Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nk’uko ibarura ry’iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ribigaragaza.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.
Nyuma y’itangazwa ry’iby’ibanze mu byavuye mu matora, Paul Kagame, yashimiye Abanyarwanda muri rusange ku mahitamo bakoze muri aya matora.
Paul Kagame watanzwe nk’Umukandida wa FPR Inkotanyi, yashimiye Abanyamuryango bayo n’Abanyarwanda muri rusange avuga ko batoye neza.
Yavuze kandi ko ashimira cyane imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri aya matora.
Yashimye kandi umuryango we wamubaye hafi mu bihe byo kwiyamamaza avuga ko wamubereye akabando.
Yavuze ko ashimira cyane ku cyizere Abanyarwanda bamugiriye, avuga ko icyo cyizere ari cyo kimutera imbaraga ku buryo atajya abura icyo akora cyangwa se ashoberwa kuko aba yizeye ko afatanyije n’Abanyarwanda urugendo rw’iterambere rugomba gukomeza.
Yagize ati “Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyizere iyi myaka yose tumaranye n’ibikorwa byinshi ndetse rimwe na rimwe kenshi bigorana, hari uwari wambona nsa n’uwashobewe. Ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo no mu gihe kizaza, impamvu ni iyo ngiyo ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndi bufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.”
Paul Kagame yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza icyizere Abanyarwanda bifitiye kandi bamufitiye kandi bafatanyije Igihugu kizagera ku ntego cyihaye.
Paul Kagame yongeye kugaragaza ko ibyavuye mu matora bigaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda.
Mu butumwa bwe, Kagame yasabye Abanyarwanda gukora cyane, bakanoza umurimo wabo kandi bafatanyije bakirinda kwigira ntibindeba ahubwo bagashyira hamwe mu gukemura ibibazo biriho n’ibyo Igihugu gishobora guhura nabyo.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Phillipe wabaye uwa gatatu, we yatangaje ko kugeza ubu agitegereje mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora kuko ibyatangajwe ari iby’ibanze.
Yavuze ko ubwo yajyaga mu matora icyo yashakaga ari ukugaragaza ko nk’Abanyarwanda bagomba kugira uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.
Avuga ko kuba ubu yagize amajwi make ugereranyije n’ayo yagize mu 2017, ibyo bitagaragaza ko ubushobozi bwe bwagabanutse ahubwo icya ngombwa ari ugukura kwa demokarasi y’Abanyarwanda.
Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu.
Tanga Igitekerezo