El Classico Beach hagiye kubera ibirori byiswe “INTSINZI TOUR”

img
Liwise Tour nibo bateguye iki gikorwa

I Rubavu by’umwihariko ahitwa El Classico Beach Chez West hagiye kubera ibirori bizahuza imbaga y’abantu mu cyiswe “INTSINZI TOUR”. Ni weekend y’ ibyishimo ku bakunzi b’imyidagaduro kuko ku itariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2024 bizaba ari ibicika ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ariho aka kabari ka El Classico Beach gaherereye. Igikorwa cyateguwe na LIWISE TOUR.

Mu bikorwa biteganyijwe kuri ino minsi yombi ku bazitabira bose harimo :Gusura ibirwa, gutwara ubwato, koga mu kivu, gufata amafoto, kwidagadura,
Amafaranga asabwa buri muntu wese uzitabira ni ibihumbi 65 y’u Rwanda ku Banyarwanda n’abandi baturutse mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Gusa abazaturuka ahandi bazishyura amadolari $ 70. Aya mafaranga akubiyemo urugendo,amacumbi , ubufasha bw’ibanze igihe hari ugize ikibazo ndetse n’amafunguro.

Ku yandi makuru hari nimero yatanzwe abantu bashobora kubarizaho ariyo +250785395805 ndetse na +250783256132.
El Classico Beach Chez West ubusanzwe ni akabari gafite resitora ifite umwihariko wo gutegura ifi neza bitandukanye n’ahandi. Byiyongera kuri ibi , uhasanga ubwato mu moko yose , ababyinnyi babigize umwuga ndetse n’aba Djs bafasha uwahasohokeye gususuruka n’aba bari kumwe.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo