Ibere rya Bigogwe:ubukerarugendo bushingiye ku nka

Kumva Ibere rya Bigogwe kuri ubu harimo ibintu bibiri kuko ni agace gakorerwarwaho ubukerarugendo, kakanahagararira izina rya sosiyete iteza imbere iby’ubukerarugendo bushingiye ku nka ari na yo yatumye uyu munsi aka gace gahinduka kimenyabose. Ibere rya Bigogwe ni agace gaherereye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe kagizwe n’inzuri zororerwamo inka ari na zo ubukerarugendo buhakorerwa bushingiyeho.
Ku wa 30 Mutarama 2023 Guverinoma y’u Rwanda yahaye ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta Isosiyete Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd.
Ni sosiyete yashinzwe na Ngabo Karegeya ari na we Muyobozi Mukuru wayo. Ubwo butaka yabuhawe na Leta ngo yagurireho umushinga we wa ’Visit Bigogwe’ wo kugaragaza indi sura y’ubwiza bw’u Rwanda binyuze mu bukeragendo bushingiye ku nka, ukorera ku musozi wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.


Uyu musozi uri mu Kagari ka Nyamirango wiswe ‘Ibere rya Bigogwe’ mu kuzirikana umukobwa witwaga Nyirabigogwe wahabaye wari ufite amabere ateze nka wo. Ugizwe n’urutare rurerure ruteye koko nk’ibere.
Uru rutare rugizwe na metero 230 z’ubureb