
Dr. Justin Nsengiyumva yijeje umukuru w’Igihugu ko atazamutenguha
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yijeje umukuru w’Igihugu ko atazamutenguha mu nshingano yahawe, aharanira iterambere ry’Igihugu.
Yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yakiraga indahiro ye n’abandi bagize Guverinoma.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva nyuma yo kurahira, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano maze amwizeza ko atazamutenguha.
Yagize ati “ Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda ku cyizere wangiriye.Nkaba mbizeza nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko nzi neza uburemere bw’izi nshingano mwampaye, n’uruhare rwazo mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida ndetse na mwe bayobozi muteraniye hano, ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde.

Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore n’ibirenze kugira ngo nuzuze ighugu cyacu cyibyungukukiremo ku buryo bigaragarira buri wese. Yashimiye ubwitange bw’abamubanzirije muri izi nshingano kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije.


Leave a Comment