Rev Rutayisire yababajwe na zimwe mu nyigisho z’amadini nyuma ya Jenoside

img
Rev Rutayisire

Rev. Past Antoine Rutayisire yavuze ko yatewe umujinya no kubona nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abihayimana barakomeje gutanga inyigisho nk’uko byahoze mu gihe abantu bari bafite ibikomere bitagira akagero.

Yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kigaruka ku ruhare rw’amadini mu komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyatumiwemo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim; Rev. Past Antoine Rutayisire na Padiri Nsengiyumva Emmanuel.

Rev. Past Antoine Rutayisire yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye cyane.
Ati “Uwateguye Jenoside yishe u Rwanda mu gihe kirekire. Aho mfatira icyitegererezo ni abapfakazi ba 1963, bo ntibari bemerewe no kurira. Barakubazaga bati ‘umubyeyi wawe yarapfuye, ukavuga uti yararwaye arapfa.’’’

Yavuze ko urugendo rw’isanamitima rugoye kuko usanga nk’umuyobozi, umupadiri, umupasiteri, meya, agomba guha serivisi bamwe mu bamuteye igikomere.
Yakomeje ati “Biravuga ngo arongera ashinyirize. Hari abantu bazarira kera, batagihura n’abantu. Mbona abantu tungana bari mu myaka 60, dusigaye dukumbura kuvuga ibyo tutigeze tuvuga. Hari abo amarangamutima azajya agaruka ntitunamenye ko ari byo.’’

Rev. Rutayisire wayoboye Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, akaba no mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yanditse igitabo yise “Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those wo Have Hated you”.
Yavuze ko uburyo bwo gukira ibikomere ari ukubisohora ndetse hari n’abo yagiriye inama yo kwandika amateka yabo.

Rev Rutayisire yavuze ko nyuma ya Jenoside yarababajwe no kubona amadini n’amatorero atarahinduye inyigisho.
Ati “Icyanteye umujinya ni ugukomeza ibintu nk’uko byahoze mu gihe abantu bakomeretse. Kubona twarasohotse muri Jenoside, abantu bariciwe mu nsengero, twarangiza tugakomeza nk’aho nta cyabaye. Byanteye umujinya.’’

Yavuze ko urebye abemeye gusaba imbabazi n’abazitanze hari uruhare rukomeye, imyemerere no kwizera yabigizemo.
Ati “Usanga kwizera kw’abantu, byarabyaye umusaruro. Byaduhaye icyitegererezo kitubwira ko ibyo tubikoze, umusaruro wavamo. Icyo dukeneye ni ukubona u Rwanda rukira. Hari ibyo twashoboraga gukora tutakoze, kandi kuba tutarabikoze mu gihe cyabyo, bizatuvuna.’’
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko ntacyo byaba bimaze mu gihe ijambo ry’Imana ryigishwa nta mpinduka ribyara.

Ati “Niba ari umuntu uje mu musigiti, yari umuntu utarangwa no gufasha, w’umunyakinyoma, akwiye gusohoka atabijyanye. Byaba na ngombwa ugahindura inyigisho kugira ngo ahinduke vuba.’’
Yavuze ko bafite inshingano zo gushyira imbaraga mu kubanisha neza abantu ndetse n’Imana yabishimira ababikora.

Ati “Inyigisho twigisha zikwiye kuminjirwamo ahubwo zikaba zahinduka, zikibanda cyane mu guhindura umuntu. Umuntu atarabaho ngo ahinduke, cya cyigisho wigisha ntabwo kimufataho.’’
Padiri Nsengiyumva Emmanuel yavuze ko mu rugendo rwo komora ibikomere, amadini n’amatorero akwiye kubanza kumenya abo ashaka gukiza.

Ati “Bikwiye kumenywa nk’ikigo, ariko na buri mushumba akabigira ibye. Ni ukongera kwinjira mu muhamagaro.’’
Yavuze ko icyakubise u Rwanda nticyasize amadini n’amatorero. Uyu munsi hari icyakozwe, ntabwo bihagije kuko ntiturumva neza ubutumwa budasanzwe mu gihugu kidasanzwe cyahuye n’ibidasanzwe gikeneye abashumba badasanzwe.’’

Rev Antoine Rutayisire yatanze igitekerezo ko hashyirwaho ahantu cyangwa umuyoboro wihariye uganirirwamo uburyo bwo gukomeza komora Abanyarwanda ibikomere kuko hakiri urugendo rurerure.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img
Sheikh Hitimana Salim

img
Padiri Nsengiyumva Emmanuel

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo