
Kabanda Serge yasinye muri AS Kigali, Rudasingwa Prince yongera amasezerano
AS Kigali ikomeje kwiyubaka yamaze kunguka ba rutahizamu, aho yamaze guha amasezerano y’umwaka umwe Kabanda Serge wakiniraga Gasogi United, inongerera Rudasingwa Prince umwaka umwe.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, ni bwo AS Kigali yatangaje ko yongereye amasezerano ya Rudasingwa Prince, wayigezemo mu ntangiriro z’uyu mwaka avuye muri Rayon Sports.
Rudasingwa ukina nka rutahizamu yahawe amasezerano y’umwaka umwe azarangira mu 2026. Si we gusa washyize umukono ku masezerano kuko hari na Kabanda Serge wari umukinnyi wa Gasogi United FC.
AS Kigali FC yakuriweho ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), irateganya kongera amasezerano abandi bakinnyi nka Emmanuel Okwi, Benedata Janvier na Buregeya Prince.
Aba kandi biyongera kuri Dusimimana Olivier ‘Muzungu’, Kategaya Elie na Mugiraneza Frodouard, iyi kipe yatiye muri APR FC mu gihe cy’umwaka umwe.
Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26 utangira, AS Kigali izaba yarongeyemo abandi bakinnyi bashya bazayifasha guhangana mu marushanwa awuteganyijwemo.

Tanga igitekerezo