2024-10-23
Kubwimana Aime ni umwe mu bahanzi bakiri kuzamuka gusa unagaragaza ubushake bwo kuzamura urwego rwe buri munsi. Mu buhanzi azwi cyane ku izina rya Kabrain. Igihangano gishya cy’indirimbo afite kugeza ubu ni iyitwa “Injection”. Iyi ndirimbo yasohokanye amashusho ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI, yahamije ko ari iy’urukundo rumwe rutavangiye.
Mu magambo ye yavuze ko gutanga urukundo nyakuri bias nko gutera umuntu urushinge kuko bituma umuti ugera mu mubiri wose.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE AMASHUSHO Y’NO NDIRIMBO YITWA INJECTION.
“Nahisemo kuyita ‘Injection” bitewe nuko nabonaga imbaraga z’urushinge kandi rufasha kugira umuntu akire. Iyo atewe urushinge umuti ugera mu mubiri wose ni uko nabisanishije nko gutanga urukundo rwuzuye kuko rugera ku muntu uruhaye.” Kabrain niko yashimangiye.
Iyi ndirimbo y’iminota ibiri n’amasegonda 40 yakozwe na The Major mu buryo bw’amajwi mu gihe uwatunganyije amashusho ari KY Remy.
Uyu musore yongeyeho ko ari mu byishimo by’ukuntu iki gihangano cye cyakiriwe n’abakunzi ba muzika hirya no hino. Yagize ati: “ Iyi ni indirimbo y’amateka kuko ni indirimbo irikumpa results(ibiyivaho) nziza n’abantu banjye bayishimiye bafite n’inyota yo kubona ibirenze. Ni indirimbo iza kunshyira ku rwego rwiza cyane cyane mbifashijwemo n’abamfasha aribo GYB ENTERTAINMENT.”
Uretse iyi ndirimbo ashyize hanze, Kabrain yaherukaga gukora iyitwa “ Nirwiza”. Ino nshuro avuga ko atazongera gutenguha abakunzi be aho agiye kujya abaha ibihangano byiza kandi mu buryo buhoraho.
Copyright ©2018 - 2024
Tanga Igitekerezo