Icyo abaturage bavuga ku matara yakuwe kuri Stade Umuganda akajyanwa I Huye

img
Stade Umuganda imaze igihe itarimo amatara

Imyaka 5 irashize amatara yakoreshwaga kuri Stade Umuganda ajyanwe i Huye ndetse kuva icyo gihe nta mukino urakinirwa mu Karere ka Rubavu mu ijoro. Abatuye i Rubavu basabye ubuvugizi ngo iki kibazo gikemuke hagamijwe kubungabunga ibikorwaremezo bya siporo neza.

Abakinnyi, abaturage n’abanyamahoteli baganiriye bagaragaza ko bifuza ko amatara yavanwe muri Stade Umuganda yagarurwamo kuko kutakira imikino yo mu ijoro bibateza ibihombo kuko byagabanyije inyungu babonaga.
Nirere Jean Paul yavuze ko ibyishimo by’imikino byagiye bikendera bitewe no kuba hari imikino itakihabera ku mugoroba.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ayitumurikira yari stade nzima, iri ku rwego mpuzamahanga. Twakiniragaho imikino ya nijoro ariko ubu twibaza niba batubwira gusigasira ibyagezweho bakaba barafashe stade imwe bakayisenyera ku yindi, bagafata amatara ya Stade Umuganda bakayajyana i Huye, sinzi niba ari ko babipanze ariko twe nta kibazo cya moteri dufite.’’

Kirenga Alexis we yavuze ko bishobora kuba bipfira mu buyobozi budakurikirana ikibazo cya Stade Umuganda ngo icanirwe.
Yakomeje ati “Birashoboka kuba bipfira mu buyobozi, kuba butabyitaho kuko urumva niba hari ikibazo cy’urumuri, amatara ataboneka, abantu bakabaye bahaza, amafaranga ashobora kuba yakinjira ku kibuga ariko ugasanga ntabwo bibashije gukunda. Urumva ingaruka ntabwo zabura.’’

Issa Habib yagaragaje ko imikorere ya Stade Umuganda yatumye hari ibibazo bidahita bibonerwa igisubizo nko mu gihe cyo kuyisana cyangwa kuvugurura ibyangiritse.
Ati “Akantu kose k’iruhande kagize ikibazo, kugasana biba ikibazo. Twasaba akarere ko kaba hafi ibyo bintu bakareba uko byakosorwa kugira ngo babungabunge ibikorwa bya siporo.’’
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwemeje ko ayo matara yajyanwe i Huye ariko hari gutegurwa uko hashyirwamo andi byihuse.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ikibazo bakimenye ndetse kiri gushakirwa umuti.
Ati “Dufite ubutumwa bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, aho cyatumenyesheje ko cyatangaje isoko ryo kuzana ayo matara, bazaduha amashya kuko aho yagiye na yo ari gukora.’’
Stade Umuganda yubatswe n’umuganda w’abaturage mu 1982 ndetse ni ho yakomoye iri zina. Yavuguruwe bwa mbere mu 2011 ubwo yakiraga imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, yongera kuvugururwa mu 2015 ari nabwo yashyirwagamo amatara ayicanira ubwo yakinirwagaho CHAN mu 2016.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo