
Cardi B yarezwe mu nkiko
Umuraperi Belcalis Marlenis Cephus wamamaye nka Cardi B, yajyanywe mu nkiko aregwa gukubita no gukomeretsa umugore utatangajwe amazina, uvuga ko yamuteye indangururamajwi mu isura ubwo yari mu birori byabereye i Las Vegas mu 2023.
Uyu mugore wiswe Jane Doe mu rwego rwo kurinda umutekano we, yatanze ikirego avuga ko ubwo Cardi B yari ari kuririmba kuri Drai’s Beachclub, yasabye abafana kumuteraho amazi kugira ngo yirinde ubushyuhe bwinshi.
Ariko Jane Doe avuga ko ubwo yamuteye amazi, kimwe n’abandi benshi bari mu bafana, Cardi B yahise amutera indangururamajwi mu maso.
Cierra N. Norris, uhagarariye uyu mugore mu mategeko, arateganya gukora ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane i Las Vegas.
Hari amashusho yagiye hanze icyo gihe mu 2023 agaragaza Cardi B yishimira abantu bamuteraga amazi, mbere y’uko haboneka andi mashusho yerekana ubwo yateraga indangururamajwi mu bafana.
Polisi yigeze gukora iperereza kuri Cardi B nyuma y’icyo gikorwa, ariko uyu mugore ntiyigeze ashinjwa icyaha icyo gihe. Iyo ndangururamajwi yaje kugurishwa mu cyamunara ibihumbi 99$[arenga miliyoni 143 Frw].
Jane Doe avuga ko kugurisha iyo mikoro byarushijeho kumubabaza no kumutera ihungabana.
Nyiri The Wave yagurishije iyi ndangururamajwi ariko yavuze ko ayo mafaranga yavuye muri icyo cyamunara yafashishijwe imiryango ibiri ifasha abatishoboye irimo uwitwa Wounded Warrior Project ufitanye isano n’abasirikare ba Amerika bakomerekeye ku rugamba ndetse n’uwa Friendship Circle Las Vegas w’i Las Vegas uharanira gufasha abana bafite ubumuga cyangwa abadafite abatitaho.
Muri iki kirego gishya, Cardi B aregwa ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, uburangare no kutita ku mutekano w’abandi. TMZ yatangaje iyi nkuru yavuze ko yagerageje kuvugisha abavugizi ba Cardi B, ariko kugeza ubu nta gisubizo yabonye.

Tanga igitekerezo