Umusizi Urwimirindi mu gisigo gitaka u Rwanda “Inshoberamahanga”

img
Umusizi Urwimirindi avuga ko u Rwanda ari igihugu akunda cyane

Umusizi ukiri mushya ariko ukomeje kugaragaza ubuhanga benshi bahamya ko budashidikanywaho, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rw’amashusho rwa YouTube, Urwimirindi yongeyeye gushyira hanze igisigo yise “Inshoberamahanga”. Mu magambo ye bwite aganira n’ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yavuze ko inkomoko y’iki gihangano ari urukundo rw’agatangaza akunda igihugu cy’u Rwanda nk’umubyeyi wamwibarutse.

“Impamvu yanteye gusiga iki gisigo iya mbere ni urukundo nkunda igihugu cyanjye kuko ncyumva nk’imbehe imwe nabura nkatsikira.” Yongeyeho ati : “ Impamvu ya kabiri ni ubwiza bw’umuyobozi wacu wigomwa byinshi akatugenera byinshi ariko bibonwa n’ureba kure.”
KANDA HANO WUMVE IKI GISIGO CYITWA INSHOBERAMAHANGA

Umusizi Urwimirindi iki ni igisigo cya gatatu asohoye kije gisanga ikindi aherutse cyitwa “Insika z’ijuru” ndetse na “Mwana Wanjye”. Uyu musizi ukomoka mu Karere ka Rubavu asanzwe atumirwa hirya no hino mu birori cyane cyane mu bukwe bwo gushyingirwa aho avuga amazina y’inka. Uramutse ushaka kumuvugisha wamubariza kuri ino nimero ya telefone +250 788 727 039.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo