Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yashyiraga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe muri Gicurasi 2021, yateguraga intambara.
Mu kiganiro n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyabaye kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko uyu Mukuru w’Igihugu yashyizeho ibi bihe nyuma yo gutenguha abari bahagarariye umutwe witwaje intwaro wa M23 bari baragiye i Kinshasa kuganira na we ku buryo Uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro, cyane ko mu 2019 yari yarabasezeranyije ko bazakorana.
Ati “Bigeze 2021, Tshisekedi ati ‘ngiye gushaka igisubizo cya Kivu’, gushyiraho ibihe bidasanzwe, ibihe by’intambara. Akuraho abayobozi bose b’abasivili muri Kivu, guhera kuri ba Guverineri…bose abasimbuza abasirikare. Abantu bayoberwa ibyo ari byo…naho we yateguraga intambara. Ibyo yise kuzana amahoro muri Kivu, we yateguraga intambara.”
Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko abarwanyi ba M23 bajya kuganira i Kinshasa, batari bavuye mu Rwanda, ahubwo ko babaga muri Uganda mu nkambi ya Bihanga, aho bari bafite intwaro zabo.
Ati “Abinjiye muri Uganda barabatwaye, bo ntibabambura n’intwaro, babashyira mu kigo cya gisirikare cyitwa Bihanga, Bihanga si kure ya hano, ni amasaha nk’abiri n’igice uvuye hano.”
Yasobanuye ko ubwo Tshisekedi yasezeranyaga abarwanyi ba M23 gukorana na bo, Perezida Paul Kagame wari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yamusabye ko yasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Perezida wa RDC arabyanga.
Ukwinangira kwa Tshisekedi kwagize ingaruka ku Rwanda, nk’uko Gen (Rtd) Kabarebe yakomeje abisobanura, kuko mu Ukwakira 2019, umutwe wa RUD Urunana ushamikiye kuri FDLR wateye mu karere ka Musanze, wica abasivili 14.
Igitero cya RUD-Urunana cyashimangiraga ububi bwa FDLR mu karere, kuko ni umutwe umaranye imyaka myinshi umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ukabikora uturutse mu birindiro byawo mu burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka.
Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bahanganye n’ingabo za RDC kuva mu Ugushyingo 2021, bataturutse mu Rwanda ahubwo ko babaga ku Kirunga cya Sabyinyo, ahaherera ku mupaka wa RDC na Uganda.
Yagaragaje ko ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje gutsinda ingabo za RDC, Leta ya RDC yongeye gukora ikosa ryo gukorana n’abacanshuro, yubaka bushya umutwe wa FDLR nyamara izi neza ko ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Hari abibaza ngo imbaraga za FDLR ziri hehe? Imbaraga za FDLR ziri mu ngengabitekerezo. Uko baba bangana kose mu gihe [bafite] ingengabitekerezo ya jenoside, ntabwo wavuga ngo nta mbaraga ifite. Ingengabitekerezo ya Jenoside nubwo yaba ifitwe n’umuntu umwe cyangwa babiri…”
Yatangaje ko umuryango mpuzamahanga ufite icyasha n’amateka y’ibyaha mu karere, kuko ntacyo ukora nyamara impuguke zawo zemeza ko ingabo za RDC (FARDC) zikorana na FDLR, zikanagaragaza amazina y’abofisiye bakorana n’uyu mutwe w’iterabwoba.
Ati “Ndagira ngo mwumve impamvu umuryango mpuzamahanga udashobora kuba umwere muri iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC. Ufite icyasha ariko ufite n’amateka y’ibyaha kuko buri mwaka izi mpuguke za UN zihora ziza kureba ngo ibikorwa by’u Rwanda, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, bagatanga amaraporo agaragaza neza ko FARDC ikorana na FDLR, bagatanga n’amazina y’abantu bakorana na bo.”
SAMIDRC mu mugambi mubi
Gen (Rtd) Kabarebe yibukije aba banyapolitiki ko Leta ya RDC yazanye ingabo za Afurika y’Epfo, iza Tanzania n’iza Malawi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), zihabwa ubufasha mu bya tekiniki n’ibikoresho kugira ngo urwanye M23.
Yakomeje ati “Barangije, Umuryango w’Abibumbye ufata iyi SAMIDRC Tshisekedi yazanye, harimo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo, Akanama ka UN gashinzwe umutekano gaha MONUSCO uburenganzira bwo gufasha SAMIDRC mu buryo bwa tekiniki no mu bikoresho.”
Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ziri muri SAMIDRC ari zo zifashishijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu kwirukana abarwanyi ba M23 mu 2013, bahungira muri Uganda.
Yasobanuye ko ubwo SAMIDRC yajyaga muri RDC, ibi bihugu bitatu bya SADC byari bizi neza ko byinjiye mu ihuriro ririmo FDLR, byemera gukora na yo.
Ati “Mwibuke ingabo zari zigize FIB mu 2013 yari Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Muri 2024, SAMIDRC igizwe na Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Ariko icyo umuntu yakwibaza, ese ibyo bihugu uko ari bitatu, bajya kuza gufasha Tshisekedi, bari bazi ko afatanyije na FDLR? Yego, bari babizi…Ni ukuvuga ko na bo baje baje gufasha FDLR. Kimwe n’uko Abarundi baje bazi ngo FDLR ifatanyije n’ingabo za Congo.”
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko SAMIDRC na yo yahise yinjira mu mugambi wa Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye wo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’uko babyigambye mu 2023 no muri Mutarama 2024, u Rwanda rubona ko ibishobora kubangamira umutekano warwo biri kwiyongera, na rwo rukaza ingamba z’ubwirinzi.
Yagize ati “U Rwanda ntabwo rwigeze umunsi n’umwe rutera Congo, ntabwo rwigeze rufata umugambi wo kurasa Congo, rwafashe umugambi wo kwirinda, kuvuga ngo ‘aba bantu bafashe umugambi wo gutera u Rwanda, bakanawuvuga, bakawugaragaza, bakanawushyira no mu bikorwa, reka dufate ingamba zo kwirinda’.”
Umuryango mpuzamahanga wishakira inyungu
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ubwo umuryango mpuzamahanga wabonaga M23 ikomeje gutsinda ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, wahisemo kwegeka ikibazo ku Rwanda, utekereza no kurufatira ibihano.
Yagize ati “Igisubizo cy’umuryango mpuzamahanga, kubera M23 gutsinda, ikibazo bagihinduye icy’u Rwanda. Ukurikirane neza ukuntu ikibazo cyaje guhinduka icy’u Rwanda. Ikibazo cya M23 nticyigeze kiba icy’u Rwanda ariko ku ngufu bagihinduye icy’u Rwanda, n’uyu munsi iyo bafata ibihano, haba Abanyamerika, EU, bafata ibihano nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.”
Yagaragaje ko ku muryango mpuzamahanga, kugira imbaraga kwa M23 “byabaye icyaha ku Rwanda, ku bwabo ntabwo M23 ikwiye kugira imbaraga”, nyamara ngo iyo bigeze kuri FDLR, ikibazo cyayo kirasimbukwa cyangwa kikoroshywa.
Ati “Umuryango mpuzamahanga ntushaka ko FDLR ivaho kuko ari cyo cyonyine baba bafite. FDLR yabaye igikangisho, umuryango mpuzamahanga urayibungabunga kugira ngo bahore bayishumuriza u Rwanda, u Rwanda ruhore rucecetse.”
Mu byo umuryango mpuzamahanga ushingiraho usabira u Rwanda ibihano, harimo intwaro zihambaye abarwanyi ba M23 bafite. Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko uyu mutwe wambura izi ntwaro ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC buri uko uritsinze.
Yatanze urugero ku bikoresho byinshi M23 yafatiye i Goma, Sake no mu nkengero z’iyi mijyi, ati “Ibikoresho byinshi cyane byafatiwe hariya mwarabibonye, byagombaga kurasa u Rwanda. N’aho byari biri, aho byarebaga, aho byari byashyizwe ni hariya mu bilometero bine, bitanu ku mupaka w’u Rwanda, ku kibuga cy’indege…Ibibunda bya rutura byinshi cyane, ibirasa ibilometero 50, ibirasa ibilometero 20, amoko atandukanye ariko byose byahindutse ubusa.”
Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje ko igihe kigeze ngo ikibazo cyatumye M23 ibaho gishakirwe umuti urambye, hashingiwe ku myanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yashyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yagaragaje ariko ko nubwo Afurika yatanze umurongo w’uburyo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikemuka, umuryango mpuzamahanga wo ukomeje gushakira u Rwanda ibihano; ibishobora gutuma Tshisekedi yanga kuganira na M23.
Yasobanuye ko impamvu umuryango mpuzamahanga ushakira u Rwanda ibihano ari uko Tshisekedi yawusezeranyije amabuye y’agaciro, gusa ngo nta musaruro bizatanga kuko na mbere hose, ibihano bitigeze bikemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko kuba ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kitarakemuka, umuryango mpuzamahanga ubifitemo uruhare ku gipimo cya 80% bitewe n’inyungu ushakira muri RDC.
Ati “Nta gishya bazazana. Umuryango mpuzamahanga uracyakora rya kosa wakoze n’ikindi gihe. Ikibazo cya Congo kutarangira kuva cyatangira, 80% ni umuryango mpuzamahanga. Ubifitemo uruhare rukomeye cyane.”
Yasobanuye ko mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda ruhangane n’abarutega iminsi, Abanyarwanda bahisemo kwigira kugira ngo bashakire ibisubizo ibibazo byabo, kuko ari yo ntwaro bafite.
Tanga Igitekerezo