Nyanza: Kubungabunga Icyuzi cya Nyamagana bizatwara miliyari imwe

img
Icyuzi gihangano cya Nyamagana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko hari umushinga wo kubungabunga icyuzi gihangano cya Nyamagana uzatwara asaga miliyari y’amafaranga 1 Frw, ni nyuma y’aho gitangiye gukama.

Iki cyuzi kiri mu Murenge wa Busasamana, gikikijwe n’ubuhinzi bunyuranye ndetse n’ubworozi bw’amafi bukoresha amazi y’iki cyuzi, ubu igice kimwe cyarakamye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bugaragaza ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, mu kwezi kwa Mutarama 2025 bazatangira gutunganya iki cyuzi hamwe n’ibishanga bigikikije biri ku buso bwa hegitari 47.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko gutunganya igishanga cya Nyamagana n’ibishanga bigikikije bizatwara miliyari 1.2 Frw.
Iki cyuzi cya Nyamagana cyacukurishijwe n’umwami Mutara III Rudahigwa afatanyije n’Agronome w’u Bubiligi witwaga Dubois ari we abaturage bita “Dibwa”.

Cyafukuwe ngo cyororerwemo amafi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ibindi byorezo by’inzara bishobora gutera, nyuma y’inzara ya ruzagayura yari yayogoje igihugu hagati ya 1943 ni 1944.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo