Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko Abanyarwanda bafite umugisha ukomeye wo kuyoborwa na Perezida Kagame, ashimangira ko akunda Imana ndetse akora ibiyishimisha kandi biyubahisha.
Ni ubutumwa yatanze mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana “Thanksgiving Prayer Breakfast”.
Aya masengesho yabereye muri Kigali Convention Centre ku Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, yitabiriwe n’abasaga 600 barimo abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye amadini n’amatorero, abo mu nganda ndangamuco ndetse n’abikorera.
Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko bateguye amasengesho yo gushima Imana ku bw’imigendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu no kuragiza Imana manda nshya.
Yagize ati: “Muri Nzeri 2017, twari muri iki cyumba cya KCC mu isengesho ryo gushima Imana ku bw’amatora twari twagize n’ubuyobozi bwiza Imana yaduhaye. Icyo gihe twaragije Imana imigambi yacu y’Igihugu, yarabikoze. Uyu munsi twagarutse kuyishima kuko ari Imana yo kwizerwa, Imana yumva gusenga kw’Abanyarwanda, turayishimiye.”
Ndahiro yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye aya masengesho, avuga ko kugira Perezida ukunda Imana ntako bisa.
Yakomeje ati “Kugira Perezida ukunda Imana, agakora ibiyishimisha kandi biyubahisha, ni umugisha ukomeye cyane ku Banyarwanda. Bidutera ubwuzu n’ishema.”
Mu butumwa bwe, Ndahiro yakomeje kwerekana ko Abanyarwanda bafite byinshi bashima Imana.
Lambert Bariho uyobora Ellel Ministries Rwanda wigishije ijambo ry’Imana we yagarutse by’umwihariko ku mumaro w’umuco wo gushima ku Gihugu n’abantu muri rusange nk’uko bigaragara muri Zaburi 100: 1-5.
Ati “Ntabwo Imana idutegeka kuyishimira ngo idushyireho igitsure ahubwo tuyishimira kubera ko ari nziza, kuko yatugiriye neza.”
Yavuze ko abantu bakwiye gushima Imana mu bibi no mu byiza cyangwa se haba hari ibyo bakeneye kugeraho ariko batarabigeraho.
Perezida Kagame yashimiye Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, wateguye umwanya wo gushima Imana ku bw’amatora aherutse kuba mu Rwanda.
Ati: “Byagenze neza, uko twabibonye ndetse ku buryo budasanzwe, bituma n’abantu benshi babitangarira ariko bifite iyo mpamvu nyine yo kuba byaragenze neza cyane abandi babonaga bitagenda neza, ubwo ni yo mpamvu batangara.”
Rwanda Leaders Fellowship itegura amasengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana nyuma y’amatora, hagamijwe gushima Imana uko amatora yagenze no kuragiza Imana manda nshya iba igiye gutangira.
Muri uyu mwaka wa 2024, aya masengesho yakozwe afite insanganyamatsiko igira iti “Akamaro k’umuco wo gushima ku Gihugu”.
Tanga Igitekerezo