U Rwanda rwungutse undi musemuzi wa filime

img
Kabendera ukomeje gukundwa na benshi mu mwuga wo gusobanura filime

MANIRIHO Alex uzwi nka Kabendera mu ruhando rwo gusobanura film, ni izina rishya gusa ryakiriwe neza n’abakunzi ba filime zisemuye mu kinyarwanda benshi bita “Agasobanuye”.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, Kabendera yavuze ko kuza muri uyu mwuga bitamugwiririye kuko yakuze abikunda.
“Nakuze nkunda kureba filime cyane ku buryo hari igihe cyageze n’abo mu rugo bakambwira ko bikabije. Maze kuba mukuru nakomeje kuzikunda numva natera iyi ntambwe yo kuzisobanura none dore uyu munsi ndi kubikora.” niko Kabendera yavuze.

Uyu musobanuzi wa filimi ubu uri kubarizwa mu nzu itunganya amajwi ya Kabendera Entertainment, zimwe muri filime yasobanuye zigakundwa harimo iyitwa Chand Jalne Laga, Kaise Mujhe, Tag, Murder 3 na Prey for devil.
Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Ubuvumbuzi niba hari uwamwigishije uko basobanura, Kabendera yavuze ko nta muntu n’umwe wabimweretse gusa avuga ko hari abamubanjirije barimo Yanga na Rocky afatiraho urugero rwiza.

Uyu musobanuzi bigaragara ko akiri muto avuga ko nubwo inyungu itaraba nyinshi, kugeza uyu munsi hari amafaranga yinjiza abikomoye mu gusobanura filime. Aha niho ahera ahamya ko ejo hazaza he ari heza.
Kabendera Entertainment ibarizwa mu Karere ka Rubavu gusa filime basohora uzisanga hirya no hino mu ntara z’igihugu zose ku bashinzwe kuzitanga.
Uramutse ushaka kuvugana na Kabendera wakoresha iyi nimero ya telephone +250 788 714 347.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo