Abiga ubukerarugendo muri Rubavu Technical College bishimira ingendoshuri bakora kuko zibongerera ubumenyi

img
Ingendoshuri zituma abanyeshuri barushaho kumva neza amasomo bigishwa

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Ruabvu Technical College TSS riherereye mu murenge wa Nyundo ho mu Karere ka Rubavu bavuga ko ingendoshuri ziri mu buryo bubafasha kurushaho kumva neza amasomo bahabwa ku ishuri n’abarezi babo. Abiga mu cyiciro cya gatatu (level 3) mu ishami ry’ubukerarugendo babigarutseho ubwo bakoraga urugendo rwiswe “Rubavu City Tour”.

Uwitwa Umutoni Divine ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru UBUVUMBUZI yagize ati: “Ingendoshuri nk’izi ngizi ziradufasha cyane aho tubasha gusobanukirwa neza bimwe mu bice bigize igihugu cyacu ndetse no kumenya aho umuntu yahangira umurimo. Nashimishijwe no kugera mu mujyi wa Gisenyi, Ikiyaga cya Kivu n’ahandi hose mu by’ukuri nahigiye ibintu byinshi cyane.”
Uru rugendo rwari rugamije gusura no kumva neza bimwe mu bice nyaburanga bigize akarere ka Rubavu, abanyeshuri barangajwe imbere na mwarimu wabo Dusengimana Jean D’Amour babashije gusura ibice birimo isoko rikuru rya Gisenyi, Stade Umuganda, Imipaka yombi ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Ikiyaga cya Kivu, hoteli zigezweho ziherereye mu murenge wa Nyamyumba, Amashyuza ndetse n’uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa.

Mwarimu Dusengimana nawe yavuze ko Ikigo cya Rubavu Technical College TSS zimwe mu ndangagaciro zikiranga harimo ibikorwa biruta amagambo bityo ikaba ariyo mpamvu nyamukuru ituma bashyira mu ngiro ibyo biga mu buryo buhoraho.
Biteganyijwe ko urugendo ruzakurikira uru nguru ruzakorwa n’abanyeshuri biga mu cyiciro cya kane (Level 4) aho bazatemberezwa mu bice binyuranye bigize Akarere ka Musanze.

KANDA HANO WUMVE RADIO

img

img

img

img

Share:
Andi makuru byerekeranye

Ibitekerezo 0

Tanga Igitekerezo