Isabukuru ya Selekta Dady, Orange Entertainment byose muri All White Party

img
Itangazo rya Orange Entertainment

Nk’uko bigaragara ku butumire Kompanyi yitwa Orange Entertainment yahaye Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, isabukuru y’umwe mu bakora umwuga wo kuvanga indirimbo (djs) bayibarizwamo witwa Munyampundu Aaron uzwi nka Selekta Daddy mu myidagaduro ndetse n’isabukuru y’imyaka itanu ino kompanyi imaze bizizihizwa ku munsi umwe mu cyitwa “All White Party”.

Ibi birori bizaba ku itariki 12 Nyakanga 2024 , ahitwa Heza Beach Resort mu murenge wa Nyamyumba-Rubavu. Abazitabira ibi birori bizaba byitabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse imihanda yose , bazasanga imiryango ifunguye kuva saa munane z’amanywa kugera iki gikorwa gishoje saa yine z’ijoro .
Ku muntu wese wifuza kugaragara muri iki gitaramo, kugira igikorwa akoramo, gutanga ibitekerezo cyangwa urindi ruhare ruziguye/rutaziguye, yabariza kuri ino nimero ya telefone +250 785 307 434, +250 784 033 103.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img
Heza Beach Resort hazabera iki gikorwa

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo