Uko ibihembwe bigize umwaka byabarwaga mu Rwanda rwo hambere

img
Ibihe byatumaga Abanyarwanda bamenya icyo gukora

Umwaka ugizwe n’amezi cumi n’abiri (12) uhereye mu kwezi kwa 1 kwa Mutarama ukageza mu kwezi kwa 12 ariko Ukuboza.
Umwaka ushobora kugira iminsi 365 cyangwa 366 bitewe n’uwo ari wo.
Umunsi umwe uturuka ku kwezi kwa 2 ariko Gashyantare kugira iminsi makumyabiri n’umunani cyangwa makumyabiri n’icyenda bitewe n’umwaka.

Buri myaka ine ukwezi kwa kabiri guhindura umubare w’iminsi ikaba 29. Ni ukuvuga ko imyaka itatu ikurikiranye igira ukwezi kwa Gashyantare kw’iminsi 28 maze umwaka ukurikiyeho ugahita uhindura ikaba 29.
Ibi biva ku kuba umwaka wose iyo urangiye urengaho amasaha atandatu bityo iyo imyaka ine ishize ya masaha aba abaye makumyabiri n’ane angana n’umunsi umwe bityo bakayongera ku kwezi kwa kabiri kuba kugizwe n’iminsi makumwabiri n’umunani bikaba myakumyabiri n’icyenda.

Mu Rwanda rwo hambere umwaka waheraga mu kwezi kwa cyenda ariko Nzeri ugasoza mu kwezi kwa munani ariko Kanama.
Umwaka wose mu Rwanda wagirwaga n’ibice bine aribyo, Umuhindo, Urugaryi, Itumba ndetse n’ icyi cyangwa impeshyi.
1. Umuhindo
Igihe cy’ Umuhindo cyatangiraga ku wa 15 Nzeri kigasoza ku wa 15 Ukuboza.
Cyari igihe cy’imvura nke ivanzemo n’izuba naryo rike, ni igihe habaga hahingwa imyaka yerera igihe gito kandi idakenera imvura nyinshi.

2. Urugaryi
Igihe cy’ Urugaryi cyatangiraga ku wa 15 Ukuboza kigasoza ku wa 15 Werurwe.
Cyari igihe kigufi cy’izuba, aho ryavaga atari ryinshi, n’irivuye rikaba ridakakaye cyane. Ni igihe abahinzi babaga basarura banahunika imyaka bahinze mu bihe by’imvura y’umuhindo.

3. Itumba
Igihe cy’ Itumba cyatangiraga ku wa 15 Werurwe kigasoza ku wa 15 Kamena.
Cyari igihe kirekire cy’imvura kandi nyinshi, ni gihe habaga hahingwa ibihingwa bikenera imvura nyinshi nk’urutoki, amasaka n’imbuto y’ibigori imwe n’imwe n’ibindi.

4.Icyi cyangwa Impeshyi
Igihe cy’ Icyi cyatangiraga ku wa 15 Kamena kigasoza ku wa 15 Nzeri.
Cyari igihe kirekire cy’izuba ryinshi rikakaye, icyo gihe nibwo abantu babaga basarura imyaka bahinze mu itumba, ndetse banarimira imyaka bazahinga mu muhindo.

Mu gihe cy’Icyi, aborozi babaga bagushije ishyano, kuko ubwatsi bwarumaga, ibidendezi bashoragamo amatungo bigakama, bagahitamo kugishira (kujyana inka) ahabonekaga amazi adakama n’ubwatsi butumva izuba. Bagategereza igihe imvura y’umuhindo izagwira, bakabona kugaruka mu nzuri zabo.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo