AMAFOTO:Gutemberera mu kirunga cya Sabyinyo ibihe abiga muri Rubavu Technical College batazibagirwa

img
Abanyeshuri beretswe byinshi batazi baranyurwa. NI urugendo bari bishimiye

Gutembera ukamenya ahantu hashya ni kimwe mu bintu buri kiremwamuntu cyose gikenera kugira ngo kirusheho kwiyungura ubumenyi. Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 abanyeshuri biga ubukerarugendo mu kigo cya Rubavu Technical College TSS, bakoze urugendo rwo kurira ikirunga cya Sabyinyo giherereye mu Karere ka Musanze. Bose icyo bahurizaho ni akamaro uru rugendo rwabagiriye kuko babashije kubona no gusobanurirwa byinshi bitandukanye mbere y’uko bajyayo(ibi bizwi mu cyongereza nka Hiking).

Nubwo kuzamuka iki kirunga byari urugendo rurerure cyane ndetse binaruhije, aba bana bahamije ko bahabonye byinshi batazi birimo ubwoko bw’ibiti badasanzwe bazi, inyoni ndetse n’ibyatsi. Hiyongeraho kandi n’amateka ya kera yaranze iki kirunga harimo n’uko hari abasirikare bahashyiraga ibirindiro no kuhitoreza.
Aba banyeshuri biga mu rwego rwa gatatu (Level 3) si ubwa ubwa mbere bagiye mu rugendoshuri kuko uruherutse rwa vuba bazengurutse umujyi wa Rubavu bareba ibyiza nyaburanga bishobora gukurura abakerarugendo. Uru rugendo barwise “RUBAVU CITY TOUR”.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img
Mu gitondo abanyeshuri ubwo bari bageze ku cyicaro cya RDB muri Kinigi i Musanze, bahawe icyo kunywa

img
Abanyeshuri beretswe byinshi birimo ahabera umuhango wo kwita izina ingagi

img
Abanyeshuri wabonaga bafite amatsiko yo kureba uko Sabyinyo iteye. Bose babashije kuyizamuka

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo