Inzu ihanga imideri ya JHF RWANDA iherereye mu Karere ka Rubavu, yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bari bamaze amezi atatu bahugurwa ku bijyanye n’ubudozi. Abahuguwe bavuga ko iyi ari ntangiriro nziza n’amahirwe yo kwihangira umurimo.
Muri JHF RWANDA hatangwa amahugurwa y’amezi atatu kugeza ubu; Gusa ngo ashobora kongerwa mu gihe cya vuba akagera ku mezi atandatu ndetse n’umwaka umwe. Icyiciro cy’abarangije ubu kigizwe na Niyigena Halima,Mutezimana Aboubakhar na Mukamusoni Antoinette.
Bose icyo bahurizaho ni ukuntu ubumenyi bakuye aha hantu bugiye kubafasha kwihangira umurimo bityo bakazabasha kwibeshaho n’imiryango yabo.
Iyo umaze guhabwa amahugurwa ya JHF Rwanda, na none uhabwa amahirwe yo kumara ibindi byumweru bibiri mu imenyerezamwuga ry’ibyo wize.
Umuyobozi mukuru wa JHF RWANDA , Mugunga Jimmy, ahamya ko ireme ry’ubumenyi batanga ryizewe ku isoko ry’umurimo kuko ibikoresho nkenerwa kandi biri ku rwego rwiza babifite.
“Umuntu twigishije hano aba afite ubushobozi bwo guhita atangira kwikorera kuko hano dufite ibikoresho bigezweho mu budozi. Ndashishikariza n’abandi kutugana kuko imiryango ifunguye.” Niko Mugunga yavuze ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI.
JHF RWANDA baboneka ku mbuga nkoranyambaga zose gusa uramutse ushaka kubavugisha , nimero yabo ni iyi ngiyi +250 781 628 230.
Tanga Igitekerezo