Birakekwa ko umusirikare yishe abantu batanu

img
Umusirikare bikekwa ko yishe abantu batanu

Umusirikare w’u Rwanda w’ipeti rya Serija arakekwaho kurasa akica abaturage batanu mu burengerazuba bw’u Rwanda mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, nk’uko bivugwa n’igisirikare.

Mu itangazo rigufi, igisirikare kivuga ko uwo musirikare w’imyaka 39 akekwaho “kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024”. Amakuru avugwa na bimwe mu binyamakuru mu Rwanda ni uko ibyo byabereye mu kabari nyuma y’ubushyamirane bw’uwo musirikare n’abantu bari kumwe mu kabari.
Igisirikare kivuga ko uyu musirikare yatawe muri yombi kandi ko gifata “ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko”.

Inkuru isa n’iyi iheruka kuvugwa mu 2014 aho umusirikare w’ipeti rya Private yarashe abantu 11 hagapfa abagera kuri bane mu kabari ko mu mujyi wa Byumba. Uwo musirikare yahamwe n’icyaha cyo kwica akatirwa gufungwa burundu.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 1

comment
Rubangura nazir
2024-11-13

Birababaje rwose

Tanga Igitekerezo