Ishuri ry’ubumenyingiro rya Rubavu Technical College TSS abahiga bavuga ko ribafasha gushyira mu ngiro no gusobanukirwa neza ibyo bigishwa. Ababigarutseho ni abana biga ubukerarugendo bo mu rwego rwa gatatu (Level 3).
Ubwo bazengurukaga ibice binyuranye bigize umujyi wa Rubavu mu kizwi nka “City Tour”, bamwe mu banyeshuri bagaragaje icyo bungukiye muri uru rugendo.
Irasubiza Obed yagize ati: “ Nabonye Ikiyaga cya Kivu kandi ni ubwa mbere mbonye amazi menshi angana atya, byanejeje cyane.”
Mugenzi we w’umukobwa witwa Sango Raissa yavuze ati : “ Nageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byanejeje ndetse nabonye ko hari n’umutekano kuko hari ingabo z’igihugu.
Dusengimana Jean d’Amour , umwarimu wari kumwe n’aba banyeshuri, yavuze ko gukora urugendo nk’uru biba biri muri gahunda y’ishuri ndetse ko bifasha abana gukarishya ubumenyi bwabo no kwitegura ubuzima bwa nyuma y’ishuri.
“Iyi ni imwe muri gahunda nyinshi tuba twarateganyije mu gihembwe bityo uyu munsi twazengurutse ibice byinshi by’umujyi wa Rubavu mu rwego rwo kurushaho gufasha abana kumva neza ubukerarugendo. Byongeye kandi ni ukubategura mu mutwe ku ngingo yo kwihangira umurimo ubwo bazaba barangije amasomo.”
Uretse iki gikorwa ibindi bice byinshi bakunze kwibandaho harimo Parike y’Akagera, mu Kinigi , Ingoro y’ibwami mu Karere ka Nyanza , ibirunga n’ahandi hose hari ibikorwa by’ubukerarugendo.
Tanga Igitekerezo