Urutonde rw’ibiraro birebire kuruta ibindi ku isi

img
Ikiraro cya The Danyang-Kunshan Grand Bridge, China

Ibiraro ni bimwe mu nyubako zifitiye abantu runini kuko bifasha abantu gukora ingendo ahantu batakabaye bazikorera cyangwa bigoye kuzikorera bibaye bidahari; urugero nk’ahantu hari imigezi, imyobo n’ibindi.

Utekereza ute kuba wafata urugendo ruva nyabugogo rukagera i Rubavu (148 km) ku kiraro gusa. Ikiraro ushobora kubona ko ari kirekire ariko ntabwo byoroshye gupfa kumenya ngo ni ikihe kirekire kurusha ikindi ubigereranyije.

Kuri uru rutonde hariho ibiraro by’ubwoko butandukanye. Ibyinshi muri byo byifashishwa na za gariyamoshi ibindi bikaba ari ibiraro by’imodoka.

Reka turebere hamwe urutonde rw’ibiraro 10 birebire kurusha ibindi byose byo ku isi. Icyo nakubwira ni uko niba ushaka kumenya byinshi kuri iyi nyandiko uyisoma kugeza ku musozo.

10. Manchac Swamp Bridge, USA

Iki kiraro cya Manchac Swamp Bridge giherereye muri leta ya Louisiana muri leta zunze ubumwe za America. Cyafunguwe mu mwaka wa 1979.

Gifite uburebure bwa kilometero 36 (36.7km) n’ubugari bwa metero 95. Cyatwaye akayabo ka miliyoni 7 z’amadolari ($7 millions) ku kilometero n’igice (1.5 km).

9. Line 1 (Wuhan Metro), China

Line 1 ya Wuhan Metro ni ikiraro cya Metro cyo mu mujyi wa Wuhan, Hubei mu gihugu cy’Ubushinwa. Iyi ikaba nayo ari inzira ya gariyamoshi (railway).

Iki kikaba gifite uburebure bwa kilometero 38 (38 km). Cyatangiye gukora imirimo yacyo mu mwaka wa 2004.

8. Lake Pontchartrain Causeway, USA

The Lake Pontchartrain Causeway ni ibiraro 2 biteganye biherereye mu majyepfo ya Louisiana muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki nicyo kiraro kirekire kurusha ibindi muri Amerika.

Kimwe muri ibi biraro (ikirekire) gifite uburebure bwa kilometero 38 (38.35km). Icyakora ibi biraro byombi ntibyubakiwe rimwe, kimwe cyubatswe mu 1956 ikindi cyubakwa mu 1969.

7. Beijing Grand Bridge, China

Ikiraro kiza ku mwanya wa 7 ni Beijing Grand Bridge nacyo ni ikiraro cya gariyamoshi giherereye mu mujyi wa Beijing mu Bushinwa.

Iki kiraro kandi gifite uburebure bwa kilometero 48 (48.1 km). Cyatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2011.

6. Bang Na Expressway, Thailand

Bang Na Expressway ni ikiraro giherereye mu karere ka Bang Na, umujyi wa Bangkok mu gihugu cya Thailand. Iki akaba aricyo kiraro kirekire ku isi mu bigendwaho n’imodoka.

Iki kiraro cyo gifite uburebure bwa kilometero 54 (54 km). Iki kiraro cyasojwe kubakwa mu mwaka wa 2000, kuva muri uyu mwaka kugeza mu 2008 cyari cyo kiraro kirekire kurusha ibindi.

5. The Weinan Weihe Grand Bridge, China

Iki kiraro cya The Weinan Weihe, gihuza agace Zhengzhou na Xian two mu gihugu cy’Ubushinwa.

Gifite uburebure bwa kilometero 79 (79.73 km). Iki kiraro kandi cyafunguwe mu mwaka wa 2010.

4. Cangde Grand Bridge, China

Cangde Grand Bridge ni ikiraro kiza ku mwanya wa 4 mu biraro birebire. Gihuza Beijing na Shanghai, imijyi ikomeye yo mu Bushinwa.

Iki kiraro gifite uburebure bwa kilometero 105 (105.81 km). Iki kiraro nacyo cyatangiye gukoreshwa mu 2010.

3. Tianjin Grand Bridge, China

Tianjin Grand Bridge (Langfang–Qingxian viaduct) ni ikiraro cy’inzira ya gariyamoshi gihuza Langfang na Qingxian mu nzira yitwa Beijing-Shanghai Expressway yo mu Bushinwa.

Uburebure bwose bw’iki kiraro ni kilometero 113 (103.7 km). Cyarangiye (kubakwa) mu 2010 ariko gitangira gukoreshwa mu 2011.

2. Changhua–Kaohsiung Viaduct, Taiwan

Iki kiraro cya Changhua-Kaohsiung Viaduct kiza ku mwanya wa 2 mu biraro birebire ku isi kikaba nacyo kibarizwa mu gihugu cy’Ubushinwa.

Iki kiraro gipima kilometero 157 (157.31 km). Cyatangiye imirimo mu mwaka wa 2012. Kikaba kinubakanye ubuhanga buhanitse bwo guhangana n’ibiza by’umutingito.

1. The Danyang-Kunshan Grand Bridge, China

Ku mwanya wa mbere haza The Danyang-Kunshan Grand Bridge, nacyo ni ikiraro cyo mu Bushinwa gitangirira mu gace ka Danyang kikarangirira mu gace ka Kunshan nk’uko izina ribyerekana. Iki nacyo kiri mu bigize inzira ya gariyamoshi ya Beijing-Shanghai Expressway.

Gipima kilometero 164 (164.8 km), kikaba nacyo cyararangiye kubakwa mu 2010 kigatangira imirimo muri 2011 gitwara miliyari zirenga 8 z’amadolari ($8.5 billion) kugira ngo kirangire.

Nizere ko uru rutonde rukunogeye. Nk’uko bigaragara ubushinwa bwihariye uru rutonde, mu biraro 10 bukaba bufitemo ibiraro 6 byose.

Ibi byerekana ko ubushinwa ari igihugu giteye imbere mu myubakire ugiye unareba izindi ntonde twagiye dukora hano ku rubuga rwa Ubuvumbuzi.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo