Impamvu Urwimirindi yakoreye umugorewe igisigo “INSIKA Z’IJURU”

img
Urwimirindi akunda umugore we cyane

Umusizi uri kwigaragaza cyane muri iki gihe mu bihangano binyuranye Uwiringiyimana Idi benshi bazi mu buhanzi nka Urwimirindi, yabwiye ikinyamakuru Ubuvumbuzi impamvu yamuteye gukora igisigo ariko kikagaruka cyane cyane ku mugore we. Iki gisigo gifite iminota itandatu n’amasegonda 30 uyu musizi agaruka ku rukundo ruzira icyasha yakunzwe n’umugore we kuva bigana mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kugeza barangije amashuri yose yisumbuye.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IGISIGO INSIKA Z’IJURU

Yagize ati: “Iki gisigo ubundi ngisiga, nagisize nsigira umufasha wanjye akaba ari n’inshuti yanjye ndetse n’umujyanama wanjye; impamvu ibihe twanyuzemo kuva twigana mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kugeza dusoza byari bimaze kunyereka ishusho nziza y’urukundo nabana narwo kugeza bikunze. Iyi niyo mpamvu iki gisigo nagishyize hanze nkagihamya Ihoraho kandi itazasibangana muhamiriza ko mukunda, Murakoze.”

Ubuhanzi bwa Urwimirindi nubwo mu buryo bw’amikoro nta mafaranga arenze yari yakuramo, ahamya ko kugeza ubu inshuti amaze kugira ari ingingo yishimira buri munsi.
“Mbo ubusizi bwanjye nta gihe kinini maze mbukora ariko bimwe mu bintu binshimisha nuko umuntu wese ngize umugisha akumva kimwe mu bisigo nsiga nuko ahita ambwira ati: ‘komerezaho’ mbese bimushimishije, inyungu yo ntabwo yahita iza ako kanya ariko iyo kunguka inshuti nshya yo ihora inshimisha kuko niwo musingi ukomeye wo gutera imbere kandi burya ahari abantu hahora urunturuntu” Idi niko yabwiye UBUVUMBUZI , yongeraho ati: “ Gusa na none sinabura kuvuga ko akenshi ntumirwa mu birori by’ubukwe haba mu kuvuga ibisigo cyangwa kuvugira inka nabyo biramfasha kuko biri mu bintu nkora ariho mbasha guhuriza hamwe inganzo zose mfite.”
Urwimirindi hari ikindi gisigo yakoze cyitwa “Mwana Wanjye”

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo