Donald T.

Columbia University kwishyura USA miliyoni 200$

Columbia University yo mu Mujyi wa New York, yatangaje ko izishyura Leta Zunze Ubumwe Za Amerika arenga miliyoni 200$ mu masezerano yagiranye n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.
Ni amafaranga azishyurwa mu gukemura ibibazo iyi kaminuza yari ifitanye n’ubutegetsi bwa Trump, ku bijyanye n’imyigaragambyo yayibereyemo ikozwe n’abanyeshuri bagaragaza ko Abanye-Palestine bari gukorerwa Jenoside na Israel.
Muri Mutarama 2025, kuva Trump yongera kuyobora Amerika, yibasiriye kaminuza nyinshi azishinja kugira uruhare muri bene iyo myigaragambyo.
Abo muri Columbia University bagaragazaga ko Amerika ikwiriye guhagarika imfashanyo igenera Israel bakanasaba ko iyi kaminuza itazigera igira uruhare mu gutera inkunga ikorwa ry’intwaro zakwifashishwa mu ntambara yo muri Gaza.
Muri Werurwe 2025, Guverinoma ya Trump yatangaje ko agiye guha ibihano Columbia University kubera uburyo yitwaye mu myigaragambyo yabaye mu mwaka ushize, maze ahagarika inkunga ya leta ingana na miliyoni 400$.
Yavuze ko uburyo iyi kaminuza yitwaye ku birego by’ivangura rikorerwa Abayahudi no guhohotera abanyamuryango ba kaminuza bakomoka muri Israel butari buhagije. Amafaranga Columbia University yemeye gutanga kandi yari igamije kurangiza iperereza rya Leta no gusubizwa inkunga Amerika yayigeneraga.
Trump yishimiye ayo masezerano hagati ya guverinoma ye na Columbia University mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Mu itangazo iyi kaminuza yashyize hanze yagize iti “Hashingiwe ku masezerano twagiranye, imfashanyo za leta zari zarahagaritswe by’agateganyo muri Werurwe 2025 zizasubizwaho, kandi kaminuza izasubizwa uburenganzira bwo kubona kuri za miliyari z’Amadolari zitangwa nk’imfashanyo za Leta ziriho ubu ndetse n’izizabaho mu gihe kizaza.”
Iyi kaminuza kandi yemeye kwishyura miliyoni 21$ kugira ngo harangizwe iperereza yakorwagaho na Komisiyo Ishinzwe Umurimo muri Amerika.
Yavuze amasezerano bagiranye na Amerika ayemerera kugira uruhare rwuzuye ku bijyanye n’uburyo ishaka abakozi nk’abarimu, yinjiza abanyeshuri n’uburyo ifata ibindi byemezo bijyanye n’imyigishirize.
Iyi kaminuza yanavuze ko itazongera na busa gukorana no guha urwaho abashyigikiye Palestine bayibarizwamo biyise ‘Columbia University Apartheid Divest.’
Abo banyeshuri bashyigikiye Palestine mu itangazo basohoye banenze iyi kaminuza bagaragaza ko uburyo bwakoreshejwe mu kwiyunga na Trump ari ruswa.
Bati “Namwe mutekereze uburyo mwagambaniye abanyeshuri banyu mukagera n’aho mwishyura miliyoni 221$ kugira ngo mukomeze mushyigikire Jenoside.”
Iyi Jenoside bavuga ijyanye n’Intambara igiye kumara imyaka ibiri ihuje Israel n’Umutwe wa Hamas aho imaze kugwamo abarenga ibihumbi 60 bo muri Palestine.
Ni ibirego Israel ihakana ikagaragaza ko ibitero byayo muri Gaza bijyanye no kwirwanaho no kurinda ko igitero Hamas yayigabyeho mu 2023 kitazasubira ukundi. Ni igitero cyaguyemo abarenga 1200 abandi barenga 200 barashimutwa.