ubusugire bwa Congo.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuboneka amashusho y’ abantu bakubitwa bikomeye bashinjwa ko ari ibyitso bya M23 no kuba bakoresha ururimi rw’ Ikinyarwanda.
Kugeza ubu i Kinshasa hari amakuru avuga ko ku itariki 25 Kamena hari ibikorwa bidasanzwe bizaba ku bavuga Ikinyarwanda.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Aulah Off

“Muzika nzayikora nk’ akazi mu buryo bwunguka”- Aulah Off

Irabishaka Louise ukoresha amazina ya Aulah Off mu muziki, ni umuhanzikazi mushya uruganda rwa muzika Nyarwanda rwungutse dore ko nawe ubwe ahamya ko aje gukora ubudatenguha abakunzi be by’ umwihariko. Ku ikubitiro indirimbo “Sosiso” niyo yasohoye; ikigera hanze benshi bagaragaje uko banyuzwe n’ uyu munyempano mushya uje gushyira itafari ku muziki Nyarwanda.

Ngo nubwo hari abahanzikazi baza hanyuma bagahita babivamo mu gihe gito, Aulah Off we yahamirije ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko ibyo ajemo bitamutunguye kuko yabiteguye igihe kinini.

“Si nteze gusubira inyuma kuko intambwe ya mbere nayiteye. Ikindi murabona ko mfite studio inkorera indirimbo. Icyo njye ngomba gukora nk’ umuhanzi rero ni ukubyaza umusaruro inganzo yanjye” Aulah Off niko yavuze.

Iyi ndirimbo “Sosiso” ifite iminota 3 n’ amasegonda 41, yakorewe mu nzu itunganya umuziki yitwa The Beam Entertainment, ikaba ihagarariwe na Laser Beat.
Ku itariki 14 Kamena 2022 nibwo iki gihangano cyasohotse. Kugeza ubu imaze kurebwa n’ abarenga ibihumbi bitatu ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube. Mu bitekerezo benshi banditse , bagaragaje ko uyu muhanzikazi atanga icyizere cy’ ejo heza mu rugendo rwe.

Laser Beat ufite gahunda ndende yo gufasha abahanzi bagorwa n’ amikoro, yatangarije ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko hari byinshi yifuza guhindura muri muzika Nyarwanda.
“Muri The Beam Entertainment ndi gufasha abahanzi babiri aribo Rich One na Aulah Off. Gusa mfite gahunda mu minsi ya vuba , gutangira gufasha abahanzi bagorwa no kubona amafaranga, nkabakorera kuri make kugira ngo impano zabo bazigaragaze.” Laser Beat niko yahishuye.
Uretse indirimbo “Sosiso” mu minsi ya vuba harasohoka indi ndirimbo ya kabiri ya Aulah Off izaba ifite n’ amashusho. Nyuma yayo hazasohoka EP igizwe n’indirimbo enye.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Umuririmbyi N T ZIYO

“Ibyo dukora byose ni ukubera urukundo” N T Ziyo

Umuhanzi w’ indirimbo Niyongabo Theophile ariko ukoresha amazina ya N T ziyo mu rugendo rw’ ubuhanzi bwe, ku wa 18 Kamena 2022 yasohoye indirimbo y’ urukundo yitwa “Tujyane”. Uyu muririmbyi mu kiganiro yahaye ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yahamije ko urukundo asanga ari byose mu buzima bwa muntu.

N T Ziyo unakunda kongeraho izina Wawe, urukundo arufata nk’ ikintu cy’ ingenzi mu buzima tubamo.

“Iyi ndirimbo nayikoze nishyize mu mwanya w’ abantu bari mu rukundo ruzira uburyarya. Burya mu buzima ntukavuge ko ukunda umuntu kandi uzi neza ko bitakurimo, urukundo ni ijambo rihatse byinshi.”

“Tujyane” ni indirimbo iri mu njyana ya pop aho N T Ziyo yumvikana aririmba ati: “…Ngwino tujyane tujyane tujyane ngushyire muri mood…” hari n’ aho agira ati: “ …..ntiwite ku bavuga ibisenya gusa kandi wibuke ko ibisa bisabirana, Nanjye nsaba Imana kukugumana, Umunsi duhura wabaye umwe mu magana…”

Kilie Beat niwe watunganyije ino ndirimbo mu majwi mu gihe amashusho yayo yayobowe na Gucci. Benshi mu bakurikira uyu muhanzi ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube bagaragaje uko bakiriye neza iki gihangano.

Uwitwa Eastars Studio yanditse ati : “ Nice Slow jam song kabisa. Keep dropping hits”, uwitwa Holly Vibe yagize ati : “I like how this song is simple ,fresh and clean. Ku mutima bro, Uwitwa Uwineza Claudine yongeyeho ati : “ Wawuu very nice” n’ abandi benshi bashyizeho ubutumwa bugaragaza ibyishimo batewe n’ ibiri muri iyi ndirimbo.
Uretse iyi ndirimbo asohoye, N T Ziyo yaherukaga gusohora izindi ndirimbo zakiriwe neza n’ abakunda muzika Nyarwanda, harimo iyitwa “Ona”, “Kata”, “Fire Burner” n’ izindi zitandukanye.

KANDA HANO WUMVE RADIO

Koffi Olomide

Congo: Mu gitaramo Koffi Olomide yunamiye inzirakarengane zo mu Burasirazuba

Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu buhanzi ku izina rya Koffi Olomidé, mu mpera z’ icyumweru gishize yasabye abantu bari bitabiriye igitaramo cye, gufata umwanya bakunamira inzirakarengane zikomeje kububrira ubuzima mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Olomide usanzwe ari uhagarariye injyana ya Rumba ku rwego mpuzamahanga, ntahwema kugaragaza ko ashyigikiye abahungu , abakobwa ndetse n’ ingabo zirwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

“Twunamire abavandimwe, bashiki bacu bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ndabasaba gufata umwanya muto dutekereze ku gihugu cyacu.” Niko Koffi yavuze.
Ibi byabaye mu gihe na none mbere yaho gato ubwo yari mu kiganiro na Radio Ijwi rya Amerika (VOA) akabazwa ku by’ umutekano w’ U Rwanda n’ igihugu cye,yavuze ko atabivugaho byinshi uretse kuba yifuza ko igihugu cye cyabana neza n’ ibindi by’ ibituranyi.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Menya Intumwa zoherejwe n’ Imana mu bihe binyuranye

Mu mateka yose, Imana yagiye yoherereza inyokomuntu Abigisha bayo – bazwi nk’ Ukwiyerekana kw’ Imana – Inyigisho zabo zabaye umusingi w’ iterambere. Uku kwiyerekana harimo Abraham, Krishna, Zoroaster, Moses, Buddha, Jesus, na Mu?ammad. Bahá’ u’ lláh, We Ntumwa ya nyuma iheruka, yasobanuye ko amadini yose afite inkomoko imwe kandi akaba ari mu ruhererekane rw’ idini rimwe riva ku Mana.

Ababaha’ i bizera ko ikintu cy’ ingenzi gikenewe ku nyokomuntu yose ari ugushaka intego imwe ifatiye ku bumwe bwa sosiyete ndetse n’ imiterere kamere y’ ubuzima. Iyo ntego igaragara mu nyandiko za Bahá’ u’ lláh.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Bagarukiye mu Byangabo

Limitless Cycling Tours bwa mbere bakoze urugendo rurerure

Uko iminsi ishira niko umukino w’ amagare mu Rwanda utera imbere ku rwego rutari rwarigeze rubaho kuva na mbere. Mu mpera z’ umwaka wa 2021 mu Karere ka Rubavu havutse ikipe nshya y’ abatwara amagare yitwa Limitless Cycling Tours. Aba ngaba kuva batangira ntabwo bigeze bakora ingendo ndende cyane. Bakunze kujya bakorera siporo y’ igare mu Karere ka Rubavu n’ igice gito cya Rutsiro. Gusa kuri ino nshuro tariki 24 Nyakanga 2022 bakoze urugendo ruva i Rubavu rugarukira i Musanze.

Uru rugendo rwatangiye ku isaha ya saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo, abakinnyi babarizwa muri ino kipe ndetse n’ abandi bari baje kwifatanya nabo bahagurukiye mu mujyi wa Gisenyi barakomeza –Mahoko-Kabari- Kora-Mukamira basoreza ahitwa Byangabo hanyuma baragaruka.

Uru ni urugendo buri umwe warwitabiriye ahamya ko rwamusigiye ubunararibonye bufatika n’ icyizere cy’ uko ejo hazaza habo hazaba hameze neza muri ino siporo y’ igare.

Umuntu wese wifuza gutwara igare ahabwa ikaze mu gihe cyose afite ibikoresho nkenerwa birimo n’ iby’ ifashishwa mu mutekano wo mu muhanda igihe utwaye.

Uretse ibi kandi hari nimero batanze ushobora kubahamagaraho mu rwego rwo kumenya amakuru yisumbuye 0788652294,0788700718,0788478603 na e-mail yabo ariyo info@limitlesscycling.rw.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Imyigaragambyo i Goma

Goma : Ubuyobozi burasaba ko imyigaragambyo ihagarara

Umuyobozi w’ umujyi wa Goma (Nord Kivu) , Colonel François Kabeya ku cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, yasabye ko hahagarikwa imyigaragambyo iyo ariyo yose itemewe.
Ibi yabivuze nyuma y’ aho bigaragariye ko ku mbuga nkoranyambaga hacicikana ubutumwa buhamagarira abantu bose kwitabira imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu mujyi wa Goma.

Mu itangazo yasohoye, uyu muyobozi yahamagariye abandi bayobozi kwitabira akazi nk’ ibisanzwe kuri uyu wa mbere.

Kabeya yakomeje asaba inzego z’ umutekano kurwanya igikorwa icyo aricyo cyose cyaganisha ku myigaragambyo itemewe.

Nubwo byavuzwe uku ariko, kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022 ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho n’ amafoto bigaragaza ukuntu abari kwigaragambya batera amabuye, gutwika no gusahura. Gusa inzego z’ umutekano zagerageje guhosha iyi myigaragambyo mu ituze nubwo hari bamwe bakomeretse. KANDA HANO WUMVE RADIO

Umuryango

UBUZIMA BW’ UMURYANGO N’ABANA

Ubumwe bw’ umuryango niryo shingiro rya sosiyete y’ inyokomuntu. Butanga amahame shingiro ku iterambere ry’ indangagaciro za ngombwa n’ ububasha. Biciye mu mikorere iboneye yabwo, iterambere n’ ishyirwaho ry’ inkingi z’ urukundo zihuza abo mu muryango, butanga ishusho nyayo ku kuri gutuma umuntu abaho neza agatera imbere bidasize n’ abandi.

Akamaro ka ngombwa mu muryango ni ukurera abana bashobora kuwigirira uruhare n’ inshingano mu kwaguka ku buzima bwe bwa roho no kugira uruhare rufatika mu iterambere rigezweho. ‘Abdul- Baha yagaragaje ko umubyeyi w’ umugore n’ umugabo bakwiye “Nk’ inshingano… birakenewe gukora ibishoboka byose ngo batoze umwana w’ umukobwa kimwe n’ umwana w’ umuhungu”, ni ababyeyi b’ Ababaha’i , bakwiye kuba maso no gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’ iyi gahunda. Gusa ariko uburezi bw’ abana ntibureba gusa ababyeyi ahubwo n’ umuryango mugari babarizwamo ni inshingano zawo by’ umwihariko Ababaha’ i baba hafi aho baba bakwiye kwita kuri iki kintu. Byongeye kandi, amashuri , uburezi kuri bose, ku kwigisha abana iby’ iyobokamana n’ imikorere myiza, ni ibikorwa biri mu by’ ibanze mu byo Ababaha’ i baba bakwiye gukurikiza aho batuye. KANDA HANO WUMVE RADIO

Itsinda The Same Abiru

“Igihe kirageze ngo isi ibone ikiturimo”-The Same Abiru bavuga ku gihembo begukanye

Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Kanama 2022 nibwo hatanzwe ibihembo ngarukamwaka bya KIMFEST. Bikorwa mu rwego rwo guhemba abantu bitwaye neza mu ngeri zitandukanye ziganjemo iz’ ubuhanzi. The Same Abiru bo mu Karere ka Rubavu begukanye igihembo cy’ itsinda ryiza ry’ umwaka.

The Same Abiru habarizwamo abaririmbyi babiri (Jay Luv na Jay Fary) kuva mu mwaka wa 2011 ukwezi kwa Nzeli ubwo hasenyukaga itsinda ryarimo abahanzi benshi b’ i Rubavu ryitwaga ABAMI KU KIRWA. Uku gusenyuka niko kwatumye benshi batangira kujya hirya no hino batangiza ibikorwa byabo bwite , maze na The Same Abiru bavuka ubwo.
Mu kiganiro Munyagisenyi Serge uzwi mu buhanzi nka Jay Luv yagiranye na UBUVUMBUZI, yatangaje ko ukwegukana iki gihembo bivuze ikintu kinini mu buhanzi bwabo n’ undi muntu wese uzi iby’ ubuhanzi.
“Nk’ ibisazwe nk’ uko umuntu wese iyo ahembwe arishima. Natwe twarishimye ikindi hari intambwe tuba duteye mu bikorwa byacu.” Indirimbo iri tsinda riherutse gukora ni iyitwa “Paka” yakozwe na Eleeh muri Country Records. Yakiriwe neza n’ abakurikiranira hafi muzika Nyarwanda dore ko yanasohokanye amashusho.

Luv yanavuze ko igihe bamaze mu muziki hari byinshi bunguka ari mu buryo bw’ amikoro n’ imibanire yabo ndetse n’ umuryango mugari bakoreramo. “Ni byinshi cyane wenda abantu baba bategereje ibigaragarira amaso y’ abantu cyane ariko nka THE SAME ABIRU imaze kudusigira byinshi. Kera kuba na n’ uyu munsi dukora umuziki ni uko amafaranga ava mu byo umuziki uduha” yakomeje ashimira abakunzi b’itsinda The Same Abiru ku rukundo badahwema kubereka anabahamiriza ko batazigera babatenguha. “Turabishimira cyane kandi tubatuye iyi Award twatwaye babigizemo uruhare 90%” Niko Jay Luv yavuze.

The Same Abiru mu marushanwa menshi yitabiriye yabashije guhiga abo babaga bahanganye. Mu ya hafi aheruka harimo KIVU MUSIC AWARD 2019 na BUGOYI SIDE & EL CLASSICO AWARDS 2021. Aha hose begukanaga ibihembo. KIMFEST bari bahanganye n’ andi matsinda akomeye mu Rwanda nka Active , Judamusic na charly na nina.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Ben Adolph

“Rimwe ni indirimbo yantunguye”- Ben Adolph

Umuririmbyi Ben Adolph yavuze ko indirimbo “Rimwe “ aherutse gusohora yamutunguye cyane agereranyije n’ uko yari ayiteze. Iyi ndirimbo ifite n’ amashusho yasohotse ku itariki 13 Nyakanga 2022. Muri byinshi yishimira harimo uko ino ndirimbo yarebwe cyane ndetse ikongera kumugaragaza mu muziki Nyarwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru wa UBUVUMBUZI , Ben Adolph wanarangirije amasomo y’ umuziki ku Nyundo yahishuye ko bitewe n’ iki gihangano abashoramari bongeye kumwerekezaho amaso. Byongeye kandi, akazi kari kuboneka.
“Indirimbo rimwe yamfashije byinshi ndetse irarebwa kurusha uko nabikekaga,ikindi navuga ni uko yansubije ku isoko ry’ akazi.”
INDIRIMBO RIMWE
Asubiza ikibazo cy’ aho akura amafaranga yifashisha mu mashusho y’ ibihangano bye avuga ko bimutwara akayabo k’ amafaranga menshi, Adolph yahamirije ubuvumbuzi ko nta mbaraga zidasanzwe akura kure.

“Nkora ibintu byiza kuko bimfata umwanya nkabitegura, nkabitekerezaho neza,ubu nta management ngira ni njye n’ umuryango wanjye gusa.” Niko Adolph yavuze.
“Rimwe” ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’ amajwi na Eleeéh mu gihe amashusho yo yayobowe na Khalfan Khalmandro. Iyi ndirimbo ije ikurikira indi yitwa “Nkawe” imaze kurebwa n’ abantu barenga ibihumbi ijana na mirongo inane.
Uyu muririmbyi yatangaje ko mu minsi ya vuba hatangizwa ibikorwa by’ inzu y’ ibikorwa bifite aho bihuriye na muzika yitwa Ado Music. Yanavuze ko amazina y’ abahanzi bazaba bayibarizwamo azatangazwa.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Yasini Hamadi

Umuhanzi w’ imideri Yasini yinjiye mu kwandika filime n’ ikinamico

Yasini Hamadi ni umuhanzi w’ imideri ukomoka mu Karere ka Rubavu aho yatangiye kwigaragariza kuva mu mwaka wa 2015. Kugeza uyu munsi ari mu bagarukwaho ku rwego rw’ igihugu. Ubu ngubu amakuru ahari ni uko uyu musore agiye kwinjira mu bwanditsi bwa filime n’ ikinamico. Ibi yiyemeje kujya abikora kinyamwuga.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Yasini yahamije ko iyi gahunda amaze igihe ayitegura ndetse ubu akaba ageze kure ibijyanye n’ ubu bwanditsi.

“Iyi mpano yo kwandika nyimaranye igihe kinini kuva ubwo nigaga mu mashuri abanza. Mu bwana bwanjye ndibuka neza igihe nahimbye icyivugo kirekire kandi kigashimwa na benshi. Ibi byampaye imbaraga ku buryo n’ uyu munsi nshaka gutanga umusanzu wanjye mbinyujije muri ubu buhanzi.” Niko Yasini yavuze, gusa yakomeje agira ati : “ Ubu hari bimwe namaze gutunganya. Ku ikubitiro nahereye ku ikinamico yitwa ‘2070’ yibanda cyane cyane ku mateka y’ igihugu cyacu. Abantu baratangira kuyikurikira mu bihe bya vuba cyane.

Yassin ubusanzwe afite itsinda ry’ abahanzi b’ imideri ahagarariye mu kizwi nka Yashion. Bitabira ibirori binyuranye, bagaragara mu mashusho y’ indirimbo n’ ahandi henshi.

Yasini ni umwe mu basore bagaragaye mu irushanwa rya Rudasumbwa w’ u Rwanda 2022 (Mr. Rwanda). Iki gihe yari ahagarariye Akarere ka Rubavu n’ undi muhanzi w’ imideri witwa Jimmy Mugunga.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Silent Disco i Rubavu

I Rubavu hagiye kubera igitaramo cya Silent Disco kizahuriramo aba DJs 5

Rubavu ni hamwe mu turere tugize u Rwanda usanga hari abaturage bakunda kwishima ndetse no kwitabira ibitaramo bihabera. Kuri ino nshuro hagiye kubera igitaramo kiba mu mutuzo kizwi nka Rubavu Relax and Silent Disco. Muri ibi birori by ’ akataraboneka hazaba hari aba DJs bakunzwe muri iki gihe barimo Selekta Daddy, DJ Lily, DJ Black, DJ Karet na DJ Alvin.

Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 25 Nzeli 2022 abakunda imyidagaduro baturutse imihanda yose yo mu Rwanda bazaba berekeza ku nkengero z ’ ikiyaga cya Kivu ahitwa El Classico Beach kuko ariho hazabera ibi birori bikomeje kugarukwaho n ’ ingeri zinyuranye. Nk ’ uko bigaragara ku bipapuro byamamaza , ibi birori imitegurire yabyo yagizwemo uruhare na Cherith Tours&Travel ku bufatanye na El Classico Beach Chez West.

Umuntu wese uzitabira azishyura amafaranga y ’ u Rwanda ibihumbi bitanu ariko hazaba hakubiyemo ibinyobwa bibiri byengerwa mu Rwanda, Kwifotoza, no kubona utwuma two kumviramo muzika (Headphones).

Nshimiyimana Onesphole uzwi nka West w ’ i Rwanda akaba ariwe nyiri El Classico Beach, yahamirije ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko umuntu uzitabira iki gitaramo azabona itandukaniro. Yanongeyeho ko uretse ibi birori , nyuma yaho abakunzi b ’ imyidagaduro bagiye kuryoherwa kuko agiye kubategurira ibirori byinshi kandi byiza.

Rubavu Relax and Silent Disco igiye kubera aha hantu mu gihe n ’ ubusanzwe hari mu hakunzwe cyane kubera umwihariko bazwiho wo gutegura amafunguro neza by ’ umwihariko amafi yo mu kiyaga cya Kivu.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Imyigire myiza

AMASHURI Y’ ABANA

Ababaha’ i babona urubyiruko nk’umutungo w’ agaciro baba bafite mu muryango! Ku bwabo baba bababonamo ubushobozi n’ isezerano ry’ ejo hazaza. Gusa kugira ngo iri sezerano rigerweho , bisaba ko bagaburirwa neza iby’ ukwemera.Mu isi aho ibyishimo by’ abana bishobora kwangizwa n’ ukwikunda kw’ isi no kwishakira ibisubizo, inyingisho z’ ibyiza n’ ukwemera ku bana byagira umumaro ukomeye cyane.

Umuryango w’ Ababaha’ i muri buri rwego ushishikarizwa kugira uruhare mu gusubiza intego z’ ukwemera urubyiruko rwifuza kugeraho, ndetse n’ urubyiruko rukuru ruba rufite inshingano zo gufasha abato kuri bo babari hafi ngo batere imbere mu buryo bwose. Ibikorwa by’ uburezi ku bana biri mu by’ ibanze biba bikwiye kwagurwa mu muryango.

Mu myaka ya kera, inteko z’ amahugurwa, ku isi hose zagize uruhare rufatika mu guhugura abarimu uko bayobora amashuri y’ uburezi mu kwemera kw’ abana. Ibintu byakozwe n’ inteko byibanda ku nyungu z’indangagaciro z’ ukwemera- urugero,kugira ukuri, ubugwaneza, kweza umutima, n’ ubunyangamugayo- bifatwa nk’ inkingi za mwamba ku mutima wa muntu mu kurushaho kwegera Imana. Umwaka ku wundi, ibintu byubaka imyumvire ishingiye kuri izi ndangagaciro kandi bikanongera amasomo ajyanye n’ amateka n’ Inyandiko z’ Ukwemera kw’ Ababaha’ i. Intego ya mbere ku bana ni ukugera ku rwego aho abana bashobora kumva bakanakorera ku ihame ryo kugera ku iterambere ry’ ukwemera bagizemo uruhare bo ubwabo kandi rikanafasha imibereho ya sosiyete. Inteko z’ Ukwemera zigira uruhare mu kwitondera no kwita ku kibazo cy’ishyirwaho ry’ ibikoresho bijyana n’ amashuri y’ abana. Muri uru rwego, bitanga ibikoresho nkenerwa Bizana uburyo buhamye bw’ imikoranire y’ abarimu, bifungura inzira y’ umurongo nyawo, ibikoresho by’ ukwigisha kandi no kwigira ku bandi.
KANDA HANO WUMVE RADIO

House of Children School

Abana biga mu kigo House of Children School bibukijwe indangagaciro zikwiye kubaranga.

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeli 2022 ubwo abana b’ abanyeshuri b’ ikigo House of Children School batangiraga umwaka w’ amashuri wa 2022-2023, bongeye kwibutswa ko uyu mwaka ari uwo gukora cyane no kubahiriza indangagaciro bahora bigishwa muri iki kigo. Mu ngingo z’ ingenzi bibukijwe kwitaho cyane harimo ikinyabupfura, kwiga neza no gushyira mu ngiro ibyo bigishwa , kugira isuku no kugaragara neza aho bari hose.

Nshimiyimana Justin, Umuyobozi mukuru wa House of Children School, yatanze izi mpanuro ku banyeshuri ubwo bari mu kibuga basanzwe bahuriramo mbere yo kwinjira mu mashuri yabo.
“Muraho neza nizere ko ibiruhuko byanyu byagenze neza. Uyu munsi dutangiye umwaka mushya murasabwa gukorana imbaraga n’ ishyaka ryinshi. Iby’ ibanze ngira ngo mbabwire mukwiye kuzirikana ni ugushyira mu ngiro ibyo mwiga buri munsi harimo no gukomeza gukoresha neza indimi z’ amahanga nk’ ibisanzwe, kugira ikinyabupfura ndetse no kugira isuku cyane cyane mwambara impuzangano zemewe zijyanye n’ iminsi yagenwe.” Niko Justin yavuze.

Nshimiyimana yongeyeho ko mu bihe bitandukanye abana bitwaye neza bazajya bahabwa ibihembo mu rwego rwo kubashimira no gutuma abandi bagira ishyaka bagakora neza.
Ibi bibaye mu gihe n’ ubundi muri iri shuri rya House of Children School mu gihe cy’ ibiruhuko birebire hari gahunda yo guteza imbere impano abana basanzwe bifitemo. Aho kwirirwa bazerera hirya no hino abana bahiga n’ abandi bavuye ku bindi bigo byo mu karere ka Rubavu bajyaga baza bakigishwa ibirimo umuco Nyarwanda, ubuhanzi,siporo, ubugeni n’ ikoranabuhanga n’ izindi mpano zose abana bato bisangamo.
Ubuyobozi bw’ iki kigo bwahishuye ko iyi gahunda izajya ikomeza kubaho no mu bindi bihe biri imbere.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Ibivugwa ku byamamare i Rubavu

Rubavu hatutumbye umwuka mubi hagati y’ ababa mu myidagaduro

Umuntu ukurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Karere ka Rubavu azi neza iby’ umukwa mubi umaze iminsi uzamutse hagati y’ ababarizwa muri aka gace. Abenshi bakomeje gushinjanya kuba ba nyirabayazana ku idindira ry’ imyidagaduro no kudaha agaciro y’ ibiba byarakozwe. Muri iyi nkuru muraza kumva ibitekerezo byo ku mpande zose ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyakusanyije mu bihe bitandukanye.

Kuva ku itariki myakumyabiri n’ esheshanu mu kwezi kwa Nzeli 2022 nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana ubutumwa bugaragaza uko bamwe mu byamamare i Rubavu badahabwa agaciro n’ abashabitsi n’ abandi bafite aho bahuriye nyamara ngo akenshi usanga baba barabafashije cyane kumenyekanisha ibyo bakora.

Munyagisenyi Serge uzwi mu buhanzi nka Jay Luv, yatangarije ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko bibabaje urwego abashoramari bakomeje gufatamo ibyamamare.
“ Akenshi aba bakire iyo batangiza ibikorwa byabo, usanga ahanini biyambaza ibyamamare byo ku ivuko ariko ikibabaje iyo bamaze kubakorera byose ntabwo bongera kubikoza. Urugero nk’ umuhanzi niba yaragiye yitanga mu kumenyekanisha ibyawe ukamuha make kugira ngo mufashanye kubaka, warangiza ukamwirengagiza bimaze gucamo ni ikibazo gikomeye. Bitandukanye n’ ibi usanga ahubwo batangiye kureba abo mu tundi turere cyane cyane i Kigali bakabishyura amafaranga y’ umurengera,” niko Luv yavuze; Gusa anongeraho ko nibikomeza uku ntaho bizageza imyidagaduro n’ ibyamamare muri rusange.

Ku ruhande rw’ itangazamakuru, twifashishije umunyamakuru wa Radiyo Rubavu witwa Uwishema Salomon. Uyu yavuze ko aho bageze hose, ibyamamare bajye bahabwa icyubahiro n’ agaciro bibakwiriye.
“Birakwiye ko bubahwa. Niba icyamamare kije iwawe hari abazabona ko hakomeye kuko haje umuntu nk’ uwo ufite izina. Ni cya gihe uzabona hari abatangiye kwifotozanya nawe n’ ibindi. Ibi rero bizamura ishema n’ igikundiro by’ aho hantu.” Salomon niko yasobanuye. Yakomeje agira ati: “ Yego sinashyigikira ko bareka abandi bose baje gusaba serivise ngo hitabwe gusa ku byamamare, ariko abantu bafite uko banditse amazina baba bakwiye kwerekwa itandukaniro.”

Ku ruhande rw’ abashabitsi basanga ibi bashinjwa birimo kudaha agaciro abo ku ivuko atari ukuri kuko ntako batagira ngo babafashe gutera imbere. Hagenimana Eric ufite akabari kazwi mu mujyi wa Gisenyi, Erica Pub, yahamije ko akenshi buri wese agira uko afatwa bitewe n’ urwego ariho mu bwamamare.

“… ntabwo njye ariko mbibona kuko bose tubaha agaciro kandi tuba twifuza imikoranire myiza. Ntabwo tujya turobanura ibyamamare tugendeye aho bakomoka. Urugero se kuki Juno Kizigenza na Bruce Melody ubishyura amafaranga atandukanye kandi babarizwa mu mujyi umwe? Icya mbere ni urwego umuntu aba ahagazeho mu bwamamare.” Eric yakomeje atanga inama ko badakwiye gucika intege mu rugendo kuko hari igihe kizagera ibyo bavuga bakabibona bitewe no gukora cyane.

Ku ruhande rw’ abakora akazi ko kuvanga imiziki(DJs) ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyavuganye na Dj Jackson avuga ko iteka iyo uhamagawe ukava iwanyu ugiye ahandi mu rwego rw’ akazi wishyurwa menshi kurusha abo uhasanze.
“ Siko mbibona kuko iyo natwe tugiye mu tundi turere batwishyura menshi kubera ibyo tuba turibuze gutakaza. Niyo mpamvu ntatera ibuye abashoramari ba Rubavu. Ahubwo njye ndakebura cyane cyane abahanzi ba Rubavu, bagerageze bakore ibihangano bifite ireme ku buryo bicurangwa mu tubyiniro ukumva biri ku rwego mpuzamahanga.”Niko Dj Jackson yatangaje.
Ibi bitangiye kugarukwaho nyuma y’ uko ahitwa El Classico Beach Chez West, mu mpera z’ ukwezi kwa Nzeli 2022 habereye igitaramo cyitwa Rubavu Relax & Silent Disco.
KANDA HANO WUMVE RADIO

Selena Hotel

SELENA HOTEL

At Lake Kivu Serena Hotel, we are committed to providing you with the experience of a lifetime, from beautifully appointed accommodations to a diverse range of activities and excursions that capture the history, culture and natural beauty of Rwanda.
CONTACTS
T: +250 788 200430T: +250 252 541100F: +250 252 541102, E: kivu@serenahotels.com

Stip Hotel

Stipp Hotel Gisenyi

Featuring free WiFi throughout the property, Stipp Hotel Gisenyi is situated in Gisenyi. Featuring a 24-hour front desk, this property also boasts a restaurant and an outdoor pool.
The units comes with air conditioning, a flat-screen TV with satellite channels, a fridge, a kettle, a bath or shower and a desk. The hotel features certain units that include lake views, and every room is equipped with a private bathroom and a wardrobe. Guest rooms come with a seating area.
Stipp Hotel Gisenyi offers a range of wellness facilities including a sauna. Volleyball and basketball is an 8-minute walk from the property.
Western Union is a 10-minute walk from the accommodation, while Clinique medical de l Arche is a 12-minute walk away.

El Classico Beach

El CLASSICO BEACH

"At El Classico Beach Gisenyi you will find ; Bar and Restaurant, Accommodations, Swimming and they will help you prepare some Various events like; Birthday parties and so many others. Also we have Good fish which iscooked and caught there, you could find something to drink of your choice , something to eat,.....At El Classico Beach, they help you travel to Lake Kivu, visit the beaches and other beautiful places in your own choice with Modern Boat. They help you visit the Island like ; Akabakobwa , Akarwa k’amahoro and Amashyuza ,.... For more Information o you may Contact to ; +250783256132.

Mugesera Lake

Ubukerarugendo muri Ngoma n’amahirwe ahari

Ubukerarugendo muri Ngoma n’amahirwe ahari Akarere ka Ngoma gatangaza ko hari intambwe yatangiye guterwa mu gushora imari mu bikorwa biteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku hantu nyaburanga, n’amahirwe ahari arimo imihanda, imigezi n’ibiyaga; kakagaragaza ko hari impamvu nyinshi zakururira abashoramari kugashoramo imari.
Nk’uko Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Banamwana Bernard yabigarutseho mu kiganiro na MUHAZIYACU, Akarere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, gafite ibice byinshi bibereye ubukererarugendo bushingiye ku hantu nyaburanga birimo ibiyaga bya Mugesera, Sake na Birira n’Umugezi w’Akagera.
Avuga ko nubwo hari ibice byinshi bibereye ubukererugendo, kugeza ubu akarere kari inyuma mu bijyanye n’ibikorwa by’ishoramari bibyaza umusaruro ibyiza nyaburanga bihari; n’ingamba bafashe.
Yagize ati: â€Akarere ka Ngoma gafite ibiyaga byiza byinshi bibereye ubukerarugendo ariko kugeza ubu ngubu ubona ko nta bikorwa byihariye byari byakahakorerwa. Ariko ubu hari abashoramari dushimira batangije ibikorwa byabo. Turakangurira n’abandi kuza basure Akarere ka Ngoma, ni akarere keza gafite ubwiza nyaburanga, gafite ibiyaga, gafite imihanda myiza, ku buryo kugashoramo imari mu rwego rw’ubukerarugendo byagira akamaro cyane.â€
Yakomeje agira ati: “Dusanzwe tuzi ibice bimwe na bimwe abantu bakunda gusohokeramo bavuye za Kigali n’ahandi mu zindi ntara, bajya kureba amazi ku Kivu n’ahandi, ariko tukavuga ngo ko dufite amazi ni iki twakora natwe kugira ngo duteze imbere ubukerarugendo cyane cyane ko dufite amahirwe y’uko hano ni hafi ya Kigali.â€
Akarere ka Ngoma kagaragaza kandi ko hari andi mahirwe gafite arimo nk’umuhanda wa kaburimbo ugahuza n’uturere twa Bugesera na Nyanza watangiye gukorwa, Ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera bihana imbibi no kuba Ngoma ari hafi y’umupaka wa Rusumo.
Rt. Lt. Col. Muberuka Celestin ni umwe mu bashoramari batangiye kubyaza umusaruro ibyiza nyaburanga biri mu Karere ka Ngoma, aho afite ‘Sake Beach’, ifite ahantu abantu bashobora kwiyakirira ku mazi y’Ikiyaga cya Sake.
Avuga ko yabonye ko aha hantu ari heza ku buryo ashishikariza n’abandi kuza kuhashora imari, icyakora akagaragaza ko ibijyanye n’ibikorwaremezo bikwiye kwitabwaho.
Ati: “Imbogamizi zigihari ni nko kuba hano nta mashanyarazi arahagera n’ imihanda igera hano ntimeze neza, ariko ubwaho ni ahantu heza cyane ku buryo izo mbogamizi zikuweho byafasha cyane. Ubu dufite muri gahunda kuhubaka amacumbi hakaba ahantu heza cyane abantu batemberera baruhukira.â€
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yabwiye MUHAZIYACU ko Akarere kiteguye gukora ibishoboka byose mu korohereza ishoramari.
Ati: “Icyo dukeneye ni uko abashoramari batwereka ibikorwa, batweretse ko hari ibyo batangiye gukora, twabashyira mu byihutirwa [Priority] rwose, ibikorwaremezo bikenewe tukabigeza aho bari yaba nk’amashanyarazi nta murenge n’umwe tugira udafite amashanyarazi, ahubwo icyo dukora ni ugukorana na REG gukwirakwiza, tukayabagezaho.â€
Gatete John Umukozi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’iterambere-RDB mu ishami ry’ishoramari avuga ko bagiye gushishikariza abashoramari kwerekeza mu Karere ka Ngoma.
Ati: “Hano amahirwe arahari menshi, Ngoma ituriye Umupaka wa Rusumo, hari Ikibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera,… hari umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Ngoma, Bugesera na Nyanza, hari ibiyaga; ubu rero tugiye gushishikariza abashoramari kugira ngo baze hano, turebe uburyo twafatanya twese nka PSF n’Ubuyobozi bw’Akarere n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange kugira ngo tubyaze umusaruro amahirwe ari muri aka Karere ka Ngoma.â€
Mu yindi mishinga minini ubu iri gukorerwa mu Karere ka Ngoma mu bijyanye n’ubukerarugendo harimo uwatangiye muri iyi 2022-2023 mu Murenge wa Zaza, mu Kagari ka Nyagatugunda wa Kampani ‘Mountain Ridge’ wo kubaka ahantu heza h’imyidagaduro, inama no kuruhukira [Recreationa Resort] mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera, uri gukorerwa kuri hegitari 29 washowemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari zirindwi.
Mu Murenge wa Rukumberi naho hari abandi bashoramari barenze umwe batangijeyo ishoramari ryo kubaka ahantu heza abantu bashobora kuruhukira (Guest House).
Uretse ubukerarugendo bushingiye ku hantu nyaburanga, Akarere ka Ngoma kagaragaza ko n’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka, n’ubushingiye ku buhinzi buri mu bigomba gutezwa imbere.

Inyambo

Ibyo wamenya ku nyambo za Murundi

Mucucu ni umudugudu wo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, aborozi baho bahita iwabo w’inka, niho usanga inyambo inka zifatwa nk’ikirango cy’umuco nyarwanda, uzibona ku buryo bworoshye dore ko ubu bwoko bw’inka burimo bukendera.
Hari aborozi icyenda b’inka z’Inyambo ziri mu nzuri zitandukanye; kuri ubu habarurwa Inyambo 746.
Ubwo umunyamakuru wa Muhazi Yacu yasuraga iki gice kibitse amateka yihariye ku bworozi bw’inka, yasobanuriwe neza ko izi nka zihenze cyane ugereranyije n’izisanzwe, ikiguzi cy’inka imwe y’ijigija y’Inyambo gishobora no kugera kuri miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frw), izi nka ntizororewe hamwe gusa hari aborozi bafite nyinshi kurusha abandi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Murundi Gashayija Benon mu kiganiro kigufi yagiranye na Muhazi Yacu agaruka kuri gahunda ndende bafitiye ubu bworozi, yagize ati: “Twifuje ko abantu borora inyambo bazorora mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda, ubu twatangiye kuvugana no mu Rukari bakazaduha imfizi nziza yewe hari n’intanga zazo.â€
Hari kandi umushinga wo gukora ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse hari n’abantu batangiye kujya kuzisura bakabwirwa amateka yazo.
Gitifu Gashayija yakomeje agira ati: “Ziriya nka zihanganira izuba, mbese ni inka zibereye inaha, ariko ubu aborozi bahawe ibikorwaremezo birimo amazi, aborozi twabagiriye inama yo guhunika ubwatsi nazo zikororwa kijyambere.
Umwe mu borozi b’Inyambo yitwa Frank Munyeragwe uzwi ku izina rya Gifenge, yemeza ko izi nka z’inyambo zitaweho neza nazo zakongera umukamo, dore ko muri ibi bihe hari n’izikamwa litiro eshanu ku munsi.
Yagize ati: “Zirakamwa nuko gusa rimwe na rimwe zitabona ubwatsi buhagije [kubera ikirere], naho nazo zirakamwa, wazigaburiye neza na litiro 10 wazibona.â€
Munyeragwe akomeza avuga ko ubu babomye amazi bakaba barigishijwe guhunika ubwatsi bubisi, kuko mu gihe amaranye nazo yasanze zidakunda ubwatsi bwumye, bityo akaba yiteguye gukoresha imbaraga ze zose kugirango azorore neza zinatanga umukamo.
Aborozi batandatu ku ikubitiro nibo bahurijwe hamwe kugira ngo ubukerarugendo bushingiye ku muco bujye bukorwa hasurwa izi nyambo, aba borozi barahuguwe barigishwa kugira ngo basobanukirwe neza uko bakwiye kuzitaho.
Buri mworozi yafashe igice cy’urwuri rwe giharirwa inyambo gusa zirindwa guhura n’izindi zisanzwe, dore ko izi zororwa mu buryo bw’umwihariko.

Bugesera harihariye ku nyamaswa

Bugesera haracyaboneka inyamaswa ziba hake

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere dufite ibyanya bibamo zimwe mu nyamaswa zirimo Inzobe cyangwa ‘Sitatunga’ mu ndimi z’amahanga n’inyoni zo mu bwoko bw’imisambi bitagikunze kuboneka mu Rwanda ndetse no ku Isi bitewe no kubangamirwa n’ibikorwa bya muntu birimo kuzica no gusenya indiri yazo bityo ntizongere kororoka.
Kuri ubu, umuryango nyarwanda wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’indiri kamere yabyo ‘Rwanda wildlife Conservation Association’ uvuga ko mu karere ka Bugesera ariho hantu byibura hakiri inyamaswa zitwa Inzobe cyangwa Sitatunga mu ndimi z’amahanga bitewe no kuba harashyizweho uburyo bwo kurinda icyanya ubu bwoko bw’inyamaswa bubamo.
Dr Nsengimana Olivier ni umukozi w’umuryango nyarwanda wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’indiri kamere yabyo ‘Rwanda wildlife Conservation Association’ agaruka ku rugendo rwo kubungabunga inyamaswa z’inzobe zakuze guhigwa cyane mu bihe byo hambere muri aka Karere.
Ati: “Mbere najyaga nza muri aka Karere ka Bugesera ukabona hari abantu bafite inyama z’Inzobe, ugasanga abantu bagendana imitego bagiye kuzitega kandi bakakubwira ko aricyo kibatunze. Nyuma aba bahigaga izi nyamaswa twarabegereye turabahugura noneho bahindutse abantu bashinzwe kuzibungabunga kandi bagakora ubukangurambaga mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.â€
Dr Nsengimana akomeza avuga ko kuba aka karere gafite umwihariko wo kuba gafite inyamaswa z’inzobe nyinshi ari amahirwe akwiye gusigasirwa.
Ati: “Muri aka Karere haba inzobe; abantu benshi ntabwo bazizi kubera ko ni inyamaswa ikunda kwihisha, ariko mu karere ka Bugesera niho hantu ushobora gusanga izi nzobe nyinshi cyane. Muri Pariki y’Akagera bajya babara ariko ntabwo ari umubare munini. Kuba rero Akarere ka Bugesera kaba kihariye izi nzobe, ni umwihariko dukwiye guharanira ko zidacika.â€
Mukunzi Emile, ni umukozi w’Akarere ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Bugesera agaragaza ko aka Karere gafite ibyanya bihagije bishobora gukorerwamo ubukerarugendo mu gihe byaba bitunganyijwe bikitabwaho.
Ati: “Dufite amahirwe yo kuba ba mukerarugendo bahagenda bakareba inyamaswa ziri mu byanya biri muri aka Karere. Ni ahantu heza hajyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo ku buryo mu minsi iri imbere uko ubushobozi buzagenda buboneka hazatunganywa ba mukerarugendo bakahasura kandi bakabasha kuhabona ibyiza bikaninjiriza amadevize igihugu nk’uko n’ibindi byanya by’ubukerarugendo bikoreshwa mu gihugu.â€
Yongeraho ati: “Isura yacu nk’Akarere ni ukurengera ibidukikije; tugomba guhora turi ku isonga mu kubungabunga ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo buri kintu kibeho uko byateganyijwe.â€
Incamake ku makuru y’Inzobe, ni uko ari inyamaswa zizwiho kuramba, zimara hagati y’imyaka 16 na 19, zikunze kugira ibiro biri hagati ya 40 kugeza ku 120, igahaka amezi arindwi; ni imwe mu nyamaswa z’indyabyatsi.
Mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri aka karere ka Bugesera, hashyizweho itsinda rishinzwe kurinda icyanya kibonekamo inyamaswa cyane cyane inzobe n’imisambi, Conservation Champions.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere-RDB gitangaza ko nta mibare irajya ahagaragara igaragaza umubare nyawo w’inyamaswa z’inzobe cyangwa sitatunga mu ndimi z’amahanga, icyakora iki kigo kivuga ko mu karere ka Bugesera ariho hagaragara umubare munini w’izi nyamaswa ugereranije n’ahandi. Ni mu gihe iki kigo gitangaza kandi ko muri aka Karere hakigaragara imisambi mu byanya bikomye.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imisambi 1,066, aho 300 muriyo ari imisambi yakuwe mu ngo igasubizwa kororerwa mu byanya byayo.

Malahide Paradis

PARADIS MALAHIDE

An ideal climate, the perfect amount of sunshine, a relaxing lake and rolling green hills...PARADIS MALAHIDE is ideally situated in an area of unparalleled natural splendour.The resort is located just seven kilometres from downtown Gisenyi, this beautiful space provides the perfect escape. Stay in one of our 10 cozy bungalows on a private beach and let your worries melt away. Some rooms include views of the mountain or lake. Rooms have a private bathroom equipped with a bath or shower. Guests can enjoy buffet or à la carte meals at the on-site restaurant. Special diet menus are available on request. You will find a 24-hour front desk and gift shop at the property. There is free evening entertainment featured at the property. Brasserie et Limonaderie du Rwanda is 1.4 km from Paradis Malahide, while Gakoni Market is 800 m from the property.

Kirehe

Kirehe : Ahazashyirwa ibikorwa remezo bikurura abakerarugendo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko bufite icyizere ko hamwe mu hantu nyaburanga n’ibikorwa bishingiye ku muco n’ubugeni bizashyirwa mu bice [Sites] byemewe gukorerwamo ubukerarugendo buboneye ku rwego rw’Igihugu bizajya bisurwa n’ab’imbere mu Gihugu n’Abanyamahanga.

Ni ibitangazwa n’Akarere nyuma y’uko kuva tariki 13 kugeza kuya 15 Ukuboza 2022, hari Itsinda ry’Abakozi bo mu ishami ry’ubukerarugendo mu rwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), barimo ‘basura aka karere bareba ahaba ubukerarugendo buboneye mu Karere, basuraga ibice bitandukanyeâ€
Ni itsinda ryari rihagarariwe na Rubagumya Claudine, aho abarigize bafatanyiye n’abakozi b’Akarere ka Kirehe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, bagiye basura ahantu n’ibikorwa bitandukanye bibereye ubukerarugendo muri aka karere; hagamijwe ko nyuma bizasuzumwa bikaba byakwemezwa nk’ibyemewe na RDB gukorerwamo ubukerarugendo ku rwego rw’Igihugu. Nzirabatinya Modeste Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye MUHAZIYACU ko bafite icyizere ko hari ahantu n’ibikorwa byiza byinshi bibereye ubukerarugendo, kandi bafite icyizere ko hari byinshi byiza bizashyirwa mu bukerarugendo rwo ku rwego rw’Igihugu.

Ati: “Twe nk’Akarere tubona ari ahantu henshi habereye ubukererugendo kuko i Kirehe ni ahantu heza, ibyiza ni byinshi, biragoye gutoranya ngo aha ngaha, kuko hose ni heza abaturage n’abakerarugendo bavuye mu bihugu by’amahanga bashobora gusura: Imisozi myiza, amabuye [ibitare], ibyanya byuhirwa bya Nasho, Umupaka wa Rusumo na turiya dusozi duhari; ibyo gusura byo ni byinshi. Tukaba twizera ko mu karere ka Kirehe hari ‘sites’ zizamenyekana zishyirwe mu z’ubukerarugendo zo ku rwego rw’Igihugu zajya zisurwa.â€
Yakomeje avuga ku kizakurikiraho nyuma y’uku gusurwa n’abakozi ba RDB ati: “Ubundi ‘Sites’ zirasurwa, RDB ikaba ariyo ifata umwanzuro wa nyuma nimba aho hantu hinjijwe mu hantu hakorerwa ubukerarugendo. RDB niyo izafata umwanzuro, ubu intambwe ya mbere yo gusurwa iratewe, ibisigaye ni ugutegereza; nk’Akarere tubyitayeho tuzajya duhora tubibutsa.â€

Nk’uko byagaragajwe n’Akarere mu byo iri tsinda ryavuye muri RDB ryasuye harimo ibitare by’i Nyarubuye, imisozi yitegeye ikibaya cya Nasho gikorerwamo ubuhinzi buteye imbere hakoreshejwe amazi yo mu bigaga bya Rwampanga na Nasho, Umusozi wa Nyamurindira, ibindi birimo imitako y’Imigongo ikorwa n’amakoperative arimo Abakundamuco na Kakira; iyi mitako ikaba ifite inkomoko n’amateka kuri Kakira ka Kimenyi wabaye Umwami w’i Gisaka.

Gorilla Hotel

Gorillas Lake Kivu Hotel

Located within 2.5 km of Lake Kivu, Gorillas Lake Kivu Hotel offers accommodation in Gisenyi. The hotel offers an outdoor swimming pool and free WiFi throughout the property. All rooms at Gorillas Lake Kivu Hotel feature a satellite TV and a seating area. The private bathrooms have a bath or shower, and a bathrobe, hairdryer and slippers are provided for your convenience. Some rooms offer a dining area, kitchenette and air conditioning. There is a restaurant and a bar at Gorillas Lake Kivu Hotel, or guests can relax in the shared lounge/TV area.
Gorillas Lake Kivu Hotel features a 24-hour front desk and a concierge service. The hotel can also arrange car hire and there is free parking available on site.
The Petite Barrière border crossing to Goma is 1 km from Gorillas Lake Kivu Hotel and Gisenyi Airport is within 2.5 km.

Nirvana

Nirvana Heights Hotel

Nirvana Heights Hotel in Gisenyi has 4-star accommodation with an outdoor swimming pool, a garden and a bar. With free WiFi, this 4-star hotel offers room service and a 24-hour front desk. Free private parking is available and the hotel also features car hire for guests who want to explore the surrounding area.
At the hotel, rooms come with a desk, a flat-screen TV, a private bathroom, bed linen, towels and a terrace with a mountain view. The rooms have a wardrobe.
Breakfast is available each morning, and includes buffet, continental and Full English/Irish options. At Nirvana Heights Hotel you will find a restaurant serving African, French and Italian cuisine. Vegetarian and vegan options can also be requested.

Inzu Lodge

INZU LODGE

Located 100 m from Rwandan Adventures and offering free WiFi, INZU Lodge features accommodation in Gisenyi. Complimentary private parking is available on site.
A terrace with lake views is offered in all units.
Guests can choose from the American, continental, vegan and vegetarian breakfast options is available daily at the luxury tent. Guests can grab a bite to eat in the in-house restaurant, which serves a variety of European, American and local dishes and also offers Vegan options.
Guests can also relax in the garden. Viewpoint is 500 m from INZU Lodge and The Lake Kivu beach is set 200 m from the property.

COLIBRI TAVERNE

COLIBRI TAVERNE & GUEST HOUSE

COLIBRI TAVERNE & GUEST HOUSE features a garden, shared lounge, a terrace and restaurant in Gisenyi. The guest house offers both free WiFi and free private parking.

With a private bathroom equipped with a shower and slippers, rooms at the guest house also have a garden view.
Guests at COLIBRI TAVERNE & GUEST HOUSE can enjoy a à la carte breakfast. The nearest airport is Goma International Airport, 4 km from the accommodation.

Intare zariyongereye

Umubare w’intare ziba muri Parike Akagera wariyongereye

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buratangaza ko intare zimaze imyaka irindwi zigejejwe mu Rwanda kuri ubu ziyongereye aho zisigaye zirenga 50, ibi ngo bituma umuntu wifuza gusura iyi Parike ayivamo abonye iyi nyamaswa iri muri eshanu zikomeye ku Isi.

Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza Pariki n’abaturage, Ishimwe Fiston, yatangaje ko byagize uruhare mu kwiyongera k’ubukerarugendo. Ati “Ubukerarugendo bwariyongereye cyane aho nko kuva mu 2015 twagiraga abakerarugendo ibihumbi 25 ariko mu 2019 bageze ku bihumbi 49, mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 baragabanutse baba ibihumbi 20 ariko ubu muri uyu mwaka wa 2022 tumaze kwakira abarenga ibihumbi 30 kandi umwaka nturarangira.â€
Ishimwe Fiston yavuze ko uku kwiyongera kw’abasura Pariki y’Akagera kwatumye n’urwunguko baha abaturage ruva kuri miliyoni 200 Frw babonaga muri 2015, rugera kuri miliyoni zirenga 500 Frw muri uyu mwaka wa 2022.

Yavuze ko banashyizeho imikino ihuza utugari twose dukora kuri iyi Pariki mu gikombe cyiswe Lion Cup kigamije kubafasha gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo babereke ibyiza Intare zituma Leta ibagezaho bakanaboneraho umwanya wo gukebura ababa bashaka kuzihiga ngo bazice. Ati “Ubu tumaze imyaka irindwi dutegura imikino ku bagore n’abagabo tugamije kubereka ibyiza izi Ntare zatumye tugeraho, amakipe ya mbere tuyahemba ibifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw, muri iki gikorwa dusaba abaturage kubera Pariki ijisho bagatanga amakuru ku gihe ku bantu baba bashaka kujya guhiga izi Ntare.â€
Nsabimana Evariste utuye mu Kagari ka Ndama yavuze ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima ruyirimo. Ati “ Nk’ubu twubakiwe inzu y’ibyariro mu Kagari ka Ndama, iyo ubukerarugendo butiyongera ntitwari kubona iyo nzu kandi idufatiye runini cyane.â€

Sezibera Léonard utuye mu Mudugudu wa Mwulire mu Kagari ka Kiyovu hafi ya Pariki y’Akagera, yavuze ko benshi mu baturage bamaze kubona inyungu zo kugira uruhare mu kubungabunga iyi Pariki.
Turikumwe Emmanuel utuye mu Murenge wa Ndego we yagize ati “ Aho bazaniye izi ntare maze kwinjira muri Pariki inshuro ebyiri njya kuzisura kandi nta mafaranga ntanze, urumva niba bampa umwanya nkajya kuzisura, abakerarugendo banyuranye nabo bakaza bikanatuma batwubakira amavuriro tukanabona amazi ntabwo nabirengaho ngo njye kuzihiga.â€
Muri uyu mwaka biteganyijwe ko imishinga 18 y’abaturage baturiye Pariki y’Akagera mu turere dutatu ikoraho turimo Kayonza, Gatsibo na Nyagatare izaterwa inkunga ya miliyoni 512 Frw aturuka ku kubasangiza urwunguko ruba rwabonetse.

U Rwanda rwari ruhagarariwe,Vakantiebeurs 2023

U Rwanda rwongeye kwitabira imurikagurisha rya Vakantiebeurs 2023

Nyuma y’imyaka itatu Imurikagurisha ry’Ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga ribera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi rizwi ku izina rya Vakantiebeurs rihagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19, ryongeye gufungura imiryango, aho u Rwanda rwaryitabiriye ku nshuro ya 11.
Guhera tariki ya 11 kugeza tariki 15 Mutarama 2023, u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, RwandAir, Mist Rwanda Safaris, Kingfisher Journeys, Judith Safaris na Silverbird Tours.
Umunsi wo gutangira ukaba wari uteganyirijwe abakora ubukerarugendo nk’umwuga mu mahuriro bita B2B.
Umunsi wo ku wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2023 n’izawukurikira izaba yihariye kuko izahuza abashaka gukora ubukerarugendo mu bihugu bitandukanye by’Isi n’abacuruza ubukerarugendo batandukanye harimo n’abo mu Rwanda.
Vakantiebeurs ni igikorwa ngarukamwaka cyitabirwa cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi aho kuri ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu 94 byaryitabiriye’.
Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizasurwa n’abarenga ibihumbi 100 mu gihe ibigo bikora iby’ubukerarugendo birenga 12.000 byitabiriye ndetse n’abamurika bafite stands barenga 1.100.
Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha, aganira n’itangazamakuru Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatangaje uko bakiriye kuryitabira ku nshuro ya 11.
Yagize ati "Ukurikije uruhando rw’amahanga u Rwanda rwajemo birerekana imbaraga n’umwanya iri murikagurisha ry’ubukerarugendo riri ku rwego mpuzamahanga, kandi rigahuza abakerarugendo bo mu bihugu nk’u Buholandi, u Bubiligi na Luxembourg, ibihugu bita Benelux.’’
"U Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo cyiyemeje kuryitabira kugira ngo twerekane ibyiza bitatse igihugu cyacu, amapariki dufite nk’iy’Ibirunga, Nyungwe n’izindi.’’
Amb. Nduhungirehe yavuze ko kuba iri murikagurisha ryaritabiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’ibindi bigo by’abikorera bigaragaza ko biteguye kureshya ba mukerarugendo uko bikwiye.
Philbert Ndandali uhagarariye RDB muri iri murika mu kiganiro n’itangazamakuru yasobanuye ko barikoresha mu gukangurira abantu batandukanye gusura u Rwanda. Yagize ati "Iri murika ni umwanya mwiza aho RDB na sosiyete zo mu Rwanda zikora ubukerarugendo zihura n’izo muri ibi bihugu ndetse na bamukerarugendo tukabakumbuza gusura u Rwanda. Ni umwanya mwiza wo gutangiza uwo mubano mwiza mu by’ubucuruzi mu rwego rw’ubukerarugendo hagati ya sosiyete z’Abanyarwanda n’abanyamahanga. Nyuma ya Covid-19 kwitabira iri murika biradufasha kurushaho kuzahura uru rwego rw’ubukerarugendo mu gihe kidatinze."
Ni ku nshuro ya 11 u Rwanda rwitabira iri murikagurisha ry’ubukerarugendo u Rwanda; ruhagarariwe na Ambasade y’u Rwanda, RDB, RwandAir ihagarariwe na Charles Gashumba na sosiyete z’ubukerarugendo mu Rwanda nka Mist Rwanda Safaris ihagarariwe na Brian Kaddu; Kingfisher Journeys ihagarariwe na Steven Venton; Judith Safaris ihagarariwe na Judith Uwimana na Silverbird Tours ihagarariwe na Jean Pierre Tuyishime.
Iri murika ni umwanya mwiza wo guhuza abo bantu kugira ngo baganire na ba mubakerarugendo, ndetse n’ababafasha kumenya ibihugu basura hirya no hino ku Isi ariko cyane cyane babashishikariza gusura u Rwanda.
Abakerarugendo baturuka muri Benelux, mu bihugu birimo u Buholandi, u Bubilgi na Luxembourg, usanga ari abakerarugendo bashaka ibindi bikorwa basura, bafite amatsiko y’ibikorwa byihariye, nk’imisozi y’u Rwanda, ibibaya ndetse ugasanga bakunda cyane ubukerarugendo bwo kunyonga amagare. Uyu ni umwanya mwiza wo guteza imbere no kwamamaza ubwo bukerarugendo cyane ko u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaruberamo mu 2025.

Imbabura nshya

Imbabura zigezweho mu kubungabunga ibidukikije

SP ifatanyije na QEC (ikigo gikorera mu Rwanda gikora imbabura zigezweho) hamwe na BB Energy, irateganya gutanga imbabura zigezweho mu gihugu hose. Uyu mushinga uzatanga imbabura zigezweho zisimbura izikoresha uburyo bwo gucana bwa gakondo (traditional cooking methods).
Umwihariko wazo ni uko zigabanya ibicanwa bigatuma umwuka uhumanya woherezwa mu kirere ugabanuka cyane. Izi mbabura zizafasha mu kugabanya umwanya ujya mu gushaka ibicanwa, kugabanya ingaruka mbi ku buzima ziterwa n’imyotsi iva muri ibyo bicanwa, bitume muri rusange imibereho y’abagize imiryango yakoreshaga ibicanwa gakondo ihinduka myiza.
Uyu mushinga uzagabanya umwuka uhumanya woherezwa mu kirere, bifashe mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe (climate change) nk’imwe mu ntego z’iterambere rirambye, ukazaba wanditswe nk’umwe mu imishinga ya “Verified Carbon Standard (VCS cg Verra). “Verra†ni ikigeranyo mpuzamahanga cyo kumenya ingano y’umwuka wangiza (carbon) ujya mu kirere, kikagenzura ndetse kigaharanira impinduka mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.
Uyu mushinga uzakurikiza impuzangendo ya “Verra†kandi witezweho kuzateza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda.
Nk’uko bisabwa n’amahame ya VCS, SP na QEC Ltd barifuza kuganira n’abafanyabikorwa bose kugira ngo basobanukirwe n’inyungu u Rwanda n’abanyarwanda bazungukira muri uyu mushinga. Bazasobanurirwa ibyerekeranye na “carbon credits†n’uruhare bazawugiramo. SP na QEC barifuza kugirana inama ngishwanama n’abafatanyabikorwa bose yo kuganira kuri uyu mushinga ngo basobanurirwe ibigendanye nawo byose n’uburyo bafatanya kugiran go bagere ku iterambere rirambye ry’abagenerwa bikorwa. Ni muri urwo rwego SP ibatumiye mu nama ku matariki: 18 Nyakanga 2022 mu karere ka Rwamagana, 20 Nyakanga mu karere ka Rulindo na 22 Nyakanga mu karere ka Nyabihu.

Kinunu

Agasozi ka Kinunu i Karongi, umusozi wasubiranye ubwiza butangaje

Bisaba umutima ukomeye na Bibiliya irabivuga, ko ugukubise urushyi mu musaya umwe umuhereze uwa kabiri, cyangwa ukamushimira bimwe by’ubu uti ‘Burya na we si wowe’.
Nyiramirimo Odette ni urugero rwiza rwo kwihangana, ukabyemera ugeze ku gasozi ka Kinunu, mu murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Aka gasozi Nyiramirimo yaboneyeho izuba mu 1956, yakubatseho hoteli yise ‘Rushel Kivu Lodge’ nk’urwibutso rw’ubuto bwe n’icyubahiro ku muryango we wahatsembewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byatwaye hafi isaha ngo tugere ahubatswe iyi hoteli, duturutse ahazwi nka Nkomero ku muhanda Rubavu –Rutsiro-Karongi. Unyura mu muhanda w’igitaka ukikijwe n’amashyamba n’ingo nke zituye kuri izo nkuka z’ikiyaga cya Kivu.
Odette Nyiramirimo azwi cyane muri politiki y’u Rwanda. Yabaye muri Guverinoma ya nyuma ya Jenoside, aba Umusenateri, nyuma aba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), umwanya yavuyemo mu 2017.
Uyu mubyeyi w’imyaka 66 wize ubuganga, inkuru ya Rushel Kivu Lodge ayibara nk’igice cy’ubuzima bwe, kibumbatiye ahahise, uyu munsi n’ahazaza. Mu myaka icumi ishize nibwo Nyiramirimo yatekereje kubaka hoteli aho avuka, nubwo yari ahafite urwibutso rubi rw’uko ariho umuryango we washiriye. Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yumvaga afite ideni ryo guteza imbere agace yavutsemo atitaye ku mateka yahagiriye.
Ati “Na mbere hose nta na rimwe nigeze mara amezi atatu ntaragaruka ino kuko mba numva hankurura. N’iyo waba umunyepolitiki, ukwiriye gutekereza ko iwanyu ari iwanyu, uba ugomba kuhasubira ndetse wagira icyo uhakora ukagikora, ukazamura ab’iwanyu.â€
Iyo hoteli yubatswe mu cyaro, ahantu hatuje cyane ku mucanga karemano unagwa n’ikiyaga cya Kivu.
Ni ahantu uba witegeye ikirwa cya Bugarura cyamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.
Inkuru yo kubaka iyo hoteli ifitanye isano n’ubuhinzi cyane. I Kinunu aho Nyiramirimo avuka, umuryango we uhafite isambu nini cyane. Kubera ko abandi bishwe muri Jenoside, ni umwe mu bafite inshingano zo kwita kuri uwo mutungo. Mbere yo gusoza manda ye nk’umudepite muri EALA, Nyiramirimo yari yaratangiye kubyaza uyo masambu umusaruro agamije no kubaka ubushabitsi bushobora kumugoboka mu gihe azaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

i bwami

Binumbiri yari agiye kumanikwa i bwami akizwa no gushyenga

Mu bamikazi bakomeye kandi bari bafite ijambo rikomeye u Rwanda rwagize, Nyiramavugo Nyiramongi aza mu ba mbere.
Nubwo yatinywaga cyane, yigeze kwibasirwa n’umugabo Binumbiri bya Mukeke akoresheje amagambo y’ubusizi ubwo Nyiramavugo Nyiramongi nyina wa Rwogera rwa Gahindiro akaba n’umugore wa Gahindiro washakaga guhanaguraho ishusho byagaragaraga mu batoni ba Gahindiro wari umaze gutanga.
Binumbiri w’Umuzigaba yari umugaragu w’inkoramutima wa Rugaju rwa Mutimbo, yamamara mu mateka y’u Rwanda nkuko byanditswe na Kagiraneza Zifilini mu gitabo yise ‘Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda’.
Igihe kimwe Umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi nyina w’umwami Mutara II Rwogera, yihaye umugambi w’igihe kirekire wo guhorera umugabo we Yuhi Gahindiro watanze bitunguranye, bigakekwa ko yarozwe n’abagaragu be b’inkoramutima barimo Rugaju rwa Mutimbo.
Benshi bagiye babohwa, baricwa abandi bacibwa mu gihugu. Rugaju rwa Mutimbo, ni we wabimburiye abandi guhorerwa Gahindiro, kuko bavugaga ko ari we wamuroze, agatanga amarabira.
Umuzigaba Binumbiri byaramubabaje yiyemeza guhangana n’ibwami arwanirira Rugaju rwa Mutimbo wari sebuja. Muri uko kurwanirira Rugaju rwa Mutimbo wari wafashwe ngo atangwe nyuma nawe baje kumuta muri yombi.
Icyo gihe Nyiramavugo Nyiramongi wari umugabekazi ku ngoma ya Rwogera, yabajije Binumbiri bya Mukeke ati “ Nyakunyagwa, icyatumye urwaninirira umugome nka Rugaju rwa Mutimbo ibwami batanze ni iki?".
Binumbiri bya Mukeke, ni ko gusubiza umugabekazi ati “Nyagasani Rugaju rwa Mutimbo yarampatse, arangabira, nari umutindi arankiza, ubwo rero nta kindi nari kumwitura usibye kumurasanaho. Niba ugira ngo ndakubeshya, na we nkiza, dore ko abami ari mwe mwikiriza, nyiramurira na we n’uterwa urebe ko ntazakurwanirira, nintakurasanira uzamenye ko data yabyaye imbwa.â€
Umugabekazi ati “Ayo ni amatakirangoyi, cyo nibazane indera!". Binumbiri bya Mukeke yahise abona bazanye imigozi yo kumuboha, ahita agira ati “Yewe ubanza Rugaju rwa Mutimbo yarabarushaga guhaka koko, Ese ko yatumizaga indera bakazana inzoga z’i Murera, none mwe muzanye imigozi yo kumboha ( Indera ni injishi zaturukaga i Murera)â€.
Nyiramavugo Nyiramongi yahise amubwira guceceka no gutera imbabazi, undi aho guceceka akomeza ati “Kurya na we wabuze umwanya wo kuboha Nyabitabo nk’abandi bakobwa bose, none ugiye kubingiyigiraho, agahinda urakimaraâ€.
Nyabitabo iyo Binumbiri yavugaga ni agaseke umugeni yabohaga bwa mbere nyuma yo kurongorwa ubwo yabaga yaramye. Aha yacyuriraga umugabekazi Nyiramongi ko atagira umutima, we wabuze kuboha nyabitabo akirongorwa, none akaba agiye kubyiga ari umugore w’ijigija, na bwo akabyigira ku kuboha abantu. Nyiramavugo yahise arakara, n’umujinya mwinshi ati “Asyi! Nibagaterure bakageze hejuru ubundi bakarekure kikubite hasi kameneke!â€.
Binumbiri bya Mukeke akibyumva yabonye ko ibye birangiye, asubiza ati “Mwami wo mu ijuru, uranyiyakirire, uwo hasi yampararutsweâ€. Abari aho bose barimo n’umwami Rwogera kwihangana byarabananiye ibitwenge babivaho, maze si uguseka karahava.
Umwami Rwogera amaze kumva uko bimeze, yabwiye Binumbiri ko amukijije asaba ko bamureka, gusa amuca mu gihugu.
Binumbiri amaze gicibwa mu gihugu, yahise ajya kubaka mu giti hafi y’ibwami. Ubwo abagaragu b’ibwami bamubonaga mu giti baratunguwe, bati “Dore cya kigabo umwami yirukanye mu gihugu, none ni cyo kiri muri kiriya giti.â€
Babimenyesheje umwami, na we araza yihera amaso maze abaza Binumbiri icyamuteye gusuzugura iteka ry’umwami kandi yamuciye mu gihugu. Mu kwiregura yagize ati “Nyagasani, ko wancie mu Rwanda rwawe, wanciye no mu gihugu cy’inyoni? Ahubwo waba unyibwirira amakuru y’abo mu gihugu cyo hasi, mbese muracyakomaho ni amahoro masa?".
Umwami Rwogera byaramusekeje, maze amuha imbabazi amubwira kumanuka mu giti agakomeza ubuzima busanzwe.
Rwogera yahise asubiza Binumbiri ubutware aramugororera, kugeza ubwo bamwitirira umwe mu misozi irugize aho yitiriwe umusozi wo mu Mudugudu wa Nyamise wo mu Kagali ka Kabaliza ko mu Murenge wa Rutunga, wo mu Karere ka Gasabo.

i Nduga

Kimwe mu bihugu byabayeho mbere y’u Rwanda, Nduga irimo

Dukurikije amateka dukura mu gitabo cy’Imizi y’u Rwanda, tugiye kubatekerereza amateka mwihariko w’igihugu cya Nduga kiri muri bimwe byabayeho mbere y’u Rwanda.

Ubwami bwa Nduga bwari ubw’Ababanda, Ikirangamuryango cyabo cyari igikona, ni yo mpamvu bakundaga kuhita mu Nduga y’Ababanda. Ingoma Ngabe yabo yari Nyabihinda.
Nduga y’Ababanda na cyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye aho abanyamateka bagenekereza ko cyahanzwe ahasaga mu wa 450.
Bakunda kuvuga ngo Nduga ngari ya Gisari na Kibanda ! Gisari ni mu Mudugudu wa Gisari wo mu Kagali ka Gisari, mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango. Na ho Kibanda ikaba mu Mudugudu wa Kibanda wo mu Kagali ka Gisari ko mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango.
Igihugu cya Nduga cyari gifite uturere turimo Amayaga; niko karere kari kagari mu ngoma ya Nduga, kari gaherereye mu Mirenge ya Runda, Gacurabwenge, Rugarika, Nyarubaka, Mugina na Nyamiyaga yo mu Karere ka Kamonyi, iya Mbuye, Ruhango, Kinazi na Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango na Busoro, Kigoma, Muyira, Kibilizi na Ntyazo yo mu Karere ka Nyanza.
Hari kandi n’Imirenge ya Mamba, Gikonko na Musha yo mu Karere ka Gisagara no mu Mirenge y’Akarere ka Huye irimo Ruhashya, Rusatira na Kinazi. Akandi karere ni Akabagali kari aka kabiri mu bugari mu ngoma ya Nduga aho kari gaherereye kuri ubu ni mu Mirenge ya Kigoma, Simbi na Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Imirenge ya Busasamana, Rwabicuma, Cyabakamyi na Mukingo yo mu Karere ka Nyanza n’Imirenge ya Bweramana, Byimana, Kabagali, Kinihira na Mwendo yo mu Karere ka Ruhango.
Hari na none akarere k’Amarangara kari gaherereye mi mirenge ya Shyogwe, Nyamabuye, Muhanga, Mushishiro, Nyarusange na Cyeza yo mu Karere ka Muhanga n’Imirenge ya Musambira na Nyarubaka yo mu Karere ka Kamonyi.
Utu turere twiyongeraho aka Ndiza kari gaherereye mu Mirenge ya Rukoma, Karama, Kayumbu, Kayenzi na Ngamba yo mu Karere ka Kamonyi, iya Rugendabari, Kabacuzi, Kibangu, Rongi, Nyabinoni, Kiyumba, yo mu Karere ka Muhanga.
Ku ikubitiro icyo gihugu cyahanzwe na Kimezamiryango cya Rurenge wari ufite gakondo nkuru y’Abamezamiryango ku rutare rwa Mukingo ( Ubu ni mu mu Murenge wa Mukingo wo mu Karere ka Nyanza). Nyuma yaje kuzungurwa n’umuhungu we Kimezamiryango, waje kunyagwa igihugu na se wabo Kibanda, wari utuye i Gisari na Kibanda ( mu Midugudu ya Gisari na Kibanda yo mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango).
Aho Kibanda yiciye umuzungura wa Mukuru we Kimezamiryango nawe witwaga Kimezamiryango, ari naho hari gakondo y’Abamezamiryango n’umurwa mukuru w’igihugu cya Nduga, niho hakomeje kuba Gakondo Nkuru y’imiryango y’Ababanda kugeza magingo aya. Ubu ni mu mirenge ya Busasamana, Mukingo, Rwabicuma na Cyabakamyi, yo mu Karere ka Nyanza.
Abami batwaye igihugu cya Nduga, kugeza gitsindwa n’u Rwanda barimo Kimezamiryango, Kimezamiryango, Kibanda, Sabugabo, Nkuba na Mashira. Kugira ngo abami b’u Rwanda bigarurire Nduga, hagabweyo ibitero byinshi n’abami nka Cyilima Rugwe n’umwuzukuru we Mibambwe Sekarongoro ari na we warunduye iyo ngoma burundu.

Intsindirano

Menya amateka y’abahawe inkomoko y’intsindirano

Ubupfubyi mu mateka y’u Rwanda, si ubw’ubu, kuva na kera bwahozeho, kubaho utagira umuryango kubera impamvu runaka na byo byabayeho. Aho bitandukanaiye n’ubu, ni uko iyo wabaga uri nk’umwana wabayeho utagira ababyeyi, baratabarutse cyangwa se baragusize ahantu kubera impamvu zitandukanye, wahabwaga umubyeyi ukurera kuko wabaga uri umwana w’umuryango mugari n’uw’igihugu.
Umubyeyi wakureraga, ni na we wafatagaho igisekuruza cye cyangwa bakakwitirira ibintu runaka byariho ubwo wavukaga.
Amateka y’u Rwanda atugaragariza ko benshi mu bana bagiye barerwa muri ubu buryo bagiye baba ibihangange bikomeye, byahanganiye u Rwanda mu bihe bikomeye.
Gitoli cya Kigeli Mukobanya Gitoli yabayeho ari imbwa y’ibwami kwa Kigeli Mukobanya, igihe kimwe uyu mwami aza gutera inda umwe mu bakobwa b’Ibyendajuru babaga ibwami (Abakobwa batoranywaga mu Mirerwa babaga ab’ibwami gusa batashakaga abagabo bakaba abaja b’ibwami n’ibugabekazi).
Bitewe n’uko cyaziraga ko ibyendajuru bitwara inda cyangwa ngo biryamane n’abagabo, Kigeli Mukobanya yashatse uburyo bwose ngo akize uwo mukobwa, akize n’umwana we. Nuko uwo mukobwa amaze kubyara, ibwami bagambana n’abantu bazwi, bajya kumuhisha mu ishyamba. Nuko Kigeli Mukobanya ategura umuhigo shishi itabona, ngo bajye kurokora ubuzima bw’uwo mwana.
Umuseke watambitse abahigi b’ibwami ishyamba bariyogoje! Nuko imbwa y’impigi yabaga ibwami yitwaga Gitoli, iza kugera kuri uwo mwana, maze iragungira yanga kuhava, ahubo ikaza kumoka. Abahigi bakurikia ibirari imokeramo, baza kuyigeraho. Nuko basanga isutamye iruhande rwa rwa ruhinja.
Nuko abahigi baterura uruhinja barushyira umwami Kigeli Mukobanya. Umwami abonye ukuntu uwo mwana ari mwiza bimutera imbabazi, ategeka ko arererwa ibwami n’ubundi bamushyikiriza nyina wamubyaye ariko mu bwiru bukomeye. Igihe kiza kugera iminsi umunani ishize bajya kwita umwana izina. Ibwami bahitamo kumwitirira ya mbwa yitwa Gitoli, yamutoraguye mu ishyamba. Izina arihabwa atyo, yitwa Gitoli.
Kubera ko yavukiye mu rugo rw’ibwami nubwo se yari yaragizwe ubwiru, bahise bamwitirira umwami, kuko yavukiye ibwami. Kuva ubwo yitwa Gitoli cya Kigeli Mukobanya, afata uruhererekane-muryango rwo mu Muryango mugari w’Abanyiginya.
Gitoli, yabaye igihangange ntakumirwa mu bihe bya se Mukobanya no mu bihe by’ingoma ya Mukuru we Sekarongoro. Ni byo byakurijeho kurema umuryango w’igikonyozi w’inzu imwitirirwa, ariyo y’Abenegitoli bafite inkomoko kwa Gitoli cya Kigeli Mukobanya, iba imwe mu nzu 65 zo mu muryango mugari w’Abanyiginya.
Gitoli, yabyaye abana benshi bamukomotseho, ku buryo ubasanga hirya no hino mu Rwanda no mu bihugu bituranye na rwo nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Tanzania ndetse umwe muri bo witwaga Zuba na we yubaka ubuhangange, bwaje kuba igishyitsi ntashyigurwa cy’abamukomokaho, ari na bo baremye inzu y’Abenezuba, bafite inkomoko kwa Zuba rya Gitoli cya Kigeli Mukobanya, imwe mu zigize inzu 65 zifite inkomoko mu muryango mugari w’Abanyiginya Mpande ya Rusanga
Mpande ya Rusanga, ni umwana wabayeho ku ngoma y’umwami Ndahiro Cyamatare, inkomoko ye, ntiyamenyekanye mu mavuka ye usibye ko yaje gutsindirwa mu muryango w’ibwami w’Abanyiginya.
Uyu mwana, nyina yaramwijishuye aca mu rihumye abashumba b’ibwami amuryamisha iruhande rw’imfizi y’ibwami yitwaga Rusanga aho yari ibyagiye mu rwuri. Nuko abashumba b’ibwami baza kumubona bamushyira ibwami bavuga n’amakuru y’uko bamubonye.
Uwo mwana bahise bamuha izina rifatiye ku hantu bamusanze. Niko kumwita Mpande ya Rusanga, kuko bamusanze aryamishijwe iruhande rw’imfizi y’ibwami yitwaga Rusanga.
Mpande ya Rusanga yakuriye ibwami kwa Ndahiro Cyamatare mu bihe by’amage ubwo bene Gahima barwaniraga ingoma; yari umwana w’igihenga ungana na Ndoli.
Mu bihe igihugu cyamazemo imyaka 11 kitagira umwami, Mpande ya Rusanga yari mu Baryankuna banambiye ingoma y’u Rwanda bakiyemeza no kubundura Ndoli ngo aze yime ingoma ya se.
Ubwo Ndoli yazaga kwima ingoma Kalinga, yafashe Mpande ya Rusanga, amugira umwiru mukuru w’ingoma ye. Ni na we warunduranye nayo aza no gukemura amakimbirane y’izungurangoma, yavutse hagati ya Nyirakabogo nyina Mutara Semugeshi na Nyirarumaga utarashakaga kurekure intebe y’ubugabekazi.
Mpande ya Rusanga yagie imimaro myinshi, mu bihe byo gukebanura u Rwanda ku ngoma ya Ruganzu Ndoli. Ku bw’ibyo byatumye yitirirwa umwe mu misozi y’i Rwanda, aho yitiriwe Umudugudu wa Mpande wo mu Kagali ka Cyotamakara ko mu Murenge wa Ntyazo wo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Hahoze hitwa Icyotamakara cy’i Buhanga, mu bihe by’ingoma ya Ruganzu Ndoli n’abamubanjirije.

Ku rugamba habaga imiziro

Mu rugamba rwo kwagura u Rwanda , imiziro iri mu byitabwagaho cyane

Kuri iyi si ya rurema, havugwamo ibyaha byinshi bikorwa n’ingabo ziri ku rugamba hagati y’impande ebyiri ziba zihanganye, aho amategeko mpuzamahanga agena ko hari ibikorwa by’izo ngabo bibarwa nk’ibyaha by’intambara ; nko gufata abagore ku ngufu, gushora abana mu ntambara, gusahura n’ibindi.
Aha akaba ariho twakwabiza ngo ; Ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo ku isi byarwanye intambara nyinshi cyane cyane izo kurwagura, ni ubuhe buryo bwakoreshwaga mu kwirinda ibyaha by’intambara?
Mu mushinga wo kubaka u Rwanda, cyane cyane mu gisata cyo kwagura u Rwanda no guhuza ibihugu 29 bikaba igihugu kimwe, hashize imyaka isaga 582 (1312-1894) u Rwanda rwibera mu bitero gusa. Byaba ibyo rwagabweho n’amahanga atarukunda, n’ibyo rwagabye yo mu rwego rwo kugarura abagomeramurage wa Gihanga w’igihugu gisangiwe no kwihimura ku bihugu byabaga byaruteye.
Muri iyo myaka yose, havutsemo imitwe itagira ingano yose igamije guhanganira u Rwanda no kururinda. Aho amacishirizo y’amateka, atugaragariza ko muri ayo mashiraniro atagira uko yabarwa, habayemo imitwe y’ingabo isaga 168. Ingabo zari zigize iyo mitwe zarumeneye amaraso, zo ntawazibara ngo aziheze!
None se amateka avuga iki ku myitwarire y’izo ngabo ku rugamba mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’intambara?
Nk’uko tubitekererezwa n’igitabo "Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro", dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’Ubuvanganzo, kigaragaza ko hari amateka yaciwe n’abami b’u Rwanda agamije gukumira ibyaha by’intambara u Rwanda rwahanganye na zo. Umwami Cyilima Rugwe, watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1345 kugeza mu wa 1378, akaba ari na we mwami wa mbere wometse ubutaka bw’amahanga k’u Rwanda, ubwo yigaruriraga igihugu cy’u Buliza, ni we wabimburiye abandi bami b’u Rwanda, guca iteka rikumira ibyaha by’intambara. Amwe mu mahame yaremwe na we arwanya ibyo byaha by’intambara, ni aya akurikira :
Kirazira gushora abana mu ntambara
Ni koko, mu mateka y’u Rwanda, nta mwana wigeze yitabira urugamba u Rwanda rwarwanyemo. Uwajyaga gufata inshingano zo kurasanira igihugu no kukirinda, yabaga ari hejuru y’imyaka 18, kandi akaba ari igitsina gabo.
Umwana yajyaga mu itorero afite imyaka 7-8, akazamarayo imyaka 8 yiga ubumenyi busanzwe burimo: Ubuvuzi, imiyoborere, ubwubatsi, ubworozi, ububaji n’indi. Nyuma y’aho agafata indi myaka ibiri yo kwiga imyitozo njyarugamba yo kurasanira igihugu no kukirinda.
Nyuma y’iyo myaka, ni bwo yahabwaga inshingano n’igihugu zo kukirinda. Aha akaba ari igihamya cy’uko nta bana bashorwaga mu ntambara mu bihe by’abami b’u Rwanda.
Iryo teka, rirakomera kandi rirubahirizwa na bugingo n’ubu.
Kirazira kwica, inka, abagore n’abana
Mu mahame y’intambara zahuje u Rwanda, habagamo n’ihame ribuza ingabo zarwo, kwica inka, abagore, n’abana. Mu ngamba zose u Rwanda rwinikije, buri ngabo yose yarigengeseraga kugira ngo hatagira inka, umugore n’umwana wagwa mu muheto w’abambariye urugamba.
Ahasaga mu wa 1510, ni bwo umwami Ruganzu Ndoli yakoreye mu ngata Cyilima Rugwe, arema imitwe y’ingabo yiswe:†Ibitsimbanyi†Mu mateka y’u Rwanda, Ibitsimbanyi byari bishinzwe gufasha ingabo ku rugamba, aho byakoraga imirimo yo gushaka ibizitunga no gushorera iminyago.
Imitwe y’ingabo yabaga ingana n’imitwe y’ibitsimbanyi, umubare w’ingabo ukangana n’umubare w’Ibitsimbanyi. Buri ngabo yagiraga igitsimbanyi cyayo gishinzwe kuyitaho.
Mu bihe by’umwami Ruganzu Ndoli no ku bami bamukurikiye, Ibitsimbanyi ni byo byari bifite inshingano zo kunyaga inka, abagore n’abana no kubarinda kwegera aho imyambi irimo kuvugiriza ubuhuha. Ibyaha byo gufata abagore ku ngufu no kubabahotera, ibyo byo nta n’uwabirotaga mu nzozi.
Iryo teka, riracibwa, rirahama, rirakomera kandi rirubahirizwa kugeza magingo aya.
Kwica umuntu uguteye umugongo aguhunga
Mu ntambara u Rwanda rwahuye na zo, cyaraziraga kurasa uwo muhanganye, mu gihe aguteye umugongo aguhunga.
Gutera umugongo umurongo w’urugamba, imiheto n’imyambi ukayibika, cyari ikimenyetso cy’uko watsinzwe, bityo bikaba byari umuziro ko umuntu wagenje atyo, atamikirwa umwambi ngo akurikiranwe nk’umwanzi w’u Rwanda cyangwa ngo yicwe.
Aya mateka ni igihamya cy’ikumirwa ry’ibyaha by’intambara mu Rwanda rwarwanye mu bihe byo hambere, kandi nta mugayo n’ubundi, u Rwanda ni igicumbi cy’ubumana n’ubumuntu.

Dj Stev Touch

Niyontezeho Etienne, Umuyobozi wa Symphony Band yinjiye mu mwuga wo kuvanga indirimbo

Niyontezeho Etienne ucuranga Piano akaba n’Umuyobozi wa Symphony, amaze igihe yihugura ibijyanye no kuvanga imiziki, ibintu ahamya ko yitegura kwinjiramo nk’umwuga muri Gashyantare 2023.
Uyu musore yatangaje ko azinjirana mu mwuga wo kuvanga imiziki nk’uwabigize umwuga muri Gashyantare 2023, ahamya ko kugeza ubu ari kurangiza kwihugura ibijyanye n’aka kazi.
Niyontezeho Etienne wari usanzwe amenyerewe mu gucuranga ‘piano’, agiye kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki ku izina rya DJ StevTouch. Ni umwuga ahamya ko bitazamugora kuwuhuza no gucuranga muri Symphony, ati “Ntabwo bizangora kuko urebye amasaha nubundi yo gucuranga mu tubyiniro twe tuba twarangije akazi.â€
Niyontezeho nako DJ StevTouch nkuko ari kwiyita, avuga ko yatangiye kwiga ibyo kuvanga imiziki kuva mu Ugushyingo 2022. Ati “Kuvanga imiziki ni ibintu nakuze nkunda, noneho aho ntangiriye kwinjira mu ruganda nsa n’aho ari byo numvaga nsigaje kumenya. Ibi byatumye nshyiraho umuhate mu kubyiga kandi nizeye ko bizagenda neza.â€
Uyu musore ni umwe mu barangije umuziki mu ishuri rya Nyundo, ndetse akaba mu batangije itsinda rya Symphony Band abereye umuyobozi.

YFA Movie

Umugore wa 2Face Idibia yakuwe muri filime ya ‘Young, Famous and African

Mu gihe benshi bategerezanyije amatsiko menshi igice cya kabiri cya Filime ‘Young, Famous and African (YFA)’ kuri ubu byatangajwe ko hari impinduka zabaye ku bakinnyi bayo barimo Annie Idibia, umugore wa 2Face Idibia utazongera kuyigaragaramo.
Nyuma ya episode zirindwi zigize Season ya Mbere, Netflix yatangaje ko Season ya Kabiri yamaze gutunganywa izasohoka muri uyu mwaka 2023.
Umwe mu bategura iyi filime yabwiye Nation Africa ko iyi filime izasohoka mu mpera ya Gashyantare gusa hakazaba harimo impinduka nto ku bakinnyi bayo.
Ati “Hatagize igihinduka iyi filime izasohoka muri Gashyantare cyangwa Werurwe, gusa hazaba harimo impinduka nto mu bakinnyi bayo â€
“Annie Macaulay-Idibia ni wenyine utazagaruka muri iyi filime, abandi bose bazaba barimo. Undi muntu mushya mwakitega ni Bonang (Matheba) uzagaragara muri episode enye gusa.â€
Bonang Matheba w’imyaka 35 ni umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibiganiro byo kuri televiziyo ukunzwe na benshi muri Afurika y’Epfo.
Annie Macaulay-Idibia wakuwe muri iyi filime aherutse gutangaza ko yatengushwe cyane n’abategura iyi filime bayihaye ubuzima bigatuma atukwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Avuga ko hari ibice byinshi bahinduye yabonaga ko ari ngombwa, bashyiramo amashusho menshi afata nk’ayamugaragaje mu buryo butandukanye n’uko ari, asaba ko yasibwa muri iyi filime.
Benshi bategereje kureba ibizakurikira Season ya mbere yarangiye Diamond Platnumz yasubiye i Johannesburg ageze mu rugo rw’uwahoze ari umukunzi we Zari Hassan, amutura ibyiyumvo amufitiye.
Iyi filime yatangiye gusohoka muri Werurwe 2022 igaragaza imibereho y’ibyamamare byo ku Mugabane wa Afurika.
Young, Famous and African igaruka ku ubuzima bw’ibi byamamare, urukundo rwabo, amakimbirane, n’akazi kabo ka buri munsi mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’ahandi.

Urukundo

Ibyo wamenya ku rukundo ruvugwa mu bakobwa b’i Rwanda n’abanyamahanga

Usibye imbyiro zibavaho nta kindi! Iyi ni imvugo uzumvana bamwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi, bayikoresha bashaka kwerekana ko abahungu b’Abanyarwanda nta mafaranga batanga.
Mu minsi mike ishize nagiye gusangira ifunguro rya saa sita na bamwe mu bakobwa b’inshuti zanjye muri resitora imwe mu Mujyi wa Kigali, hari hashize iminsi tutabonana ku buryo nta waherukaga amakuru y’undi.
Mu biganiro twagiranye, twagarutse no kubyerekeye abakunzi. Natangajwe no kubona umubare munini w’abo twari kumwe ufite abakunzi b’abanyamahanga, cyane abafite uruhu rwera, n’abatabafite barajwe ishiga no kubashaka.
Ibi byanteye amatsiko yo kumenya icyo babakurikiyeho kidasanzwe gituma bashyira imbaraga mu kubashaka kugeza n’aho hari abahitamo kubirekeresha ibitamenyerewe ku Banyarwandakazi.
Bansekeye rimwe bambaza niba mba i Kigali, cyangwa niba mbona urukundo abahungu b’Abanyarwanda batanga ruhagije.
Nakomeje kubabaza byinshi, bageraho barerura, bambwira ko iyo mba naratereswe n’umusore ufite uruhu rwera cyangwa abagabo bava mu bihugu nka Nigeria, Cameroun cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mba ntari kubabaza ubusa.
Bambwiye ko iyo ukundanye n’umugabo uturuka muri ibi bihugu byavuzwe haruguru uba umeze nk’uwatomboye muri lotto, kuko ibyo ukeneye n’umuryango wawe abiguha atazuyaje.
Bambwiye ko gukundana n’abanyamahanga bitagira uko bisa, kandi ko usanga urundo rwabo ruba ari ukuri kurenza Abanyarwanda bagushyiraho uburyarya ntacyo baguhaye.
Umuhire - ni izina nahinduye kuko mbasaba ko icyo kiganiro nagikoramo inkuru, bansabye kutagaragaza imyirondoro yabo. Uyu mukobwa akundana n’umugabo ukomoka mu Burayi. Yavuze ko bamaranye imyaka ibiri, ariko atandukanye n’abandi bose bigeze gukundana.
Yagize ati “Nigeze gukundanaho n’Abanyarwanda mbere, ariko kuva namenyana n’umunyamahanga turi kumwe ubu hari itandukaniro rinini nabonye.â€
“Buriya turetse n’amafaranga, abanyamahanga bagira urukundo nyakuri kuko iyo muri kumwe arabikwereka, akakwitaho cyane bidasanzwe ku buryo aguha ibyo ukeneye, akaba yabiha n’abavandimwe n’inshuti zawe.â€
Iyo urebye imibereho y’uyu mukobwa, yarahindutse mu buryo bugaragara kuko ubusanzwe ni umunyeshuri muri Kaminuza, nta kazi kandi agira kandi n’umuryango we ntiwifashije cyane byo kumubonera ibihenze byose akeneye.
Kuri ubu aba mu nzu ihenze akodesherezwa n’umukunzi we ukomoka mu Budage uri mu Rwanda kubera akazi, ibimutunga ndetse n’ibijya gutunga umuryango we mu ntara bitangwa n’uyu mugabo.
Ikigeretseho amwishyurira ishuri ndetse buri gihe amugenera impano zitandukanye n’amatike y’indege yo kujya kuruhukira mu bihugu bitandukanye.
Ibi uyu mukobwa akorerwa nibyo Umunyarwandakazi wabihawe adashobora kuzongera kwemera Umunyarwanda, kandi bavuga ko atari ukubura ubushobozi ahubwo ari ugukanda amafaranga bakumva batayarekura.
Umuhire yavuze ko yamaze kubona ko impamvu abasore bo mu Rwanda batita ku bakunzi babo mu buryo bw’amafaranga ari ukuyakunda cyane cyangwa gutendeka akaba atabona ayo aha benshi.
Yagize ati “Abagabo b’Abanyarwanda baremanywe kamere yo gukunda amafaranga n’ibintu muri rusange ku buryo kuguha ikintu bisaba imbaraga nyinshi, aricyo gituma batayaha abakobwa.â€
“Ikindi mbona gituma ubona batita ku bakunzi babo mu buryo bugaragara ni uko usanga baba bafite benshi, urumva ufite abakobwa babiri ntiwajya kubishyurira inzu bose ngo uzayabone.â€
Yakomeje avuga ko kuba ufite umukunzi ukwitayeho ugufasha ubuzima bigufasha mu mibereho ndetse bigatuma utajarajara ugakunda umuntu umwe. Ati “Kuri njye numva kwita ku mukunzi wawe ari inshingano zawe cyane abahungu bo baba badutereta. Iyo ufite umuntu ukwitaho biba ari byiza kuko wumva uhawe agaciro.
“Ikindi gikomeye abantu batitaho ni uko iyo ufite umuntu ukwitaho mu buryo bigaragara utagira kujarajara ngo umusore aba yagushukisha utuntu ngo mukomezanye ko uba uri hamwe ntacyo ubuze.â€
Usibye abakobwa bo mu Rwanda n’abaturuka hanze yarwo baba hano ntabwo babasha kwakira uburyo abasasore b’Abanyarwanda batereta badatanga amafaranga n’impano zikomeye.
Umenye-Congo waje kwiga mu Rwanda, Zain, yavuze ko atajya abasha kwakira uburyo abasore b’Abanyarwanda batereta abakobwa babatota amagambo gusa nta bikorwa.
Yagize ati “Kuva namenya ubwenge sindabona abasore batereta nk’Abanyarwanda. Mana we! Uziko mumarana amezi n’amezi atarakugurira n’amazi yo kunywa cyangwa indi mpano.â€
“Twe iwacu muri Congo rwose umusore mwakundanye cyane wenda uri umunyeshuri akumenyera buri kimwe ariko aba hano arakubwira ngo ujye wambara nka runaka atakugurira n’igitambaro cyo mu mutwe.â€
Hambere aha mu 2019 hari umukobwa w’umunya-Nigeria wabaga i Kigali azakuvuga ko yashobewe n’urukundo rw’Abanyarwanda. Iyi nkuru yaciye ibintu kuri twitter n’Abanyarwandakazi bavuga ko aribyo kubona ifaranga ry’Umunyarwanda bisaba kwizirika.
Ikindi aba bakobwa bashinja abasore b’Abanyarwanda ni uko batazi kuryoshya urukundo ibizwi nko kuba ‘Romantic’ ngo bamenye gufata abakunzi babo neza kurusha abandi bantu baziranye.
Umuhire yagize ati “Abasore b’Abanyarwanda rwose nta kigenda mu rukundo, iyo mukundana mubonanira mu cyumba gusa bikaba birarangiye, ntabwo musohoka cyangwa ngo abe yagaragaza utundi tumenyetso tugutandukanye na mushiki we.â€
Yakomeje agira ati “Njye umukunzi ni umunyaburayi iyo namukoreye ikintu cyimushimisha anzanira indabo n’izindi mpano zitandukanye. Inaha nta muhungu wabigukorera niyo waba usa gute.â€
Ku ruhande rw’abasore bashinjwa kudatanga amafaranga bo bavuga atari ngombwa gutunga umukobwa bakundanye kandi ko bataba banabizeye ku buryo ajya kumutangaho ibye byose.
Umwe yagize ati “None se gutereta umukobwa ni ukumurongora ngo abe umugore wawe kuki yumva ko wajya umutunga, mutarakundana se aba abayeho gute ibi ntabwo bakwiye kubihora abantu.â€
“Ikindi kandi urukundo ntabwo rucyizewe cyane ku buryo wajya gushora ku mukobwa ntacyo wizeye kuko murakundana none ejo mukaba mwatandukanye, ubwo wajya mubyo guha abakobwa amafaranga ukazabivamo.â€
Bavuga kandi ko akebo kajya i wamugarura kuba abakobwa baba bashaka ko babaha gusa bo batabaha bituma batabishyiramo imbaraga.
Izi mpaka usanga hirya no hino zivuza ubuhuha abakobwa bitana ba mwana n’abahungu bavuga ko ntacyo babaha kidasanzwe nk’abakunzi babo bityo bazajya bishakira abanyamahanga.
Ibi ushobora kubihuza n’abakobwa basigaye bajya mu biruhuko mu bihugu nka Nigeria, Cameroun n’ibindi nta kandi kazi bahafite ushobora gusanga baba bagiye gushaka abagabo babasesekazaho ibirombe. Iyo urebye mu bukwe bwinshi buri kuba muri iyi minsi usanga umubare munini w’abakobwa b’i Kigali bari gushakana n’abanyamahanga, bigaragaza ko ibyo bavuga byaba aribyo.

NduwimanaJjean Paul

Nduwimana Jean Paul “Noopja†yabaye uhagarariye Trace East Africa mu Rwanda

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye ku izina rya Noopja mu muziki akaba n’umuyobozi wa Studio ikora umuziki ya Country Records yatangaje ko agiye kuba uhagarariye televiziyo ya Trace East Africa mu Rwanda.
Noopja yamenyekanye mu myidagaduro yo mu Rwanda ubwo yakoraga indirimbo yitwa ‘Urabeho ndagiye’ yavugaga ku musore wanduye Sida ari gusezera ku nshuti ze kubera ubwo burwayi.
Nyuma yaje gusubika umuziki ariko aguma kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro ubwo yashingaga Studio ya Country Records ubu iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda kubera aba Producers bahanyuze barimo, Iyzo, Neaz Beat na Element uriyo ubu.
Uretse Studio yaje gushinga na Radio yitwa Country Fm ikorera mu karere ka Rusizi aho avuka.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko yagizwe ambasaderi wa Televiziyo ikomeye ya Trace ariko mu ishami rya Afurika y’Iburasiraziba.
Ati “Amakuru meza! Kuva taliki ya 10 Mutarama 2023, mpagarariye Trace East Africa mu Rwanda, andi makuru menshi kuri ibi nzayabamenyesha vuba.â€

Ingendo za hato na hato zagarutsweho

Abayobozi bahora muri misiyo zidashira ibyabo byagarutsweho

Perezida Paul Kagame yihanangirije abayobozi bakunda kugirira ingendo mu mahanga, abibutsa ko bakwiye kubigabanya bakabanza gukemura Ibibazo by’abaturage.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama, 2023 ubwo yakiraga indahiro ya Perezida wa Sena mushya watowe, Dr Kalinda Francois Xavier.
Umukuru w’igihugu yabanje gushimira icyizere Perezida wa Sena mushya yagiriwe, yibutsa ko atari mushya mu nshingano bityo ko akwiye gukorana umurava.
Perezida Kagame yabanje gukomoza ku bibazo by’ingutu bicyugarije abaturage birimo imisoro, ingendo no kuba ibyo Leta ibemerera rimwe na rimwe bitabagereraho ku gihe kandi nta cyabuze, ndetse n’ikibazo cya serivisi itanoze, asaba abayobozi kubyitaho.
Yavuze ku bayobozi bakunze kugirira ingendo mu mahanga, ko baba bakoresha umutungo w’Igihugu ndetse n’umwanya, abasaba kuzigabanya kuko byagabanya n’igihombo batera Leta.
Yagize ati “Iyo mbona ukuntu abayobozi bagenda…Kugenda hanze y’Igihugu, ndaza kubishyiraho feri, bigende buhuro, hajye hagenda abagomba kugenda, babanze basobanurire Minisitiri w’Intebe.
Ati “Kuko hari ibintu bibiri, iyo ugenda ugendera ku mari ya Leta, icya kabiri wakoresheje igihe cya Leta, cy’umwanya wari kuba ufite ibintu ukora.†Umukuru w’Igihugu yakomoje agira ati “Kugira ngo abantu bazajye bagenda urujya n’uruza, bizajya bibanza bisobanuke neza, tunabirebemo inyungu igihugu kibifitemo. Ntabwo mvuze ko bizahagarara ahubwo nzabiremereza na byo, bibagore. Utasobanuye neza aho ajya n’ikimutwara, uwo ntaho azajya ajya.†Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugabanya ingendo z’abayobozi mu mahanga bizafasha gukemura ibibazo by’ingutu byagaragajwe n’abaturage bikaba bidakemuka.
Perezida wa Repulika yavuze kandi ko bizarushaho guteza imbere igihugu n’ubukungu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.
Itegeko rigena iki? Iteka rya Perezida n° 44/01 ryo ku wa 24/02/2017 rigenga ubutumwa bw’akazi mu mahanga, rikaba risimbura Iteka rya Perezida n° 17/01 ryo ku wa 28/08/2008 rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga, rigaragaza neza ingamba nshya zafashwe mu gukumira ingendo z’abayobozi zitari ngombwa mu mahanga.
Ingingo ya 5 ya gatanu y’iri tegeko ivuga ibigenderwaho mu kugena ubutumwa bw’akazi mu mahanga, igira iti “Igihe hari impamvu ifatika ituma guhagararirwa n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga bidashoboka, kugena ko habaho kujya mu butumwa bw’akazi mu mahanga.
Mu ngingo 18, kugera ku ya 25 bavuga ibigenerwa ibyiciro by’abandi bantu, Abayobozi, abakozi ba Leta cyangwa undi muntu Leta yohereza mu butumwa bw’akazi mu mahanga.
Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku nzego z’imirimo za B na C, bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 50% by’ayo mafaranga.
Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku rwego rw’umurimo rwa D bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 30% by’ayo mafaranga.
Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku rwego rw’umurimo rwa E bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 15% by’ayo mafaranga.
Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abakozi bari ku nzego z’imirimo za F na G/1 bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 10% by’ayo mafaranga.
Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abakozi bari ku nzego z’imirimo za H/2 na 3 bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 5% by’ayo mafaranga.
Iri tegeko rivuga ko aba «professionnels» n’abandi bakozi ba Leta basigaye bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze.
Guverineri ugiye mu butumwa bw’akazi bw’umunsi umwe mu mahanga mu turere duhana imbibi n’aho akorera, iri tegeko rivuga ko agenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika ijana (100 US$), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara agenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika mirongo irindwi (70 US$); kimwe n’abagize Komite Nyobozi hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.
Abandi bakozi b’Intara hamwe n’abandi bakozi b’Uturere bagenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika mirongo itatu (30 US$).
Mu ngingo ya 25, iri tegeko ngenga rishya rivuga ko utari umukozi wa Leta woherejwe mu butumwa bw’akazi ka Leta mu mahanga agenerwa amafaranga y’ubutumwa hakoreshejwe ubushishozi bw’umuyobozi utanga uruhushya rw’ubutumwa bw’akazi hakurikijwe uko ubuzima buhenze aho ubutumwa bw’akazi bubera.
Ingingo ya 26 y’iri tegeko ivuga ko abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayoboye abandi mu butumwa bw’akazi ka Leta mu mahanga, bari ku nzego z’imirimo za B na C, bahabwa amadolari igihumbi y’amanyamerika (1.000 US$) ku munsi yakoreshwa ku bintu bitunguranye.
Ariko uwahawe ayo mafaranga, asabwa kugaragaza uko yayakoresheje, ayo atakoresheje agasubizwa urwego rwamwohereje mu butumwa bw’akazi.

Rutangarwamaboko

“Turahirwa Moses yahindanyije umuco†Rutangarwamaboko

Umupfumu, Muganga Rutangarwamaboko yaneguye abakomeje guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bakoresheje ijambo Kwaanda binyuze mu buhoni bw’ubutinganyi, asabira ibihano bikakaye Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion ku bwo gusiga icyasha umuco.
Ibi abivuze nyuma y’uko amashusho ya Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion yacicikanye akora ubutinganyi na mugenzi we.
Turahirwa na we ubwe yasabye imbabazi, avuga ko yashyizwe hanze n’abakoresheje imbuga nkoranyambaga ze.
Mu burakari bwinshi bwo kuba abantu bakomeje gukoresha ijambo Kwaanda ku bw’aya mashusho, Muganga Rutangarwamaboko yasabye abantu kureka guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bahuza ubutinganyi n’umuco.
Ati “Kwaanda si umwanda mureke guhindanya u Rwanda n’umuco wacu, Nyagasani imandwa nkuru y’u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko atsinze akabi kateye anasaba inzego bireba kubihana by’akabonerezo.†Yakomeje agira ati “Nk’umushakashatsi wihebeye umuco, amateka, imbonezabitekerezo n’ubuzima bwa muntu mbabajwe cyane n’ikitiriwe kwaanda twasobanuye mu 2014 ko ari ukwaguka bizira imbibi zaba iz’ahantu zaba n’iz’igihe, aricyo gisobanura cy’u Rwanda, none bikaba bihindanyijwe n’ubuhone bw’ubutinganyi.â€
Muganga Rutangarwamaboko yashimangiyeko ibyakozwe na Turahirwa Moses uzwi nka Moshion ari amahano n’ikinegu ku muco w’u Rwanda n’Abanyarwanda, asaba Minisiteri y’Umuco, Inteko y’Umuco n’Ururimi kwamagana ibyakozwe, ndetse n’izindi nzego kubikurikirana.
Muganga Rutangarwamaboko ni umwe mu banyarwanda bakomeje kugaragaza kwizirika ku muco nyarwanda, aho ayoboye Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, akaba akunze kugaragara mu bikorwa byo gukomera ku muhango wo guterekera.
Avuze ibi kandi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gusaba inzego bireba kugira icyo bakora kuri iki gikorwa bise icyo urukozasoni cyamamaza ubutinganyi cyakozwe na Moshion wanabyemeye ko amashusho yagaragaye ari aye, basaba ko yafatirwa ibihanondetse akanyuzwaho akanyafu.
Ni mu gihe kandi hakomeje kugaragara abavuga ko imyambaro ya Moshions baguze batazongera kuyambara, ndetse no kuba barota kuyigura. Gusa hari n’abandi bagaragaza ko ibyakozwe nubwo bidakwiye ariko afite uburenganzira bwo kubaho uko abyifuza.

Amarangamutima

Ibyiza byo kugenzura amarangamutima mu gihe cy’umunezero

Ubumenyi mu Kugenzura amarangamutima, bivuze ubushobozi bw’umuntu mu kumenya no kugenzura amarangamutima ye ndetse n’ay’abo bari kumwe, haba igihe ari mu bihe by’agahinda n’umubabaro, mu bihe by’uburakari no mu bihe by’ibyishimo.
Iyi nyandiko iragaragaza uburyo kugira ubumenyi mu kugenzura amarangamutima mu bihe by’ibyishimo ari ingenzi ndetse n’ingaruka zibaho ku muntu udafite ubu bumenyi.
Kugenzura amarangamutima bigomba no gukorwa igihe turi mu bihe byiza cyangwa igihe turi mu bihe by’ibyishimo, urugero igihe twishimira ibyo twagezeho, igihe twateguye ibirori cyangwa se igihe twasohokanye n’inshuti zacu.

Muri ibi bihe ujya usanga hari ubwo twishimye tukisanga twarengeje urugero, tukitwara mu buryo tutakagombye ko twitwaramo. Zimwe mu ngaruka ujya usanga twahuye na zo harimo kwisanga twakoresheje umutungo dufite ku rwego tutateganyaga tugasesagura, tukibagirwa guteganyiriza ahazaza, ndetse tukageza naho tujya mu myenda!
Mu zindi ngaruka ziri mu kutagenzura amarangamutima meza harimo nanone kudakoresha igihe cyacu uko bikwiye aho usanga rimwe na rimwe igihe cyacu kinini twakigeneye ibikorwa byinshi bigamije kutunezeza, ugasanga byishe izindi gahunda zakatugiriye umumaro munini mu buzima bwacu.

Iyo kandi tutamenye kugenzura amarangamutima yacu meza, cyangwa igihe twishima, ujya usanga tutamenye bimwe mu bikorwa bishobora kutugiraho ingaruka tutateganyije, urugero gutwara ibinyabiziga ku muvuduko uri hejuru rimwe na rimwe bigateza impanuka, kwisanga twagiye mu buzima butandukanye n’intego zacu, gusezeranya bagenzi bacu ibyo tutazashobora gusohoza ugasanaga biteje amakimbirane, kwisanga turi ahantu hashyira ubuzima bwacu mu kaga, ndetse n’ibindi bikorwa ujya usanga twagezemo bishobora kuba bitashyira aheza ubuzima bwacu.
Ujya usanga nanone iyo twishimye rimwe na rimwe tuvugira hejuru, tukavuza ibikoresho birangurura cyane, ibi byose akenshi usanga bibangamira abo turi kumwe, tubangamira umudendezo w’abo duturanye, cyangwa abo tugendana mu muhanda ndetse n’abafite uburwayi butandukanye usanga babangamiwe.

Kugira ubumenyi mu kugenzura amarangamutima yacu meza cyangwa igihe turi mu bihe by’ibyishimo ni bumwe mu bumenyi bw’ibanze tugomba kugira, kuko kubugira bituma twirinda bimwe mu bikorwa bishobora kuba byatuma tutabaho mu buzima buboneye, iyo tubufite butuma kandi tubana neza n’abandi ndetse iyo ufite ubu bumenyi bikurinda kuba wakwicuza.

Abahanga bagaragaza ko umuntu asabwe gufata imyanzuro iyo ariyo yose mu buzima atayobowe n’amarangamutima, ni ukuvuga kwirinda gufata imyanzuro igihe ubabaye, igihe urakaye ndetse n’igihe wishimye, bagaragaza ko imyanzuro myiza yagirira umuntu akamaro mu buzima ifatwa umuntu atari mu bihe by’amarangamutima.

Fanad Hotel

Fanad Hotel

Conveniently situated in the Gisenyi part of Gisenyi, this property puts you close to attractions and interesting dining options.

Abanyeshuri ba HCS

Rubavu: Abiga mu ishuri rya House of Children School baratsinze cyane

Kuri uyu wa kane,30 Werurwe 2023, mu ishuri rya House of Children School riherereye mu kigo cya Ubumwe Community Center i Rubavu, abanyeshuri bahiga bashoje igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022/2023. Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa bongeye kwibutswa ko atari umwanya wo kureka abana ngo bajye hirya no hino, ahubwo ko ari umwanya mwiza wo kubafasha gusubiramo ibyo bize mu bihembwe bibiri bitambutse n’indi myaka yashize.

Nshimiyimana Justin, Umuyobozi wa House of Children School, yahamije ko mu budasa iri shuri rihorana biyemeje gukomeza gufasha abana mu masomo yabo muri iki gihe cy’ibiruhuko. Biteganyijwe ko abana bose bazajya baza ku ishuri mu gihe cya mbere ya saa sita mu minsi yose y’akazi.

“Babyeyi dufatanyije kurera tubashimiye uko dukomeje gufatanya kuzamura ireme ry’uburezi mu kigo cyacu. Iki gihembwe dushoje abana bitwaye neza ku rwego rushimishije. Ubu rero nubwo ari umwanya w’ibiruhuko, twe tuzakomeza kubana n’abana tubigisha cyane cyane mbere ya saa sita mu minsi isanzwe y’akazi; ni ukuvuga ko abana muzajya mubana nabo nyuma ya saa sita n’iminsi y’impera z’icyumweru.†Niko Nshimiyimana yahamije.

House of Children School ni ikigo giherereye mu karere ka Rubavu gifite umwihariko wo kugira uburezi budaheza. Ugereranyije n’igihembwe cya mbere, bigaragara ko ijanisha ry’umubare w’amanota y’abanyeshuri yazamutse cyane muri iki gihembwe cya kabiri.

Abahanzi batsinze aba Djs

Rubavu: Ibyihariye ku mukino wahuje abahanzi n’aba Djs

Umukino w’umupira w’amaguru wahuje abahanzi n’abakora umwuga wo kuvanga indirimbo(Djs) wishimiwe n’ingeri zose z’abantu bawitabiriye kuri Stade Umuganda. Uyu mukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa kane, 30 Werurwe 2023, warangiye abahanzi batsinze aba Djs ibitego 6 kuri 4. Mu izamu ku ruhande rw’abaririmbyi N T ziyo niwe wari urimo mu gihe Dj Regas250 yari mu ry’aba Dj.
Uyu mukino ubwo wategurwaga icyari kigamijwe ni ukongera umubano hagati y’impande zombi no kwidagadura. Umuhanzi w’indirimbo witwa Bambanze Ally Claude, ukoresha amazina ya Declozzy mu buhanzi aganira n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI , yahamije ko yagiriye ibihe byiza muri uyu mukino kandi ko asanga ibi bihe bikwiye guhoraho.

“Ndishimye cyane ! Uyu munsi dutsinze aba Dj ni intsinzi ikomeye, gusa ikirenze ibi ngibi twamenyanye byisumbuye. Hari abahanzi bashya n’aba Dj bashya mu Karere kacu ka Rubavu; uyu munsi bose bibwiranye.†Niko Declozzy yavuze, yakomeje agira ati : “ Abahanzi dukomeze kunga ubumwe muri byose tunakora ibiduteza imbere mu bundi buzima busanzwe kuko ubuhanzi bwonyine ntibwadutungaâ€.
Ku ruhande rw’aba Djs nubwo batsinzwe, ngo icyari kigambiriwe cyane si ugutsinda no gutsindwa ahubwo ni ukongera urukundo n’umubano hagati y’abahanzi n’aba Djs.
Hategekimana Shamy ,ukoresha amazina ya Shamy Shift mu mwuga wo kuvanga imiziki, yagize ati : “Ibi ngibi byongereye imikoranire twari dusanganwe hagati yacu. Nk’uko wabonaga umupira ukawuha mugenzi wawe kugira ngo atsinde, ninako mu buzima busanzwe dukwiye kugenza. Niba ubonye akazi ukarangira mugenzi wawe kugira ngo nawe agere ku ntego ze.â€

Umunyamakuru ukorera RBA/Rubavu Uwishema Salomon wanagize uruhare mu itegurwa ry’uyu mukino yahamirije UBUVUMBUZI ko ibi bibaye ari ingirakamaro kandi ko hari n’ibindi bizajya bitegurwa mu bihe biri imbere byose bigamije kongera umubano mu bantu.
“Ibi tubikoze uyu munsi kandi si ubwa mbere cyangwa ubwa nyuma. Murabyibuka ko n’ubushize twasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi (Commune Rouge). Ubutaha tuzakomeza dukore n’ibindi mu bushobozi bwacu†Niko Salomon yavuze.
Nubwo ibi ngibi bikorwa gutya ariko, Uwishema yaboneyeho guhamagarira inzego z’Akarere ka Rubavu zishinzwe urubyuriko ngo kuko batajya babegera mu buryo bukwiye yewe ngo ntibabazi. Ibi rero akenshi ngo biri mu bibakoma mu nkokora ku ntego baba bifuza kugeraho nk’urubyiruko rwa Rubavu.

Akarere ka Rubavu kari mu tw’imbere mu gihugu cy’u Rwanda tugaragaramo abenyempano bashoboye kandi batanga icyizere mu bwoko bw’imikino itandukanye harimo na muzika.

Fraking Salon, inzu y’ubwiza igezweho mu Karere ka Rubavu

Umujyi wa Rubavu uko ukomeza kwaguka mu bikorwa remezo niko abahakorera nabo bakomeza kuzana ibikenewe kandi biri ku rwego rwiza ku isoko ry’umurimo. Bimwe muri iri ibi bikorwa Ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyasuye ni Salon ifasha abantu b’ingeri zose mu bijyanye n’ubwiza yitwa FRAKING SALON CHEZ BIZI.

Mu bihe byashize iyi nzu yari isanzwe ibarizwamo serivise zo gutunganya imisatsi n’inzara. Gusa kugeza ubu bamaze kongeramo izindi serivise zirimo kogosha no gutunganya ubwiza bw’uruhu.
BIZIMANA Francois ari nawe washinze iyi nzu y’ubwiza ahamya ko kwagura aho bakorera bifitanye isano no gutanga serivise nziza no gutuma abakiriya bisanga ahantu ahantu hisanzuye. Uko iminsi yagendaga ishira niko ababagana bakomeje kwiyongera bityo biba ngombwa ko nabo bagura aho Fraking Salon ikorera.

Ino Salon ubu ngubu ikorera mu mujyi wa Gisenyi iruhande rwa gare nshya ya Rubavu. Uretse kuba ibiciro byaho biri hasi ku bantu bahajya, abakozi babarizwa muri iyi nzu ni abanyamwuga ku buryo uwo bakoreye bigoye ko wabona hari undi muntu umurusha gusa neza.
Hari abifuza ko babakorera babasanze aho baba , iyi gahunda nayo barayigira. Ku bindi bisobanuro uwabakenera yahamagara nimero zabo arizo +250 788 473 307.

Muhanga: Abantu Bane bishwe na Gaz y’ikirombe

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko iyi mpanuka ya Gaz mu kirombe yabereye mu Mudugudu wa Kamanga, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange ho mu Karere ka Muhanga ahagana saa sita n’igice z’amanywa (12h30).
CIP Habiyaremye avuga ko abantu babiri muri abo babanje kwinjira mu kirombe mbere ya bagenzi babo, bagezemo babura umwuka kubera Gaz, batabaza abandi babiri bari hanze y’ikirombe, na bo binjiyemo Gaz irabafata bose bahita bapfa.
Yavuze ko abo baturage bane baburiye ubuzima mu kirombe, bacukuraga mu buryo butemewe kuko batari bafite ibyangombwa bya RMB.
Cyakora avuga ko aho icyo kirombe kiri ari mu isambu y’umugabo witwa Bizimana Francois kuko bashakaga gucukura Coltan ihiganje.
Ati “Usibye kuba bacukuraga binyuranije n’amategeko, nta bwirinzi bari bafite, kuko bumvise bagenzi babo babiri batakamba, bavuga ko bishwe na Gaz bahita bajyamo bose bapfira rimwe.†CIP Habiyaremye yasabye abaturage gucika kuri iyo ngeso yo gucukura amabuye mu buryo butemewe.
Abishwe na Gaz yo mu kirombe, ni Simbizi Eugene w’imyaka 19 y’amavuko, Tuyisenge Etienne w’imyaka 35, Muyoborasibo Hatari w’imyaka 22, na Niyonsenga Jean Pierre w’imyaka 37 y’amavuko.
Simbizi, Tuyisenge na Muyoborasibo bafitanye isano kuko ababyeyi babo (ba Se) bavukana.
Hari n’amakuru kandi avuga ko iyo sambu bacukuragamo ari iyo kwa Sewabo n’abo ba nyakwigendera batatu.
Imirambo yabo yajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.
Nyuma y’iyi mpanuka, inzego z’umutekano zirimo Polisi, RIB ndetse n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga, zagiye guhumuriza imiryango yagize ibyago.

EL Classico Beach bongeye kudabagiza abana b’abanyeshuri

Muri iki gihe abana bitegura gusubira ku ishuri mu gihembwe cya gatatu 2022-2023, ahazwi nka El Classico Beach Chez West i Rubavu bamaze gushyiraho uburyo bworohereza abana gutembera mu kiyaga cya Kivu. Ibi byose bigamije kugira ngo abana bishimane n’ababyeyi babo mu gihe bazaba babasezeraho banabaha impanuro z’uko bazitwara ku ishuri mu kizwi nka “Bye Bye Vacancesâ€.

Kuri uyu wa kane, 13 Mata 2023, nibwo Umuyobozi akanaba nyiri El Classico Beach, Nshimiyimana Onesphole, West w’i Rwanda, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ahamagarira ababyeyi kutazacikwa n’iyi gahunda.

“Mu gihe abana muzaba musubira ku ishuri, twabashyiriyeho promotion yo gutembera mu bwato mu Kiyaga cya Kivu ku buntu.†Niko West yanditse.

Iki gikorwa giteganyijwe kuva ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru ,15-16 Mata 2023. Abana bazatemberezwa mu kiyaga cya Kivu babifashijwemo n’inzobere mu gutwara ubwato.

Uretse ibi kandi, biteganyijwe ko uzajya agura Fanta nini 6 azajya yishyura amafaranga ibihumbi 5000 gusa y’u Rwanda. Niko bimeze no ku bindi binyobwa birimo Amstel na Mutzig nto.Gahunda ya Tamira ifi munyarwanda (kugura imwe ukongezwa iya 2) irakomeje. Iki gikorwa kizagaragaramo aba Djs bakunzwe barimo Selekta Daddy, Dj Regas 250 na MC DJ Isma.

Si ubwa mbere ibi bibaye kuko no mu bihe byatambutse, El Classico Beach bagiye bategura iminsi mikuru yose igamije gushimisha no gufata neza abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri.

El Classico Beach Chez West ni hamwe mu hantu hagezweho usanga ingeri z’abantu batandukanye bahasohokeye baturutse imihanda yose y’igihugu. Uretse ubwato bwiza buhaba unahasanga umwihariko w’ifi itetse neza ugereranyije n’ahandi kuko bagabura amafi arobwe mu kiyaga cya Kivu.
Nimero wahamagaraho ushaka kumenya andi makuru yisumbuye ni iyi ngiyi +250 783 256 132

Rubavu-El Classico Beach: Byinshi bivugwa ku gitaramo cya Eid Mubarak

Ubwo Abasilamu bose bazaba basoza igisibo bari bamazemo ukwezi, I Rubavu ahitwa El Classico Beach Chez West bateguye igitaramo cyitwa Eid Mubarak Special Day. Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi bakunzwe cyane i Rubavu no mu bindi bice by’igihugu , The Same Abiru na Shafty Ntwali.
Mu kiganiro bagiranye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI , bahamije ko biteguye bihagishe ndetse ko bazatanga ibyishimo ku bantu bose bazitabira.
Jay Luv wo mu itsinda The Same Abiru yagize ati: “ Si ubwa mbere twitabiriye igitaramo nk’iki urabizi ko kuva kera twarabikoraga. Kuri ino nshuro uko byagenda kose hari umwihariko gusa byose bigamije gutanga ibyishimo byuzuye. Abantu bari bamaze igihe mu gisibo niyo mpamvu natwe tuzakora buri kimwe ngo banezerwe. Bazaze badushyigikire turi abana babo.â€
The Same ni itsinda rimaze igihe kitari gito mu myidagaduro Nyarwanda ndetse bagiye bakorana ibihangano n’abahanzi bakomeye mu gihugu barimo Oda Paccy – “Akanozangendo†na Bulldog “ Tell Meâ€.

Ku ruhande rw’umuraperi Shafty aganira n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI yunzemo ati: “ Uyu munsi uvuze byinshi kuri njye ndetse ndasaba abafana bacu kuri uyu munsi bazirekure baze twishimana kuko stage namaze kuyitegura neza.â€

Shafty ni umuraperi ugarukwaho cyane kubera ubuhanga agaragaza mu kwandika indirimbo ze aho benshi bavuga ko akwiye kwerekwa urukundo akagera ku yindi ntera. Yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Nta bwobaâ€, “Nturi Meya†n’izindi zitandukanye.

Eid Mubarak Special Day ni umunsi uzagaragaramo abahanga mu kuvanga imiziki (Djs) barimo Selekta Daddy, Isma , Brazza na Regas 250. Abahanzi n’aba Djs bose bazaba bakirwa ku rubyiniro n’umushyushyarugamba witwa Hadja Bae.

Kwinjira muri iki gikorwa ni amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda warangiza ukayafatamo icyo ushaka.
Uretse iki gikorwa kigiye kuba, mu minsi ishize Nshimiyimana Onesphole (West w’I Rwanda, Umuyobozi wa El Classico Beach) aherutse kwemerera UBUVUMBUZI ko azajya akora ibitaramo kenshi mu mpera z’icyumweru birimo abahanzi baturutse hirya no hino mu rwego rwo gushyigikira imyidagaduro.

Amacumbi

Van 14

Amacumbi meza ari mu mujyi wa Gisenyi hafi na gare nshya ya Rubavu. Batanga serivise nziza,hari umutekano mu buryo bwose. Hamagara izi nimero bagufashe +250784806141

Umuhanzi Kendo

Kendo mu gitaramo cya Masamba Pub Grand Opening

Nizeyimana Kennedy uzwi mu buhanzi bw’indirimbo nka Kendo ni umwe mu bahanzi bategerejwe cyane mu Karere ka Rubavu aho azaba yitabiriye igitaramo kizaba ku ifungurwa ry’akabari kitwa Masamba Pub kuri uyu wa gatanu 28 Mata 2023.

Kendo ubarizwa mu mujyi wa Kigali kugeza ubu ariko akaba akomoka i Rubavu, iki ni igitaramo cya mbere agiye gukorera muri aka Karere kamureze agakuza impano ye mu muziki. Aha niho yahereye ahamiriza Ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko ari umwanya mwiza wo kwishimana n’abavandimwe mu ndirimbo ndetse n’ibiganiro.
“Ni umugisha kandi ni ibyishimo kuko ngiye kubataramira amaso ku maso. Bitegure kubona ibintu bidasanzwe. Mwese muzaze duhure kuri uyu munsi dusabane.†Kendo niko yavuze.

Kendo hambere aha yakoreshaga izina El Kennedy mu muziki gusa yaje kurihindura bitewe n’umurongo mushya yiyemeje gukoreramo nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI. Uyu muhanzi, warangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo riri i Muhanga, ubu abarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa World Star Entertainment.

Uretse Kendo muri iki gikorwa cyo gufungura akabari hazagaragaramo abandi bahanzi bafite amazina akomeye barimo itsinda The Same Abiru, Shafty Ntwali, Pacifica, T Blaise n’abakora umwuga wo kuvanga umuziki (DJs) barimo uwitwa Sekta Daddy, Dj Chris, MC Dj Isma na DJ Dylan.
Biteganyijwe ko uzinjira muri iki gitaramo azishyura amafaranga ibihumbi bibiri yarangiza akanayaryamo icyo yifuza.

Kendo zimwe mu ndirimbo ze ziri kugarukwaho cyane hari iyitwa “Passeâ€, “Keza†ndetse n’iyitwa “Majiâ€.

DJ TRAIZ

Igishya DJ TRAIZ azanye mu rugendo atangiye

Igisubizo Yves usanzwe umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro bitandukanye anyuza ku murongo wa YouTube witwa Bugoyi Side TV, yahamije byeruye ko yinjiye mu mwuga wo kuvanga imiziki, DJ. Yafashe izina rishya azajya akoresha rya Dj Traiz. Ahavuga ko ikimuteye kuza muri uyu mwuga ari urukundo awufitiye no kuwuhesha agaciro.

Uyu musore ukomoka I Rubavu, mu kiganiro kigufi yagiranye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI , DJ TRAIZ yavuze ko uyu mwuga yawukunze kuva kera ari umwana muto bituma akura afite inzozi zo kuzawukora kinyamwuga.

“Ngiye gukora uko nshoboye nongerere agaciro n’ubwiza bw’umwuga w’aba DJ. Ngiye gukora cyane nerekane itandukaniro bityo n’ababifata uko bitari babone ko ari umwuga wateza ibere byisumbiye abawubarizwamo.†DJ TRAIZ niko yavuze.

Amasomo y’amezi ane ajyanye no kuvanga imiziki , DJ TRAIZ yayafatiye mu kigo cya Jambo Nairobi Media Center kuva mu kwezi kwa Ugushyingo 2022 kugeza mu kwezi kwa Werurwe 2023.
Kugeza ubu uyu musore nta hantu hahoraho akorera aka kazi gusa hari ibiraka by’umunsi umwe cyangwa ibiri ahabwa mu tubari, hoteli n’ubukwe cyane cyane mu mpera z’icyumweru.

Abakozi ba UCC

Ibyo wamenya ku munsi w’abakozi mu kigo Ubumwe Community Center

Ku munsi mpuzamahanga w’Umurimo uba tariki 1 Gicurasi buri mwaka , ubwo wizihizwaga hirya no hino ku isi muri 2023 , Umuyobozi mukuru wa Ubumwe Community Center ,Ikigo cyita ku bantu bafite ubumuga kiri I Rubavu,binyuze ku ikoranabuhanga (Video Conference) Dusingizimana Zacharie yatanze ubutumwa bukangurira buri wese gukunda akazi akora kuko aribyo bigeza ku ntsinzi.

Yagize ati : ““Umuntu uha akazi agaciro bimugirira akamaro n’abandi bose bamukomokaho!! Twese turaziranye mu Kigo cyacu Ubumwe Community Center, uhakora wese akora nk’uwikorera. Ukora nk’umuncanshuro bimugiraho ingaruka ,aribura ntabwo ahuza n’abandi.â€

Ibi abivuze mu gihe abahakora bashima cyane uko bafatwa ndetse n’uko imibanire yabo n’inzego z’ubuyobozi ari myiza.
Uwitwa Lazare NSHUTIYURUKUNDO,Umwarimu w’ishuri House of Children School ribarizwa muri iki kigo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI yavuze ko gukorera aha hantu byamugejeje kuri byinshi. Lazare niko yahamije.

“Nishimira iterambere bwite mfite kugeza ubu kuko ni iby’agaciro gukorera aha hantu. Byongeye kandi gahunda nziza y’uburezi budaheza bafite iranezeza. Urugero usanga abana bafite ubumuga n’abatabufite biga mu ishuri rimwe kandi bakuzuzanya. Iyi ni intambwe ikomeye mu mwuga w’uburezi ndimo.â€

Ku ruhande rw’abigisha imyuga muri iki kigo Sauda Umurerwa ,Afite ubumuga bw’ingingo, yabwiye Ikinyamakuru UBUVUMBUZI uko yatinyutse akiga imyuga ndetse akaba atanga ubumenyi kuri bose.
“Mfite ubumuga gusa ntibyambujije guhaguruka nkiga ibyanteza imbere. Ubu ndi umwarimu wigisha kuboha kandi mfite intumbero yo gukomeza gufasha abaza bangana cyane cyane abafite ubumuga kuko usanga bamwe na bamwe bataratinyuka.†Niko yavuze Sauda

Insanganyamatsiko yatanzwe n’umuryango mpuzamahanga w’umurimo ILO/OIT igira iti : “ Ahakorerwa umurimo hizewe kandi hatekanye , ni uburenganzira bw’ibanze ku kazi.â€

Bigwi

Video: Bigwi yasohoye indirimbo iteguza abafana EP nshya

Umuririmbyi uri kuzamuka neza mu mu buhanzi bwo kwandika no kuririmba, Umuhire Olivier ariko ukoresha amazina ya Bigwi Gold mu muziki yasohoye indirimbo ifite amashusho yitwa “Gorobaâ€. Ni indirimbo uyu muhanzi yatangarije Ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko ije ibanziriza izigize umuzingo muto w’indirimbo (EP) witwa Ijwi yitegura gushyira ahagaragara mu gihe cya vuba.

Indirimbo Goroba Bigwi yongeyeho ko inkuru yayo ishingiye ku byo yabwirwaga kera akiri umwana bijyanye no guterera amajyi mu kiyaga.
“Iyi ndirimbo ubwo nayandikaga , inkuru yayo yibanze ku kuntu kera batubwiraga ngo iyo utereye amajyi y’igihunyira mu kiyaga hari ibyo ubona. Ndetse no mu mashusho twagerageje kubyerekana†Bigwi niko yahishuye.

KANDA UREBE INDIRIMBO GOROBA
Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda atanu mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bert Beatz uri kwigaragaza cyane muri iki gihe mu Karere ka Rubavu; Mu gihe amashusho yayobowe na Juscare Empo nyuma atunganywa na Big Deal.

Bigwi Gold ni umuhanzi watangiye gutekerezwaho no guhangwa amaso cyane ku mpano afite ubwo yasohoraga indirimbo yitwa “Mbwira†mu mwaka wa 2019. Iki gihangano yagikoreye mu nzu ya muzika yitwa The Mane kubera amarushanwa yari yitabiriyeyo mu mujyi wa Kigali. Nyuma yaho yasohoye izindi zakunzwe zirimo “Shoti†, “Agakoma†na “Patinaâ€.

Coffee

Balcon Coffee

Ahantu heza wafatira ikawa yo kunywa ukumva uranyuzwe ni Balcon Coffee.Aba nibo bazwiho gutanga serivise nziza mu mujyi wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu. Haba n’izindi serivise umukiriya yakenera nk’umutobe mwiza ukomoka mu mbuto z’ubwoko butandukanye. Uramutse ushaka kubasaba serivise cyangwa kugira ikindi kintu ubabaza iyi niyo nimero yaho 0788900636.

Umuhanzi Raamba Sol

Raamba Sol mu byishimo by’inyungu indirimbo Malayika imuhaye

Umuririmbyi uri kuzamuka neza mu muziki Nyarwanda Mutagoma Magnifique ariko benshi bazi nka Raamba Sol mu buhanzi, arishimira intambwe amaze gutera ayikesha indirimbo aherutse gusohora ifite n’amashusho yitwa “Malayikaâ€. Mu biri imbere kurusha ibindi ashima ni icyizere yagiriwe mu Banyarwanda nk’umuririmbyi ukibitangira,ufite ejo heza kandi ushoboye.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yahamije ko ibitekerezo yagiye yakira ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze byamweretse ko ari mu murongo mwiza. Byiyongeraho ko umubare w’abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ukomeje kwiyongera harimo na YouTube yashyizeho amashusho y’igihangano cye.

“ Iyi ndirimbo imaze kunzanira byinshi mu buhanzi nkora. Gusa ikiruta byose ni umubare w’abantu bakomeje kungirira icyizere. Ibi bimpa ishusho y’uko ntakwiriye gucika integer ahubwo ngakomeza gutegura ibindi bikorwa bizanyura abakunzi banjye.†Niko Raamba Sol yatangaje.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa iyi ndirimbo imaze isohotse, imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi bitanu ndetse n’umubare w’abakurikira shene ya YouTube y’uyu muhanzi umaze kugera ku gihumbi na mirongo itatu.
Avugana n’umunyamakuru wa UBUVUMBUZI yongeyeho ati : “ Amateleviziyo menshi akomeje gucishaho igihangano cyanjye. Ibi biranyereka isura nziza ndetse bikanyongera akanyabugamo muri uru rugendo ntangiye.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MALAYIKA
“Malayika†ifite iminota ine n’amasegonda cumi n’abiri mu buryo bw’amajwi yakozwe na Tell Dhem; mu gihe amashusho yo yakozwe na Khizz James.

Raamba Sol ni umuhanzi wazamukiye mu Karere ka Rubavu gusa kugeza ubu ibikorwa bye bya muzika abikorera mu mujyi wa Kigali.

Ibiza byangije byinshi

Perezida Kagame yihanganishije imiryango yahuye n’ibiza biturutse ku mvura

Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu, tariki 2-3 Gicurasi 2023, nibwo imvura iremereye yaguye cyane bituma imyuzure n’inkangu byangiza byinshi binatwara ubuzima bw’abantu. Ibice byibasiwe cyane ni Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo. Abantu barenga 130 baburiye ubuzima muri ibi biza.

Uturere twashegeshwe cyane ni Rubavu,Nyabihu, Rutsiro, Ngororero,Karongi, Gakenke,Burera , Musanze na Nyamagabe.
Inzego z’ubuyobozi zikomeje guha ubutabazi bw’ibanze abaturage babashakira ibyo kurya,ibijyamirwa n’aho kurara. Bakomeza bagira inama abaturage kwitwararika mu gihe iyi mvura igikomeje kugwa mu rwego rwo kwirinda ko hari ubundi buzima bw’abantu bwahura n’akaga.

Ku wa kane,4 Gicurasi 2023, ubwo mu Karere ka Rubavu hashyingurwaga abahitanwe n’ibiza, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard, waje ahagarariye Perezida Paul Kagame, yatanze ubutumwa bw’ihumure.
“Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose.â€
Ubu butumwa yabutanze ubwo hashyingurwaga abantu 13 mu irimbi rya Rugerero.

Kambogo Ildephonse

Uwahoze ayobora Akarere ka Rubavu yasabye imbabazi ku makossa yakoze

Ku itariki 5 Gicurasi 2023 nibwo hagaragaye itangazo ry’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu rihagarika Ukayobora, Kambogo Ildephonse. Impamvu y’iri hagarikwa bagaragaje ko ikomoka kutuzuza neza inshingano yari ashinzwe.

Ibi bimaze kuba , nyuma y’iminsi ibiri nibwo Kambogo Ildephonse yifashishije umurongo wa twitter ku itariki 7 Gicurasi 2023 yanditse asaba imbabazi ku byo yakoze bibi ndetse anashimira Perezida Kagame Paul.

“Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza. Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n’Inganji za Rubavu ku cyizere bari barangiriye. Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.†Niko Kambogo yanditse.

Imvura yaguye mu ijoro rya tariki 2 rishyira 3 Gicurasi 2023 nibwo haguye imvura yateje inkangu n’imyuzure bigahitana ubuzima bw’abantu ndetse n’iyangirika ry’ibintu. Abasenyewe n’abagizweho ingaruka z’ibi biza bakomeje kwitabwaho aho inzego za Leta zabaye zibacumbikiye. Imirenge yagizweho ingaruka cyane i Rubavu ni Nyundo,Kanama na Rugerero.

Abanyeshuri bihingira imboga

Rubavu: Hari abanyeshuri batangije ubuhinzi bw’imboga

Abanyeshuri biga mu ishuri rya House of Children School riherereye mu kigo Ubumwe Community Center kiri i Rubavu, batangije ubuhinzi bw’imboga bazajya bagaburirwa ku ishuri. Iki gikorwa bafashwamo n’abarezi babo nk’uko babitanga ikinyamakuru UBUVUMBUZI, kiri mu rwego rwo kongera indyo yuzuye no kubungabunga ibidukikije.

Twagiramungu Jean,Umwarimu wigisha kuri iri shuri yambwiye UBUVUMBUZI koi bi babikoze mu rwego rwo gutinyura abana no kubakangurira gukunda umurimo bakiri bato.

“ Ibikoresho twifashisha duhinga imboga ni bimwe benshi bafata nk’ibyatakaje agaciro. Harimo imifuka yashaje, amabase, amajerekani n’ibindi. Ibi byose tubishyiramo itaka bigatuma duhinga imboga ku buso buto. Byongeye kandi bituma tubungabunga ibidukikije ku kigero cya nyacyo. Niko Twagiramungu Jean yavuze; gusa yongeyeho ati : “ Ibi bizongera ingano y’imboga dusanzwe dufata ku ishuri. Niyo mpamvu mpamagarira buri mubyeyi gukomeza gutoza umwana gukora ibi aho batuye kuko bizatuma ibikoresho bishaje byandagaye hirya bibyazwa umusaruro.â€

Ibi bibaye mu gihe mu ishuri rya House of Children School buri mwana uhiga aba afite itsinda ahuriyemo na bagenzi be. Byose biba bigamije gukarishya ubumenyi no kwimenyereza umurimo hakiri kare. Amwe muri ayo matsinda ni Abaharanira kuzana udushya, Itangazamakuru, Ubuzima, Umuco Gakondo, Ibidukikije n’abandi.

Aho kurara

Ignite guest house

Featuring a spa bath, Ignite guest house is set in Gisenyi. This property offers access to a balcony, free private parking and free WiFi. Guests can make use of a terrace. Guests can relax in the garden at the property.

Arundinaria guest house

Arundinaria guest house

Featuring accommodation with a terrace, Arundinaria guest house is set in Gisenyi. Both free WiFi and parking on-site are available at the guest house free of charge. The accommodation is non-smoking. The nearest airport is Goma International Airport, 12 km from Arundinaria guest house.

Donate Guest House

Donate guest house in Gisenyi

Featuring a spa bath, Donate guest house is set in Gisenyi. Both free WiFi and parking on-site are available at the guest house free of charge. Guests can make use of a terrace. The guest house is fitted with a flat-screen TV. The accommodation is non-smoking. Guests can relax in the garden at the property.

Barakundana cyane

Danny Vumbi yateye imitoma umugore we ku isabukuru ye

Semivumbi Daniel ukoresha amazina ya Danny Vumbi mu buhanzi , ni umuririmbyi Nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo , ubwo umugore we yizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 7 Gicurasi 2023, yamubwiye amagambo yuje urukundo amukunda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu muririmbyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ni “Danger†, yanditse amagambo agaragaza urukundo amukunda ndetse n’abana yamubyariye.

“Ku itariki yawe y’amavuko nongera kubona ubwiza bw’Imana yakundemeye ikakumpamo impano. Sinyisingiriza wowe gusa, ahubwo na ba basore beza wampaye batuma ndushaho kuramya. Mama Jayz isabukuru nziza.†Niko Vumbi yanditse.

Mbere yo gutangira gukora ibihangano by’indirimbo ari wenyine , Vumbi yamenyekanye cyane ari mu itsinda The Brothers ; Yari arihuriyemo na Ziggy 55 ndetse na Vicky.Nubwo baje gutandukana, indirimbo zirimo “Bya biheâ€, “Nagutura iki?â€, “Ikirori†na “Nyemerera†ziri mu zakunzwe n’abatari bake mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo.

Abaturage bakoze umuganda

Rubavu-Isuku: Abaturage biyemeje kwishakamo ibisubizo

Kuri uyu wa kane 11 Gicurasi 2023, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu babyukiye mu gikorwa cy’umuganda wo kwita ku isuku y’ahantu hatandukanye cyane cyane ahahurira abantu benshi. Hakozwe imihanda mu rwego rwo kugira ngo urujya n’uruza n’ubuhahirane bikomeze gushoboka no koroha hagati y’abaturage.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’akarere ka Rubavu, abaturuka mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana bakoze umuhanda uhuza iyi mirenge yombi. Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero imwe n’igice. Aka gace kari karangijwe n’imvura yaguye mu minsi yashize igateza inkangu n’imyuzure.

Ku rundi ruhande kandi, abo mu murenge wa Nyamyumba batunganyije umuhanda ugana ku ishuri rya GS Burushya. Biteganyijwe mu Karere hose hazakomeza kuba ibikorwa nk’ibi kugira ngo ubuzima bw’abaturage bwongere bumere nk’uko bwahoze mbere y’imvura idasanzwe. Umuganda nk’uyu buri gihe uba hari n’inzego z’ubuyobozi ziba zaje kwifatanya n’abitabiriye.

Cyril Ramaphosa

Cyril Ramaphosa yasabye ko amakimbirane ahagarara muri Congo

Umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo , Cyril Ramaphosa yasabye ko umutekano muke ugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugomba guhagarara. Yanongeyeho ko igihugu cye cyiteguye gukora ibishoboka byose ngo ibi bigerweho.

Ibi yabitangarije i Namibie kuri uyu wa 8 Gicurasi 2023 mu nama ya SADC n’ibihugu bihuriye mu ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa muri MONUSCO.

“Turasaba imitwe yose yitwaje intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ko bakwiye kubireka n’ibikorwa byabo. Iyi ntambara imaze igihe kandi tumaze kubona ko abaturage bari muri kariya gace bakeneye ituze n’iterambere.†Niko Ramaphosa yavuze.

Aganira n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cye cyitwa SA News, Cyril Ramaphosa yagize ati: “ Afurika y’Epfo yiteguye mu buryo bwose kugira ngo ikorane n’izindi nzego zo mu karere kugira ngo umutekano n’ituze bigaruke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.â€

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bibarizwa mu ngabo za MONUSCO zagize uruhare rufatika mu guhashya umutwe wa M23 mu mwaka wa 2012 na 2013.

Perezida Kagame i Rubavu

Rubavu: Perezida Kagame yasuye ibice byashegeshwe n’ibiza

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu , 12 Gicurasi 20123 , yasuye akarere ka Rubavu kari mu duherutse kwibasirwa n’imvura yateje ibiza by’imyuzure n’inkangu. Mbere yo gusura akanaganira n’abaturage bacumbikiwe ahitwa Inyemeramihigo mu murenge wa Rugerero, yabanje gusura bimwe mu bice byibasiwe muri aka karere.Yagiye yitegereza uko umugezi wa Sebeya wateje Ibiza bikomeye muri aka gace mu ijoro ryo ku itariki 2 rushyira 3 Gicurasi 2023.

Mu bice byinshi yasuye harimo n’ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo riri mu hantu hakunze kwibasirwa cyane iyo habaye ibiza bitewe na Sebeya. Yanageze mu ruganda rutunganya icyayi rwa Pfunda rumaze igihe kirenga ibyumweru bibiri rudakora.
Nyuma nibwo Nyakubahwa Paul Kagame yahuye n’abaturage bacumbikiwe kuri site ya Inyemeramihigo arabahumuriza ndetse anabizeza ubufasha mu buryo bwihuse.
“Naje kubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza. Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije; Kubona uko mumeze ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.†Niko Perezida Kagame yavuze.
Abana b’abanyeshuri , impinja n’abandi bose b’abanyantege nke Nyakubahwa Kagame yijeje abaturage ko ubufasha bwihuse bugiye kubageraho ndetse ko nidufatanya ibiza tuzabitsinda nk’ibindi byose.

Benshi bihindura uko badasa

Gukesha amafoto ajya ku mbuga nkoranyambaga bihagarikwe?

Mu nkuru ikinyamakuru UBUVUMBUZI tugiye kubagezaho, iragaruka ku mpungenge n’ingaruka benshi bagaragaza ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhindura ubwiza bw’amafoto abantu batandukanye bashyira ku mbuga koranyambaga bakoresha. Iyi nkuru dukesha BBC igaragaza ko bitera ibibazo hari abakiri bato n’abakuru bakomeje guhura n’akaga bitewe n’iri koranabuhanga.

Kuvugurura byo gucyesha ifoto ku mbuga nkoranyambaga bimaze igihe kinini bitera benshi impungenge, ariko uko ikonabuhanga ririmo gutera imbere ubu bigeze no kuri za video, ese ababishinzwe bakwiye kugira icyo bakora?
Krystle Berger ashimangira ko “simpindura cyane isura yanjye†iyo ashyira amafoto n’amashusho kuri Instagram, TikTok na Facebook. Ati: “Nyongeraho gusa make-up n’urumuriâ€.

Krystle, umugore ukiri muto wo muri leta ya Indiana muri Amerika, yarishyuye kugira ngo atunge application (app) yitwa Face Tune iyi yabaye ‘downloaded’ inshuro zirenga miliyoni 200 ahatandukanye ku isi. Iyi app ifasha abayikoresha kuba bakora impinduka zikomeye ku buryo bagaragara mu maso, nko kukuraho iminkanyari – cyangwa se wabishaka – ugahindura neza neza isura yawe.

Urugero, ushobora guhindura ingano y’amaso yawe n’uko ateye, guhindura izuru uko urishaka n’ibindi.
Mbere yashoboraga gukora ku mafoto gusa, ariko mu myaka ibiri ishize Face Tune yatangije n’uburyo bwo gutunganya video ngufi za selfie bituma irushaho gukundwa. Hagati aho, indi app ikunzwe cyane ifasha abayikoresha guhindura amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga – iyo ni Perfect365 – biteganyjwe ko muri uyu mwaka itangira n’uburyo bwa video.

Face Tune ni iya kompanyi yo muri Israel yitwa Lightricks kandi mu myaka ibiri ishize yabarirwaga agaciro ka miliyari $1.8
Zeev Farbman washinze Lightricks avuga ko “izina ry’umukino†ririmo gutuma app ye ikora byoroshye mu buryo bushoboka. Ati: “Turashaka guha abantu imbaraga za 80%, naho 20% ibe iya software. Niwo mukino turimo gushaka gukina.â€

Ariko byakomeje kuvugwa ko bene ibi bikoresho atari byiza kuko biteza imbere ubwiza bw’ikinyoma ikintu gishobora gutera akaga, cyane cyane ku bana n’abakuze ariko bakiri bato.

Urugero, 80% by’abakobwa b’abangavu bavuga ko bahinduye amafoto abagaragaza ‘online’ kuva bafite imyaka 13, nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwo mu 2021 bwakozwe na kompanyi Dove ikora ibicuruzwa byita ku ruhu. Nubwo nta muntu n’umwe urasaba ko ziriya kompanyi z’ikoranabuhanga zihagarikwa, hari benshi bakomeje gusaba abamamaza ibicuruzwa n’abavuga rikumvwa (influencers) ku mbuga nkoranyambaga – kubyemera no kubivuga igihe batunganyije amasura cyangwa amashusho yabo.

Mu 2021 Norway/Norvège yashyizeho itegeko risaba Instagram na TikTok kwandikaho niba ifoto yatunganyijwe nyuma yo kwiyongera kw’impungenge z’ibibazo byo mu mutwe biriya bitera.

Ubufaransa bwo ubu buri gutera indi ntambwe irenzeho, ubu burimo gusaba nk’ibyo ariko noneho ku mafoto na video.
Ubwongereza nabwo burimo kwiga kuri iki kibazo, abanyapolitike baho bavuga ko amashusho nk’ayo yahinduwe impungenge ateye zikomeye ku buzima bw’urubyiruko.
Sean Mao, umukuru wa Perfect365 ikorera i San Francisco muri Amerika, asaba abakoresha iyo app kuyikoresha “mu buryo bwiza kandi burimo urugeroâ€. Yongeraho ati: “Dushishikariza abantu gukoresha iyi app mu kurema udushya aho kuyikoresha bagamije inabi nko kubeshya abandi bigaragaza uko batariâ€.

Stuart Duff, umuhanga mu by’imitekerereze n’indwara zo mu mutwe avuga ko bamwe mu bavuga rikumvwa ku mbuga nkoranyambaga buri gihe bashaka gukoresha amayeri kugira ngo bagaragare neza – kuko gusa neza bicuruza.

Ati: “Kugaragara neza bifite imbaraga zikomeye ariko kenshi benshi batamenya iyo barimo gufata ibyemezo nko mu kugura ibintu cyangwa serivisi.

“Iyo tubajijwe icyo dushingiraho mu gufata ibyemezo runaka, dusobanura neza ibintu nk’ubumenyi, indangagaciro n’ibiranga umuntu nyawe, nyamara ubushakashatsi mu mitekerereze bwerekana ihuriro ry’imbaraga z’igikundiro cy’umuntu no kubasha gutuma tugura ibyo agurishaâ€. Umwe mu ba ‘influencer’ ku rubuga nkoranyambaga uzwi ku izina rya Brandon B afite abamukurikira miliyoni 5.6 kuri YouTube. Yumva ko app zo guhindura amafoto na video zikwiye gufatwa mu buryo bwiza.
Ati: “Nishimira ko izi app ziriho, kuko nibaza ko hari abantu benshi batishimiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga uko bameze, bityo bakaba bakumva barashyizwe ku ruhande. Izi apps rero zibafasha kuhagera.â€

Gusa, Dr Shira Brown, umuganga wo mu bitaro bya South Niagara Hospital muri Canada ibyo gucyesha amafoto ajya ku mbuga nkoranyambaga bifite ingaruka. Ati: “Buri munsi twakira abarwayi benshi mu ndebe b’ibibazo byo mu mutwe bivuye ku gukoresha imbuga nkoranyambaga birimo umunabi, ibitekerezo byo kwiyahura, n’agahinda gakabijeâ€.

Umuhanzikazi Addy

Video: Abantu ntibakigira ubumuntu – Addy

Ishimwe Adelaide ukoresha amazina ya Addy d’Afrique mu buhanzi bw’indirimbo n’ibisigo, yakomoje ku ikendera ry’ubumuntu nyakuri mu ndirimbo nshya aherutse gusohora. Kuri uyu wa kabiri , 16 Gicurasi 2023, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Addy yagaragaje byimbitse icyamuteye kwandika indirimbo nshya yasohokanye amashusho yitwa “ Mundangireâ€.

Uyu muhanzikazi yahishuye uburyo umubare munini w’abantu muri iki gihe basigaye bakora ibyiza kugira ngo babarebe gusa cyangwa se hakaba hari izindi nyungu zibyihishe inyuma.
“Nanditse ndangisha umuntu wakora ibintu kubera ineza imurimo gusa. Bitandukanye n’iyi si tugezemo umuntu asigaye agukorera ikintu kubera inyungu abonamo; nta muntu ukigukunda atabifitemo inyungu,†niko Addy yahamije gusa yongeho ati : “ Yego simpakanye ko abantu nk’abo batakiriho gusa baragenda bakendera. Ibintu byose byabaye inyungu. Mbese ni mpa nguhe.â€

Addy d’Afrique yisanze mu nzira y’ubuhanzi kuva akiri umwana yiga mu mashuri abanza. Iki gihe yajyaga abyina mu matorero gakondo ndetse akandika n’ibisigo. Nyuma yaje gukomeza abikora kinyamwuga aho abenshi muri iki gihe banamutumira mu bukwe akabaririmbira kubera ubuhanga bwo kuririmba afite.

“Mundangire†indirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 54 yakozwe na Rog B mu majwi mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Eli B.
Iyi ndirimbo iri mu mudiho gakondo,Ikinimba, itangira igira iti : “ Ayi Mana y’I Rwanda, Ngaho muze mundangire, mundangire aho yarengeye eeh, ndamukumbuye bitavugwa, uwandangira yaba antabaye,..â€

Bihuye neza n’ubutumwa yashatse gutanga, hari igitero gikurikira kigira kiti : “ Nkumbuye wa muntu nyamuntu, nkumbuye wa wundi w’ubupfura, nkumbuye wa muntu w’ineza ,…â€

KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO MUNDANGIRE
Addy d’Afrique ni umwe mu bahanzikazi beza kandi bazamukiye mu Karere ka Rubavu gusa impano ye ikaba ikomeje kwaguka ikamenyekana hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda. Uretse iki gihangano hari izindi yakoze zakunzwe zirimo iyitwa “Urabeho†, “Isezerano†n’igisigo yise “Uzankumburaâ€.

Kwiga amategeko

Kwiga amategeko y’umuhanda mu gihe gito

Uko imyaka ishira indi ikaza niko abantu hafi ya bose bisanga bakwiye kuba bafite ubumenyi bwo gutwara ibinyabiziga mu muhanda. Iyi ngingo irumvikanisha ko amategeko y’umuhanda ari ngombwa kuyamenya mbere y’ibindi byose. Muri iyi nkuru ikinyamakuru Ubuvumbuzi twabateguriye turaza kurebera hamwe ahantu heza warangira abashaka kwiga aya mategeko yifashishwa mu muhanda, ukizera ko bazahavana ubumenyi bwuzuye.

Kugeza ubu rimwe mu mashuri ari kugarukwaho cyane mu gihugu cy’u Rwanda mu gutanga ubumenyi bwizewe ku bashaka kwiga amategeko y’umuhanda ni iryitwa Education Support Activities Ltd. Umuyobozi w’iri shuri witwa Safari Emmy Bright avuga ko hari impamvu nyinshi buri muntu ukeneye kumenya amategeko yo mu muhanda aba akwiye kubagana.
“Umuntu unyuze mu ishuri ryacu tumuha ubumenyi nyabwo buzatuma abasha kumenya imikoreshereze myiza y’umuhanda. Burya igice kinini cy’ubuzima bwacu tukimara mu muhanda. Twigisha mu gihe gito cy’iminsi itatu warangiza ukajya mu kizamini ugatsinda. Iyo utsinzwe, uretse ko bidakunze kubaho, tukwemerera kongera kuza ukiga ku buntu kugira wongere ukore ku yindi nshuro ikurikira.†Niko Safari yavuze.

Iri shuri kubera icyizere n’ubunyamwuga bagaragaza rimaze kwagura amashami hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise nziza kandi zinoze. Icyicaro gikuru kiri i Remera mu mujyi wa Kigali, ahandi bari ni i Musanze, Rubavu, Karongi ndetse na Rusizi.

Iri shuri rya Education Support Activities Ltd uretse kuba batuma abantu batsindira impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, iyo ugezeyo bagufasha no kubona umubare wifashishwa mu gihe cy’ikizamini (codeâ€).

Ku muntu wifuza amakuru cyangwa ibindi akeneye kubaza, izi nimero nizo yahamagara +250 788 544 747.

Polisi yashimiwe

Centrafrique: Polisi y’u Rwanda yashimwe na Minisitiri

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bo mu itsinda RWAPSU, ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamaze umwaka bakora ko kumucungira umutekano.

Ni mu muhango wari witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu murwa Mukuru Bangui, ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi, aho yashyikirije abapolisi b’u Rwanda ibyemezo by’ishimwe (certificates of satisfaction).

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Minisitiri w’intebe Moloua yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku bushake ifite bwo gufasha igihugu cye mu nzira yo kwiyubaka nyuma y’ibihe by’amakimbirane cyanyuzemo, anashimira abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAPSU-7 ku bwitange n’umurava byabaranze mu gucunga umutekano w’igihugu n’uwe bwite by’umwihariko.

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

Itangazamakuru rirakenewe

Polisi ivuga ko itangazamakuru rikenewe ku mutekano wo mu muhanda

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yavuze ko uruhare rw’itangazamakuru ari ingenzi mu kumenyesha abakoresha umuhanda ingamba zashyizweho n’imyitwarire ikwiye kubaranga mu rwego rwo kwirinda no kurwanya impanuka.

Ni mu kiganiro nyunguranabitekerezo kijyanye n’itangazamakuru no gusakaza ubumenyi ku ngamba zo kunoza umutekano wo mu muhanda kizamara iminsi ibiri, cyatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi, ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru. Iki kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Umuryango utegamiye kuri Leta urengera ubuzima (HPR) n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (RMC) mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda ku nshuro ya 7 cyatangijwe ku wa 15 Gicurasi.

Iki cyumweru cyizihizwa inshuro imwe mu myaka ibiri, muri uyu mwaka cyahawe insanganyamatsiko igira iti: †Ubwikorezi burambye: Kongera gutekereza uburyo bwo gukoresha umuhanda butekanye.â€

DIGP Sano yagize ati: †Uruhare rwa Polisi n’urw’itangazamakuru ni ukubaka imiryango itekanye kandi iteza imbere imibereho myiza y’abayigize. Iyi ni indi ntambwe yo gufatanyiriza hamwe kunoza imikorere no kumenyekanisha ingamba n’imyitwarire bikwiye mu kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda no guharanira kugira imihanda itekanye kuri bose. “ Ku isi hose, abantu barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 350, bapfa bazize impanuka zo mu muhanda buri mwaka, zikaba ziza ku mwanya wa munani mu guhitana abantu benshi. Impanuka zo mu muhanda kandi nizo ziza ku mwanya wa mbere mu guteza impfu zihitana abana benshi mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, impanuka zo mu muhanda ziza ku mwanya wa gatatu mu guteza impfu nyinshi. Nubwo impanuka zagiye zigabanuka, mu Rwanda, mu mpanuka zirenga 9400 zabaruwe mu mwaka ushize mu gihugu hose, zahitanye ubuzima bw’abantu barenga 700 zinakomeretsa 4000.

Heza Beach Resort

Benefits of Heza Beach Resort in Rubavu

Rwanda’s finest resort, Heza Beach Resort is conveniently located on one of the longest magnificent beach fronts on The Kivu Lake coast. We take pride in ensuring our guests enjoy the most relaxing and comfortable stay in tastefully furnished rooms and suites offering spectacular lake, pool and garden views. There are diving boards, volleyball ground that help guests enjoy life at the beach. Be it a family holiday with children, beach wedding, honeymoon, business meetings with a difference or special interests like deep lake diving or fishing, Heza Beach Resort has something special for everyone.

For any more information, don’t hesitate to contact us on this number (available on WhatsApp) +250 788 670 449

ibyo kurya bivura igifu

Ibyo kurya bivura ibisebe mu gifu

Abantu bose, mu myaka yose bashobora kurwara ibisebe mu gifu gusa ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko igitsina gore bakirwara cyane kurenza igitsina gabo.

Iyo ibisebe byo mu gifu bitavuwe hakiri kare bikomeza kwiyongera bikaba byanateza ibindi bibazo binyuranye harimo kanseri yacyo no kuba cyakangirika cyane bigasaba kukibaga aharwaye hagakurwaho. Nk’uko rero muri iyo nkuru twari twavuze ku biribwa, muri iyi nkuru twaguteguriye uburyo wakivura igifu utiriwe ukoresha imiti.

Gusa ibi ubikora nyuma yuko muganga agusuzumye agasanga ukirwaye.
1. Amashu na karoti

Amashu niwo muti wa mbere mu kuvura igifu gifite ibisebe. Muriyo harimo lactic acid, iyo igeze mu gifu ihinduka amino acid ituma ibisebe byari mu gifu bikira. Si ibyo gusa kuko amashu arimo vitamini C izwiho guhangana na mikorobi, na vitamini K ibuza amaraso kuva.

Karoti uretse kuba zikize kuri carotenoid, zinarimo icyiswe vitamini U, kizwiho guhangana n’ibisebe byo mu gifu.

Uko bikorwa

• Fata ishu ukatemo 2, igice kimwe ukivange na karoti 2 nini.
• Niba udafite imashini yabugenewe, shyira mu isekuru usekure ubundi ukamure uwo mutobe.
• Unywa agace k’ikirahure kuri uwo mutobe ni ukuvuga 125ml
• Uwunywe mbere yo kurya ibya ku manywa na mbere yo kuryama nijoro.
• Ubikore mu gihe cy’ibyumweru 2.
• Wibuke kujya ukoresha umutobe wakozwe uwo munsi, iyo uraye uba wapfuye.

2. Imineke cyangwa igitoki

Mu kuvura igifu, imineke cyangwa igitoki byose birakoreshwa, uhitamo ibikoroheye. Mu gitoki harimo ibinyabutabire birwanya Helicobacter pylori ndetse bikanasana ahangiritse.

Si ibyo gusa kuko binagabanya aside yo mu gifu.
Mu gukoresha imineke ugomba kurya imineke 3 buri munsi. Ni ukuvuga umuneke ku ifunguro rya mu gitondo, undi mbere yuko ufata ibya ku manywa, undi ukawurya mbere yo gufata ibiryo bya nijoro. Ukabikora buri munsi.

Niba uhisemo gukoresha igitoki ubikora utya. Nyuma yo kubihata cyangwa kubitonora ukatamo uduce duto ukanika. Byamara kuma ukabisya ukabika ifu. Uvanga ibiyiko binini 2 byayo n’ikiyiko 1 cy’ubuki. Ukabirya 3 ku munsi, mu gihe cy’icyumweru.

3. Ubuki

Ubuki bw’umwimerere, nabwo ni bwiza kandi ni ingenzi mu kuvura ibisebe byo mu gifu. Impamvu ni uko bufite muri bwo enzyme yitwa glucose oxidase iyo igeze mu mubiri ikora hydrogen peroxide (H2O2). Iyi yica mikorobi mbi ziri mu gifu ziteramo ibisebe. Si ibyo gusa kuko inavuramo kubyimbirwa. Buri gitondo mbere yo kugira ibindi ushyira mu nda, banza unywe ibiyiko 2 byuzuye ugire ikindi urya nyuma y’iminota 30.

4. Tungurusumu

Abashakashatsi bwo mu kigo Fred Hutchinson Cancer Research Center bavumbuye ko muri tungurusumu harimo ubushobozi bwo kwica mikorobi no kugabanya ubwinshi bwa Helicobacter pylori mu gifu.

Uko bikorwa. Fata udutete 3 twa tungurusumu udusye cyangwa uduhekenye urenzeho igikombe cy’amazi.
Jya ubikora buri manywa, ubikore buri munsi.
Si ibi gusa wakora ngo uhangane n’igifu gusa twaguhitiyemo ibyoroshye kubona kandi bizwiho ingufu mu guhangana n’uburwayi bw’igifu.

Byibuze nyuma y’icyumweru uba utangiye kubona impinduka. Gusa ushobora gukoresha uburyo 2 icyarimwe, nko gukoresha amashu na karoti, n’umuneke. Cyangwa ibindi wahitamo kuvanga.

WhatsApp

Gusiba no gukosora ubutumwa kuri WhatsApp bigiye gukunda

WhatsApp yatangaje ko abayikoresha bazajya babasha gukosora ubutumwa bwabo, ibisanzwe bikora ku bakeba bayo nka Telegram na Signal.

Kompanyi ya Meta ifite uru rubuga – ari nayo nyiri Facebook na Instagram –yatangaje ko ubutumwa buzajya bushobora gukosorwa mu minota 15 nyuma y’uko bwoherejwe. Mu byumweru biri imbere nibwo ubu buryo buzatangira gukora ku bakoresha WhatsApp ku isi bagera kuri miliyari ebyiri.
Mu Buhinde niho WhatsApp ifite isoko rinini ku isi kuko abayikoresha muri icyo gihugu bagera kuri miliyoni 487.

Itangazo ry’uru rubuga ryo ku wa mbere rigira riti: “Kuva ku gukosora ikosa rito ry’imyandikire kugera ku kongera cyangwa kuvana bimwe mu butumwa bwawe, dutewe amashyushyu no kubazanira kugenzura kurushaho chats zanyu. “Icyo ukeneye gusa ni ugukanda ukagumishaho gato ku butumwa wohereje maze ugahitamo Edit, kugeza mu minota 15 wohereje ubutumwaâ€.
Ubutumwa bwavuguruwe buzajya bugaragaraho inyandiko ya edited, kugira ngo uwabwakiriye amenye ko bwahinduwe.
Gusa ntabwo buzajya bwerekana ibyahinduwe cyangwa uko bwari bumeze mbere yo guhindurwa.

Iyi serivisi nshya ya WhatsApp ije nyuma y’uko izindi mbuga nkarwo za Telegram na Signal ziyitangije mu myaka hafi 10 ishize.

Umwaka ushize, Elon Musk, nyir’urubuga rwa Twitter, yavuze ko rugiye guha abarukoresha ubushobozi bwo guhindura no gukosora ubutumwa batangaje. Ubu Tweets zishobora guhindurwa inshuro runaka mu gihe cy’iminota 30 zimaze gutangazwa.

Iyi ntambara yangije byinshi

Amerika yahakanye uruhare rwayo mu gitero cyagabwe ku Burusiya

Amerika yitandukanyije n’igitero mu Burusiya – Uburusiya buvuga ko cyarangiye butsinze abacengezi bitwaje intwaro binjiye bavuye muri Ukraine.

Ibice bimwe by’akarere ka Belgorod ko mu Burusiya kari ku mupaka byagabweho igitero ku wa mbere, muri kimwe mu bitero bikomeye cyane byambukiranya umupaka bibayeho kuva Uburusiya bwagaba igitero ku muturanyi wabwo, Ukraine, mu mwaka ushize.

Nyuma yaho, Uburusiya bwatangaje amafoto y’imodoka za gisirikare zatawe cyangwa zangiritse zo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika), zirimo n’imodoka zo mu bwoko bwa Humvee zikorwa na Amerika. Amerika yashimangiye ko “idashishikariza cyangwa ngo ifashe ibitero imbere mu Burusiyaâ€.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko azi “amakuru azenguruka ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi†avuga ko intwaro zatanzwe na Amerika zakoreshejwe, ariko yavuze ko igihugu cye “gishidikanya kugeza ubu ku kuri kw’aya makuruâ€.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, Matthew Miller yongeyeho ati: “Ukraine ni yo irebwa nâ€uburyo bwo gukoramo iyi ntambaraâ€.

Mu Burusiya, abatuye mu byaro byo mu karere ka Belgorod hafi y’umupaka na Ukraine bahungishijwe, nyuma yuko ibyo byaro birashweho ibisasu bya rutura. Uburusiya buvuga ko 70 mu bateye bwabishe, ndetse bwashimangiye ko abo barwanyi ari Abanya-Ukraine.

Ariko Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo – ndetse amatsinda abiri yitwara gisirikare y’Abarusiya atavuga rumwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin avuga ko ari yo yagabye icyo gitero.

Icyo gitero cyo ku wa mbere cyatumye Uburusiya butangaza ko bwatangije igikorwa cyo kurwanya abakora iterabwoba, ibi byahaye abategetsi ububasha bwihariye bwo guhagarika itumanaho n’urujya n’uruza rw’abantu.

Izo ngamba zakuweho gusa nyuma ya saa sita z’amanywa zo ku wa kabiri, ariko na bwo, rimwe mu matsinda yitwara gisirikare ryari rikivuga ko rigenzura agace gato, ariko ka kavukire yaryo.

Guverineri Vyacheslav Gladkov w’akarere ka Belgorod yavuze ko umusivile umwe yapfiriye muri urwo rugomo, kandi ko abandi benshi bakomeretse. Nyuma yaho ku wa kabiri nimugoroba, yavuze ko Belgorod yagabweho ikindi gitero cy’indege nto itarimo umupilote (izwi nka drone), yarashe igiturika kikangiza imodoka. Yavuze ko iyo drone yarashwe igahanurwa kandi ko bisa nkaho nta bandi bantu bapfuye cyangwa bakomeretse.

Isukari ni mbi cyane

Umunyu cyangwa isukari, ni iki kibi ku mubiri

Umunyu n’isukari uko umuntu agenda akura cg bitewe n’ibyo akora niko n’ingano agenda akenera ku munsi ihinduka. Muri rusange umuntu akeneye garama zitarenze 2.3 (2.3 g) ku munsi z’umunyu (sodium) na garama zitarenze 40 (40 g) z’isukari (abagabo bakenera isukari nyinshi kurusha abagore; 37.5 g kuri 25 g)
Nubwo byose iyo bibaye byinshi mu mubiri bitera ibibazo bitandukanye ku buzima, gusa isukari iza mbere.
Ubusanzwe bimenyerewe ko umunyu ari ikintu kibi, ndetse ko ariyo soko ikomeye y’indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Nyamara ubushakashatsi butandukanye bugenda bwerekana ibitandukanye.

Isukari nyinshi ni mbi ku buzima bwawe muri rusange

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika gifatanyije n’abahanga mu by’ubuzima bagamije kumenya hagati y’isukari n’umunyu umwanzi w’ubuzima bwa muntu,
Dore imwe mu myanzuro yabonetse:
• Bagendeye ku ngaruka mbi z’isukari mu mubiri, babonye ko isukari ya fructose ariyo mbi cyane mu masukari yose.
• Kugabanya umunyu ufata bishobora gutera ingaruka nyinshi kurusha uko byagufasha. Ikindi kandi kugabanya ingano y’umunyu ufata bigabanya ku kigero cyo hasi cyane ku bantu bamwe na bamwe umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).
• Kugabanya umunyu (sodium), bishobora guteza izindi ngaruka, harimo guteragura cyane k’umutima, kwiyongera kw’akazi k’umutima na stress.
• Fructose (ubwoko bw’isukari) iri mu bitera ku rwego rwo hejuru indwara z’umutima kimwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Ibi bitandukanye n’ibyari bizwi ko ari umunyu ubitera.
Ibi biratangaje cyane kuko ubusanzwe twari tuzi ko kugabanya umunyu aribyo by’ingenzi, ariko ntihagire ikivugwa ku isukari.
Ni gute wagabanya isukari mu byo ufata?
Icy’ingenzi ugomba kwitaho ni ukugabanya isukari cyane cyane iyongerewe yaba mu binyobwa cyangwa ibiribwa. Ibinyobwa biryohereye biba byongewemo isukari; Fanta zitandukanye, kimwe n’ibindi byongerwamo isukari nka: biscuits, keke, gato, yogurt, ibiryo hafi ya byose bifunitse n’inzoga zitandukanye.
Fructose niyo sukari kandi dusanga mu mbuto, nubwo yo iba ari karemano atari iyongewemo, yo ntikwiye kugutera ikibazo.
Isukari yongera ibipimo by’umusemburo wa insulin, nawo ukajya gusembura ibice byo mu mutwe byongera umuvuduko wo gutera k’umutima, bikongera umuvuduko w’amaraso, ndetse bikagabanya ubunini bw’imijyana.
Kugabanya isukari ni intangiriro y’ubuzima bwiza nubwo kandi utagomba na none kongeramo umunyu mwinshi mu byo urya.

Ukraine ishaka kwagura umubano

Ukraine yoherereje Paul Kagame ubutumwa

Ibiro bya perezida w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine amuzaniye ubutumwa bwa Perezida Volodymyr Zelensky.
Kagame ari kumwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta bakiriye minisitiri Dmytro Kuleba n’abandi, baganira ku ntambara ya Ukraine n’uburyo bwo gufasha inzira z’amahoro zigamije kurangiza iyi ntambara, nk’uko ibiro bya perezida w’u Rwanda bibivuga.
Ubutumwa bwa Zelensky yazaniye Kagame ntabwo bwatangajwe, gusa bizwi ko Ukraine irimo kugerageza guhangana n’ijambo rinini n’umubano Uburusiya bufitanye n’ibihugu bya Africa.
Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n’ikigo ROSATOM cya leta y’Uburusiya gishinzwe iby’ingufu za nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy’ibijyanye n’izi ngufu mu Rwanda.
Kuleba yatangaje ko yishimiye “ko u Rwanda rwifatanyije na Ukraineâ€, kandi ko Ukraine ishaka gukorana n’u Rwanda mu bucuruzi, iby’isanzure, uburezi n’ibijyanye n’imiti. Yavuze kandi ko Ukraine izafungura ambassade mu Rwanda. Kuva ku wa kabiri, Kuleba ari mu ruzinduko rwe rwa kabiri mu bihugu bya Africa, yaje mu Rwanda avuye muri Ethiopia na Maroc. Mu ruzinduko rwe agamije kandi kwizeza ibihugu bya Africa ko Ukraine izakomeza kohereza ibinyampeke mu bihugu bya Africa, nk’uko yabitangaje kuri Instagram ye.
Kagame abona ate iyi ntambara?
Ibihugu bya Africa ntibifite ijambo rinini kuri iyi ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ifashijwe n’ibihugu by’iburengerazuba, ariko ingaruka zayo zigera kuri uyu mugabane mu buryo butaziguye.
Mu kwezi gushize ubwo yari i Cotonou muri Benin, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame abajijwe icyo avuga ku ntambara ya Ukraine, aho igana n’uko izarangira, yagize ati: “Simbiziâ€.

Ati: “Rero, sinatangira gukora amahitamo cyangwa gufata imyanzuro ku bintu ntafiteho igitekerezo n’ubushobozi bwo kugira icyo nkora ku bikivamo. Nubwo naba mfite igitekerezo runaka, ntacyo cyaba kivuze kuko ntacyo cyamara, nta mpinduka cyazana.†Naho ku ijambo ry’Uburusiya muri Africa, Kagame yavuze ko iki gihugu cyo n’Ubushinwa – kimwe n’ibindi by’iburengerazuba, nacyo gifite “uburenganzira bwo kuba aho gishaka hoseâ€. Aha i Cotonou yagize ati: “Uzumva abantu binubira Ubushinwa, Uburusiya… Ariko se bo ki? Ni ubuhe burenganzira bafite bwo kuba muri Africa abandi badafiteâ€

Umuti wa water gripe

Gripe Water : Umuti uvura abana icyo mu nda

1.Gripe water (soma giripe wota) ni iki? Gripe water ni umuti ukoreshwa mu kuvura icyo mu nda.
Icyo mu nda ni iki?
Iyo umwana ari mu nda, nta kintu kiba cyakageze mu nda ye uretse bya bizi aba yivurugutamo mu nda, ashobora no kunywa (omniotic fluid).

Iyo atangiye konka rero amaze kuvuka, uko amashereka agera mu mara, hari igihe mu kwizingura kwayo hagenda hasigaramo umwuka.

Wa mwuka utuma ubwonko butekereza ko mu nda huzuye nuko hakarekurwa indurwe ariyo ituma yumva aribwa ndetse biranavuga iyo wa mwuka uri kuvamo (bimwe ku bantu bakuru twibeshya ngo ni inzoka ziri kuvuga).

Uko kuribwa rero birangwa nuko ubona mu maso he hagaragaza uburibwe ari kumva, nuko akarira.Ngicyo icyo mu nda.

Gusa si icyo mu nda gusa uvura ahubwo ushobora no kuwukoresha mu gihe umwana atangiye kumera amenyo akaba ari kuribwa. Gripe water ni uruvange rw’imiti igabanya ya acide ikanatuma atuza, ntiyongere kurira.

Mbere yo kuwugura ariko uzabanze urebe ko urimo iyi miti y’ingenzi:
• Sodium bicarbonate
• Dillseed oil
Umuti utangwa ute:
• Kuva ku mwana ukivuka kugeza wujuje ukwezi ahabwa 2.5ml.
• Ukwezi kugeza ku mezi 6 ni 5ml
• Hejuru y’amezi 6 ni 10ml.
Inshuro ni zingahe?
Inshuro utagomba kurenza ku munsi (mu masaha 24) ni inshuro 8. Gusa ushobora no kuwumuha 2 cyangwa 3, 4… Biterwa n’uburibwe afite.

Gusa ushobora kuwumuha ukimara kumwonsa, cyangwa se ukawumuha ari uko ubona atangiye kuribwa.

Ku bindi bibazo ushobora kugira uko waha umwana umuti, ni ngombwa kubaza farumasiye cyangwa muganga ukuri hafi.

Gripe water nta ngaruka itera?

Nubwo twakomeje kuwita umuti, gusa ntabwo ujya ushyirwa mu rutonde rw’imiti ahubwo tuwushyira mu byitwa inyongera (supplements). Rero iyo bikoreshejwe ku gipimo cyemewe nta ngaruka mbi.

Uyu muti kuwubona ntibisaba urupapuro rwa muganga, ushobora kuwugura muri farumasi ikwegereye.

Yagizwe umwere

Wa muyobozi washinjwaga gusambanira mu ruhame yarekuwe

Uwari Umuyobozi mu Karere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) witwa Murindababisha Edouard, wagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga rwahanye inkoyoyo nk’usambanira mu ruhame, yagizwe umwere kubyo yashinjwaga, ahita arekurwa.

Ni amashusho yamugaragazaga ari mu kabari yicaweho n’umukobwa nk’abakora imibonano mpuzabitsina, kuko umukobwa yasaga n’umwinyonga hejuru nk’abatera akabariro.

Nyuma y’ikwirakwira ry’aya mashusho, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),rwahise ruta muri yombi uyu musore atangira gukurikiranwa n’ubutabera.

Tariki 25 Mata 2023 nibwo Murindababisha Edouard, yitabye Urukiko, mu iburana ry’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ahabwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Murindababisha Edouard n’abamwunganira mu by’amategeko, bahise bajuririra iki cyemezo.

Mu rukiko abacamanza babajije abashinjacyaha aho umukobwa wagaragaye yicaye ku musore ari, uwafashe amashusho ndetse n’uwayikwirakwije, ariko bose barabura.

Ikindi cyashingiweho uregwa agirwa umwere ni uko umutangabuhamya bari bazanye yavuze ko atari ari aho biriya byabereye kuko ngo yari yakoze ijoro, ahishura ko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 nibwo Murindababisha, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha maze rumugira umwere, Ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi ahita arekurwa arataha.

Mu kiganiro kigufi Murindababisha yagiranye n’itangazamakuru yemeje amakuru y’uko yagizwe umwere kubyo yari akurikiranweho, ashima imikorere y’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko uriya musore yari yazize akagambane, ngo kuko hari umuyobozi w’umurenge bari bamaze iminsi batavuga rumwe bikaba bikekwa ko ariwe uri inyuma y’ibyabaye, cyane ko ngo atanywa inzoga ndetse akaba atajya akururana n’abakobwa ku buryo byagera kuri ruriya rwego.

Uwo muyobozi ngo ni uw’umwe mu mirenge wo mu karere ka Musanze, aho uyu musore yari yatsindiye isoko rya porogaramu (Software) yo kwifashishwa bishyuza amafaranga y’irondo ry’umwuga muri uwo murenge, bamaze kubona ko indonke bakuraga mu buryo bakoreshaga yo kuyakusanya bisanzwe itazongera kuboneka, ubuyobozi butangira kurebana ay’ingwe n’uwayizanye kuko byari bitangiye kubabuza umugati.

Akazi ka Murindababisha muri uwo murenge ngo kari ako kujya akurikirana imikorere y’iyo Porogaramu (software) hanyuma bakajya banamuha amafaranga runaka kuyo binjiza binyuze muri iyo porogaramu y’ikoranabuhanga bifashisha bishyuza abaturage amafaranga y’umutekano.

Hari uwatanze amakuru utashatse kuvuga izia rye wagize ati “Niba abayobozi bajyaga bakora mu buryo burimo amanyanga, hanyuma hakaza porogaramu izajya igenzura uko amafaranga yinjiye n’uko yagiye atangwa n’abagiye bayatanga, urumva ko hatabura kuvukamo ikibazo.â€

Kugeza ubu ngo Murindababisha Edouard ntarasubizwa mu kazi ke yari asanzwe akora mu Karere ka Nyamagabe (Data Manager), akaba ategereje ko ahamagarwa agakomeza akazi ke nk’ibisanzwe.

Urumogi ntirwemewe

Bafatanywe udupfunyika dusaga 3000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, aho mu bihe bitandukanye yafashe abantu babiri bari bafite udupfunyika tw’urumogi 3022 mu turere twa Rubavu na Nyanza.

Abafashwe ni umugabo wafatiwe mu mudugudu wa Nyarunembwe, Akagari ka Gasiza, mu murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Rubavu wafatanywe udupfunyika 2500 ku cyumweru tariki 28 Gicurasi, mu gihe hari haraye hafashwe undi musore wafatiwe mu mudugudu wa Mutende, akagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza afite udupfunyika twarwo 522.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

†Abaturage batuye muri santere ya Busasamana batanze amakuru ko aho batuye hari umuturage ucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi akanabikwirakwiza mu baturage. Hateguwe igikorwa cyo kumufata, afatirwa mu rugo nyuma yo kumusaka bakamusangana udupfunyika 2500.†niko CIP Mucyo Rukundo yatangaje.

Yemeye ko urwo rumogi rwari urwe, yajyaga ajya kurangura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akarugurishiriza mu karere ka Rubavu.

Ni nyuma y’uko ku itariki 27 Gicurasi, mu karere ka Nyanza, mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, hafatiwe umusore wasanzwe mu rugo nawe afite udupfunyika 522 tw’urumogi, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye.

†Twateguye ibikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge tugendeye ku makuru y’uko hari bamwe mu baturage bagaragaraga muri ibyo bikorwa, nibwo twageze mu rugo iwabo dusanga yahishe urumogi munsi y’uburiri bwe.†CIP Emmanuel Habiyaremye niko yavuze.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye.

CIP Habiyaremye yashimiye abaturage bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru afasha mu kurwanya ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, atanga umuburo ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza abazabifatirwamo bagashyikirizwa ubutabera.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bihambaye, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Ubuvuzi ku baturage

Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda batanze imiti y’ubuntu

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) mu gace ka Bangassou,ku wa mbere tariki ya 29 Gicurasi, batanze imiti y’ubuntu ku baturage bagera ku 170 bo mu midugudu itanu yo mu Mujyi wa Bangassou. Ni igikorwa cyakozwe muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzahanga wahariwe kuzirikana abakozi b’umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro uba buri mwaka, tariki 29 Gicurasi, mu rwego rwo guha agaciro umurimo bakora n’ubwitange bagaragaza ndetse no kunamira abagera ku 4200 bamaze kuburira ubuzima muri ako kazi.

Ni umunsi wizihijwe ku nshuro ya 75, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Amahoro atangirana nanjye.â€

Senior Superintendent of Police (SSP) Athanase Ruganintwari, uyobora itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-3) yavuze ko batanze ubuvuzi mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.
“Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu gace ka Bangassou bakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri iki gihe cy’icyumweru, mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage.â€

Yakomeje agira ati:â€Twibanze ahanini ku bibazo bibangamiye abaturage bo mu gace ka Bangassou dukoreramo, cyane cyane ibijyanye n’ubuzima.â€

“Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ni bimwe mu biri mu nshingano zacu zo kurengera abaturage b’abasivili.â€

Yavuze ko ubuvuzi batanze bwibanze ahanini ku ndwara ya malaria, abafite uburwayi bw’uruhu, uburwayi bwo mu mara no kubasuzuma zimwe mu ndwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso na diyabete.

Itsinda RWAFPU-3 kandi muri iki Cyumweru ryakoze ubukangurambaga bujyanye no gukumira indwara zitandura n’isuku n’isukura muri rusange.

Umwe mu barwayi bahawe ubuvuzi, Koagou Dieumerci, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri serivisi y’ubuvuzi bagejejweho ku buntu.

Ati:â€Nari mfite uburwayi bwo mu mara bwuriririyeho na malaria. Ubusanzwe nta miti twabashaga kubona tutishyuye amafaranga menshi kandi bikadufata umwanya munini, turashimira Polisi y’u Rwanda ku bufasha butagereranywa yatugeneye.â€

Yakomeje avuga ko ibyo yiboneye ubwabyo byivugira kandi bishimangira ubudasa bw’abapolisi b’u Rwanda bita no ku buzima n’imibereho myiza yabo byiyongera ku nshingano zitoroshye zo kubacungira umutekano.

Inama ya EAC i Burundi

Dr Ngirente yitabiriye inama ya EAC mu Burundi

Minisitiri w’Intebe w,u Rwanda, Dr. Ngirente ari i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’inama y’abakuru b’ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barebera hamwe uburyo bwafasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’abagaba b’ingabo izaganirwaho mu nama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Inama iheruka ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC nayo yabereye i Bujumbura mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, yemeza ko ibihugu binyamuryango bya EAC byohereza bwangu ingabo zabyo muri RDC.

Ibi bihugu, uretse u Rwanda bifite Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo, zirangajwe imbere na Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu ukomoka muri Kenya.

Ubwo ingabo za EAC zahabwaga uduce zizakoreramo uko M23 igenda isubira inyuma, ingabo z’u Burundi zahawe gukorera mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumangabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

Iyo nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC kandi yari yanasabye impande zose ziri mu kibazo cya Congo kubahiriza amasezerano yose nk’uko yemejwe ku rwego rw’akarere ndetse n’urwego mpuzamahanga kandi bumvira amabwiriza yose atangwa n’abakuru b’ibihugu kuko aribo bari ku rwego rw’ikirenga rw’uyu muryango.

Iturize Restaurant

Iturize Restaurant: Ahantu heza wafatira ifunguro rigukwiye

Iturize Restaurant niho hantu heza kugeza ubu abantu bashaka gufata amafunguro asobanutse, bagana. Ni mu mujyi rwa gati wa Gisenyi hafi n’umusigiti mu nyubako izwi nko kwa Shaffy. Aha hantu hari amahumbezi ku buryo uwahasohokeye anyurwa n’ibihe ahagirira.

Hari TV nini zigezweho zerekana umupira ugezweho imbere mu gihugu no hanze yacyo. Uretse kugaburirwa uhageze , birashoboka ko wasabi komande y’ibyo wifuza bakabikuzanira aho uri cyangwa ugasanga byatunganye.

Telefone yabo ni 0788405927.

Minisitiri Uwamariya

Minisitiri Uwamariya yashimye ibyiza bya Rwanda Polytechnic

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine arashima uruhare ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’ubumenyi-ngiro Rwanda Polytechnic rukomeje kugira mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu burezi ritanga.

Yabigarutseho mu birori byo gutanga ku mugaragaro impamyabumenyi ku basaga 2 800 basoje amasomo muri Rwanda Polytechnic kuri uyu wa gatatu 31 Gicurasi 2023.

Yavuze ko iri shuri ritanga umusanzu ukomeye mu kuziba icyuho cy’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda mu nzego z’imirimo zitandukanye.

Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’ubumenyi-ngiro Rwanda Polytechnic kuri uyu wa Gatatu rikaba ryaramukiye mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku basaga 2 800 basoje amasomo yabo muri iri shuri.

Abahawe impamyabumenyi zabo ku mugaragaro ni abigaga muri za koleji z’iri shuri ziri hirya no hino mu gihugu zigera ku 8 zose zizwi nka IPRCs.

Izo ni iya Gishari, Huye, Kigali, Musanze, KarongI, Tumba, Ngoma na Kitabi.

EAC

Ibyo Inama ya EAC yabereye i Burundi yemeje

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura mu Burundi, yemeje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bazakirirwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo nyuma yo gushyira intwaro hasi aho kuba mu Kirunga cya sabyinyo.

Gusa ibijyanye no kuba M23 itazaba ihagarariwe mu itsinda rizasuzuma aho bazacumbikirwa ntibyavuzweho rumwe.

Ni inama yayobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto, Visi Perezida wa Tanzania Philip Mpango, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr.Edouard Ngirente, ibihugu bya Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nabyo bikaba byohereje ababihagarariye muri iyi nama.

Perezida Evariste Ndayishimiye atangiza iyi nama nyuma y’ibiganiro byabaye mu muhezo, yavuze ko ibihugu bigize EAC biterana ahanini hagamijwe kureba uko bihagaze mu bijyanye n’amahoro n’umutekano kugira ngo bifashe abatuye ibyo bihugu kubaho batekanye.

Bimwe mu byaranze iyi nama kandi harimo kurahira kw’abanyamabanga bakuru bungirije ba EAC Annet Mtawe Semwemba wo mu gihugu cya Uganda ndetse Adrea Enric wo muri Sudani y’Epfo.

Harahiye kandi abacamanza mu rukiko rw’ubutabera rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barimo Hunter Mugeni wo mu Rwanda wagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko.

Gahunda ya Gerayo Amahoro

Gahunda ya Gerayo Amahoro yongeye kwishimirwa

Ubukangurambaga bwumutekano wo mu muhanda buzwi nka Gerayo Amahoro kuva busubukuwe na Polisi y’u Rwanda, hagamijwe kwibutsa abakoresha umuhanda uruhare rwabo mu gukumira impanuka, abenshi muri bo bakomeje kugaragaza imbamutima zabo ku byiza by’ubu bukangurambaga.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwasubukuwe mu kwezi k’Ukuboza, umwaka ushize wa 2022, nyuma y’uko bwari bwarahagaritswe hashize ibyumweru 39 butangijwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Abakoresha umuhanda bashishikarizwa kwirinda kurangara n’andi makosa ashobora guteza impanuka, umutekano wo mu muhanda bakawugira umuco atari ugutinya guhanwa n’amategeko.

Nubwo impanuka zagiye zigabanuka mu Rwanda, abarenga 650 bapfuye bazize impanuka mu mwaka ushize, abagera ku 4000 barakomereka.

Mu byumweru bibiri bishize ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwashyize imbaraga mu kwigisha abanyeshuri b’amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, mu nsengero no mu misigiti, mu muganda no mu nteko z’abaturage, no mu mihanda, aho ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda bakangurirwaga kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda mu rwego rwo gusigasira umutekano wawo.

Ku batwara ibinyabiziga by’umwihariko, bagiye bashishikarizwa koroherana, kubahiriza umuvuduko wagenwe, kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru, kutavugira kuri telefone batwaye n’andi makosa yabateza impanuka.

Abanyeshuri bashishikarizwa kwambukira mu mirongo yabigenewe izwi nka zebra crossing aho iri, kugendera ku nkombe z’umuhanda mu gisate cy’ibumoso aho bareba imodoka zibaturuka imbere, kudakinira mu muhanda, kudahagarara mu modoka cyangwa ngo bashyire umutwe hanze no kutambuka umuhanda bavugira kuri telefone.

Amakosa nk’ayo ni amwe mu bintu bitatu by’ingenzi biteza impanuka ari byo: uburangare bw’abakoresha umuhanda, amakosa ya mekanike y’ibinyabiziga n’imiterere y’umuhanda.

Abarimu, abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’amadini n’abaturage mu midugudu bishimiye ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bavuga ko nta gushidikanya ko buzahindura byinshi ku mikoreshereze y’umuhanda bityo impanuka zikagabanuka cyane.

Tega Innocent, umuyobozi w’umudugudu wa Gikundiro, akagari ka Nyakabanda mu murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko abanyamaguru batari basobanukiwe ibyo gukoresha umuhanda, bakambuka uko biboneye, bimwe mu byajyaga biteza impanuka za hato na hato.

Ni mu gihe imibare itangwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, igaragaza ko abanyamaguru ari bo benshi bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda.

Niyonshuti Apophia yavuze ko abanga kubahiriza amabwiriza yo mu muhanda nkana, bashyira ubuzima bw’abo batwaye mu kaga bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero kugira ngo n’abandi barebereho.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko abari hagati y’imyaka 5 na 29 y’amavuko ari bo bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda.

Amaraso mu mubiri

Ibyerekana ko amaraso agenda nabi mu mubiri

Amaraso iyo atembera neza bifasha umubiri cyane kuko bituma ibice byose bigeramo umwuka mwiza wa oxygen, ibitunga umubiri ndetse n’abasirikare bashinzwe kurinda umubiri. Iyo amaraso adatembera neza uko bikwiye haba hari ikibazo, ndetse bishobora gutera uburwayi bukomeye ufite iki kibazo.

Mu gihe amaraso atembera nabi hari ibimenyetso ubona, nuramuka ubonye bimwe muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kwihutira kwa muganga, bakamenya neza ikibazo ufite.

Bimwe muri ibyo bimenyetso:
1. Igihe ubushobozi bwo kwibuka ubona bugenda bugabanuka
Ubwonko buri mu bice by’umubiri bikenera cyane amaraso menshi kugira ngo bukore neza. Iyo amaraso adatembera neza, ngo agere mu bwonko, ubushobozi bw’ubwonko mu gukora no kwibuka ibintu buragabanuka. Niba utangiye kugira ikibazo cyo kumva utagitekereza neza cyangwa utibuka ibintu nk’uko byagendaga mbere, iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uko amaraso atembere nabi mu mubiri.

2. Kugira ibinya mu maguru
Ibinya mu maguru bishobora kubaho, iyo amaraso atagera neza muri ibyo bice. Gusa, iyo ubona ibinya bitangiye kuba byinshi, ukabona bikunda kuza cyane, iki ni ikimenyetso cy’uko hari ikibazo gikomeye mu buryo amaraso atembera mu mubiri.

3. Kugira ibibazo mu gifu bidasobanutse
Iyo amaraso adatembera neza bishobora gutuma igifu kidashobora kwinjiza intungamubiri zivuye mu biryo. Iyo nta maraso ahagije agera ku gifu, ibiryo uriye bishobora kunyura mu gifu bitayunguruwe neza, bityo igogorwa ntirikorwe uko bikwiye. Ibi bishobora gutuma ugira iseseme, amara akora nabi n’ibindi bibazo bishobora kwibasira igifu, ukabyitiranya n’indwara y’igifu.

4. Kubura ubushake bwo kurya
Nubwo kubura ubushake bwo kurya bigoye kuba wamenya ko biterwa n’amaraso adatembera neza mu mubiri, ariko nacyo ni ikindi kimenyetso. Iyo amaraso atagera neza uko bikwiye mu rwungano ngogozi, igifu gitangira gukora gahoro. Ibi bizatuma wumva udashonje, mu kutarya uko bikwiye imikorere y’umubiri nayo iba ihagendera.

5. Guhora wumva unaniwe
Iyo amaraso atagenda neza, bivuze ko n’umwuka, vitamines n’imyunyungugu bigera nabi cyangwa ntibigere mu bice bitandukanye by’umubiri. Iyo umubiri ubuze ibiwutunga, utangira gushaka uburyo ugabanya imbaraga ukoresha kugira ngo ubashe kubaho. Ibi nibyo bishobora gutera guhora wumva unaniwe, no gukora utuntu duto ukumva turakunaniza.

6. Kumva ukonje ibirenge cyangwa intoki
Iyo amaraso atembera nabi mu mubiri, ibice bya mbere bigira ibibazo ni ku mpera (nk’amano n’intoki). Amaraso atwara ubushyuhe abujyana ku mpera z’umubiri, iyo amaraso agenda gahoro cyangwa nabi bizatuma ubushyuhe butagera neza muri ibyo bice, bityo ubukonje bwibasire ibyo bice.

7. Kuzana utubara tw’umukara munsi y’amaso
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma munsi y’amaso hirabura cg hakanyarara, amaraso atembera nabi niyo mpamvu ya mbere ibitera cyane. Kumenya neza niba ari ikibazo cy’amaraso atembera nabi; ushobora kwegura n’intoki ako gace, iyo ubonye nyuma yo gukuraho intoki akanya gato hadasa umukara nk’ibisanzwe, nyuma y’amasegonda macye hagatangira kwirabura, iki kiba iri ikibazo cy’amaraso atembera nabi.

8. Guhindura ibara k’uruhu
Iyo mu kiganza cyangwa mu birenge hatagera umwuka uhagije, utangira kubona ibara ryaho rihinduka, rigenda riba nka mauve/purple cyangwa ubururu. Ibi bizakwereka ko amaraso adatembera neza muri ibyo bice.

9. Ubudahangarwa budafite ingufu
Urwungano rw’amaraso nirwo rushinzwe kubungabunga ubudahangarwa bw’umubiri. Iyo amaraso yawe atembera nabi, bivuze ko intungamubiri zitandukanye nka vitamines n’imyunyungugu ndetse n’abasirikare bashinzwe kurinda umubiri baba batagera uko bikwiye mu bice by’umubiri, ugereranyije n’amaraso atambera neza. Ibi kandi byiyogeraho ko urwungano ngogozi ruba rukora nabi, bityo ntirubashe kwinjiza intungamubiri umubiri wacu ukenera ngo ubashe gukora abasirikare.

10. Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Iyo amaraso atembera nabi ashobora no gutera ibibazo mu rwungano rw’imyororokere. Yaba mu bagabo cyangwa abagore imyanya myibarukiro ikenera amaraso menshi kugira ngo ikore neza, iyo itabashije kuyabona byinshi birangirika muri ibyo bice. Ku bagore; amaraso atembera nabi ashobora gutera kugira ukwezi kw’imihango guhindagurika cyane cyangwa ibibazo by’uburumbuke mu gihe ku bagabo bigaragarira, ku gucika intege mu gihe cy’imibonano, ukaba utanashyukwa. Icyo kandi bahuriraho nuko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanuka kuko amaraso aba atagera uko bikwiye muri ibyo bice.

Ngibyo muri make ibimenyetso byakwereka ko amaraso atembera nabi mu mubiri, igihe ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, wagakwiye kwihutira kwa muganga, bakaba bagusuzuma bakamenya neza ikibazo gitera kuba amaraso yawe adatambera uko bikwiye.

Umubano ni mwiza ku bihugu byombi

IGP Felix Namuhoranye mu Butaliyani

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ari mu Butaliyani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 ku butumire bwa mugenzi we, Lt. Gen Teo Luzi, Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri.

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Kamena, IGP Namuhoranye na Lt. Gen. Luzi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’inzego zombi.

Inzego zombi Polisi y’u Rwanda na Carabiniere zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2017.

Kuva icyo gihe hatangijwe umubano ukomeye mu guteza imbere ubushobozi mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, gucunga umutekano w’ibibuga by’indege, gucunga umutekano n’ituze rusange, kurinda abanyacyubahiro, kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, umutekano wo mu muhanda , kurengera ibidukikije n’umutekano w’ibidukikije n’ibindi bitandukanye.

Ni nyuma y’uko yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 209 Carabinieri imaze ishinzwe, wabaye ku wa Mbere tariki ya 5 Kamena, mu kigo cya Salvo d’Acquisto giherereye i Roma.

IGP Namuhoranye kandi yaboneyeho no gusura bimwe mu bigo byo mu Butaliyani birimo ikigo cy’icyitegererezo cya Sabaudia cyabaye indashyikirwa mu kurengera ibidukikije n’icyicaro gikuru cy’itsinda ryihariye rishinzwe ibikorwa.

Ikizamini cyo gutwara

Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byatangiye gukorwa ku bwinshi

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena, Polisi y’u Rwanda yatangije impinduka mu gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuri site zose zo mu gihugu, hakoreshwa umubare munini w’abiyandikishije.

Abari barahawe amatariki ya kure yo gukoreraho ibizamini bigijwe hafi mu rwego rwo kubafasha kubona serivisi yihuse.

Abakandida bose bari bariyandikishije kuzakora ibizamini kuva tariki 12 Kamena, kugeza muri Kamena umwaka utaha, bazakora mu mezi abiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko umubare w’abiyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga wazamutse bitewe n’uko ari gahunda ihoraho.

Yagize ati: “Abantu barenga ibihumbi 250 biyandikishije gukora ibizamini by’Uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu bari barahawe gukora hagati y’itariki 12 Kamena 2023 na Kamena 2024. Ni igihe kirekire byabaye ngombwa ko hakorwa ibishoboka kugira ngo bafashwe gukora vuba, hashyirwaho indi ngengabihe izabafasha kuba bose bamaze gukora ibizamini mu gihe cy’amezi abiri ku masite yose yo mu gihugu.â€

Kuri ubu mu gihugu hose hari amasite 23 akorerwaho ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, 16 akorerwaho ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa, hakaba n’amasite 15 akorerwaho Uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro.

Ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa n’urwa burundu bizajya bikorwa kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, naho ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo bikorerwa ku mpapuro bikorwe ku wa Gatanu wa buri cyumweru ku masite yose uko ari 15.

CP Kabera yavuze ko abiyandikishije bazajya bamenyeshwa mbere y’itariki y’ikizamini kugira ngo batazacikanwa.

Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ryasohoye itangazo risobanura impinduka zabayeho mu ikorwa ry’ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Iryo tangazo rivuga ko: “ Abiyandikishije bose bazakira ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru abamenyesha itariki na Site bazakoreraho ikizamini. Umuntu uje gukora ikizamini agomba kuba yitwaje indangamuntu y’umwimerere kuko icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe. Ikizamini gitangira saa moya za mu gitondo.â€

Urutonde rw’abiyandikishije na site bazakoreraho ikizamini rugaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda (www.police.gov.rw). Kode bahawe ntihinduka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abatazabasha kwitabira ibizamini ku matariki mashya bahawe bafite impamvu zumvikana, ko bazaba banemerewe kuzakora ku matariki bahawe mbere. Basabwa gusa kuzamenyesha Polisi kuri imeyili (tlcomdpost@police.gov.rw) cyangwa, bagahamagara ku mirongo ya telefone 118 (umurongo utishyuzwa) cyangwa 0798311190 na 0798311197.

Ibiza birangiza

Abaturiye Umugezi wa Sebeya na Mukungwa ni byiza ko bimurwa

Impuguke mu kubungabunga amazi zigaragaza ko zikurikije umuvuduko ungana na metero 50 ku isegonda na metero hafi 12 z’uburebure bw’amazi byagaragaye ku biza biheruka ngo nta mahitamo mu turere tumwe na tumwe tw’Intara y’i Burengerazuba usibye kwimura abaturage baturiye uduce tugaragaramo kwibasirwa n’amazi ku rwego rwo hejuru.

Sibwo bwa mbere u Rwanda ruhura n’ibiza, ariko ibiheruka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka byo ntibyari bisanzwe.
Umugezi wa Mukungwa usanzwe wisukwamo n’indi migezi migari nka Giciye, Nyamutera, Rubagabaga n’indi iri mu byatumye ubukana bw’amazi ya Mukungwa bwiyongera.

Isesengura ryakozwe ku bufatanye n’ibigo birimo igishinzwe amazi (Rwanda Water Board), ikigo gishinzwe isanzure (Rwanda Space Agency) n’ikigo gishinzwe ubutaka basanga abaturiye uduce twegereye imigezi ya Sebeya na Mukungwa bagomba kwimurwa kuko nta mahitamo yandi ahari.
Inzu z’abaturiye icyogogo cy’Umugezi wa Mukungwa n’uwa Sebeya, zamaze gushyirwaho ibimenyetso bigaragaza ko zigomba gusenywa ibizwi nka Towa.

Habarurwa ingo 649 zizakurwaho mu mirenge itanu y’Akarere ka Nyabihu na Gakenke iri mu gace ka Vunga, ndetse n’ingo 870 mu mirenge ya Rugerero, Nyundo na Kanama mu Karere ka Rubavu.
Hari bamwe bari mu bikorwa byo kwitegura gusana inzu zabo cyangwa kuzubaka bundi bushya nyamara umwanzuro ari uko bagomba kuhavanwa.

Mu gihe hari abagishidikanya ku kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, abacumbikiwe mu nkambi z’abagizweho ingaruka n’ibiza muri rusange bavuga ko nta mpamvu yo gusubira gutura ahantu habahekuye.
Muri iyi minsi harimo gushakwa ibibanza bizubakirwamo abasizwe iheruheru n’ibiza batishoboye hirya no hino mu turere. Imiryango igera ku bihumbi 7600 niyo yabaruwe ko izimurwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yizeza ko iki gikorwa kirimo gukoranwa ubushishozi bukomeye.
Inzobere zivuga ko metero 100 uvuye ku nkengero za Sebeya na metero 50 uvuye kuri Mukungwa hadakwiye guturwa, icyakora hagakorerwa ibikorwa birwanya isuri naho ubutaka bundi bugakorerwaho ubuhinzi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minister y’Ubutegetsi bw’igihugu Samuel Dusengiyumva asobanura ko icyihutirwa ari ukwirinda ko ibiza bishobora kongera gutwara ubuzima bw’abaturage.
Abahanga bavuga ko imvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro zuukwezi kwa Gatatu, haherukaga imeze nkayo mu myaka 76 ishize, ibi bikaba bitanga ubutumwa ko igihe icyo ari cyo cyose hagwa imvura itunguranye nk’iyi ari yo mpamvu abantu bagomba guhora biteguye by’umwihariko batura ahatatuma inzu zabo zihura n’ibiza. Ikigo gishinzwe iteganyagihe giheruka gutangaza kandi ko muri iyi minsi mu Rwanda hazaba umuyaga nawo udasanzwe.

Basuye ibikorwa bitandukanye

Abasenateri mu ngendo zo gusura imidugudu y’icyitegererezo

Mu itangira ry’izi ngendo,abasenateri basanga Leta ikwiye kunoza imicungire y’iyi midugudu kuko hari ikigaragaramo ibibazo birimo ibikorwa remezo bidahagije.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa-Ntebe, uherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ni umwe mu ya mbere yatujwemo abaturage muri gahunda ya Leta yo gutuza abaturage ku mudugudu ukaba waruzuye mu mwaka wa 2010.
Bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu bashima uruhare rwa Leta y’u Rwanda by’umwihariko muri iyi gahunda yo kubatuza mu mudugudu.
Hepfo gato y’inzu 206 zubatswe muri uyu mudugudu hari igikumba cy’inka zagabiwe abawutujwemo. Abatuye uyu mudugudu bavuga ko ubu bworozi nabwo bwabagiriye akamaro cyane.
Aba baturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa-Ntebe kimwe n’abatujwe mu wa Ruhunda wo mu Murenge wa Gishari ntibahwema kugaragaza ikibazo cy’amashanyarazi nka kimwe mu bikiri inzitizi ku iterambere ryabo.

Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Nyirasafari Esperance asanga Leta ikwiye gushyiraho ingamba zo kwegereza ibikorwaremezo nkenerwa ku batuye muri iyi midugudu.

Visi Perezida wa Sena, Mukabaramba Alvera na Hon. Bideri John Bonds basuye IDP Kivugiza mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ni umudugudu watujwemo imiryango 136 yari ituye ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Abaturage batujwe muri uyu mudugudu bo barishimira ko ubu batuye heza ndetse bafite ibyangombwa nkenerwa nk’amashanyarazi, amazi, ivuriro n’ibindi bigendanye n’isuku n’isukura. Hari ibyifuzo bafite nk’inzu mberabyombi y’ibirori n’ibibuga byo gukoreraho siporo.

Muri iki gikorwa cyo gusura imidugudu y’icyitegererezo cyatangiye kuri uyu wa Kabiri, abasenateri bigabanyijemo amatsinda azasura imidugudu isaga 60 yo hirya no hino mu gihugu.

Ikiyaga cya Kivu kigiye kubungabungwa

Kubungabunga ibinyabuzima byo mu Kivu

Bamwe mu bakorera uburobyi n’ubworozi bw’amafi mu Kiyaga cya Kivu mu turere twa Karongi na Rutsiro baravuga ko hakwiye gukorwa ibyihariye mu kurinda ko imyanda iva imusozi ikomeza kwiroha muri iki kiyaga kubera ko ibangamira ibinyabuzima bikirimo, bigateza ibihombo bene ibyo bikorwa.

Iki kiyaga ubu kigenda kigwiramo ibikorwa bw’ubworozi bw’amafi bukorerwa muri za kareremba. Ariko abakora ibi bikorwa bagaragaza ko imyanda cyane cyane iy’ibikoresho bikoze muri pulasitike ikirohamo iturutse imusozi, igira ingaruka zikomeye ku binyabuzima byo mu Kivu, hakaba n’igihe bipfa.

Nshimiyimana Patrick uyoboye imwe mu makoperative yororera amafi mu Kivu mu Karere ka Rutsiro avuga ko bigeze gupfusha amafi ibihumbi bitatu batamenye icyayishe ariko bagakeka ko ari ingaruka z’imyanda izanywa n’isuri yiroha aho bororera.
Si aborora amafi gusa babangamiwe n’ingaruka z’ibikorwa bya muntu, kuko n’abaroba mu Kivu barahangayitse.

Mu nama yiga ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biri mu kiyaga cya Kivu, yabereye i Karongi yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije ARCOS, ikigo REMA cyagaragaje ko hafi 80% by’imyanda ya pulasitike ijugunye hirya no hino mu bisambu, imirima n’ahandi, kandi itageze ku 10% byayo ni yo itunganywa mu nganda zabugenewe.

Jacky Ntukamazina uyobora ishami ry’iterambere n’ubukungu mu muryango ARCOS avuga ko bagiye gushora miliyoni zirenga 500 z’amafaranga y’u Rwanda mu guhangana na biriya bibazo mu turere twa Karongi na Rutsiro.
Ni ibikorwa umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu Niragire Theophile atangaza ko nabo bazabigiramo uruhare kugira ngo umusaruro babitegerejeho uzabe ufatika.

Habarurwa ahantu harenga 80 hororerwa amafi mu Kivu n’amakoperative menshi agikoreramo uburobyi cyane bw’isambaza mu turere twa Karongi na Rutsiro. Ariko kimwe mu bikoma mu nkokora umusaruro ibi bikorwa bitanga, ni ibikorwa bya muntu bikorerwa imusozi bibangamira ibinyabuzima biri muri iki kiyaga.

Amasaka

Intungamubiri ziboneka mu masaka

Amasaka ari mu bihingwa bya mbere mu bihugu byacu ndetse akaba no mu biribwa bikoreshwa cyane mu mafunguro yacu ya buri munsi. Kubona igikoma kitarimo amasaka ni gake cyane. Ntawe utazi imvugo ngo ikigage cy’ i Byumba; iki na cyo gikomoka ku masaka.

Umutsima wa Kinyarwanda, ukoze mu masaka, uboneka akenshi ku munsi w’umuganura, ugaragaza ko amasaka afite runini mu mirire gakondo.

Kuba amasaka ari ifunguro ry’ingenzi uko wayarya kose, ni ukuvuga kuyaryamo umutsima, kuyateka impengeri, kuyanywamo igikoma no kuyakoramo umugati cyangwa gato, birangwa nuko amasaka akungahaye ku ntungamubiri zinyuranye.

Amasaka akungahaye kuri vitamin zinyuranye nka niacin, riboflavin, thiamin; n’imyunyungugu inyuranye nka magnesium, ubutare, umuringa, calcium, phosphore na potassium ndetse tunasangamo hafi kimwe cya kabiri cya poroteyine na fibre (48% by’ibikenewe ku munsi).

Akamaro k’amasaka ku buzima
Afasha mu igogorwa
Byaragaragaye ko ibiribwa byinshi byuzuye intungamubiri biba binakize kuri fibres zizwiho gutuma urwungano ngogozi rukora neza. Ku igaburo ryawe rimwe uba winjije 48% za fibres zose ukeneye ku munsi ari byo bituma igogorwa rigenda neza. Ibi bikurinda ibyuka mu nda, kwituma impatwe no kuribwa mu nda. Ndetse binarinda gucibwamo kandi bikagufasha kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri.

Kurinda kanseri
Agahu k’inyuma ku ishaka kariho ibirinda uburozi mu mubiri utasanga mu byo kurya byinshi. Ibi bikaba bizwiho kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri yo mu muhogo. Ibi amasaka akaba abirusha ingano n’ibigori.
Kurwanya diyabete
Ibinyasukari byinshi iyo bishwanyagurika bihindukamo isukari ishobora kongera igipimo cy’isukari mu maraso. Nyamara siko biri ku masaka. Ahubwo agahu kayo gakize kuri tannin, ikaba ifite muri yo enzymes zibuza iyinjizwa rya amidon/starch, nayo ihindukamo isukari iyo igeze mu mubiri bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cya insulin na glucose mu mubiri.
Indwara ya Celiac
Nubwo ari uburwayi butamenyerewe, ariko iyi ni indwara yo kugira ubwivumbure kuri gluten, ikunze kuboneka ku bikomoka ku ngano. Nyamara kandi mu masaka ntayibamo, bityo amasaka kuri bo ashobora gusimbuzwa ibiva ku ngano. Iyi ndwara ya celiac ikaba irangwa no kubyimba, isesemi, no kwangirika mu mara, bitewe na bwa bwivumbure umubiri ugira kuri gluten.
Ubuzima bw’amagufa
Mu masaka habonekamo magnesium ku gipimo cyo hejuru; iyo igeze mu mubiri ituma igipimo cya calcium umubiri winjiza kizamuka. Iyi myunyungugu ibiri ikaba ari ingenzi mu mikurire y’amagufa ndetse no gusana amagufa yangiritse cyangwa ashaje. Ibi bifasha mu kurinda indwara zifata amagufa zinyuranye, bityo amasaka ni ingenzi ku bantu bakuze.

Amaraso n’insoro zitukura
Umuringa n’ubutare biboneka mu masaka. Kimwe na magnesium na calcium, umuringa ufasha umubiri kwinjiza ubutare ukeneye. Ibi bikaba bifasha mu kurinda indwara y’ikizungera. Iyo ufite ubutare n’umuringa bihagije mu mubiri, bituma insoro zitukura zikorwa kandi zigakura ku gipimo cyo hejuru. Ibi byongerera ingufu itembera ry’amaraso, isanwa ry’uturemangingo-fatizo, gukura k’umusatsi no kongera ingufu mu mubiri. Ku ifunguro rimwe, uba winjije 58% by’umuringa ukeneye ku munsi.

Kongera ingufu
Niacin, ariyo vitamini B3 ni ingenzi mu guhindura ibyo twariye mo ingufu zifasha umubiri gukora imirimo yawo ya buri munsi. Mu masaka harimo 28% bya niacin ukeneye ku munsi.

Icyitonderwa
Ntabwo haragaragara uwagize ubwivumbure ku masaka n’ibiyakomokaho. Icyakora birashoboka ko gukoresha ibikomoka ku masaka ku bwinshi byateza umubiri ibindi bibazo. Niyo mpamvu wakoresha ibikomoka ku masaka ku gipimo kidakabije

Ikigage cyangwa amarwa ni kimwe mu byo kunywa bikorwa biturutse ku masaka, nyamara bisembuye. Mu gihe atari icyo wiyengeye, wabanza kumenya neza uko cyakozwe kuko hashobora kongerwamo ibindi byakwangiriza ubuzima.

Dr Uzziel Ndagijimana

Rwanda:Ingengo y’imari ni miliyari 5030.1

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ya leta ya 2023/2024. Ni ingengo y’imari ingana na miliyari 5030.1 Frw aziyongeraho agera kuri miliyari 265.3 Frw mu ivugururwa ryayo.
Muri iyi ngengo y’imari, inkunga z’amahanga ziri ku kigero cya 13% mu gihe andi yose azaturuka mu gihugu imbere ndetse n’inguzanyo igihugu kizishyura.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara (Recurrent Budget) azagera kuri Miliyari 2,900.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 57.7% by’ingengo y’imari yose.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’iterambere (Development Budget) azagera kuri Miliyari 2,127.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 42.3% by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Uzziel Ndagijimana yanatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.2% mu mwaka wa 2023 ugereranyije na 8.2% bwazamutseho mu mwaka wa 2022.

Avuga ko biterwa n’ingaruka zigikomeza za COVID19 ndetse n’Intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Yanavuze ko Leta yafashe ingamba zizatuma ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kuzamuka kugera ku kigero cya 6.7% mu mwaka utaha wa 2024, ku gipimo cya 7% mu mwaka wa 2025 ndetse no ku gipimo cya 7.3% mu mwaka wa 2026.

Umusaruro w’urwego rw’inganda uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7.7% ugereranyije na 5% wari wazamutseho muri 2022.
Ibi biterwa n’ukwiyongera kw’imirimo y’ubwubatsi n’umusaruro mwiza w’ibikorerwa mu nganda.
Umusaruro w’Urwego rwa Serivisi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7% muri 2023 ugereranyije na 12.2 wari wazamutseho muri 2022.

Iri gabanuka rifitanye isano n’ibibazo biri ku Isi muri rusange.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ibiciro ku masoko biteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7.8% mu mpera z’umwaka wa 2023 mu gihe bizaba biri ku gipimo cya 5% mu mwaka wa 2024.

Mu mwaka wa 2023 kandi bitegenyijwe ko umusaruro w’Urwego rw’Ubuhinzi uzazamuka ku gipimo cya 4%, ugereranyije na 2% byari byazamutseho umwaka ushize wa 2022.

Haroi gahunda yo kugabanya ubukene

Rwanda: Uburyo bushya bwo gukura abaturage mu bukene

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwa 2016/2017 ku mibereho y’ingo bwagaragaje ko ubukene busanzwe buri ku kigero cya 38.2% mu gihe ubukabije buri kuri 16%.

Ni mu gihe igihugu cyihaye intego y’uko bitarenze umwaka utaha wa 2024, uwo mubare wagombye kuba uri munsi ya 1%.

Ntirenganya Augustin utuye mu karere ka Gisagara ni umwe muri benshi wifuza ko yahindurirwa icyiciro cy’ubudehe akava mu cya mbere agashyirwa mu cya kabiri bitewe nuko imibereho ye yazamutse.
Gusa, hari n’abandi bari hirya no hino mu gihugu, bari mu mirimo inyuranye ibateza imbere, bemeza ko bari muri urwo rugamba rwo kwivana mu bukene nubwo bafite imbogamizi bahura nazo.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye mu Ugushyingo 2022 hemejwe ishyirwaho rya gahunda y’igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro make bivana mu bukene mu buryo burambye ndetse abaturage bagashyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe na gahunda ya VUP Umurenge ikavugururwa.
Madamu Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutsura amajyambere mu nzego z’ibanze LODA asanga ubu buryo bushya bwo guherekeza abantu kuva mu bukene bukabije mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere izatanga umusaruro kurenza uburyo byakorwagamo mbere.

Guhera mu midugudu kugera ku rwego rw’igihugu hari komite zashyizweho zigamije guherekeza abafite amikoro make binyuze mu guhabwa inkunga bakeneye ndetse bakanasinya amasezerano yoroheje yo kwiyemeza kwivana mu bukene mu gihe cy’imyaka 2.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko barimo kubarura ingo zifite ubukene bukabije hakaba hamaze kuboneka izisaga ibihumbi 60.

Mu mpera z’uku kwezi abagize izo ngo bazaba bamaze kumenyekana batangire gufashwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ya 2023 / 2024.
Izo komite zigizwe n’inzego za leta, abikorera, imiryango y’abafatanyabikorwa ndetse n’abafashamyumvire begereye izo ngo mu midugudu.

Amavubi yasezerewe

Amavubi: Amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika yarangiye

Amahirwe y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy’umwaka wa 2024 yarangiriye i Huye nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira iki gikombe.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Mu gihe habura umukino umwe gusa ngo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika irangire, amavubi aza ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya 12 aho afite amanota abiri gusa mu gihe Mozambique yahise izamuka ku rutonde aho iza ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi.

Muri iri tsinda kandi Benin iza ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu u Rwanda narwo rugaheruka.

Amakipe abona itike yo gukina igikombe cya Afurika, n’iza ku mwanya wa mbere ndetse n’uwa kabiri.
U Rwanda ruheruka mu mikino y’Igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004 akaba ari nayo nshuro rukumbi rwitabiriye iyi mikino.
Igikombe cya Afurika cy’umwaka utaha kizabera mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Yafatiwe mu cyuho

GICUMBI: Bamufatanye amasashe ibihumbi 280

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena, Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, wari upakiye kuri moto amasashe ibihumbi 280 yari agiye kugurishiriza mu Karere ka Gicumbi.

Yafatiwe mu cyuho mu mudugudu w’Izinga, akagari ka Karurama mu murenge wa Rushaki, ayapakiye kuri moto ifite nimero RG 313A, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe agiye kuyaranguza abakiriya be basanzwe bakorana biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “ Twahawe amakuru n’abaturage ko hari umugabo babonye upakiye umuzigo kandi bacyeka ko ari magendu apakiye, ubwo yari aciye ku muhanda uhuza akarere ka Gicumbi na Nyagatare mu murenge wa Rushaki, unyuze ku murindi. Abapolisi bari mu kazi muri uwo muhanda, baje kumuhagarika, bamusatse bamufatana magendu y’amapaki 1400 arimo amasashe ibihumbi 280."

Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo masashe ari aye yari agiye kuranguza abakiriya be, kandi ko yari ayakuye mu gihugu cya Uganda.
SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa atarabasha gukwirakwiza aya masashe yafatanwe mu baturage, aburira abakomeje kwinjiza magendu n’ibicuruzwa bitemewe ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rushaki kugira ngo hakorwe dosiye, ibyo yafatanywe bishyikirizwa Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ibizamini biri gukorwa neza

Abiga muri TVET batangiye ibizamini ngiro

Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 26 batangiye ibizamini ngiro by’amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.
Bavuga ko kubazwa ibyo bize bakabishyira mu bikorwa bibafasha no kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.
Mu masaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo, ibi bizamini ngiro ku biga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu mashami 36 hirya no hino mu gihugu byari bitangiye.

Ni ibizamini bavuga ko bibategura kujya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.
Ahakorerwa ibi bizamini hagomba kuba hari ibikoresho bihagije bigendanye n’amashami y’abakoze ibizamini.
Umuyobozi wa APAER Rusororo hatangirijwe ibi bizamini ngiro, Seth Bayiringire asobanura ko noneho ibikoresho bisigaye byarabonetse agereranije n’ibihe byashize.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyi ngiro Irere Claudette yavuze ko buri mwaka imibare y’abarangiza aya mashuri igenda yiyongera. Avuga ko hanabayeho impinduka mu gukosora ibi bizamini.

Abanyeshuri 26,482 ni bo bari mu bizamini ngiro barimo abahungu 14,482 n’abakobwa 11,976. Kuri uyu mubare hiyongeraho n’abakandida bigenga 2,106 bose barimo gukorera kuri site 183 zatoranijwe hirya no hino mu gihugu.

Hakainde na Kagame

Hakainde Hichilema yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema kuri uyu wa kabiri yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Mu masaha agana ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ni bwo Perezida Hakainde Hichilema yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2. Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali Umukuru w’igihugu cya Zambia yakiriwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Prof. Nshuti Mannasseh n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Perezida Hichilema yavuye ku kibuga cy’indege yerekeza mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu ndetse hanaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo byagarutse ku mubano w’u Rwanda na Zambia n’uburyo bwo gukomeza kuwuteza imbere.

Biteganyijwe ko ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Hakainde asura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ndetse akongera kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ibiganiro bizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Hichilema ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda bazitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu rwego rw’imari n’amabanki, Inclusive FinTech Forum 2023, irimo kubera i Kigali.

Amashyiga ya Rondereza

Musanze: Abaturage bahawe amashyiga ya rondereza

Mu gihe kuri ubu ibicanwa birimo amakara ndetse na Gaze bigenda bizamuka mu biciro, abatuye mu karere ka Musanze barishimira ko bahawe amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa.

Ni amashyiga arimo kwegerezwa abaturage binyuze muri gahunda ya nkunganire.
Ni muri gahunda y’ubukangurambaga kandi yatangijwe na leta y’u Rwanda binyuze mu bigo by’ingufu REG na EDCL ku bufatanye na Banki y’Isi na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD).

Abaturage barimo kwegerezwa amashyiga muri gahunda ya nkunganire bavuze ko aya mashyiga agiye kubafasha kurondereza ibicanwa no kubungabunga ibidukikije, kuzigama amafaranga bakoresha bagura ibicanwa, kugira isuku aho batekera n’ibindi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG kivuga ko hakozwe ubushakashatsi bugaragaza ko gutekera ku mashyiga avuguruye bigabanya kwiyongera k’uburwayi bufata mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’amaso.

Ibirori bitegerejwe na benshi

Rubavu:Ibirori bikomeye ku Munsi w’Ubwigenge ku Banyarwanda

Buri tariki 1 Nyakanga buri mwaka , ni umunsi Abanyarwanda bafata nk’ukomeye kuko baba bizihiza ubwigenge babonye mu mwaka 1962.Mu rwego rwo kurushaho kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi byishimo, ahazwi nka El Classico Beach Chez West hari mu hagezweho i Rubavu, bateguye ibirori byahawe inyito yitwa “ Special Summer Beach Partyâ€.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gikorwa, biteganyijwe ko kwinjira ari ubuntu kuri buri wese uzitabira ndetse kuva saa tanu z’amanywa kugeza iz’ijoro imiryango izaba ifunguye.
Abasore bavanga umuziki kinyamwuga barimo Selekta Daddy, Dj Regas 250 na Dj Alpha bazasimburanwa ku rubyiniro batanga ibyishimo mu njyana zigezwe muri iki gihe ndetse n’izakunzwe mu bihe bya kera. Nino umwe mu bashyushyarugamba bari kwigaragaza muri iki gihe nawe biteganyijwe ko azaba ahari.

Ntibigishidikanywaho ko El Classico Beach Chez West hari mu hantu hambere hagezweho usanga ingeri z’abantu bose bahaza baje kwishimisha n’inshuti zabo n’imiryango yabo. Ibi bifite ishingiro kuko amafi bategura afite umwihariko wo kuba aribwo aba arobwe mu kiyaga cya Kivu.
Ibi byiyongeraho ko abana bazana n’ababyeyi babo bateganyirijwe ibikinisho bijyanye n’igihe bituma bidagadura mu ituze.
Ibi birori bya Special Summer Beach Party bizaba ku bufatanye na Bralirwa ndetse na Ingufu Gin.

Uramutse ushaka kugira amakuru yisumbuye umenya ajyanye na serivise wahabwa kuri El Classico Beach Chez West iyi nimero yagufasha +250 783 256 132.

Isabukuru ya Selekta

Daddy ahishuye aho guhuza isabukuru n’igitaramo byavuye

Munyampundu Aaron uzwi mu myidagaduro nka Selekta Daddy ni umwe mu basore bakunzwe i Rubavu no mu gihugu muri rusange, cyane cyane mu mwuga wo kuvanga indirimbo. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI yahishuye impamvu asigaye yizihiza isabukuru yarangiza akayihuza no gukora igitaramo kiba cyatumiwemo ingeri z’abantu batandukanye.

Daddy yizihiza isabukuru ku itariki 12 Nyakanga; Gusa ubu bigaragara ko abihuza no gukora igitaramo cyagutse aho kwinjira biba ari amafaranga.
“Intego yambere yo kwizihiza isabukuru bigahuzwa n’igitaramo , ni ubusabane. Twe nka Orange Entertainment dushaka kujya dutegura ibitaramo byagutse uko amikoro azajya azamuka. Turimo kubaka buhoro buhoro gusa dushaka ko mu gihe kiri imbere tuzajya dutegura ibitaramo biri ku rwego rw’igihugu ndetse no hanze yacyo.†Niko Selekta yabwiye umunyamakuru wa UBUVUMBUZI.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo cyitwa “White Party Selekta Dady’s BirthDay Celebration†, kizabera ahitwa Roxy Club kwa Nyanja. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu.
Selekta yabwiye UBUVUMBUZI ko igitaramo nk’iki bwa mbere kibaho , cyabaye umwaka ushize wa 2022 ndetse ngo hari gahunda yo kubikomeza bikajya bibaho buri mwaka.

Iki gitaramo bigaragara ko kizamara iminsi ibiri, ku itariki 13 Nyakanga ibirori bizakomereza ahitwa El CLASSICO BEACH CHEZ WEST hamwe mu hantu hambere hagezweho i Rubavu kubera serivise nziza zihaba n’umwihariko mu gutegura ifi kinyamwuga.

Uretse aba Djs bagenzi be bazitabira hari n’abaririmbyi bazagaragara ku rubyiniro barimo uwitwa Jowest , Pacifica, Sweet Life, T- Blaise na Bronze Copper.

Mutabazi wo muri NPC

“Abafite ubumuga nibatinyuke barashoboyeâ€- Mutabazi Innocent

Mutabazi Innocent, Perezida wa mbere wungirije w’imikino muri NPC, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ubuvumbuzi, yahamagariye abafite ubumuga guhaguruka bakidagadura nk’abandi ngo kuko hari imikino myinshi yabagenewe kandi iri ku rwego mpuzamahanga.

Mu Karere ka Rubavu tariki 24 Kamena 2023, ubwo hasozwaga imikino y’amarushanwa yo guterura ibiremereye , Para-Powerlifting National Championships, Mutabazi yasabye abafite ubumuga kwitabira imikino yose yabashyiriweho kuko bibafitiye akamaro kanini.

“Ndashishikariza abafite ubumuga kwitabira imikino yose kuko ni ingenzi ku buzima bwabo. Imikino ibahesha agaciro ikaberekana nk’abashoboye, iyi mikino ni umuti kandi na none uyitabiriye kinyamwuga imuteza imbere.†Niko Mutabazi yavuze.
Iki gihe amakipe yitabiriye aturuka mu turere dutatu aritwo Rubavu , Musanze na Rwamagana. Abitwaye neza kurusha abandi bambitswe imidali y’ishimwe.

Mu kiganiro na UBUVUMBUZI umukinnyi ukiri muto Nkundababyeyi Fabrice wo mu ikipe ya Rubavu, yavuze ibyishimo afite nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere. Uyu musore ufite ubumuga bw’ingingo, afite imyaka 18 y’amavuko.
“Nshimishijwe n’uyu mwanya wa mbere negukanye kandi nzakomeza guharanira kuba indashyikirwa mu gihugu no hanze yacyo.†Niko Fabrice yemeje.

Biteganyijwe ko abakinnyi batsinze muri iri rushanwa, nyuma bazahurizwa hamwe bagakora ikipe y’igihugu muri iyi mikino yo guterura ibiremereye. Bizatuma batangira kwitabira imikino mpuzamahanga hirya no hino ku isi.

Abapolisi bo mu Rwanda

Ibyo wamenya ku mateka ya Polisi y’u Rwanda

Polisi y’igihugu yashinzwe ku wa 16 Kamena 2000 ubwo Polisi y’ igihugu yashyirwagaho n’itegeko Nomero 9 ryo muri 2000.

Polisi y’Igihugu ni umusaruro wavuye mu ihuzwa ry’imitwe itatu yahozeho mbere yibohorwa ry’ igihugu mu 1994. Iyo mitwe uko ari itatu ni Jandarumoli y’Igihugu, yabarizwaga muri Minisiteri y’ ingabo; Polisi Kominali yabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi y’ Ubutabera yabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera.
Uru ni urutonde rw’abayobozi bayoboye polisi n’igihe bamaze mu nshingano zabo:

- DCGP Frank Mugambage ( 2000-2004)
- DCGP Andrew Rwigamba ( 2004-2008)
- DCGP Mary Gahonzire ( 2008-2009)
- CG Emmanuel K Gasana ( 2009 – 2018)
- CG Dan Munyuza ( 2018-2023)

Amateka mu Rwanda

Amayeli ya Ruganzu Ndoli mu kurimbura ingoma y’u Bungwe bw’Abenengwe

Mu bihugu byaraje ishinga umwami Ruganzu Ndoli yagombaga kwigarurira byanze bikunze, harimo n’igihugu cy’u Bungwe cyari giherereye kuri ubu mu Turere twa Huye, Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe y’Iburengerazuba.
Ni igihugu cyagengwaga n’ibikomangoma byo mu muryango mugari wAbenengwe bakura igisekuruza cyabo kuri Mungwe.

Ni kimwe mu bihugu byari bibangamye mu mushinga wo kubaka u Rwanda mu gisata cyo kurwagura, aho rwagombaga kugera ku ruzi rwa Nyabarongo ku ikubitiro, hakazasubukura urundi rugamba rwo kujya hakurya yarwo.
Cyari igihugu kandi kikaba igihugu cyari gikomeye muri ibyo bihe, kinafite ingabo zikabije kurwana, zibumbiye mu mutwe witwaga Imparabanyi, n’umugaba wazo wari umukogoto w’umuheto witwaga; Mba.

Ruganzu Ndoli uvugwa mu mateka y’u Rwanda, yagize ibishya byinshi, byiganjemo intekerezo z’ihangabuhanga zamufashije kurimbura ibihugu bikomeye nk’u Bugara, u Bunyabungo, ari naho yakomereje umugambi we wo kubanza guhanaguraho byinshi mu bihugu bikomeye, bitazagira uwo bitambamira mu bazamuzungura mu mushinga wo kubaka u Rwanda. Icyari gitahiwe muri ibyo bihe, ni igihugu cy’u Bungwe, cyagomba kugererwa mu kebo abandi bagerewemo.

Ku ikubitiro Ruganzu Ndoli yabanje kugikuraho amashami yacyo, ari yo abatware b’ibihangange bari bahagatiye ingoma y’u Bungwe ngo idahugana. Kandi koko iyo igiti ugikokoyeho amashami, nta gutoha kiba kigifite!
Nuko ahera kuri Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Makwaza h’i Burwi mu Ndara ( Ubu ni mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara ho mu Ntara y’Amajyepfo); aramwica. Amaze kumwica ahindukirana i Ruhande yica Mpandahande ngo avire i Ruhande rimwe.

Ubwo araboneza ajya kwica Mbebirimabya ku Buhanda bwa Gatovu mu Kabagali; yica na Rutokirutukura mu Rutukuru rwa Muhanga, abona gusubira iwe i Ruhashya na Mara ku murwa we wa mbere hahoze ingoma ya Nduga, yari yarigaruriwe na Sekuruza Mibambwe Sekarongoro Mutabazi; dore ko uwa kabiri wabaye uwo ku Mwugariro wa Kigeme ku Gikongoro.

Uko niko Ndoli yabanje kwibasira abakomeye bo mu ngoma y’u Bungwe, ngo abuzahaze azaherukire ku mwami nyirigihugu.
Akimara kurimbura abatware n’abakomeye bo mu Bungwe, yahise asanga abarebakure ngo bamurebere uko yarimbura ruhenu ingoma y’u Bungwe bitamugoye. Nuko umupfumu amwemeza ko kugira ngo azatsinde Rubuga rwa Samukende na Nyina Benginzage bakunze kwita Nyagakecuru, ari uko yabanza kurimbura imitsindo ye.

Imitsindo ya Benginzage yabaga mu mana y’inzoka nini yari yararitse mu bitovu byari bizengurutse ingoro ye yari mu Bisi bya Huye, ikaba ariyo yari izingiro ry’imitsindo y’icyo gihugu. Amubwiriza uburyo yakoresha ubucakura bwo kugira Nyagakecuru inshuti y’akadasohoka, akamusezeranya ko atazamutera nk’uko yarimbuye abatware be, ubundi akamworoza ihene, zizarya ibyo bitovu, inzoka ikabura aho yihisha, ubundi imitsindo ye igatumuka, u Bungwe bw’Abenengwe, bakabona urwaho rwo kuburimbura.

Ubwo yari hafi gusoza ubuzima bwe hano ku Isi, yashyize mu bikorwa ubwo bucakura bw’ukuntu yatsinda Ingoma y’ u Bungwe bimworoheye, kuko cyari igihugu gitinyitse cyane, kubera imbaraga z’uburozi n’ubupfumu umugabekazi wacyo Benginzage (Nyagakecuru) yakoreshaga.

Ruganzu Ndoli yagiranye imimaro (amasezerano yo kutazaterana) n’abami b’icyo gihugu, bemeranya umubano ntazuyaza, bukeye Ruganzu azana igitekerezo kuri Benginzage umugabekazi w’u Bungwe cyo kumworoza ihene, nk’uko yabyerejwe n’indagu.

Benginzage yabyakiranye ubwuzu butagira inkemangwa no kwibaza impamvu yabyo, kuko bari batangiye gushya ubwoba ko ari bo batahiwe nyuma yababatwariraga imisozi. Maze Ndoli amuzanira imikumbi n’imikumbi y’ihene ngo azorore, maze nazo zadukira bya bitovu byabagamo ya nzoka zirabirya, hasigara ibiti byanamye ku gasi. Maze ya nzoka yari ihatse imitsindo ya Benginzage iratoroka iragenda kuko ntaho yabonaga yihisha.

Uwo mugambi ntango wo kuzigarurira ingoma y’u Bungwe, Ndoli yari awufatanyije n’umuhungu we Semugeshi, wari warerejwe kuzazungura se ku ngoma. Maze Ruganzu atanga atagabye yo igitero kandi isaha yari igeze kuko Bitibibisi yamukomye mu nkokora, ubwo yamutsindaga ku Gaciro ka Matyazo.
Mu iyima rya Mutara Semugeshi yazanye imbaduko zidasanzwe ku butegetsi bwe, yahise akomereza ku ntango ya se yo gukuraho Ingoma y’u Bungwe, Semugeshi akaba ariyo yatangiriyeho igababitero byo kwagura igihugu, kuko intango y’igikorwa cyo guhangura ingoma y’u Bungwe yari ayisangiye na se Ndoli, ku buryo bitamugoye gukomereza aho bari bagereje.

Bya bitovu byarishijwe n’ihene Ndoli yagabiye Nyagakecuru, byatumye ya nzoka igenda, imitsindo y’u Bungwe irayoyoka burundu, nuko umwami w’u Rwanda, yizera intsinzi yo gutsinda Ingoma y’u Bungwe nta gisibya.
Icyo yabanjirijeho akimara kwima Ingoma ya se, ni ukugaba igitero simusiga ku ngoma y’u Bungwe, agakomereza aho se yari agejeje, umugambi we utarahora.

Igitero kibasiye Ingoma y’u Bungwe cyagabwe na Mutara I Nsoro II Semugeshi (Muyenzi) wimye i Gasabo ahasaga mu wa 1543 kugeza mu wa 1576, wari umwana w’ ikinege wa Ruganzu II Ndoli, ni uko yica umwami waho Rubuga rwa Samukende bica na nyina Benginzage ari we Nyagakecuru.
Ingabo za Rubuga rwa Samukende zari zibumbiye mu mutwe umwe witwaga Imparabanyi zarimo umugabo ukabije kurwana, ari nawe wari umugaba wazo witwaga Mba ziraneshwa. Banyaga n’Ingabe yabo Nyamibande, nuko Ingoma y’Abenengwe izima ityo.

Nyuma yo kwigarurira ingoma y’u Bungwe, u Rwanda rwahise rugera ku Burundi. Igitero cyatsinze Ingoma y’u Bungwe, ni cyo gitero kimwe rukumbi Semugeshi yagabye cyo kwagura u Rwanda nka kimwe mu ngingo zari zigize umushinga mugari wo kubaka u Rwanda.
Yifashishije Ingabo z’Ibisumizi zari umutwe w’umurangangoma ku ngoma ya Se Ndoli, zayoborwaga na Muvunyi wa Karema wo mu Baturagara, bazimya burundu Ingoma y’u Bungwe. Icyo gihe umutwe w’Umurangangoma w’ingoma ye wari Ingabo zitwaga Abaganda.

Ngubwo ubucakura bwa Ruganzu Ndoli, yifashishije arimbura ingoma y’u Bungwe, bwari bwarigize akari aha kajya he!

Umuririmbyi N T ZIYO

N T ziyo yavuze impamvu indirimbo nshya “Feelings†yamutwaye ibihumbi 4 by’idolari

Mu bahanzi baririmba u Rwanda rufite muri iki gisekuruza(ikiragano) gishya biragoye gukora urutonde rwabo ngo izina N T ziyo uribureho. Ubundi amazina yiswe n’ababyeyi ni Niyongabo Théophile, yazamukiye mu Karere ka Rubavu ari naho akomoka. Indirimbo afite nshyashya yitwa “Feelingsâ€, mu kiganiro n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI yahamije ko yagiye hanze imutwaye ibihumbi bine by’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni enye n’igice uyabariye mu manyarwanda.

UBUVUMBUZI: Iyi ndirimbo igiye hanze igusabye imbaraga zingana iki?
N T ziyo: “ Iyi ndirimbo uhereye ku gutunganwa kwayo mu buryo bw’amajwi kugeza isohotse mu mashusho yaranduhije cyane. Harimo urugendo twakoze tujya muri DR Congo, aho kubona location (ahantu) dukoreraho byadusabye kwishyura akayabo k’amadorali Magana ane, ikigo abapadiri babamo kiri ku nkengero z’amazi y’ikiyaga kigari,gusa na none byari ibyishimo ubwo twajyaga gukorera muri super market y’abahinde kuko batwakiranye urugwiro bishimira gukorana natwe nubwo twabishyuye ariko twafashwe neza cyane,
Ikindi ni umu video director w’umu congoman ukorana n’ibyamamare bikomeye mu gihugu cya DRC;yagaragaje ubwitange bukomeye haba mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ndetse no guha agaciro ko turi abashyitsi mu gihugu we avukamo ,adufasha kubona ahari ama location meza ndetse na guest house ifite umutekano ,kuko twaraye muri congo. Uretse Congo, twaragarutse turongera dukorera amashusho i Kigali, Rwanda. Umukobwa nakoresheje muri iyi ndirimbo nawe yarampenze. Hari imyambaro, aho kurara, amafunguro byose kuri twese byatwaye akayabo.
UBUVUMBUZI : Kurara muri Congo byari bimeze bite dore ko ari hamwe mu hantu rimwe na rimwe umutekano waho uba utameze neza?
N T ziyo: “ Ni bimwe mu bintu bitari byoroshye kuko nabyo byaraduhenze cyane, gushaka ahantu hiyubashye kandi hatekanye bitwara akayabo.
Gusa bukeye bwaho dutaha twanyuze mu gace kitwa Birere hafi y’umupaka w’u Rwanda na DRCâ€
UBUVUMBUZI : Ugereranyije iyi ndirimbo irangiye igutwaye amafaranga angahe?
N T ziyo : “ Ni ibihumbi 4 by’amadolari.â€
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO FEELINGS
“Feelings†ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Tell Dhem mu gihe amashusho yayo yayobowe na Vyper.
Uyu muhanzi yaboneyeho kuvuga ko afite abafatanyabikorwa bashya mu bya muzika aribo babarizwa mu nzu ya My Love Entertainment. Imikoranire yabo bose ngo iri ku rwego rwiza kugeza ubu.

Abayisilamu basabwe kwitwararika

Ku munsi wa Eid Al Adha Abayisilamu basabwe kwirinda ibyaharabika idini

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihizanyije ibyishimo Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha, basabwa kwitandukanya n’ibikorwa biharabika idini birimo ubuhezanguni.
Eid Al Adha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Uyu munsi uzwi ku zina rya Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

Ni umunsi umara iminsi itatu aho buri mu Islam wese aba agomba kubaga itungo rifatwa nk’igitambo.
Muri uyu mwaka uyu munsi ku rwego rw’igihugu isengesho ribanziriza ibi birori ngarukamwaka wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ahateraniye abayisilamu benshi baturutse mu bice bitandukanye.

Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Eid Al Adha ari umunsi ukomeye cyane asaba, Abayisilamu kurangwa n’imyitwarire myiza.

Ati “Ni umunsi w’ibyishimo, umunsi Intumwa y’Imana avuga ko yishimira ibiremwa byayo ikabihundagazaho imigisha.â€
Yongeyeho ko ari umunsi wo kwimakaza urukundo no kubaha amategeko nk’uko Aburaham yubashye Imana.

Mufti Hitimana kandi yasabye abayisilamu bose kwitandukanya n’ibikorwa biharabika idini yabo birimo ibikorwa by’iterabwoba.
Ati “Tugomba kugira uruhare mu gushyigikira idini yacu, twirinda ndetse tukagendera kure abashobora kuyikoresha mu nyungu zabo ariko zidafite aho zihuriye n’idini ya Islam. Abo ni ba bandi usanga barangwa n’imyumvire y’ubuhezanguni n’ubutagondwa.â€

Yakomeje agaragaza ko abayisilamu bakwiye gufasha mu kurandura burundu abafite imyumvire y’ubuhezanguni bitwaza idini ya Islam.
Ati: “Muzi ko hirya no hino ku Isi tugenda tubona abiyitirira Islam ariko ibikorwa bakora bikagaragaza ibisobanuro bitandukanye bihabana n’imyemerere n’imyigishirize y’Idini.â€
“Nta bandi bashobora gukemura iki kibazo uretse twebwe abemera Mana bari muri iyi dini. Ntabwo twakwemera guha umwanya abatesha agaciro imyemerere yacu.â€

Abayisilamu basabwe kwigira kuri Aburahamu wubashye Imana akemera no gutamba umwana we kubera urukundo yari afitiye Imana.

Umuhinzi

Mu Karere ka Musanze bizihije umunsi wahariwe umuhinzi

Abahinzi bo mu Karere ka Musanze barashima iterambere uyu mwuga umaze kubagezaho, bakavuga ko kubera imbaraga leta yashyize mu kuvugurura ubuhinzi, byatumye bava mu kubukora bya gakondo babuhindura ishoramari.

Nyiraguhirwa Vestine akorera ubuhinzi bw’inyanya n’ibigori mu Murenge wa Kimonyi, agaragaza ko kuvugurura ubuhinzi kinyamwuga byamufashije kwiteza imbere. Ubu buri cyumweru agurisha inyanya z’ibihumbi 170, na bwo ngo nuko ibiza byamukomye mu nkokora yakabaye agurisha amafaranga arenze ayo.
Ubu buhamya abusangiye na bagenzi be bakora ubuhinzi bw’ibigori mu mirenge ya Kimonyi na Muko bibumbiye muri koperative ABAJYANANIGIHE bashimangira ko ubu bakora ishoramari rishingiye ku buhinzi cyane ko biyubakiye uruganda rwongerera agaciro ibigori.

Aba bahinzi basanga imvugo igira iti: “ansubije ku isuka†bishatse kuvuga ko umuntu agusubije hasi igomba gucika kuko isuka yubashywe bashingiye ku iterambere imaze kubagezaho.
Ku munsi wahariwe kuzirikana imbaraga z’umuhinzi wo muri Musanze mu gufasha igihugu kwihaza mu biribwa, hishimiwe aho benshi mu bakora uyu mwuga bageze biyubaka.

Uyu munsi wateguwe n’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere, RDO.
Kamana Eterne uhagarariye uyu muryango mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko abahinzi bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu bityo akaba ari ngombwa kuzirikana uruhare rwabo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Musanze Ngendahayo Jean ashimangira ko kuba umusaruro w’ubuhinzi wiyongera ari uko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukoresha inyongeramusaruro.

Ariko hari n’umushinga wo gukora imirimashuri myinshi. Umunsi w’Umuhinzi muri Musanze wahujwe n’ubukangurambanga bwo gushishikariza urubyiruko n’abagore kwitabira uyu mwuga.

Ingabo za MINUSCA

Rwanda-Santarafurika: Umusirikare umwe yapfiriye mu gitero

MINUSCA yatangaje ko umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika yapfiriye mu gitero cy’inyeshyamba kuri uyu wa Mbere, ubwo bari bari ku burinzi.

Ingabo z’u Rwanda zari ziri mu burinzi mu gace ka Sam - Ouandja mu Ntara ya Haute - Kotto ma Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko yamaganye iki gitero kandi ko yihanganishije umuryango n’inshuti z’uyu musirikare waguye muri iki gitero.

Ingabo z’u Rwanda kandi zatangaje ko nubwo byagenze gutyo ziteguye gukomeza kurinda abasivili binyuze mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA cyangwa ubundi butumwa zakoherezwamo.
Jean-Pierre Lacroix, Umufaransa ushinzwe ibijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu muryango w’Abibumbye yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda wapfuye ari mu butumwa bwo kurinda abasivili n’abashinzwe ibikorwa by’ubugiraneza. Yatangaje ko yifatanyije mu kababaro na Guverinoma y’u Rwanda, abaturage b’u Rwanda ndetse n’umuryango n’inshuti z’uyu musirikare.

Ubutumwa bwa MINUSCA bwo bwatangaje ko batatu mu bagabye icyo gitero nabo barashwe bakahasiga ubuzima mu gihe umwe muri bo yafashwe mpiri.
Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza yamaganye icyo gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda. Yongeyeho ko urwo rupfu rutabaciye intege kubera ko bagomba gushimangira umuhate wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Santarafurika.

Madamu Rugwabiza yashimye imbaraga Ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zagaragaje mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye Sam-Ouandja.
MINUSCA yasabye ubuyobozi bwa Santarafurikagukora ibishoboka byose hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.

Impamvu yo kubira ibyuya nijoro

Izi ni impamvu zishobora gutuma ubira ibyuya nijoro

Kubira ibyuya byinshi usinziriye bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye; niba ari mu gihe cy’ubushyuhe, ukaba uryamye wambaye imyenda myinshi cyangwa imyenda ishobora gutuma ushyuha cyane, uzatutubikana uzane ibyuya byinshi, ibi ni ibisanzwe.
Kubira ibyuya bidasanzwe, bivugwa igihe imyenda n’ibyo uryamyeho byatose, bidatewe n’uko hashyushye.
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera kubira ibyuya nijoro. Kumenya neza ikibitera bisaba gusuzumwa kwa muganga neza. Gusa hari zimwe mu ndwara zishobora gutera kubira ibyuya cyane mu gihe usinziriye.

Impamvu zishobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye
1. Infection
Ubwandu cyane cyane ubuturuka kuri bagiteri bushobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye.Indwara y’igituntu iri mu ndwara zitera kubira ibyuya cyane iyo usinziriye, ni ikimenyetso kandi cyerekana ko virusi ya VIH/HIV yibasiye umubiri. Izindi ndwara zituruka kuri bagiteri twavuga zishobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye; kubyimbirwa k’udutwi tw’umutima (endocarditis) ndetse no kubyimbirwa kw’amagufa (osteomyelitis).
2. Kanseri
Kubira ibyuya byinshi usinziriye ni kimwe mu bimenyetso biza hakiri kare bya kanseri zimwe na zimwe nka kanseri yibasira ubudahangarwa bw’umubiri. Gusa ku barwayi ba kanseri bagira n’ibindi bimenyetso biboneka vuba nko gutakaza ibiro cyane ndetse n’umuriro.
3. Kuba ugeze mu gihe cyo gucura
Abagore benshi bageze mu gihe cyo gucura kubera impinduka nyinshi ziba ziri kubera mu mubiri wabo, bashobora no kugira ibyuya byinshi mu gihe basinziriye nijoro.
4. Imiti imwe n’imwe
Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe rishobora gutera cyangwa kongera kubira ibyuya byinshi usinziriye; imwe muriyo hari ivura kwigunga bikabije (antidepressants) niyo igira uruhare runini mu gutera iki kibazo. Imiti ivura ibisazi nayo iza mu myanya y’imbere muyongera kubira ibyuya byinshi usinziriye.
Ikoreshwa mu kugabanya umuriro nka paracetamol cyangwa ibuprofen nayo ishobora gutera kubira ibyuya.
5. Indwara yo kubira ibyuya bikabije
Kubira ibyuya bikabije ni indwara yibasira umubiri ikaba yatuma habaho ikorwa ridasanzwe ry’ibyuya, nta yindi mpamvu y’uburwayi igaragara ibiteye.
6. Indwara z’imikorere y’ubwonko
Nubwo bidakunze kugaragara cyane, ariko hari indwara zibasira imikorere myiza y’ubwonko zishobora gutera kubira ibyuya byinshi nijoro uryamye.
7. Ibibazo mu misemburo
Mu gihe ingingo z’umubiri zishinzwe gukora imisemburo zidakora neza bishobora gutera ibibazo bitandukanye.
Kugira umwingo ubyimbye cyane (hyperthyroidism), n’izindi ndwara bitera kubira ibyuya byinshi usizinziriye.
8. Isukari nke mu maraso
Isukari nke mu maraso itera kubira ibyuya cyane. Ku bantu bari gufata insulin n’imiti yindi ya diyabete bashobora kugira ikibazo cy’isukari nke mu maraso cyane cyane nijoro, biherekejwe no kubira ibyuya byinshi.
Ngizo impamvu nyamukuru zishobora gutera kubira ibyuya byinshi usinziriye, gusa kumenya neza impamvu nyakuri ibitera, bisaba kugana kwa muganga bakabanza kugusuzuma neza ngo harebwe ikibitera.

Abakekwa bari mu maboko ya RIB

Nyanza: Abarimu batawe muri yombi bagerageza gukuriramo inda umunyeshuri

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Nyakanga, 2023, ku bufatanye na Polisi, RIB yafatiye mu cyuho abarimu 4 bari gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga mu Kigo cya Sainte Trinité de Nyanza, bikekwa ko yatewe inda n’umwe muri bo.
Bafatiwe mu nzu y’umwe muri abo barimu ari na ho uwo munyeshuri bivugwako afite imyaka 21 yari ari.
Uwo munyeshuri yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda.
Bikaba byabereye mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Kigoma, Akagari ka Butansinda, umudugudu wa Butansinda;
Uyu munyeshuri akaba yoherejwe mu Bitaro bya Ruhango kugira ngo yitabweho.
Abakekwa bakaba bafungiye kuri Siyasiyo ya RIB mu Ruhango. Iperereza rikaba rikomeje.
RIB yashimiye abaturage ku bwubufatanye berekana batanga amakuru kandi ku gihe.

Ababyeyi barerera kuri HCS

Rubavu: Ababyeyi baravuga imyato ishuri rya House of Children School

Ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cya House of Children School barakivuga imyato nyuma yo kugaragaza ko banyurwa n’ireme ry’uburezi rihatangirwa. Iki kigo giherereye mu Karere ka Rubavu gifite umwihariko wo kuba gitanga uburezi budaheza aribyo bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka Inclusive Education.
Iri shuri rifite abiga mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2022-2023 ababyeyi bagaragaje imbamutima zabo , bavuga ibyiza bamaze kubona muri iki kigo.

Uwitwa Jeannine Inema yagize ati: “ Muri indashyikirwa dukomeje kubashimira ku burezi budaheza kandi ireme ry’uburezi, ikinyabupfura mutoza abana bacu; mwarakoze cyanne uwiteka akomeze abagure muri ab’agaciro kuri twe.â€
Mugenzi we witwa Angelique Maniraguha yunzemo agira ati : “ House of children School ni impano y’umugisha lmana yatugeneye. House of Children School imbere cyane ku isonga.â€

Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku bantu bafite ubumuga ariho na School ibarizwa, Dusingizimana Zacharie, yavuze ko ibyo bagezeho byose kuva iki kigo cyatangira babikesha imikoranire myiza n’ababyeyi ndetse n’abarezi.
“Ndashima ababyeyi twafatanyije tukaba dushoje uyu mwaka neza. By’umwihariko ndashima Imana iyi myaka icumi twizihiza House of Children School imaze ibayeho. Abakomeje kubana natwe bakaharerera turabashimiye by’umwihariko. Tuzakomeza gufatanya n’ibyo tutarageraho nizeye ko tuzabibona mu gihe kiri imbere.†Niko Zacharie yavuze.

Muri iki gihe cy’ibiruhuko kuri iki kigo cya House of Children School,biteganyijwe ko abana biga muri iki kigo ndetse n’abandi bazajya bigishwa ibintu binyuranye mu masaha ya mbere ya saa sita. Ibi biri mu rwego rwo gutuma aba bana batajya mu ngeso zitari nziza no gusubira inyuma mu bumenyi bakuye ku ishuri.

Urunyogwe

Ibyiza byo kurya urunyogwe

Urunyogwe ari byo bitonore by’amashaza, ni ibyo kurya bikundwa kandi ni mu gihe kuko ruryoha cyane.
Rukaba rushobora gutekwa rwonyine nk’imboga zo kurisha ibindi byo kurya nk’umuceri, umutsima cyangwa rugatekanwa n’ibindi nk’igitoki cyangwa ibirayi ari naho benshi bakunze kuruteka.
Urunyogwe uko waruteka kose, ni ifunguro ryuzuye intungamubiri zinyuranye kandi zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu.
Intungamubiri dusangamo
• Ingufu
• Ibinyasukari
• Poroteyine
• Fibre
• Ibinure bitarimo cholesterol
• Vitamini zinyuranye nka Vitamin B9, Vitamin B5, Vitamin B3, Vitamin B2, Vitamini A, Vitamini C, Vitamini E na Vitamin K
• Imyunyungugu nka Sodiyumu, Potasiyumu, Kalisiyumu, Umuringa, Ubutare, Magnesium, Manganese, Selenium, Zinc
• Beta carotene
• Beta crypto-xanthin
• Lutein-zeaxanthin
Akamaro k’urunyogwe ku buzima
• Nkuko tubibonye hejuru, mu runyogwe dusangamo vitamin B9 ari yo izwi nka folic acid cyangwa folate. Iyi ni imwe muri vitamin zo mu itsinda rya vitamin B ikaba ari vitamin ikenerwa n’umwana ukiri mu nda ya nyina kugira ngo DNA ye ikorwe neza. Muri 100g z’urunyogwe habonekamo 64mcg zayo zingana na 16% zikenewe ku munsi. Iri funguro ni ingenzi rero ku mugore utwite kuko ririnda umwana kuzavukana ubumuga akenshi bukunze gufata urutirigongo.
• Urunyogwe kandi rurimo vitamin C muri 100g dusangamo 40mg cyangwa 67% zikenewe ku munsi. Iyi vitamin ikaba ari ingenzi mu gufasha umubiri gusohora imyanda no kongerera ingufu ubudahangarwa bwawo. Ibi bikaba birinda umuntu indwara zandura
• Mu runyogwe kandi dusangamo beta-sitosterol. Ubushakashatsi bugaragaza ko imboga n’imbuto zikize kuri yo zifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
• Kandi urunyogwe rukungahaye kuri vitamin K. Muri 100g dusangamo 24.8mcg zingana na 21% z’ikenewe ku munsi. Uretse kuba vitamin K ifasha amaraso kuvura no gukama iyo dukomeretse, ubushakashatsi bugaragaza ko iyi vitamin igira uruhare mu gutuma amagufa akomera ndetse imyunyungugu akeneye akabasha kuyibika. Ibi rero bigira uruhare mu kurinda indwara zinyuranye zangiza amagufa ndetse binafasha mu kurinda indwara ya Alzheimer; ikaba ifata ahanini abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa ku buryo n’izina rye aba atakiryibuka. Ibi iyi vitamin ibikora irinda iyangirika ry’udutsi two mu bwonko.
• Nkuko twabibonye mu runyogwe harimo beta-carotene, lutein na zea-xanthin hamwe na vitamin A (muri 100g harimo 765 IU bingana na 25.5%). Vitamin A ikaba ari ingenzi mu gutuma amaso, uruhu n’ibindi bice by’umubiri bikora neza. Naho ziriya flavonoids zo zikaba zirinda kanseri zinyuranye cyane cyane kanseri y’ibihaha n’iyo mu nzira y’igogorwa cyane cyane mu kanwa
Icyitonderwa
Urunyogwe rwiza ni urusaruwe uwo munsi, mbese rutaranamba kuko uko rugenda runamba niko runatakaza intungamubiri. Niba wifuza kurubika rudatetse, ibyiza ni ukurushyira mu ishashi cyangwa ikindi kintu gikoze muri purasitike noneho ukagishyira mu mazi kikarengerwa (ariko amazi ntiyinjiremo). Aho ushobora no kurubika rukamara iminsi 3 rutarangirika. Niba ufite firigo naho warushyiramo, ariko nabwo ukabanza kurushyira mu kintu cya pulasitike.

Stress ikabije ni mbi

Ibiranga stress ikabije

Stress ikabije ivugwa mu gihe stress isanzwe igenda ikura ku buryo bigeza aho umubiri utagishoboye guhangana nayo. Stress akenshi ifatwa na benshi nk’ibintu bibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi, ariko uko igenda ikura niko ibyara indwara ikomeye cyane izwi nka stress ikabije.

Kumenya gutandukanya ibimenyetso n’ibiranga indwara hakiri kare, bifasha kwirinda ko indwara yagera kure.
Umubiri ubwawo ufite ubushobozi bwo kwirwanirira igihe cyose haje ikibazo, bizwi nka fight-or-flight response (Ubushobozi bwo kurwana cyangwa guhunga). Mu gihe cya stress ikomeye, ni ukuvuga iyageze kure umubiri ntuba ugishoboye kugufasha mu kwirwanaho.

Ibimenyetso byakwereka ko stress ikugeze kure
1. Kwiyongera ibiro
Urugero ruri hejuru rw’imisemburo ya stress rutera umubiri kubika ibinure cyane, utitaye ko ubyibushye cyangwa unanutse. Abantu benshi igihe bafite stress ikabije bakunze kurya cyane, bityo umubiri ntukoreshe imbaraga ahubwo ukazibika gusa.

Niba udashaka kongera ibiro mu buryo bwihuse, irinde ubuzima burimo stress. 2. Impinduka mu gifu
Mu gihe ugize ubwoba cyangwa hari ikintu gishimishije kikubayeho, ukunze kumva mu gifu hari ibintu bigendamo cyangwa bivuga (butterflies). Gusa kandi ni na kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko ufite stress ikabije. Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Harvard Medical School, bwagaragaje ko iyo urwaye indwara zo mu rwungano ngogozi, nko kwituma impatwe, aside nyinshi mu gifu, cyangwa izindi ndwara z’amara (irritable bowel syndrome), ibimenyetso by’izi ndwara biriyongera ku buryo bukabije mu gihe ufite stress.
3. Gutakaza imisatsi
Stress ikabije itera imisemburo yitwa androgens (imisemburo y’igitsina) gukorwa. Iyi misemburo ishobora guhindura uburyo udusabo tw’imisatsi tumeze, bikaba byatera gucika imisatsi muri icyo gihe. Ibi bishobora no gukomeza kuba nyuma y’amezi 3 na 6 uhuye n’ikigutera stress ikabije.
4. Kwikanya kw’imikaya
Imisemburo ikorwa mu gihe cya stress usibye kuzamura umuvuduko w’amaraso no kongera inshuro umutima utera ku munota, itera imikaya yawe kwikanya cyangwa gukomera ku buryo bitoroha kuyinyeganyeza. Ibi kandi biba mu gihe ufite ubwoba.
Uburibwe butandukanye bw’imikaya butewe no kwicara cyangwa guhagaraga nabi bukaba bwatera ibibazo bimwe na bimwe nko kuribwa umugongo, mu ngingo cyangwa kubabara ahandi hatandukanye mu gihe ufite stress ikabije.
5. Uduheri twa hato na hato mu maso
Stress ikabije yibasira muri rusange umubiri wose, uruhu ntirusigara. Iyo ufite ibipimo biri hejuru by’umusemburo wa androgens bishobora gutera uruhu gutangira kuzana uduheri cyane cyane mu isura. Ikindi kandi mu gihe ufite stress, ubushobozi bw’umubiri bwo kwisana buragabanuka, bityo ibyo biheri bikaba byagumaho igihe kinini kugeza igihe ikigutera stress kivuyeho.
6. Kwibagirwa cyane
Niba utangiye kuzajya wibagirwa cyane, tumwe mu tuntu twari dusanzwe mu byo ukora buri munsi yaba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe, ntakabuza ufite stress. Cortisol ni umusemburo wa stress, urekurwa mu gihe ufite stress ikabije, ubuza hippocampus (aka ni agace k’ubwonko gatuma wibuka ibintu bya vuba) ubushobozi bwo kwibuka ibintu.
Uburyo bwo kubikosora, ni uko ushaka ikigutera stress ukagikuraho nuko ubushobozi bwo kwibuka bukagaruka.
7. Gusinzira nabi
Iyo ufite stess ikabije, ubwonko buba bufite ibitekerezo byinshi. Ubwonko buhita butangira gukora cyane bityo igihe ubwonko buruhuka kikagabanuka, bikaba byatera ibibazo mu gusinzira bihagije, bityo ibibazo biterwa no kudasinzira neza bigatangira kukwibasira.
8. Guhumbaguzwa cyane
Guhumbaguza na stress ikabije byose birajyana, nubwo ikibitera neza kitazwi. Ubutaha nubona bitangiye kukubaho cyane, uzahumirize ho gato, maze winjize umwuka cyane mu mazuru ubundi uwusohore, ibi bitera ubwonko gutuza. Nubikora inshuro nyinshi bizarinda amaso yawe guhumbaguzwa bibe byanagufasha gutuza.
9. Ibibazo by’imihango
Mu gitsina gore, stress ikabije igira uruhare runini mu gukuraho imikorere y’imvubura zishinzwe gucunga no kugena urugero rw’imisemburo irekurwa na thyroid, imvubura za adrenal ndetse n’intangangore. Ibi byose bigira uruhare ku kwezi kw’imihango, iminsi y’uburumbuke n’imikorere myiza y’imyanya myibarukiro mu bagore. Mu gihe ufite stress ikabije ibi byose birahindagurika cyane.
10. Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Stress ikabije yaba ari ituruka ku bibazo byawe bwite cyangwa ku kazi ni imbogamizi ikomeye mu kwishimira ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina. Imisemburo itera stress ituma indi misemburo ituma wishima mu gihe cy’imibonano cyangwa ugira ubushake bwo kuyikora idakora neza.
Mu gihe ugaragaza kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kugana inzobere mu mitekerereze y’umuntu zikakaba zagufasha guhangana n’iki kibazo.

Yasezeweho mu cyubahiro

Umusirikare wapfiriye muri Santarafurika yashyinguwe mu cyubahiro

Ku wa Kabiri ,18 Nyakanga 2023, Sgt Tabaro Eustache uherutse kugwa mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, yashyinguwe mu cyubahiro mu Irimbi rya gisirikare i Kanombe.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Col Augustin Migabo, umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda wari uhagarariye umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Sgt Tabaro Eustache akaba yashyinguwe mu cyubahiro kigenerwa abasirikare.

Umuryango we, Abayobozi bakuru n’abato mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abandi bafite amapeti atandukanye bamusezeyeho bwa nyuma muri uyu muhango.
Sgt Tabaro Eustache yaguye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika ku wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba zo muri iki gihugu ubwo we na bagenzi be bari bari ku burinzi mu gace ka Sam - Ouandja mu Ntara ya Haute - Kotto ma Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

Kuri uyu munsi ubwo izi nyeshyamba zagabaga igitero ku Ngabo z’u Rwanda, batatu muri zo bararashwe bahasiga ubuzima umwe muri bo afatwa mpiri.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko yamaganye iki gitero kandi ko yihanganishije umuryango n’inshuti z’uyu musirikare waguye muri iki gitero.

Ingabo z’u Rwanda kandi zatangaje ko nubwo byagenze gutyo ziteguye gukomeza kurinda abasivili binyuze mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA cyangwa ubundi butumwa zakoherezwamo.

Fukushima

Isao Fukushima yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima ari kumwe n’umuyobozi mukuru uhagarariye mu Rwanda ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere basuye ikigo cy’igihugu cy’Amahoro kiri mu Karere ka Musanze, Rwanda Peace Academy.

Uru rugendo rwari rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye muri gahunda zitandukanye zirimo amasomo, n’ubushakashatsi ku kugarura amahoro no gufasha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima ashima uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu kubungabunga umutekano no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane birimo intambara.

Aba bayobozi beretswe ibice bigize iki kigo bagaragarizwa n’imbogamizi gifite zirimo n’inyubako zidahagije.
U Rwanda n’u Buyapani bisanganwe ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu kigo Rwanda Peace Academy bigamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyura muri iki kigo.

Abana bari gukingirwa

Gahunda yo gukingira indwara y’imbasa abana mu gihugu

Kuri uyu wa Mbere hirya no hino mu gihugu hatangiye ibikorwa byo gukingira imbasa, aho Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nibura mu minsi itanu hagiye gukingirwa abana bakivuka n’abandi bari munsi y’imyaka 7 basaga miliyoni 2.7.

Abaturage hirya no hino mu gihugu bishimiye ibi bikorwa cyane ko abakingira babasanga mu ngo.
Kuri uyu munsi wa mbere wo gutangira gukingira imbasa abana bavuka n’abari munsi y’imyaka 7, byatangiye abajyabama b’ubuzima bahuguwe bagenda urugo ku rundi ahari abana bari muri iki cyiciro bagakingirwa. Nko mu Karere ka Nyanza aho byatangirijwe ku rwego rw’igihugu abaturage bishimiye ko abakingira barimo kubasanga mu ngo zabo.

Abajyajyanama b’ubuzima barimo gukingira baravuga ko bahawe iby’ibanze byose birimo amahugurwa n’ibikoresho byose bikenewe mu gukingira.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi n’ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu kigo cy’ubuzima, Sibomana Hassan ashima ababyeyi ku buryo bakiriye iki gikorwa ndetse akashishikariza n’abandi gukomeza kucyitabira.

U Rwanda rwatangiye gukingira imbasa abana nyuma y’uko iyi ndwara igaragaye mu bihugu byo mu Karere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ubuzima hazakomeza gukorwa ubugenzuzi kugira ngo iyi ndwara itabona aho imenera.

Biteganijwe ko mu gihe cy’iminsi itanu haza kuba nibura hatanzwe inkingo miliyoni 2.754.
Imbasa yaherukaga kugaragara mu Rwanda mu 1993 dore ko aribwo haheruka kuboneka umuntu wa nyuma wayirwaye.

Abanyeshuri batangiye ibizamini

Abasaga ibihumbi 212 biga mu mashuri yisumbuye batangiye ibizamini bya leta

Kuri uyu wa kabiri abanyeshuri basaga ibihumbi 212 biga mu mashuri yisumbuye icyiciro cya mbere, icya kabiri, amashuri nderabarezi, ay’imyuga n’ubumenyingiro batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2022-2023.

Muri aba banyeshuri abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni 131,535 barimo abahungu 58,005 naho abakobwa bakaba 73,530.
Mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye abiyandikishije gukora ibizamini ni 48,674 barimo abahungu 21,307 n’abakobwa 27,367.

Mu mashuri y’inderabarezi abiyandikishije gukora ikizamini ni 3,994 barimo abahungu 1,708 n’abakobwa 2,286.
Naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro abiyandikishije ni 28,196 barimo abahungu 15,229 n’abakobwa 12,967.

Muri rusange abiyandikishije bose ni 212,399, bakaba bari bukoreye kuri site 1,341 mu bigo by’amashuri 3,174.
Muri aba bagiye gukora ibizamini mu byiciro byose harimo abafite ubumuga 1203.

Amacumbi ya Amor Inn

AMOR INN

Amor Inn is a brand new luxury lodge located in the middle of Rubavu town offering spacious luxurious en-suite guest accommodation with breath taking views of Kivu Lake. The lodge offers top spacious rooms with en-suite facilities and private verandas. A relaxing garden, restaurant and a fully secured area is available at the lodge.

Inside of the lodge, you have a full sight of sunset in the western part of the country. You are able to see the neighboring country, Democratic Republic of Congo.
Full information is on this phone number: +250 788 808 070.
You are mostly welcome 24 hours/day !!

Abana bigishijwe gukunda u Rwanda

Rwanda:Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga baje gutozwa umuco

Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga wa Leta, Prof. Nshuti Manasseh yakiriye abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubirigi, u Bwongereza no mu Busuwisi baherekejwe n’ababyeyi babo baje gutozwa umuco w’u Rwanda,bahamagarirwa gukomera ku muco nyarwanda no gusigasira indangagaciro za Kinyarwanda aho baba bari hose i mahanga.

Bamwe mu babyeyi b’aba bana bagaragaza ko batangije gahunda zo kubigisha ibijyanye n’umuco wabo aho baba mu bihugu bitandukanye, gusa bakagaragaza ko kuza mu gihugu bifasha abana kumenya umuco wabo kurushaho.

Prof Nshuti Manasseh yasabye uru rubyiruko kubumbatira indagagaciro za kinyarwanda no kuzirikana umuco wabo.

Murigande Augustin

Dutore Murigande Augustin muri njyanama y’Akarere ka Rubavu

Banyarubavu igihe cyo gutora umujyanama rusange uduhagariye muri njyanama y’Akarere ka Rubavu cyageze.

Nanjye nkagira nti: “ Nganji za Rubavu twese nk’abitsamuye , dutore Augustin Murigande rutagengwa , dukorere hamwe tudaheza , twihuta mu iterambere , tunasigasira ibyagezweho ariko tunimakaze imiyiborere myiza .
Nganji za Rubavu dore intore isohoza ubutumwa bw’abayitumye itaniganwe ijambo.
Busasamana na Cyanzarwe twese nta n’iyonga isigaye dutore Murigande Augustin
Kanzeze , Rubavu , Rugerero dutore Murigande Augustin
Nyundo , Nyamyumba. Bugeshi dutore Murigande Augustin
Mudende na Kanama dutore Murigande Augustin
Nyakiriba na Gisenyi twese dutore Murigande Augustin
Murigande Augustin niwe ukwiye!!!

Umuganura uvuze byinshi ku gihugu

Abanyarwanda baba mu mahanga ni gute bafata umunsi w’Umuganura

Abanyarwanda baba mu mahanga bavuga ko kwizihiza umunsi w’umuganura mu bihugu batuyemo ari ikimenyetso cyo gusigasira indangagaciro y’ubumwe, no kubumbatira umuco w’abanyarwanda.

U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi w’umuganura, ibirori ngarukamwaka, nk’inkingi ikomeye mu mibereho y’abanyarwanda, n’ishingiro ry’ubumwe n’isoko yo gukunda igihugu n’umurimo.

Kuri uyu wa Gatandatu minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yagiranye ikiganiro n’abanyarwanda baba mu mahanga ku kamaro ko kwizihiza umuganura mu bihugu batuyemo.
Bamwe mu banyarwanda batuye mu mahanga bagaragaza ko kwizihiza uyu munsi bibafasha kuzirikana indangagaciro n’ibigize umuco nyarwanda ndetse bikaba umwanya mwiza wo kwibukiranya inshingano bafite zo guhagararira neza igihugu cyabo.
Mu bitekerezo byatanzwe muri iki kiganiro n’uko abanyarwanda baba mu mahanga babona imfashanyigisho zafasha mu kumenyekanisha ibigize umuco nyarwanda birimo ururimi, umurage n’ibindi;byumwihariko ku bavukiye n’abakuriye mu mahanga.

Kuri iyi ngingo, Amb. Robert Masozera ukuriye inteko y’umuco yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo bishyirwe mu ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza abanyarwanda baba mu mahanga kwiga ibijyanye n’umuco nyarwanda.
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko gusangira ari ikimenyetso cyo kunga ubumwe.
Umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, kuri iyi nshuro uzizihizwa tariki 4 Kanama, ku nsanganyamatsiko igira iti "Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa." Biteganyijwe ko ku rwego rw’igihugu uyu munsi uzizihirizwa mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo gusangira no kwifatanya n’abagizweho ingaruka n’ibiza byabaye muri gicurasi uyu mwaka.

Abahinzi bahawe inama

Abahinzi n’aborozi barasabwa kubyaza umusaruro imishanga leta ishoramo imari

Abitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ribaye ku nshuro ya 16 bavuga ko ikoranabuhanaga n’udushya byagaragaye muri iri murikabikorwa, byabahaye isomo ryo kunoza uyu mwuga mu rwego rwo kongera umusaruro. Abitabiriye iri murikabikorwa bagaragaje udushya dutandukanye turimo udufasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ikunze guhombya abahinzi n’aborozi, abatubuzi b’imbuto babikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abacuruzi b’inyongeramusaruro z’ubwoko butandukanye ndetse n’abahanga mu gupima ubutaka hagamijwe kureba ibibazo bituma abahinzi batabona umusaruro. Abasuraga iri murikabikorwa bagize n’umwanya wo gusura imirima-shuri ibafasha kujya gushyira mu bikorwa ibyo inzego z’ubuhinzi n’ubworozi zibasaba. Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa bashima uburyo ryari riteguwe ndetse n’udushya twarigaragayemo tuzabafasha mukongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abahinzi n’aborozi kubyaza umusaruro imishinga itandukanye leta ishoramo imari n’abaterankunga. Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Ildefonse Musafiri yasabye abahinzi n’aborozi gushyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi baba bashoyemo imari hagamijwe kongera umusaruro. Iri murikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryitabiriwe n’abagera kuri 400 biganjemo urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi barimo n’abaturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku isi rikaba ryari rimaze iminsi 10.

Abaturage bari kuvurwa

Bugesera :Ingabo z’u Rwanda n’iza USA bari kuvura abaturage

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Amerika zikorera ku mugabane wa Afrika (USAFRICOM) n’inkeragutabara za Leta ya Nebraska, imwe muri leta zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, batangiye igikorwa cyo kuvura indwara zitandukanye mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’iminsi itanu.

Iki gikorwa cyo kuvura abaturage babasanze aho baba kirimo kubera ku kigo nderabuzima cya Gashora n’Ikigo nderabuzima cya Ngeruka.

Indwara zirimo kuvurwa zirimo ubuvuzi bw’amagufa, indwara zo mu nda, indwara z’amenyo, indwara zo mu mazuru no mu mihogo, amaso, indwara zifata imyanya y’abagabo n’izindi.

Inama iri kubera i Kigali

I Kigali hari kubera inama yiga ku iterambere ry’imijyi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’abandi bahanga mu by’imiturire y’imijyi muri Afurika bari mu kiganiro kigaragaza ibigomba gukorwa kugira ngo ubuyobozi bw’imijyi bushobore kujyana n’umuvuduko w’imijyi kuri uyu mugabane.

Barimo no kuganira ku ishoramari mu mijyi aho abikorera bashoye imari mu miturire barimo kugaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere imiturire iboneye mu mijyi irimo kwaguka mu buryo bwihuse.

Ni ibiganiro bitegura inama ikomeye ya Africa smart cities investment summit yo muri Nzeri izahuza abashoramari muri uru rwego rw’Imijyi muri Afurika, ubuyobozi bw’imijyi itandukanye n’abandi.

Bazaganira ku bimaze gukorwa mu mitegurire y’imijyi ndetse n’icyerekezo cy’imijyi irimo guturwa ku muvuduko uri hejuru. Bitarenze mu 2030, imijyi yo muri Afurika izaba ituwe n’abasaga Miliyoni 760.

ikawa

Ibibi n’ibyiza byo kunywa ikawa

Amakuru y’urubuga e-sante avuga ko ikawa ifasha ubwonko gukora neza, umuntu agatekereza vuba akabasha kwibuka, igatera imbaraga umubiri n’imikorere yawo.

Ikindi kandi ngo ikawa ifasha mu mikorere y’urwungano rw’ihumeka, n’urwungano ngogozi ifasha mu kuvubura amatembabuzi, ikanafasha amara gukora. Uru rubuga e-sante rutangaza kandi ko ikawa yongera imikorere y’urwungano rw’amaraso.
Kunywa ikawa bigira akamaro ku buzima bw’umuntu ariko iyo ifashwe mu rugero rurengeje ikabwangiza.

Urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe umuntu afashe ikawa irengeje urungero, umutima utera cyane, kandi igatera kubura ibitotsi.

Ikawa iyo ibaye nyinshi ikarenza amamiligarama 600 ku munsi, ngo umuntu ashobora kugira ingaruka zikomeye zirimo guhunikira, kugira ubushyuhe mu mubiri, kuba waribwa mu gifu, kunanirwa kurya no gususumira ku intoki.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata ikawa mu kigero, birinda kanseri zitandukanye n’ indwara z’umutima.
Ubushakashati buherutse gukorwa ku bantu bakuze 400 000 bwatangajwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe indwara za kanseri, bwagaragaje ko mu myaka 13 ishize, abantu bari mu kigero cy’imyaka 50 na 70 banyweye nibura udukombe 2 cyangwa 3 ku munsi, byabafashije kwirinda indwara zirimo diyabeti, umutima, indwara z’ubuhumekero kuva kuri15% ugereranyije n’abatanywa ikawa.

Kunywa amatasi agera muri atanu ku munsi byongera ibyago byo kurwara kanseri. Udukombe dutatu ku munsi nitwo dushobora kutagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Abarangije amasomo bitezweho byinshi

RICA :Kagame yasabye abarangije muri iri shuri kuzana impinduka

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yasabye urubyiruko rusoje amasomo mu bijyanye n’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, gushaka ibisubizo biganisha ku buhinzi buzana impinduka, bukaba moteri nyayo y’ubukungu bw’igihugu.

Ni abanyeshuri 75 barangije mu mashami anyuranye mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi butangiza ibidukikije (RICA), bize ibijyane no kwita ku matungo, kongerera agaciro umusaruro no gukoresha imashini mu buhinzi.
Bitewe n’umwihariko w’iri shuri, abagera kuri 65% barangije gutangiza ibigo bemeza ko bigiye kuzana impinduka mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Umuyobozi w’icyubahiro wa RICA Howard G. Buffett avuga ko u Rwanda ari igihugu kigaragaza ahazaza ha Afurika, ari nayo mpamvu guhitamo aho bakorera umushinga wo guteza imbere ubuhinzi buzana impinduka, nta gushidikanya habaye mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, yasabye aba banyeshuri guhorana inzozi zigera kure no kwigirira icyizere, kuko impamba bakuye muri iri shuri ihagije mu kubafasha kuzana impinduka, ndetse bakahavana n’amasomo bazagenderaho.

“Isomo rya mbere, nimugire icyerekezo. Kuva mu ntangiriro, intego ya RICA ni ugukuraho imbogamizi abahinzi bahura nazo, binyuze mu buhinzi bubungabunga ibidukikije. Ubuhinzi ni moteri y’ingenzi, mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, ariko amahirwe yose arimo ntiturayabyaza umusaruro. Banyeshuri, mbahaye umukoro wo gushakisha ikibazo, kucyitaho by’umwihariko, kandi mwihe intego yo kugikemura. Muzahura n’inzitizi nyinshi, ariko kugira icyerekezo akenshi niryo tandukaniro hagati yo gucika intege no gushikama. Isomo rya kabiri, benshi bazabashidikanyaho, ariko muzakomeze mukore ibyo mwumva binoze. Kugira ngo ugere ku ntsinzi, bisaba kunyura mu nzira itaragenzwe na benshi.â€
Ishuri rikuru rya RICA, ryubatswe mu Karere ka Bugesera ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard G. Buffet Foundation mu rwego rwo gufasha igihugu kubyaza umusaruro ubutaka igihugu gifite hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubusanzwe, abaryigamo bahabwa amasomo mu gihe cy’imyaka 3, ariko bitewe n’icyorezo cya COVID19, abarangije muri iki cyiciro cya mbere bize imyaka 4, kuko batangiye muri 2019.

Jay Luv na Jay Fary

“Abantu baracyatwitiranya†– The Same Abiru

Abahanzi bagize itsinda The Same Abiru bavuga ko abantu bajya babitiranya; ibintu bafata nk’ubuyobe. Mu kiganiro umwe mu bagize iri tsinda yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yavuze aho igitekerezo cyavuye kugira ngo basohore indirimbo “Warayobyeâ€.

Ku wa gatanu , 4 Kanama 2023, nibwo Jay Luv na Jay Fary bagize itsinda The Same Abiru bahuje imbaraga n’umuraperi Fireman basohora indirimbo yitwa “Warayobyeâ€. Iyi ndirimbo ikimara gusohoka benshi bayumvise ntibatinye kuvuga ko yaba ifite abantu runaka yibasiye baba bafite aho bahurira n’iri tsinda, ibizwi nka beefs muri muzika.
Jay Luv aganira n’umunyamakuru wa UBUVUMBUZI yahakanye koi bi bintu hari uwo babishinja gusa ngo nabo ni abantu hari ubwo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi babamo.

“Iyi ni ni ndirimbo y’ubuzima busazwe, ni indirimbo ivuga ku muntu ushobora kugufata uko utari akakwitiranya. Urumva umuntu ushatse kugufata uko utari aba yarayobye ni ikinyarwanda cyumvikana.
Si inkuru mpamo ariko natwe ntabwo twabaho nta bantu batwitiranyije nk’uko n’undi wese byamubaho.†Niko Luv yavuze.

Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 25 yakoze na Niz Beats mu majwi mu gihe amashusho yayo yakozwe anayoborwa na Sinta Films.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO WARAYOBYE.
Mu nyikirizo yayo aba bahanzi bagira bati : “ Waketseko ko ndira inyama gutukura Uraza wibeshya ku nigga nkanjye Unyitiranya n’abandi bose uzi Oya warayobye, Waketseko ko ndira inyama gutukura Uraza ukinira ku iizina ryanjye Unyitiranya n’abandi bose uzi Ohhh warayobye ,warayobye Uuhh Warayobye, warayobye ehhh yiiiiâ€

Ni mugihe mu gitero cya mbere uyu musore waganiriye na UBUVUMBUZI, Jay Luv aririmba ati : “ Ako gasitepu gato uteye Cisha make niho bukeye Burya njyewe uwo ndiwe biri imbere, Utazibeshya kuwo urebera inyuma Mukomeze murenge ehhh Muzarenga aho mugiye Ntawamuhana agenda ,Abimenya ahavuye, Erega iyi nzira niyo nshaka ,N’amanigga atwika arimo aratuzonga Yeee wallah ntabwo byoroshye.â€

The Same Abiru ni itsinda rikomeza guhamya ko urwego rigezeho ari urwo gutegura indirimbo zikomeye kandi ziremereye. Iyi ngo niyo mpamvu badashobora gusohora indirimbo buri munsi kuko bicara bakabanza gutegura bihagije. Uretse iyi ndirimbo hari n’izindi baherutse gukora zakunzwe mu myaka ishize harimo iyitwa “Pakaâ€, “No Stress†n’izindi.

Umuhanzi Mutabazi

Umuramyi Vedaste yavuze ku ndirimbo “Aravuga†isobanuye byinshi

Mutabazi Vedaste ni umuririmbyi mushya u Rwanda rwungutse mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu gihe cy’imyaka ine ishize. Nubwo yakomeje kugenda asohora indirimbo mu bihe binyuranye, indirimbo aherutse gushyira hanze ifite n’amashusho yitwa “Aravuga†, ngo niyo yatumye benshi bamumenya ndetse banamuhamiriza ko yabafashije cyane.

Mutabazi Vedaste ukorera umuziki mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yavuze ko ubu benshi bamaze kumenya ko akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abikesha iki gihangano.

“Iyi ndirimbo niyo yatumye benshi bamenya ko ndi umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yanyongereye abantu basaga ijana kuri YouTube channel yanjye (subscribers).Abayumvise bafashijwe nayo mu buryo bw’umwuka.†Niko Mutabazi yavuze.

Ku wa 2 Kamena 2023 Vedaste yahuje imbaraga na Maxime bakora iyi ndirimbo, “Aravugaâ€. Uwayikoze mu majwi ni Blessing Key mu gihe amashusho yatunganyijwe na M&Yme Filmz.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ARAVUGA
Mutabazi Vedaste yahoze yandika indirimbo akaziha amakorari nyuma mu mwaka wa 2016 arangije amashuri yisumbuye atangira kuririmba ku giti cye. Zimwe mu ndirimbo yahereyeho harimo iyitwa “Aramfite†, “ Abakunzi†na “ Humuraâ€.

Batunganya imisatsi kinyamwuga

Rubavu:UDA’S Natural Hair Corner yafunguye ishami rishya ryita ku misatsi

UDA’S Natural Hair Corner ni kompanyi ikubiyemo kwita ku bwiza bw’imisatsi muri rusange. Amakuru meza ahari kugeza uyu munsi nuko bamaze kwegereza Abanyarubavu ishami bazajya baboneramo serivise batanga buri munsi. Ubusanzwe UDA’S Natural Hair Corner ifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Kigali i Gikondo kuri Merez ya kabiri.

Bimwe mu bicuruzwa bafite binagoye kubonana abandi ni amavuta yitwa MAGIC HAIR GROWTH NA HAIR REPAIR BUTTER. Aya yose akozwe mu bimera by’umwimerere afasha umusatsi gukura vuba kandi neza. Ibyiza ayo mavuta afite harimo kuba atuma umusatsi udacika,ukabyibuha,avura impara ku bagabo ndetse no ku bagore; anatuma umusatsi wirabura. Ayo mavuta wayasiga muri dreads ndetse no mu bisuko byose. Ikindi kandi akoreshwa ku bana ndetse n’abakuru.

Bafite abakozi b’abanyamwuga muri salon zabo. I Rubavu bari mu mujyi rwa gati wa Gisenyi mu nyubako iri ahazwi nko kwa Rujende hafi n’urusengero rwa Anglican. Aha iyo uhageze ibibazo by’umusatsi bahita babikemura burundu. Hari ugushyiramo vitamin ndetse n’ubundi buryo butuma imisatsi y’abakiriya iba myiza.

Ku muntu wese wifuza kumenya andi makuru cyangwa gutunganyirizwa imisatsi mu buryo bwose yifuza kandi butawangiza, yahamagara nimero zikurikira cyangwa akayandikira ku rubuga rwa WhatsApp +250 788 770 485, +250 798 689 851, +250 789 212 260

Abantu bari mu mpande zose z’igihugu nabo ntabwo batereranwe kuko buri hantu hose mu gihugu hari abantu bahagarariye UDA’S Natural Hair Corner. Iki nicyo gihe cyiza cyo kongera kwisubiza ubwiza b’umusatsi wawe.

Umuririmbyi Kendo

“Gahunda mfite ni iyo kuba umuhanzi mpuzamahanga†Kendo avuga ku ntego afite muri muzika

Nizeyimana Kennedy ukoresha amazina ya Kendo muri muzika yahishuriye ikinyamakuru UBUVUMBUZI intego afite mu mwuga w’ubuhanzi abarizwamo. Ni ikiganiro kigufi yakoze bigendanye no kuba amaze iminsi asohoye amashusho y’indirimbo yitwa “Marriageâ€.
Uyu muririmbyi ubu akorera ibikorwa bye mu nzu itunga umuziki ikanafasha abahanzi kureberera inyungu z’ibihangano byabo, World Star Entertainment.

UBUVUMBUZI: kuba uri muri World Star Entertainment, ubona bimaze kukugeza he ugereranyije na mbere?

KENDO: Hari Level (Urwego) nini bimaze kushyiraho kuri carrier(umwuga) yajye ndetse n’ibigaragarira amaso nuko ndi mu bahanzi mu Rwanda bari gukora imiziki myiza kandi ihenze mu buryo bw’amafaranga.

UBUVUMBUZI: Indirimbo uheruka gukora “Marriage†yarangiye igutwaye ubushobozi bungana bute?

KENDO: Sinzi ko aka kanya nabona imibare ntangaza ifatika ariko ni hejuru ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda poromosiyo itarimo.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO MARRIAGE
UBUVUMBUZI: Ni iyihe ntego ufite muri muzika?

KENDO: Target (intego) ni ukubigeza kure hashoboka ku buryo mu myaka iri mbere mba umwe mu bahanzi bakomeye muri Africa ndetse no hanze yaho ndetse; nkazagira uruhare mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda.

UBUVUMBUZI: Ibyo gukorana n’abandi bahanzi ubivugaho iki?

KENDO: Collabo zikomeye ndazifite Kuko hari namwe mu mazina nakoranye nayo akomeye mu minsi yashize hano mu Rwanda ; urugero: Rumaga Junior na Racine.
Ikindi navuga ko buri gihe bitashoboka ko nsohora collabo Kuko biramutse byakunda mwazibona ari nyinshi cyane kuko nzifise ndetse nkaba mfite n’izo nakoranye n’abahanzi bo hanze y’igihugu :(Burundi) ariko zitarasohoka.

Kendo ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro kubera ijwi n’imyandikire myiza agaragaza muri iki gihe. Urugero rwa vuba ni indirimbo ye yitwa “Passe†yakunzwe n’ingeri zose mu gihugu no hanze. Aha hiyongeraho iyitwa “Keza†na “Majiâ€.

Ibirayi bikenerwa cyane buri munsi

Ahahingwa ibirayi hagiye kongerwa

Abahinga ibirayi mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko imbaraga Leta yashyize mu guteza imbere iki gihingwa zatumye bagihingana imbaraga ku buryo cyababereye imbarutso y’iterambere ry’ubukungu mu miryango yabo. Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kivuga ko gikomeje kwagura ubuso buhingwaho ibirayi hirya no hino mu gihugu. Ni ibyishimo kuri Mutuyimana Emilienne wo mu Karere ka Rulindo dusanze akura ibirayi byo mu bwoko bwa Gisubizo mu gishanga gifite hegitari zisaga 300 cya Bahimba uyu mubyeyi uko akubita isuka, niko izamura ibirayi karundura mu butaka.

Nubwo Leta yashyize imbaraga mu kongera imbuto z’ibirayi ndetse rimwe na rimwe hakabaho gutunganya ibishanga, haracyari abahinzi bagaragaza ko bakigorwa no kubona imbuto itubuye.
Mu mwaka wa 2022, ubutubuzi bw’ihuriro rya SPF-Ikigega bukorerwa mu nzu, bwatangaga umusaruro ungana na 1,080,000 ku turayi duto mu gihe ubutubuzi mu gihugu hose bwabyaraga imbuto z’ibirayi binini 560, MINAGRI ikemeza ko SPF-Ikigega ije ari igisubizo ku mbuto y’ibirayi.

Umuyobozi w’iki kigega kigizwe ahanini n’abatubuzi b’ibirayi, Mbarushimana Salomon avuga ko gahunda yo gukomeza gutubura ibirayi ndetse bikegerezwa abaturage bikomeje gushyirwamo imbaraga hirya no hino mu gihugu.
RAB igaragaza ko mu bihe byose by’umwaka bihingwa ibirayi, icy’impeshyi ni cyo kibonekamo umusaruro mbarwa kuko igihugu kiba gihanze amaso ibituruka mu bishanga bya Rulindo, Nyaruguru ndetse n’ubutaka bwegereye Ibirunga.

Umuyobozi wungirije muri RAB ushinzwe umusaruro, Dr Uwamahoro Florence avuga ko igice cy’uburasirazuba kigiye kwagurirwamo ubuhinzi bw’ibirayi kuko ubutaka bwaho bwagaragaje ko byahera.
Mu kinyejana cya 20 ni bwo Ibirayi byazanywe n’abasirikare b’Abadage mu Rwanda ari na ho izina ibirayi rikomoka kuko Abanyarwanda babyise ibirayi bashaka kugaragaza ko byavuye i Burayi.

Kugeza ubu intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ni zo zitanga umusaruro mwinshi w’ibirayi mu gihugu hagakurikiraho iy’Amajyepfo.
Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB igaragaza ko ku mwaka ibirayi bihingwa kuri hegitari 120,000.

Igihe cy’umuhindo ni cyo gihingwamo hegitari nyinshi z’ibirayi, aho zisaga ibihumbi 56, mu gihe impeshyi hahingwa hegitari zisaga ibihumbi 10, mu itumba ni hegitari 52.
Ku mwaka umusaruro w’ibirayi kuri ubu ubarirwa hejuru ya toni ibihumbi 970.

Ni byiza kwiyubaha

Dore ibintu icumi byatuma udasuzugurwa na buri wese

Mu buzima bwa buri munsi tubamo usanga hari ibikorwa bitubaho twabigizemo uruhare n’ibindi ugasanga nta ruhare tubifitemo. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu ushobora gukora ugatandukana no gusuzugurwa mu muryango mugari uwo ariwe wese waba ubarizwamo.

1. Uzirinde Kwereka umuntu ko umukeneye cyane
2. Uzirinde kwereka umuntu ko uzi byose, ahubwo Ujye Umwereka Ko Ntacyo Uzi
3. Uzirinde Gusekera uwo ari we Wese Kuko Harimo Abantu Badaha Agaciro Inseko Z’abantu.
4. Utazemera Umuntu Ko Akugira Igikoresho cye Nubwo Yaba Akwishyura Ibya mirenge
5. Uzagire Kwihangana Kandi Umenye Uko Wabana N’umuntu Bitewe Nuko ameze.
6. Uzirinde Kuvuga Ibyo ubonye Byose Nubwo Waba Ubizi
7. Ntukihuruze Mu bitakureba Kandi Ujye Uvuga Make
8. Ntuzereke Umuntu Ko Uri umuhanga Cyangwa Uzi byose Kandi Ujye Umusubiza Ibyo akubajije Gusa
9. Ujye Wihanganira Byose Kandi Ntugahubukire Gufata Umwanzuro
10. Ujye Wibaza Kandi Ujye Utekereza Uwo uriwe Kandi Usenge Cyane

Izi nama nuzikurikiza uzavamo umuntu abantu bafata nk’ufite agaciro. Umuntu abantu badafata uko biboneye. Wa wundi buri wese yifuza kuganira nawe kuko amubonamo umuntu ufite ubwenge kandi w’inararibonye. Kuko uvuga menshi bamufata nk’udasobanutse, ariko uwihagararaho akavuga make bamufata nk’umuntu ushishoza, uvuga nyuma yo gutekereza.

Hari ibyumba byiza

Amacumbi meza ya AMOR INN

Uko imirimo y’abantu yiyongera ku bikorera n’abakorera abandi , niko bakenera ahantu baruhukira kandi hameze neza mu gihe bashoje akazi cyangwa se bari mu butumwa bw’akazi. Uyu munsi reka turebere hamwe ahantu hizewe kandi hashobora gutuma uwahagiye agira ibihe byiza. Aho ni ahitwa AMOR INN haherereye mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu.
Aya ni amacumbi agezweho ndetse yujuje ibyangombwa byose birimo : ibyumba byisanzuye, ibitanda biteye neza, umutuzo w’agace abarizwamo, aho imodoka ziparika, uburyo bwo kugaburira abahagana, murandasi ( internet ) y’ubuntu n’ibindi byose bikenerwa n’abahagana.

Umuntu wifuza gufata icyumba ari umwe, itsinda cyangwa umuryango ashobora guhamagara kuri izi nimero +250 788 808 070 bakamubwira amakuru arambuye.

Amafaranga yariyongeye mu bukerarugendo

Amafaranga ahabwa abaturiye parike yariyongereye

Abaturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga baravuga ko bamaze gutezwa imbere n’amafaranga asaranganywa abaturiye iyo parike.

Ni mu gihe uturere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu twasaranganyijwe amafaranga asaga miliyani imwe na miliyoni ijana.
Hari koperative zirenga 75 zibumbiyemo abanyamuryango barenga ibihumbi bitanu bakora akazi ko kubungabunga Parike y’Igihugu y’Ibirunga mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu. Ibikorwa byabo bikomeje gutanga umusaruro ufatika, aho urusobe rw’ibinyabuzima muri iyi parike rubungabunzwe ndetse ibikorwa bya ba rushimusi ahenshi bimaze kuba amateka.

Abanyamuryango b’izo koperative bagaragaza ko bamaze gutezwa imbere n’amafaranga asaranganywa abaturiye iyo parike.
Mu mwaka ushize, amafaranga yasaranganyijwe abaturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga muri gahunda ya Revenue Sharing yari miliyoni 728. Kuri ubu yiyongereye ku gipimo kiri hejuri ya 50% aho yageze kuri miliyari imwe na miliyoni ijana zisaga.

Uwingeri Prosper uyubora Parike y’Igihugu y’Ibirunga agaragaza ko uyu musaruro ukomoka ku bwiyongere bw’abasura iyo parike kubera nyuma y’aho igihugu gihashije icyorezo cya COVID-19.

Gahunda yo gusaranganya inyungu z’umutungo ukomoka ku bukerarugendo, abaturage bo mu mirenge 12 ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bahabwa inyungu y’amafaranga angana na 10%.

Umwiherero wagenze neza

Rotary Club of Kigali Virunga mu mihigo mishya y umwaka

Bari muri Lake Kivu Selena Hotels, Akarere ka Rubavu,Abagize Rotary Club of Kigali Virunga mu biganiro by umwiherero byamaze iminsi itatu bihaye intego z ibyo bagiye gukora mu gihe kiri imbere. Uyu mwiherero watangiye ku wa gatanu tariki 25 kugeza ku cyumweru 27 Kanama 2023.

Uyu muryango ubusanzwe wibanda mu kuzamura imibereho myiza y abaturage ,kuzana amahoro ku isi no guhindura imyumvire y abaturage hirya no hino ku isi, kuzamura uburezi, kurwanya indwara zitandukanye, guha abaturage amazi meza, gufasha abagore n abana kuzana amahoro ku isi no kurinda ibidukikije.

Umuyobozi mushya wa Rotary Club of Kigali Virunga, Nkuusi Livingston, aganira n Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yagarutse ku byo bateganya kwibandaho muri iki gihe kiri imbere mu rwego rwo gutuma imibereho myiza ku baturage iba myiza.

Ni byinshi twiyemeje gukora harimo nko gukomeza umushinga twatangiye wo gucumbikira abarwayi ba kanseri bajya mu bitaro by i Kanombe; Hari inyubako twashyize i Kinyinya, hari ugufasha urubyiruko kubona akazi hirya no hino ku isi bitanabasabye kuva mu gihugu, hari gahunda yo kumenyekanisha ibibi bya malariya muri Kigali no hanze yayo, uyu mushinga wo ugiye gutangira kuko amafaranga yabonetse, tugiye kongera ubushobozi Isomero Rusange rya Kigali rikagera kuri bose hirya no hino mu gihugu(Kigali Public Library) ndetse hari na gahunda yo kwinjiza abanyamuryango benshi biganjemo urubyiruko. Niko yavuze, Nkuusi Livingston.

Mu bindi bikorwa byinshi bazakora uyu mwaka harimo no gugufasha umubyeyi warokoye umwana w amezi atatu muri Jenocide yakorewe Abatutsi 1994; akaba ari umurinzi w igihango ku rwego rw umurenge. Azubakirwa inzu.

Rotary Club of Kigali Virunga ni agace ka Rotary International, Umuryango utegamiye kuri politike ndetse n indi myizerere iyo ariyo. Uyu muryango abantu bose bemerewe kuwinjiramo.
Bamwe mu banyamuryango bashya binjiye mu gihe gito gishize, bavuga ko kuba abakorerabushake ari ingenzi kuko bituma abatuye isi barushaho kugubwa neza.
Delise Fatiro yagize ati: Umunsi wa mbere nitabiriye ibiganiro byabo niwo munsi nahise nanzura kwinjira kuko numvise ibikorwa byabo ari ibyo gufasha rubanda nyamwinshi. Bimwe mu bintu byankoze ku mutima cyane ni ukuntu bashyigikira uburezi muri rusange. Iyi niyo mpamvu nanjye nje gushyiraho itafari ryanjye no guhamagarira bagenzi banjye kwinjira muri club. Icyiza na none nuko bitazambuza gukomeza akazi kanjye nsanzwe nkora buri munsi.

Delice Fatiro akiri umunyeshuri ni umwe mu bakoreshaga Kigali Public Library ariko atazi ko yubatswe na Rotary Club of Kigali Virunga. Nyuma yo kubimenya, ubwo himikwaga Perezida mushya, Livingstone Nkuusi, Fatiro yayinjiyemo nawe aba umunyamuryango(Rotarian).

Rotary International ni umuryango w abakorerabushake watangiye ku itariki 23 Gashyantare 1905, Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Utangijwe n uwitwa Paul Harris. Buri mwaka hirya no hino ku isi club zose zitora abayobozi bashya mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu kwa Kamena k umwaka ukurikiyeho. Ni ukuvuga ko abatowe bamara umwaka umwe mu nshingano.

They are so professional

Most attractive Hair Dressing Salon

One of the hottest names in hairdressing, UDA’s Natural Hair Corner is an A-list-favorite who work professionally in Rubavu & Kigali. They specialize in this career for so long. Clients wishing natural-friendly hair products, you are lucky. Their hair products are still on the top, Magic Hair Growth and Hair Repair Butter. This Salon is found on Rujende Street, Rubavu District and Gikondo , Kigali.
People in other parts of the country are never left behind, Active agents of UDA’s Natural Hair Salon are found everywhere, Northern, Southern, Eastern and Western Province.
For more information, please contact +250 788 770 485, +250 798 689 851, +250 789 212 260. These numbers are also available on WhatsApp.

Inama mu buzima

Inama zagufasha kunesha ibibazo mu buzima

Mu buzima hari ubwo bigukomerera ukumva ibibazo wabihunga ariko reka nkubwire ibihe urimo gucamo uyu munsi hari igihe uzabiteramo urwenya. Izi nama zirakugaruramo imbaraga:
1. Ushobora kuvuga amagambo arenga igihumbi uwo ubwira ntakumve, ariko ku isi ituwe n’abantu barenga miliyari umunani hari umwe ushobora kukumva utiriwe unavuga.

2. Biba byiza cyane kumenya aho unanirirwa kurusha aho ushoborera kuko iyo umenye ukuguru kunaniwe wirinda kukwishingikirizaho.
3. Bamwe muri twe dutinya guhemuka atari uko tutahemukiwe ahubwo turamutse dukoze nk’ibyo twakorewe twagira imitima nk’iya kinyamanswa.
4. Umunyembaraga ntago ari utaragwa na rimwe ahubwo ni uwabashije guhaguruka nyuma yo kugwa.
5. Nibavuga ngo akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure ujye ubyumva kabiri, buriya Nowa ntiyubatse inkuge imvura irimo kugwa ahubwo yayubatse mbere y’uko igwa.
6. Iminsi ntihinduka ahubwo abantu nibo bayihindura myiza cyangwa se mibi, bya bindi ukora mu munsi wawe nibyo biwuhindura mwiza cyangwa mubi. Umunsi uba muremure cyangwa mugufi bitewe n’ibyo wawukozemo niyo mpamvu nta munsi urenza amasaha 24.
7. Uko waba umeze kose hari umuntu wavukiye guhindurira ubuzima. Niba nta n’umwe ukubwira ko wamuhinduriye ubuzima umenye ko ku rundi ruhande rw’isi hari ugutegereje.
8. Ngiki ikintu gitangaje mu buzima: Iyo bitarakoreka, abantu baba bibaza impamvu bidakoreka ariko iyo bikunze, abantu batangira kukubaza uko wabikoze. Mbere yo kwibaza ku musaruro ubonye uzasubire inyuma urebe imbuto wateye.

Ingagi zifite byinshi bitangaje

Nk’abantu zijya mu mihango buri kwezi! Byinshi bitamenyekanye ku ngagi

Uyu munsi u Rwanda rufite umunsi mukuru wo kwita amazina abana b’ingagi ku nshuro ya 19. Ni igikorwa kidasanzwe cyitabirwa n’isi yose kubera agaciro ingagi zihabwa. Iyi niyo mpamvu UBUVUMBUZI twabateguriye ibintu 10 bidasanzwe abantu benshi batazi ku nyamaswa yitwa ingagi.

1. Hari ubwoko 2 bw’ingagi: Ingagi zo mu burasirazuba n’ingagi zo mu burengerazuba. Ingagi zo mu burengerazuba nizo nyinshi kuko zibarirwa mu 100,000. Izi zituye mu mashyamba no mu bibaya byo muri Afurika yo hagati.

Ingagi zo mu burasirazuba cyangwa se zo mu misozi, zo zituye mu mashyamba no mu birunga, mbese ahantu hari ubukonje bwinshi. Ubu bwoko bugaragara gusa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

2. Habuzeho gato ngo ingagi ibe umuntu: Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingagi zo mu bwoko bwa chimpanzee na bonobos zifite uturemangingo nk’utw’ikiremwamuntu ku kigero cya 95%-97%.

3. Gutwita no kubyara ni nk’abantu: Buri minsi 30 ingagi y’ingore nayo ijya mu mihango ndetse ikaba ishobora gusama isaha iyo ari yo yose, igihe ikoze imibonano mpuzabitsina iri mu gihe cy’uburumbuke. Ingagi kandi nayo imarana umwana mu nda amezi 9.

Ikindi kandi gituma ingagi ijya kumera nk’umuntu nuko icutsa umwana wayo iyo agize umwaka n’igice, gusa abana b’ingagi bakura vuba vuba ugereranyije n’abantu.

4. Zikoresha ibikoresho mu mirimo runaka nk’abantu: Ingagi za Silverback zirya ubunyobwa, ubushakashatsi bwagaragaje ko zifashisha ibiti zihinga ubunyobwa.

5. Ingagi y’ingabo niyo mukuru w’umuryango kandi ifite inshingano zo kuwurwanirira: Biravugwa ko ingwe ndetse n’abantu ari bo banzi cyangwa baba bashaka kwica ingagi, bityo iyo hagize kimwe muri ibyo gitera umuryango runaka w’ingagi, ingagi y’ingabo niyo irwanira umuryango wayo. Iyo haje igitero Silverback z’ingabo zirabira zikikomanga mu gatuza kugira ngo izindi ngagi zijye kwihisha, gusa Silverback z’ingabo zo zirarwana byanaba ngombwa zikahasiga ubuzima.

6. Kimwe n’abantu, buri ngagi igira ibikumwe bidahuje n’iby’indi: Ingagi nazo zifite ibikumwe byihariye ku buryo ntayo ishobora kubihuza n’indi, kabone nubwo byaba bivukana. Ikindi kandi ingagi zifite ibiganza biterura ibintu neza neza nk’umuntu. Icyakora ingagi zigira amano manini cyane ugereranyije n’ay’abantu.

7. Ingagi zifite imbaraga zikubye inshuro 10 iz’abakinnyi b’umupira: Nubwo ingagi zidafite uburebure nk’ubw’abantu ariko zifite umurambararo n’ubugari bunini ndetse n’imbaraga n’ibiro byinshi bikubye inshuro nyinshi iby’abantu.

8. Ingagi ziyubakira ibyari: Buri joro n’amanywa ingagi zikunze kwarika ibyari haba hasi cyangwa mu biti kugira ngo ziryame zitekanye.

9. Ingagi ziganira n’abantu: Koko ni ingagi y’ingore yo mu burengerazuba, yavukiye muri Francisco zoo. Mu buzima bwe yigishijwe indimi z’amarenga zirenze 1000, zamufashaga kuvugana n’abantu, ndetse yashoboraga kumva amagambo anyuranye arenze 2000. Ibi byatumye hemezwa ko zishobora gutozwa maze zikavugana n’abantu.

10. Ingagi zirasumirijwe: Ingagi zo mu bwoko bwose ziri mu mazi abira, ariko hari ibyiringiro ko zitazashiraho. Mu mwaka w’1989 ingagi zo mu misozi zagabanutseho 600 kubera ibikorwa by’abantu birimo gutema amashyamba ndetse n’ibindi. Gusa nyuma hakurikiyeho ibikorwa byo kuzibungabunga, ku buryo uyu munsi zimaze kwiyongeraho izikabakaba 200.

Turabashimiye mwe mwese mwafashe uyu mwanya mugasoma iyi nkuru, kandi tubifurije umunsi mwiza wo kwita amazina abana b’ingagi b’u Rwanda.

Kazungu yatawe muri yombi

Ibyo abaturage basaba kuri Kazungu ukekwaho ubwicanyi

Hari abaturage basaba ko uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu mu Karere ka Kicukiro akabataba mu cyobo yacukuye mu bwiherero, yashyirwa imbere y’abaturage akaburanira aho bikekwako yakoreye ibyaha.

Ubu bugome bwabereye mu Karere ka Kicukiro Akagari ka Busanza Umudugudu wa Gishikikiza, aho uwitwa Kazungu Denis yajyaga ajyana abantu cyane cyane abakobwa, yabageza aho akabica nk’uko abaturage bahatuye babisobanuye.

Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwavuze ko uyu Kazungu yatawe muri yombi nyuma y’uko hari ibindi byaha yagiye ashinjwa ariko bikaza kumenyekana ko harimo n’ibyo kwica abantu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine asaba abaturage gutuza kuko inzego bireba zirimo gukurikiranira hafi iki kibazo.

Icyo abaturage basaba ni uko Kazungu yaburanishirizwa mu ruhame kuko ibyo yakoze ari ibyaha ndengakamere.

Mutsinzi Antoine mu nteko y’abaturage hafi y’ahabereye ubu bwicanyi yahumurije abaturage, abasaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we ndetse yanasobanuye ko uyu Kazungu yagiye afatwa agafungwa ariko abamushinja bakabura.

Kugeza ubu abaturage bavuga ko abantu uyu Kazungu Denis bikekwako yishe bagera muri 12, biganjemo abakobwa.

Gusa nta rwego ruremeza umubare wa nyawo Kazungu Denis wahinduranyaga amazina yaba yarishe.

Ibitangaje ku isi

Ibintu 5 bitangaje utari uzi ku isi

Abaturage barenga miliyari 7.8 ndetse n’ibindi binyabuzima (Inyamaswa, ibiti n’ibindi) utamenya umubare nibyo bituye isi.

Kubera uruhurirane rw’ibi byose bituma uyu mubumbe ugaragaraho udushya n’ubudasa ndetse n’imyihariko igiye itandukanye. Uyu ikinyamakuru UBUVUMBUZI twabateguriye bimwe muri ibyo bintu usanga bitanga.

5. Ahantu udashobora kugura Coca Cola
Coca Cola ni rumwe mu nganda zikomeye cyane zicuruza ibinyobwa bidasembuye. Biragoye cyane ko hari ahantu wajya ntubone igicuruzwa cya Coca Cola.

Ariko burya nk’uko ntakitagira umupaka, hari ibihugu bibiri bitemera ibinyobwa by’uru ruganda bicuruzwayo aribyo Cuba na Koreya ya Ruguru.

4. Ahantu hacecetse cyane ku isi

Ahantu hacecetse hatanga umutuzo kandi hafasha umuntu gutekereza n’ubwo atari abantu bose bakunda umutuzo.
Ahantu hose umutuzo uba utandukanye, ariyo mpamvu mu cyumba kimwe ku cyicaro cya Microsoft gifite ubuceceke buri ku rugero bwa Decibel 20.35 munsi ya zeru (-20.35 dB).

Ni ukuvuga ko urusaku ruri muri icyo cyumba ruri ku rugero rwo hasi cyane munsi y’urwo amatwi y’umuntu ashobora kumva.

Hundraj Gupal umuhanga mu by’amajwi avuga ko iyo uri muri icyo cyumba ushobora kumva guhumeka kwawe cyangwa se igihe uhindukije umutwe ukaba wakumva amajwi y’urwo rugendo rw’umutwe.

3. Sudani y’amajyepfo nicyo gihugu gitoya ku isi

Ibihugu byinshi ku isi bimaze amagana y’imyaka bibayeho gusa ntago isi yabayeho iciyemo ibihugu ahubwo byagiye bivuka mu buryo butandukanye.
Igihugu cya Sudani nicyo bucura bw’ibindi bihugu byose biri kuri iyi si kubera ko cyavutse (cyemejwe nk’igihugu) mu mwaka wa 2011 nyuma y’uko Sudan icitsemo ibice bibiri hakavuka iya ruguru n’iyepfo.

2. Amashyamba ya Canada agize 9% by’amashyamba yose y’isi
Amashyamba ni kimwe mu bintu by’ingenzi isi ifite, usibye kuba ari icumbi ku binyabuzima bitandukanye anafasha umuntu kubaho.

Canada rero iri mu bihugu bifite amashyamba manini ari ku buso bwa hegitare (ha) miliyoni 347 bingana na 9% by’amashyamba yose aba ku isi nk’uko bitangazwa na Natural Resources Canada.

1. Mandarin mu ndimi za mbere zivugwa n’abantu benshi ku isi
Uyu mubumbe dutuye havugirwaho amagana y’indimi mu bihugu bitandukanye, muri izo ndimi hari izagiye zisakara zikaba mpuzamahanga. Ahanini usanga icyongereza n’igifaransa arizo ndimi zivugwa ahantu henshi ku isi.

Ibi bishobora gutuma ukeka ko izi ndimi arizo zivugwa n’abantu benshi, ariko burya ururimi rwitwa Mandarin ruri mu ndimi zivugwa n’abantu benshi kuko ni ururimi rwa 2 ruvugwa n’abantu benshi ku isi kuko ruvugwa n’abarenga miliyari 1 na miliyoni 120.

Ikindi kandi ni uko uru rurimi ari rwo rurimi rwa mbere ruvugwa na ba kavukire benshi kuko ruvugwa n’abasaga miliyoni 950.

Byorohejwe guhindura ikigo

REB mu ikoranabuhanga rizafasha abarimu guhindura ibigo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze REB rwatangaje ko abarimu bifuza guhinduranya n’abifuza guhindura ibigo bigishaho, iyi gahunda izatangira guhera kuri uyu wa Mbere kandi bikazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni mu gihe bamwe mu barimu bagaragazaga ko bagorwa no guhindura ibigo ngo begere imiryango yabo bigatuma bamwe bafata icyemezo cyo gusezera kubera kunanirwa n’imibereho y’aho boherezwa gukora. Benjamin Serugendo na Gihozo Ange ni umugabo n’umugore bashakanye batuye mu Karere ka Gasabo kandi bose bakora umwuga w’uburezi ku bigo by’amashuri bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyo bagiye ku kazi inzu barayikinga cyangwa bakayishakira abayikodesha. Bavuga ko bahangayikishijwe no kuba barasabye ko bahindurirwa ibigo kugira ngo bakore ariko banubatse urugo ruri hamwe bikaba byarananiranye ku buryo iyo bari mu kazi baba bibaza icyerekezo cy’urugo rwabo bakabona nta terambere.

Iki ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo boherejwe kwigisha mu bigo by’amashuri biri kure y’imiryango yabo cyangwa abafite ibibazo byihariye birimo ubumuga, indwara zitandura zababayeho akarande ku buryo bigisha badatekanye kubera gukorera kure y’imiryango yabo cyangwa aho batuye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bwibanze REB cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere abarimu, batangira gusaba guhinduranya kandi bikazakurikirwa no gusaba kwimuka ku bigo bajya ku bindi.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imibereho n’iterambere ry’abarimu muri REB Ntawukuriryayo Leon MUGENZI avuga ko abarimu bazoroherezwa muri iyi gahunda ari abujuje ibisabwa kandi bikazakorwa mu gihe gito.

Uyu muyobozi avuga ko nta cyuho bizasiga ku bigo by’aho abarimu bazava bajya ku bindi bigo kuko byateguwe.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2023-2024 uzatangira taliki ya 25 Nzeli 2023.
REB igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu n’abakozi mu bigo by’amashuri basaga ibihumbi 102.
Muri uyu mwaka wa 2023/2024 haziyongeraho abasaga ibihumbi bitandatu.

Ibibuga bya mbere ku isi

Menya ibibuga by’umupira w’amaguru byakira abantu benshi ku isi

Ni ibikorwa bicye bishobora kuzuza stade nk’umukino w’umupira w’amaguru. Mu by’ukuri, umupira w’amaguru niwo mukino ukunzwe cyane ku isi, ufite abakunzi bagera kuri miliyari 3.5.

Ntabwo bitangaje rero ko stade yakira imikino y’umupira wamaguru igomba kuba ishobora kwakira abantu benshi. Rimwe na rimwe bibaho ko ingano y’imbaga ku mikino ishobora no kurenga ibihumbi ijana (100,000).

Urugero, mu 1950, abafana bagera ku bihumbi magana abiri (200,000) bari bateraniye muri Stade ya Maracana muri Brazil kugira ngo barebe umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya FIFA wahuzaga Brazil na Uruguay, agahigo mu mateka y’isi nk’umukino witabiriwe n’abantu benshi bahuriye muri stade imwe.

Ibibuga by’umupira w’amaguru byakira abafana benshi ku isi

Muri iki gihe, ibibuga binini ku isi bishobora kwakira imbaga y’abafana bagera mu bihumbi ijana. Uyu munsi Menya yateguye urutonde rw’ibibuga icumi byambere byumupira wamaguru ku isi kubushobozi.

10. Borg El Arab Stadium – 86,000

Sitade ya Borg El Arab iherereye mu gihugu cya Egypt, yuzuye mu 2007, irashobora kwakira abantu bagera ku bihumbi mirongo inani na bitandatu (86,000).

Ni stade ya kabiri nini muri Afurika nyuma FNB Stadium turi buze kubona kuri uru rutonde, kandi yubatswe mu rwego rwo guhatanira kwakira imikino y’igikombe cy’isi cya 2010 cyaje kubera muri Afurika y’Epfo.

Iyi stade yakiriye abantu b’ubushobozi bwayo bwose mu mwaka wa 2017 ubwo Misiri yatsindaga Congo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya ibitego bibiri kuri kimwe (2 – 1) ku itariki 8 Ukwakira 2017.

9. Bukit Jalil National Stadium – 87,411

Sitade y’igihugu ya Bukit Jalil iherereye i Kuala Lumpur, umurwa mukuru wa Malaysia. Yuzuye mu 1998 kugira ngo yakire imikino ya Commonwealth y’uwo mwaka, ubu ni stade nini muri Aziya y’epfo.

Ikibuga cyakiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye y’umupira w’amaguru, none ubu ni ikibuga gikoreshwa n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Malaysia.

Ishobora kwakira abafana bagera ku bihumbi mirongo inani na birindwi na magana ane na cumi n’umwe (87,411).

8. Estadio Azteca – 87,523

Iyi stade ya Azteca iherereye mu mujyi wa Mexico, yubatswe mu 1966. Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi mirongo inani na birindwi na magana atanu na makumyabiri na batatu (87,523).

Stade yakiriye ibikombe bibiri by’isi mu 1970 no mu 1986, ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga y’umupira wamaguru, nka FIFA Confederations Cup na Gold Cup.

Iyi stade kandi mbere yo kuvugururwa yari ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi ijana na birindwi na magana ane na mirongo icyenda na bane (107,494).

7. Wembley Stadium – 90,000

Stade ya Wembley iherereye I London mu gihugu cy’Ubwongereza, ifite ubushobozi bw’abafana ibihumbi mirongo icyenda (90,000).

Stade ya mbere ya Wembley yubatswe bwa mbere mu 1923 ariko yaje kuvugururwa ubu ikaba iri mu ma stade ya mbere afite ikoranabuhanga rihambaye I burayi.

Iri vugururwa ryabaye kuva mu 2002 kugeza 2007. Buri mwaka, Wembley yakira umukino wa nyuma w’igikombe cy’umupira w’amaguru kizwi ku izina rya FA Cup.

6. Rose Bowl – 92,542

Stade ya Rose Bowl iherereye i Pasadena, muri California. Iyi stade imenyerewe cyane mu mikino ya American Football ariko ishobora no kwakira imikino y’umupira w’amaguru.

Iyi stade kandi yakiriye imikino ibiri ya nyuma y’igikombe cy’isi cya FIFA. Yubatswe bwa mbere mu 1922 ijyenda ivugururwa.

Uyu munsi wa none, Rose Bowl ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo icyenda na bibiri na magana atanu na mirongo ine na babiri (92,542).

5. FNB Stadium – 94,736

FNB Stadium ni stade nini y’umupira w’amaguru muri Afurika, ikaba iherereye mu mujyi wa Johannesburg wo muri Afurika y’Epfo.

Iyi stade kandi izwi ku izina rya Soccer City, stade yuzuye mu 2009 kugira ngo ishobore kwakira imikino y’igikombe cy’isi cya FIFA 2010.

Iyi stade yahozeho kuva cyera, ahubwo havuguruwe stade ya mbere yubatswe mu 1989, mu gihe cya Apartheid. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo icyenda na bine na magana arindwi na mirongo itatu na batandatu (94,736).

4. Camp Nou – 99,354

Camp Nou ni stade y’ikipe y’umupira w’amaguru izwi cyane kubera ikipe ya FC Barcelona. Camp Nou ifite icyicaro i Barcelona, mu gihugu cya Espanye, ni stade nini y’umupira w’amaguru mu Burayi.

Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi mirongo icyenda n’icyenda (99,354). Ubusanzwe Camp Nou yubatswe mu 1957, Camp Nou irimo kwiyubaka cyane. Mu by’ukuri, stade yubahwa cyane n’abafana nk’igicumbi cy’amateka y’iyi kipe.

3. Melbourne Cricket Ground – 100,024

Nk’uko izina ryayo ribivuga, Melbourne Cricket Ground ni stade ihabwa akabyiniriro ka “The Gâ€, iherereye i Melbourne, muri Australia, yateguwe mbere na mbere kwakira imikino ya Cricket kuva mu 1853.

Nubwo bimeze bityo ariko, stade yakiriye ibindi birori, harimo n’imikino y’umupira w’amaguru. Mu 1997, ikibuga cyakiriye umukino wa mbere wa FIFA wemewe n’umupira w’amaguru mpuzamahanga, wari umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi hagati ya Australia na Iran.

Yakiriye kandi imikino irimo amakipe azwi cyane yo mu Burayi, nka Manchester United na Juventus. Ikibuga cya Melbourne Cricket Ground gifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi ijana, n’abantu makumyabiri na bane (100,024).

2. AT&T Stadium – 105,000

Sitade ya AT&T izwi cyane ku ikipe ya Dallas Cowboys yo muri Amerika, iyi stade ikorerwamo ibintu byinshi harimo no kuba ishobora gukoreshwa ku mikino y’umupira w’amaguru.

Iyi stade iherereye muri Arlington, muri Texas, ikaba ariyo ifite ikibuga kinini . Hagati ya stade harimo televiziyo nini binavugwa ko ari imwe mu nini ku isi.

Stade ya AT&T ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bagera ku bihumbi ijana na bitanu (105,000), ikaba iya kabiri mu ma stade yose y’umupira w’amaguru ashobora kwakira abafana benshi.

1. Rungrado First Of May Stadium – 114,000 – 150,000

Ikibuga kinini cy’umupira w’amaguru ku isi giherereye mu gihugu cya Koreya ya Ruguru. Ikibuga cya Rungrado First Of May giherereye i Pyongyang, umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru.

Rungrado ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi ijana na cumi na bine (114,000). Iki kibuga cyafunguwe ku mugaragaro mu 1989. Iki kibuga kandi cyavuguruwe mu mwaka wa 2014 cyongera gufungura gukoreshwa muri 2015.

Izi nizo Stade nini kuri iyi si dutuye zishobora kwakira umupira w’amaguru, zikaba ziherereye mu mpande zose z’isi. Akaba ari nta mugabane udafite stade kuri uru rutonde.

Icyakora ibibuga twavuze haruguru ntabwo ariko byose byagenewe gukinirwamo umupira w’amaguru ahubwo harimo ibyakorewe indi mikino ariko bikaba bishobora kwakira imikino y’umupira w’amaguru. Urugero twavuga nka Rose Bowl cyangwa Melbourne Cricket Ground.

Imyambaro mishya irajya hanze vuba

JHF RWANDA mu nzira yo gushyira hanze imyambaro mishya

Inzu ihanga imideli yo mu Karere ka Rubavu yitwa JHF Rwanda, yamaze guhamya ko igiye gusohora imyambaro mishya itandukanye ku bantu bose. Iyi myambaro izambarwa n’abantu b’ingeri zose yahawe izina rya “AY’IMIDELIâ€. Mu kiganiro umuyobozi mukuru wa JHF Rwanda yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yavuze ko ihangwa ry’iyi myenda ryateguwe igihe kinini kandi ko benshi bazisanga muri uyu mushinga.

Jimmy Mugunga, niwe uyobora JHF RWANDA, yabwiye umunyamakuru wa Ubuvumbuzi ko uyu mushinga uje mu rwego rwo gusobanura amakuru yose ajyanye n’imideli.

“AY’IMIDELI ni umushinga mugari wo gufasha abantu gusobanukirwa ibijyanye n’imyambarire no kubafasha mu mahitamo y’uko bakwambara ndetse no kubona imyambaro ibanyuze biciye mu nzu ihanga imideli ya JHF RWANDA†Niko Jimmy yahamije.

Iyi gahunda itangiye mu mwaka wa 2023, aho yagizwemo uruhare n’ababarizwa muri iyi nzu ihanga imideli. Mu rwego rwo korohereza abantu bose kugerwaho n’iyi gahunda kandi ku gihe, ubu ku mbuga nkoranyambaga zose za JHF Rwanda hari amashusho n’amafoto byerekena imiterere ya “AY’IMIDELIâ€.

JHF Rwanda ni inzu y’imideli izwiho gutegura ibitaramo, imishinga itandukanye y’ubudozi ndetse no kwambika ibyamamare. Igitaramo baherutse gutegura ni icyitwa UMUCYO CRAFT LAND cyabereye muri Hill View Hotel mu mwaka wa 2021.

Uretse iki gikorwa JHF RWANDA iri gutegura, hari n’abandi bahanzi b’imideli bakomeje kubahamagara mu bikorwa byabo haba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Igikorwa bitegura kujyamo kiri hafi ni ikizwi nka KIVU FASHION WEEK igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki 17 Nzeli,2023.

Igihe ushatse kuvugisha abo muri iyi nzu wahamagara +250 781 628 230 .

Abitabiriye bafite imyaka hagati ya 12 na 18

Madamu Jeannette Kagame mu isozwa ry’ihuriro ry’urubyiruko “Imbuto Zitoshyeâ€

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo gusoza Ihuriro ry’urubyiruko rya 13 ry’Imbuto Zitoshye cyabereye mu Karere ka Gisagara, muri GS St Bernadette i Save.

Iri huriro ryari rimaze iminsi 4, rikaba ryaritabiriwe n’abafite imyaka hagati ya 12 na 18.

Gahunda ya Edified Generation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2002 hagamijwe kurihira amashuri abana batsinda neza mu ishuri ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubabonera ibikenewe ngo babashe kwiga neza.

Umuryango Imbuto Foundation uvuga ko kuva icyo gihe abanyeshuri bagera ku 10,641 b’abahungu n’abakobwa ari bo bamaze guhabwa buruse zo kwiga mu mashuri yisumbuye.

Bimwe mu byaranze iri huriro ry’abanyeshuri harimo ibiganiro byatanzwe n’inzego zinyuranye ndetse no kugira umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo.

Umubiri wa muntu uratangaje

Ibintu utari uzi ku mubiri w’umuntu

Wibaza impamvu umuntu ashobora kuba abeshwaho n’umwuka? Cyangwa se ukuntu umuntu ari mu binyabuzima mbarwa bigendesha amaguru abiri (2)? Umubiri w’umuntu ni agatangaza kandi ugizwe n’ibintu byinshi by’amayobera.

Dore utuntu n’utundi ushobora kuba ugiye kumva bwa mbere twerekeye umubiri w’umuntu:

1. Umutima w’umwana ukivuka utera hagati y’inshuro 70 na 190 ku munota.
2. Umwana ukivuka aba afite amagufwa 300 naho umuntu ukuze akagira amagufwa 206 gusa.
3. Umubiri w’umuntu ugizwe n’imikaya (muscles) 600.
4. Urugingo rurerure ku mubiri w’umuntu ni uruhu.
5. Umubiri w’umuntu urimo ingirangingo (cells) zigera kuri tiriyari mirongo itatu ;(30,000,000,000,000).
6. Ingirangingo nini mu mubiri w’umuntu ni igi ry’umugore naho intoya ni intanga ngabo.
7. Ubwonko bukora cyane nijoro kuruta ku manywa.
8. Mu buzima akanwa gafite ubushobozi bwo gukora amacandwe ahagije kugira ngo wuzuze ibidendezi bibiri byo koga (swimming pools/piscines).
9. Izuru ryacu rishobora kwibuka impumuro zitandukanye 50,000.
10. Umutima w’umugore uratera vuba kurusha uw’umugabo, ariko uw’umugabo urekura amaraso menshi kurusha uw’umugore.
11. Amaso yawe ahora angana kuva ukivuka – ntabwo akura (ariko izuru n’amatwi ntibyigera bihagarara gukura).
12. Ku munsi uwo ariwo wose (buri munsi), imibonano mpuzabitsina iba inshuro miliyoni 120 ku isi. Ni abantu bashobora kuba bayingayinga miliyoni 240.
13. Bisaba imikaya 17 kugira ngo umwenyure n’imikaya 43 kugira ngo urakare.
14. Mu mubiri w’umuntu harimo byibuze bagiteri zikubye inshuro 10 ingirangingo ziwurimo.
15. Ugereranyije abantu bakuru bahumeka inshuro ibihumbi makumyabiri (20,000) ku munsi.
16. Buri munsi, impyiko zitunganya hafi litiro 50 z’amaraso kugira ngo ziyungururwe hafi kimwe cya kane cy’imyanda n’amazi.
17. Ubwonko bw’umuntu burimo ingirangingo zigera kuri miliyari 86.
18. Amazi agize nibura mirongo itanu ku ijana (50%) by’uburemere bw’umubiri w’umuntu mukuru.
19. Ugereranije, bisaba umuntu iminota irindwi kugira ngo asinzire.
20. Abantu bakoresha ukuboko kw’iburyo bahekenyera ibiryo bwabo kenshi ku ruhande rw’iburyo bw’akanwa kabo, n’abantu bakorera ibumoso bahekenyera ibumoso.
21. Abantu 10% bonyine ni bo bakoresha ukuboko kw’ibumoso.

Abahiga bose baratsinda

Impamvu ari byiza kwiga HOPE TVET SCHOOL

Umuhanga yaravuze ngo guha umwana uburezi uba umuhaye ejo hazaza heza. Niyo mpamvu nanjye nguhitiyemo ishuri rigezweho ry’ubumenyi ngiro HOPE TVET SCHOOL riri mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Abarigana bafite ukuri kuzuye kuko baba bahisemo neza.

Hari Ibikoresho bigezweho bijyanye n’igihe bifasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo bize, bagatsinda ku rwego rushimishije.Inkuru nziza ihari uyu munsi ,batangiye kwakira abanyeshuri bashya bashaka kuhiga mu mwaka w’amashuri 2023-2024. Mu mashami akurikira:
-ELECTRONIC & TELECOMMUNICATION L3- L5
-NDETSE NA NETWORK & INTERNET TECHNOLOGY L3-L5
Kwiyandikisha ni 5000 frws ashyirwa kuri konti y’ishuri:4412872033 BPR.

Abanyuze muri iki kigo ku isoko ry’umurimo barabarwanira kuko ibyo bakora birivugira.

Babyeyi amarembo arafunguye muzane abana banyu tubahe uburezi bufite ireme, bityo twubake ejo hazaza kuva uyu munsi. Ku yandi makuru mwahamagara nimero yabo ariyo 0788870062, 0788744010.

HOPE TVET SCHOOL, SCIENCE, CONCIENCE, DISCIPLINE, FAITH IN GOD.

Ibiciro biri hasi

El Classico Beach Chez West ibyo kurya no kunywa kuri poromosiyo idasanzwe

Uwavuga ko El Classico Beach Chez West ari hamwe mu hantu hatatu haza imbere mu hakunzwe n’ingeri zose z’abakunda gusohokera I Rubavu, ntiyaba abeshye. Byinshi mu bikurura abahagenda n’ubwiza bw’amafunguro ahabarizwa yiganjemo amafi y’umwimerere baroba mu kiyaga cya Kivu.

Iyi nshuro amakuru yizewe ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyamenye nuko ku itariki 23 na 24 Nzeli 2023 abakiliya b’aha hantu bazajya bongezwa ku byo baguze. Ibi bizabera mu gikorwa cyateguwe kizwi nka “BYE BYE VACANCESâ€.

Promotion izaba iri ku binyobwa bya Bralirwa na skol; Ku mafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda gusa buri mukiliya azahabwa amacupa atandatu. Ibi biciro niko bizaba bimeze ku bana bazagurirwa fanta n’ababyeyi babo cyangwa undi wese uzakenera kuyigura.

Iki gikorwa kizagaragaramo aba djs ba mbere bakunzwe, abashyushyarugamba ndetse n’ababyina mu buryo bugezweho (modern dance).Tamira ifi munyarwanda nayo ni gahunda izaba ihari, aho uzajya ubasha kugura ifi imwe ukongezwa indi y’ubuntu.

Biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye kuva saa munane z’amanywa kugeza saa yine za nijoro. Uretse kuba El Classico Beach Chez West hihariye ku mafunguro meza n’ibyo kunywa, abahatembereye babasha no gutembera mu bwato bugezweho bakajya aho bifuza hose mu Kiyaga cya Kivu.

Iki gikorwa si ubwa mbere kibaye kuko n’indi myaka yose yatambutse iyo abanyeshuri bagiye gusubira mu masomo bavuye mu biruhuko, haba igitaramo cyo kubasezeraho banabifuriza kuzitwara neza mu gihembwe bagiye gutangira. Akenshi biba mu mpera z’icyumweru. Nimero ikoreshwa cyane mu gihe hari serivise wifuza aha hantu ni +250 783 256 132.

Rwanda Willing Soul

Rubavu yungutse abaririmbyi bashya mu ndirimbo z’Imana

Mu Karere ka Rubavu ni hamwe mu hantu hihariye ku banyempano b’ingeri zitandukanye byagera ku buhanzi bw’indirimbo bikaba akarusho. Uyu munsi amakuru ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyabashije kumenya nuko n none havutse itsinda ry’abaramyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryitwa “Rwanda Willing Soul.

Mu kiganiro kigufi umwe mu bagize iri tsinda ririmo abaririmbyi batanu yagiranye na UBUVUMBUZI, Nkurunziza Danny yavuze ko intego yabo ari ugukomeza kogeza ubutumwa bwiza no gutuma abantu bamenya Imana.

“Nk’uko dusanzwe turirimba muri korari twifuje kwagura umurimo mu kubwiriza ubutumwa binyuze mu ndirimbo dukora ibitaramo bitandukanye n’ahantu hatandukanye.†Niko Danny yavuze, gusa yanongeyeho ati : “ Mu bihangano byacu dufite gahunda y’uko twajya dusubiramo n’indirimbo zagiye zikundwa kera.â€

Rwanda Willing Soul ni itsinda ribarizwa muri Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi. Kugeza ubu ribarizwamo abakobwa batatu n’abasore babiri :
-Mukeshimana Olive
-Mukeshimana Divine
-Gaju Delice
-Nkurunziza Danny
-Iradukunda Michael(Mike)

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba indirimbo zabo ziratangira kugera ku Banyarwanda n’abanyamahanga kuko ziri gukorerwa muri studio mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Tatuwaje zo mu maso hari abo zangiza

Ubwoko bwa tatuwaje budasanzwe wamenya uyu munsi

Ntabwo bikiri imbonekarimwe muri iyi minsi kubona umuntu ufite, wiyanditse cyangwa wishushanyije ku mubiri ibizwi ku izina rya “tatuwaje†cyangwa “tattoo†mu ndimi z’amahanga nk’uko byahoze mbere.

Ibi bituma abantu bakora ubu bugeni ndetse n’ababukorerwa bashaka guhanga udushya haba mu buryo bakoresha, cyangwa se ibishushanyo bakora cyangwa bakorerwa.

Kubera iterambere n’ikoranabuhanga ryateye imbere, ubu usigaye usanga abantu bafata icyemezo cyo kwiyandika mu isura, ishinya (umubiri uba ufashe ku menyo) ndetse n’ahandi hatandukanye.

Ariko ibintu byafashe indi ntera mu bijyanye no kwiyandika ku bice bitandukaye by’umubiri. Uyu munsi UBUVUMBUZI bagihe kukugezaho amakuru ushobora kuba utari uzi ku bwoko budasanzwe bwa tatuwaje, urakaza neza ku rubuga.

Tattoo cyangwa Tatuwaje si ikintu gishya mu isi, kubera ko kwishushanya ku mubiri ni ibintu byabagaho kuva na kera mu magana y’imyaka yashize.

Gusa byagiye bivugururwa uko iminsi yagiye yicuma, ubu kuri benshi bifatwa nk’imitako cyangwa se nk’ibimenyetso cyangwa se urwibutso.

Mu mwaka wa 2007 bwa mbere umunyabugeni witwa Luna Cobra nibwo yakoze ubushakashatsi ku bwoko bwa tatuwaje bwitwa “Scleral Tattooingâ€.

Uti ni uwuhe mwihariko w’ubu bwoko bwa tatuwaje? Iyi ni tatuwaje idasanzwe kuko ishyirwa mu jisho imbere. Bisobanuye ko icyo igamije ari uguhindura uko amaso y’umuntu asa.

Iyi tatuwaje nk’uko nabivuze, yadutse mu mwaka wa 2007. Ni tatuwaje ishyirwa ku mu jisho imbere mu gace kitwa “Sclera†mbese kariya gace gasa umweru mu jisho.

Iyi tatuwaje isaba ubwitonzi bwo ku rwego rwo hejuru “kuko bidakozwe neza, bishobora guteza ubikorerwa ibyago†nk’uko turi bubibone hepfo muri iyi nyandiko.

Uyikora afata agashinge kabugenewe ubundi akakajomba mu jisho agasunika wino (ink) mu gace ko hejuru gatwikiriye ijisho kugira ngo ubashe gukwirakwira.

Icyakora ibi ntibigomba kugera ku jisho nyirizina (eyeball) kubera ingaruka byagira niyo mpamvu bisaba ubwitonzi budasanzwe.

Ubu buryo icyo buhurirwaho cyane haba inzobere mu gutera tattoo no guhindura umubiri (Body modification) ndetse n’abaganga mu by’amaso, ni uko bushobora gutera ibibazo bikomeye ku muntu wabikorewe (nabi) harimo no kuba umuntu yahuma.

Ikindi kandi nk’uko bimenyerewe ko bishoboka ko izindi tattoo zishobora kuva ku mubiri, iyi yo siko bimeze ahubwo ni “twibanireâ€, kuko ntishobora gusibama. Byumvikana ko ari icyemezo cya burundu.

Nk’uko bitangazwa n’inzobere mu buzima bw’amaso ni uko byangiza amaso cyane cyane iyo umuti wageze kure mu jisho bitewe n’uko uwabikoze yinjije urushinge cyane mu mubiri w’ijisho.

Inzobere mu by’amaso, Ilyse Haberman binyuze ku rubuga rwa Allure avuga ko wino iramutse itewe mu buryo butari bwo (kubera hifashishwa urushinge), bishobora gutobora ijisho bikangiza ingirangingo (cells) zifasha ijisho kureba. Byaviramo umuntu ubuhumyi bwa burundu.

Luna Cobra (wahanze iki gitekerezo) nawe ubwe agaragaza ingaruka zishobora guterwa n’iki gikorwa ku rubuga rwe.

Ingero z’abantu bagiye bakoresha “Scleral Tattooingâ€

Ese koko nibyo hari ingaruka kwishyira tatuwaje mu maso bigira? Dore urutonde rw’abantu bagiye babikora n’uko byabagendekeye.

• Bwa mbere na mbere izi tatuwaje zakoreweho ubushakashatsi abantu batatu (3) aribo; Shannon Larratt, Joshua Matthew Rahn and Paul Mowery nk’uko BBC ibitangaza.

• Umunyamideri witwa Amber Luke unazwiho kugira ibishushanyo birenga 600 ku mubiri we nawe yarabikoze. Ingaruka ni uko yaje guhura n’ikibazo cyo guhuma ibyumweru bigera kuri 3 ariko nyuma aza kongera kureba.

• Umubyeyi w’umunya Ireland witwa Ayana Peterson nawe yakoresheje ubu buryo. Yatangiye guhura n’ibibazo byo guhuma nyuma yo guhura n’uburibwe bukabije mu maso kubera iki gikorwa cyo kwishyira tatuwaje mu maso.
Hari n’abandi batandukanye bagiye biteza izi tattoo, harimo abo byahiriye ariko hari n’abandi bahuriyemo n’inzira y’umusaraba, harimo uburibwe bukabije bw’amaso, ubuhumyi no gukurwamo amaso.

Tatuwaje (Tattoo) ni ibintu bisigaye bigezweho ku buryo ubu ari nta gitangaza kirimo kuba wabona umuntu uzifite mu muhanda ngo umurangarire.

Ariko kubera muri iyi si udushya tutabura, no muri uru ruganda rw’ubugeni bw’uruhu (body modification) bwazanye agashya kadasanzwe ko gushyira wino mu jisho.

Tattoo yo mu jisho yo iri ku rundi rwego ukurikije uburyo ishyirwamo, ubwitonzi isaba, n’ingaruka ishobora guteza uyishyirirwamo igihe uyishyiramo aramutse akoze ikosa.

Niba uziko unakunda tattoo ntabwo nagukangurira iki gikorwa kuko ni ukwirahuriraho umuriro ushobora gutuma utazongera kureba ukundi.

The Ben na Pamela

The Ben yahaye Pamela imodoka ya Range Rover nk’impano

Mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Bujumbura aho afite ibitaramo bibiri bikomeye, The Ben yahaye umugore we Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa ‘Range Rover’.

Ni imodoka uyu mukobwa yashyikirijwe mu mpera z’icyumweru gishize, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Uwicyeza wishimiye bikomeye iyi modoka yashimiye umugabo we amwibutsa ko amukunda bihebuje.

Iyi modoka ni iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar. Yasohotse mu mwaka wa 2021. Ku isoko mpuzamahanga igura hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 50 by’amadolari.

The Ben ahaye Uwicyeza imodoka mu gihe bitegura kwerekeza i Bujumbura aho bazaba bari kumwe mu bitaramo uyu muhanzi agiye gukorerayo ku wa 30 Nzeri no ku wa 1 Ukwakira 2023.

Kazungu yemera ibyaha yakoze

Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 afunzwe by’agateganyo

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu 14 mu Karere ka Kicukiro, afungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma yo gusanga ibyaha akurikiranweho bifite uburemere.

Umucamanza yavuze ko kuba imyirondoro ye itazwi n’ibindi, ibi byose babishingiraho kugira ngo abe afunzwe by’agateganyo nk’uko amategeko abiteganya.

Ibyaha Kazungu Denis akurikiranweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu, ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Urukiko rwatanze iminsi 5 y’ubujurire kuri Kazungu mu gihe abishatse.

Mu nshuro 2 zose Kazungu Denis amaze kwitaba urukiko, nta mwunganizi mu mategeko afite.

Taliki 21 Nzeri ni bwo ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Bwashingiraga ku byaha 10 akurikiranweho maze buvuga ko uburemere bwabyo bishobora gutuma aramutse arekuwe yatoroka ubutabera.

Aha ubushinjacyaha kandi bwanashingiraga ku kuba Kazungu adafite n’imyirondoro izwi.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko aramutse arekuwe by’agateganyo, byatuma ahohotera abo yakoreye icyaha bakiriho.

Ubwo yabazwaga n’Urukiko, Kazungu yatangarije inteko iburanisha ndetse n’abandi bari bitabiriye urubanza ko ibyo ubushinjacyaha bumurega byose abyemera ndetse n’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo yari yayemeye.

Ubuvuzi bwateye imbere

Umubare w’abivuriza mu bihugu byo hanze waragabanutse

Abakora mu nzego z’ubuzima bemeza ko bashingiye ku mavugurura arimo gukorwa agamije kubaka ubushobozi no gushaka ibikoresho bikenewe byakwifashishwa mu gutanga serivisi zinoze z’ubuzima ko ntakabuza intego igihugu cyihaye yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushigiye ku buvuzi izagerwaho vuba.

Hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo kuvugurura inyubako z’ibitaro bisanzwe bitanga serivisi z’ubuvuzi birakomeje ndetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hagaragara inyubako nshya n’izindi ziri kuzamurwa zose zizifashishwa mu gutanga servisi z’ubuvuzi.

Si ibikorwaremezo bigezweho gusa byashyizwemo imbaraga dore ko hanagaragara ibikoresho kabuhariwe bifite ikoranabuhanga rihambaye bikoreshwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zitabonekaga mbere mu gihugu.

Dr Sendegeya Augustin ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal ashimangira ko ibi byagabanyije umubare w’abajyaga gushaka izi serivisi hanze y’igihugu.

“Uko tubibona mu kanama gafasha abantu kujya kwivuriza hanze hakoreshejwe inkunga ya Leta, hari ibintu 3 byatumaga abantu tubohereza hanze, icya mbere ni ubuvuzi bwo gusimbura impyiko, aba kabiri ni abajya gushaka ubuvuzi bujyanye n’indwara z’umutima ndetse n’abajya gushaka gahunda zo kwivuza kanseri, kuri ubu twatangiye gahunda yo guteza imbere ibyo byiciro bitatu, ntabwo navuga ko ubu nta muntu twohereza ariko uko tubibona nuko kuva dutangiye ubwo buvuzi nubwo bitamaze igihe kinini tubona ko umubare w’abo biba ngombwa ko bajya kwivuriza hanze ugenda ugabanuka bivuze ngo mu minsi iri imbere bazagabanuka kurushaho.â€

Muri ibi bikorwaremezo harimo n’ibigo mpuzamahanga bitangiye kugira amashami mu Rwanda nka BIONTECH izahakorera inkingo ndetse kuri ubu bamaze kuhageza icyiciro cya mbere cy’imashini zizwi nka biontainers.

Hari kandi ikigo cya IRCAD Africa kiri hafi gufungura imiryango kiri I Masaka, n’ibindi bigo mpuzamahanga byose bishamikiye kuri uru rwego rw’ubuvuzi. Kuri ubu hari kubakwa inyubako izibanda cyane ku buvuzi buri ku rwego rwo hejuru bisobanuye ko umurwayi asuzumwa, akavurwa ndetse akaba yanabona aho aruhukira mu gihe ategereje gukira.

U Rwanda rwihaye intego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima byugarije Umugabane wa Afurika ahanini binadindiza iterambere ry’uyu mugabane, ibi ndetse bikaba ari mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’igihugu by’umwihariko.

Amahirwe mu buzima ntabwo angana

Impamvu abantu batanganya amahirwe

Amahirwe ni iki mbere na mbere? Ni igombana ry’ikintu kitagizwemo uruhare ngo kibe. Ugenekereje ni uburyo ikintu icyo aricyo cyose kibaho ariko nta ruhare bakigizemo.

Ni ikibazo kitagoye kandi na none kigoye kugisubiza. Igisubizo cyoroshye ni kimwe “Ntabwo twavutse kimwe rero imibereho nayo ntigomba kuba imwe.â€

Ujya wicara ukibaza uti “kuki ntameze nka runaka?†Cyangwa ukavuga uti “uwangira nka runakaâ€.

Nimvuga amahirwe utekereze imibereho, imyitwarire cyangwa se imigirire ya muntu ndetse n’inzira y’ubuzima. Muri iyi minsi nibwo usigaye ubona ko abantu basigaye baharanira kumera nka bagenzi babo mu buryo bumeze nko kwigana.

Uyu munsi twaguteguriye inkuru itandukanye n’izo usanzwe umenyereye kuri uru rubuga ariko nayo twizeye tudashidikanya ko iri bukorwe neza.

Reka nguhe urugero. Tekereza ufashe abantu bose ukabaha amafaranga angana, ukabaha ibintu byose by’ibanze nko kurya, kuryama no kwambara ku buryo bungana. Ubu hari icyo byahindura? Reka mvuge yego kandi mvuge na oya.

Oya, umuntu aho ava akagera akunda kuba ashaka kugira aho agera harenze aho yari ari. Muri uku kubikora nibwo abantu tugenda tunyura mu nzira zitandukanye.

Nibwo uzabona abakurikira intego zabo ntibazigereho, hakaba abazigezeho ndetse n’abazirenga. Ibi byose ni uruhererekane rw’ibyifuzo tuba dufite bitandukanye. Uti kubera iki? Ndaguha urundi rugero.

Tekereza abantu twese dufite intego zo kuzaba abaganga? Ubu se twabaho twivuza ubuzima bwose? Twabaho dute nta muhinzi? Ibi byatuma tubura abaduha izindi serivisi, nyamara bikarangira izo serivisi nazo tuzikeneye tukazibura.

Usibye kuba tubaye tugize amahirwe angana mu buzima byatuma ntagikorwa cyangwa se bigatuma icyo twitaga amahirwe cyangwa se intego biba ibintu bisanzwe, turamutse tugize imibereho imeze kimwe bishobora guteza ikibazo cy’imibereho n’ubundi bikongera bigatuma habaho icyo twita ubusumbane.

Muri make, tubaye tunganya ubushobozi bwose ubwo bushobozi bwaba bumeze nk’uko umwuka duhumeka umeze, ntawakwima umwuka keretse ashaka kukwica ariko ubundi umwuka duhumeka ni ikintu twese dufite niyo mpamvu tutawutindaho kubera ko ari ikintu twese duhuriyeho.

Ni izihe ngaruka zo kwifuza amahirwe y’undi cyangwa kwisanisha nawe?

Ntabwo wahatira amahirwe cyangwa umugisha kuza, inzira zacu mu buzima zirahabanye, rero n’amahirwe uburyo atugeraho nabyo birahabanye.

Kwisanisha n’undi ni ukuba wagerageza kumera nka runaka cyangwa se ukigana imibereho, imiterere cyangwa imyumvire ye haba imwe n’imwe cyangwa yose.

Ibi byahozeho ariko byafashe indi ntera muri ibi bihe byo kwaduka kw’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, ugasanga runaka yambaye iki kubera ko hari umuntu yabonye kuri Instagram cyangwa TikTok.

Kwisanisha n’undi bigira ingaruka ku mibereho y’ubikoze zishobora kuba nziza cyangwa se mbi ariko usanga muri iyi minsi tugezemo abenshi bibaviramo ingaruka mbi. Kubera iki?

Gushaka kwisanisha na mugenzi wawe ni ibyo kwitondera kuko bishobora kugira ingaruka. Abenshi mu bisanisha na bagenzi babo ntibakunze kubigiriramo amahirwe bitewe n’impamvu ntarondora ariko zose zikubiye mu kintu kimwe “amahirwe y’abantu ntabwo anganaâ€.

Ukuri ni ukuhe?

Kuba tutanganya amahirwe kuri bamwe hari impamvu nyinshi, hari ibyo kamere yagennye umuntu atasimbuka kubera ko ari umuhamagaro, kimwe n’uko hari ibyo duterwa n’isi n’abantu.

Ntabwo twese tugira urugendo rw’ubuzima rumeze kimwe, wa mugani “mu gitabo cy’ubuzima buri wese agira ipaji ye kandi itandukanye n’iya mugenzi weâ€. Ibi bituma umwe azaba umwarimu, undi akaba umuganga, undi akaba umusirikare cyangwa se akaba umushoferi… gutyo gutyo.

Rero izi nzira zose ducamo zibamo amahirwe kimwe n’uko zibamo ibizazane (ibinaniza) bitandukanye bitewe n’igihe ahantu n’ibindi byinshi.

Uburyo bworoshye ni ukwemera umuhamagaro wawe niba ari ibibazo unyuzemo ugaharanira kubicamo gitwari, wahura n’ibisubizo (imigisha) ugaharanira kubibyaza umusaruro uko ushoboye kose byaba byiza ukayisakaza no ku bandi.

Umuvugabutumwa Yongwe

Umuvugabutumwa Yongwe yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuvugabutumwa Pasiteri Harerimana Joseph uzwi ku izina rya “Apôtre Yongwe.

Uru rwego rwagaragaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yohererzwe mu Bushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamije ko uyu muvugabutuwa yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Dr Murangira yibukije abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya no mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ati “Abantu bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi, kubahiriza amategeko nibwo buryo bwiza burinda buri muntu wese gukora ibyo akora atekanye.â€

Ikiraro cya The Danyang-Kunshan Grand Bridge, China

Urutonde rw’ibiraro birebire kuruta ibindi ku isi

Ibiraro ni bimwe mu nyubako zifitiye abantu runini kuko bifasha abantu gukora ingendo ahantu batakabaye bazikorera cyangwa bigoye kuzikorera bibaye bidahari; urugero nk’ahantu hari imigezi, imyobo n’ibindi.

Utekereza ute kuba wafata urugendo ruva nyabugogo rukagera i Rubavu (148 km) ku kiraro gusa. Ikiraro ushobora kubona ko ari kirekire ariko ntabwo byoroshye gupfa kumenya ngo ni ikihe kirekire kurusha ikindi ubigereranyije.

Kuri uru rutonde hariho ibiraro by’ubwoko butandukanye. Ibyinshi muri byo byifashishwa na za gariyamoshi ibindi bikaba ari ibiraro by’imodoka.

Reka turebere hamwe urutonde rw’ibiraro 10 birebire kurusha ibindi byose byo ku isi. Icyo nakubwira ni uko niba ushaka kumenya byinshi kuri iyi nyandiko uyisoma kugeza ku musozo.

10. Manchac Swamp Bridge, USA

Iki kiraro cya Manchac Swamp Bridge giherereye muri leta ya Louisiana muri leta zunze ubumwe za America. Cyafunguwe mu mwaka wa 1979.

Gifite uburebure bwa kilometero 36 (36.7km) n’ubugari bwa metero 95. Cyatwaye akayabo ka miliyoni 7 z’amadolari ($7 millions) ku kilometero n’igice (1.5 km).

9. Line 1 (Wuhan Metro), China

Line 1 ya Wuhan Metro ni ikiraro cya Metro cyo mu mujyi wa Wuhan, Hubei mu gihugu cy’Ubushinwa. Iyi ikaba nayo ari inzira ya gariyamoshi (railway).

Iki kikaba gifite uburebure bwa kilometero 38 (38 km). Cyatangiye gukora imirimo yacyo mu mwaka wa 2004.

8. Lake Pontchartrain Causeway, USA

The Lake Pontchartrain Causeway ni ibiraro 2 biteganye biherereye mu majyepfo ya Louisiana muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki nicyo kiraro kirekire kurusha ibindi muri Amerika.

Kimwe muri ibi biraro (ikirekire) gifite uburebure bwa kilometero 38 (38.35km). Icyakora ibi biraro byombi ntibyubakiwe rimwe, kimwe cyubatswe mu 1956 ikindi cyubakwa mu 1969.

7. Beijing Grand Bridge, China

Ikiraro kiza ku mwanya wa 7 ni Beijing Grand Bridge nacyo ni ikiraro cya gariyamoshi giherereye mu mujyi wa Beijing mu Bushinwa.

Iki kiraro kandi gifite uburebure bwa kilometero 48 (48.1 km). Cyatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2011.

6. Bang Na Expressway, Thailand

Bang Na Expressway ni ikiraro giherereye mu karere ka Bang Na, umujyi wa Bangkok mu gihugu cya Thailand. Iki akaba aricyo kiraro kirekire ku isi mu bigendwaho n’imodoka.

Iki kiraro cyo gifite uburebure bwa kilometero 54 (54 km). Iki kiraro cyasojwe kubakwa mu mwaka wa 2000, kuva muri uyu mwaka kugeza mu 2008 cyari cyo kiraro kirekire kurusha ibindi.

5. The Weinan Weihe Grand Bridge, China

Iki kiraro cya The Weinan Weihe, gihuza agace Zhengzhou na Xian two mu gihugu cy’Ubushinwa.

Gifite uburebure bwa kilometero 79 (79.73 km). Iki kiraro kandi cyafunguwe mu mwaka wa 2010.

4. Cangde Grand Bridge, China

Cangde Grand Bridge ni ikiraro kiza ku mwanya wa 4 mu biraro birebire. Gihuza Beijing na Shanghai, imijyi ikomeye yo mu Bushinwa.

Iki kiraro gifite uburebure bwa kilometero 105 (105.81 km). Iki kiraro nacyo cyatangiye gukoreshwa mu 2010.

3. Tianjin Grand Bridge, China

Tianjin Grand Bridge (Langfang–Qingxian viaduct) ni ikiraro cy’inzira ya gariyamoshi gihuza Langfang na Qingxian mu nzira yitwa Beijing-Shanghai Expressway yo mu Bushinwa.

Uburebure bwose bw’iki kiraro ni kilometero 113 (103.7 km). Cyarangiye (kubakwa) mu 2010 ariko gitangira gukoreshwa mu 2011.

2. Changhua–Kaohsiung Viaduct, Taiwan

Iki kiraro cya Changhua-Kaohsiung Viaduct kiza ku mwanya wa 2 mu biraro birebire ku isi kikaba nacyo kibarizwa mu gihugu cy’Ubushinwa.

Iki kiraro gipima kilometero 157 (157.31 km). Cyatangiye imirimo mu mwaka wa 2012. Kikaba kinubakanye ubuhanga buhanitse bwo guhangana n’ibiza by’umutingito.

1. The Danyang-Kunshan Grand Bridge, China

Ku mwanya wa mbere haza The Danyang-Kunshan Grand Bridge, nacyo ni ikiraro cyo mu Bushinwa gitangirira mu gace ka Danyang kikarangirira mu gace ka Kunshan nk’uko izina ribyerekana. Iki nacyo kiri mu bigize inzira ya gariyamoshi ya Beijing-Shanghai Expressway.

Gipima kilometero 164 (164.8 km), kikaba nacyo cyararangiye kubakwa mu 2010 kigatangira imirimo muri 2011 gitwara miliyari zirenga 8 z’amadolari ($8.5 billion) kugira ngo kirangire.

Nizere ko uru rutonde rukunogeye. Nk’uko bigaragara ubushinwa bwihariye uru rutonde, mu biraro 10 bukaba bufitemo ibiraro 6 byose.

Ibi byerekana ko ubushinwa ari igihugu giteye imbere mu myubakire ugiye unareba izindi ntonde twagiye dukora hano ku rubuga rwa Ubuvumbuzi.

Abashyitsi basobanuriwe uko byose bikorwa

Rubavu: Hafunguwe icyumba gikorerwamo insimburangingo ku bantu bafite ubumuga

Mu kigo UBUMWE COMMUNITY CENTER giherereye mu Karere ka Rubavu hafunguwe Ku mugaragaro icyumba kizajya gikorerwamo INSIMBURANGINGO (Orthopedic Workshop). Iki ni icyumba cyitezweho gufasha abantu bafite ubumuga bo muri aka karere ndetse n’utundi turere tuhegereye by’umwihariko.

Ku wa gatanu tariki 06/10/2023 nibwo uyu muhango wabaye.

Uyu muhango witabiriwe na:

* Bwana Emmanuel SIMPEZE, mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere Ka Rubavu,

* Madame Ariane INKESHA, Presidente wa Rotary Club Kigali,
* Bwana Eddy SEBERA, Rotary Club Kigali,

* Bwana Claude Tugirimana, umuyobozi muri NCPD Kigali,

* Dr Emmanuel uhagarariye umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi,

* Lieutenant Ian MUVUNYI, uhagarariye umuyobozi w’ingabo z’igihugu mu Karere Ka Rubavu,

* Frère Vital uhagarariye umuyobozi wa JADF/ Rubavu,

* Lecturer SEMANA J.Marie Vianney, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari nawe ukuriye iki cyumba cyatashywe uyu munsi,

Abitabiriye uyu muhango baratambagijwe berekwa ibikorwa bitandukanye by’ikigo Ubumwe Community Center byose bigamije gufasha no guteza imbere abafite ubumuga.

Hafunguwe kandi iki cyumba cyatashywe, abitabiriye basobanurirwa imikorere yacyo n’uburyo ubagannye ahabwa serivisi kuva ahageze kugeza yambitswe insimburangingo yakorewe.

Mu mbwirwaruhame zitandukanye habaye gushimira abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa harimo Ubuyobozi bwa UCC, Rotary Club Kigali, abafatanyabikorwa batandukanye,

Bwana Emmanuel SIMPEZE, mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere Ka Rubavu yashimye cyane imikorere y’ikigo cya UCC, yizeza ubufatanye bushingiye cyane cyane muri gahunda y’uburezi budaheza, ndetse no kuzorohereza abakeneye insimburangingo uburyo bwo kuzigeraho aho bikenewe,

Rotary Club Kigali, mu bufatanye na Rotary Club Poole yo muri UK, yatanze ibikoresho byose, ndetse n’amahugurwa ku bazakoresha iyi Orthopedic workshop.

Ubumwe Community Center ni ikigo cyita ku bantu bafite ubumuga aho gifite n’irindi shuri risanzwe ryigamo abana bafite ubumuga n’abatabufite, House of Children School.

Ev. Amani

Ev Amani mu ndirimbo nshya ivuga ubuzima bubi Imana yamukuyemo

Uko imyaka igenda ishira indi ikaza niko umubare wiyongera w’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri abo ntitwabura kuvuga uwitwa Iradukunda Mani Juvenal ukoresha amazina ya Evangeliste Amani mu buhanzi. Ubu abakunda indirimbo zo guhimbaza Imana, ubu bararyohewe kuko uyu muririmbyi yabahaye indirimbo ifite amashusho yitwa “Ntaho Itakura Umuntuâ€.

Mu kiganiro Ev. Amani yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI yagarutse ku kuntu iyi ndirimbo nawe ubwe imuvugaho kubera ubuzima yigeze abamo.

“Nashakaga gutanga ubutumwa ku bantu bose ngaragaza ko Imana ntaho itagukura , nshaka kuvuga ko udakwiye kwiheba ngo wumve ko byagukomereye ukwiye gukomeza kuyizera. Mu by’ukuri ubu butumwa bufite aho buhuriye n’ubwanjye neza neza , ngiye kubivuga sinabirangiza gusa Imana yankuye ahantu hakomeye cyane.â€

“Ntaho Itakura Umuntu†ni indirimbo y’iminota ine n’amasegonda 45 yakozwe na Jimmy Pro mu majwi mu gihe amashusho yayobowe na Shaff Ace. Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje uburyo banyuzwe n’ubutumwa buyirimbo ndetse bamwifuriza gutera imbere agakomeza guhanga n’izindi.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO
Ev. Amani ateganya gusohora ibindi bihangano vuba aha nk’uko yabibwiye UBUVUMBUZI. Aha niho yahereye asaba abantu ku muba hafi bakamutera inkunga mu buryo bwose muri uru rugendo yiyemeje rwo kuvuga ubutumwa bw’Imana biciye mu bihangano by’indirimbo.

Ibibazo benshi badakunda kwibaza

Ibibazo benshi batibaza ariko binagoye kubonerwa ibisubizo mu buryo bworoshye

Mu buzima duhora twibaza ibibazo bitandukanye kubera ko umuntu ari ikiremwa gitangaje kandi gishobora kwishakamo ubushobozi mu buryo bwo kwibaza ibibazo bitandukanye biri hirya no hino bidukikije.

Ibi bidufasha kubona ibisubizo kandi binadufasha gufata imyanzuro twatekerejeho, akenshi uzasanga abantu bavuga ngo “Kubaza umutimanamaâ€, bisobanuye ko ugomba kubanza ukibaza ibibazo bimwe na bimwe mbere y’uko ufata umwanzuro runaka.

Ariko kandi hari ibibazo biba bitangaje tutajya twibaza ariko bimwe muri byo bigoye kubibonera ibisubizo cyangwa se wanabitekerezaho neza ukumva biratangaje kuba utari warabyibajijeho kuva na cyera.

UBUVUMBUZI uyu munsi twaguteguriye ibibazo bimwe na bimwe utajya ukunda kwibazaho ku bintu biri hanze aha mu buzima ariko unasanga bitangaje wenda ari uko utarabitekerezaho cyane. Ariko urutonde ni rurerure.

7. Kubera iki imyenda y’abana igira imifuka?

Ubundi imifuka yagenewe kubikamo ibintu bitandukanye ariko hari n’abantu bayifashisha nk’uburyo bw’imyifatire bakayikoramo igihe bavuga, bahagaze, ndetse no mu bindi bihe bitandukanye.

None se nk’uriya mufuka uba ku mwenda w’umwana w’uruhinja uba umaze iki? Iki ni ikibazo nanjye ntapfa kubonera igisubizo.

6. Umuganga ashobora kwivura?

Akenshi tujya kwa muganga kubera ko tuba tutazi neza indwara urwaye tukaba dukeneye kwisuzumisha, kandi n’iyo waba uyizi ushobora kutamenya neza umuti ugendanye n’indwara urwaye.

None, umuganga ashobora kwivura? Ese niba binashoboka ko ashobora kumenya indwara arwaye, ashobora kwiyandikira imiti?

5. Ese Adamu na Eva bari bameze nkatwe?

Kuba batari bameze nkatwe byo ni ibintu tudashobora kugarukaho kuko nibyo biremwamuntu byambere byaremwe n’Imana.

Ikibazo gitangaje nkunda kwibaza ni “Ese Adamu na Eva bari bafite imikondo?â€.
Turabizi ko umukondo uba kunda ukagaragaza ahantu umwana yari ahuriye na mama we igihe yari akimutwite.

None ko Adamu na Eva batabyawe baremwe n’Imana, ubwo imikondo yari kuba ari iy’iki? Igitangaje ni uko usanga mu bishushanyo byinshi babaha imikondo!

4. Tuvuge ku mizi y’ibihingwa

Mu by’ukuri biragoye ko wabona umunyarwanda nibura umwe utararyaho ikijumba, umwumbati, iteke cyangwa se ikirayi; ni bimwe mu biryo bya buri munsi. Tuvugishije ukuri iriya si imizi y’ibihingwa turya?

Tekereza ku muntu wavumbuye ko umwumbati cyangwa iteke bishobora kuribwa? Ese yabitewe n’iki ngo ajye gucukura igihingwa ashakamo imizi yo kurya.

3. Igeno ry’umuntu

Tujya tuvuga ko umuntu afite inzira azanyuramo ndetse ko n’ubuzima bwe hari inzira buzacamo uko byagenda kose. Umuntu akagira ati “ubwo niko byari kuzagenda nyine ntakundiâ€.

Niyo mpamvu tuvuga ko ikintu kikubayeho ari igeno ryawe mu buzima kandi ko ngo iyo ikintu kizakubaho mu buzima ntigishobora guhinduka.
None se ukibaza uti “ubwo ibyo dutekereza byose ni ukuri?â€, “Ese ibyo dukora byose mu buzima tuba turi gukoreshwa n’igeno, ni inzira twari twaragenewe gucamo?

2. Ese kurota ni ibya bose?
Ese birashoboka ko warota ikintu utabonye? Ibi birashoboka cyane rwose ariko biteye urujijo. Iki nicyo gituma ibintu biba bitangaje.

Ikibazo na none wakwibaza ni iki, Ushobora kurota umuntu wabonye, ushobora kurota ahantu wabonye cyangwa se mu mutwe wawe ugakora ahahuje ibintu bimwe na bimwe aho uri kurota.

Ese ibi ni kimwe no ku bantu bavukanye ubumuga bwo kutabona? Ese byo bigenda bite? Iki nacyo ni ikibazo dukwiye kwibazaho kuko nacyo giteye urujijo.

1. Inyamaswa zibaza iki?

Inyamaswa hari imibereho zihuje natwe, urugero nko kurya, kuryama, guhumeka ndetse n’ibindi byinshi. Ariko hari ibindi zigira bitandukanye natwe nko kujyendera ku maguru n’amaboko ndetse n’imitekerereze.
Ese inyamaswa niba dutandukanye mu mitekerereze, zaba zigira kurota, gutekereza cyangwa se kwibaza ku bintu bimwe na bimwe? Urugero; ihene ishobora gutekereza icyo izakora ejo cyangwa mu cyumweru gitaha?

Ibi bibazo byose biragoye kubibonera ibisubizo, ese wowe ni ikihe cyagutangaje wasanze utajyaga wibaza? Hari ibibazo byinshi umuntu ashobora kwibaza kubera urusobe rw’ibinyabuzima tubana nabyo.

ibiciro ku birayi byamanutse

Ibiciro by’Ibirayi byagabanutse ku isoko

Abacuruzi n’abaguzi b’ibirayi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko ibiciro by’ibirayi ku isoko byagabanutse ugereranyije no mu bihe byahise.

Baravuga ko byatewe no kuba mu Majyaruguru byatangiye kwera ndetse no kuba hari ibirimo kuva mu bihugu by’abaturanyi.

Mu masoko ya Nyabugogo, Miduha na Kimisagara urahagera ukabihasanga, bitandukanye n’uko byari bimeze mu minsi yashize kuko habaga higanjemo ibituruka mu bihugu by’abaturanyi.

Ibi bikaba byari byaratumye ibirayi bihenda kuko byaguze hagati y’amafaranga 1700 Frw n’amafaranga 800.

Bamwe mu bari muri aya masoko yo muri Kigali bavuga ko kuba byahendaga hari abari bararetse kubirya gusa kuri ubu ngo ibiciro byatangiye kugabanuka kuko ikiro kiri kugura hagati y’amafaranga 1200 Frw na 550 Frw.

Ku rundi ruhande abacuruza ibirayi mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze nabo baravuga ko byahendutse kuko ibirayi byambere birimo kugura amafaranga 600 Frw ku kilo ibya nyuma amafaranga 400 Frw ku kilo nyamara mu bihe bishize siko byari Bimeze.

Ibirayi yaba ababigura n’ababicuruza bavuga ko bikwiye ko ibiciro byakomeza kugabanuka kuko ari bimwe mu biribwa by’ibanze abanyarwanda bakunda.

Ikiyaga cya Kivu

Ikiyaga cya Kivu: Ese Gaze ihabarizwa ni ikibazo?

Yego iyi gaze ishobora kuba iteye inkeke, abantu bakunze kurohama mu kiyaga cya Kivu mu buryo butumvikana, ariko iki sicyo cyago cyonyine iki kiyaga gishobora guteza ku binyabuzima n’abagituriye bitewe n’uko gituye mu gace k’ibirunga. Ariko na none ku rundi ruhande iyi gaze ni ingirakamaro.

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu biyaga bigari ku mugabane wa Afurika, iki kiyaga kiri ku rugabaniro rw’ibihugu bibiri; U Rwanda ndetse na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC).

Kivu ifite uburebure bwa kilometero 90 n’ubugari bwa kilometero 50. Kikaba gifite ubuso bubarirwa muri kilometero kare 2,386.

Ikiyaga cya Kivu kizwiho ubushobozi n’ubukana budasanzwe mu miterere yacyo, iki gifite umwuka uhumanya wa Carbon Dioxide (CO2) n’uwa gaze metane (Methan Gas – CH4).

Kivu ni kimwe mu biyaga bifite ubu bukana, ibindi biyaga bibiri bisigaye biherereye mu gihugu cya Kameruni (Cameroon) aribyo Monoun na Nyos.

Kandi ikisumbuyeho ni uko ubu bukana bushobora no kuba ari icyago ku binyabuzima bituriye aho hafi.

Ikiyaga cya Kivu gikuba ibi biyaga bindi twavuze hejuru inshuro zirenga igihumbi mu bukana bwa CO2 na gaze metane. Kivu ifite metane irenga metero kibe miliyari 60 (60bn m3) na CO2 ingana na metero kibe miliyari 120 (120bn m3).

Burya ikiyaga cya kivu gifite ubushobozi bwo kuba cyaruka. Icyakora abashakashatsi bagaragaje ko bishobora gufata hagati y’imyaka 800 – 1000 kugira ngo ibi bibeho.

Bitavuze ko bidashoboka, kuko urugero ni uko ibiyaga twavuze hejuru bya Monoun na Nyos byarutse mu myaka ya 1980 na 1986 bikazamura imyotsi ihumanya ikirere bikavamo gupfa kw’ibinyabuzima byinshi byari byegereye ibyo biyaga.

Ni iki gitera iki kiyaga kugira ubukana?

Igitera ikiyaga cya Kivu kugira ubu bukana ni uko kiri mu gace k’ibirunga, bisobanuye ko izi gaze zose zinjira muri iki kiyaga ziturutse mu birunga.
Iyi myuka iyo igeze munsi y’ikiyaga nibwo itangira guhinduka gaze metane.
Ikiyaga cya Kivu n’ubwo gitunze abatari bacye ariko hari benshi bakunze kukibona nk’icyago bitewe n’abantu bagiye bahasiga ubuzima abandi bakaburirwa irengero.

Bivugwa ko izi gaze ziri muri iki kiyaga zishobora kuba zifite uruhare muri ibyo byago bikunda kugwirira abantu batandukanye baba abahasohokera cyangwa se abahaturiye bagwamo mu buryo budasobanutse.

Ubutunzi bwihishe mu bukana bwa Kivu

Nubwo iki kiyaga gishobora kugaragara nk’ikiza ariko ku rundi ruhande ni imari ishyushye ku Rwanda kugeza ubu kubera umushinga KivuWatt.
KivuWatt ni umushinga wa Kompanyi yitwa Contour Global, ukaba ari umwe mu mishinga minini y’ubucukuzi bwa gaze metane ku isi.
Uyu mushinga ugamije gucukura iyi gaze kugira ngo ikoreshwe mu buryo bw’amashanyarazi ashobora gucanira abaturage bikaba byanagabanya iyangizwa ry’ibidukikije.

Uyu mushinga mu cyiciro cyawo cya mbere urateganya kubyaza iyi gaze ingufu z’amashanyarazi zingana na megawate 26.

Icyiciro cya kabiri giteganyijwe kubyara ingufu z’amashanyarazi zingana na megawate 75, bizanazamura urwego rw’ingufu karemano u Rwanda rubasha gukora. KivuWatt icukura iyi gaze mu bujyakuzimu bwa metero 350 munsi y’ikiyaga.
Gaze metane yo mu Kivu iteganyijwe kuzabyara imbaraga z’umuriro w’amashanyarazi zingana na Megawate 700 mu gihe cy’imyaka 55.

Muri izo u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora megawate 350, izindi zisigaye zigakorwa na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC). U Rwanda kandi rwashyizeho akanama kihariye gashinzwe gukurikirana no kugenzura imirimo y’icukurwa ry’iyi gaze hubahirizwa amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije ndetse n’abaturiye iki kiyaga.

Nubuwo bikigoye gushyira mu bikorwa kubyaza umusaruro izi mbaraga zihishe mu kiyaga cya Kivu kubera uburyo bw’ubushobozi bw’amafaranga ndetse n’ubumenyi, u Rwanda rushyize imbaraga mu kubyazamo ibisubizo by’amashanyarazi ku baturage mu cyakabaye ari icyago kuri bo.

Ibyo tutitaho kenshi bifite icyo bimaze

Bimwe mu bikoresho udasobanukirwa akamaro kabyo

Ikintu kimwe twese tuziranyeho ni kimwe; “Nta muntu wamenya ibintu byose, mbese gukoresha ibikoresho byose ntibipfa gukunda†akaba ariyo mpamvu usanga uruganda rugizwe n’abantu ibihumbi. Ni uko buri wese aba afite ubumenyi butandukanye n’ubw’abandi.

Ibikoresho dukoresha mu buzima bwa buri munsi bigiye bifite utuntu tubikoze dufite amagana y’akamaro. Ako tuzi n’ako tutazi, gusa hakaba n’utuba dufite akamaro ukabona biratangaje kuba tutanakitagaho kandi iyo tubimenya byari kurushaho kuba byiza.

Reka turebere hamwe ibintu wajyaga ucaho wigendera ariko nyamara bifite akamaro kabyihishe inyuma.

#5 Akadomo k’umukara kari iruhande rwa Camera na Flash

Niba ufite telefone y’ubwoko bwa iPhone ushobora kuba warabonye cyangwa utarabonye akenge gato k’umukara kari hagati ya Camera na flash(Urumuri).

Ako kadomo burya gafite akamaro kanakomeye. Kariya kenge ni aka micro gakora kuri camera y’inyuma kugira ngo kayungurure amajwi cyane cyane iyo uri gufata video.

#4 Umwobo uba kuri Ravabo

Hejuru ya ravabo mu busanzwe haba akenge kajya kuba kanini ariko niba ntibeshye kuva wayigura nta kintu karakumarira cyangwa se nta n’ubwo wakitagaho kuko wenda uziko ari akantu k’amaringushyo.

Burya kariya kenge gafasha ravabo kuzura ngo imene amazi. Ni ukuvuga ngo habaye ikibazo ikaziba amazi akuzura kariya kenge kayifasha kutamena amazi hasi mu gihe utaramenya icyo ukurikizaho.

#3 Uturongo turi ku nyuguti ya ‘F’ na ‘J’

Uzarebe kuri Clavier(Keyboard) ya machine Laptop cyangwa Desktop uzabona uturongo duto twegutse ku nyuguti ya “F†na “Jâ€.

Akamaro ka turiya tumenyetso dutuma umuntu amenya aho ashyira intoki kuri Clavier bitamugoye cyangwa se atanarebye hasi aho ari kwandika.

Mu busanzwe intoki zijyaho mu buryo bukurikira: Intoki z’ibumoso zifata inyuguti F, D, S na A naho iz’iburyo zigafata J, K, L n’akadomo n’akitso(;) naho ibikumwe byo bijya kuri Spacebar(Akanya).

#2 Akambi kari aho urebera esanse isigaye mu modoka

Niba ubona akamenyetso k’akambi iruhande rw’akandi kamenyetso ka esanse(Pumping machine) mu mudoka yawe cyangwa se iyo utwara nakumenyesha ko atari umurimbo.

Urabizi ukuntu bitesha umutwe gusohoka igihe umuntu wo kuri sitasiyo akubwiye ko imodoka wayiparitse ahatariho! Ako kamenyetso rero kakwereka aho uriya mwobo uherereye utiriwe ujya kuvamo cyangwa ngo wibeshye.

#1 Agasaso ka plastic kaba mu mufuniko wa Fanta n’inzoga

Niba unywa cyangwa utanywa Primus, Mutzig cyangwa Fanta amahirwe menshi ni uko wabonye agasaso k’umweru kaba mu mufuniko w’amacupa. Ntiwari wibaza impamvu kabamo?

Ntago icyo kamaze ari ukuba kariho twa tubare no guhisha tombola gusa, ahubwo hari akamaro gafite gatuma katabura mu icupa iryo ariryo ryose.

Kariya kantu gatuma inzoga igumana ubuziranenge igihe kinini kuko gafasha umufuniko gufata gas iri mu icupa ngo itangirika, ariyo mpamvu n’iyo uyicugushije gas idashobora kuvamo.

Nizere ko wungukiye ubumenyi bwinshi muri iyi nyandiko cyangwa se hari ubundi buryo igufashije.

Itangazamakuru rigiye kuvuguruwa muri politike yaryo

Hari byinshi bigiye kuvugururwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Abakora mu itangazamakuru ndetse n’abaturage basanga hakwiye kujyaho umurongo utandukanya umunyamakuru w’umwuga n’utari we, kuko hari abasiga icyasha uyu mwuga bitwaje imbuga nkoranyambaga.

Aya majwi aje mu gihe hitegurwa impinduka muri politike y’itangazamakuru ishobora kuzana impinduka harimo n’amahame agenga imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Imbuga nkoranyambaga ni uburyo bwazanye impinduka mu guhererekanya amakuru hagati y’abaturage n’abayobozi no hagati y’abaturage ubwamo.

Gusa abazikoresha nka Concord Kubwimana bavuga ko kuri ubu bigoye gutandukanya umunyamakuru w’umwuga n’abiyitirira uyu mwuga cyane cyane ku mbuga nkoranyamahanga.

Bamwe mu banyamakuru bemeza ko nubwo bo bafite ubushobozi busesengura amakuru aherererekanywa ku mbunga nkoranyambaga, impungenge ni uko hari benshi mu muryango nyarwanda bafite ubushobozi budahagije bwo gusesengura aya makuru.

Iki ni ikibazo gishobora gukemuka mu minsi ya vuba ubwo Politiki ivuguruye y’itangazamakuru izaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kwemezwa.

Umunyamategeko ukorera urubuga rutanga ubufasha mu mategeko, Ibambe Jean Paul avuga ko iki kibazo cy’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga gifite impamvu gishingiyeho harimo na bamwe kudasobanukirwa imipaka ku burenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka.

Icyo izi mpande zose zihurizaho ni uko icyo bita akajagari mu itangazamakuru cyabonerwa umuti hashyizweho urugaga rw’abanyamwuga.
Ikindi ni ukuba hajyaho urwego ruhuza inzego zireberera itangazamakuru ubu usanga inshingano zitatanye mu bigo nka RURA, RMC, RGB na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Congo hari ibyo itubahirije

Wazalendo ni imbogamizi mu gushaka amahoro muri Congo

U Rwanda rwatunze agatoki ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo ryiswe Wazalendo rishyigikiwe na Leta y’icyo gihugu, rurigaragaza nk’ikemenyetso cy’uko iyo Leta yaciye ukubiri n’amasezerano agamije kugarura amahoro ndetse ngo n’ibihugu by’ibihanganye bikaryumaho.

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Robert Kayinamura yavuze ko ibikorwa by’ihuriro ryiswe Wazalendo ryakusanyirijwemo imitwe nka FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ari urucantege ku muhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo, bikaba binaciye ukubiri n’amasezerano ya Luanda na Nairobi.

Robert Kayinamura yavuze ko ibintu byarushijeho kujya irudubi, ubwo Leta ya Kongo yahaga ikaze abacanshuro ngo ibyo bikaba binateye impungenge ku mutekano w’Akarere muri rusange.

Imbere y’akanama k’amahoro k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri, Robert Kayinamura yerekanye ko gushakira umuti umuzi w’ikibazo, ari byo byonyine bizatuma Kongo igira umutekano uhamye.

Ku bijyanye n’imvugo z’urwango n’itotezwa rikorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Kongo, uhagarariye u Rwanda muri Loni yavuze ko bibabaje kuba uyu muryango wararuciye ukarumira ndetse n’ibihugu bikomeye bikaryumaho bikanga kwamagana ibi bikorwa ku bwo kwishakira inyungu zishingiye ku bukungu.

Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko mu mirwano iherutse kubura mu Burasirazuba bwa Kongo, Leta y’iki gihugu ifatanya n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryiswe Wazalendo ndetse n’abacanshuro bagera ku 2,000 bakomoka mu Burayi bw’Uburasirazuba.

Yashyize ibikoresho mu rwibutso

Musanze:Afunzwe azira gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Ntibansekeye Leodomir, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ibikoresho (Logistic), akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RIB ivuga ko uyu Ntibansekeye w’imyaka 51 y’amavuko, akurikiranyweho icyo cyaha nyuma y’uko ku ya 11 Ukwakira 2023 yafashe ibikoresho birimo matela n’utugare twifashishwa n’abafite ubumuga akajya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko uregwa yiyemerera ko ari we wabibitse mu Rwibutso.

Ati: “Mu ibazwa rye Ntibansekeye Leodomir yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri salle, kuko ngo byari biteje umwanda muri iyo salle, agashaka aho abishyira mu kindi cyumba.â€

Yakomeje agira ati: “Ngo rero we yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.â€

RIB kandi ikomeza ivuga ko ibi ari ibikorwa bigize ibyaha. Bikaba byarabereye aho uru Rwibutso ruherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, Umudugudu wa Byimana.

Ntibansekeye Leodomir afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yitwaje umwuga akora.

Ubuyobozi bwa RIB kandi bunibutsa abantu ko gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko Ntibansekeye azakurikiranwa n’Ubutabera.

Icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso cyangwa ahashyinguye imibiri y’Abazize Jenoside gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa Igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2.

Perezida Kagame yatanze umurongo mwiza ku iterambere mu ikoranabuhanga

Perezida Kagame asanga ari ngombwa ko imbogamizi ziri mu ikoranabuhanga zikurwaho

Perezida Paul Kagame asanga gukorera hamwe mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zituma hari abatagera ku ikoranabuhanga, aribyo byafasha kwihutisha iterambere ririshingiyeho.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya telefone ngendanwa ya Mobile World Congress ibera i Kigali.

Iyi nama y’iminsi 3 ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, irarebera hamwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kuri ubu rifungura amahirwe y’ejo hazaza.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe isi yinjiye mu cyerekezo gishya cy’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ari ngombwa gukuraho imbogamizi zikirizitira, kandi bigakorwa mu buryo bwihuse.

Yagize ati : “Icyorezo cyihutishije impinduka ziganisha ku cyerekezo gishya cy’iterambere riyobowe n’ikoranabuhanga, ba rwiyemezamirimo bacu bafite impano kandi bakiri bato nibo bayoboye izi mpinduka kandi dukomeje kubashyigikira. Urugero, ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ritangiye kuzana impinduka zikomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage bacu. Amahirwe y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima ashobora guhindura uru rwego nayo aragaragara cyane, ibi bivuze ko dukwiye kuziba icyuho kigaragara mu kugera ku ikoranabuhanga mu buryo bwihutirwa.â€

“Abanyafurika benshi ntabwo baragera ku ikoranabuhanga, uyu munsi muri Afurika niho harimo gukwirakwira telefone ngendanwa ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’ahandi ku isi, ariko turacyafite urugendo rurerure nubwo dufite uburyo bwo gukemura ibibazo dufite uyu munsi. Kwishyira hamwe kw’ibihugu byubakiye ku muyoboro mugari w’itumanaho wihuta kandi wizewe, ni kimwe mu by’ingenzi bigize ubwo buryo.â€

Perezida Kagame agaragaza ko Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango wa Smart Africa, ari inzego z’ingenzi zifasha Afurika muri uru rugendo kandi ko Afurika yishimira iyo nkunga. Yashimye kandi ikigo GSMA ku ruhare kigira mu gukuraho imbogamizi zikizitira ikwirakwira ry’ikoranabuhanga, agaragaza ko imikoranire y’inzego zose ariyo yafasha gukuraho izo mbogamizi.

Iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje guhindura ubuzima muri Afurika, aho riyobowe n’imikoreshereze ya telefone zigendanwa.

Uyu munsi abagera kuri miliyoni 490 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bakoresha telefone, gusa muri aba umuntu 1 kuri 4 ni we ukoresha murandasi.

Ibi bituma muri iki gice cy’isi, abadakoresha internet ari 59% ugereranyije no ku rwego rw’isi, ho biri ku rugero rwa 38%.
Iyi nama yitezweho gusiga itanze igisubizo cy’uburyo buri wese yagerwaho n’ikoranabuhanga bityo agashobora kwihuta mu iterambere.

Ikawa nayo ni nziza ku bagabo

Dore ibiryo byongera ubushake bwo gutera akabariro neza

Hari ubwoko bw’amafunguro igitsina gabo kigomba kurya kugira ngo kirusheho gukomera no kugira ubudahangarwa mu gikorwa cyo gusana umuryango harimo gutera akabariro.

Aya mafunguro ashobora kugufasha kugira imbaraga no gukomera mu bice bitandukanye by’umubiri harimo ibifite aho bihuriye n’iby’imyibarukire.

Kurya inyama zitukura

Kurya inyama zitukura kenshi ku muntu w’umugabo byongera intungamubiri kandi bigakomeza n’imitsi, bitandukanye cyane no kuba wafata izindi bitandukanye zose harimo iz’inkoko cyangwa izindi zose zidatukura.
Kurya amafi

Ni byiza ko umugabo arya amafi ndetse n’ibiyakomokaho kenshi kuko bifasha umutima gukora neza no kukomeza imikaya kandi bikarinda n’ubugumba ku bantu b’igitsina gabo.

Avoka

Uru rubuto rufite umumaro ukomeye ku buzima bw’umuntu muri rusange ariko cyane cyane ku bagabo kuko umuntu ukunda kururya ruramubyibushya cyane.kubera amavuta aba muri uru rubuto, biba byiza ugiye ufata nibura agasate kamwe kangana na kimwe cya kane cy’urubuto rwose uko umaze gufata amafunguro asanzwe.
Kunywa amata

Kunywa amata n’ibindi biyakomokaho ni ingenzi cyane kuko byongera ibinure mu mubiri ugasanga umubiri unoze kandi ibi bigaragara ku bantu b’igitsina gabo kuruta abandi.
Kurya imineke

Kurya imineke cyane ni byiza ku bantu b’igitsina gabo kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri, gukomeza amagufa n’imitsi. Umugabo urya imineke cyane kandi agira ubushake n’imbaraga mu gihe cyo gutera akabarariro.

Isosi y’inyanya

Gufata iyi sosi ni byiza cyane kuko birinda indwara zitandukanye harimo na kanseri zifata imyanya myibarukiro y’umugabo.
Kurya amafunguro arimo soya Soya nayo ni kimwe mu biribwa bifite akamaro gakomeye mu kurinda kanseri yibasira imyanya myibarukiro y’abagabo cyane cyane udusabo tw’intanga. Imbuto n’imboga z’umuhondo

Izi mbuto ni ingenzi cyane ku banu b’igitsina gabo zirimo imyembe, amacunga, amapera ndetse n’imboga nka caroti, inkeri n’izindi kuko zituma imyanya myibarukiro yabo ikura neza.
Kurya ibinyabijumba

Ibi nabyo ni ingenzi cyane kuko birinda indwara zibasira umutima ndetse na kanseri, ni ukuvuga ibijumba, ibirayi, amateke n’ibindi byose burya bibasha kurinda kanseri cyane ifata udusabo tw’intanga.
Kunywa ikawa

Kunywa icyayi cy’ikawa ni byiza cyane kuko cyongera imbaraga mu mubiri.
Ni ngombwa gufata ubwoko twavuze haruguru kuko biba intandaro nziza yo kuzuza inshingano z’urugo cyane cyane ku bagabo.

Ibi birori bisize amateka mu Rwanda

Ibihe by’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023

Bizahora byibukwa mu mateka ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, i Kigali habereye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika, mu bihembo bya Trace Awards and Festival.

Ibi bihembo by’Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho bari bateraniye muri BK Arena ahabereye ibi birori.

Abahanzi bafite amazina mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.

Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.

Iki gikorwa cyabaye ku mbaraga za Trace Group yatangijwe mu 2003. Iki kigo cyatangijwe na Olivier Laouchez kuri ubu ni cyo kiri inyuma ya televiziyo zikomeye nka Trace Africa, Trace Muziki, Trace Urban n’izindi nyinshi zinyuzwaho imiziki.

Davido na Rema batahanye ibihembo kurusha abandi

Abanya-Nigeria Davido na Rema ni bo begukanye ibihembo byinshi muri Trace Awards 2023. Buri wese yegukanye ibihembo bibiri.

Davido yegukanye igihembo cya ’Best Male Artist’ ndetse n’icyo “Unavailable†yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo cya "Best Global Africa Artist’’.

Rema we yegukanye igihembo cya "Best Global Africa Artist’’ n’icya “ Song of the year†abikesheje ’Calm Down’.

’Calm Down’ Rema yahuriyemo na Selena Gomez iri guca ibintu ku Isi. Iyi ndirimbo ye iheruka guca agahigo ko kuba indirimbo yumviswe n’abantu miliyari ku rubuga rwa Spotify. Aka gahigo katumye ‘Calm Down Remix’ iba indirimbo ya Afro-Beat yabashije kumvwa n’uyu mubare munini w’abantu.

Muri Gicurasi uyu mwaka ‘Calm Down’ yaciye agahigo na bwo kuko yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records) nyuma y’uko ari yo yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zari zikunzwe kuri Official MENA Chart.

‘Calm Down’ yanakunze kuza ku rutonde rw’indirimbo zagiye zumvwa na Barack Obama wayoboye Amerika.

Bruce Melodie ayoboye abahanzi b’Abanyarwanda
Bruce Melodie yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka mu Rwanda. Yafashe igihembo aherekejwe na Producer Element. Yahigitse

• Ariel Wayz (Rwanda) • Bwiza (Rwanda) • Chriss Eazy (Rwanda) • Kenny Sol (Rwanda)

• -Mr Eazi yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Awardâ€
• Umuhanzi akaba na Rwiyemezamirimo Oluwatosin Oluwole Ajibade, wamamaye nka Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe “Change Maker Award†arangije avuga ko Rayon Sports ari ikipe y’amateka.

Davido (Nigeria) yabaye Umuhanzi w’Umwaka “Best Maleâ€.

Viviane Chidid (Senegal) yahembwe nk’Umuhanzikazi Mwiza w’Umwaka. Igihembo cye yagishyikirijwe na Kigali Boss Babes.

2Baba yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2 Face Idibia cyangwa se 2Baba yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose.

Fally Ipupa (DRC) yahawe igihembo cya “Best Liveâ€.

Ludmilla yahawe igihembo cya “Best Artist -Brazil’’.

Robot Boii (South Africa) yahembwe nk’Umubyinnyi Mwiza.

Lisandro Cuxi (Cape Verde) yabaye Umuhanzi Mwiza muri Best Artist Africa - Lusophone.

Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi Mushya w’Umwaka.
Akimara kugishyikirizwa, yagize ati “Imana ishimwe yo imenya byose. Kuba mfite iki gihembo ni ukubera yo.â€

Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo “Jerusalema†na we yahembwe “Best Global Africa Artist’’. Ni igihembo yahawe kubera indirimbo ye yamamaye cyane ndetse igaca n’agahigo ku Isi kubera kurebwa cyane.

Rutshelle Guillaume (Haiti) yahawe Igihembo cy’Umuhanzi Mwiza muri Caraïbes "Best Artist - The Caribbeanâ€.

KS Bloom (Ivory Coast) yegukanye igihembo cy’Umuhanzi Mwiza uhimbaza Imana.

Michael Brun (Haiti) yegukanye igihembo cya Dj Mwiza.

Central Cee yegukanye igihembo cy’Umuhanzi mwiza mu bakorera umuziki mu Bwongereza.

Didi B yegukanye igihembo cya “Best Artist Africa – Francophoneâ€

Umunya-Maroc Amira Zouhair yahembwe nk’umuhanzi mwiza mu Majyaruguru ya Afurika.

Diamond yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umunya-Nigeria, Innocent Ujah Idibia Listen MON wamamaye mu muziki nka 2Baba n’Umuyobozi wa RBA, Asimwe Arthur ni bo bahembye ’Producer mwiza w’umwaka.’’ Yabaye Tamsir ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Umuhanzi Tayc yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu Bufaransa n’u Bubiligi.

Yemi Alade yegukanye igihembo cya video nziza, yabaye iy’indirimbo “Baddieâ€.

Amenyo ni ingezi ku mubiri wa muntu

Ese ni uwuhe mubare w’amenyo umuntu agira?

Akamaro k’amenyo ni ntagereranywa kuko adufasha mu mibereho ya buri munsi. Hari ibisimba kuri iyi si ushobora gusanga bifite amenyo ibihumbi (urugero, nk’igifwera) kimwe n’uko hari izindi nyamaswa zitagira iryinyo na rimwe.

Ikibazo cy’ibanze cyo kwibaza ni, umuntu afite amenyo angahe? Hari amahirwe menshi yo kwisubiza iki kibazo wenyine uhereye kuri wowe ugahera ku murongo ubara amenyo ari mu kanwa kawe.

Nk’uko bitangazwa, umuntu ukuze mu busanzwe afite amenyo 32 niba atigeze akuramo amenyo dukunze kwita muzitsa abantu benshi tuzana dukuze, na 28 niba warayakuwe cyangwa ntayo ufite.

Amenyo ya muntu agabanyijemo ibyiciro ukurikije aho aherereye, imiterere, n’imikorere cyangwa akamaro kayo.

Imbere hagati na hagati ni umunani (8) ya incisors, ane hejuru n’andi ane yo munsi akaba adufasha ahanini ibintu bibiri; kuruma no kuvuga.

Ku ruhande rwa buri gice cy’amenyo hari amenyo ya cuspid cyangwa canine, ane (4) yo akaba akomeye, aya ashobora gutobora ibiryo bikaze (urugero nk’igisheke.

Noneho haza amenyo umunani (8) ya premolars, azwi kandi nka bicuspids, afasha ibijigo byawe umunani (8) mu guhekenya no gukanjakanja.

Amenyo ane (4) ya third molars, rimwe na rimwe yitwa muzitsa yo akaba aherereye inyuma cyane, byose hamwe bikaba amenyo mirongo itatu n’abiri (32).

Icyakora, amenyo y’umuntu mukuru ntabwo angana n’ay’umwana, umwana agira amenyo 20 gusa ariyo incisors umunani (8), canine enye (4), na molars umunani (8).

Ikindi kandi abana bagenda bakuka amenyo mu gihe bakura, usanga akenshi incisors arizo zikuka mbere, umwana azikuka mu gihe kiri hagati y’imyaka 6 na 8. Molars zo zikuka mbere y’uko umwana yinjira mu bugimbi.

Ibyo byavuzwe, inzira y’amenyo ya buri muntu iratandukanye gato, kandi ntabwo umuntu mukuru wese afite amenyo 28 cyangwa 32. Biterwa n’impamvu zitandukanye.

Nk’uko bisobanurwa, ibi bishobora na none no guterwa n’uko amenyo amwe ahura no kubora ndetse no kumungwa cyane cyane ibijigo, cyangwa ibindi bibazo.

Binabaho kandi ko umuntu ashobora kugira imiterere idasanzwe aho amenyo amwe aba adahari cyangwa se bakagira andi menyo azwi nka chompers yinyongera ku yasanzwe (nk’impingikirane).

Hagati aho dusoza, icyo nagushishikariza ni ukujya uzirikana ko amenyo ari kimwe mu bice by’ingenzi ku mibereho yawe, niyo mpamvu ukwiye kujya uyarinda ukayagirira isuku.

Inkwano ivuze byinshi mu muco Nyarwanda

Menya ibijyanye n’inkwano mu Rwanda

Mu Rwanda hambere bakwaga iki?


Mu Rwanda hose iyo basabaga umugeni bagombaga no kugira icyo baha umuryango utanze umugeni: Batangaga inkwano. lyo nkwano yabaga ari iyo kwerekana ko umugeni aturuka mu muryango. Yari Ishimwe rya nyir’umukobwa, kubera ko yabaga yarareze neza umwana akaba agiye gushinga urwe.

Iyo nkwano siko hose yabonekaga. Habagaho umugeni batangiraga ubuntu. lbyo tuzabigarukaho. Gusa icyo twibandaho muli izi mpapuro ni igihe inkwano yabaga ibonetse, uko yatangwaga, n’akamaro kayo mu gusaba umugeni.

Inkwano yatangwaga mu Rwanda.

Iyo nyiri ugushaka umugeni yabaga yabengutse umukobwa, yasangaga Se w’umukobwa, yihekeje inzoga akamubwira ko yabengutswe umukobwa we, none akaba ashaka kumusabira umuhungu we. Nyir’umukobwa nawe yaba ashimye umuryango uje kumusaba umugeni akamubemerera, ariko akamusaba inkwano.

Ubwo nyir’ ugusaba umugeni yabaga yariteguye, inkwano ayifite bagahana igihe cyo kuzaza kumukwera.

Ariko niba inkwano yaratangwaga mu Rwanda hose, ntabwo yata¬ngwaga ku buryo bumwe.
Hari uturere twakwaga inka, utundi tugakwa andi matungo yo mu rugo: lnka, ihene………….., byose byaterwaga n’uko umuntu· atunze,uko akarere kabigennye.

Usanga ahanini inkwano yari yibanze ahanini ku itangwa ry’inka. Dukurikije ibyo twagiye tubaza abantu bamwe mu tu¬rere tw’u Rwanda, hariho aho bashyiragaho umugereka kuri ya nka ahandi naho bakayikwa yonyine iyo batabaga bakoye ibindi.

Inkwano yari inka imwe, ku babaga bayifite. Ku babaga batayifite, batangaga ihene eshanu, esheshatu cyangwa se umunani.

Ku byerekeye amasuka hatangwaga isuka imwe, yajyanaga n’inkwano. Iyo suka yitwaga iya CYOZI. Ku matungo hatangwaga intama imwe.

Usibye ayo matungo yakobwaga, hashoboraga gutangwa n’ibindi ku babaga batashoboye kubona amatungo yo gukwa.

Iyo batangaga utubindi bagere¬kagaho n’inka. Utubindi twatangwaga ni tubiri tw’amarwa cyangwa se tw’urwagwa cyangwa se turenga.

Dufashe muri Gisaka ho muri Kibungo.

Dukurikije uko abo twabajije batubwiye, bakwaga inka imwe. lyo inka itabaga ibonetse ntibyabuzaga gutanga umugeni gusa bagakwa ama¬suka, kuva kuri imwe kugera ku icumi, kuko inka n’amasuka bijyana byombi. Iyo inkwano itabaga ari inka cyangwa se amasuka, uwasabaga yatangaga amatungo. Cyane cyane ariko hatangwaga Intama. Iyo bitabaga ibyo, uwasabaga yashoboraga no gutanga: Umuheto n’imyambi; imyambaro; imyaka, amashaza n’ibishyimbo.

Abo twabajije bo muli Birenga nabo batubwiye nk’ibyo tumaze kuvuga haruguru.

KIBUYE- BWAKIRA:

Inkwano yari inka imwe. Ariko iyo yabaga yabuze bashoboraga gukwa amasuka kuva kuri ane kugera kuri atandatu: lyo babitangaga byombi, batangaga isuka imwe n’inka imwe. lbyo nibyo byatangwaga,mu gihe cyo gukwa.

Muri MABANZA bakwaga kimwe no muri BWAKIRA, usibye ko ho bashoboraga no gukwa amatungo: Intama cyangwa se ihene. Ayo ma¬tungo yashoboraga kuba atandatu cyangwa se umunani. Uwabaga lero atabonye inkwano yajyaga gutenda.

UBUSHIRU – GASEKE

Igihe cyo gukwa uwasabaga umugeni yatangaga inka ebyiri, akagere¬kaho ingwate cyangwa ikimasa. Ariko batangaga n’amasuka. Bashoboraga gutanga amasuka kuva kuri ane kugera ku munane. lyo nyiri ugusaba yatangaga inka, isuka- yabaga imwe, amasuka akava kuri imwe ku¬gera ku munani.

Naho ku byerekeye amatungo, hatangwaga ihene kuva ku munani kugeza ku icumi. Ubundi hashoboraga no gutangwa n’iki¬bindi n’imyaka. lyo hatagiraga ikiboneka muri ibyo twavuze umusore yajyaga gutenda.

MUBUGA- RUSENYI:

Dukulikije ibyo twabwiwe n’abo twagiye tubaza muri ako karere naho bakwaga inka, usibye ko ho umubare washoboraga kuva kuri imwe kugera kuri eshatu.

Hatangwaga kandi n’amasuka, gusa ntiyari ingereka, ahubwo yata¬ngwaga yonyine. Umubare wayo washoboraga kuva kuri ane kugera ku munani.Usibye ibyo bimaze kuvugwa nta kindi cyatangwaho inkwano.

BUYENZI – NSHILI :

Kimwe no mu tundi turere tw’u Rwanda, muri Nshili bakwaga inka imwe. lyo bakwaga amasuka, batangaga amasuka atandatu cya¬ngwa se umubare uri hejuru y’ayo kugeza ku masuka munani.

Iyo byabaga ari imvange, ni ukuvuga inka n’amasuka, hatangwaga inka imwe n’amasuka kuva kuri imwe kugera kuri ane.

Umukene utaragiraga icyo atunze yatangaga uruhande rw’inka n’amasuka ane.

Mu matungo batangaga intama yabaga ihagara’iye inka. Umubare wazo wagenwaga n’umutungo w’umuntu. Ariko ryali rimwe cyangwa se abili. Ubundi kandi bashoboraga no gutanga ikibindi kinini, isando, umuheto byaba bitabonetse umugeni agatangirwa ubuntu cyangwa se umuhungu akajya gutenda.

KIVU :

Inkwano yari ikomeye cyane. Bacaga uwaje gusaba ibintu byinshi. Ni ukuvuga ko yagombaga kuba ari umutunzi, kuko inkwano, iyo yaba¬ga ari inka bamusabye, yavaga ku nka imwe kugera ku nka ebyiri. Ama¬suka nayo kuko yari mu bishobora gukobwa, umubare wayo wavaga ku¬ri ane kugera ku munani.

Iyo byabaga ari imvange, ni ukuvuga ari inka n’amasuka, hatangwaga inka imwe n’isuka imwe yagendaga imbere y’inka. Usibye rero inka nta rindi tungo bakwaga: Gusa bashoboraga gukwa n’ibindi bitari ama¬tungo. lbyo ni nk’umuheto, n’ibindi… Iyo ibyo byose byavuzwe haruguru bitashoboraga kuboneka cya¬ngwa se iyo byabaga bitabonetse, umugeni yatangirwaga ubuntu, byaba bitabaye ibyo umusore akajya gutenda.

KIRARO:

Bo dukurikije abo twagiye tubaza n’ibyo bagiye batubwira, mu gukwa bakwaga inka nkeya. Batangaga inka kuva kuri imwe kugera kuri ebyiri.

Iyo habaga hatabonetse inka bashoboraga gutanga amasuka. lyo rero babaga batanze amasuka batangaga kuva kuri abiri kugera ku muna¬ni. Aho banyuranyirije n’abandi ni uko bo batashoboraga gutangira amasuka n’inka icyarimwe. lyo habaga habonetse kimwe muri ibyo cyabaga gihagije. Nta n’irindi tungo bakwaga.
Bashoboraga rero no gukwa umuheto, kimwe n’isando. Ubundi ibyo byose bitabonetse, umusore yajyaga gutenda cyangwa se umugeni bakamutangira ubuntu.

KINYAMAKARA :

Naho uburyo bwo gukwa bwari kimwe no muri KIRARO. Bashobo¬raga gukwa inka imwe. Naho iyo batangaga amasuka batangaga atanu, cyangwa se umunani w’amashikazi. Usibye ibyo nta bindi batangaga. lyo byabaga kandi bitabonetse umuhungu yajyaga gutenda, cyangwa se baba bamugiriye imbabazi, kubera ariko ubwumvikane bw’imiryango bakamushyingira ku buntu.

BYUMBA- GITI :

Bamaze kwemererwa umugeni babasabaga inkwano. Mu gukwa batangaga inka kimwe n’ahandi. lyo nka yabaga ari imwe. lyo bakwaga amasuka, yashoboraga kuba abiri cyangwa se atatu. lyo babitangaga byose hamwe, batangaga inka imwe n’isuka imwe. Bashoboraga kandi no gutanga amatungo.
Itungo bakundaga gutanga cyane ni intama. Yabaga ari imwe nabwo kandi iyo uwabaga yarakoye yabaga yaratanze inka imwe gusa. Usibye ibyo tumaze kuvuga nta bindi bakwaga

Hari ubwo umugeni atangirwa ubuntu

Menya byinshi ku gusaba umugeni w’ubuntu mu muco Nyarwanda

Mu Rwanda inkwano ni ngombwa, ariko iyo hari impamvu yemejwe¬ n’imiryango yombi, batanga umugeni w’ubuntu.

Icyakora babategeka guhaha, bakazazana inka igihe izabonekera. Igihe itabonetse, ntibivamo impamvu yo gutandukana kw’abashakanye.
Kandi abana babyaye nti¬bitwa nkuri (abatakowe).
Haba ndetse imiryango ishyingirana kandi itareshya.
Kera umugara¬gu yashyingirwaga na Shebuja, ariko kuko umukobwa yagumiwe;
Shebuja yaramukizaga, akamwubakira, akamuha amatungo, kugira ngo azatunge umukobwa we neza.
Hariho n’abakire bashakaga kwa Shebuja. lbyo nabyo ntibyabaga birimo uburenganzira buhagije, kuko uwo mugaragu yabaga aboshye, n’umukobwa agombye kubana n’umuntu adashaka.

Ibyo byose mu Rwanda byariho. Ubukwe ntibuhubukirwa, ubukwe s’ubw’umuhungu n’umukobwa gusa, kuko umugeni ataha mu murya¬ngo. Umuhungu ashakira kungura umuryango n’abe bose. Byongera umubano, utanga amaboko mu miryango yombi ishyingiranye.

Ntidukwiye guseka no gusebya abakurambere bacu; kubaka byari ngombwa, kandi bose babyitagaho, kuko kurema urugo byari umugi¬sha ukomeye.

* Batangira ubuntu.
Umugeni w’ubuntu: Iyo umuhungu yabaga ageze mu gihe cyo kuzana umugore, ariko ababyeyi be ari abakene badafite inkwano none¬ho se w’umuhungu agahaguruka akagenderera se w’umukobwa.

Aka¬ mubwira ati:“Ndagusaba umugeni ariko w’ubuntu, kuko nta nka mfite, umwana wanjye ni muto azayihakirwa, nanjye dufatanye ntahe, Iyo tuzabona mbere tuzayigukweraâ€.
Se w’umukobwa yaba ari umubyeyi w’umugiraneza, udashaka gukomeza umukobwa we akemera ayo masezerano y’umusaba umugeni.

‘ ·. Gusaba umugeni byarimo ingingo ebyiri :

a) Ingingo ya mbere:
Se w’umukobwa yabaga amutumye umunani w’amasuka, ngo agende ahahe inka aho azayibonera azayizane isa¬nge uwo munani w’amasuka.

b) Ingingo ya kabili:
N’ubuntu butihekeje undi munani, bukagirwa isuka imwe yitwa «MBOGO» ikazana n’inzoga zisaba; iyo suka ikaba ivuga yuko aho bazabonera inka bazayitanga.

lyo byamaraga kugenda bityo, uwasabwe yarashyingirwaga, bagasi¬ga bizeye ayo masezerano basezeranye, kugeza igihe bazarangiriza.
Biyemeza kuzatanga inka igihe bazayibonera.
Iyo bashyingiwe ku buntu, inkwano ishobora gutangwa ariko igihe ibonekeye.

* Batanga iki mu bukwe bw’ubuntu
Mu bukwe bw’ubuntu batanga :
lnzoga
Isuka ya Mbogo

GUTENDA.
Umuhungu iyo yarambagizaga umukobwa azarongora ariko akaba ashaka uwo mugeni, kandi ari Umukene cyangwa se imfubyi, baka¬mwemerera kuzamumuha, ariko bati:â€Uzadukwerereâ€, umuhungu ati:
“Ndi umukene cyangwa se ndi imfubyi, nta nkwano nzabona ariko ubwanjye ndabihaye, ngaya amaboko yanjye abe ayanyu, dufatanye ndi umwana wanyu.
Iyo bamwemereraga bakamushyingira, iyi mirimo ya¬bakoreraga niyo yitwaga «GUTENDA». lcyo gihe yabaga atuye iwabo cyangwa kwa Sebukwe.
Iyo babyaranaga, abo bana babyaranye ntibashoboraga kuba nkuri kuko umunani atanze w’amaboko ye wemewe, ko bazaba iteka kandi bagakomeza kubarwa mu muryango wa se.

Mu bana b’abahungu, iyo bakuze bagashaka kubaka, barakwerwaga. Mu bakobwa, iyo babaga bakuze bagejeje igihe cyo kubaka ingo nabo, kugira ngo umukobwa wa mbere asabwe, hari ikimenyetso cya¬korwaga bitaga «SANDO». (lsando ni igiti cy’umusave cyabaga gifite amashami abiri). Isando yasimburaga inkwano, yerekanaga ko bazakwa inka.

Nyir’ugusaba umugeni, ari nawe wa wundi wakoye amaboko ye, akajyana ya sando kwa Sebukwe ati:â€Ndabona ngiye kunguka, iyi sando ibabere ikimenyetso cy’uko nzayicunguza inkaâ€. Ubwo akaba abonye uburenganzira bwo gukosha umukobwa na barumuna be.

lyo amaze kubona inka akoshoje ba bakobwa, zikororoka, akuramo inka ajya gucunguza ya sando yatanze. Ubwo rero akaba akoye ubute¬nde bukaba buvuye muri uwo muryango.

Kalani na Jarani Dean

Inkuru zisekeje kandi zitangaje ku bantu b’impanga

Kubyara impanga ntako bisa biraneneza ku buryo abantu benshi kimwe mu byifuzo byabo haba harimo no kwibaruka abana b’impanga n’ubwo atari ibya bose.

Kubyara impanga bisa nk’igitangaza ku bantu, rero hari n’igihe kuri izo mpanga haziramo utundi dushya, noneho bikaba uruhurirane rw’ibitangaza.

Hano hari inkuru zisekeje n’izitangaje zerekeye impanga zagiye zigaragara hirya no hino ku isi.

#4 Impanga zidahuje ababyeyi
Ibaze ufite impanga muvukana ariko mudahuje ba Papa! Ngo? Yego, ibi ni ibintu byabayeho rwose mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika (U.S.A).

Umubyeyi umwe yateje urujijo ubwo yabyaraga abana b’impanga babiri bakabaye ab’umugabo umwe, gusa ibizamini bya DNA biza gutanga ibisubizo bisa nka Maji.
Ni ukuvuga ngo umugore yasabaga ko umugabo wamuteye inda yamuha indezo y’impanga yari yarabyaye mu 2013, biza kuba ngombwa ko hakorwa ibizamini bya DNA, ibizamini biza byerekana ko uwo mugabo afite umwana umwe gusa muri izo mpanga.

Byabereye urujijo abacaga urubanza ariko umugore aza kwemera ko hari undi mugabo umwe bari baryamanye mu gihe kitarenze icyumweru mbere y’uko aryamana n’uwo mugabo yashinjaga.
Abaganga nabo bavuga ko bishoboka ko intangangabo z’aba bagabo zasaranganyije amagi y’uyu mugore biza kurangira havuyemo impanga ariko zidahuje ba se!

#3 Impanga zidahuje ibara ry’uruhu
Ukibona abana bitwa Kalani na Jarani dean ushobora gukeka ko ari abana b’inshuti baturuka mu miryango itandukanye, kandi buriya aba bana ni impanga.

Icyateye aba bana kuvuka ari impanga ariko badahuje ibara ry’uruhu kiratangaje; ni uko ababyeyi babo bafite impu zitandukanye (umugabo ni umwirabura naho umugore ni umuzungu), bishatse gusobanura ko bishoboka cyane ko buri mwana yagiye yakira uruhu rw’umubyeyi umwe, gusa ni ibintu bidakunze kubaho.

#2 Impanga 20 ku kigo kimwe
Burya urubyaro rw’impanga si ikintu abantu bakunze kubona, ni ukuvuga ngo uzibonye ari nyinshi ziri ahantu hamwe watangara, rero hari amashuri aba afite impanga nyinshi. Iri ni rimwe muri yo!

Mu gihugu cy’ubwongereza mu ishuri ryitwa Lincolnshire higagamo abanyeshuri 20 buri umwe afite impanga (impanga 20).
Icyari gikomeye kurushaho ni uko muri izo mpanga 20, cumi n’ebyiri (12) muri zo zasaga neza neza (identical twins) kandi 6 muri izi ziga mu ishuri rimwe.

Ibi bigahura na none n’ishuri rya Poquess Middle School ryo muri Amerika mu mwaka wa 2019 ryari rifite impanga 16 z’abana 2, n’izindi 2 z’abana 3.

#1 Umudugudu w’impanga
Ushobora kuba watekerezaga ko ariya mashuri ariho hantu haba harabonetse impanga nyinshi icyarimwe? Reka da, biriya ubifate nk’ibisanzwe kubera ibi:

Nk’uko India Times ibivuga, Mu gihugu cy’Ubuhinde mu mujyi wa Kerala mu mudugudu wa Kodinhi utuwe n’imiryango irenga 2,000 habonetse ikintu gisa nk’igitangaza ubwo habonekaga abantu b’impanga benshi, habonetse impanga zirenga 220 (abantu barenga 400).

Ubushakashatsi bugaragaza ko Ubuhinde mu bana 1000 bavuka haba harimo impanga 9, ariko umwihariko kuri aka gace mu bana 1000 havukamo impanga 45. N’ubu nta mpamvu iramenyekana neza ku gituma muri uyu mudugudu havuka impanga nyinshi.

Babuze uwo bafunga mu mpanga
Mu gihugu cy’ubudage hari umujura kabuhariwe mu kwiba imikufi n’indi mitako y’agaciro (Jewelry), yashinjwaga kwiba imitako ifite akayabo ka miliyoni 6.8 z’amadolari ($6,800,000) mu bubiko bumwe bwo muri icyo gihugu.

Byabaye ikibazo kuko uwo mujura yari afite impanga (Hassan O. na Abbas O.), mu gupima ibizamini bya DNA basanze bombi icyaha kibafata gusa ntibabashije kumenya uwakoze icyaha kuko DNA zasaga. Wabafunga se? Wahitamo umwe se? Aba bagabo bose bararekuwe bitahira mu mutuzo.

Rwanda Willing Soul bagiye gusohora video yabo ya mbere

Amafoto: Rwanda Willing Soul mu myiteguro yo gusohora video yabo ya mbere

Rwanda Willing Soul ni itsinda ry’abaririmbyi bamaze iminsi bigaragaza cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu nkuru yacu y’ubushize yanyuze kuri iki kinyamakuru UBUVUMBUZI nibwo twababwiye iby’iri tsinda nyuma yo kuganira na bamwe mu barigize.

Muri iki gihe hashize iminsi mike bigaragara ko aba baririmbyi batangiye gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo zitarajya hanze. Iyi ngingo bo ubwabo barayishimangira, aho bavuga ko mu gihe kitarambiranye abakunzi babo ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange baratangira kubona iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho.

Ku makuru yizewe ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyakuye muri iri tsinda nuko bafite indirimbo zirenze imwe zamaze gutunganywa mu majwi gusa ku ikubitiro iyo bagiye gusohora ifite n’amashusho yayo ni iyitwa “ISI DUTUYEMOâ€.

Aya mafoto ari mu nkuru yafashwe igihe barimo bafata amashusho y’iyi ndirimbo iri hafi gusohoka.

Iyi nguzanyo yitezweho guhindura byinshi

Inguzanyo ya miliyari 97 Frw niyo izavugurura Ibitaro bya Ruhengeri

U Rwanda n’ u Bufaransa kuri uyu wa Mbere byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 91 z’amayero arimo azifashishwa mu kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Ruhengeri.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Imari n’igenamigambi Richard Tusabe na Arthur Germond, Umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa cy’Iterambere.

Kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kuba ihuriro rya serivisi z’ubuvuzi muri aka karere. Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko kuvugurura ibi bitaro bizatuma abaturage barushaho guhabwa serivisi nziza baba abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba by’umwihariko, ndetse n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Muri iyi nguzanyo miliyoni 75 z’amayero angana na miliyari 97 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo azakoreshwa mu kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri na ho iliyoni 16 z’amayero angana na miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda akoreshwe muri gahunda zo kubaka ibikorwaremezo by’iterambere mu nzego zinyuranye.

Izi ndangamuntu zizasohoka vuba

Hagiye gutangwa indangamuntu zikoze mu ikoranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu kiratangaza ko mu gihe cy’umwaka n’igice kizatangira gutanga indangamuntu zikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital ID).

Ni indangamuntu izatangwa kuva ku bakivuka n’abakuze aho abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5.

Itegeko ryemeza uyu mushinga ryasohotse mu kwezi kwa 6 uyu mwaka ubu ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu kikaba kirimo gukorana na ba rwiyemezamirimo bazakorana nacyo gukusanya amakuru yose azaba akenewe mu indangamuntu y’ikoranabuhanga.

Umuntu uzaba afite iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ni we uzajya ahitamo amakuru atanga bitewe n’akenewe mu gihe izisanzwe ziba ziriho imyirondoro ishobora kumenywa n’umuntu wese.

Gukoresha indangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga bizakemura ibibazo by’abantu bata indangamuntu, kuba umuntu bigaragara ko isura ye yahindutse bizajya bikemurwa mu buryo butagoye no kugira uburenganzira ku makuru agomba gutangwa n’adakwiriye gutangwa.

Aya masezerano azahindura byinshi mu bukungu

U Rwanda-EU:Kungahara umushinga ugamije kurwanya inzara

Kuri uyu wa Kabiri, i Kigali hatangirijwe umushinga wiswe Kungahara ugamije kurwanya inzara mu Rwanda.

Uyu mushinga uri mu byiciro 14 watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) aho uzafasha kuzamura umusaruro w’ibiribwa mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange byugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku isoko. Ibi ngo bigira ingaruka ku baturage benshi batabasha kwigondera ibiciro bihanitse ari nako abandi bagorwa no kubona inyongeramusaruro.

Uyu mushinga wa Kungahara by’umwihariko utangijwe hasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya EU n’uturere twa Rulindo na Burera. Umushinga Kungahara ufite agaciro ka miliyoni zisaga ijana z’Ama-Euro. Uzafasha kuzamura umusaruro w’ibiribwa mu buryo burambye, ubuhinzi budaheza, ari nako hitabwa ku byiciro byihariye by’abaturage.

Indirimbo ya mbere ya Rwanda Willing Soul yishimiwe

“Isi Dutuyemoâ€-Indirimbo ya mbere ya Rwanda Willing Soul yakiriwe neza

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rwanda Willing Soul basohoye indirimbo yabo ya mbere ifite amashusho “ Isi Duteyemoâ€.

Kuri uyu wa gatanu , 10 Ugushyingo 2023, binyuze ku murongo wa YouTube nibwo amashusho y’iyi ndirimbo yagaragaye.

Abantu benshi banyuze ahatangirwa ibitekerezo bagaragaje uburyo batewe umunezero n’iki gihangano. Uwitwa Muhire Amani Jean Baptiste yagize : “ Munshubije mu myaka ya za 2005 muri Secondary School†; Phanuel ati : “ Best song muhabwe umugisha†ni mu gihe uwitwa Nsengiyumva Mathieu yanditse agira ati : “ Never give up mukomeze mukore nyinshiâ€.

Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda 3 , yari itegerejwe cyane n’abakunda ibihangano by’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Abagize iri tsinda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru, bamaze igihe bavuga ko bafite ibihangano byinshi bagiye gusohora mu bihe bya vuba, kandi bizeye ko bizanyura abazabyumva bose.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ISI DUTUYEMO

“Isi Duteyemo†ni indirimbo yumvikanamo amagambo asa n’ateye agahinda aho umuntu umwe yumvikana asezera ku wo yakundaga gusa akaba yizeye kongera kumubona mu gihe kiri imbere ku bw’ubushake bw’Imana.

Inyikirizo yayo bagira bati : “ Turatandukana amarira ni menshi, twibaza niba tuzongera kubonana,
Nta byiringiro na mba byo kuzabonana, Imana nibishaka tuzongera tubonane.â€

Rwanda Willing Soul ni itsinda ribarizwa mu Karere ka Rubavu ariko rifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana mu gihugu cyose cy’u Rwanda ndetse no hanze yaho.

Lil Chance yiyemeje gukora cyane kurusha mbere

Lil Chance mu nzira yo gusohora EP ye ya mbere

Bahati Emmanuel ukunda gukoresha amazina ya Lil Chance ni umwe mu baririmbyi babimazemo igihe ndetse benshi banatekerezaga ko yaba yarahagaritse umuziki. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI , uyu muhanzi yavuze ko agarukanye ingamba nshya zirimo kuba agiye gutanga ibyishimo ku bakunzi ba muzika Nyarwanda by’umwihariko.

Chance binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga aganira n’umunyamakuru wa UBUVUMBUZI, yemeje ko kugaruka kwe gutangiranye n’umuzingo w’indirimbo muto «EXTENDED PLAY, EP ». Yahishuye ko ino EP igizwe n’ibihangano by’indirimbo esheshatu iri gukorwa na Bertz Beatz afatanyije na Bob Pro. Gusa yirinze kuvuga izina ry’uyu muzingo ngo kuko bikiri ibanga.

Kugeza ubu indirimbo ya mbere imaze kujya hanze ni iyitwa FALL IN LOVE.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO FALL IN LOVE

Uretse kuba iyi ndirimbo yakiriwe neza , Lil Chance ukomoka mu karere ka Rubavu, yaherukaga gusohora indirimbo yitwa AWUKU mu mwaka wa 2020. Ibikorwa bigiye kuboneka kuri ino muhanzi byo ni byinshi dore ko ari gufashwa n’inzu y’imyidagaduro izwi ku izina rya DA LUUMA ENTERTAINMENT.

Ikirunga kiri kuruka

Menya impamvu y’umutingito mu gihe ikirunga kiruka

Umutingito iyo uri kuba wumva ubutaka busa nk’ubwizunguje cyangwa se bujegeye. Imitingito iba mu buryo butandukanye kandi igaterwa n’ibintu bitandukanye. Hari iba ifite imbaraga zihambaye n’iba ifite izoroheje bipimwa mu buryo bw’ingufu (magnitude).

Iyo ikirunga kiri hafi kuruka, kiri kuruka cyangwa se kimaze kuruka, hashobora kumvikana umutingito.

Ese ni iki gishobora gutera imitingito igihe ikirunga cyenda kuruka, kiri kuruka cyangwa se kimaze kuruka? Reka turebere hamwe impamvu.

Mbere y’iruka ry’ikirunga
Impamvu ya mbere ishobora gutuma iruka ry’ikirunga ribanzirizwa cyangwa rigakurikirwa n’imitingito ni ingufu biriya bikoma (magma) bisohokana.

Magma zituruka ahitwa muri ,magma chamber, iyo zigiye gusohoka rero zizamukana imbaraga nyinshi kugira ngo zibone inzira bigatuma habaho umutingito.
Ikindi kandi ni uko ikirunga gishobora kurukira mu nzira irenze imwe, ni ukuvuga ko biriya bikoma bishobora no guca mu nzira zikikije ikirunga.

Icyo gihe nta bundi buryo usibye gutobora mu butaka, ibyo bitera ihungabana n’isaduka ry’ubutaka ubwo ako kanya hagahita haba umutingito kubera gutandukana k’ubutaka aribwo uzajya ushobora kubona ahantu hagiye hacika imirongo.

Nyuma y’iruka ry’ikirunga
Niba ubyumva neza, iyo magma zivuye mu kirunga ntakizisimbura; bisobanuye ko icyo gihe haba hasigayemo ubusa kandi uko byagenda kose ubutaka ntibwasigara bwitendetse ku bundi. Uti gute?

Bitewe n’uburemere bw’ibice by’ubutaka bwari buri hejuru y’aho biriya bikoma byavuye ntago byakunda ko bwaguma bwitendetse ku bindi bice.
Ni ukuvuga ko hari ibice bigomba kumanuka bikajya kuziba icyuho cyasigaye aho ibyo bikoma byavuye, aha niho imitingito iza rero.

Igice kimanuka kijyenda cyikuba ku bindi byegeranye nacyo, icyo gihe bitera ihungabana ku bice byombi, yaba ikimanuka cyangwa se ibisigaye bikaba byateza umutingito.
Ubu nibwo buryo bushoboka cyane mu gutera umutingito mu gihe cy’iruka ry’ibirunga ariko imitingito twumva mu bihe bisanzwe yo si uku ibaho.

Gusa biragoye kwemeza niba umutingito w’ikirunga uri guterwa no [kwitegura] kuruka cyangwa se niba ari ukwisubiranya k’ubutaka nyuma yo kuruka, kubera ko ikirunga gishobora no kongera kuruka ari nacyo kibazo giteje impagarara ku kirunga cya Nyiragongo.

Amafaranga ashobora guta cyangwa akongera agaciro

Icyo wamenya ku gutakaza agaciro kw’ifaranga

Ni iki gitera ifaranga guta agaciro? Uzumva Banki nkuru y’igihugu (BNR) ivuga ko ifaranga ryagabanutse ku rugero runaka, igihe cyose uyu mubare uba uri mu ijanisha (urug. 4%). Ese Kuri wowe wumva gutakaza agaciro kw’ifaranga ari iki?

Gutakaza agaciro kw’ifaranga cyangwa se “Inflation†ni rimwe mu magambo akunze gukoreshwa mu bukungu, ariko abantu bamwe ntibumva neza icyo aricyo, cyane ku byiza cyangwa ibibi bikubiyemo.

Hariho imyumvire n’ibitekerezo bitandukanye kuri inflation, ariko mu bukungu, itakazagaciro ry’ifaranga ni igabanuka ry’ubushobozi bw’ifaranga ritewe n’izamuka ry’ibiciro mu gihe runaka.

Muri make, itakazagaciro ry’ifaranga ryerekana uko ubukungu bwifashe, n’uburyo ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bizamuka.
Itakazagaciro ry’ifaranga risobanurwa n’izamuka ry’ibiciro no kugabanuka kw’ubushobozi bw’ifaranga, ibi bishobora gupimwa n’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro by’ibicuruzwa “Consumer Price Index (CPI)†.

Mu yandi magambo ni “amafaranga menshi agura ibicuruzwa bike“. Byumvikana ko ifaranga ritakaza imbaraga zo kugura.
Iyo hari itakazagaciro ry’ifaranga mu bukungu, imbaraga z’ifaranga runaka, tuvuge ko ari amafaranga y’u Rwanda, agabanuka mu gaciro uko igihe kigenda.

Urugero, amafaranga y’u Rwanda (FRW) 500 ashobora kugura amakaramu atanu mu gihe cy’ubu, ariko nyuma y’igihe runaka (wenda nyuma y’umwaka uhereye icyo gihe) ushobora gusanga ya mafaranga (FRW) 500 ashobora kugura amakaramu 2 gusa.
Ikibazo ni uburyo inflation isobanurwa, rimwe na rimwe bitumvikana kimwe ku bantu bose; ariko dore uburyo inflation igomba gusobanurwa neza.
Gutakaza agaciro kw’ifaranga ntabwo bishobora kubaho igihe ari igiciro cy’igicuruzwa kimwe cyazamutse kubera ko kitasobanura isoko ryose, bigomba kuba ku bicuruzwa bitandukanye na serivisi zitandukanye runaka.

Ibi bivuze ko impinduka mu biciro bwite by’igiciruzwa, ntibishobora kwerekana ko hariho itakazagaciro ry’ifaranga bitewe n’uko imbaraga z’ibyo bicuruzwa zidahagije mu kugaragaza imihindagurikire y’ibicuruzwa.

Hari aho ibintu bishobora kubaho aho ihinduka ry’igiciro kimwe ritera ibindi biciro kuzamuka.
Urugero ni nk’uko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda cyazamuka. Iki giciro ubwacyo ntabwo cyakerekana ku itakazagaciro ry’ifaranga kugeza igihe iri zamuka riteye n’ibiciro rusange by’ibindi bicuruzwa kuzamuka.

Byongeye kandi, urwego runaka rw’izamuka ry’ibiciro rugomba kuba rumaze igihe kugira ngo tuvuge ko itakazagaciro k’ifaranga ryabayeho.
Ikindi kandi gishobora kuburira ku byerekeye itakazagaciro faranga ni urugero rusange rw’ibiciro rugomba ndetse n’imyitwarire runaka yo kuzamuka kurambye kandi guhoraho kw’ibiciro mu gihe gitandukanye.
Bisobanuye ko iyo ibiciro bizamuka aho kugabanuka, aha biba bitanga imburira y’itakazagaciro k’ifaranga.

Ingaruka zo gutakaza agaciro kw’ifaranga
Bishobora kubaho ko ifaranga ritakaza agaciro ku buryo budasanzwe aribyo bizwi nka hyperinflation, aho ifaranga riba ritagifite ubushobozi bwo kugura ibicuruzwa, ibi bituma ibicuruzwa bihenda ku buryo bukabije.

Aha igihugu ubwacyo nacyo ntikiba kigifite ubushobozi bwo kugenzura ifaranga ryabo kuko aha ibiciro biba bishobora kwiyongera ku kigero kirenze 50% ku munsi.
Ibihugu nka Zimbabwe, Venezuela, Sudan ndetse na Libani biri mu bihugu byagaragaje itakazagaciro rihambaye mu kwezi kwa mutarama 2022.

Ikindi kandi itakazagaciro ry’ifaranga rituma habaho ubusumbane mu mibereho (income and wealth inequality) n’ubukene bitewe cyane cyane no kwinjiza (income).
Kubera ko mu bihe by’itakazagaciro ry’ifaranga ibiciro bizamuka, bamwe batakaza amafaranga abandi bakayabona.
Burya itakazagaciro rigereranyije hari igihe riba ryiza kuko iyo riri munsi ya 3% rigira iterambere ku iterambere ry’igihugu. Icyakora banki y’u Rwanda ihangana ni uko “inflation†itakagiye munsi 2%, no hejuru ya 8%, aricyo cyitwa “walking inflationâ€.
Twabonye ko itakazagaciro ari izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa rikaba kandi ripima ubushobozi bw’agaciro k’ifaranga.

Kandi na none itakazagaciro ry’ifaranga rikunze guteza isumbana ry’ibiciro by’abaturage cyane cyane ku baturage bari mu byiciro byo hasi nibo bahita bajya mu bukene cyane.

Small Ville, hagezweho i Rubavu

RUBAVU-SMALL VILLE: Ahantu heza wasohokera hafite byose

Small Ville, igisobanuro cy’ahantu nyaburanga na serivise ntagereranywa. Ku bantu bakunda gusohoka, aha ngaha kuhagera yaba ari amahitamo meza kuko ibyo wakenera byose birahabarizwa. Hari Resitora, bar, akabyiniro ka nijoro, aho batunganyiriza ikinyobwa cy’ikawa, amacumbi meza, imashini yo kumesa ndetse na salle iberamo iminsi mikuru.

Mu dushya n’umwihariko bafite harimo no kuba uwaraye mu macumbi y’aha hantu , atunganyirizwa imyambaro ye ku buntu ndetse agahabwa n’ifunguro rya mu gitondo ku buntu.

Hagerane n’inshuti n’abavandimwe bawe uyu munsi maze bazahore bakwirahira mu buzima bwabo. Hari inyubako zinogeye ijisho kandi hafite isuku ihagije ku buryo uwahasohokeye yumva aguwe neza amanywa n’ijoro.
Small Ville iri mu mujyi wa Rubavu munsi gato y’ishuri rya GASS! Ku yandi makuru hamagara +250 788 590 079, +250 788 255 679

Tora Muzungu Vincent

Rutsiro: Tora Muzungu Vincent muri njyanama

Baturage b’Akarere ka Rutsiro igihe cyo gutora umujyana w’Akarere ka Rutsiro cyageze ,twese nta n’iyonga isigaye taliki 7/12 /2023 tuzinduke dutora Muzungu Vincent ku mwanya wa njyanama mu karere ka Rutsiro , Umugenerwabikorwa ku isonga , Umunyarustiro Usobanukiwe ,uharanira iterambere mu miyoborere n’ubutabera busesuye , Kivumu ,Kigeyo ,Nyabirasi Boneza nta n’iyonga Isigaye dutore Muzungu Vincent, Musasa, Mushonyi ,Ruhango,Murunda , Gihango , twese dutore Muzungu Vincent Mushubati ,Manihira ,Mukura ,Rusebeya iya kare twese dutore Muzungu Vincent .

Muzungu Vincent niwe ukenewe mu karere ka Rutsiro .

Ibihembo bya Bugoyi Side TV

Ibihembo bya Bugoyi Award bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri

Muri iki gihe iyo ugeze aho abantu barenze babiri bari kuvuga ku bijyanye n’imyidagaduro y’Akarere ka Rubavu, biragoye ko hashira iminota itatu batavuze ku itangwa ry’ibihembo bya Bugoyi Side Award bigiye kuba ku nshuro ya kabiri. Ibi bihembo bitegurwa na Bugoyi Side TV,muri uyu mwaka wa 2023 bigaragara ko bizatangwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza.

Ibi ni ibihembo bihabwa abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu byiciro bitandukanye. Aha harebwa uwahize abandi muri uwo mwaka bitewe n’icyiciro ari guhatanamo.
Kuva saa saba z’amanywa imiryango ya EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST, Gisenyi- Rubavu (Abafatanyabikorwa bakuru muri iki gikorwa), izaba ifunguye. Iki gikorwa bigaragara ko abantu benshi barahiriye kutazakiburamo cyane cyane abakunda imyidagaduro, kwinjira ukicara ahasanzwe ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2000, ahantu hiyubashye ni 5000 mu gihe ahiyubashye byisumbuye ari ibihumbi 10000 bizajya biherekezwa n’ikinyobwa cy’ikaze.

Ibi bihembo bitangwa ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2021, byari ibirori byiza kandi bibereye ijisho ndetse n’ababikurikiraniye hafi icyo gihe bagaragaje ko imitegurire yabyo yari myiza ndetse bagaragaza n’ibindi bikorwa byakongerwamo kugira ngo iki gikorwa kirusheho kwaguka no kuba cyiza.
Umuyobozi wa Bugoyi Side TV, Igisubizo Yves benshi bazi nka Yvan Traiz mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’umwuga wo kuvanga imiziki, yahamirije ikinyamakuru UBUVUMBUZI ko hari byinshi bongeyemo ndetse ko n’imyiteguro yamaze gukorwa ubu igisigaye ko ari umunsi w’igikorwa.

Uretse amanota atangwa n’abakemurampaka bagendeye ku myitwarire, imikorere y’urushanwa, hari n’andi manota atangwa n’abaturage biciye mu matora. Ino nshuro abatora babikoze baciye kuri paji ya Instagram

Uretse kuba EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST aribo baterankunga ndetse banafatanya na BUGOYI SIDE TV gutanga ibi bihembo, hari n’abandi bafatanyabikorwa benshi barimo ikinyamakuru UBUVUMBUZI, hari ORANGE ENTERTAINMENT, JHF RWANDA, UMUNSI, IJAMBO KD&B,SAVVY , T CLEVER STUDIO ndetse n’abandi.

Iturize Restaurant hagezweho i Rubavu

Iturize Restaurant , ahantu hagezweho mu mujyi wa Gisenyi - Rubavu

Iturize Restaurant, ni imwe muri resitora nziza by’umwihariko zigezweho mu Karere ka Rubavu. Harangwa n’isuku, abakozi b’abanyamwuga kandi batanga serivise nziza hakiyongeraho ko amafunguro bagira yujuje ubuziranenge ugereranyije n’ahandi. Iturize Restaurant iherereye mu mujyi wa Gisenyi hafi n’umusigiti mu nyubako ihari izwi nko Kwa Shaffy.

Mu masaha yose y’akazi kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba, abakorera muri Iturize na yombi barakwakira iyo uhaje uri umuntu umwe, umuryango cyangwa itsinda ry’abantu benshi. Aha hantu ni heza iyo uhari Uba ufite ibyishimo ndetse unitegeye ubwiza bw’umujyi wa Gisenyi - Rubavu.

Mu gihe wifuza kubagana nimero ni +250 788 405 927.

Umuhanzi N T ZIYO uhamya ko agiye gukora cyane

N T ziyo yongeye kumvikana mu njyana ya rap

Umuririmbyi N T ziyo ni umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana ko ibyo bakora bifuza kubizamura bikava ku rwego rumwe bikagera ku rundi rwisumbuye.Mu gihe kirenga imyaka ibiri uyu musore yagaragaye cyane mu njyana zinyuranye ziganjemo iya Afro-beat,R&B n’izindi. Bitandukanye n’ibi, ubu indirimbo aherutse gusohora mu buryo bw’amajwi ni iyitwa “RUJUGAâ€. Iyi iri mu njyana ya Trap benshi bakunda muri iki gihe ndetse banagaragaje uko bayakiriye neza binyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

N T ziyo ubusanzwe ajya kumenyekana bwa mbere mu muziki wa Rubavu no mu Rwanda muri rusange,yakoraga ibihangano byiganje mu njyana ya rap.Gusa nyuma arahindura atangira gukora izindi njyana. Iki gihe benshi batunguwe no kubona abasha kuririmba nk’ababimazemo igihe; nubwo hari abandi bababajwe no kuba batazongera kumva imirongo ye ya Hip Hop.

Aganira n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, N T ziyo mu magambo ye yashimangiye ko nta njyana ataririmba.Ndetse yanongeyeho ko kuba akoze iriya ndirimbo bitavuze ko injyana amaze iminsi yibandaho ayivuyemo burundu.

“Ni ukuri koko iyi ndirimbo irumvikana mu njyana maze igihe nararetse gusa njye nta njyana ibaho ntakora. Kandi buriya ninabyo bigaragaza umuhanzi nyawe. Umuziki urakura kandi ukanagira impinduka, bityo rero iyi ndirimbo nasanze kuyikora muri Trap bizanyorohera gutanga ubutumwa bwose nifuje kuyishyiramo.†N T ziyo niko yavuze , gusa yongeyeho ati : “ Abakunzi banjye , abakunzi ba God Members Team mumbe hafi kuko nanjye muri iki gihe niteguye kubaha ibihangano byiza kandi byuje ubwenge n’umwimerere. “

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO RUJUGA

Zimwe mu ndirimbo ziririmbitse mu njyana ya Rap zatumye uyu muhanzi benshi batangira kumutekerezaho no kumukurikira buri munsi hari iyitwa “Umubwiriza Mushyaâ€, “ Make Meza†na “Rembera†mu gihe agitangira kuririmba Afro-beat iyitwa “Fire Burner†“Slow Down†na “Kata†ziri mu zamuzamuriye igikundiro hirya no hino.

Bijouterie la Confiance

Bijouterie la Confiance: Igisubizo ku baguzi b’imikufe yizewe

Niba ukunda cyangwa se ukaba uzi umuntu ushaka aho yagurira imikufe iteye neza, Bijouterie la Confiance kugeza niyo mahitamo yonyine kandi yizewe ku bashaka kurimba bagasa neza mu maso y’ababareba. Aha hantu haherereye mu nyubako iteganye neza n’ivuriro rya Dr Nyirinkwaye, Gisenyi-Rubavu.

Ubwoko bwose bw’imikufe burahari kandi bukozwe mu mabuye y’agaciro mu ngeri zitandukanye. Uretse kuba bakira abashaka imikufe mishya, na bamwe bafite iyo bamaranye igihe ariko yatangiye kwangirika barayisana ikongera ikaba nk’iyo bakuye ku isoko ari mishya.
Hamagara iyi nimero ivugane n’umukozi wa Bijouterie la Confiance , +250 788 405 927.

El Classico Beach Chez West borohereza abahasura

El Classico Beach hari impano bageneye abahasohokera

Muri iki gihe iyo ushaka ahantu wasohokera ukagira ibihe byiza n’uwo muri kumwe, El Classico Beach Chez West, ntiwaharenza ingohe. Ibi biterwa na serivise nziza bagira ku bakiriya bahagana. Uyu munsi ikindi kintu cyiza bazanye ndetse cyanakiriwe neza na benshi, ni agahimbazamusyi (bonus) baha abantu bahasohokeye bari kumwe ariko bakaba barenze icumi.

Amakuru yizewe ava muri ino Resitora na Bar (El Classico Beach Chez West), abantu bahaje barenze 10 batemberezwa mu kiyaga cya Kivu ku buntu. Hari ubwato bwiza cyane bubigenewe buhora ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu aho aka Kabari na Resitora gakorera.

Iyi ni inkuru nziza ku muntu wese utemberera i Rubavu by’umwihariko aho El Classico Beach Chez West bakorera kuri Buraseri hafi n’aho uruganda rwenga inzoga rubarizwa. Mu gihe ahandi bishyuza amafaranga y’urugendo rwo mu mazi aha ngaha babyoroheje mu rwego rwo kurushaho gufasha umukiriya kugira ibihe byiza.

Uretse iyi ngingo y’ubwato , aha hantu hasanzwe ari ikimenyabose mu kotsa ifi kandi yuje ubuziranenge aho iba irobwe ako kanya mu kiyaga cya Kivu wirebera.

Ahasigaye ni ahawe wowe n’inshuti zawe. Hamagara iyi nimero ubabaze andi makuru yisumbuye +250 783 256 132.

Leta ikeneye ubucukuzi bwemewe

Imbuzi ikomeye ku bacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’itegeko

Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahawe umuburo wo kureka ibyo bikorwa, birinda ingaruka zitandukanye zirimo no kuba bagwirwa n’ibirombe bakahatakariza ubuzima.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa sita z’amanywa, abasore batatu bo mu Karere ka Rutsiro bafashwe bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Beryl, mu mirima y’abaturage yo mu mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Bunyoni mu Murenge wa Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitemewe, asaba ababigerageza kubyirinda batarabifatirwamo.
Ati “Abaturage nibo batanze amakuru ko hari abantu bigabiza imirima yabo, bakayicukura bashakamo amabuye y’agaciro ari nako bangiza imyaka yabo. Ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo ajye gucukura amabuye y’agaciro uko yishakiye, hari inzira iteganywa n’amategeko agomba kubahiriza, turaburira abishora muri bene ibi bikorwa by’ubucukuzi, tubamenyesha ko uzabifatirwamo wese azashyikirizwa ubutabera.â€

Yagaragaje ko bene ubu bucukuzi, ari bwo bukunze guteza ibyago byinshi ababukora bitewe n’uko nta bikoresho byabugenewe baba bafite, birimo kuba bagwirwa n’amasimu bagakomereka, abandi bakabura ubuzima.

SP Karekezi yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, ashishikariza abaturage gukomeza kujya batungira agatoki inzego z’ubuyobozi; abakomeje kwica amatwi bakishora mu birombe, mu mirima y’abaturage ndetse no mu migezi bashakishamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1 000 000 Frw ariko atarenze 5 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ikawa ya SMALL VILLE

Rubavu: Sura Small Ville hari ikinyobwa cy’ikawa cyuje uburyohe ntagereranywa

Small Ville nka hamwe mu hantu heza hamaze kwigarurira imitima y’abahasohokera kubera serivise n’amafunguro byiza bihaba, uyu munsi reka tuvuge ku ikawa yahoo y’umwimerere ishimwa n’abatari bake babashije kuyisogongera. Ni ikinyobwa gitunganywa n’abanyamwuga babyize ku buryo ukinyoye kigera mu mubiri kikawunganira no kurushaho kugubwa neza.

Bitewe n’uko buri wese akunda, iyo winjiye muri Small Ville uhasanga ubwoko bunyuranye bw’ikawa aho twavuga nka : African coffee, American Coffee, Cappuccino, Caffé Latte, Caffé Mocha, Espresso Coffee mu yandi moko menshi ahabarizwa.

Nibyo koko mu Karere ka Rubavu ni henshi hakorerwa ndetse hakanatunganyirizwa ikawa ariko SMALL VILLE kugeza uyu munsi haracyari ku mwanya w’imbere mu gutunganya ikawa kinyamwuga mu buryo butuma uyinyoye agubwa neza umunsi wose.

Anne Rwigara

Rwanda:Anne Rwigara yapfuye bitunguranye

Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yapfuye kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wabo yavuze ko Anne yapfuye nyuma y’igihe kitari kinini ababara mu nda aho yari atuye muri leta ya California. Umubyeyi we Adeline Rwigara uba i Kigali, mu nyandiko, yabwiye BBC ati: “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa. Namayobera gusa.â€
Anne Uwamahoro Rwigara ubu wari ufite imyaka 41 – dushingiye ku mwirondoro yahaye urukiko mu 2017 - yibukwa muri uwo mwaka ubwo yamaze iminsi afunganye na nyina Adeline hamwe na mukuru we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha bitandukanye. Hari nyuma y’amatora ya perezida ya 2017 aho mukuru we Diane yangiwe kwiyamamaza kuri uwo mwanya. Ayo matora yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi hafi 99%.

Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku cyateye urupfu rwa Anne Rwigara, wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Assinapol Rwigara ni umwe mu bacuruzi akaba n’umunyenganda wari uzwi cyane mu Rwanda kuva mu myaka hafi 40 kugeza apfuye mu 2015. Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe, igipolisi cy’u Rwanda cyavuze ko yazize impanuka yo mu muhanda.

Umuryango we uvuga ko yishwe mu mpanuka yateguwe, wandikiye Perezida Kagame umusaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Assinapol, uvuga ko hari ibyo atumvikanaga n’ishyaka riri ku butegetsi.

Anne Rwigara, uvuga ko yageze ahabereye iyo mpanuka ikimara kuba, nyuma yabwiye abanyamakuru ati: “Tukihagera twasanze abantu bigaragara ko bogeza, twaramubonaga ari muzima. Uko byari bimeze byarashobokaga kubanza gukura umubyeyi wacu mu modoka bakamujyana kwa muganga, ariko Polisi yo yakuraga imodoka mu muhanda umuntu akirimo kandi ari muzima bigaragara.â€
Avuga ko bageze kwa muganga bababwiye ko Assinapol yapfuye, yongeyeho ati: “Twasabye abapolisi ko babanza kumushyikiriza muganga ngo arebe nuko baraduseka cyane.â€

Anne, mukuru we Diane n’umubyeyi wabo Adeline baje gufungwa mu 2017 ku birego bitandukanye birimo ibishingiye ku byo bagiye batangariza abo mu miryango yabo cyangwa ibinyamakuru.
Anne Rwigara yarezwe icyaha kimwe cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda, icyaha yari ahuriyeho na mukuru we na nyina, ariko bo bashinjwa n’ibindi. Anne yaje kurekurwa n’urukiko, ariko mukuru we Diane n’umubyeyi we Adeline bamaze igihe kirenga umwaka bafunze.

Mu 2018 kugeza mu 2021 Anne nabwo yabonetse mu nkiko aburana ku ruganda Premier Tabacco Campany Ltd rwahoze ari urwa se, nawe yari afitemo imigabane, aregwa kunyereza imisoro ya miliyari eshatu, ibyo we n’abunganizi be bahakanye. Itabi, ibikoresho n’ibindi bigize uru ruganda nyuma byatejwe cyamunara.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batangaje akababaro batewe n’urupfu rwa Anne Rwigara. Impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana kugeza ubu.

Insina zatemwe

Rubavu: Umushumba yatemye insina z’umuturage

Umushumba wo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero, yagiye mu murima w’umuturage witwa Niyibizi Charles, mu nsina azirambika hasi.

Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, mu Kagari ka Basa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko ubuyobozi bw’ibanze ku Murenge bwashyikirije Ubugenzacyaha ukekwa gukora iki cyaha.

Yagize ati :“ Tumushyikiriza inzego z’ubutabera kandi ndumva byabaye yageze mu maboko ya RIB, irihagije gukora ubugenzacyaha, yabona bikwiye igashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha.â€
Meya Mulindwa avuga ko ubuyobozi bwahise buganiriza abaturage bubabuza kwihanira.

Ati “Byahise bikorwa ako kanya ariko natwe tuzakomeza mu nteko z’abaturage zisanzwe ariko ubuyobozi buhegereye bwo buba bwahise bubikora.â€
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko atazi icyaba cyateye uyu ukekwa gutema insina z’uyu muturage.

Ati “Ntabwo tuzi niba hari ikindi cyaba cyabimuteye ariko hari abaturage bakora amakosa bashatse kunyura mu nzira za bugufi, kwiha ibitari ibyabo, guhimana, yatekereza umuntu wamukoreye ikosa agashaka kumwumvisha, ibyo bibaho ariko byose turabyamagana kandi tukigisha abaturage. Ni nayo mpamvu bitaba kenshi.â€
Mu bihe bitandukanye mu Murenge wa Rugerero havuzwe ubugizi bwa nabi burimo konesha imyaka .
Meya Mulindwa avuga ko atahuza n’ibijyanye no konesha imyaka gusa ibi kuva yagera muri aka Karere ngo ni ubwa mbere ahuye nabyo.

Ati : “Nka njye kuva nagera mu karere ni ubwa mbere mbonye icyaha gisa na kiriya. Kandi naho nari ndi nashoboraga kumenya amakuru yo mu tundi turere kuko twari mu ntara imwe, nabonaga ibintu bimeze kuriya kenshi. Rero ntabwo twabihuza.â€

Uwatemaguye urutoki yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Rugerero.

Yatawe muri yombi uwitwa Nibishaka

Afunzwe azira ubuhanuzi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nibishaka Théogène wo mu Itorero rya ADEPR, rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Uyu wiyita umuhanuzi yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 28 Ukuboza 2023.

Akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Bikekwa ko yabikoreye ku Muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba TV.
Dr. Murangira B Thierry uvugira RIB yavuze ko ibyaha Nibishaka Théogène akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2023 aho yagiye atangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira, mu butumwa bwe, yibukije ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera abaturarwanda bose kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bigomba kubahiriza ituze rusange n’umudendezo wa rubanda.
Yagize ati “Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya. Ku bw’iyo mpamvu ntibikwiriye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga agakora ibikorwa bigize ibyaha akeka ko amategeko atamuhana.â€

Yavuze ko RIB itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Nibishaka Théogène afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Ibyaha Nibishaka akurikiranyweho, aramutse abihamijwe yahanishwa ibihano bitandukanye.

Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, giteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw mu gihe icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

Perezida Kagame

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano uhamye

Perezida w’u Rwanda mu ijambo yagejeje ku banyarwanda mu ntangiro z’umwaka wa 2024, yumvikanye agaruka ku mutekano w’igihugu ndetse anashimira ababigiramo uruhare ngo ubungabungwe neza.

Yagize ati: “Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye, mu bushobozi bwacu gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigagasira mu kugarura amahoro n’umutekano.â€

Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, yashoje iri jambo yifuriza buri munyarwanda guhirwa muri uyu mwaka no kugera kuri byinshi mu iterambere.

Indirimbo ziri kugarukwaho

Rubavu: Indirimbo 4 zo kumva mu ntangiro ya 2024

Umwaka wa 2024 watangiye neza ndetse umujyi wa Rubavu ufatwa nk’uw’ubukerarugendo benshi bari baje kuharuhukira by’umwihariko no kwitabira ibitaramo byari byahateguriwe. Reka uyu mwanya turebe bamwe mu bahanzi bahabarizwa n’ibihangano byabo cyane cyane indirimbo ushobora kumva ukanabyina bitewe n’uko zikozwe.

Hari abahanzi b’indirimbo benshi usanga barazamukiye mu Karere ka Rubavu nyuma bakahava bakajya gukorera ahandi cyane cyane mu murwa mukuru w’u Rwanda,Kigali. Gusa uyu munsi turibanda ku bakibarizwa muri aka karere.

• KARIBU – BERTZ-BEAT
Iyi ni indirimbo umusore w’umucuranzi akaba anatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi , Bertz Beat yahurijemo Isha ndetse na Fica Magic. Ifite iminota 3 n’amasegonda 20. Ikimara kujya hanze yakiriwe neza mu ruhando rwa muzika. KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO

• GOOD VIBES-N T ZIYO
N T ziyo ni umwe mu bahanzi bakomeye bakorera umuziki wabo mu Karere ka Rubavu ndetse rimwe na rimwe anyuzamo akifashisha n’ibindi byamamare hirya no hino mu gihugu , bagahuza imbaraga bagasohora indirimbo. Iyi ndirimbo y’iminota 2 n’amasegonda 44 iri mu zo aherutse gusohora , iri mu njyana ya dancehall. Hirya no hino iri gucurangwa kubera uburyo ibyinitse.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO


• FOREVER-T BLAISE
Uyu ni umuririmbyi ndetse unabifatanya no kuba Umushyushyarugamba, MC. Ntabwo amaze igihe kinini mu muziki ariko bimwe mu bihangano amaze iminsi ashyira hanze biri kunyura abakunzi ba muzika. Iyi ndirimbo aherutse gukora abifashijwemo na Orange Entertainment, iri gucurangwa n’ingeri zitandukanye hirya no hino. Akenshi akazi ko kuba umushyushyarugamba agakorera mu kabari gafite resitora bikunzwe I Rubavu kitwa EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO

• FEZA-BIGWI GOLD
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO
Bigwi ni umwe mu bahanzi batajya bacika intege kuva ku munsi wa mbere ubwo yemezaga ko yinjiye mu buhanzi bw’indirimbo. Si ibi gusa kuko hari n’amarushanwa menshi yitabiriye akayitwaramo neza. Mu ndirimbo nyinshi aherutse gukora iyi ngiyi yitwa Feza iri mu ziri kumvwa cyane mu karere ka Rubavu.

Davido na Tiwa Savage

Davido na Tiwa Savage rurageretse

Polisi ya Nigeria irimo gukora iperereza kuri Davido, umuhanzi mu injyana ya Afrobeats, nyuma y’uko mugenzi we Tiwa Savage amureze kumutera ubwoba no kumushyiraho ibikangisho.
Amakimbirane hagati y’aba bahanzi bakomeye bivugwa ko yatangiye mu kwezi gushize nyuma y’uko Tiwa atangaje kuri Instagram ifoto ari kumwe n’umwe mu bagore babyaranye na Davido.

Mu kirego yahaye polisi cyatangajwe n’ibinyamakuru byinshi muri Nigeria, Tiwa avuga ko Davido yarakajwe n’iyo foto, avuga ko ari ubushotoranyi kuri we.
Tiwa avuga ko Davido yasubije avuga “amagambo akojeje isoni, y’ubugome kandi y’ibitutsi†kuri we.

Perezida Kagame

Perezida Kagame mu masengesho yo gusabira Igihugu

Mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ukurikije aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze nta muntu n’umwe aho yaba ari hose ku isi ushobora kuba ari we uhitamo uko atwara u Rwanda uretse Abanyarwanda ubwabo.

Muri aya masengesho, Perezida Kagame yagaragaje ko politiki, ukwemera n’iyobokamana bifite aho bihurira, kuko byose ari ugukorera abaturage no kubateza imbere. Umukuru w’Igihugu ashimangira ko abantu bakwiye kumenya ko bangana imbere y’Imana nta we usumba undi.

Muri aya masengesho hagarutswe ku byiza Imana yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Ubuyobozi bwa Rwanda Leaders Fellowship itegura aya masengesho bwavuze isura y’u Rwanda yahindutse mu isi yose.

“Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye. Dufite impamvu yo gushimira Imana kuko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwari mu icuraburindi rikabije ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ariko uyu munsi ijambo u Rwanda ntabwo rigisobanuye urupfu, ihezwa, ubupfubyi, ubwicanyi cyangwa amakimbirane. Ubu ijambo u Rwanda risobanura kuzuka, agaciro, ibigwi, ijabo, kudaheranwa, ubutwari, kwigira ndetse n’ibindi byinshi.â€

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badakwiye kwicara ngo basenge gusa Imana ikore ibindi.
Ashimangira ko umuntu agira icyo yemera, icyo akora ariko byose byajya hamwe bikavamo iterambere.

Yavuze ko aho Abanyarwanda bageze byavuye ku kwiyemeza no guhitamo kwabo. Yagaragaje ko nta muntu n’umwe uwo ari we wese ushobora guhitamo aho akura u Rwanda n’aho arugeza uretse Abanyarwanda ubwabo.

Perezida Kagame kandi avuga ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari amasomo ku rubyiruko kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

El Classico Beach bafite umwihariko

Fatira ifunguro ryawe EL CLASSICO BEACH

Akabari gafite na Resitora bigezweho i Rubavu, EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST ni hamwe mu hantu hakomeje kwigarurira imitima y’abakunda gusohoka kubera amafunguro yuje uburyohe aharangwa. Kuva mu mwaka wa 2010 ubwo aha hantu hafunguraga imiryango, iri zina riracyari ikimenyabose mu Rwanda by’umwihariko I Rubavu nk’ahantu hafatwa nk’umujyi w’ubukerarugendo.

Uyu munsi agace waba uturutsemo kose mu Rwanda , warangiza ugasohokera i Gisenyi ugasubirayo utageze EL CLASSICO BEACH CHEZ, biba bisa nko kuba wirengagije ibyiza ubireba.
Aha hantu hari serivise nziza nyinshi zirimo kwakira ibirori by’abafite iminsi mikuru, gutwara abantu mu bwato, amacumbi ndetse by’umwihariko niho hantu rukumbi batunganya ifi ikanyura uwayigaburiwe cyane ko ziba zirobwe mu Kiyaga cya Kivu.

Ushaka kuvugisha abakozi ba EL CLASSICO BEACH , hamagara +250 783 256 132, +250 789 400 200.

Umusore yishwe agiye kwiba

Kicukiro: Hishwe umuntu ukekwaho ubujura

Umusore ukekwaho ubujura yarasiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga nyuma yo gufatwa yagiye kwiba muri kompanyi ya Real Contractors.

Uyu musore yarashwe ahagana saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Barija aho Real Contractors , ifite ibikorwa bitandukanye birimo ibyuma by’imodoka,arashwe n’Ikigo gicunga umutekano cya ISCO (ISCO Scurity).

Si ubwa mbere kuri iyi kompanyi hatewe n’abajura bagiye kuhiba nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yabitangaje.
Avuga ko abo bajura bari bitwaje ibyuma birimo ama fers à béton n’amabuye bashatse gukubita abarinzi nyuma umwe muri ibyo bisambo akaraswa.

Ati †Bashakaga kubakubita haza kuraswamo umwe abandi barirukanka.â€
SP Twajamahoro yakomeje avuga ko bagenzi be bari bazanye kwiba ngo bahise biruka baburirwa irengero.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku gihe kandi bakamenya y’uko mu gihe bafite ikibazo bakwiye kujya biyambaza inzego z’umutekano.

Ati “Turabakangurira kugira nimero za telefone z’ubuyobozi bw’aho batuye cyane cyane iza sitasiyo z’ahantu batuye kugira ngo igihe bagize ikibazo habeho gutanga amakuru mu buryo bwihuse.â€
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ivuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hanamenyekane imyirondoro y’uwarashwe.

Umurambo wagiye gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Kacyiru.

Kumenya umwana utwite birashoboka

Uko wamenya ko umwana utwite ari umukobwa cyangwa umuhungu

Kwa muganga hari uburyo bukoreshwa bwa ultrasound ukaba wamenya igitsina cy’umwana uzabyara. Hagati y’ibyumweru 16 na 20 kwa muganga bashobora gukoresha ibyuma byabugenewe bakamenya neza igitsina uzabyara, iyo bitagaragara neza bisaba kongera nyuma y’ibyumweru bike.

. Namenya nte igitsina cy’umwana nzabyara?
. Ese umugore utwite umuhungu agira ibihe bimenyetso?
. Ese umugore utwite umukobwa agira ibihe bimenyetso?
. Ibiranga umugore utwite

Nyamara n’ubwo akenshi biba ngombwa ko umuntu ajya kwa muganga bakabasha kumubwira igitsina cy’umwana yitegura kwibaruka, hari n’ubwo akenshi nk’abakuze bakwitegereza utwite bakakubwira ngo uzabyara igitsina iki n’iki kandi bigahura bitewe n’uko bakubona. Ibi ni bimwe mu byo bashingiraho rero baguhamiriza igitsina cy’umwana uzibaruka.

KWANGA IBIRYO
Niba ujya wibaza impamvu abagore bamwe bifuza ibiryo runaka abandi bagahurwa ibiryo byose, bifitanye isano n’igitsina cy’umwana baba batwite.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kwanga ibiryo cyane cyangwa se nyuma yo kurya bakagira iseseme cyane, bakunze kubyara abahungu. Impamvu ni uko umubiri w’umugore uba ufite akazi kenshi ko kurinda ingobyi y’umwana w’umuhungu kurusha umukobwa, kuko iy’umuhungu yangirika byoroshye kurusha umukobwa.

IMIHINDAGURIKIRE Y’AMABERE
Amabere ari mu bice bya mbere bihinduka cyane mu gihe umugore atwite. Niba amabere yawe aba manini kandi agakomera kurusha ibisanzwe, akenshi uba utwite umukobwa, naho mu gihe amabere yawe atahindutse cyane, ushobora kuba utwite umuhungu.

UKO UGENDA UHINDURA IMIMERERE
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kurwaragurika no kwanga ibintu byinshi mu bihembwe 2 bya mbere byo gutwita bakunze kubyara abahungu ugereranyije n’abagore badakunze kugira ibi bibazo mu gihe batwite.

UBWOKO BW’IBIRYO UKUNDA
Ubwoko bw’ibiryo umugore utwite yibandaho cyane bishobora kukwereka igitsina cy’umwana atwite. Niba umugore yikundiye ibiryohera n’ibirimo isukari cyane, akenshi aba atwite umukobwa. Niba umugore akunda ibiryo birimo urusenda biba byerekana ko yiteguye kwibaruka umuhungu.

UKO UMEZE MU MASO
Niba ufite ibiheri mu maso, ukaba ugenda wirabura kurusha ibisanzwe cyangwa uri gucikagurika imisatsi cyane, bishobora kwerekana ko uri hafi kwibaruka umwana w’umukobwa. Ibi ahanini bivugwa ko umwana w’umukobwa aba ari gufata ku bwiza bwa mama we. Niba umeze neza, ukaba ufite imisatsi yawe myiza nk’ibisanzwe nta mpinduka kuri wowe, ushobora kuba ugiye kwibaruka umuhungu.

UBURYO UMWANA ATERAGURA IMIGERI MUNDA
Ibi akenshi ntibirebana n’uburyo umwana ateraguramo imigeri, ahubwo birebana n’aho ayitera. Bivugwa ko iyo umwana atera imigeri hejuru gato nko mu mbavu, aba ari umukobwa. Niba uyumvira hasi mu nda, byerekana ko ari umuhungu.

UMUVUDUKO W’AMARASO
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’abahanga bo muri Canada, bwerekanye ko umuvuduko w’amaraso nko guhera ku byumweru 26 ushobora kukwereka niba uzabyara umuhungu cyangwa umukobwa.
Iyo umuvuduko w’amaraso uri hejuru biba byerekana ko uzabyara umuhungu naho mu gihe uri hasi byakwereka ko uzabyara umukobwa.

Ibi bimenyetso rero n’ubwo bidahatse ukuri ijana ku ijana, bishobora kugufasha kumenya igitsina cy’umwana uzabyara n’ubwo hari andi mahirwe make y’uko bitahura.

Kwa muganga hari uburyo bukoreshwa bwa ultrasound ukaba wamenya igitsina cy’umwana uzabyara. Hagati y’ibyumweru 16 na 20 kwa muganga bashobora gukoresha ibyuma byabugenewe bakamenya neza igitsina uzabyara, iyo bitagaragara neza bisaba kongera nyuma y’ibyumweru bicye.

Bimwe mu bibazo byabonewe umuti

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano Bimwe mu bibazo n’ibisubizo byatanzwe

Umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano wabereye ibisubizo bamwe mu banyarwanda bawitabiriye, bari mu Rwanda no mu bindi bihugu biherereyemo abanyarwanda.

Bamwe mu banyarwanda baboneye ibisubizo by’ibibazo muri iyi nama ni abanyeshuri 6 bahunze intambara ya Ukraine aho bigaga, bakomereza amasomo yabo muri Pologne ariko basanga ikiguzi cy’uburezi gishobora kurenga ubushobozi bwabo.
Kuri iki kibazo, Perezida Paul Kagame yahise atanga igisubizo mu buryo butaziguye, avuga ko iki kibazo gikwiye gukemurwa aba banyeshuri bagakomeza kwiga.

Mu bindi bibazo birebana n’uburezi, harimo icy’ibikoresho bidahagije mu mashuri yigisha imyuga, ikibazo cy’imihanda y’imigenderano yangiritse, ingamba leta ifite zo gukumira ibiza no kunoza serivisi n’umusaruro utangwa n’abanyarwanda baba mu mahanga.
Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr vincent Biruta yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga barimo gushyirirwaho uburyo bworoshye bwo kurushaho kwitabwaho no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Hanagarutswe ku kibazo cya serivisi zitanoze mu bijyanye n’ubuziranenge, ariko abari bazihagarariye biyemeza kubikosora mu gihe kitari kera.
Ibyinshi mu bibazo byabajijwe byabonewe ibisubizo, ibisigaye bihabwa umurongo n’igihe kitarambiranye bizaba byabonewe ibisubizo, abayobozi n’abaturage bafatanyije.

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano, ibibazo by’abaturage bimenyekana kandi bigasubizwa hakoreshejwe uburyo bw’imbonankubone n’uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abari mu turere dutandukanye no mu bindi bihugu kuyikurikirana.

Uyu muhango ni ingenzi ku Banyarwanda

Dr Ngirente yunamiye Intwari z’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente, yahaye icyubahiro Intwari z’u Rwanda, anashyira indabo ku Gicumbi cyazo kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye muri Guverinoma, inzego z’umutekano ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Kuri uyu munsi, Abanyarwanda bizihije umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’igihugu, uba ku wa 1 Gashyantare buri mwaka. Insanganyamatsiko yawo ku nshuro ya 30 igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacuâ€.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente, yashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari mu kwizihiza Intwari z’u Rwanda zagaragaje gukunda igihugu bidasanzwe no kucyitangira.
Izo Ntwari z’Igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi, mu 1997, bari mu Cyiciro cy’Imena.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ari umwanya wo kuzirikana ubwitange buhebuje n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’Igihugu no kuzifatiraho urugero mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’Intwari byanabereye hirya no hino mu midugudu igize igihugu aho Abanyarwanda baserutse mu kwizihiza no kuzirikana ibigwi by’abitangiye u Rwanda.

Mbere y’uyu munsi hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’Igitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 31 Mutarama 2024, mu ihema rya Camp Kigali.

Dr. Hage Gottfried Geingob

Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Namibia nyuma y’urupfu rwa Perezida Dr Hage Geingob

Perezida wa Republika, Paul Kagame yihanganishije Namibia iri mu gahinda ko kubura Perezida Dr Hage Geingob witabye Imana ku Cyumweru azize uburwayi.

Dr. Hage Gottfried Geingob, wari ufite imyaka 82, yaguye mu Bitaro bya Lady Pohamba, mu Murwa Mukuru, Windhoek, aho yari arwariye. Yayoboraga Namibia kuva mu 2014.
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi bafashe mu mugongo abaturage ba Namibia bari mu gahinda ko kubura perezida w’igihugu cyabo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imiyoborere myiza ya Perezida Dr Hage Geingob, binyuze mu rugamba rwo kubohora Namibia, kutizigama mu gukorera igihugu n’abaturage bacyo ndetse n’umuhate mu guharanira ko Afurika yunga ubumwe, azabyibukirwaho n’ibiragano bizaza.

Uwari visi perezida wa Namibia, Dr. Nangolo Mbumba ni we wahise arahirira kuba perezida w’agateganyo w’iki gihugu.

Inkweto ya converse

Urutonde rwa Sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi

Kwambara inkweto biri mu buzima bwawe bwa buri munsi.Uko wambara binatuma hari uko ugaragara mu bantu, ibi bishobora guturuka ku rukweto wambaye n’ubwoko bwarwo.
Niba wambara inkweto igezweho bisobanura ko usobanutse byaba ari siporo cyangwa kurimbana. Ikindi kandi ushobora kuba ushaka guhitamo urukweto rugezweho cyangwa rwiza bitewe n’icyo ushaka.

Muri iyi nyandiko, turasesengura sosiyete 10 za mbere zikora inkweto ku isi, ibi byanaguha amakuru ku nkweto zo kwambara muri uyu mwaka.

# 1 Nike
Isosiyete ihagarariye andi ni Nike; imwe mu masosiyete y’imyenda ya siporo azwi cyane ku isi, kandi inkweto zayo zambarwa n’abakinnyi muri siporo hafi ya yose. Inkweto zayo ziroroshye, nziza, kandi zakozwe mu bikoresho byiza. Nike ihagaze neza, ibona umwanya wa mbere kuri uru rutonde kuko yinjije amafaranga arenga miliyari 46.71 z’amadolari guhera mu 2022.

Nike ni sosiyete imaze imyaka irenga 50 kandi izwi ku isi yose. Phil Knight na Bill Bowerman bashinze Nike mu 1964. Yatangiye ari Blue Ribbon Sports (BRS), ikorera muri Amerika ikwirakwiza inkweto zo mu Buyapani z’uruganda rwa Onitsuka Tiger. Nike nayo yambarwa n’ibikomerezwa nka Cristiano Ronaldo.

# 2 Adidas
Adidas nayo izwiho inkweto nziza zisa neza kandi zikora neza kurushaho. Waba ushaka inkweto zo kwiruka cyangwa inkweto zo kwambara mu buzima busanzwe, Adidas ikora ubu bwoko bwose bw’inkweto. Ni sosiyete ifatwa nka mukeba wa Nike kandi ifite amateka akomeye kandi yibanda cyane kuri siporo. Adidas nayo yinjije amafaranga akabakaba miliyari 21.91 z’amadolari muri 2022.

Adidas yashinzwe mu 1949, ishingwa na Adolf (Adi) Dassler umuvandimwe wa Rudolf Dassler nawe washinze sosiyete turi buze kubona kuri uru rutonde. Iyi sosiyete nayo imenyerewe cyane mu gukora inkweto za siporo ndetse n’inkweto zo kwambara mu buzima busanzwe. Iki kirango cyambarwa n’abakinnyi nka Lionel Messi.

#3 VF Corporation
Izina VF Corporation (yitwaga Vanity Fair Mills) rishobora kuba ritakuza mu bwonko byoroshye, ariko izina Timberland na Vans wabimenya. VF Corporation nayo ni uruganda kabuhariwe mu gukora no gucuruza inkweto. Uru ruganda rwinjije akayabo ka miliyari 13.8 z’amadolari mu mwaka wa 2022.

Iyi sosiyete yashinzwe n’umugabo witwa John Barbey n’abandi bashoramari bagenzi be mu 1899 (imyaka irenga 120 ishize). Bayitangije yitwa The Reading Glove aribwo nyuma yaje kuvamo iyi VF. Ikaba ifite amasosiyete nka Timberland, Vans na Dickies.

# 4 Puma
Puma nayo ni uruganda rumwe muzimenyerewe mu gukora imyambaro ya siporo ikaba yarashinzwe nka mukeba wa Adidas. Mu mwaka wa 2022 yinjije asaga miliyari 8.89 z’amadolari.

Puma yashinzwe mu 1948 mu gihugu cy’ubudage na Rudolf Dassler, iyi sosiyete yatangiye yitwa Ruda, aribwo nyuma yaje kuba Puma ikaba yambarwa n’abakinnyi b’ibihangange nka Neymar.

# 5 New Balance
New Balance ni sosiyete izwi cyane nayo mu gukora imyambaro ijyanye n’imikino nk’imyenda n’inkweto. New Balance yinjije akayabo k’amafaranga akabakaba miliyari 5.3 z’amadolari muri 2022.

New Balance yashinzwe mu 1906 n’uwitwa William J. Riley, umwongereza wari umwimukira mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, kuva icyo gihe yatangiye kwamamara.

# 6 Reebok
Rebook nayo ni sosiyete y’abanyamerika ikora imyambaro n’inkweto byo kurimba bitandukanye n’izindi; n’ubwo isa n’aho itakivugwa cyane ariko nayo ni sosiyete ikora inkweto zigezweho kandi zikunzwe.

Yashingiwe mu Bwongereza mu 1958 nka sosiyete nk’agace ka kompanyi yitwa J.W. Foster and Sons, isosiyete ikora imyambaro ya siporo yari yarashinzwe mu 1895 i Bolton, Lancashire. Igitangaje kurusha ibindi ni uko J.W. Foster and Sons ari sosiyete yashinzwe n’umwana w’imyaka 14.

# 7 Converse
Converse ni sosiyete ikora inkweto zo kurimbana, ubungubu ikaba ari agace (subsidiary) ka Nike Inc. Iyi sosiyete nayo yinjije akayabo miliyari 2.3 z’amadolari. Niba uzi inkweto ya Converse All-Star nizeye neza ko uzi iyi sosiyete.

Iyi sosiyete yashinzwe na Marquis Mills Converse mu 1908 nk’isosiyete ikora inkweto za Rubber i Malden, muri Massachusetts. Ariko Converse ntago ikora inkweto gusa kuko ikora n’imyambaro isanzwe.

# 8 Under Armour
Under Armour ni sosiyete yashinzwe igamije gukora imyambaro ya siporo irimo inkweto n’imyenda. Iyi sosiyete yinjije akayabo ka miliyari 5.68 z’amadolari mu mwaka wa 2021.

Under Armour ni yo sosiyete ntoya iri kuri uru rutonde ugereranyije n’izindi. Under Armour yashinzwe ku ya 25 Nzeri 1996, na Kevin Plank, wari ufite imyaka 24 y’amavuko ubwo yari kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru ya kaminuza ya Maryland (American Football).

# 9 ASICS
ASICS nayo ni sosiyete yo mu gihugu cy’Ubuyapani ikora inkweto za siporo, iri zina riri mu magambo y’impine ari mu rurimi rw’ikilatini “anima sana in corpore sano†ugenekereje bivuze “Ubwonko bwiza mu mubiri mwizaâ€. Yinjije amafaranga akabakaba miliyari 2.9 z’amadolari.

ASICS yatangiye nka Onitsuka Co., Ltd ku ya 1 Nzeri 1949. Uwashinze ASICS ariwe Kihachiro Onitsuka yatangiye iki gitekerezo akora inkweto za basketball mu mujyi yavukiyemo wa Kobe, Perefegitura ya Hyogo, mu Buyapani.

# 10 Fila
Fila ni sosiyete yo muri Koreya y’Epfo ifite icyicaro i Seoul. Ikora imyambaro ya siporo n’iyo gutemberana (imyidagaduro). Iyi sosiyete yinjije arenga miliyari 3.25 z’amadolari mu 2022.

Isosiyete yabanje gushingwa na Ettore na Giansevero Fila mu 1911 i Coggiola, hafi ya Biella, mu Butaliyani. Iyi sosiyete yimuriye ibyicaro byayo mu 2007, yaje kujya ku isoko ry’imari n’imigabane rya Koreya y’Epfo muri Nzeri 2010.

Inkweto navuga ko ari umwambaro w’ibanze mu mibereho yawe haba aho uyambara n’iyo wambara. Ushobora kuba ukeneye izo kurimbana cyangwa se gukora siporo.

Izi ndwara ni mbi cyane

Izi nizo ndwara 10 Zihitana Abantu Benshi ku Isi

Mu buzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima bitandukanye, indwara nazo ni igice kimwe umuntu adashobora kwirengagiza.

Indwara zishobora kugira ingaruka zitari nziza ku buzima bwawe, cyane cyane iyo utazirinze cyangwa ngo uzivuze.
Icyakora, ntabwo indwara zose zifite ubukana bungana, zimwe zirakarishye (zifite ubukana bwinshi) izindi ziroroheje.

Ndetse zimwe muri zo zugarije isi ku buryo buri mwaka zihitana ama miliyoni y’abantu (Yego wasomye neza, hari indwara zihitana abantu babarirwa mu ma miliyoni).
Muri iyi nyandiko , turareba ku ndwara 10 za mbere zihitana abantu benshi zikaba zikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abatuye isi.

1. Indwara y’umutima
Ku isonga ry’imibare y’impfu, indwara z’umutima-damura, harimo n’indwara z’umutima ndetse na stroke, zihitana abantu babarirwa miliyoni 17.9 buri mwaka.

Kimwe mu bitera iyi ndwara harimo kudakora imyitozo ngororamubiri no kutagendagenda, imirire mibi, rimwe na rimwe ikaba ishobora no guhererekanwa (heredity).

Bimwe mu byagufasha kwirinda iyi ndwara harimo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya neza (indyo yuzuye), no kwirinda kunywa itabi.

2. Kanseri
Kanseri zigira imiterere itandukanye bitewe n’aho iturutse ku (mu) mubiri w’umuntu. Intambara irakomeje mu kurwanya no gukumira iyi ndwara yibasira impande zose z’umubiri wa muntu.

Ijambo kanseri ritera ubwoba, kandi birakwiriye, kuko rivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 10 buri mwaka bapfa bazize iyi ndawara.

Iterambere mu bushakashatsi ndetse n’uburyo bwo gutahura hakiri kare iyi ndwara biri mu bishobora gutanga ibisubizo birambye mu guhashya iki cyago.

3. Indwara Zifata Ubwonko
Abantu babarirwa muri za miliyoni amagana ku isi bibasirwa indwara zifata ubwonko. Indwara zifata ubwonko, harimo na Alzheimer na Parkinson, zica abantu miliyoni 9 buri mwaka.

Ubushakashatsi mu buryo bw’ibanze, uburyo bwo gutahura hakiri kare, hamwe n’ubuvuzi buvura nibyingenzi mugukemura ibyo bibazo bigoye kandi byangiza.

4. Indwara z’ubuhumekero
Indwara z’ubuhumekero karande, zikubiyemo indwara nka asthma, zihitana abantu miliyoni 3.9 buri mwaka.

Izi ndwara zibasira intege nke za sisitemu z’ubuhumekero, cyane cyane mu bakiri bato cyane n’abari mu zabukuru, bishimangira akamaro mu gukingira abana.

5. Indwara z’ubuhumekero zo hepfo (COPD)
Indwara zidakira zifata ibihaha (COPD) n’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero nka Asthma zihitana abantu miliyoni 3.23 buri mwaka.

6. Diyabete
Diyabete ni indwara nayo itiyoroheje kandi bucece, diyabete n’ibibazo byayo bituma abantu bagera kuri miliyoni 1.5 bapfa buri mwaka.

Guhindura imibereho, kwisuzumisha cyangwa kwisuzuma kenshi, hamwe n’ubuvuzi bworoshye ni ngombwa mu gucunga no gukumira indwara ya diyabete.

7. Indwara z’impiswi
Nubwo akenshi bishobora kwirindwa, indwara zimpiswi zikomeje kwibasira abaturage batishoboye, bigatuma abantu miliyoni 1.5 bapfa buri mwaka.

Gukoresha amazi meza, kunoza isuku, hamwe n’ubukangurambaga ni bimwe mu bintu by’ingenzi byafasha mu kurwanya no gukumira izo ndwara.

8. Igituntu
Igituntu, indwara imaze imyaka, ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima ku isi, gitera impfu zigera kuri miliyoni 1.5 buri mwaka.

Iyi ndwara yandura vuba kandi ifite ubukana budasanzwe. Kurwanya igituntu nabyo birasaba hifashishijwe ubukangurambaga, gusuzuma, no gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.

9. Virusi itera SIDA (VIH)
N’ubwo hari intambwe igaragara mu iterambere ry’ubuvuzi ndetse no kurwanya no gukumira indwara , virusi itera SIDA iracyateye impungenge ku buzima bw’abatuye isi cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Hafi buri mwaka hapfa abantu bagera ku bihumbi magana atandatu mirongo itatu (630,000), ibi bigaragaza ko ukwiye kwitondera iyi ndwara ukayirinda.

Ibi bivuze ko udakwiye kwishora mu byago byagushyira mu kaga ko kwandura virusi itera SIDA. Zimwe mu nzira zo guhashya iyi ndwara harimo ubukangurambaga ku bukana bw’iyi ndwara no gushishikariza abantu kuyirinda, ndetse n’ubuvuzi bufasha abantu banduye mu kugabanya ubukana bw’iyi ndwara.

10. Malariya
Indwara ya malariya yanduye ikoresheje imibu, ikomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange, bigatuma abantu bagera ku 608,000 bapfa buri mwaka.

Gukoresha inzitiramubu, kurwanya ibintu byose bikurura imibu ishobora gutera iyi ndwara, ndetse no gufata imiti ivura iyi ndwara, ni bimwe mu bisubizo byo kurwanya iyi ndwara.

Igihe cyose indwara twavuze hejuru zigihitana amamiliyoni y’abantu hakenewe imbaraga zikenewe nyinshi mu gukura ubuzima bwa benshi batuye isi buve mu kaga.

Ibi bizashoboka binyuze mu bushakashatsi, ubukangurambaga, no guhuza imbaraga mu mpande zose z’isi. Ariko na none nta gikozwe bishobora kuba bibi kurushaho.

Kuri uyu munsi hazatangwa impano

Saint Valentin: El Classico Beach Chez West batanze impano z’abari mu rukundo

El Classico Beach Chez West, kamwe mu tubari na Resitora bikomeye mu Karere Rubavu, bateguye uburyo bwo gufasha abakundana kwizihiza uyu munsi mu byishimo. Ubusanzwe uyu munsi wa Mutagatifu Valentin ( Saint Valentin) wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 2024 El Classico Beach Chez West bagaragaje ko abakunzi bazahasohokera iki gihe (Umukobwa n’umusore cyangwa umugabo n’umugore) , hari impano bagenewe.


1. Abazasohokera El Classico Beach Chez West bikagaragara ko bambaye neza kurusha abandi, bazahabwa icupa rimwe ry’umuvinyo ku buntu.
2.Abandi batanu bazambara neza bazahabwa impano zinyuranye
3. Abagore bazahabwa ikinyobwa kivanze mu moko yihariye (Cocktail) ku buntu.
3. Ibinyobwa byose byengerwa mu Rwanda bizaba bitangwa ku mafaranga make.

Uyu munsi uba rimwe mu mwaka, abazawitabira bazasusurutswa mu ruvange rw’umuziki unogeye amatwi n’aba DJs nka Selekta Daddy,Willy, Broski na Dj Isma.
Nimero ya El Classico Beach Chez West ni +250 783 256 132

Vida

Sogongera ku kinyobwa cya VIDA-TANGAWIZI WINE

Vida ni ikinyobwa gikunzwe na benshi kandi kitagira ingaruka izo arizo zose ku wagifashe. Iki kinyobwa cyengerwa mu Karere ka Rubavu gikozwe mu bintu by’umwimerere nka Tangawizi, amazi,inanasi,indimu, ubuki n’ibindi bisanzwe biboneka mu buzima bwa buri munsi. Iki kinyobwa cya Vida – Tangawizi Wine, hirya no hino kiracuruzwa gusa ku wifuza kurangura yahamagara ino nimero bakamufasha +250 785 981 962.

Eminem afite agahigo

Ibintu benshi batamenye mu muziki

Rero nk’uko nta hantu hataba udukoryo no mu muziki habamo udukoryo dutandukanye. Uyu munsi naguteguriye ibintu bitangaje mu muziki ushobora kuba utari uzi.

#5 Band y’abantu bane bitiranwa amazina yombi
Ndahamya ntashidikanya ko uwaguha ikizamini cyo gushaka abandi bantu batatu mwitiranwa amazina yombi, byakubiza icyuya uramutse unagize Imana ukababona.

Noneho gushaka abo muhuje imyidagaduro byo byaba ihurizo rikomeye cyane. Rero kuri iyi si hari itsinda ry’umuziki (Band) rigizwe n’abantu bane bitiranwa amazina yose.

Iyi band igizwe n’abagabo bane bitwa Paul O’Sullivan, ikaba yaratangijwe na Paul O’Sullivan wo muri Baltimore akaba yarihuje n’abo muri; Manchester (acuranga bass), Rotterdam (Acuranga guitar) na Pennsylvania (acuranga ibinyuguri [percussion]).

#4 Igitaramo cy’ubuntu cyitabiriwe n’abantu benshi
Si igitangaza kubona igitaramo cy’ubuntu aho abantu batishyuzwa kugira ngo bitabire, mu Rwanda biraba cyane n’ahandi hatandukanye ku isi.

Umwihariko w’igitaramo cya Rod Stewart cyo mu 1994 yakoreye muri Brazil ni ubwitabire budasanzwe bw’icyo gitaramo kuko cyitabiriwe n’abantu barenga miliyoni enye n’ibihumbi maganabiri (4,200,000).

#3 Umuntu wacuranze guitar igihe kirekire
Niba ucuranga guitar, urabizi neza uko bijyenda ku ntoki iyo ucuranze igihe kirekire, biravuna cyane. Ariko rero hari abantu baba bafite icyo nakita imbaraga zidasanzwe.

Umugabo bita Scott Burford yacuranze guitar ubudahagarara amasaha 125 (iminsi 5 n’amasaha 10), ngo? Yego, ubu afite agahigo k’umuntu wacuranze igihe kinini ubudahagarara. N’ubwo bitaremezwa na Guinness World Records (ubu ufite agahigo kemewe yamaze amasaha 114).

#2 Fender ni igitangaza
Ubyumve ute kuba wakora ikintu udashobora gukoresha? Ibintu biba bigoye cyane kumvikana.
Iyo ubonye ikirango cya Fender, mbere na mbere utekereza guitar. Sibyo? Iyi kompanyi yatangijwe n’uwitwa Leo Fender, ikaba izwiho gukora guitar nziza cyane. Uyu Leo Fender ni umwe mu bantu ba mbere bakoze guitar ijya ku muriro (Telecaster).

Igitangaje kurusha ibindi ni uko uyu Fender yari azi gukora no gusana guitar ariko atazi gucuranga ijwi na rimwe kuri iki gikoresho cy’umuziki (guitar), yewe ntiyari azi no kuyiregera. Ahubwo yari azi gucuranga Saxophone.

#1 Indirimbo ya Eminem ifite agahigo
Ninde utazi ko Eminem ari mu bantu baririmba bihuta cyane? Keretse utamuzi. uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka I’m not Afraid, Lose yourself n’izindi nyinshi.

Eminem mu ndirimbo ye yitwa “Rap God†afitemo agahigo ko kuririmbamo amagambo menshi. Muri iyi ndirimbo aririmbamo amagambo 1,560 mu gihe cy’iminota 6 n’amasegonda 10. Ni ukuvuga ngo ni impuzandengo y’amagambo 4.2 ku isegonda.

Ikirango cya Olympic

Ese ibiziga by’ikirango cy’imikino Olempike bisobanuye?

Imikino Olempike (Olympic games) ni irushanwa rihuza abantu baturutse imihanda y’isi yose mu buryo bwo kugaragaza impano kandi mu mikino itandukanye.

Imwe muri iyo mikino twavugamo nko kwiruka, gusimbuka, kunaga umuhunda, gukirana, koga, amagare, umupira w’amaguru ndetse n’indi mikino myinshi ntarondora.

Iyi mikino igaruka buri myaka ine hagatoranywa ahantu izabera, urugero nk’iya 2021 (yari kuba yarabaye muri 2020) iri kubera muri Tokyo, Ubuyapani.

Muri iyi mikino hahembwa abantu batatu bambere, uwa 1 afata umudari wa zahabu (Gold), uwa 2 agahabwa umudari wa feza (Silver) naho uwa gatatu agahabwa umudari w’umuringa (Bronze).

Ikirango cy’iyi mikino ukimenyera ku ibara ry’umweru ririmo ibiziga 5 bisobekeranye kandi bidahuje amabara. Ese ibi hari icyo bisobanura? Reka tubirebe.

Amateka y’imikino Olempike
Inyandiko za mbere zanditse zigaragara ko imikino olempike yatangiriye mu bugereki imyaka 776 mbere ya Yezu, itangiriye mu gihugu cy’ubugereki (Greece).

Gusa hakomeza hemezwa ko iyi mikino yahozeho na mbere y’iki gihe. Iyi mikino yiswe olempike nyuma y’izina ry’agace yaberagamo mu cyitwaga Olympia.

Iyi mikino nk’uko bisanzwe ubu, no mu gihe cya kera yabaga buri myaka ine (4). Yari igizwe ahanini no kwiruka, gukirana, gutera umuhunda ndetse no gusiganwa ku magare y’amafarashi (Chariots).

Tugarutse hino gato cyane, imikino ya olempike yatangijwe nk’irushanwa ryemewe mu mwaka wa 1896 atangirijwe mu gihugu cy’Ubugereki, kuva ubwo aya marushanwa yatangiye kujya yubahirizwa nyuma y’imyaka ine.

Ariko mu 1924 nibwo iri rushanwa ryatangiye gukinwa nk’irushanwa mpuzamahanga ubwo hitabiraga abakinnyi 3,000 barimo abagore barenga 100.

Ukibona iki kirango uhita utekereza abantu birukanka, abasimbuka urukiramende, ubujyahejuru ndetse n’indi mikino itandukanye, ariko utibagiwe ko unatekereza ku midari.

Ese mu by’ukuri iki kirango cy’imikino olempike gisobanuye iki?
Ibiziga bitanu binyuranyemo bifite amabara atandukanye biri ahantu h’umweru. Ibi hari ikintu bikubwira? Yego, ibi bifite ubusobanuro bwihishemo.
Baron de Courbertin wahimbye iki kirango (logo) yagishyize ku mugaragaro mu mwaka wa 1913, ariko cyakoreshejwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1920.

Ibiziga 5 binyuranyemo bishatse gusobanura imigabane 5 igize isi ariyo Afurika (Africa), Aziya (Asia), Amerika (America), Uburayi (Europe) na Oseyaniya (Oceania). Icyakora nta gihugu wavuga ngo gisobanurwa n’uruziga runaka.
Kuva na cyera amabara aba afite icyo avuze mu birango, rero n’iki cy’imikino olempike ntigihejwe. Ni ukuvuga ko ibi biziga kandi buri cyose gifite ibara ryacyo; Ubururu, Umutuku, Umukara, Icyatsi ndetse n’Umuhondo kandi nk’uko nta ruziga rusobanura umugabane nta n’ibara risobanura umugabane runaka.

Kandi niba utari ubizi ni uko biriya biziga bigomba kuba biri ahantu h’umwerukuko naryo ni , ariya mabara y’ibiziga ashatse gusobanura ko aya mabara yose agaragara nibura mu idarapo rya buri gihugu kiri kuri iyi si.
Itegeko rya munani (8) mu metegeko olempike (Olympics charter) rivuga ko “ibi biziga bishobora gukoreshwa mu ibara rimwe cyangwa amabara asanzwe ariko agakurikirana adacurikiranyeâ€.

Mu gihe gikoreshejwe nk’idarapo igitambaro kigomba kuba gisa umweru ndetse na biriya biziga biherereye hagati na hagati.

Frequently Asked Questions

Dore impine zikunda gukoreshwa mu nyandiko

Gukoresha impine z’amagambo y’icyongereza mu gihe wandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga biri mu bintu bigezweho muri iki gihe. Tugiye kurebera hamwe uyu munsi zimwe muri izi mpine zikoreshwa kuko akenshi usanga zigabanya igihe umara wandika cyangwa se kwandika ibyo ushaka byose muj gihe hari ingano y’amagambo utagomba kurenza bitewe n’urubuga uri gukoresha.

1. BRB – Be right back: Sorry, just grabbing a coffee – BRB!
2. BTW – By the way: I’m on the way, BTW should I bring anything?
3. OMG – Oh my God/goodness: OMG I can’t believe that happened!
4. IDK – I don’t know: The traffic’s delayed me, IDK what time I’ll get there!
5. TTYL – Talk to you later: I’ve got to run, TTYL.
6. OMW – On my way: I’ve just left, OMW now!
7. SMH/SMDH – Shaking my head/shaking my darn head: I can’t believe you just said that, SMH.
8. LOL – Laugh out loud: That’s so funny, LOL!
9. TBD – To be determined: The time and place is TBD!
10. IMHO/IMO – In my humble opinion/in my opinion: IMHO, coffee is way better than tea.
11. HMU – Hit me up: If you need anything just HMU!
12. LMK – Let me know: LMK if you need anything from the grocery store.
13. OG – Original gangsters (used for old friends): You’ll love her, she’s one of my OGs!
14. FTW – For the win: Did you see the game last night? Bills FTW!
15. NVM – Nevermind: NVM about grabbing the chips, I found some at home!
16. OOTD – Outfit of the day: What’s your OOTD? I don’t know which shoes to wear!
17. FWIW – For what it’s worth: FWIW, I think it’s going to rain anyway.
18. Ngl – Not gonna lie: Ngl, I’m ready for Friday
19. Rq – real quick: Can you check the deadline for me rq?
20. Iykyk – If you know, you know: That deli down the street is the best lunch place around. Iykyk
21. Ong – On god (I swear): I’m way too sick to work today, ong
22. Brt – Be right there: Found the place, brt!
23. Sm – So much: You’re a lifesaver, thank you sm
24. Ig – I guess: I mean if you’re going too ig I will
25. Wya – Where you at: Just got here, wya?
26. Istg – I swear to god: If this traffic doesn’t let up I’m gonna be late, istg
27. Hbu – How about you: I’m doing great, hbu?
28. Atm – At the moment: I can’t talk, I’m at work atm
29. Asap – As soon as possible: Can you send me that report asap?
30. Yw – You’re welcome: Thanks for the help, yw
31. Fyi – For your information: Fyi, the meeting is at 2 pm today

El Classico Beach bateguye igitaramo cyihariye

El Classico Beach bahurije hamwe ibyamamare ku munsi w’abagore

El Classico Beach Chez West ni hamwe mu hantu hatajya hiburira ku dushya twinshi uko bwije n’uko bukeye. Ubu igikorwa cya hafi bari gutegura ni ikizaba ku wa gatanu tariki 8 Werurwe 2024 ku munsi mpuzamahanga w’abagore, El Classico Women Day.

Iki gihe umuntu wese uzasohokera muri aka kabari gafite na resitora bigezweho mu Karere ka Rubavu, azabasha gusabana no gusangira na bamwe mu ba Djs ndetse n’abashyushyarugamba bamaze kwandika izina mu myidagaduro.
Ku ikubitiro twavuga nka MC Hadjabae, Selekta Daddy, Dj Brazza, MC Dj Isma na Dj Willy bari mu bazatanga ibyishimo kuva saa yine z’amanywa kugeza bitinze. Ibinyobwa byengerwa aha ngaha iwacu mu Rwanda bizaba bitangwa ku kiguzi cyo hasi (Promotion). Kuba mvuze ku binyobwa , sinabura gukomoza no kuri gahunda izaba ihari ya “Tamira Ifi Munyarwanda†aho kurya ifi biba byabaye nk’ubuntu ugereranyije n’ikindi gihe.

El Classico Beach Chez West ni hamwe mu hantu heza I Rubavu hagezweho muri iki gihe; uhasohokeye uhagirira ibihe byiza amafunguro ateguranye ubuhanga, ibyo kunywa ndetse n’ubwato bugutembereza mu Kiyaga cya Kivu. Ku mwihariko w’ingendo zo mu mazi, iyo muhaje muri abantu barenze icumi babatembereza mu Kiyaga cya Kivu ku buntu. Niba hari igitekerezo cyangwa serivise ushaka kuhabaza , iyi nimero iragufasha +250 783 256 132 na +250 789 400 200.

King Speed Garage ije ari igisubizo

King Speed Garage: Igisubizo ku kinyabiziga cyawe mu buryo burambye

Uko isi igenda itera imbere niko abantu bakenera imodoka zifashishwa muri gahunda zinyuranye harimo ingendo, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ubucuruzi n’ibindi. Birumvikana ko ibi binyabiziga uko bikora niko bigenda byangirika bitewe n’impamvu zinyuranye. King Speed Garage yo mu mujyi wa Gisenyi Akarere ka Rubavu niho ihita igaragariza itandukaniro ryayo n’abandi.

Iri garaje habarizwa abakozi b’inzobere bahora biteguye kwakira umuntu wese uje abagana mu masaha yose y’akazi. Umwihariko w’aha hantu cyane cyane ni ugusuzuma no gutunganya ibinyabiziga bikoresha mazutu (diesel). Mu byo bakora harimo gusuzuma no gusana (Entretier general) na revision za moteri zose zikoresha mazutu.

Amakuru meza ahari nuko kugeza ubu hari imashini isuzuma buri kintu cyose mu buryo bwuzuye kandi bwizewe, Test Bench.
Laboratoire Diesel aka ni agace kihariye kandi kingenzi ubona na none iyo ugeze muri iri garaje kuko ariho hasuzumirwa ubuzima bw’ikinyabiziga cyangwa se imashini iyo ariyo yose ikoresha mazutu wahazana. Aha hakorerwa reparation z’amapompe d’injection zose.

Byongeye kandi aha niho hantu honyine bakora neza imashini zitanga umuriro (Groupe electrogène), ndetse n’ubwato (bateau). Imashini bafite isuzuma neza injecteur zose za diesel irihariye kuko ibikora nk’aho wibereye ku ruganda.
Uretse ibi twavuze , muri King Speed Garage bacuruza ibikoresho by’imodoka ( pièces de rechange) kandi ibiciro biri hasi umukiriya bamwakira nk’umwami.

Igihe wifuza ibindi bisobanuro wabariza kuri nimero yabo ariyo +250 785 484 517.

Sawa Sawa Hotel

Temberera Sawa Sawa Hotel unyurwe na serivise nziza

Kuvuga ibikorwa remezo biri mu Karere ka Rubavu ukibagirwa ko ari ahantu habereye ubukerarugendo byafatwa nko kuba ufite amakuru atuzuye. Nibyo Rubavu ni ahantu heza hafatwa nka hamwe mu hantu hambere habereye ubukerarugendo. Birumvikana ko uwatembereye aba akeneye aho aruhukira hafite serivise nziza. Ugiye ahitwa Sawa Sawa Hotel, ni amahitamo meza waba ugize kuko abantu benshi banyuzwe n’uburyo iyi hotel ikora kinyamwuga.

Ino Hotel iri mu mujyi wa Gisenyi ahateganye neza na ADEPR Ururembo rwa Rubavu, Paroisse ya Gisenyi. Ukihinjira wakirwa neza n’amahumbezi ava mu biti bihateye ndetse n’umwuka mwiza uva mu Kiyaga cya Kivu n’ishyamba riri ku musozi wa Rubavu.
Ibyo kurya , kunywa ndetse n’aho kurara ni umwihariko w’aha hantu kuko byose bikurikiranwa n’inzobere zifite ubunararibonye bw’umwuga.

Hejuru y’ibi byose haba hari umuziki mwiza ucuranzwe bisanzwe n’undi w’imbonankubone ukunzwe na benshi (igisope), hari icyumba gishobora kwakira inama cyangwa ibindi birori.
Niba ushaka kuvugana n’umukozi wa Sawa Sawa Hotel, hamagara +250 788 357 771.

Small Ville Hotel ni heza

Small Ville Hotel hagiye kubera igitaramo cyihariye

Small Ville ni hamwe mu hantu hagezweho mu mujyi wa Rubavu kubera serivise nziza bagira. Nk’uko bahorana udushya kandi tudasanzwe, abakunzi b’ibirori kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 ku bufatanye na One Team, babateguriye igitaramo cyitwa “SATURDAY CHILL†kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri ibi birori bizaba biyobowe n’abashyushyarugamba bakomeye nka Fredy Lens, Cyntho,Rasheed ndetse na Igihoza , kwinjira ahasanzwe bakaguha icyo kunywa bizaba ari amafaranga ibihumbi bitatu (3000) mu gihe ahiyubashye ugahabwa ibyo kunywa bibiri kuhinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000).
Aba Djs bakomeye aribo : Dj One na Dj Kixx nibo bazasusurutsa imbaga y’abantu bazitabira uyu munsi. Umuhanzi uzatarama ni Stylish ukomoka muri Ghana.

Uretse ibikorwa biba biteguwe nk’uku, Small Ville hasanzwe habarizwa ibikorwa serivise zirimo resitora na bar, aho batunganyiriza ikawa, amacumbi, icyumba cy’inama n’ibirori n’aho kumesera no gutunganya imyambaro mu buryo bugezweho.
Small Ville iri mu Karere ka Rubavu hafi n’ahitwa Unama ya kabiri. Ukeneye kumenya andi makuru yisumbuye wahamagara ino nimero +250 788 590 079, +250 788 255 679.

Aha hantu haba serivise nziza ku wahasohokeye

Ibikoresho byose barabigira

Gisele Beauty Salon ni igisubizo ku bantu bifuza gusa neza igihe cyose

Burya aho abantu bose bava bakagera ntawe utifuza gusa neza aho yaba ari hose. Ibi biba umwihariko cyane ku gitsina gore kuko uretse imyambaro baba bifuza guhora bagaragara neza ku ruhu rwabo. Uyu munsi reka tukurangire abanyamwuga bakora serivise zinyuranye aho bakwitaho ugasigara wumva ubaye undi muntu mushya , Gisele Beaaty Salon.

Mu byo bakora harimo kwita ku ruhu bagatuma rusa neza (makeup) ndetse no gutunganya inzara. Ibi byose babikorera ku giciro gito ugereranyije n’ahandi.
Ino salon iri i Rubavu,muntu uje abagana baramukorera cyangwa akabahamagara bakamusanga aho ari hose mu gihugu cy’u Rwanda. Abategura iminsi mikuru isanzwe nk’isabukuru, ubukwe n’ibindi , barabakorera bagaseruka basa neza cyane.

Niba ushaka kugira icyo ubabaza hamagara iyi nimero cyangwa ubandikire kuri WhatsApp +250 726 693 635.

Uwo bakoreye ahita asa neza

New Eden Beach

New Eden Beach amahitamo rukumbi y’aho gusohokera i Gisenyi

New Eden Beach ni hamwe mu hantu heza habereye ijisho ku buryo uhasohokeye wese ahagirira ibihe byiza. Ni ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu karere Ka Rubavu ahitwa Brasserie; by’umwihariko buri hantu hose wakwicara uba ukikijwe n’amazi. Hateye nk’ikirwa.

Igihe uganira n’inshuti mwasohokanye niko uba wumva umuziki utuje kandi unogeye amatwi aba Djs b’abanyamwuga baba bacuranga. Benshi bishimira aka gace kubera impamvu zitandukanye zirimo umwanya munini uhagije wo guparikamo imodoka igihe waje witwaye cyangwa se ufite umushoferi.
New Eden Beach hari abatetsi b’abahanga bazi gutunganya ifi ndetse n’andi mafunguro mu buryo bwihariye. Aha niko abakozi bazi kwakira neza abakiriya baba bakugeraho igihe cyose ubakeneye kugira ngo baguhe ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye.

Ku bantu bategura iminsi mikuru irimo isabukuru y’amavuko, kwambika umukunzi wawe impeta, ubukwe bw’abageni; guhitamo aha hantu ni ingingo yatuma abo watumiye bahora bakwirahira kubera ubwiza bwaho.
Uretse ibi twavuze haruguru , New Eden Beach iyo uhageze unaniwe ushaka kuruhuka bafite ibyumba byiza byujuje ibyangombwa umukiriya akeneye. Ibi bituma igihe uri aha hantu bitagusaba urundi rugendo ujya gushaka icumbi.

Kuri wowe ukunda gutembera mu bwato, New Eden Beach ntabwo yigeze ikwirengagiza kuko hari amato atwara abantu mu ituze. Ushobora guhitamo ubwo ugendamo uri umwe cyangwa se muri itsinda ry’abantu benshi.
Hamagara iyi nimero bagufashe niba hari ibindi wifuza kubaza +250 788 357 771.

Ni ku kiyaga cya Kivu

Umuhanzikazi Gisa Claudine

Umuramyi Gisa Claudine yasohoye amashusho y’indirimbo “Shimwaâ€

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gisa Claudine ku wa 18 Werurwe 2024, yasohoye indirimbo nshya ifite amashusho yitwa “Shimwaâ€. Iyi ndirimbo ikimara kujya hanze, abantu benshi bayakiriye neza ugendeye ku bitekerezo bagiye batanga binyuze ku rubuga rwa YouTube.
Iyi ndirimbo y’iminota itandatu n’amasegonda 57 yakozwe mu buryo bw’amajwi n’uwitwa Martin Pro mu gihe amashusho yayobowe na Eliel Filmz.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO SHIMWA

Iyi siyo ndirimbo ya mbere Gisa ashyize hanze kuko mu bihe byatambutse yakoze indirimbo zinyuranye n’ubundi zafashije benshi kwegerana n’Imana harimo iyitwa “Aho wansize†na “ Nabonye inezaâ€.

Mukama Abbas

“opposition yo gusenya u Rwanda ntishobokaâ€- Mukama Abbas

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukama Abbas, yavuze ko amashyaka atavuga rumwe na Leta ‘opposition’ ashaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho nta mwanya yahabwa mu Gihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024, ubwo yari mu Kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda cyagarutse ku mikorere n’imikoranire y’imitwe ya politiki ndetse n’icyerekezo kimwe mu nyungu z’igihugu n’abagituye. Yagihuriyemo na Senateri Uwizeyimana Evode na Senateri Umuhire Adrie. Mu myaka yo hambere, amashyaka menshi yijanditse muri politiki yaciyemo Abanyarwanda ibice ndetse byatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukama Abbas ubarizwa mu Ishyaka PDI yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda batashakaga amashyaka ya politiki.
Ati “RPF imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiraga Abanyarwanda ko Igihugu kitabaho kitari muri demokarasi. Abaturage bavugaga ko bashaka FPR. Abanyarwanda, abaturage basabye ko bishyirwa mu Itegeko Nshinga, babona kubyemera.’’

Yagaragaje ko Abaturage bemeye ko habaho amashyaka menshi nyuma y’uko bishyizwe mu Itegeko Nshinga. Ati “Ni uko hashyizweho ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerwa mu Rwanda.’’ Yakomeje ati: “Iyo ubona 95% bakunda FPR hari impamvu. Iyo babonye aho yavanye u Rwanda, ruba rwarasibanganye, uburyo Jenoside yateguwe u Rwanda ruba rwaribagiranye.’’ Mukama yavuze ko kuri ubu imitwe ya politiki ikorera hamwe ndetse ushaka kuvangira politiki y’Igihugu ntaho yamenera. Ati: “Kereka niba bashaka ko haza ishyaka rishaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho, ntabwo ryaza hano mu Rwanda.’’
Mukama yavuze ko abavuga ko u Rwanda nta ‘opposition’ rufite baba bibeshya kuko buri gihe itaba igamije gusenya ndetse uwabigerageza bitamuhira. Ati: “RPF n’imitwe ya politiki turi hamwe. Turasabwa no kurinda ibyagezweho. Uzanye ‘Opposition’ yo gusenya u Rwanda, Abanyarwanda baguterura ‘nabi’ bitaragera ku mitwe ya politiki. Icy’ingenzi ni ukureba icyo twiyemeje nk’Abanyarwanda, icyo tuzapfira.’’

Yavuze ko ‘Opposition’ iba igamije kubaka kuko nka Green Party na PS Imberakuri ntizibarizwa mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ariko no mu nteko abayagize batanga ibitekerezo biri mu murongo wo kubaka. Mu Rwanda hari imitwe ya politiki yemewe 11 aho ifite icyerekezo cyo gukomeza gushyira hamwe no kubaka Igihugu cyifuzwa na buri wese.

Niyo Bosco ugiye kuramya no guhimbaza Imana

Niyo Bosco agiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzi Niyo Bosco uririmba indirimbo ziganjemo iz’ubuzima busanzwe n’urukundo yatangaje ko mu gihe kiri imbere yifuza gutangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubwo yari mu kiganiro cya Radio Rwanda cyitwa Samedi Détente, yahamije ko asanga igihe kigeze ngo atangire gusohora ibihangano bihembura imitima y’abizera Imana.

Ubwo yabazwaga imvano yabyo, uyu muririmbyi ukunzwe na benshi kandi akaba afite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko we yiyumvisemo uwo muhamagaro wo kuba yatangira gusohora indirimbo zirimo ubutumwa buhamagarira abantu gukorera Imana no kuyiramya ibihe byose.
“Ndifuza guhindura ubuzima kandi nkabaho nshimisha Imana. Ndashaka gukora muzika ihindura isi.†Niko Niyo yavuze. Yongeyeho ati : “ Ibi bintu byahoze bindimo kuko Imana ni byinshi yankoreye ntabiteganya.Ngiye gukoresha impano nahawe mu kugaragaza indangagaciro z’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.â€

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE KURI RADIO RWANDA

Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bake b’abanyarwanda bafite ubuhanga bwo gucuranga banaririmba. Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo iyitwa “Ubigenza uteâ€, “Uzabe Intwariâ€, “Piyapuresha†n’izindi.

N T ziyo uhamya ko yahindutse

Video: “Iyo ukora ibyo Imana ishaka ubona byose†– N T Ziyo

Umuhanzi N T ziyo umenyerewe mu njyana ya Afrobeat, RnB ndetse na rap abinyujije mu ndirimbo nshya yitwa “Changeâ€, yavuze ko kugira impinduka nziza zikuganisha ku kubaha Imana aribyo bitanga amahoro. Iyi ndirimbo nshya yasohokanye amashusho kuri uyu wa mbere , 25 Werurwe 2024, yumvikanamo amagambo akomeye cyane yo kwemera kuyoborwa n’Imana mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro N T ziyo yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yakomoje ku nkomoko y’iyi ndirimbo.

“Impamvu indirimbo nayise ‘Change’ ni uko nashakaga gutanga ubutumwa buvuga ku guhinduka kwiza guturuka mu kubaha Imana nzima, iyo ukora ibyo Imana ishaka ntakabuza nayo iguha ibyo ushaka byose†Niko N T ziyo wiyita kenshi God Member yahamije.

Iyi ndirimbo iririmbwe mu njyana ya rap ifite igihe kingana n’iminota itatu n’amasegonda 33, yakozwe na Yes Beats mu gihe amashusho yayo yayobowe na Color Matte.

Hari aho uyu muhanzi aririmba ati : “Ubabajwe n’iki ,ubabajwe n’uko nahindutse e! Mbwira ,uramwaye kuko sinkibaye muri bwa buzima ushaka ko nabarizwamo ,njye navukiye gutsinda sindi uwo gutsindwa ,sinaba umucakara wawe we Toka! Naretse ibimpuza n’agakungu_ mfata time yo gusenga ubu ndi umupiga amapepo right Sinkiri muri ba bandi babaho nk’abazapfa ejo no!(ndabyanze) Njye nzarama mvuga gukomera Kwa Kristo muzima uhoraho, kuko yankuye mbali mu mwanda w’indyarya ,abagome n’abarozi pu! Ubu mfite icyizere cy’ubuzima homie,kubaho ni uburenganzira bwanjye ,gukira ni uburenganzira bwanjye.â€

Avuga ku mpamvu yamuteye kwiyambaza injyana ya rap , yatangarije UBUVUMBUZI ko ari njyana byoroha cyane gutanga ubutumwa bwose bukurimo.
UMVA UNAREBE AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO YITWA CHANGE

“Nahisemo ko Yaba iri muri Rap kubera ireme ry’ubutumwa rikubiye mu ndirimbo ubwayo, Harimo gukebura uruhande rumwe rushamikiye ku kibi na none hakabamo gushimangira cyane urundi ruhande rushingiye ku cyiza,
Aho mu nyikirizo yayo ndirimba mvuga nti: ‘Reba neza Kandi wumve neza, shishoza neza,hitamo inzira y’ukuri nk’impinduka nziza’ mu rwego rwo kugaragaza uruhande nanjye mpagazeho kandi ko ukuri kuzahora kunesha ikinyoma uko byagenda kose.†Niko N T ziyo yavuze.

N T ziyo yaherukaga gusohora indirimbo yitwa “Light of Real God†, “ Good Vibes†ndetse na “Rujugaâ€.

Perezida Bassirou Diomaye Faye

Perezida Kagame yashimiye Bassirou Diomaye Faye ku ntsinzi yegukanye yo kuyobora Sénégal

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bw’ishimwe Bassirou Diomaye Faye, watorewe kuba Perezida mushya wa Sénégal.

Diomaye w’imyaka 44 yatorewe kuyobora Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%. Yahigitse abarimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Nyuma yo gutorwa kwa Diomaye, Perezida Kagame yamugeneye ubutumwa bwo kumushimira, yanditse abinyujije ku Rukuta rwe rwa X [Twitter].

Yagize ati “Intsinzi yawe ni igihamya cy’ukuri cy’icyizere abaturage bagufitiye, nkaba mbashimira ko amatora yabaye mu mahoro.â€
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko yizeye ko umubano mwiza u Rwanda na Sénégal bifitanye ugiye gutera imbere kurushaho.

Bassirou Diomaye Faye yabaye Perezida wa Sénégal wa gatanu ndetse ni we muto mu bayoboye igihugu. Yicaye muri Perezidansi nyuma y’ibyumweru bibiri afunguwe [yarekuwe ku wa 14 Werurwe 2024] nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza ibihuha no guharabikana.
Faye akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kuyobora yicishije bugufi, kwimakaza gukorera mu mucyo no guhashya ruswa mu nzego zose.

Diomaye yari ahagarariye Ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité).
U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki ndetse byashyize umukono ku masezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco, ay’ubutwererane rusange n’ayandi.

Perezida Bassirou Diomaye Faye yavuze ko azarangwa no guca bugufi

Iki gihugu cya Sénégal kiri mu burengerazuba bwa Afurika

Thomson na Isha

Amashusho: Thomson yibukije abantu indangagaciro zikwiye kubaranga

Habimana Thomas uzwi mu ruhando rwa muzika nka Thomson ni umwe mu bahanzi bari kugaragaza ubushake bwo kugeza injyana ya HIP HOP ku rwego rurenze urwo tuyibonaho uyu munsi. Ibi bigaragarira mu bikorwa akomeje gukora birimo indirimbo nshya afite yitwa “Ishyanoâ€.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru UBUVUMBUZI , uyu muhanzi yavuze ko ikintu cya mbere cyamuteye kwandika iyi ndirimbo ari ukugira ngo yongere kwibutsa abantu indangagaciro na kirazira bikwiye kuranga abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.
“Muri ino ndirimbo ubutumwa nifuje gutanga ni ubujyanye n’uburere bw’abana tubyirura, imikurire yabo ,za kirazira zahozeho zikagaruka ndetse no kongera gukebura bamwe mu babyeyi batita ku nshingano zabo. Ni ishyano rwose kandi hakwiye kugira igikorwa.†Niko Thomson yavuze.

“Ishyano†indirimbo yasohokanye n’amashusho, ifite iminota itatu n’amasegonda 14 inyikirizo yayo yaririmbwe na Isha Mubaya.
REBA AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO YA THOMSON YITWA ISHYANO

Thomson aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya Hip Hop 2023 mu kizwi nka Bugoyi Side Award. Uretse kuba ari n’umurezi (Kurera) , mu bikorwa akora bya muzika afashwa na P Promoter ihagarariwe n’umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy.

Fresh weekend ikundwa na benshi

Kugura inzoga enye ukongezwa iya 5: Fresh Weekend-El Classico Beach Chez West

Uramutse wifuza ahantu hafite akabari na resitora bihorana udushya, si byiza ko warenza ingohe ahitwa EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST i Rubavu. Ubu ngubu bafite uburyo bazanye bwitwa “ Fresh Weekend†aho mu mpera z’icyumweru umukiriya uguze ibyo kunywa bisembuye byengerwa hano iwacu yongezwa ikindi kinyobwa cya gatanu cy’ubuntu.

Ibi kandi biherekezwa na wa mwihariko benshi bamaze kumenyera wa “TAMIRA IFI MUNYARWANDAâ€. Niba ushaka kugira icyo ubaza hamagara +250 783 256 132, +250 789 400 200.

Petr Pavel na Kagame Paul

Perezida wa Czech na mugenzi we wa Madagascar i Kigali

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel na Andry Rajoelina wa Madagascar bageze mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024.

Aba bakuru b’ibihugu bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.
Petr Pavel ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu ndetse ni ku nshuro ya mbere arugezemo. Biteganyijwe ko mu gihe azahamara, azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame mbere y’uko bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, ari mu Rwanda aho yageze ari kumwe n’umugore we Mialy Rajoelina. Baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka30 ku wa 7 Mata 2024.
Kuri uyu mugoroba kandi mu banyacyubahiro bageze mu Rwanda aho bitabiriye #Kwibuka30 barimo Madamu Lauriane Doumbouya, umugore wa Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya.

Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi.
Czech isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda ugamije guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Pavel afite intego yo gushimangira uyu mubano ndetse azanahura n’Abanya-Czech baba mu Rwanda.
U Rwanda na Czech bifitanye ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari no kubungabunga umutekano mu bya gisirikare.

Petr Pavel azamara mu Rwanda iminsi itatu

Perezida Kagame yavuze uko mubyara we yishwe

Bwa mbere Perezida Kagame avuze ku rupfu rwa mubyara we

Ku nshuro ya mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ku rupfu rwa mubyara we, Florence, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse kugeza ubu uwabigizemo uruhare akaba yidegembya mu Bufaransa.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, ubwo yatangizaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye muri BK Arena.
Umukuru w’Igihugu yakomoje ku nkuru ya mubyara we, Florence, wakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati :â€Mubyara wanjye, Florence, yakoreraga UNDP mu Rwanda imyaka irenga 15. Jenoside itangijwe, yafatiwe mu nzu ye hafi ya Camp Kigali, ari kumwe n’abantu 12.â€
Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe bavuganaga kuri telefoni. Ati : “Telefoni yo mu nzu ye yari igikora, namuhamagaye nkoresheje telefoni ya satellite. Buri gihe twavuganaga nta cyizere yari afite. Ingabo zacu ntizashoboraga kugera hariya. Ubwo Gen Dallaire yansuraga ku Murindi, namubwiye kurokora Florence, ambwira ko azagerageza.â€

Yerekanye ko inshuro ya nyuma bavuganye yamubajije niba hari uwagiye kumureba, amusubiza ko ntawe ahubwo atangira kurira.
Ati :“Nyuma yavuze ati ‘Paul, hagarika kugerageza kudutabara, ntidushaka kongera kubaho’. Numvise ibyo avuga, ahita akupa telefoni. Icyo gihe nari mfite umutima ukomeye, ariko wacitse intege kuko numvise icyo yashakaga kumbwira.â€

Tariki ya 16 Gicurasi 1994, nyuma y’ukwezi Florence n’umuryango we utotezwa, baje kwicwa, harokoka umwishywa we watorotse bigizwemo uruhare n’umuturanyi we.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yaje kubaza Dallaire uko byagenze, amusubiza ko ingabo ze zagiyeyo zihura na bariyeri z’Interahamwe mu nzira zibura icyo zikora.

Ati: “Singaya Romeo Dallaire, ni umuntu mwiza.â€
Abakozi bakoraga muri UNDP bishwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umwe mu bo bakoranaga ndetse yakomeje kuhakora nta nkomyi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo nyuma y’imyaka myinshi hari ibihamya ku byo yakoze, agikomeje no kwidegembya mu Bufaransa aho yahungiye.

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi kubera ko ibyabaye ari integuza y’uko ubwicanyi bushobora kuba aho ari ho hose mu gihe bititaweho.

Rev Rutayisire

Rev Rutayisire yababajwe na zimwe mu nyigisho z’amadini nyuma ya Jenoside

Rev. Past Antoine Rutayisire yavuze ko yatewe umujinya no kubona nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abihayimana barakomeje gutanga inyigisho nk’uko byahoze mu gihe abantu bari bafite ibikomere bitagira akagero.

Yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kigaruka ku ruhare rw’amadini mu komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyatumiwemo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim; Rev. Past Antoine Rutayisire na Padiri Nsengiyumva Emmanuel.

Rev. Past Antoine Rutayisire yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye cyane.
Ati “Uwateguye Jenoside yishe u Rwanda mu gihe kirekire. Aho mfatira icyitegererezo ni abapfakazi ba 1963, bo ntibari bemerewe no kurira. Barakubazaga bati ‘umubyeyi wawe yarapfuye, ukavuga uti yararwaye arapfa.’’’

Yavuze ko urugendo rw’isanamitima rugoye kuko usanga nk’umuyobozi, umupadiri, umupasiteri, meya, agomba guha serivisi bamwe mu bamuteye igikomere.
Yakomeje ati “Biravuga ngo arongera ashinyirize. Hari abantu bazarira kera, batagihura n’abantu. Mbona abantu tungana bari mu myaka 60, dusigaye dukumbura kuvuga ibyo tutigeze tuvuga. Hari abo amarangamutima azajya agaruka ntitunamenye ko ari byo.’’

Rev. Rutayisire wayoboye Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, akaba no mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yanditse igitabo yise “Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those wo Have Hated youâ€.
Yavuze ko uburyo bwo gukira ibikomere ari ukubisohora ndetse hari n’abo yagiriye inama yo kwandika amateka yabo.

Rev Rutayisire yavuze ko nyuma ya Jenoside yarababajwe no kubona amadini n’amatorero atarahinduye inyigisho.
Ati “Icyanteye umujinya ni ugukomeza ibintu nk’uko byahoze mu gihe abantu bakomeretse. Kubona twarasohotse muri Jenoside, abantu bariciwe mu nsengero, twarangiza tugakomeza nk’aho nta cyabaye. Byanteye umujinya.’’

Yavuze ko urebye abemeye gusaba imbabazi n’abazitanze hari uruhare rukomeye, imyemerere no kwizera yabigizemo.
Ati “Usanga kwizera kw’abantu, byarabyaye umusaruro. Byaduhaye icyitegererezo kitubwira ko ibyo tubikoze, umusaruro wavamo. Icyo dukeneye ni ukubona u Rwanda rukira. Hari ibyo twashoboraga gukora tutakoze, kandi kuba tutarabikoze mu gihe cyabyo, bizatuvuna.’’
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko ntacyo byaba bimaze mu gihe ijambo ry’Imana ryigishwa nta mpinduka ribyara.

Ati “Niba ari umuntu uje mu musigiti, yari umuntu utarangwa no gufasha, w’umunyakinyoma, akwiye gusohoka atabijyanye. Byaba na ngombwa ugahindura inyigisho kugira ngo ahinduke vuba.’’
Yavuze ko bafite inshingano zo gushyira imbaraga mu kubanisha neza abantu ndetse n’Imana yabishimira ababikora.

Ati “Inyigisho twigisha zikwiye kuminjirwamo ahubwo zikaba zahinduka, zikibanda cyane mu guhindura umuntu. Umuntu atarabaho ngo ahinduke, cya cyigisho wigisha ntabwo kimufataho.’’
Padiri Nsengiyumva Emmanuel yavuze ko mu rugendo rwo komora ibikomere, amadini n’amatorero akwiye kubanza kumenya abo ashaka gukiza.

Ati “Bikwiye kumenywa nk’ikigo, ariko na buri mushumba akabigira ibye. Ni ukongera kwinjira mu muhamagaro.’’
Yavuze ko icyakubise u Rwanda nticyasize amadini n’amatorero. Uyu munsi hari icyakozwe, ntabwo bihagije kuko ntiturumva neza ubutumwa budasanzwe mu gihugu kidasanzwe cyahuye n’ibidasanzwe gikeneye abashumba badasanzwe.’’

Rev Antoine Rutayisire yatanze igitekerezo ko hashyirwaho ahantu cyangwa umuyoboro wihariye uganirirwamo uburyo bwo gukomeza komora Abanyarwanda ibikomere kuko hakiri urugendo rurerure.

Sheikh Hitimana Salim

Padiri Nsengiyumva Emmanuel

Abanyuze muri iri shuri bose bavuga neza Ikidage

Uburyo bworoshye bwo kwiga ururimi rw’Ikidage kandi vuba

Ururimi ni bumwe mu buryo bw’ibanze ndetse bunakoreshwa na benshi mu itumanaho umunsi ku munsi. Ibi bishobora gukorwa binyuze mu nyandiko cyangwa se imvugo aho umuntu aganira n’undi amaso ku maso cyangwa mu ikoranabuhanga. Iki gihe turimo aho ururimi rw’Ikidage ruri kuyobokwa ndetse rukaba ruri gukoreshwa cyane, benshi bakenera abarimu b’abahanga murirwo ndetse n’aho kurwigira bitabagoye. Igisubizo kirambye kuri ino ngingo ni Training Center of Language (TCL).

Iri shuri hari abarimu b’inzobere , bafite ibitabo n’izindi mfashanyigisho zituma uhigiye ahavana ubumenyi butuma avuga ndetse akanandika neza ururimi rw’Ikidage nk’uwahavukiye.
Training Center of Language (TCL) babarizwa mu Karere ka Rubavu, ku kigo cya RTC-TSS (Rubavu Technical College) benshi bazi nko kuri Hoteleri. Hari amasomo yo mu byiciro bya A1, A2, B1 ndetse na B2.

Ushobora guhitamo igihe uzajya wigira ugendeye ku kazi kawe cyangwa se igihe ubonera umwanya. Abo ku manywa biga kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu.

Abiga ku mugoroba batangira amasomo yabo kuva saa kumi n’imwe kugeza saa satatu kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu. Ni mu gihe abiga mu mpera z’icyumweru (weekend) batangira saa mbili za mu gitondo kugera saa cyenda z’amanywa.
Biteganyijwe ko amasomo azatangira 15/4/2024 uretse abiga muri gahunda ya A1 ya weekend bazatangira ku itariki 13/4/2024.

Niba nawe ushaka kuza kwiga hamagara iyi nimero aka kanya bagufashe +250 788 653 350 cyangwa wandike ubutumwa bwawe kuri ino e-mail : singirawilliam@gmail.com.

Amasomo atangirwa mu kigo cya Rubavu Technical College TSS

Laurent-Désiré Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Byinshi wamenya ku iyicwa rya Laurent-Désiré Kabila

Ku itariki 16 Mutarama 2001, ni bwo Laurent-Désiré Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe arashwe n’umwe mu basirikare bamurindaga.

Uyu mukambwe wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yishwe nyuma y’imyaka hafi ine afashijwe guhirika ku butegetsi Mobutu Sese Seko n’abarimo Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Kabila yahumetse umwuka we wa nyuma mu gihe yari mu myiteguro y’inama ya 21 yagombaga guhuza umugabane wa Afurika n’u Bufaransa, ikaba yaragombaga kuba bucyeye (Ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama) ikabera i Yaoundé muri Caméroun.

Icyo gihe yari mu biro bye bya Palais de Marbre biherereye mu Karere ka Binza i Kinshasa, akaba yari yiriwe mu mirimo ye isanzwe ndetse agirana ibiganiro n’abantu batandukanye.
Ahagana saa saba z’amanywa, nibwo Caporal Rachidi Kasereka yabeshye abasirikare bari bashinzwe kumurinda ko agiye kumusuhuza, akimugeraho ahita amurasa mu cyico urufaya rw’amasasu.

Emile Mota wari umujyanama wa Kabila mu by’ubukungu barimo baganira mbere yo kuraswa, akibona ko arashwe yahise ahuruza abasirikare bari hanze, umwe muri bo witwa Colonel Eddy Kapend (ubu ni Général de Brigade muri FARDC) akihasesekara asanga Kabila ari gukumbagurika hasi ari na ko avirirana amaraso menshi.
Abandi basirikare bahise bakurikira Kasereka umwe amukubita isasu mu kugura abandagara hasi, abandi bamurasa urufaya mu mutwe arapfa.

Mu kanya gato kakurikiyeho kajugujugu ya gisirikare yahise iza gutwara Kabila wari wakomeretse bikomeye maze ajya kuvurirwa mu Ivuriro rya Ngaliema i Kinshasa.
Akimara kugezwa mu bitaro, mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kinshasa, abantu batangiye gushya ubwoba hanacicikana ibihuha bitandukanye birimo ko n’umuhungu we Général-Major Joseph Kabila Kabange (yayoboye RDC imyaka 18) yaba yishwe agerageza guhorera se.
Ni amakuru cyakora yaje kunyomozwa n’uwari Minisitiri w’Itumanaho, Dominique Sakombi, wanavugaga ko Kabila atishwe ahubwo aho ari mu bitaro ameze neza.

Nyuma y’amasaha menshi Kabila ajyanywe kwa muganga, abantu bose baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’ibindi bihugu, bari bategereje kumenya uko biri bugende.
Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe wari wanitabiriye inama y’i Yaoundé yahise asubika iby’iyo nama ikitaraganya, asubira muri Zimbabwe kugira ngo akurikirane uko ibintu bimeze muri Congo-Kinshasa. Icyo gihe Mugabe kandi yanasabye RDC ko Kabila yajyanwa muri Zimbabwe nk’uko Kikaya Bin Karubi wari Amabasaderi wa Congo i Harare yabihamirije Jeune Afrique.

Jean-Claude Vuemba wari uyoboye ishyaka rya Mouvement du Peuple Congolais ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko muri icyo gihe n’ubundi Kabila yari afite ibyago byinshi by’uko ibyamubayeho byari kuba.
Ati: "Byari akavuyo hafi ya Kabila, twarinjiraga tugasohoka uko dushaka, abajyanama, abaminisitiri, ndetse n’abakozi bato rwose binjiraga uko bishakiye, bakarogoya ibiganiro baje gusinyisha wenda impapuro runaka, kuvuga ko haje undi mushyitsi cyangwa yewe ngo no gusuhuza perezida.â€

CMI ya Uganda yabaye iya mbere mu kubika Kabila
Nyuma y’amasaha abiri Kabila ajyanywe kwa muganga, inzego z’ubutasi za Uganda zirimo CMI rushinzwe ubwa gisirikare nizo zabaye iza mbere mu kwemeza ko Kabila yapfuye bidakuka, n’ubwo abayobozi b’imbere muri RDC bakomezaga kwemeza ko akiri muzima.

Aya makuru cyakora yaje no kwemezwa n’u Bubiligi binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louis Michel, mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro.
Uyu icyo gihe yanemeje ko Kabila yaba yarazize akagambane k’abo yise Abajenerali batari bishimiye ukuvanwa mu myanya bari bafite mu gihe cyari gitambutse.

Nyuma n’abayobozi b’imbere muri RDC baje guhita bemeza iby’ayo makuru y’urupfu rwa Laurent-Désiré Kabila wahise asimburwa by’agateganyo n’umuhungu Joseph Kabila wategetse Congo kugeza muri 2018.
Ku itariki ya 18 Mutarama 2001 ubwo inama y’abakuru b’ibihugu ba Afurika n’u Bufaransa yari irimbanije i Yaoundé, abari bayiteraniyemo batunguwe no kumva Gén Gnassingbé Eyadéma wari Perezida wa Togo abahagurutsa, akabasaba gufata umunota umwe bakunamira mugenzi wabo Kabila wari umaze kubavamo; ari na bwo inkuru y’urupfu rwe yahise iba Kimomo.

Kabila akimara kwicwa hatangiye iperereza ryo gushakisha abagize uruhare mu rupfu rwe.
Abantu 85 barafunzwe bakurikiranyweho uruhare muri iki gikorwa, bamwe bakatirwa n’igihano cy’urupfu abandi bakatirwa imyaka myinshi y’igifungo.
Bamwe muri bo kandi baranyonzwe abandi bagwa muri gereza, abandi bagenda barekurwa.

Muri 2021 aba nyuma 23 mu bacyetsweho kwica Kabila bahawe imbabazi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, barafungurwa; aba bakaba banarimo Gen Eddy Kapend wari mwishywa wa Kabila.

Martins Expert Home bazanye poromosiyo inogeye buri wese

Poromosiyo ishyushye ku bakiriya ba hotel ya Martins Expert Home

Nta kintu gishimisha abakiriya nko kubona hari igabanywa ryakozwe ku biciro bya serivise basanzwe bahabwa. Ibi nibyo Hotel ya Martins Expert Home yahisemo gukora ku bantu bose bayigana. Ubu bwasisi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ino hotel, ni 10%.
Uko gahunda iteye; iyo uje ari ubwa mbere ugasaba serivise ziri hejuru y’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10000Rwf), baguha agakarita hanyuma wagaruka mu gihe kitarenze ukwezi bakakugabanyiriza 10 % bya serivise ufashe , ibiribwa cyangwa ibinyobwa kuri iyo nshuro ya kabiri.

Uretse abakiriya bashya , Martins Expert Home bavuga ko na bamwe basanzwe baramaze guhabwa ubwasisi (poromosiyo) baba bafite amahirwe yo kongera guhabwa agakarita gashya kabahesha amahirwe yo kongera kubona iyi poromosiyo igihe bagarutse.
Igihe wifuza andi makuru wabariza kuri ino nimero ya telefone +250 788 653 350

Rujugiro Uherutse gupfa

Tribert Rujugiro uherutse gupfa yari muntu ki?

Umuherwe w’Umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa, wari umaze imyaka yarahunze u Rwanda, yapfuye ku myaka 83. Hagati aho, mu kiganiro n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda mu 2019, yavuze ko atazi imyaka ye neza kuko ubwo yavukaga hatari hariho uburyo ubutegetsi bwandikaga abana bavutse, gusa ngo yabwiwe ko yavutse mu ntagiriro y’imyaka ya 1940.

Umwe mu banyamategeko be yahamirije BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru urupfu rwa Rujugiro, yongeraho ati: “Nta yandi makuru dufite yo gutanga muri aka kanya.â€
Amakuru avuga ko yari asigaye aba i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Rujugiro yari umwe mu banyemari bakomeye b’Abanyarwanda bateye inkunga y’amafaranga izari FPR – Inkotanyi mu ntambara zarwanaga n’izari ingabo z’u Rwanda (FAR) guhera mu Kwakira (10) mu 1990, yagejeje FPR ku butegetsi muri Nyakanga (7) mu 1994.
Mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko Rujugiro yari we muherwe wa mbere muri Afurika mu bakora bakanacuruza itabi.

Mbere yo gushwana na leta y’u Rwanda agahungira muri Afurika y’Epfo mu 2010, yabaye umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Mu Rwanda, Rujugiro yamenyekanye cyane ku bw’inyubako ye iri rwagati mu mujyi wa Kigali yari izwi nka UTC (Union Trade Centre), iri mu za mbere ndende zahubatswe. Iyo nyubako ibarirwa agaciro kari hafi cyangwa karenga miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika. Yafunguye imiryango mu 2006.

Leta yayiteje cyamunara mu 2017 ivuga ko Rujugiro – umunyamigabane myinshi – ayibereyemo umwenda (ideni) w’imisoro irenga miliyoni imwe y’amadolari, ibyo we yakomeje guhakana.

Ubwo UTC yatezwaga cyamunara, hari hasanzwe hari urubanza hagati ya Rujugiro na leta y’u Rwanda mu rukiko rw’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) ku kwigarurirwa kw’iyi nyubako mu 2013 n’akarere ka Nyarugenge nk’umutungo udafite ba nyirawo.
Muri Kanama (8) mu 2022, urwo rukiko – rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania – rwari rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda), kuko ibikorwa bya leta y’u Rwanda byo “kwigarurira na nyuma yaho ikagurisha iduka rinini rya UTC binyuranyije n’amategekoâ€.

Icyo gihe, nyuma y’uwo mwanzuro w’urukiko mu bujurire, Rujugiro yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuri we ayo mafaranga ahagije, “kuko icyanjyanyeyo [mu rukiko] ntabwo ari ukugira ngo bampe indishyi y’akababaro. Icyanjyanyeyo kwari ukugira ngo bansubize inyubako yanjyeâ€.
Abajijwe niba nadasubizwa iyo nyubako azakomeza kuburana, yarasubije ati: “Oya, ntabwo twaburana, narindira, kuko bavuga ko nta joro riba ngo ryoye gucya kandi nta n’imvura igwa ngo yoye [ireke] guhita.
“Narindira yuko iyo leta ihari izahava, iyindi ije ikayinsubizaâ€.

Yafungiwe i Burundi
Rujugiro yanamenyekanye mu Burundi kuva mu myaka ya 1970, mu bucuruzi burimo n’ubw’itabi.
Yabwiye New Vision mu 2019 ko yahungiye mu Burundi afite imyaka 19, mu gihe cy’imvururu zibasiye Abatutsi bo mu Rwanda, aba i Burundi imyaka 20. Mu 1990, yahunze u Burundi ajya muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara imyaka itatu muri gereza i Bujumbura, ubwo Pierre Buyoya yari amaze gufata ubutegetsi mu 1987 ahiritse ubwa Jean-Baptiste Bagaza.
Yasubiye iwabo mu Rwanda mu 1995, ahaba imyaka 15, yongera guhungira muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Ubucuruzi bwe bwarenze u Rwanda n’u Burundi. Yari afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.
Asize abana bane – umukobwa n’abahungu batatu – kuko uwa gatanu yari yarapfuye. Umugore we na we yari aherutse gupfa.

Inyubako ya UTC

Abaririmbyi Alicia na Germaine

“Abahanzikazi mu ndirimbo zisanzwe barashukwa cyane kuruta abaririmba iz’Imanaâ€- Ufitimana Innocent

Umuhanzi mu njyana ya Afrobeat na RnB, Ufitimana Innocent mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI yahishuye ko abakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nta bishuko bahura nabyo ugereranyije na bagenzi babo bakora izisanzwe benshi bita Iz’isi.

Ibi abigarutseho nyuma yo gufata abana be babiri b’abakobwa akabashyira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni Alicia na Germaine bamaze no gusohora indirimbo ya mbere yitwa “Urufatiroâ€
“Gospel music ni nziza kandi nanjye ubwanjye niyo natangiye nkora ubwo naririmbaga mu rusengero. Mpisemo kuzana aba bakobwa banjye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kugira ngo batange ubutumwa bwiza. Ikindi kandi muri uyu muziki ho nta bishuko bibamo.†Niko Innocent yavuze.

Igitero cya mbere cy’ino ndirimbo batangira baririmba bati : “ ubwo nari ndi mu mibabaro Numvise ijwi Rinyongorera riti ‘Humura Humura Mwana Wanjye Humura Nturi wenyineâ€
Inyikirizo yayo baririmba bagira bati: “ Nubwo bingoye URUFATIRO ruracyariho, rwanditsweho Uwiteka azi abantu be; Rwanditsweho Uwiteka azi abantu beâ€

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YITWA URUFATIRO UNAREBE AMASHUSHO YAYO

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 45 yakozwe na Yes Beatz mu majwi mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na Gucci.
Iyi ndirimbo yanditswe na Innocent; Yaboneyeho kuvuga ko nibava ku ishuri hari izindi ndirimbo bazakorera amashusho kugeza ubu ziri gutunganywa muri studio mu buryo bw’amajwi.

Se ubabyara witwa Innocent niwe wanditse iyi ndirimbo

Alicia niwe mukuru

Germaine ni ubuheta mu muryango

Iyi nzu iri ahantu heza

INZU YA APARTMENT IKODESHWA

Iyi ni inzu ikodeshwa nka apartment ku bantu babyifuza. Iherereye mu mujyi wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu. Iri ahantu heza kandi hisanzuye ifite ibyumba bine, uruganiriro, aho kogera ndetse n’igikoni. Iri mu gipangu yonyine ku buryo uyirimo yumva afite umutuzo.
Ku muntu uhaje afite ikinyabiziga si ngombwa kujya gushaka aho ayiraza kuko aha hantu hari parikingi nziza kandi ngari. Iyi nzu irimo murandasi y’ubuntu (Internet).

Aho kogera hari amazi akonje n’ashyushye. Uwahaje yihitiramo ayo yifuza. Niba ushaka iyi nzu hamagara kuri telephone +250 780 525 860.

Imvura iziyongera mu mpera za Mata 2024

Mu mpera za Mata mu Rwanda hazagwa imvura idasanzwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati ya tariki 21-30 Mata 2024, hateganyijwe imvura iri hejuru y’iyari isanzwe igwa mu gihugu cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Ni imvura izaba iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 40 na 180. Ubusanzwe mu bice birimo Amajyaruguru n’Amajyepfo, hagwaga imvura iri hagati ya milimetero 50-100.
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iherereye mu gice cy’Amajyepfo y’Isi, rikazamuka rigana mu gice cya Ruguru ndetse n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari bukomeje kwiyongera.

Muri rusange ahantu hazagwa imvura nyinshi mu minsi umunani iri imbere, izaba iri hagati ya milimetero 160-180.
Iyo mvura izagwa mu Karere ka Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu, Ngororero, Musanze na Burera.

Meteo Rwanda yatangaje kandi ko hazabaho umuyaga uriganiye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4-8 ku isegonda. Ni mu gihe kandi ubushuye buteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Mata 2024, buzaba buri hagati ya dogere selesiyusi 18-28.

Poromosiyo ya El Classico Beach ni umwihariko

Poromosiyo ku byo kurya no kunywa- El Classico Beach Chez West

Akabari gafite na Resitora ikomeye mu Karere ka Rubavu, El Classico Beach Chez West bazanye poromosiyo ku mafi, inkoko n’ibyo kunywa byengwa na Bralirwa ndetse na Skol. Ku makuru yizewe Ikinyamakuru UBUVUMBUZI gikura ku muyobozi mukuru akaba na nyiri El CLASSICO BEACH , Nshimiyimana Onesphle (West w’i Rwanda) yavuze ko iyi gahunda yo kugabanya ibiciro bayizanye mu rwego rwo kugira ngo bakomeze guha serivise nziza abakiriya.

Iyi gahunda igaragaza ko inkoko nziza kandi nini ubu ngubu iri kugura ibihumbi cumin a bibiri (12000Rwf); mu gihe ifi yo bamaze kuyishyira ku bihumbi bitandatu. Aya mafunguro yose umukiliya niwe wihitiramo ikiza kiyaherekeje. Ishobora kuba ifiriti y’ibirayi, igitoki se , kaunga, ubugari bw’imyumbati n’ibindi.
Ku ruhande rw’ibinyobwa ho ibiciro babishyize ku butaka cyane aho buri cupa rya Bralirwa cyangwa Skol ubu riri kugura amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1000Rwf).

Hamagara iyi nimero niba hari andi makuru wifuza kumenya +250 783 256 132.

Rusine na Rufonsina bari mu byamamare bagezweho muri iki gihe mu Rwanda

Ibyamamare Rusine na Rufonsina bagiye gutaramira Abanyarubavu

Ku bufatanye bwa Hoteli ya Martins Expert Home na Damafrica Entertainment bateguye igitaramo bise HOTELERI SHOW; cyatumiwemo ibyamamare muri sinema Nyarwanda : Rufonsina na Rusine. Iki gitaramo kizaba ku itariki 11 Gicurasi 2024, hazamurikwamo filime yitwa “Anaâ€.

Nk’uko bigaragara kwinjira muri ibi birori by’akataraboneka bizabera mu nzu yakira ibirori ya Hoteli ya Martins Expert Home iri i Rubavu, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000) , bitatu (3000) ndetse n’ibihumbi bibiri (2000).
Uretse ibi byamamare , Damafrica bazaba banamurika filime yabo uyu munsi , muri iki gikorwa wazagaragaramo itsinda ry’abanyamuziki rya Sweet Life ndetse na band y’abacuranzi ba Soul of Rwanda.

Kuva saa kumi n’imwe imiryango izaba ifunguye. Ku bindi wakenera kumenya hamagara +250 789 678 633.
Muri iki gitaramo hari akarusho kadasanzwe; Aho kuva saa yine z’ijoro hazaba hari imodoka zijyana abantu aho baturutse ku buntu.

Inyubako izaberamo iki gitaramo muri Martins Expert Home

REG ivuga ko hari ibyo igiye kunoza

REG yasabwe gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu mikorere yayo

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko PAC yasabye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG gukemura ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta kuko bidakozwe byazagusha Leta mu gihombo mu bihe bizaza.

Muri ibyo harimo gusubiramo amasezerano y’inyigo z’umushinga wa Nyabarongo II uzatanga Megawatt 43 z’umuriro w’amashanyarazi, kunoza ibitabo by’amasoko bigakorwa mu mucyo n’ibindi.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG Armond Zingiro yemeza ko inama bagiriwe bagiye kuzikurikiza kugira ngo imishinga bafite ifitiye abaturage akamaro izashyirwe mu bikorwa neza.

JHF RWANDA batanze impamyabumenyi ku banyeshuri bize ubudozi

Inzu ihanga imideri ya JHF RWANDA iherereye mu Karere ka Rubavu, yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bari bamaze amezi atatu bahugurwa ku bijyanye n’ubudozi. Abahuguwe bavuga ko iyi ari ntangiriro nziza n’amahirwe yo kwihangira umurimo.

Muri JHF RWANDA hatangwa amahugurwa y’amezi atatu kugeza ubu; Gusa ngo ashobora kongerwa mu gihe cya vuba akagera ku mezi atandatu ndetse n’umwaka umwe. Icyiciro cy’abarangije ubu kigizwe na Niyigena Halima,Mutezimana Aboubakhar na Mukamusoni Antoinette.
Bose icyo bahurizaho ni ukuntu ubumenyi bakuye aha hantu bugiye kubafasha kwihangira umurimo bityo bakazabasha kwibeshaho n’imiryango yabo.

Iyo umaze guhabwa amahugurwa ya JHF Rwanda, na none uhabwa amahirwe yo kumara ibindi byumweru bibiri mu imenyerezamwuga ry’ibyo wize.
Umuyobozi mukuru wa JHF RWANDA , Mugunga Jimmy, ahamya ko ireme ry’ubumenyi batanga ryizewe ku isoko ry’umurimo kuko ibikoresho nkenerwa kandi biri ku rwego rwiza babifite.

“Umuntu twigishije hano aba afite ubushobozi bwo guhita atangira kwikorera kuko hano dufite ibikoresho bigezweho mu budozi. Ndashishikariza n’abandi kutugana kuko imiryango ifunguye.†Niko Mugunga yavuze ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI.
JHF RWANDA baboneka ku mbuga nkoranyambaga zose gusa uramutse ushaka kubavugisha , nimero yabo ni iyi ngiyi +250 781 628 230.

U Rwanda rwahakanye ko rwarashe mu nkambi

U Rwanda rurahakana ibirego byo kurasa mu nkambi i Goma

U Rwanda rwateye utwatsi ibyatangajwe n’Icyiciro cy’Ububanyi n’amahanga cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinja ingabo zarwo kurasa ku baturage bari mu nkambi i Goma, rugaragaza ko ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ibyatangajwe nta perereza byakorewe.
Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, rivuga ko u Rwanda rutagomba kwikorezwa umutwaro w’iraswa ry’inkambi ndetse n’ugutsindwa kwa DRC mu bijyanye n’umutekano n’imiyoborere.

Iraswa ry’iyi nkambi ryabaye nyuma yaho Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zishyize intwaro zikomeye hagati mu nkambi yuzuyemo impunzi. Ni ibintu byamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo uw’Abaganga batagira Umupaka.
Byaje gukurikirwa no kurashisha izi mbunda ndetse byabonywe na benshi barimo abari muri iyi nkambi, ndetse ngo Ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi ziri muri iki gihugu zakurikiyeho zirasa abari muri iyi nkambi bigaragambyaga kubera kudacungirwa umutekano n’ibindi bibazo.

Ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi nibwo mu Nkambi ya Mugunga hatewe ibisasu bihitana abantu barenga batanu. Umutwe wa M23 washinje Leta ya Congo kuba inyuma y’iki gitero.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri ibyabaye muri iriya nkambi.

U Rwanda ruvuga ko uruhande rwafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutuma hashidikanywa ku musanzu wayo mu gukemura iki kibazo.
Ni ibintu u Rwanda ruvuga kandi ko bituma hataboneka umuti urambye w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kandi itazahwema gufata ingamba zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano muri rusange kuko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi n’abandi bategetsi ba Congo batahwemye kuvuga ko bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ndetse no gukuraho guverinoma yarwo.

Abanyeshuri beretswe byinshi baranyurwa

Abanyeshuri biga ubukerarugendo baravuga imyato ikigo cya Rubavu Technical College

Ishuri ry’ubumenyingiro rya Rubavu Technical College TSS abahiga bavuga ko ribafasha gushyira mu ngiro no gusobanukirwa neza ibyo bigishwa. Ababigarutseho ni abana biga ubukerarugendo bo mu rwego rwa gatatu (Level 3).

Ubwo bazengurukaga ibice binyuranye bigize umujyi wa Rubavu mu kizwi nka “City Tourâ€, bamwe mu banyeshuri bagaragaje icyo bungukiye muri uru rugendo.
Irasubiza Obed yagize ati: “ Nabonye Ikiyaga cya Kivu kandi ni ubwa mbere mbonye amazi menshi angana atya, byanejeje cyane.â€

Mugenzi we w’umukobwa witwa Sango Raissa yavuze ati : “ Nageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byanejeje ndetse nabonye ko hari n’umutekano kuko hari ingabo z’igihugu.
Dusengimana Jean d’Amour , umwarimu wari kumwe n’aba banyeshuri, yavuze ko gukora urugendo nk’uru biba biri muri gahunda y’ishuri ndetse ko bifasha abana gukarishya ubumenyi bwabo no kwitegura ubuzima bwa nyuma y’ishuri.

“Iyi ni imwe muri gahunda nyinshi tuba twarateganyije mu gihembwe bityo uyu munsi twazengurutse ibice byinshi by’umujyi wa Rubavu mu rwego rwo kurushaho gufasha abana kumva neza ubukerarugendo. Byongeye kandi ni ukubategura mu mutwe ku ngingo yo kwihangira umurimo ubwo bazaba barangije amasomo.â€
Uretse iki gikorwa ibindi bice byinshi bakunze kwibandaho harimo Parike y’Akagera, mu Kinigi , Ingoro y’ibwami mu Karere ka Nyanza , ibirunga n’ahandi hose hari ibikorwa by’ubukerarugendo.

Batemberejwe mu Kiyaga cya Kivu basobanurirwa byinshi birimo na gaz methane ihacukurwa

Ahacukurwa gaz methane

Ishuri rya RTC ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ishuri rya Rubavu Technical College TSS ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya mirongo itatu, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024, ishuri Rubavu Technical College TSS (RTC) ryagize umuhango wo kwibuka wabereye mu kigo. Uyu muhango witabiriwe n’abanyeshuri bose, abarezi n’abakozi bose b’ishuri.

Mu buhamya bwatanzwe uwitwa Rose MUKARUSAGARA warokotse, yagarutse ku nzira y’umusaraba yaciyemo muri iki gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yashimiye ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse ino Jenoside ndetse anaboneraho kuvuga ko yakize ibikomere byo ku mutima no ku mubiri. Yatanze imbabazi ndetse n’abantu bishe abana be n’abo mu muryango yarabababariye ; kugeza ubu babanye neza.
Umushyitsi mukuru yari NYIRANSENGIYUMVA Monique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo. Uyu mu butumwa yatambukije mu ijambo rye, yahamagariye abantu bose cyane cyane urubyiruko kwamagana no kwirinda uwababibamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ndetse yongeyeho ko bakwiye kuvuguruza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ibi bibaye mu gihe n’ubundi ku munsi wabanje wo ku wa kane tariki 9 Gicurasi 2024, habaye umugoroba wo kwibuka aho hacanwe Urumuri rw’Icyizere. Abagize AERG Itetero bo mu kigo cya Rubavu Technical College TSS (RTC) bari mu bagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’uyu muhango aho baririmbye , bashyiraho imivugo n’ibindi bihangano byose byerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Gusa banahamagarira buri wese kurwanya ikibi cyose cyatuma bisubira.
Mu isozwa ry’uyu muhango Nsengimana Telesphore, Umuyobozi w’Ishuri rya Rubavu Technical College TSS (RTC), yahamagariye buri wese witabiriye uyu muhango guhora azirikana impanuro zatanzwe bityo zikaba impamba ihoraho mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.

Abanyeshuri bakurikiye neza inyigisho bahawe mu biganiro byatambutse

NYIRANSENGIYUMVA Monique

Rose MUKARUSAGARA

Parikingi yaho ni ngari kandi ni nziza

Amacumbi ya Amor Inn afite Parikingi y’imodoka kandi nziza

Amor Inn uretse kuba batanga serivise z’amacumbi , iyo uhageze ufite ikinyabiziga uhasanga parikingi nziza y’imodoka cyangwa se moto kandi yisanzuye. Ikijyanye n’umutekano nacyo baragikemuye kuko hari abakozi bashinzwe gucunga no kurinda ibinyabiziga kugira ngo hatagira ubyangiza.

Amacumbi ya Amor Inn aherereye mu mujyi wa Gisenyi munsi gato ya gare nshya ya Rubavu. Niba ushaka kubasaba serivise hamagara iyi nimero barahita bagufasha +250 788 808 070.

Kabendera ukomeje gukundwa na benshi mu mwuga wo gusobanura filime

U Rwanda rwungutse undi musemuzi wa filime

MANIRIHO Alex uzwi nka Kabendera mu ruhando rwo gusobanura film, ni izina rishya gusa ryakiriwe neza n’abakunzi ba filime zisemuye mu kinyarwanda benshi bita “Agasobanuyeâ€.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Kabendera yavuze ko kuza muri uyu mwuga bitamugwiririye kuko yakuze abikunda.
“Nakuze nkunda kureba filime cyane ku buryo hari igihe cyageze n’abo mu rugo bakambwira ko bikabije. Maze kuba mukuru nakomeje kuzikunda numva natera iyi ntambwe yo kuzisobanura none dore uyu munsi ndi kubikora.†niko Kabendera yavuze.

Uyu musobanuzi wa filimi ubu uri kubarizwa mu nzu itunganya amajwi ya Kabendera Entertainment, zimwe muri filime yasobanuye zigakundwa harimo iyitwa Chand Jalne Laga, Kaise Mujhe, Tag, Murder 3 na Prey for devil.
Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Ubuvumbuzi niba hari uwamwigishije uko basobanura, Kabendera yavuze ko nta muntu n’umwe wabimweretse gusa avuga ko hari abamubanjirije barimo Yanga na Rocky afatiraho urugero rwiza.

Uyu musobanuzi bigaragara ko akiri muto avuga ko nubwo inyungu itaraba nyinshi, kugeza uyu munsi hari amafaranga yinjiza abikomoye mu gusobanura filime. Aha niho ahera ahamya ko ejo hazaza he ari heza.
Kabendera Entertainment ibarizwa mu Karere ka Rubavu gusa filime basohora uzisanga hirya no hino mu ntara z’igihugu zose ku bashinzwe kuzitanga.
Uramutse ushaka kuvugana na Kabendera wakoresha iyi nimero ya telephone +250 788 714 347.

Attractive location in Rubavu

The reason to choose Ubucuti Lodge

With mountain views, Ubucuti Lodge is situated in Gisenyi – Rubavu and has a restaurant, a shared lounge, bar, garden, year-round outdoor pool and terrace. The lodge features both WiFi and private parking free of charge. Every unit has a private bathroom and shower, air conditioning, a flat-screen TV and a fridge. A minibar and coffee machine are also available. The daily breakfast offers à la carte, continental or vegetarian options. A bicycle rental service is available at Ubucuti Lodge, while cycling can be enjoyed nearby. The nearest airport is Goma International Airport, 7 km from the accommodation. Tel:+250 793 906 570.

Urwimirindi akunda umugore we cyane

Impamvu Urwimirindi yakoreye umugorewe igisigo “INSIKA Z’IJURUâ€

Umusizi uri kwigaragaza cyane muri iki gihe mu bihangano binyuranye Uwiringiyimana Idi benshi bazi mu buhanzi nka Urwimirindi, yabwiye ikinyamakuru Ubuvumbuzi impamvu yamuteye gukora igisigo ariko kikagaruka cyane cyane ku mugore we. Iki gisigo gifite iminota itandatu n’amasegonda 30 uyu musizi agaruka ku rukundo ruzira icyasha yakunzwe n’umugore we kuva bigana mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kugeza barangije amashuri yose yisumbuye.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IGISIGO INSIKA Z’IJURU

Yagize ati: “Iki gisigo ubundi ngisiga, nagisize nsigira umufasha wanjye akaba ari n’inshuti yanjye ndetse n’umujyanama wanjye; impamvu ibihe twanyuzemo kuva twigana mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kugeza dusoza byari bimaze kunyereka ishusho nziza y’urukundo nabana narwo kugeza bikunze. Iyi niyo mpamvu iki gisigo nagishyize hanze nkagihamya Ihoraho kandi itazasibangana muhamiriza ko mukunda, Murakoze.â€

Ubuhanzi bwa Urwimirindi nubwo mu buryo bw’amikoro nta mafaranga arenze yari yakuramo, ahamya ko kugeza ubu inshuti amaze kugira ari ingingo yishimira buri munsi.
“Mbo ubusizi bwanjye nta gihe kinini maze mbukora ariko bimwe mu bintu binshimisha nuko umuntu wese ngize umugisha akumva kimwe mu bisigo nsiga nuko ahita ambwira ati: ‘komerezaho’ mbese bimushimishije, inyungu yo ntabwo yahita iza ako kanya ariko iyo kunguka inshuti nshya yo ihora inshimisha kuko niwo musingi ukomeye wo gutera imbere kandi burya ahari abantu hahora urunturuntu†Idi niko yabwiye UBUVUMBUZI , yongeraho ati: “ Gusa na none sinabura kuvuga ko akenshi ntumirwa mu birori by’ubukwe haba mu kuvuga ibisigo cyangwa kuvugira inka nabyo biramfasha kuko biri mu bintu nkora ariho mbasha guhuriza hamwe inganzo zose mfite.â€
Urwimirindi hari ikindi gisigo yakoze cyitwa “Mwana Wanjyeâ€

Abanyeshuri beretswe byinshi batazi baranyurwa. NI urugendo bari bishimiye

AMAFOTO:Gutemberera mu kirunga cya Sabyinyo ibihe abiga muri Rubavu Technical College batazibagirwa

Gutembera ukamenya ahantu hashya ni kimwe mu bintu buri kiremwamuntu cyose gikenera kugira ngo kirusheho kwiyungura ubumenyi. Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 abanyeshuri biga ubukerarugendo mu kigo cya Rubavu Technical College TSS, bakoze urugendo rwo kurira ikirunga cya Sabyinyo giherereye mu Karere ka Musanze. Bose icyo bahurizaho ni akamaro uru rugendo rwabagiriye kuko babashije kubona no gusobanurirwa byinshi bitandukanye mbere y’uko bajyayo(ibi bizwi mu cyongereza nka Hiking).

Nubwo kuzamuka iki kirunga byari urugendo rurerure cyane ndetse binaruhije, aba bana bahamije ko bahabonye byinshi batazi birimo ubwoko bw’ibiti badasanzwe bazi, inyoni ndetse n’ibyatsi. Hiyongeraho kandi n’amateka ya kera yaranze iki kirunga harimo n’uko hari abasirikare bahashyiraga ibirindiro no kuhitoreza.
Aba banyeshuri biga mu rwego rwa gatatu (Level 3) si ubwa ubwa mbere bagiye mu rugendoshuri kuko uruherutse rwa vuba bazengurutse umujyi wa Rubavu bareba ibyiza nyaburanga bishobora gukurura abakerarugendo. Uru rugendo barwise “RUBAVU CITY TOURâ€.

Mu gitondo abanyeshuri ubwo bari bageze ku cyicaro cya RDB muri Kinigi i Musanze, bahawe icyo kunywa

Abanyeshuri beretswe byinshi birimo ahabera umuhango wo kwita izina ingagi

Abanyeshuri wabonaga bafite amatsiko yo kureba uko Sabyinyo iteye. Bose babashije kuyizamuka

Itangazo rya Orange Entertainment

Isabukuru ya Selekta Dady, Orange Entertainment byose muri All White Party

Nk’uko bigaragara ku butumire Kompanyi yitwa Orange Entertainment yahaye Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, isabukuru y’umwe mu bakora umwuga wo kuvanga indirimbo (djs) bayibarizwamo witwa Munyampundu Aaron uzwi nka Selekta Daddy mu myidagaduro ndetse n’isabukuru y’imyaka itanu ino kompanyi imaze bizizihizwa ku munsi umwe mu cyitwa “All White Partyâ€.

Ibi birori bizaba ku itariki 12 Nyakanga 2024 , ahitwa Heza Beach Resort mu murenge wa Nyamyumba-Rubavu. Abazitabira ibi birori bizaba byitabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse imihanda yose , bazasanga imiryango ifunguye kuva saa munane z’amanywa kugera iki gikorwa gishoje saa yine z’ijoro .
Ku muntu wese wifuza kugaragara muri iki gitaramo, kugira igikorwa akoramo, gutanga ibitekerezo cyangwa urindi ruhare ruziguye/rutaziguye, yabariza kuri ino nimero ya telefone +250 785 307 434, +250 784 033 103.

Heza Beach Resort hazabera iki gikorwa

Haruna ni umwe mu bazitabira uyu mukino

Rubavu: Igikorwa cy’urukundo mu mukino uzahuza amakipe Big Star FC na Victoire FC

Mu Karere ka Rubavu hagiye kubera umukino uzahuza amakipe y’umupira w’amaguru ariyo Big Star na Victoire. Uyu ni umukino uzaba kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2024 mu rwego rwo kuba hafi umukinnyi witwa Laurent.

Laurent kugeza ubu afite uburwayi bumukomereye kuko yagagaye(Paralyse) igice kimwe cy’umubiri. Uyu mukino uzaba mu rwego rwo kumufasha ngo abone ubuvuzi bwa ngombwa akenera buri munsi. Laurent yazamukiye mu ikipe ya Big Star ndetse n’abandi bakinnyi bazwi barimo Jacques Tuyisenge ,Niyonzima Haruna ,Gahungu Miradji na Coach Becken wabanye nabo cyane , bose bazaba bahari.
Nubwo hari ibyakozwe ku ikubitiro ngo uyu Laurent amere neza, kugeza ubu ntabwo abasha kuvuga ndetse no kugenda bisaba ko hari abamufata. Ku muntu ufite umutima w’urukundo no gufasha yagira icyo akora kugira ngo abashe gukomeza kuvurwa.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa saba z’amanywa kuri Stade Umuganda. Nimero inyuzwaho inkunga ni 0788443472 Noursa ndetse na 0788593450 yanditse kuri Badrou.
Uretse uyu mukino, muri gahunda biteganyijwe ko nyuma yo gushyikiriza Laurent inkunga ye, Ijabo Live Music bazaririmbira muri Peace Corner ndetse n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango wa Laurent ndetse na Niyonzima Haruna wa Big Star bazagira ibyo batangariza abantu bazaba bitabiriye.

Kugira icyo ukora gito cyatuma Laurent yongera kugarura icyizere cy’ubuzima bwiza.

Laurent akeneye kwitabwaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi

Abo babanye kuva kera,inshuti bose bazaba bahari

Kwiga ikidage ubu biroroshye na TCL

Kwandika abifuza kwiga ururimi rw’Ikidage byongeye kugaruka

Abantu bifuza kumenya no gusobanukirwa ururimi rw’Ikidage bashyiriweho uburyo bwo kwiyandikisha bagatangira kwiga mu cyiciro kizwi nka A1. Mu ishuri rya Training Center of Languages rikorera mu kigo cya Rubavu Technical College TSS giherereye mu murenge wa Nyundo I Rubavu, guhera tariki 17 Kamena 2024 kugeza 31 Nyakanga 2024 bari kwandika abantu bose babyifuza. Amafaranga asabwa uwiyandikisha ni ibihumbi icumi y’u Rwanda (10000Rwf)

Impamvu ari byiza kugana iri shuri riri aha hantu benshi bazi ku izina rya Hoteleri, Training Center of Languages (TCL) baguha amakuru yuzuye y’uko byagenda kugira ngo wige ndetse unakore mu Budage.Ikindi kandi abanyura muri iri shuri bose baba bafite ubushobozi bwo kuvuga no kwandika neza ururimi rw’Ikidage.
Amasomo biteganyijwe ko azatangira ku itariki 12 Kanama 2024. Abiga ku manywa bazajya biga kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa sita, Ku mugoroba bazajya biga kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa mbiri n’igice, mu gihe abazajya biga mu mpera z’icyumweru(weekend) ari ukuva saa mbiri kugera saa cyenda.

Training Center of Languages (TCL) hari abarimu b’abanyamwuga, ibitabo biherekejwe n’imfashamyigire zigezweho byose bituma uwiga asohoka ari ku rwego rwiza.
Ku muntu waba akeneye andi makuru yabariza kuri nimero igendanwa ariyo +250 788 653 350 cyangwa agakoresha ubutumwa bwa e-mail bwoherejwe kuri singirawilliam@gmail.com.

Aya masomo atangirwa muri Rubavu Technical College TSS

Umusizi Urwimirindi avuga ko u Rwanda ari igihugu akunda cyane

Umusizi Urwimirindi mu gisigo gitaka u Rwanda “Inshoberamahangaâ€

Umusizi ukiri mushya ariko ukomeje kugaragaza ubuhanga benshi bahamya ko budashidikanywaho, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rw’amashusho rwa YouTube, Urwimirindi yongeyeye gushyira hanze igisigo yise “Inshoberamahangaâ€. Mu magambo ye bwite aganira n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yavuze ko inkomoko y’iki gihangano ari urukundo rw’agatangaza akunda igihugu cy’u Rwanda nk’umubyeyi wamwibarutse.

“Impamvu yanteye gusiga iki gisigo iya mbere ni urukundo nkunda igihugu cyanjye kuko ncyumva nk’imbehe imwe nabura nkatsikira.†Yongeyeho ati : “ Impamvu ya kabiri ni ubwiza bw’umuyobozi wacu wigomwa byinshi akatugenera byinshi ariko bibonwa n’ureba kure.â€
KANDA HANO WUMVE IKI GISIGO CYITWA INSHOBERAMAHANGA

Umusizi Urwimirindi iki ni igisigo cya gatatu asohoye kije gisanga ikindi aherutse cyitwa “Insika z’ijuru†ndetse na “Mwana Wanjyeâ€. Uyu musizi ukomoka mu Karere ka Rubavu asanzwe atumirwa hirya no hino mu birori cyane cyane mu bukwe bwo gushyingirwa aho avuga amazina y’inka. Uramutse ushaka kumuvugisha wamubariza kuri ino nimero ya telefone +250 788 727 039.

Ibihe byatumaga Abanyarwanda bamenya icyo gukora

Uko ibihembwe bigize umwaka byabarwaga mu Rwanda rwo hambere

Umwaka ugizwe n’amezi cumi n’abiri (12) uhereye mu kwezi kwa 1 kwa Mutarama ukageza mu kwezi kwa 12 ariko Ukuboza.
Umwaka ushobora kugira iminsi 365 cyangwa 366 bitewe n’uwo ari wo.
Umunsi umwe uturuka ku kwezi kwa 2 ariko Gashyantare kugira iminsi makumyabiri n’umunani cyangwa makumyabiri n’icyenda bitewe n’umwaka.

Buri myaka ine ukwezi kwa kabiri guhindura umubare w’iminsi ikaba 29. Ni ukuvuga ko imyaka itatu ikurikiranye igira ukwezi kwa Gashyantare kw’iminsi 28 maze umwaka ukurikiyeho ugahita uhindura ikaba 29.
Ibi biva ku kuba umwaka wose iyo urangiye urengaho amasaha atandatu bityo iyo imyaka ine ishize ya masaha aba abaye makumyabiri n’ane angana n’umunsi umwe bityo bakayongera ku kwezi kwa kabiri kuba kugizwe n’iminsi makumwabiri n’umunani bikaba myakumyabiri n’icyenda.

Mu Rwanda rwo hambere umwaka waheraga mu kwezi kwa cyenda ariko Nzeri ugasoza mu kwezi kwa munani ariko Kanama.
Umwaka wose mu Rwanda wagirwaga n’ibice bine aribyo, Umuhindo, Urugaryi, Itumba ndetse n’ icyi cyangwa impeshyi.
1. Umuhindo
Igihe cy’ Umuhindo cyatangiraga ku wa 15 Nzeri kigasoza ku wa 15 Ukuboza.
Cyari igihe cy’imvura nke ivanzemo n’izuba naryo rike, ni igihe habaga hahingwa imyaka yerera igihe gito kandi idakenera imvura nyinshi.

2. Urugaryi
Igihe cy’ Urugaryi cyatangiraga ku wa 15 Ukuboza kigasoza ku wa 15 Werurwe.
Cyari igihe kigufi cy’izuba, aho ryavaga atari ryinshi, n’irivuye rikaba ridakakaye cyane. Ni igihe abahinzi babaga basarura banahunika imyaka bahinze mu bihe by’imvura y’umuhindo.

3. Itumba
Igihe cy’ Itumba cyatangiraga ku wa 15 Werurwe kigasoza ku wa 15 Kamena.
Cyari igihe kirekire cy’imvura kandi nyinshi, ni gihe habaga hahingwa ibihingwa bikenera imvura nyinshi nk’urutoki, amasaka n’imbuto y’ibigori imwe n’imwe n’ibindi.

4.Icyi cyangwa Impeshyi
Igihe cy’ Icyi cyatangiraga ku wa 15 Kamena kigasoza ku wa 15 Nzeri.
Cyari igihe kirekire cy’izuba ryinshi rikakaye, icyo gihe nibwo abantu babaga basarura imyaka bahinze mu itumba, ndetse banarimira imyaka bazahinga mu muhindo.

Mu gihe cy’Icyi, aborozi babaga bagushije ishyano, kuko ubwatsi bwarumaga, ibidendezi bashoragamo amatungo bigakama, bagahitamo kugishira (kujyana inka) ahabonekaga amazi adakama n’ubwatsi butumva izuba. Bagategereza igihe imvura y’umuhindo izagwira, bakabona kugaruka mu nzuri zabo.

Itangazo

ITANGAZO KU BASHAKA KWIGA IKIDAGE

Ikigo cyigisha indimi TRAINING CENTER OF LANGUAGES kiramenyesha abantu babishaka ko cyatangiye kwandika abashaka kwiga ururimi rw’lkidage kwiyandikisha bikazarangira ku wa 31/07/2024 cyane cyane hakaba hakenewe abize sciences (MCB,PCM,PCB,MEC,MEG),abize General Mecanic,MVM,Automoble Technology na Electronics services hamwe n’abize ibindi. Amasomo azatangira ku wa 12/08/2024.

Turabamenyesha ko hari amahirwe ashobora kuboneka yo kujya gukomereza amasomo mu Budage no kujya gukorayo ubukorerabushake ku muntu wabonye nibura Certificat ya B1 mu kidage.
Kwiyandikisha bikorwa mu minsi y’akazi no mu masaha y’akazi.
Ibisabwa kugira ngo wiyandikishe ni ibi bikurikira:
➤ Fotokopi ya Diplome(Ku barangije secondaire)
➤ Fotokopi y’irangamuntu/passport
ï¶ Kwishyura ibihumbi icumi (10,000frw) byo kwiyandikisha
Iki kigo kibarizwa muri Rubavu Technical College TSS (Hoteleri)
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri telefone ikurikira 0788653350
NB: Twigisha level zikurikira:A1,A2,B1 na B2.
Hari programme yo ku manywa,nimugoroba na weekend.
Uretse kwigisha ikidage tubagira inama uko umuntu yagera mu Budage mu nzira zemewe n’amategeko.
Bikorewe i Rubavu ku wa 01/07/2024
Ukeneye andi makuru wahamagara nimero ya telephone +250 788 653 350.
Umuyobozi wa TCL SINGIRANKABO William niwe wasinye kuri iri tangazo.

Abanyeshuri bamaze kwitegura

Abangana na 202,999 imbere y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Kuri uyu wa Mbere ni bwo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye hose mu gihugu. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyavuze ko imyiteguro ya byo yarangiye mu gihugu hose..
Ku bigo bizakorerwaho ibizamini byo mu Mujyi wa Kigali, mu masaha ya mu gitondo abanyeshuri bazakora ibizamini bahawe amabwiriza ya nyuma n’abarimu babo. Abarimu bazagenzura ibi bizamini bisoza amashuri abanza na bo wabasangaga ku bigo bazakoreraho.

Abanyeshuri bavuga ko guhabwa amabwiriza mbere bizabarinda guhuzagurika mu gihe cy’ibizamini nyir’izina.
Kuva ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ibizamini byatangiye kugezwa hirya no hino mu turere.

Bamwe mu bayobozi ba centre zizakorerwaho ibizamini bavuga ko ibizamini bicungiwe umutekano ndetse ko nabo ku ruhande rwabo imyiteguro yose yarangiye. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ari bwo hakozwe imirimo ya nyuma yo kwitegura ibizamini byatangiye kuri uyu wa Mbere. Yasabye abanyeshuri bazabikora gushira ubwoba bakitegura kwinjira mu bizamini.

Abanyeshuri bose bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810. Ibi bizamini bizakorerwa kuri centre 1,118 ziri hirya no hino mu gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302.

Imvura yangije byinshi

Karongi barasaba ubufasha nyuma y’imvura ikabije yaguye

Abaturage bo mu Karere ka Karongi barasaba ubufasha nyuma y’uko imyaka yabo bateganyaga gusarura mu kwezi gutaha, yangijwe bikomeye n’imvura ivanze n’amahindu menshi byaraye biguye muri aka karere mu mirenge ya Mutuntu, Rwankuba n’uwa Gitesi wibasiwe kurusha indi.

Abaturage bavuga ko iyi mvura yatunguranye ariko igikomeye kikaba ari amahindu menshi yari ayirimo, akangiza bikomeye imyaka ihinze imusozi no mu tubande.
Ibihingwa byose nk’urutoki, ibirayi, amasaka, imyumbati, urubingo n’ibindi byose by’aho ayo mahindu yaguye byashizeho amababi.

Ni ikiza cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, no kugeza kuri uyu wa Kabiri, ayo mahindu yari akirundanyije hirya no hino mu mirima no mu ngo z’abaturage.
Abaturage barasaba gufashwa kubona icyo kurya kubera ko imyaka yangijwe n’aya mahindu, imyinshi yendaga kuzasarurwa mu kwezi gutaha.

Uretse ibihingwa ngandurarugo byibasiwe n’aya mahindu, yanangije cyane icyayi gihinze ku bwinshi muri ka gace, ahabarurwa hegitari zirenga ijana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko bukurikije ubukana bw’iki kiza, abaturage cyagizeho ingaruka bakwiye ubufasha.

Ni ibintu abaturage bavuga ko bitari bisanzwe kubona mu mpeshyi rwagati imvura nyinshi igwa irimo n’amahindu menshi.

Munyaneza Charles

90% by’ahazakorerwa amatora mu gihugu kuhategura byararangiye-NEC

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yagaragaje ko 90% by’ahazakorerwa amatora hirya no hino mu gihugu, ibikorwa byo kuhategura byararangiye.

Hasigaye iminsi ine ngo Abanyarwanda bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho bazatorera, ibyumba by’itora birimo gutunganywa, bisigwa amarangi, guharura inzira no gukora amasuku ku bibuga. Abaturage bo bavuga ko biteguye neza aya matora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yagaragaje ko imyiteguro ku byumba by’itora igeze ku kigero cya 90%.

NEC igaragaza ko site z’amatora ari 2591 zirimo 2433 hano imbere mu gihugu n’izindi 158 zizifashihwa n’abanyarwanda bari mu mahanga.
Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora ku itariki 14 mu gihe abari hano mu Rwanda bazatora ku itariki 15 z’uku kwezi kwa Karindwi.

Kagame niwe uri imbere mu majwi

Paul Kagame atorewe kuyobora u Rwanda

Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nk’uko ibarura ry’iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ribigaragaza.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.
Nyuma y’itangazwa ry’iby’ibanze mu byavuye mu matora, Paul Kagame, yashimiye Abanyarwanda muri rusange ku mahitamo bakoze muri aya matora.

Paul Kagame watanzwe nk’Umukandida wa FPR Inkotanyi, yashimiye Abanyamuryango bayo n’Abanyarwanda muri rusange avuga ko batoye neza.
Yavuze kandi ko ashimira cyane imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri aya matora.
Yashimye kandi umuryango we wamubaye hafi mu bihe byo kwiyamamaza avuga ko wamubereye akabando.

Yavuze ko ashimira cyane ku cyizere Abanyarwanda bamugiriye, avuga ko icyo cyizere ari cyo kimutera imbaraga ku buryo atajya abura icyo akora cyangwa se ashoberwa kuko aba yizeye ko afatanyije n’Abanyarwanda urugendo rw’iterambere rugomba gukomeza.
Yagize ati “Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyizere iyi myaka yose tumaranye n’ibikorwa byinshi ndetse rimwe na rimwe kenshi bigorana, hari uwari wambona nsa n’uwashobewe. Ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo no mu gihe kizaza, impamvu ni iyo ngiyo ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndi bufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.â€

Paul Kagame yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza icyizere Abanyarwanda bifitiye kandi bamufitiye kandi bafatanyije Igihugu kizagera ku ntego cyihaye.
Paul Kagame yongeye kugaragaza ko ibyavuye mu matora bigaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda.
Mu butumwa bwe, Kagame yasabye Abanyarwanda gukora cyane, bakanoza umurimo wabo kandi bafatanyije bakirinda kwigira ntibindeba ahubwo bagashyira hamwe mu gukemura ibibazo biriho n’ibyo Igihugu gishobora guhura nabyo.

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Phillipe wabaye uwa gatatu, we yatangaje ko kugeza ubu agitegereje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora kuko ibyatangajwe ari iby’ibanze. Yavuze ko ubwo yajyaga mu matora icyo yashakaga ari ukugaragaza ko nk’Abanyarwanda bagomba kugira uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.
Avuga ko kuba ubu yagize amajwi make ugereranyije n’ayo yagize mu 2017, ibyo bitagaragaza ko ubushobozi bwe bwagabanutse ahubwo icya ngombwa ari ugukura kwa demokarasi y’Abanyarwanda.

Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu.

Liwise Tour nibo bateguye iki gikorwa

El Classico Beach hagiye kubera ibirori byiswe “INTSINZI TOURâ€

I Rubavu by’umwihariko ahitwa El Classico Beach Chez West hagiye kubera ibirori bizahuza imbaga y’abantu mu cyiswe “INTSINZI TOURâ€. Ni weekend y’ ibyishimo ku bakunzi b’imyidagaduro kuko ku itariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2024 bizaba ari ibicika ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ariho aka kabari ka El Classico Beach gaherereye. Igikorwa cyateguwe na LIWISE TOUR.

Mu bikorwa biteganyijwe kuri ino minsi yombi ku bazitabira bose harimo :Gusura ibirwa, gutwara ubwato, koga mu kivu, gufata amafoto, kwidagadura,
Amafaranga asabwa buri muntu wese uzitabira ni ibihumbi 65 y’u Rwanda ku Banyarwanda n’abandi baturutse mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Gusa abazaturuka ahandi bazishyura amadolari $ 70. Aya mafaranga akubiyemo urugendo,amacumbi , ubufasha bw’ibanze igihe hari ugize ikibazo ndetse n’amafunguro.

Ku yandi makuru hari nimero yatanzwe abantu bashobora kubarizaho ariyo +250785395805 ndetse na +250783256132.
El Classico Beach Chez West ubusanzwe ni akabari gafite resitora ifite umwihariko wo gutegura ifi neza bitandukanye n’ahandi. Byiyongera kuri ibi , uhasanga ubwato mu moko yose , ababyinnyi babigize umwuga ndetse n’aba Djs bafasha uwahasohokeye gususuruka n’aba bari kumwe.

Hari uburezi bufite ireme

Rubavu Technical College TSS bagiye kwakira abana biga mu mwaka wa mbere

Mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Rubavu Technical College TSS hatangijwe icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun). Mu itangira ry’amashuri y’umwaka wa 2024-2025 ku ikubitiro hazakirwa abana baje kwiga mu mwaka wa mbere. Aba ni abarangije neza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Abazakirwa ni abahungu n’abakobwa. Inkuru nziza ihari ni iy’uko abifuza kwiga baba mu kigo hari amacumbi meza yabateguriwe. Gusa n’abifuza kwiga bataha barabyemerewe.
Si abana bo mu mwaka wa mbere gusa bari kwandikwa, kuko n’abiga mu mashami ya Tourism, Telecommunication & Electronic Services, Food & Beverage na Automobile Technology batangiye kubakira. Aha hose hari kwakirwa abo muri level 3 , Level 4 na level 5.
Impamvu ari ngombwa ndetse bikanaba byiza guhitamo ishuri rya Rubavu Technical College, ni ukubera ireme ry’uburezi rihatangirwa mu masomo yose, hari abarezi b’inararibonye, abana bagaburirwa neza kandi ku gihe hiyongeraho ko hari ibikoresho bihagije bituma bakora neza imenyerezamwuga mu byo bigishwa. Byongeye kuri ibi kandi, hari igaraje ya Germany Expert Garage na Hoteli yitwa Martins Expert Home. Aha hose abanyeshuri bemerewe kuhajya mu rwego rwo gukarishya ubumenyi bwabo.

Nimero ushobora kubarizaho amakuru yisumbuye ni iyi ngiyi +250 788 574 440 / +250 788 653 350 / +250 788 881 277 / +250 783 239 913 .

Ibikoresho bya ngombwa birahari

Barista: Amasomo yo gutunganya ikinyobwa cy’ikawa n’umutobe w’imbuto

Muri hoteli ya Martins Expert Home kuva kuri uyu wa 4 Kanama 2024 bari kwandika abantu bose bifuza kwiga gutunganya ikinyobwa cy’ikawa ndetse n’ubwoko bunyuranye bw’umutobe ukomoka ku mbuto. Ibi nibyo bizwi na benshi mu rurimi rw’icyongereza nka Barista. Amasomo azajya amara igihe kingana n’ukwezi n’igice (Ibyumweru bitandatu).

Abarangije neza bazajya bahabwa impamyabumenyi y’uko bakurikiye neza aya masomo.
Biteganyijwe ko abamaze kwiyandikisha kugeza ubu bazatangira ku itariki 15/8/2024. Abanyeshuri bazajya biga mu byiciro bibiri : Mbere ya saa sita na nyuma ya saa sita. Ni ukuvuga ko mu gitondo abiga bazajya batangira saa yine n’igice kugeza saa saba n’igice mu gihe abiga ku mugoroba ari ukuva saa munane n’igice kugeza saa cyenda n’igice.

Nimero ya telephone ushobora kubarizaho andi makuru wifuza ni +250 788 653 350.

Aya masomo azatangirwa muri Hoteli ya Martins Expert Home

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rubavu

“Kivu Beach Festival yagakwiye gufungura amaso urundi rubyirukoâ€-Nzabonimpa Deogratias

Igikorwa cy’imyidagaduro kimaze iminsi ine kirangamiwe na benshi mu Karere ka Rubavu ni KIVU BEACH FESTIVAL: Rubavu Nziza. Kwidagadura mu mbyino zinyuranye n’indirimbo z’abahanzi mu byiciro bitandukanye, kumurika ibicuruzwa na serivise mu mico y’ibihugu byo hirya no hino biri mu byagaragaye muri iri serukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko ubuyobozi buhora bwiteguye guha umwanya n’amahirwe umuntu wese ufite ibitekerezo byubaka kandi bifitiye inyungu rubanda nyamwinshi.
“Niba Yirunga yakoze ibintu byiza nk’ibingibi uyu munsi , weekend itaha byaba byiza tubonye undi ufite igikorwa gihuza abantu mu buryo nk’ubu. Twebwe twiteguye kwakira imishinga ya buri muntu. Urugero aha ngaha turi ni ku mazi, ushobora gutegura imikino ya beach volleyball, beach football,… umwaka ushize twateguye Beach Karate. Si ngombwa kuba ukomoka I Rubavu gusa waba uturuka Kigali,Kayonza, Nyagatare aho hose turakwakira.†Niko Nzabonimpa yavuze.

Yakomeje avuga ko I Rubavu hari amahirwe menshi abantu bashobora gukoresha bakinjiza amafaranga mu buryo buhoraho. “Ubu ngubu ushobora gutegura gahunda y’ubukerarugendo bwo kujya kureba uko abarobyi baroba nijoro, ushobora gutegura imikino ngororamubiri yo ku mazi,…. Ibi byose ni ibitekerezo watuzanira kandi bigatanga umusaruro.
Kivu Beach Festival: Rubavu Nziza ku nshuro yayo ya mbere yatangiye ku itariki 29 Kanama kugeza ku ya 1 Nzeli 2024. Iki gikorwa cyabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahasanzawe habera ibirori hafi ya Hoteli ya Serena.

Iyaremye Yves, Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd, aganira n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI yashimiye cyane by’umwihariko uko inzego za leta zikomeza gufasha urubyiruko gushyira mu ngiro inzozi zabo gusa anabasaba ikintu kimwe.
“Ndashima inzego za leta uburyo zitwitaho , zikatwumva no kuduha abo kuducungira umutekano (Abapolisi) igihe twateguye iminsi mikuru nk’iyi ngiyi; Gusa ndabasaba ikintu kimwe cyo kujya bihutisha gahunda yo kwemera igikorwa tuba twabagejejeho. Hari ubwo batinda gusubiza bityo bikaba inkomyi ku mitegurire n’ishyirwa mu ngiro ya gahunda z’ibindi bijyanye n’igikorwa cyateguwe.†Niko Iyaremye yashimangiye.

Yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi nta ngengo y’imari leta yari yatangira gushyira mu bikorwa nk’ibi by’imyidagaduro biba byateguwe.
Uretse abashoramari , abahanzi, na ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda hari abandi bitabiriye baturutse mu bihugu bya Nigeria, Ghana na Uganda. Biteganyijwe ko Kivu Beach Festival: Rubavu Nziza izajya iba rimwe mu mwaka hanyuma yamara kugera ku rwego rwiza ikajya iba buri mezi atatu.

Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd

Itsinda rya Hope Dance riri mu basusurukije abari bitabiriye iki gikorwa mu mbyino zihariye

Abitabiriye ntabwo bigeze babura icyo kurya no kunywa

Abanyamadini barashima Imana cyane kubera Perezida Imana yahaye u Rwanda

Abanyamadini barashima Imana ku bwa Perezida Kagame uyikunda

Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko Abanyarwanda bafite umugisha ukomeye wo kuyoborwa na Perezida Kagame, ashimangira ko akunda Imana ndetse akora ibiyishimisha kandi biyubahisha.

Ni ubutumwa yatanze mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana “Thanksgiving Prayer Breakfastâ€.
Aya masengesho yabereye muri Kigali Convention Centre ku Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, yitabiriwe n’abasaga 600 barimo abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye amadini n’amatorero, abo mu nganda ndangamuco ndetse n’abikorera.

Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko bateguye amasengesho yo gushima Imana ku bw’imigendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu no kuragiza Imana manda nshya.
Yagize ati: “Muri Nzeri 2017, twari muri iki cyumba cya KCC mu isengesho ryo gushima Imana ku bw’amatora twari twagize n’ubuyobozi bwiza Imana yaduhaye. Icyo gihe twaragije Imana imigambi yacu y’Igihugu, yarabikoze. Uyu munsi twagarutse kuyishima kuko ari Imana yo kwizerwa, Imana yumva gusenga kw’Abanyarwanda, turayishimiye.â€

Ndahiro yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye aya masengesho, avuga ko kugira Perezida ukunda Imana ntako bisa.
Yakomeje ati “Kugira Perezida ukunda Imana, agakora ibiyishimisha kandi biyubahisha, ni umugisha ukomeye cyane ku Banyarwanda. Bidutera ubwuzu n’ishema.â€

Mu butumwa bwe, Ndahiro yakomeje kwerekana ko Abanyarwanda bafite byinshi bashima Imana.
Lambert Bariho uyobora Ellel Ministries Rwanda wigishije ijambo ry’Imana we yagarutse by’umwihariko ku mumaro w’umuco wo gushima ku Gihugu n’abantu muri rusange nk’uko bigaragara muri Zaburi 100: 1-5.

Ati “Ntabwo Imana idutegeka kuyishimira ngo idushyireho igitsure ahubwo tuyishimira kubera ko ari nziza, kuko yatugiriye neza.â€
Yavuze ko abantu bakwiye gushima Imana mu bibi no mu byiza cyangwa se haba hari ibyo bakeneye kugeraho ariko batarabigeraho.

Perezida Kagame yashimiye Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, wateguye umwanya wo gushima Imana ku bw’amatora aherutse kuba mu Rwanda.
Ati: “Byagenze neza, uko twabibonye ndetse ku buryo budasanzwe, bituma n’abantu benshi babitangarira ariko bifite iyo mpamvu nyine yo kuba byaragenze neza cyane abandi babonaga bitagenda neza, ubwo ni yo mpamvu batangara.â€

Rwanda Leaders Fellowship itegura amasengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana nyuma y’amatora, hagamijwe gushima Imana uko amatora yagenze no kuragiza Imana manda nshya iba igiye gutangira.
Muri uyu mwaka wa 2024, aya masengesho yakozwe afite insanganyamatsiko igira iti “Akamaro k’umuco wo gushima ku Gihuguâ€.

Stade Umuganda imaze igihe itarimo amatara

Icyo abaturage bavuga ku matara yakuwe kuri Stade Umuganda akajyanwa I Huye

Imyaka 5 irashize amatara yakoreshwaga kuri Stade Umuganda ajyanwe i Huye ndetse kuva icyo gihe nta mukino urakinirwa mu Karere ka Rubavu mu ijoro. Abatuye i Rubavu basabye ubuvugizi ngo iki kibazo gikemuke hagamijwe kubungabunga ibikorwaremezo bya siporo neza.

Abakinnyi, abaturage n’abanyamahoteli baganiriye bagaragaza ko bifuza ko amatara yavanwe muri Stade Umuganda yagarurwamo kuko kutakira imikino yo mu ijoro bibateza ibihombo kuko byagabanyije inyungu babonaga.
Nirere Jean Paul yavuze ko ibyishimo by’imikino byagiye bikendera bitewe no kuba hari imikino itakihabera ku mugoroba.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ayitumurikira yari stade nzima, iri ku rwego mpuzamahanga. Twakiniragaho imikino ya nijoro ariko ubu twibaza niba batubwira gusigasira ibyagezweho bakaba barafashe stade imwe bakayisenyera ku yindi, bagafata amatara ya Stade Umuganda bakayajyana i Huye, sinzi niba ari ko babipanze ariko twe nta kibazo cya moteri dufite.’’

Kirenga Alexis we yavuze ko bishobora kuba bipfira mu buyobozi budakurikirana ikibazo cya Stade Umuganda ngo icanirwe.
Yakomeje ati “Birashoboka kuba bipfira mu buyobozi, kuba butabyitaho kuko urumva niba hari ikibazo cy’urumuri, amatara ataboneka, abantu bakabaye bahaza, amafaranga ashobora kuba yakinjira ku kibuga ariko ugasanga ntabwo bibashije gukunda. Urumva ingaruka ntabwo zabura.’’

Issa Habib yagaragaje ko imikorere ya Stade Umuganda yatumye hari ibibazo bidahita bibonerwa igisubizo nko mu gihe cyo kuyisana cyangwa kuvugurura ibyangiritse.
Ati “Akantu kose k’iruhande kagize ikibazo, kugasana biba ikibazo. Twasaba akarere ko kaba hafi ibyo bintu bakareba uko byakosorwa kugira ngo babungabunge ibikorwa bya siporo.’’
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwemeje ko ayo matara yajyanwe i Huye ariko hari gutegurwa uko hashyirwamo andi byihuse.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ikibazo bakimenye ndetse kiri gushakirwa umuti.
Ati “Dufite ubutumwa bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, aho cyatumenyesheje ko cyatangaje isoko ryo kuzana ayo matara, bazaduha amashya kuko aho yagiye na yo ari gukora.’’
Stade Umuganda yubatswe n’umuganda w’abaturage mu 1982 ndetse ni ho yakomoye iri zina. Yavuguruwe bwa mbere mu 2011 ubwo yakiraga imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, yongera kuvugururwa mu 2015 ari nabwo yashyirwagamo amatara ayicanira ubwo yakinirwagaho CHAN mu 2016.

Bamwe mu bajura batawe muri yombi

Amayeri akoreshwa mu kwiba imodoka yatahuwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abantu 6 bacyekwaho kwiba imodoka z’abaturage bakoresheje amayeri atandukanye.
Aba bantu berekekanywe kuri uyu wa Kabiri, RIB, igaragaza ko bakoreshaga amayeri yo gukodesha imodoka nyuma bakaziba abo bazikodesheje cyangwa bagakoresha ibyangombwa by’ibihimbano by’imodoka ndetse bakanahimba amasezerano y’ubukode ya nyir’imodoka bityo bakazigurisha.

RIB kandi yasanze aba bacyekwa ngo barahimbaga indangamuntu ndetse bagahindura amazina biyita ku byangombwa, ikindi kandi ngo bagiye banahimba ibyangombwa by’imodoka birimo carte jaune n’ibindi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yasabye abafite ibikorwa by’ubushabitsi bwo gukodesha imodoka, kujya bashishoza igihe cyose bagiye gukodesha imodoka kuko ngo zishobora kwibwa.

Uretse kwibwa ariko ngo zishobora gukoreshwa ibindi byaha binyuranyije n’amategeko ndetse n’abagura imodoka bakwiye gushishoza by’umwihariko kuko ngo abakora ubujura bw’imodoka bahimba ibyangombwa bityo bakaba basabwa gushishoza byisumbuyeho mbere yo kugura ikinyabiziga.
Imodoka enye ziri mu zo bafatanywe zafatiwe mu Turere twa Nyamagabe, Kayonza na Gicumbi.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, gukoresha ibyangombwa bihimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Aba bagabo batandatu bafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB, i Nyamirambo na Nyarugenge.

Abakora ubukwe bagateza umuvundo bihanangirijwe

I Rubavu abakora ubukwe bagateza umuvundo bafatiwe ingamba

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubukwe bagateza umuvundo mu muhanda, ibi bivuzwe mu gihe muri iyi Weekend ishize mu Karere ka Rubavu imodoka nyinshi zakoze igisa n’imyiyereko y’ubukwe zigafunga umuhanda ku buryo izindi zagowe no kugenda.

Abaturage basanga uretse kuba byarabangamiye ituze ryabo hari n’ubwoba ko ibikorwa nk’ibi byateza impanuka.
Ku wa Gatandatu mu Mujyi wa Rubavu habaye ubukwe, abageni n’abari babaherekeje bazenguruka Umujyi wose n’imodoka zivuza amahoni menshi ari nako zigenda zizengura ku bisate byombi by’umuhanda.

Uretse ibyo ku modoka zimwe abantu bari baziri hejuru kandi ziruka ku muvuduko ukabije ku buryo bitari gukundira indi modoka itaje mu bukwe gutambuka.
Abatuye Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ibi bikorwa.
Polisi aho ibimenyeye, ku wa wa mbere Polisi yahise ihamagaza banyiri izo modoka bamwe barafungwa igihe gito, barabazwa nyuma iza kubarekura ariko isigarana imodoka zabo.

Aba banyiri izi modoka bavuga ko bemera amakosa bakoze, ariko bagasaba ko bacibwa amande bagasubizwa imodoka zabo.
Kuri ibi bikorwa byo kubangamira umutekano wo mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Bonaventure Karekezi aburira abitwaza ubukwe bakica amategeko y’umuhanda kubireka. naho ku bifuza ko basubizwa imodoka zabo, avuga banyizo ataribo bari bazitwaye ahubwo ko babatumye abashoferi bazo kugira ngo babazwe amakosa bakoze.

Ubusanzwe ikosa ryo kubangamira abakoresha umuhanda bihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 25 Frw, ariko polisi igaragaza igikurikiraba andi makosa yakozwe arimo ayo gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga cyane cyane abagenda kuri izo modoka bazitendetseho.

Uretse kuririmba asanzwe akora ubusizi

“Turi mu isi yo kwibagirwa vuba aho buri wese ashishikajwe n’inyunguâ€-Addy d’Afrique

Umuhanzikazi Addy d’Afrique umenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana gakondo y’u Rwanda yavuze ko iki gihe turimo abantu benshi basigaye bakoreshwa amakosa no gushaka inyungu cyane aho hari n’abadatinya guca mu nzira mbi. Ibi yabitangarije Ikinyamakuru UBUVUMBUZI ubwo yavugaga ku ndirimbo aherutse gukora ifite n’amashusho yitwa “Ubuzimaâ€.

Uyu muhanzi yibukije abantu ko ubuzima tubamo bugira igihe burangirira bityo ko ari byiza guharanira ibyiza bivuye ku mutima, urukundo. Ibi bituma uwabashije kubikora yibukwa ku byiza aho kugira ngo avumwe bavuga ngo si uwo twakize.
“ Ubuzima turimo burarangira. Ese nugenda abazasigara bazababara cyangwa bazavuga ngo ‘awaah’. Tujye tuzirikana uko tubana na bagenzi bacu tugira ubumuntuâ€. Niko Addy d’Afrique yavuze. Gusa yongeyeho ati : “ Niba hari impano wahawe n’Imana nibyiza ko uyikoresha ufasha abantu bagukeneye. Waba uri umuganga,umuhanzi cyangwa undi wese ni byiza gukora igikwiye ukagira neza.â€
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INO NDIRIMBO YITWA UBUZIMA.

Uyu muhanzikazi uretse kuba aririmba anamenyerewe mu busizi aho anatumirwa hirya no hino mu mihango y’ubukwe akaririmba asohora abageni. Ukeneye kumuvugisha wamubariza kuri ino nimero ya telephone +250 787 547 427.

Kilimobenecyo wakoze byinshi mu birango u Rwanda rukoresha

Byinshi kuri Kilimobenecyo wahanze ibendera ry’igihugu n’inote zirimo iya bitanu

Abanyabugeni ni abantu bamenywa na bake ariko ibikorwa byabo biba ibimenyabose! Nko ku Bakirisitu Gatolika hari ibishushanyo byamamaye, uko bizwi muri Kiliziya y’i Vatikani bikaba ari nako bizwi mu y’i Kigali ariko abazi uwabicuze ni mbarwa. Urugero ni nk’ikigaragaza batisimu ya Yezu Kirisitu. Ni bangahe bazi ko ari icya Leonardo da Vinci?

i abantu batavugwa ariko baba bicaranye inganzo ihambaye, barara amajoro bahimba ibintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi, tukabifata nk’ibiraho tutazi inkomoko. Imyenda, telefoni, intebe, imodoka, ipasi n’indege…byose bihera ku rupapuro n’ikaramu.
Mu Rwanda naho ni uko. Turitsa cyane ku bikoresho nkenerwa bya buri munsi birimo ibyangombwa n’amafaranga.

Ibendera u Rwanda rufite ubu ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001. Rigizwe n’amabara atatu arimo icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu.
Ibara ry’icyatsi kibisi risobanura icyizere cy’uburumbuke; iry’umuhondo ni iterambere ry’ubukungu mu gihe iry’ubururu risobanura umunezero n’amahoro by’Abanyarwanda. Ishusho y’izuba rifite imirasire 24 isa n’umuhondo w’igi rishushanyijemo uruziga; rigaragaza urumuri rumurikira u Rwanda n’abarutuye. Ni ikimenyetso cy’ubumwe, gukorera mu mucyo no kurwanya ubujiji.

Iri bendera ryahanzwe n’Umunyabugeni w’Umunyarwanda, Kilimobenecyo Alphonse, nyuma yo guhigika izindi ntiti zirenga 400 zari zaturutse imihanda yose y’Isi.
Yatangiye ubugeni ari amaburakindi
Kilimobenecyo yasobanuye ko ajya gutangira gukora ubugeni, ari ibintu atari asanzwe yiyumvamo ahubwo bisa n’ibyamugwiririye kuko mu yandi masomo yabonaga byanze.

Ati “Kera abantu barangizaga kwiga umwaka wa gatandatu bagakora ikizamini cyo kujya mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe nari umuhanga, ariko umwaka wa mbere nakoze ikizamini ndatsindwa, ndasibira nabwo ndatsindwa, ku nshuro ya gatatu nabwo ndatsindwa, nibwo navuze nti igisigaye reka njye kwiga gushushanya.â€
Icyo gihe yashatse abantu bari babizobereyemo baramuhugura, amaze kubimenya akora ikizamini cyo gutangira kwiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aratsinda.

Mu gihe yari arimo gusoza, u Burusiya bwatanze amahirwe ku bashaka gukomeza amasomo yabo aba umwe muri bake berekeje muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, aho yakurikiranye ibijyaye na ‘Arts graphiques’.

Uyu mugabo yavuye mu Burusiya mu 1988, abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri aho yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora inyigoshusho (design).
Yatangiye akoresha intoki kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.

Ajya guhanga ibendera ry’igihugu, iyari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze itangazo rivuga ko ikeneye ibirangantego bya Repubulika, maze abiyumvamo impano y’ubugeni barapiganwa.
Mu basaga 400 bitabiriye ipiganwa hatoranyijwemo icumi maze bahura n’itsinda ryashyizweho kugira ngo ryige ku birango bibereye u Rwanda, aza gusohokamo ari uwa mbere.

Ati “Nahembwe neza nk’uwa mbere mu bakoze ibendera n’ibirangantego bya Repubulika y’u Rwanda.’’
Mu gukora ibendera, aba banyabugeni bari bahawe amabara bagomba kugenderaho hanyuma ibindi bo bakabivana mu bwenge bwabo.

Ati “Hari ibyo twagombaga kugenderaho nk’icyerekezo cy’igihugu. Niba irya kera ryarimo umutuku uvuga impinduramatwara n’amaraso yamenetse, twagombaga gukoresha irigaragaza icyizere cyo kwiyubaka.’’

Abitabiriye aya marushanwa basabwe kwitondera amakosa nk’ayakozwe mu 1959 aho ibendera ry’u Rwanda ryasanishijwe n’irya Guinée-Conakry, nyuma y’imyaka ibiri rikaza kwandikwamo inyuguti ya ‘R’ mu kubitandukanya.

Gushyiramo izuba ni ibitekerezo bye bwite
Uyu mugabo wishimira kuba yaratanze umusanzu mu bikorwa bikomeye by’u Rwanda, iyo muganira aba avuga ko ibyo yakoze ari iby’igihugu aho kuba byamwitirirwa.

Yibuka ko mu gihe cy’icyumweru arimo guhanga ibendera, yagerageje ibintu byinshi ariko akazajya asanga nta gisobanuro bifite. Aha niho gushyiramo izuba byaturutse.

Ku ikubitiro iryo zuba yarihaye imirasire 12, ariko kuko yagombaga gutanga ibisobanuro byaryo abisesenguye asanga bitaba biboneye ni ko guhitamo kuriha 24 kandi rikajya iburyo.

Ati “Nabanje gutekereza utuntu twihariye tugomba kuba mu ibendera. Izuba naravuze nti ‘ese ndariha imirasire ingahe’, ndavuga nti ‘irindwi ariko nsanga bidasa neza’. Natangiye ngira 12, ndenzaho mike nabwo mbona ari bibi nyuma nza kuvuga nti reka ngire 24.â€

Iyi mirasire 24 yayihaye igisobanuro cya politiki nziza itagomba gusinzira ahubwo igomba buri gihe guhora imurikiye igihugu. Iryo zuba kandi yagennye ko rigomba kujya iburyo aho rirasira, aho kujya ibumoso nk’aho rirengera kuko kurenga byaba bivuze ko ya politiki nziza isinziriye.
Amajoro yamaze adasinziye yaje kubyara umusaruro maze atangazwa nk’uwatsinze. Ntajya yifuza gushyira hanze ingano y’amafaranga yahembwe, gusa ashimangira ko ‘yari menshi muri icyo gihe kandi icy’ingenzi si umubare wayo, ni uko byamfunguriye amarembo’.

Ati “Icyanshimishije ni ukumva nakoze ikintu cy’agaciro ku gihugu n’Abanyarwanda.’’
Ihangwa ry’ikirangantego
Kilimobenecyo ni na we wakoze ikirangantego cy’u Rwanda kirimo agaseke, ingabo, amasaka n’ipfundo rishimangira ubumwe.

Ati “U Rwanda rwagize akaga gakomeye; kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, nahisemo agaseke kuko nyuma yayo Abanyarwanda bari bakeneye kongera gusabana, sinari nzi ko kazakundwa cyane mu mahanga kakatuzanira n’amadovize. Ikindi natekereje ko iterambere ry’igihugu rigomba inganda ikoranabuhanga, nabyo mbishyiramo. ’’
“Ntitwibagiwe ubuhinzi n’ubworozi n’ikawa icuruzwa hanze mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Ingabo ebyiri nazikoresheje nk’uburinzi bw’ibikorwa by’igihugu. Byose bikorwa Abanyarwanda batahiriza umugozi umwe, bivuga ko tugomba gukorera hamwe kandi mu mucyo.’’

Niwe washushanyije inote zirimo iy’ibihumbi bitanu
Kilimobenecyo yanagize uruhare mu gushushanya inote dukoresha mu Rwanda rwa none kimwe n’izakoreshejwe mu bihe byahise nk’iya 500 Frw.

Ati “Hari inote zimwe zirimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw nagiye nshushanya mbisabwe na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe bahinduraga amafaranga.’’
Igiceri cy’ijana cyifashishwa muri iki gihe nacyo ni we wagishushanyije ariko mu gihe gito abantu benshi badashobora gutekereza, kuko cyamutwaye iminota itanu gusa.

Kilimobenecyo ushimangira ko uwo ubugeni bwahiriye bumutunga bitewe n’uburyo abwitwaramo, yagiye akora n’ibindi birimo amashusho yigeze gukwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Kagame ari umutoza w’ikipe naho abagize Guverinoma ari abakinnyi.

Ni we kandi wakoze igishushanyo kigaragara nk’ikirango cy’Igicumbi cy’Intwari, ibirango bitandukanye bya RDF, yanashushanyije impeta z’ishimwe z’igihugu, ikirango cy’Umujyi wa Kigali ndetse afatanyije n’uwitwa Hategekimana Laurent bakoze Ingabo yahawe Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri Kanama 2017.

Martins Expert Home hari serivise nziza umuntu wese yakenera

Ahantu heza hakira ubukwe n’ibindi birori-Martins Expert Home

Kimwe mu bintu by’ingenzi biba bikenewe mu gihe cy’ubukwe n’indi minsi mikuru, harimo ahantu ibyo bikorwa byabereye. Ibi biri mu bituma umuhango wose ugenda neza ndetse n’abitabiriye bose bakanyurwa. Muri Hotel ya Martins Expert Home ni hamwe mu hantu kugeza uyu munsi bafite ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo ibirori wateguye bigende neza.

Uretse kuba hari inyubako nziza kandi yisanzuye mu buryo bwose, aha ngaha iyo uhageze uhasanga ubusitani bunashobora gufasha abitabiriye gufata amafoto meza y’urwibutso, ikindi kandi uhabona ibikoresho byose bikenewe by’indangururamajwi bituma buri wese yumva neza imigendekere ya gahunda ziri kuba.

Igihe wifuza guhabwa serivise z’aho gukorera ibirori byawe, wahamagara kuri nimero ya telephone igendanwa ariyo +250 789 678 633.

Ibirori bihabereye binyura benshi baba babyitabiriye.

Ubu bwato burizewe kandi bwujuje ubuziranenge

Rubavu:Tembera Ikiyaga cya Kivu mu ituze hamwe n’ubwato bwa El Classico Beach

El Classico Beach Chez West hamaze kwandika izina no kwigarurira imitima y’abasohokera mu Karere ka Rubavu kubera serivise nziza batanga. Amafi yahoo yuje uburyohe ni bimwe mu bituma benshi bahajya ndetse bakahasubira igihe cyose batekereje kujya gusangira n’inshuti zabo mu Karere ka Rubavu. Byiyongera kuri ibi , hagaragara ubwato bwiza bufasha abari aha hantu gutembera ikiyaga cya Kivu mu mutekano wuzuye.

Abantu bashobora kuza ari babiri , batatu, cyangwa se ari itsinda ryisumbuye, bose bahabwa serivise yo gutwarwa mu bwato ku giciro cyiza. Ku kijyanye n’umutekano wo mu mazi nta mpungenge abagenzi baba bakwiye kugira kuko abasare ba El Classico Beach ni inzobere kandi bafite ubunararibonye. Ikindi kandi, buri muntu ahabwa umwambaro wagenewe abari mu bwato ku buryo niyo haba impanuka ubarinda kumanuka hasi ahubwo bakaguma hejuru.
El Classico uretse kuba habarizwa amafunguro y’ingeri zitandukanye, ni ahantu na none usanga serivise zirimo aho gukorera iminsi n’amacumbi asa neza.

Umuhanzi Kabrain ushaka kugeza impano ye kure hashoboka

Kabrain avuze impamvu indirimbo ye nshya yayise “Injectionâ€

Kubwimana Aime ni umwe mu bahanzi bakiri kuzamuka gusa unagaragaza ubushake bwo kuzamura urwego rwe buri munsi. Mu buhanzi azwi cyane ku izina rya Kabrain. Igihangano gishya cy’indirimbo afite kugeza ubu ni iyitwa “Injectionâ€. Iyi ndirimbo yasohokanye amashusho ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yahamije ko ari iy’urukundo rumwe rutavangiye.

Mu magambo ye yavuze ko gutanga urukundo nyakuri bias nko gutera umuntu urushinge kuko bituma umuti ugera mu mubiri wose.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’NO NDIRIMBO YITWA INJECTION.

“Nahisemo kuyita ‘Injection†bitewe nuko nabonaga imbaraga z’urushinge kandi rufasha kugira umuntu akire. Iyo atewe urushinge umuti ugera mu mubiri wose ni uko nabisanishije nko gutanga urukundo rwuzuye kuko rugera ku muntu uruhaye.†Kabrain niko yashimangiye.

Iyi ndirimbo y’iminota ibiri n’amasegonda 40 yakozwe na The Major mu buryo bw’amajwi mu gihe uwatunganyije amashusho ari KY Remy.
Uyu musore yongeyeho ko ari mu byishimo by’ukuntu iki gihangano cye cyakiriwe n’abakunzi ba muzika hirya no hino. Yagize ati: “ Iyi ni indirimbo y’amateka kuko ni indirimbo irikumpa results(ibiyivaho) nziza n’abantu banjye bayishimiye bafite n’inyota yo kubona ibirenze. Ni indirimbo iza kunshyira ku rwego rwiza cyane cyane mbifashijwemo n’abamfasha aribo GYB ENTERTAINMENT.â€

Uretse iyi ndirimbo ashyize hanze, Kabrain yaherukaga gukora iyitwa “ Nirwizaâ€. Ino nshuro avuga ko atazongera gutenguha abakunzi be aho agiye kujya abaha ibihangano byiza kandi mu buryo buhoraho.

Uruganda rwa Volkswagen rugiye gukora impinduka nyinshi

Volkswagen igiye gufunga inganda 3

Uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka mu Budage, rugiye gufunga inganda 3 runagabanye imirimo igera ku bihumbi 10 muri iki gihugu.

Akanama gashinzwe imirimo muri uru ruganda, kavuze ko ibi bikubiye muri gahunda y’amavugurura y’uru ruganda mu Budage.
Iyi gahunda ikubiyemo no kugabanya 10% ku mishahara yose y’abakora muri uru ruganda mu mwaka utaha wa 2025 n’uzawukurikira wa 2026.

Haranateganywa kwimura ibikorwa byinshi by’uru ruganda rwo mu budage mu mahanga.

Miss Muheto

Miss Muheto yireguye ku byaha aregwa birimo gusinda no kugongesha imodoka

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

Uyu mukobwa waburanaga yunganiwe n’abanyamategeko batatu, yabwiye Urukiko ko yemera ibyaha ari kuregwa uvanyemo icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka.
Ubushinjacyaha nyuma yo guhabwa umwanya, bwavuze ko uyu mukobwa yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ bigeze saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru byatumye agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.
Bwavuze ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Bwavuze ko atari ubwa mbere ibyo bikorwa abikoze ahubwo kuko no ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.
Bwasabye ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho.
Bwavuze ko Divine Muheto yapimwe bikagaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi nyamara umuntu atagomba kurenza 0.8.
Mu kwiregura kwe, Muheto yagize ati “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.â€

Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga kuko yari aho hafi ku buryo na Polisi yahageze ayitegereje.
Umwe mu banyamategeko bari kunganira Miss Muheto, yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera.

Yavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.
Uyu munyamategeko yagaragarije Urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze igihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga, ahamya ko iyo aba uhunga abara yarahunze nyuma yo kugonga kuko yari afite uburyo bwo kuba yatwara imodoka.

Baguha amakuru yose yo mu Budage

TCL:Abifuza kumenya Ikidage bagiye gutangira kwiga

Mu ishuri rya Training Center of Languages bari kwakira abandi banyeshuri bashya bifuza kumenya neza kuvuga ndetse no kwandika ururimi rw’Ikidage. Iri shuri rimaze kuba ikimenyabose, abahanyuze ubabwirwa n’ubushobozi ubabonana muri uru rurimi.

Abanyeshuri bazakirwa kuri ino nshuro ni abifuza kubona impamyabumenyi yo mu cyiciro cya A1. Nk’uko bigaragara ku matangazo yasohowe na TCL, amasomo aratangira gutangwa kuva kuri uyu wa 4/11/2024.
Iri shuri ribarizwa mu kigo cya Rubavu Technical College-TSS (RTC), uwifuza amakuru yisumbuye yabariza kuri nimero ya telephone +250 788 653 350.

Impamvu ari ngombwa guhitamo kwiga muri iri iri shuri, abayobozi baryo batanga inama ndetse n’amakuru y’uko bigenda ngo ujye gukora,gukomeza amasomo no kujya kuba mu gihugu cy’Ubudage. Ibi byiyongera ku mikoranire ya hafi iri shuri risanzwe rifitanye n’Abadage.

Icyuzi gihangano cya Nyamagana

Nyanza: Kubungabunga Icyuzi cya Nyamagana bizatwara miliyari imwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko hari umushinga wo kubungabunga icyuzi gihangano cya Nyamagana uzatwara asaga miliyari y’amafaranga 1 Frw, ni nyuma y’aho gitangiye gukama.

Iki cyuzi kiri mu Murenge wa Busasamana, gikikijwe n’ubuhinzi bunyuranye ndetse n’ubworozi bw’amafi bukoresha amazi y’iki cyuzi, ubu igice kimwe cyarakamye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bugaragaza ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, mu kwezi kwa Mutarama 2025 bazatangira gutunganya iki cyuzi hamwe n’ibishanga bigikikije biri ku buso bwa hegitari 47.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko gutunganya igishanga cya Nyamagana n’ibishanga bigikikije bizatwara miliyari 1.2 Frw.
Iki cyuzi cya Nyamagana cyacukurishijwe n’umwami Mutara III Rudahigwa afatanyije n’Agronome w’u Bubiligi witwaga Dubois ari we abaturage bita “Dibwaâ€.

Cyafukuwe ngo cyororerwemo amafi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ibindi byorezo by’inzara bishobora gutera, nyuma y’inzara ya ruzagayura yari yayogoje igihugu hagati ya 1943 ni 1944.

U Rwanda na Congo bari mu nzira yo kuganira ku mutekano

U Rwanda na RDC mu biganiro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biyemeje gushyiraho urwego rw’abasirikare rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ko muri Kanama 2024 gasaba ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa Congo.

Abagize uru rwego barimo abasirikare 18 ba Angola 3 b’u Rwanda na 3 ba Congo.
Ni umwanzuro wafatiwe i Goma mu nama yahuje ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ba Congo n’u Rwanda ndetse n’uwa Angola.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko bakurikije ibyavugiwe mu biganiro ku mpande zombi hari icyizere cyo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Uru rwego rushyizweho nyuma yaho mu byumweru 2 bishize imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC n’imitwe bakorana irimo FDLR na Wazalendo.
N’ubu imirwano irakomeje muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Icyemezo cyo guhagarika imirwano cyafatiwe mu biganiro byahuje abahagarariye guverinoma ya RDC, iya Angola n’iy’u Rwanda, ubwo bahuriraga i Luanda tariki ya 30 Nyakanga 2024.
Amasezerano ya Louanda yasabye impande zombi guhagarika imirwano guhera tariki ya 4 Kanama 2024.

Umusirikare bikekwa ko yishe abantu batanu

Birakekwa ko umusirikare yishe abantu batanu

Umusirikare w’u Rwanda w’ipeti rya Serija arakekwaho kurasa akica abaturage batanu mu burengerazuba bw’u Rwanda mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, nk’uko bivugwa n’igisirikare.

Mu itangazo rigufi, igisirikare kivuga ko uwo musirikare w’imyaka 39 akekwaho “kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024â€. Amakuru avugwa na bimwe mu binyamakuru mu Rwanda ni uko ibyo byabereye mu kabari nyuma y’ubushyamirane bw’uwo musirikare n’abantu bari kumwe mu kabari.
Igisirikare kivuga ko uyu musirikare yatawe muri yombi kandi ko gifata “ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategekoâ€.

Inkuru isa n’iyi iheruka kuvugwa mu 2014 aho umusirikare w’ipeti rya Private yarashe abantu 11 hagapfa abagera kuri bane mu kabari ko mu mujyi wa Byumba. Uwo musirikare yahamwe n’icyaha cyo kwica akatirwa gufungwa burundu.

Ingendoshuri zituma abanyeshuri barushaho kumva neza amasomo bigishwa

Abiga ubukerarugendo muri Rubavu Technical College bishimira ingendoshuri bakora kuko zibongerera ubumenyi

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Ruabvu Technical College TSS riherereye mu murenge wa Nyundo ho mu Karere ka Rubavu bavuga ko ingendoshuri ziri mu buryo bubafasha kurushaho kumva neza amasomo bahabwa ku ishuri n’abarezi babo. Abiga mu cyiciro cya gatatu (level 3) mu ishami ry’ubukerarugendo babigarutseho ubwo bakoraga urugendo rwiswe “Rubavu City Tourâ€.

Uwitwa Umutoni Divine ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI yagize ati: “Ingendoshuri nk’izi ngizi ziradufasha cyane aho tubasha gusobanukirwa neza bimwe mu bice bigize igihugu cyacu ndetse no kumenya aho umuntu yahangira umurimo. Nashimishijwe no kugera mu mujyi wa Gisenyi, Ikiyaga cya Kivu n’ahandi hose mu by’ukuri nahigiye ibintu byinshi cyane.â€
Uru rugendo rwari rugamije gusura no kumva neza bimwe mu bice nyaburanga bigize akarere ka Rubavu, abanyeshuri barangajwe imbere na mwarimu wabo Dusengimana Jean D’Amour babashije gusura ibice birimo isoko rikuru rya Gisenyi, Stade Umuganda, Imipaka yombi ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Ikiyaga cya Kivu, hoteli zigezweho ziherereye mu murenge wa Nyamyumba, Amashyuza ndetse n’uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa.

Mwarimu Dusengimana nawe yavuze ko Ikigo cya Rubavu Technical College TSS zimwe mu ndangagaciro zikiranga harimo ibikorwa biruta amagambo bityo ikaba ariyo mpamvu nyamukuru ituma bashyira mu ngiro ibyo biga mu buryo buhoraho.
Biteganyijwe ko urugendo ruzakurikira uru nguru ruzakorwa n’abanyeshuri biga mu cyiciro cya kane (Level 4) aho bazatemberezwa mu bice binyuranye bigize Akarere ka Musanze.

Amb Nduhungirehe Olivier

Igihugu cy’u Rwanda mu biganiro byo kugarura umutekano muri Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier, ari muri Angola, aho yitabiriye Inama ya Gatandatu y’Ibiganiro by’i Luanda bigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho tariki 5 Ugushyingo 2024, ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC, uzwi nka La Corniche, habereye ibiganiro byahuje intumwa z’u Rwanda, RDC n’iza Angola nk’umuhuza w’ibi bihugu.
Izi ntumwa zaganiriye ku ngingo zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, gusenya Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za RDC n’imitwe yihuje na yo, bahanganye n’Umutwe wa M23.

Muri ibi biganiro, u Rwanda rwahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rundi ruhande Thérèse Kayikwamba, Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa RDC, ari we wari uhari, Angola nk’umuhuza hagati y’ibi bihugu na yo ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Tete Antonio.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira RBA ko asanga ubushake bwa politiki ari intambwe y’ingenzi mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, akaba asanga kandi n’iyubahirizwa ry’imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda ari ingenzi muri urwo rugendo.

Gusa Minisitiri Nduhungirehe avuga ko biba ikibazo aho akenshi usanga Congo ibyo ivuga mu itangazamakuru biba binyuranye n’ibyo yemeje mu nama.

Igitaramo cya Super Weekend i Rubavu

Abarimo Fireman na Ama G The Black mu gitaramo cya "Super Weekend" i Rubavu.

Abahanzi b’ibyamamare barimo Ama G The Black, Fireman n’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy bagiye gutaramira Abanyarubavu mu gitaramo cyitwa SUPER WEEKEND kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024.Ibi birori by’akataraboneka Ikinyamakuru UBUVUMBUZI cyamenye ko byateguwe na El Classico Beach Chez West Ku bufatanye na Be One Gin.

Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu aho hazaba hagurishwa ikinyobwa cya Be One Gin ku mafaranga make mu rwego rwo gufasha abazitabira kwizihirwa.
Mu bahanzi bazagaragara bataramira abakunzi ba muzika Nyarwanda harimo n’itsinda rya The Same Abiru ryo mu Karere ka Rubavu rigizwe na Jay Luv ndetse na Jay Fary. Aba baherutse gusohora indirimbo ifite amashusho yitwa “Kunda Cyaneâ€.

Kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye. Dj Sean Eazy ni umwe mu bazasusurutsa abantu mu ruvange rw’indirimbo zinyuze amatwi. Jacky benshi bazi ku mbuga nkoranyambaga nawe ari mu bazagaragara muri iki gitaramo na Benno View. Ndahiro Valens Papy niwe uzaba ari umushyushyarugamba muri iki gitaramo.
Uretse igitaramo nk’iki kigiye kuba, El Classico Beach Chez West ni hamwe mu hantu mu Karere ka Rubavu usanga serivise zirimo ibyo kurya no kunywa cyane cyane umwihariko waho wo gutegura ifi neza, ubwato bwo gutembera Ikiyaga cya Kivu, aho gukorera iminsi mikuru no kwifotoreza ndetse n’amacumbi.

Mu minsi ishize ubuyobozi bwa El Classico Beach buherutse gufungura imiryango mishya ahitwa Kabiza. Aha bahahaye izina rya “El Classico Pub†naho hazajya hafasha abantu b’ingeri zose kwizihirwa mu buryo bwose.

Fireman aziyereka abakunzi be na Tough Gang kuri uyu munsi

Umuraperi Ama G The Black ari mubategerejwe kuri uyu munsi

The Same Abiru nabo bazaririmba

Kwiga gukora ikawa mu gihe gito biroroshye

Amahugurwa ku bantu bifuza kwiga gutunganya ikawa n’umutobe w’imbuto

Muri Hoteli yitwa Martins Expert Home iherereye mu murenge wa Nyundo Akarere ka Rubavu, hagiye kongera gutangirwa amahugurwa y’abantu bifuza kwiga uko batunganya ikawa ndetse n’umutobe ukomoka ku mbuto.

Bitehanywa ko kuva ku itariki 1 Ukuboza 2024 bazaba bandika abantu bifuza iyi gahunda mu gihe amasomo yo azatangira ku itariki 6 Mutarama 2025. Kwiga bimara igihe kingana n’ibyumweru bitandatu.
Buri wese agira amahitamo yo kwiga; Mu gitondo cyangwa ku mugoroba. Iyo wize ukarangiza neza amasomo yose uhabwa impamyabumenyi yimewe n’amategeko.

Igihe wifuza ino serivise hari nimero wabarizaho +250 789 678 633 cyangwa ukagera aho ino hoteli ikorera ku Nyundo hazwi nko kuri Hoteleri.

Jacky yerekanye ubuhanga bwihariye afite mu kubyina

Rubavu: Jacky yakiriwe bidasanzwe mu gitaramo yakoreye mu Karere ka Rubavu

Jacky ni umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana mu gihugu cy’u Rwanda binyuze mu biganiro atanga ku mbuga nkoranyambaga, ubuhanzi bw’indirimbo ndetse no mu imenyekanishabikorwa rya kompanyi zitandukanye. Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 30 Ugushyingo 2024 ni umwe mu byamamare byitabiriye igitaramo cyateguwe na EL CLASSICO BEACH CHEZ WEST cyiswe “Super Weekendâ€. Nubwo n’abandi bahanzi baririmbye bakerekwa urukundo, Jacky ubwo yageraga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura cyane kubera imibyinire idasanzwe yahagaragarije.

Abifashijwemo n’itsinda rya Hash Tag risanzwe ritaramira abakiriya ba El Classico Beach Chez West, zimwe mu ndirimbo yaririmbye zigahagurutsa imbaga nini, harimo iyitwa “Nkubaganira†na “Bangaâ€. Mu myambaro y’ikabutura ngufi itukura, isengeri y’umweru , amadarubindi yirabura n’agakapu gato ku rutugu, uyu muhanzikazi akaba n’umubyinnyi, yacishagamo akaganira n’abafana bari bitabiriye iki gitaramo. Mu magambo ye yagarukaga ku kuntu yishimiye Akarere ka Rubavu n’urwego bakundaho imyidagaduro.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INO NDIRIMBO YITWA BANGA.

Bitandukanye n’abandi bahanzi bari bitabiriye, Jacky yasabwe n’abafana ko yagaruka ku wundi munsi ukurikiyeho wo ku cyumweru mu gihe yagombaga kuririmba ku wa gatandatu gusa.

Jacky avuga ko akomeje urugendo rwe rwo kuzamura izina biciye mu gukora cyane bitandukanye na bamwe batanga ruswa y’igitsina kugira ngo bamamare. Ibintu we asanga bitamara kabiri kuko nta kwiyizera baba bafite.

Ari mu bahanzi bitwaye neza ku rubyiniro

Abantu bitabiriye bamweretse urukundo bamufitiye

Yasezeranyije Abanyarubavu ko azagaruka vuba bidatinze

Iri gerageza rizatangira 4 Ukuboza 2024

Kigali: Abatega bisi bazajya bishyura urugendo bakoze

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rugiye gutangira kugerageza uburyo bushya bwo kwishyura ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange mu Mujyi wa Kigali hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo rwose (ligne).

Ni icyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 4 Ukuboza 2024.
RURA itangaza ko umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini yinjiye nk’uko bisanzwe, nagera n’aho aviramo yongere ayikozeho asoze urugendo, yirinda kwishyura amafaranga y’urugendo rwose.

RURA ivuga ko ibi ari igerageza rizatangirira ku muhanda wa Nyabugogo- Kabuga n’uwa Downton- Kabuga.
Kuri izi mpinduka, RURA yatangaje ko uzajya agenda kirometero imwe n’ebyiri azajya yishyura amafaranga 182, ugenda eshatu yishyure 205, ugenda enye yishyure 219 mu gihe ugenda 25 azajya yishyura 855 Frw.

Muri Werurwe 2024 nibwo havuguruwe ibiciro by’ingendo byari byarashyizweho mbere ya COVID-19, aho kandi leta yatangaje ko yakuyeho nkunganire ingana na 35% yashyirwaga ku kiguzi umugenzi yishyuraga urugendo. <

Kwuhuza ntibizakuraho icyo buri muryango wakoraga

Impamvu y’ukwihuza kw’Imiryango IBUKA, AERG na GAERG- AHEZA

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko ishingiro ryo kwihuza kw’imiryango IBUKA, AERG na GAERG- AHEZA, ari ukugira ngo hahuzwe imbaraga mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko yabera isomo Isi.
Tariki 8 Ukuboza 2024, ni bwo imiryango IBUKA, AERG na GAERG yihuje ikora umuryango umwe witwa IBUKA nyuma y’igihe biganirwaho.
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yabwiye itangazamakuru ko uretse iyi miryango, hari n’indi yasabwe ko ihurizwa hamwe ariko ikaba igisuzuma iki gitekerezo cyashibutse ku kuba hari ibikorwa yari ihuje, bityo ikaba yihuje ngo birusheho kunozwa.

Yagize ati “Iyi miryango yose yari ifite ibikorwa birebana no kwibuka, gufasha abarokotse Jenoside ndetse n’ibijyanye n’ubutabera. Ubu rero tugiye kubikomeza, tubihurize hamwe. Nta gikorwa kizatakara, ahubwo tuzarushaho kubivugurura kurushaho.â€
Dr Gakwenzire yanavuze ko Umuryango IBUKA uhuriza hamwe IBUKA, AERG na GAERG- AHEZA, uzaba ugizwe na komisiyo 4 zizaba zishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu byemezo byawo n’ibindi bikorwa ugiramo uruhare, bityo ko nta mbogamizi izaba mu gukurikirana ibyakorwaga n’iyi miryango itarihuza.
Yagize ati: “Ari ibitekerezo, ari ibikorwa, ari ababishyiraga mu bikorwa, abo bose twakomeje gukorera hamwe, buri wese tukamushyira mu ishami bikwiye kugendana.â€

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, washinzwe mu 1995, ufite intego yo kubaka amahoro, gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutegura ibikorwa bijyanye no kwibuka.
Nyuma y’umwaka umwe gusa mu 1996, havutse Umuryango AERG, washinzwe n’abanyeshuri 12 bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma igenda yaguka.
GAERG yashinzwe mu 2003 n’abahoze ari abanyeshuri bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside, guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Abasura Pariki y’Akagera bakomeje kwiyongera

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko umubare w’abayisura wiyongereye cyane muri uyu mwaka wa 2024, aho abenshi bakururwa n’Intare zayizanywemo kuva mu mwaka 2015.

Imwe mu nyamanswa zikurura ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera ni Intare.
Mu mwaka wa 2000 nibwo Intare ya nyuma yapfuye mu zahose muri iyi Pariki, mu 2015 iyi Pariki yongeye gucirira izindi Ntare 7 zirimo ingabo 2 ndetse n’ingore 5 ziturutse muri Afurika y’Epfo.

Jean Paul Karinganire, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri iyi Pariki avuga ko izi Ntare 7 zinjijwe zaje kororoka ubu zikaba zimaze kuba 60.
Intare ziri mu nyamaswa 5 za mbere zikurura ba mukerarugendo benshi muri Pariki y’Akagera izi zikaba zikunze kwitwa big five mu ndimi z’amahanga.

Izindi akaba ari Ingwe, Inkura, Imbogo ndetse n’Inzovu.
Abazisura bavuga ko ari ibintu badakunze kubona iwabo, nk’uko Claudette Raye na Gabriel Doulcet baturutse mu Bufaransa babivuga.

Bagira bati: “Twahoze dushaka gusura u Rwanda kuva tukiri bato, rero nyuma twafashe icyemezo cyo kuza ndetse tuboneraho no gusura n’ibindi bice by’u Rwanda.â€
Mu mpera z’ukwezi kwa 11 muri uyu mwaka, Pariki y’Akagera yakiriye abakerarugendo 51,532, muri bo 25,607 akaba ari Abanyarwanda.

Hoteli ya Martins Expert Home yateguriye abana umunsi mukuru wa Noheli

Mu gihe tariki 25 Ukuboza hirya no hino ku isi ingeri z’abantu benshi baba bizihiza umunsi mukuru wa Noheli ufatwa nk’ivuka rya Yesu Kristo, Hoteli iherereye mu murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, Martins Expert Home by’umwihariko yifatanya n’abana ndetse n’ababyeyi babo muri ibi byishimo bidasanzwe. Muri uyu mwaka wa 2024 bateguye umunsi mukuru witwa “Merry And Bright Christmasâ€.

Ubwo hazaba haba ibi birori hateganyijwe ibikorwa byinshi byose bigamije gusigira abana ibyishimo n’urwibutso mu buzima bwabo.Muri byinshi byateguwe twavugamo nko gukorerwa ice cream,imitobe y’imbuto, ibikinisho byo kwidagaduriramo, gusigwa amarangi n’abanyabugeni babigize umwuga,guhabwa impano, kwifotoza n’ibindi.
Muri iki gihe abana bari mu biruhuko, ni byiza ko berekwa urukundo n’ababyeyi banabafasha kwidagadura mu buryo butandukanye. Hoteli ya Martins Expert Home uretse ibi birori yateguye, isanzwe itanga serivise nyinshi zirimo amacumbi meza, aho gufatira amafunguro ndetse n’aho gukorera ubukwe n’indi minsi mikuru(Event Halls). Ku yandi makuru washaka kumenya nimero wanyuraho ubaza ni +250 789 678 633.

Ineza Motel igiye gutangira gukora

Ineza Motel igiye gufungura ku mugaragaro na poromosiyo ku bakiriya

Ineza Motel iherereye I Rubavu ni hamwe mu hantu hashya habereye ijisho hagiye gutangira gukora ku mugaragaro nk’uko bigaragara ku matangazo yamamaza basohoye hirya no hino harimo n’imbuga nkoranyambaga zabo. Biteganyijwe ko ku itariki 31 Ukuboza 2024 ndetse 1 Mutarama 2025 aribwo izafungura ku mugaragaro.

Mu gihe cy’ino minsi yombi abazahagera biteganyijwe ko bazagabanyirizwa igiciro cy’amafaranga kuri serivise zose zitangirwa aha hantu, hakiyongeraho ko ingendo ziva cyangwa zijya kuri ino Moteli ari ubuntu ku mukiriya wese uzaba ari mu mujyi wa Gisenyi.
Ineza Moteli umuntu uzajya ahasohokera azajya ahabona serivise zirimo amacumbi,akabari na resitora, ahabera iminsi mikuru ndetse na murandasi yihuta y’ubuntu(WiFi).
Ku yandi makuru wabaza unyuze kuri nimero yaho ariyo +250 788 882 194 na +250 781 035 588.

Uburyo bushya bwo guhamagara bidasabye umunara

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bagiye gutangira kujya bahamagarira aho bari hose ku Isi bidasabye ko baba bafite ihuzanzira (network) isanzwe itangwa n’iminara yo ku butaka.
Ibi bizashoboka kubera ikoranabuhanga ry’ikigo cya Starlink gitanga internet yihuta hifashishijwe ibyogajuru, rizahuza telefoni zisanzwe n’ibyogajuru biri mu isanzure, ku buryo zizajya zibasha gukora ibikenera ‘network’ kabone n’ubwo ntayo ku butaka zifite.

Iri koranabuhanga ryubakiwe cyane cyane gukoreshwa ahantu hatagerwa n’ihuzanzira ritangwa n’iminara isanzwe.
Komisiyo ya Amerika ishinzwe kugenzura itumanaho, FCC [Federal Communications Commission], yamaze kwemerera Sosiyete y’itumanaho ya T-Mobile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutangira gutanga iyi serivisi.

Ntiharamenyekana neza niba n’iyi serivisi izahita itangira gutangwa mu bihugu bya Afurika, ariko bimwe mu byasabwa kugira ngo ihakoreshwe, harimo no kuba Starlink igomba kuba ifite uburenganzira bwo gukorera mu gihugu runaka cyo kuri uyu Mugabane.
Kugeza ubu, Starlink imaze kubona uburenganzira bwo gukorera mu bihugu 16 bya Afurika, birimo Nigeria, Zimbabwe, u Rwanda n’ibindi. Ibi ariko ntibivuze ko iri koranabuhanga rizahita rihagera kuko ubu ho hakoreshwa ‘network’ isanzwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko mu mwaka wa 2023, Ikigo cya Starlink, cyari kimaze kugira abafatabuguzi 3.448 mu Rwanda gusa.
Mu gukwirakwiza internet yayo hose, ubu Starlink ikoresha ibyogajuru hafi 6.000 mu isanzure mu birometero hagati ya 550 na 643 uvuye ku Isi, ahitwa muri ‘Low Earth Orbit’ [LEO]. Intego ni ukugeza ku byogajuru 12.000 mu Isanzure.

German Expert Garage

“Precision and Quality: Why German Expert Garage is Your Ultimate Choiceâ€

In a country with countless garages, some stand out for their expertise and experience. Among them is German Expert Garage, located in Nyundo Sector, Rubavu District, in an area known as Hoteleri. Renowned for its exceptional service, this garage is the ultimate solution for bringing your vehicle back to life.

Recognized by the Rwanda Standards Board for their outstanding operations, German Expert Garage offers a range of services, including wheel alignment, painting, engine oil changes, damage repair, body alignment, and engine restoration. They also specialize in resolving hybrid vehicle issues swiftly and efficiently.
At German Expert Garage, every customer is warmly welcomed, and their team ensures top-notch service. For a reliable, permanent solution to your vehicle problems, German Expert Garage is the name to trust.

Contacts: +250 788 653 350 , +250 788 822 585.

Perezida Kagame i Abu Dhabi mu nama yiga ku iterambere rirambye.

Perezida Paul Kagame ari mu Mujyi wa Abu Dhabi mu Bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu, aho yitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye, akaba yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.
Abu Dhabi Sustainability Week ni inama mpuzamahanga iganirirwamo ibikorwa bigamije iterambere rirambye.
Iyi nama imara icyumweru izayoborwa na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye, abashinzwe ibikorwa by’igenamigambi, abahanga mu by’inganda no mu ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame arifatanya na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n’abandi bakuru b’ibihugu, abafata ibyemezo, abanyacyubahiro n’abandi bayobozi batandukanye mu gutangiza iyi nama.
Perezida Kagame ari no mu bakuru b’ibihugu bazatanga ibihembo biyitangirwamo bizwi nka Zayed Sustainability Prize bizaba bibaye ku nshuro ya 16, hakazahembwa imishinga mito n’iciriritse, imiryango idaharanira inyungu, ndetse n’amashuri yagaragaje udushya n’ibindi bikorwa.

Perezida Kagame kandi azifatanya n’abakuru b’ibihugu na guverinoma batumiwe mu kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama ku munsi wa mbere wayo.
Iyi nama ihuza abayobozi batandukanye ku Isi, ibigo by’ubucuruzi n’imiryango itegamiye kuri Leta, abanyenganda, abahanga, abakora udushya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, mu biganiro biba bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere ingufu no kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza mu by’ukungu.

Iyi nama iziga ku buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo ritange ejo hazaza heza.

Kwizera Emelyne

Kwizera Emelyne na bagenzi be bafunzwe

Kwizera Emelyne n’itsinda ry’abantu umunani bari barakoranye itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’ bakurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho barindwi muri bo bafunzwe, nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.

Iryo tsinda ririmo abakobwa batandatu n’abahungu batatu. Abafunzwe batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ati “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.â€
Abari gukurikiranwa uko ari icyenda bahuriye mu itsinda bise “Rich Gang†ari naryo bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni barimo Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bose bafite hagati y’imyaka 20 na 28.

Barindwi muri bo bakurikiranywe bafunze mu gihe abandi babiri bakurikiranywe badafunze.
Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Abo bakobwa n’abasore, bifataga ayo mashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina, bakayasangiza abagore cyangwa abagabo kugira ngo babahe amafaranga. Bo ubwabo nibo bayifataga.
Abafashwe barapimwe, basanga bakoresha ibiyobyabwenge, aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.

RIB ivuga ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni cyangwa se gukorerwaho ibyaha.
Dr. Murangira ati “Muri iyi minsi hari abantu biharaje gushinga imbuga za WhatsApp ugasanga bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni. RIB irabasaba kubihagarika kuko itegeko rihana, rifata imbuga nkoranyambaga zose nk’uruhame.â€

Hari makuru avuga ko hari andi matsinda akorerwamo ibyaha nk’ibi harimo nk’iryitwa Kigali VP HOOKS-UPS, VIP Online Sex, House Party Show, Aho bibera 24 hours, Group Sugar Mamy z’Abakire, VIP Online Chart Rwanda, Black Market Group, Honestly VIP Online Sex Chart n’andi.
RIB isobanura ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize ubucuruzi ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y’ubwambure. Murangira ati “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawuzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.â€
Isobanura ko kandi hari abandi basigaye barahindutse ‘abashyushyarugamba’ mu gusakaza ibibi byagaragaye ku bandi. Abo ngo usanga babwira abantu ngo niba ushaka ‘agafoto cyangwa video ya kanaka y’ubwambure nyandikira muri DM’, ndetse ngo hari n’abatanga nimero za telefoni. Iti "Ibi bifatwa nko kugambirira gukora icyaha, kandi birahanwa.†Iperereza ryagaragaje ko ibi bikorwa byo gukwirakwiza amashusho y’ubwambure, ababikora babishishikarizwamo na bamwe mu bagabo cyangwa abagore, bubatse n’abatubatse babizeza amafaranga menshi.
Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19 Mutarama 2025, yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.

Ati “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa.â€
Yongeyeho ati "Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe nicyo kibazo, niho bishingira.â€
Umukuru w’Igihugu yongeyeho ati “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?â€

Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame aho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
Icyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw. Icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ikindi cyaha bakurikiranywe ni icyo kumviriza ibiganiro, gufata amashusho cyangwa kubitangaza. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Icyaha cya nyuma bakurikiranyweho ni icyo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ishimwe Patrick

Uwineza Nelly

Uwase Belyse

Uwase Shakira

USA:Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 47

Donald Trump yarahiriye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu muhango wabereye mu nyubako ya Capitol, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025.

Trump wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yarahiye nyuma yo gutsinda mu matora, Kamala Harris wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bari bahanganye mu matora yabaye mu ntangiriro z’Ugushyingo 2024.
Umuhango w’irahira rya Donald Trump witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, inshuti za hafi by’umwihariko abaherwe barimo Elon Musk, Umuyobozi Mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, uwa Amazon, Jeff Bezos ndetse n’Umunyamakuru Lauren Sánchez.

Abandi barimo abahoze bayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Bill Clinton, George Bush na Barack Obama; uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Nyuma yo kurahirira kongera kuyobora Amerika, Perezida Donald Trump yijeje Abanyamerika ko ibyiza n’ibitangaza ari bwo bitangiye.

Ati “Igihugu cyacu kizongera gutera imbere ndetse cyubahwe hirya no hino ku Isi, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo, buri munsi umwe mu izaranga ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere.â€
Perezida Trump yavuze ko azongera kugira Amerika igihangange ndetse akimakaza ubutabera.

Ati “Ubutavogerwa bwacu buzongera kubaho, ituze ryacu rizagarurwa, ukuboko k’ubutabera kuzongera gukora biboneye, ubugizi bwa nabi bukoresha intwaro bizarangira.â€
Perezida ucyuye igihe, Joe Biden n’umugore we, Jill Biden babanje kwakira Donald Trump na Melania Trump mu Biro by’Umukuru w’Igihugu wa Amerika, White House.

Ni umuhango usanzwe umenyerewe aho perezida ucyuye igihe n’ugiye kumusimbura basangira icyayi, bakaganira mbere yo kujya mu birori by’irahira.
Ni ubwa mbere Trump na Biden bahuye bari kumwe n’abagore babo, kuko ubushize ubwo Biden yasimburaga Trump, umuhango nk’uyu utigeze ubaho bitewe n’uko Trump yanze kuwitabira.

Irahira rya Perezida wa Amerika risanzwe ribera imbere y’inyubako ikoreramo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Capitol, gusa kuri iyi nshuro, iki gikorwa cyabereye imbere muri iyi nyubako, kubera ikibazo cy’ubukonje bwinshi.

Ku rundi ruhande, abagera ku bihumbi 20 bari bateraniye mu nyubako ya Capital One Arena, iri i Washington DC, yatoranyirijwe kwakira ibi birori kubera ikibazo cy’ubukonje bwinshi buri muri Amerika.

Baranenga serivise z’ibitaro bya Muhima

Bamwe mu barwayi bivuriza ku bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe no kuba batinda guhabwa serivisi z’ubuvuzi hakaba nubwo barara batazihawe bigasaba ko bagaruka ku munsi ukurikiyeho.

Dusengimana Charlotte ni umubyeyi utuye mu Karere ka Gicumbi, RBA dukesha iyi nkuru yamusanze ku bitaro bya Muhima ku isaha ya saa munani n’igice, avuga ko yaje kuvuza umwana we muri serivisi y’ubugororangingo.
Avuga ko yahageze butaracya ariko byarinze bigera mu masaha ya nyuma ya saa sita atarahabwa ubuvuzi.

Si Charlotte gusa, kuko n’abandi barwayi baje kwivuza ariko mu gahinda kenshi bagaragaza uburyo bahamaze amasaha menshi ndetse kubera numero za kure bahawe zo kwivurizaho, bakaba nta n’icyizere bafite cyo kuvurwa ku munsi bajeho.
Icyifuzo cy’aba barwayi ni uko bafashwa bakajya bahabwa serivisi z’ubuvuzi zihuse, bagataha bakareka kwirirwa kwa muganga.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima buvuga ko iki kibazo bukizi gusa ngo biterwa n’igihe, ndetse ahanini kikanaterwa n’ubuke bw’abaganga.
Busaba ababigana kwihangana mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye, nk’uko byasobanuwe na Kagorora Umwali Alice, ushinzwe imari n’ubutegetsi muri ibi bitaro.

Ibitaro bya Muhima byakira abarwayi babarirwa hagati ya 200-300 ku munsi, bakavurwa n’abaganga 7 gusa, ni ukuvuga ko umuganga umwe aba ari bwakire hagati y’abarwayi 28-42 ku munsi.

Bamwe mu banye-Congo bari guhungira i Rubavu

Abanye-Congo batuye mu Mujyi wa Goma batangiye guhungira mu Rwanda bitewe n’imirwano iri gusatira uyu mujyi ishyamiranyije Ingabo za RDC, FARDC n’Umutwe wa M23.

Kuva mbere ya saa Sita kugeza saa 15:00, isaha imipaka ihuza u Rwanda na RDC ifungiraho, ku mupaka munini wa Grande Barrière hari urujya n’uruza rwa bamwe mu Banye-Congo binjira mu Mujyi wa Rubavu.
Abaganiriye na RBA bavuze ko bafite ubwoba bw’imirwano iri gusatira Umujyi wa Goma, ari yo mpamvu bahungishije imiryango yabo mu gihe bagitegereje kureba aho ibintu bigana.

Abanye-Congo bageze i Rubavu bagaragaje ko bari guhungira mu miryango yabo, abandi bakajya gucumbika muri hotel n’amacumbi atandukanye.
Nubwo imirwano ikomeje gusatira Umujyi wa Goma ndetse n’amajwi y’amasasu akomeje kumvikana no mu Mujyi wa Rubavu, ibikorwa bitandukanye byakomeje nk’ibisanzwe mu Karere ka Rubavu ku buryo n’abaturage b’u Rwanda bambutse bajya gukorera i Goma.

Abaturage bavuga ko imirimo yabo yakomeje nk’ibisanzwe kuko ntacyo bikanga bizeye ko umutekano w’igihugu urinzwe.
Ku rundi ruhande ariko ubuzima busa n’ubwahagaze muri Goma kuko amashuri yafunze, amasoko ntari gukora neza, ndetse urusaku rw’imbunda ni rwinshi.
Nubwo hari abatangiye guhunga, ntabwo ari benshi ugereranyije umubare w’abatuye Goma. Abashoferi ba Taxi Voiture babatwaye uhereye mu masaha yo ku manywa, bavuga ko abinjiye mu Rwanda berekeje mu byerekezo bitandukanye.

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri Goma hafi y’u Rwanda bakomeje imirimo yabo nk’ibisanzwe, gusa icyo birinze ni ukugera kure.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abaturage kwigengesera muri ibi bihe Goma iri gusatirwa n’intambara.
Yavuze ko kugeza ubu nta mpunzi barakira, abageze mu Rwanda binjira mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko igihe ibintu byakomeza kuba bibi hakaza impunzi nyinshi biteguye kuzakira.

Kugeza ubwo hakorwaga iyi nkuru, imirwano ishyamiranije Umutwe wa M23 n’Ingabo za FARDC n’indi mitwe irakomeje mu kibaya gihuza u Rwanda na RDC no mu bindi bice biri mu marembo y’Umujyi wa Goma.
M23 iri kugenzura ibice bikikije Umujyi wa Goma birimo Minova na Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo yatangaje ko iri kuwuganamo ngo ibohore abawutuye ndetse yabasabye kwitegura kuyakira neza.

Perezida Kagame arashima umusanzu wa Türkiye

Perezida Kagame arashima umusanzu wa Türkiye mu iterambere ry’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yagaragaje Türkiye nk’umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda by’umwihariko mu iterambere rijyanye n’ibikorwaremezo n’izindi nzego.

Umukuru w’Igihugu yabivuze amaze kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, byabereye mu Mujyi wa Ankara kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Mutarama 2025.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Türkiye yakiriwe na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Presidential Complex) iherereye mu Mujyi wa Ankara.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo ndetse nyuma habaho ibiganiro byahuje amatsinda yabaherekeje, mbere y’uko hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Kagame yongeye kwihanganisha Türkiye ku nkongi y’umuriro yibasiye hoteli iri mu Mujyi wa Bolu, igahitana abaturage 78, abandi bagakomereka.
Umukuru w’Igihugu yanashimangiye ko u Rwanda na Türkiye bihuriye kuri byinshi birimo n’umubano wihariye; ibyo asanga bizatanga umusaruro ufatika by’umwihariko mu rwego rw’ibikorwaremezo.
Ati “Mu rwego rw’iterambere ry’ibikorwaremezo, turashima cyane ishoramari ry’Abanya-Türkiye ndetse n’ubufasha twahawe ubwo mu minsi ishize twavugururaga Stade Amahoro nka rumwe mu ngero rw’ibyo bakoze cyane ko hari n’indi mishinga iri mu nzira zo kuyishyira mu bikorwa. Rero hano sinabura gushima ikigo cyo muri Türkiye cya SUMMA kandi nabonye n’abayobozi bacyo hano. Nashakaga kubashima ku ruhare rwabo bagize muri iri terambere ry’ibikorwaremezo mu gihugu cyacu, ibyaje kugezwa no mu karere ndetse n’ahandi.â€

Perezida Kagame yashimye Türkiye nk’umufatanyabikorwa mu bikorwa by’ubuhuza mu gushaka amahoro n’umutekano ndetse agaragaza ko ingufu iki gihugu kibishyiramo zanafasha mu gukemura ikibazo cy’umutekakano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ati “Nyakubahwa Perezida ndashaka kugushimira ku bw’ingufu mushyira mu buhuza, by’umwihariko turabashimira ku bw’ingufu mwashyize mu guhuza Somalia na Ethiopia mu bihe bishize. Rero biranashoboka ko izo mbaraga zanyu mu buhuza zishobora no kugirira akamaro ko kugarura amahoro n’umutekano mu karere kacu by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.â€

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara ku Isi bikwiye gusigira isomo ibihugu mu kwishakamo ibisubizo aho kwihunza inshingano.
U Rwanda na Türkiye ni ibihugu bisanzwe bifitanye imikoranire myiza kandi yakomeje gutanga umusaruro, binyuze mu masezerano y’ubutwererane ibihugu byombi byagiye bisinyana mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, ubwirinzi n’igisirikare, uburezi, gukuraho za Viza, umuco na dipolomasi.

U Rwanda na Türkiye bikorana ishoramari rihuriweho rifite agaciro kagera kuri miliyoni 500$, rivuye kuri miliyoni 1$ mu 2000.

Perezida Recep Tayyip ErdoÄŸan

Uko Tshisekedi yatangiye gutegura intambara ku Rwanda- Gen (Rtd) Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yashyiraga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe muri Gicurasi 2021, yateguraga intambara.

Mu kiganiro n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyabaye kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko uyu Mukuru w’Igihugu yashyizeho ibi bihe nyuma yo gutenguha abari bahagarariye umutwe witwaje intwaro wa M23 bari baragiye i Kinshasa kuganira na we ku buryo Uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro, cyane ko mu 2019 yari yarabasezeranyije ko bazakorana.
Ati “Bigeze 2021, Tshisekedi ati ‘ngiye gushaka igisubizo cya Kivu’, gushyiraho ibihe bidasanzwe, ibihe by’intambara. Akuraho abayobozi bose b’abasivili muri Kivu, guhera kuri ba Guverineri…bose abasimbuza abasirikare. Abantu bayoberwa ibyo ari byo…naho we yateguraga intambara. Ibyo yise kuzana amahoro muri Kivu, we yateguraga intambara.â€

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko abarwanyi ba M23 bajya kuganira i Kinshasa, batari bavuye mu Rwanda, ahubwo ko babaga muri Uganda mu nkambi ya Bihanga, aho bari bafite intwaro zabo.
Ati “Abinjiye muri Uganda barabatwaye, bo ntibabambura n’intwaro, babashyira mu kigo cya gisirikare cyitwa Bihanga, Bihanga si kure ya hano, ni amasaha nk’abiri n’igice uvuye hano.â€

Yasobanuye ko ubwo Tshisekedi yasezeranyaga abarwanyi ba M23 gukorana na bo, Perezida Paul Kagame wari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yamusabye ko yasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Perezida wa RDC arabyanga.
Ukwinangira kwa Tshisekedi kwagize ingaruka ku Rwanda, nk’uko Gen (Rtd) Kabarebe yakomeje abisobanura, kuko mu Ukwakira 2019, umutwe wa RUD Urunana ushamikiye kuri FDLR wateye mu karere ka Musanze, wica abasivili 14.
Igitero cya RUD-Urunana cyashimangiraga ububi bwa FDLR mu karere, kuko ni umutwe umaranye imyaka myinshi umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ukabikora uturutse mu birindiro byawo mu burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka.
Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bahanganye n’ingabo za RDC kuva mu Ugushyingo 2021, bataturutse mu Rwanda ahubwo ko babaga ku Kirunga cya Sabyinyo, ahaherera ku mupaka wa RDC na Uganda.

Yagaragaje ko ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje gutsinda ingabo za RDC, Leta ya RDC yongeye gukora ikosa ryo gukorana n’abacanshuro, yubaka bushya umutwe wa FDLR nyamara izi neza ko ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Hari abibaza ngo imbaraga za FDLR ziri hehe? Imbaraga za FDLR ziri mu ngengabitekerezo. Uko baba bangana kose mu gihe [bafite] ingengabitekerezo ya jenoside, ntabwo wavuga ngo nta mbaraga ifite. Ingengabitekerezo ya Jenoside nubwo yaba ifitwe n’umuntu umwe cyangwa babiri…â€

Yatangaje ko umuryango mpuzamahanga ufite icyasha n’amateka y’ibyaha mu karere, kuko ntacyo ukora nyamara impuguke zawo zemeza ko ingabo za RDC (FARDC) zikorana na FDLR, zikanagaragaza amazina y’abofisiye bakorana n’uyu mutwe w’iterabwoba.
Ati “Ndagira ngo mwumve impamvu umuryango mpuzamahanga udashobora kuba umwere muri iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC. Ufite icyasha ariko ufite n’amateka y’ibyaha kuko buri mwaka izi mpuguke za UN zihora ziza kureba ngo ibikorwa by’u Rwanda, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, bagatanga amaraporo agaragaza neza ko FARDC ikorana na FDLR, bagatanga n’amazina y’abantu bakorana na bo.â€

SAMIDRC mu mugambi mubi
Gen (Rtd) Kabarebe yibukije aba banyapolitiki ko Leta ya RDC yazanye ingabo za Afurika y’Epfo, iza Tanzania n’iza Malawi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), zihabwa ubufasha mu bya tekiniki n’ibikoresho kugira ngo urwanye M23.
Yakomeje ati “Barangije, Umuryango w’Abibumbye ufata iyi SAMIDRC Tshisekedi yazanye, harimo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo, Akanama ka UN gashinzwe umutekano gaha MONUSCO uburenganzira bwo gufasha SAMIDRC mu buryo bwa tekiniki no mu bikoresho.â€

Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ziri muri SAMIDRC ari zo zifashishijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu kwirukana abarwanyi ba M23 mu 2013, bahungira muri Uganda.
Yasobanuye ko ubwo SAMIDRC yajyaga muri RDC, ibi bihugu bitatu bya SADC byari bizi neza ko byinjiye mu ihuriro ririmo FDLR, byemera gukora na yo.

Ati “Mwibuke ingabo zari zigize FIB mu 2013 yari Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Muri 2024, SAMIDRC igizwe na Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Ariko icyo umuntu yakwibaza, ese ibyo bihugu uko ari bitatu, bajya kuza gufasha Tshisekedi, bari bazi ko afatanyije na FDLR? Yego, bari babizi…Ni ukuvuga ko na bo baje baje gufasha FDLR. Kimwe n’uko Abarundi baje bazi ngo FDLR ifatanyije n’ingabo za Congo.â€
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko SAMIDRC na yo yahise yinjira mu mugambi wa Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye wo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’uko babyigambye mu 2023 no muri Mutarama 2024, u Rwanda rubona ko ibishobora kubangamira umutekano warwo biri kwiyongera, na rwo rukaza ingamba z’ubwirinzi.
Yagize ati “U Rwanda ntabwo rwigeze umunsi n’umwe rutera Congo, ntabwo rwigeze rufata umugambi wo kurasa Congo, rwafashe umugambi wo kwirinda, kuvuga ngo ‘aba bantu bafashe umugambi wo gutera u Rwanda, bakanawuvuga, bakawugaragaza, bakanawushyira no mu bikorwa, reka dufate ingamba zo kwirinda’.â€

Umuryango mpuzamahanga wishakira inyungu
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ubwo umuryango mpuzamahanga wabonaga M23 ikomeje gutsinda ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, wahisemo kwegeka ikibazo ku Rwanda, utekereza no kurufatira ibihano.

Yagize ati “Igisubizo cy’umuryango mpuzamahanga, kubera M23 gutsinda, ikibazo bagihinduye icy’u Rwanda. Ukurikirane neza ukuntu ikibazo cyaje guhinduka icy’u Rwanda. Ikibazo cya M23 nticyigeze kiba icy’u Rwanda ariko ku ngufu bagihinduye icy’u Rwanda, n’uyu munsi iyo bafata ibihano, haba Abanyamerika, EU, bafata ibihano nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.â€
Yagaragaje ko ku muryango mpuzamahanga, kugira imbaraga kwa M23 “byabaye icyaha ku Rwanda, ku bwabo ntabwo M23 ikwiye kugira imbaragaâ€, nyamara ngo iyo bigeze kuri FDLR, ikibazo cyayo kirasimbukwa cyangwa kikoroshywa.

Ati “Umuryango mpuzamahanga ntushaka ko FDLR ivaho kuko ari cyo cyonyine baba bafite. FDLR yabaye igikangisho, umuryango mpuzamahanga urayibungabunga kugira ngo bahore bayishumuriza u Rwanda, u Rwanda ruhore rucecetse.â€
Mu byo umuryango mpuzamahanga ushingiraho usabira u Rwanda ibihano, harimo intwaro zihambaye abarwanyi ba M23 bafite. Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko uyu mutwe wambura izi ntwaro ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC buri uko uritsinze.

Yatanze urugero ku bikoresho byinshi M23 yafatiye i Goma, Sake no mu nkengero z’iyi mijyi, ati “Ibikoresho byinshi cyane byafatiwe hariya mwarabibonye, byagombaga kurasa u Rwanda. N’aho byari biri, aho byarebaga, aho byari byashyizwe ni hariya mu bilometero bine, bitanu ku mupaka w’u Rwanda, ku kibuga cy’indege…Ibibunda bya rutura byinshi cyane, ibirasa ibilometero 50, ibirasa ibilometero 20, amoko atandukanye ariko byose byahindutse ubusa.â€

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje ko igihe kigeze ngo ikibazo cyatumye M23 ibaho gishakirwe umuti urambye, hashingiwe ku myanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yashyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yagaragaje ariko ko nubwo Afurika yatanze umurongo w’uburyo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikemuka, umuryango mpuzamahanga wo ukomeje gushakira u Rwanda ibihano; ibishobora gutuma Tshisekedi yanga kuganira na M23.

Yasobanuye ko impamvu umuryango mpuzamahanga ushakira u Rwanda ibihano ari uko Tshisekedi yawusezeranyije amabuye y’agaciro, gusa ngo nta musaruro bizatanga kuko na mbere hose, ibihano bitigeze bikemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko kuba ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kitarakemuka, umuryango mpuzamahanga ubifitemo uruhare ku gipimo cya 80% bitewe n’inyungu ushakira muri RDC.
Ati “Nta gishya bazazana. Umuryango mpuzamahanga uracyakora rya kosa wakoze n’ikindi gihe. Ikibazo cya Congo kutarangira kuva cyatangira, 80% ni umuryango mpuzamahanga. Ubifitemo uruhare rukomeye cyane.†Yasobanuye ko mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda ruhangane n’abarutega iminsi, Abanyarwanda bahisemo kwigira kugira ngo bashakire ibisubizo ibibazo byabo, kuko ari yo ntwaro bafite.

Fabien Doubey

Umufaransa Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda2025

Umufaransa Fabien Doubey ukinira Team Total Energies yegukanye Tour du Rwanda2025, yasojwe itarangiye nyuma y’uko agace kayo ka nyuma kakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, kahagaritswe kubera imvura n’umuyaga mwinshi.

Agace ka karindwi ari na ko ka nyuma ka Tour du Rwanda kagombaga gukinwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, gatangiriye kuri Kigali Convention Centre, ndetse kakaza kuhasorezwa nyuma y’intera y’ibilometero 74.
Irushanwa rizenguruka Igihugu ku Magare ryatangiye gukinwa ririmo abakinnyi 69 ariko ryageze ku munsi wa nyuma risigayemo 64.

Ubwo isiganwa ryari rimaze gukinwa intera yo kwishyushya, byatangajwe ko imihanda yari gukoreshwa yahindutse, kubera imvura yaguye igatuma igitaka kijyamo mu bice bya Mont Kigali ku buryo abakinnyi batari kuhanyura.
Hanzuwe ko hakinwa agace ko kuzenguruka inshuro enye mu mihanda ya KCC-Gishushu RDB-MTN-Kabuga ka Nyarutarama-UTEXRWA-Tennis Club- Golf Club-SOS-MINAGRI-Meridien-KBAC-RIB Kimihurura-Kimicanga- Kwa Mignone-Kabindi-KABC-KCC.

Ubwo abakinnyi bari bamaze kuzenguruka inshuro eshatu, byanzuwe ko isiganwa rihagarikwa kubera imvura ivanze n’umuyaga yaguye igatuma imihanda inyerera cyane.
Ni icyemezo cyafashwe na Perezida w’Akanama Nkemurampaka k’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, UCI.

Ibi byatumye Umufaransa Fabien Doubey yegukana Tour du Rwanda nyuma yo kubara uwakoresheje ibihe byiza mu duce twabanje. Yakoresheje 19h35’12’’ ku ntera y’ibilometero 827.5.
Ku mwanya wa kabiri hasoreje Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yasize amasegonda 6 na Oliver Mattheis wa Bike Aid wasizwe n’uwa mbere ho amasegonda 11.
Umunyarwanda wasoreje hafi ni Masengesho Vainqueur, wabaye uwa 7, asigwa na Fabien Doubey amasegonda 51.

Fabien Doubey yanditse amateka yo kuba Umufaransa wa mbere wegukanye Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 17 kuba ibaye mpuzamahanga, ndetse no ku nshuro ya karindwi kuva izamuriwe urwego ikagera kuri 2,1.

Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2025 kanyuze mu nzira zizifashishwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali ku wa 21-28 Nzeri 2025 aho izakinwamo mu byiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.
Shampiyona y’Isi izanyura mu nzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475, ni ubwa mbere izaba ikiniwe ku Mugabane wa Afurika mu myaka 103 imaze ikinwa.

Ikibazo muri Starlink cyatumye abayikoresha ku Isi yose babura internet

Serivisi za internet ya Starlink itangwa na SpaceX ya Elon Musk zavuye ku murongo , bituma abayikoresha hirya no hino ku Isi babura internet mu gihe cy’amasaha asaga abiri n’igice.
Ahagana saa 21:13 ku masaha y’i Kigali, ku wa 24 Nyakanga 2025, nibwo iki kibazo cyabaye nk’uko byatangajwe.
Starlink yatangaje ko ikibazo cyatewe no kudakora neza kwa porogaramu zayo. Ibi byatumye iyi internet ikora ku rugero rwa 20% ugereranyije n’ubushobozi bwayo.

Hatangajwe ko ikibazo cyageze ku bakoresha iyi internet bo muri Amerika, u Burayi, Aziya, Afurika ndetse na Australie.
By’umwihariko Ukraine ifite abakoresha iyi internet barenga ibihumbi 40, ikanakoreshwa cyane mu bikorwa bya gisirikare yatangaje

Vladimir Putin

Ibisabwa ngo U Burusiya bugirane ibiganiro na Ukraine

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko ibiganiro byahuza Perezida w’icyo gihugu Vladimir Putin na mugenzi we wa Ukraine Volodimir Zelensky byaba mu gihe hari ibyagezweho mu gukora amasezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara hagati y’ibihugu byombi. Mu gihe ibihugu byombi bimaze igihe mu ntambara yaguyemo abatari bake, abandi bakava mu byabo, Perezida Zelensky yakunze kugaragaza ko kuganira na mugenzi we Putin byafasha mu kunoza uburyo bwo gushyira iherezo kuri iyo ntambara.

Ni ibintu yakunze kugarukaho mu bihe bitandukanye ndetse ubwo impande zombi zasubukuraga ibiganiro bigamije guhagarika intambara yongeye kubigarukaho. Abahagarariye Ukraine mu biganiro byabahuje n’abahagarariye u Burusiya Istanbul muri Turikiya na bo b

Sheikh Sindayigaya Mussa

Abayisilamu mu Rwanda mu gikorwa cyo gushinga ikigo gikora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, wiyemeje kubaka ikigo cy’ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda cyane cyane ayerekeranye na Jenoside n’Uruhare rwa Islam muri icyo gihe, na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kwigisha no gukomeza kubungabunga imibanire myiza y’abaturage. Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe mu nama yabaye ku wa 19 Nyakanga 2025, yigaga ku buryo indangagaciro z’Idini rya Islam zakoreshwa mu kwimakaza amahoro muri Afurika, yahuzaga abanyamuryango batandukanye ba RMC ndetse n’abagize Umuryango wa Muhammad wa Gatandatu (Fondation Muhammad VI). Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko hari igihe Abayisilamu bumva ko indangagaciro z’idini ya Islam zikurikizwa hagati yabo ubwabo nyamara zikwiye kubaranga aho bari hose.

Yagize ati “ Iyo tuvuze indagaciro za Islam umuntu ashobora kumva ari izo mu idini ya Islam gusa, uyu munsi turashaka kureba noneho ni gute izi ndangagaciro zajya mu buzima bwacu bwa buri munsi? Zikava ku kubyumva ku rwego rw’idini ahubwo noneho zikat

Akomeza avuga ko nk’igihugu byinshi byakozwe birimo nko kwita ku buvuzi, kwita ku bakene, kurwanya ikibazo cy’imiturire mibi, kwimakaza ubumwe mu Banyarwanda, igisigaye ari ukubungabunga ibyageweho no guharanira ko byakomeza kurushaho kwiyongera. She

Dr. Justin Nsengiyumva

Dr. Justin Nsengiyumva yijeje umukuru w’Igihugu ko atazamutenguha

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yijeje umukuru w’Igihugu ko atazamutenguha mu nshingano yahawe, aharanira iterambere ry’Igihugu. Yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yakiraga indahiro ye n’abandi bagize Guverinoma. Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva nyuma yo kurahira, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano maze amwizeza ko atazamutenguha.
Yagize ati “ Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda ku cyizere wangiriye.Nkaba mbizeza nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko nzi neza uburemere bw’izi nshingano mwampaye, n’uruhare rwazo mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu cyacu.†Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida ndetse na mwe bayobozi muteraniye hano, ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde.

Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore n’ibirenze kugira ngo nuzuze ighugu cyacu cyibyungukukiremo ku buryo bigaragarira buri wese. Yashimiye ubwitange bw’abamubanzirije muri izi nshingano kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije.