Byinshi wamenya ku iyicwa rya Laurent-Désiré Kabila

img
Laurent-Désiré Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ku itariki 16 Mutarama 2001, ni bwo Laurent-Désiré Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe arashwe n’umwe mu basirikare bamurindaga.

Uyu mukambwe wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yishwe nyuma y’imyaka hafi ine afashijwe guhirika ku butegetsi Mobutu Sese Seko n’abarimo Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Kabila yahumetse umwuka we wa nyuma mu gihe yari mu myiteguro y’inama ya 21 yagombaga guhuza umugabane wa Afurika n’u Bufaransa, ikaba yaragombaga kuba bucyeye (Ku wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama) ikabera i Yaoundé muri Caméroun.

Icyo gihe yari mu biro bye bya Palais de Marbre biherereye mu Karere ka Binza i Kinshasa, akaba yari yiriwe mu mirimo ye isanzwe ndetse agirana ibiganiro n’abantu batandukanye.
Ahagana saa saba z’amanywa, nibwo Caporal Rachidi Kasereka yabeshye abasirikare bari bashinzwe kumurinda ko agiye kumusuhuza, akimugeraho ahita amurasa mu cyico urufaya rw’amasasu.

Emile Mota wari umujyanama wa Kabila mu by’ubukungu barimo baganira mbere yo kuraswa, akibona ko arashwe yahise ahuruza abasirikare bari hanze, umwe muri bo witwa Colonel Eddy Kapend (ubu ni Général de Brigade muri FARDC) akihasesekara asanga Kabila ari gukumbagurika hasi ari na ko avirirana amaraso menshi.
Abandi basirikare bahise bakurikira Kasereka umwe amukubita isasu mu kugura abandagara hasi, abandi bamurasa urufaya mu mutwe arapfa.

Mu kanya gato kakurikiyeho kajugujugu ya gisirikare yahise iza gutwara Kabila wari wakomeretse bikomeye maze ajya kuvurirwa mu Ivuriro rya Ngaliema i Kinshasa.
Akimara kugezwa mu bitaro, mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kinshasa, abantu batangiye gushya ubwoba hanacicikana ibihuha bitandukanye birimo ko n’umuhungu we Général-Major Joseph Kabila Kabange (yayoboye RDC imyaka 18) yaba yishwe agerageza guhorera se.
Ni amakuru cyakora yaje kunyomozwa n’uwari Minisitiri w’Itumanaho, Dominique Sakombi, wanavugaga ko Kabila atishwe ahubwo aho ari mu bitaro ameze neza.

Nyuma y’amasaha menshi Kabila ajyanywe kwa muganga, abantu bose baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’ibindi bihugu, bari bategereje kumenya uko biri bugende.
Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe wari wanitabiriye inama y’i Yaoundé yahise asubika iby’iyo nama ikitaraganya, asubira muri Zimbabwe kugira ngo akurikirane uko ibintu bimeze muri Congo-Kinshasa. Icyo gihe Mugabe kandi yanasabye RDC ko Kabila yajyanwa muri Zimbabwe nk’uko Kikaya Bin Karubi wari Amabasaderi wa Congo i Harare yabihamirije Jeune Afrique.

Jean-Claude Vuemba wari uyoboye ishyaka rya Mouvement du Peuple Congolais ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko muri icyo gihe n’ubundi Kabila yari afite ibyago byinshi by’uko ibyamubayeho byari kuba.
Ati: "Byari akavuyo hafi ya Kabila, twarinjiraga tugasohoka uko dushaka, abajyanama, abaminisitiri, ndetse n’abakozi bato rwose binjiraga uko bishakiye, bakarogoya ibiganiro baje gusinyisha wenda impapuro runaka, kuvuga ko haje undi mushyitsi cyangwa yewe ngo no gusuhuza perezida.”

CMI ya Uganda yabaye iya mbere mu kubika Kabila
Nyuma y’amasaha abiri Kabila ajyanywe kwa muganga, inzego z’ubutasi za Uganda zirimo CMI rushinzwe ubwa gisirikare nizo zabaye iza mbere mu kwemeza ko Kabila yapfuye bidakuka, n’ubwo abayobozi b’imbere muri RDC bakomezaga kwemeza ko akiri muzima.

Aya makuru cyakora yaje no kwemezwa n’u Bubiligi binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louis Michel, mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro.
Uyu icyo gihe yanemeje ko Kabila yaba yarazize akagambane k’abo yise Abajenerali batari bishimiye ukuvanwa mu myanya bari bafite mu gihe cyari gitambutse.

Nyuma n’abayobozi b’imbere muri RDC baje guhita bemeza iby’ayo makuru y’urupfu rwa Laurent-Désiré Kabila wahise asimburwa by’agateganyo n’umuhungu Joseph Kabila wategetse Congo kugeza muri 2018.
Ku itariki ya 18 Mutarama 2001 ubwo inama y’abakuru b’ibihugu ba Afurika n’u Bufaransa yari irimbanije i Yaoundé, abari bayiteraniyemo batunguwe no kumva Gén Gnassingbé Eyadéma wari Perezida wa Togo abahagurutsa, akabasaba gufata umunota umwe bakunamira mugenzi wabo Kabila wari umaze kubavamo; ari na bwo inkuru y’urupfu rwe yahise iba Kimomo.

Kabila akimara kwicwa hatangiye iperereza ryo gushakisha abagize uruhare mu rupfu rwe.
Abantu 85 barafunzwe bakurikiranyweho uruhare muri iki gikorwa, bamwe bakatirwa n’igihano cy’urupfu abandi bakatirwa imyaka myinshi y’igifungo.
Bamwe muri bo kandi baranyonzwe abandi bagwa muri gereza, abandi bagenda barekurwa.

Muri 2021 aba nyuma 23 mu bacyetsweho kwica Kabila bahawe imbabazi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, barafungurwa; aba bakaba banarimo Gen Eddy Kapend wari mwishywa wa Kabila.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo