
Abiyamamazanyaga na Hunde Walter mu matora ya FERWAFA batatse akarengane
Bamwe mu bari biyamamazanyije na Hunde Walter wifuzaga kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ariko agakuramo kandidatire ye kuri uyu wa Gatanu, batatse akarengane gashingiye ku kwimwa ibyangombwa byari gutuma kandidatire yabo yemerwa ndetse basaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame gukurikirana ibibera muri aya matora.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, ni bwo Hunde Rubegesa Walter wifuzaga kuba Perezida wa FERWAFA, we n’itsinda rye bakuyemo kandidatire yabo kubera kutabona ibyangombwa bihagije bibemerera kwiyamamaza.
Ibi byabaye mu gihe haburaga umunsi ngo komisiyo y’amatora isoze igikorwa cyo kugenzura kandidatire zatanzwe n’abakandida kugeza ku wa 19 Nyakanga 2025.
Mu ibaruwa yanditse, Hunde yavuze ko impamvu yatumye atiyamamariza uyu mwanya ari ukubera kutuzuza ibisabwa kugira ngo we n’abo bari kumwe babe bakwiyamamariza kuyobora FERWAFA.
Ati “Nyuma y’imbogamizi twahuye na zo mu gushaka ibyangombwa bikenewe muri aya matora, ubwanjye n’abo twiyamamazanya dusanze nta burangare buri wese yabigizemo, twarabikoreye igihe ariko imbogamizi zikadukurikirana. Dufashe umwanzuro wo kwikura mu matora ya FERWAFA.”

Nubwo atigeze asobanura izo mbogamazi izo ari zo, amakuru itangazamakuru ryamenye ni uko ari umwe muri babiri bari ku rutonde yatanze batabonye icyangombwa kigaragaza ko batigeze bafungwa. Undi ni Dr. Tuyishime Emile wari ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Ub

Leave a Comment