2024-10-01
Umuhanzikazi Addy d’Afrique umenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana gakondo y’u Rwanda yavuze ko iki gihe turimo abantu benshi basigaye bakoreshwa amakosa no gushaka inyungu cyane aho hari n’abadatinya guca mu nzira mbi. Ibi yabitangarije Ikinyamakuru UBUVUMBUZI ubwo yavugaga ku ndirimbo aherutse gukora ifite n’amashusho yitwa “Ubuzima”.
Uyu muhanzi yibukije abantu ko ubuzima tubamo bugira igihe burangirira bityo ko ari byiza guharanira ibyiza bivuye ku mutima, urukundo. Ibi bituma uwabashije kubikora yibukwa ku byiza aho kugira ngo avumwe bavuga ngo si uwo twakize.
“ Ubuzima turimo burarangira. Ese nugenda abazasigara bazababara cyangwa bazavuga ngo ‘awaah’. Tujye tuzirikana uko tubana na bagenzi bacu tugira ubumuntu”. Niko Addy d’Afrique yavuze. Gusa yongeyeho ati : “ Niba hari impano wahawe n’Imana nibyiza ko uyikoresha ufasha abantu bagukeneye. Waba uri umuganga,umuhanzi cyangwa undi wese ni byiza gukora igikwiye ukagira neza.”
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’INO NDIRIMBO YITWA UBUZIMA.
Uyu muhanzikazi uretse kuba aririmba anamenyerewe mu busizi aho anatumirwa hirya no hino mu mihango y’ubukwe akaririmba asohora abageni. Ukeneye kumuvugisha wamubariza kuri ino nimero ya telephone +250 787 547 427.
Copyright ©2018 - 2024
Tanga Igitekerezo