
Bigirimana Abedi umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, Umurundi Bigirimana Abedi yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports FC uzayikinira kuva mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.
Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka no gushaka abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha izakinamo amarushanwa atandukanye arimo na CAF Confederation Cup.
Mu bakinnyi bari batekerejweho harimo na Bigirimana Abedi, aho iyi kipe yatangiye no kumuganiriza kuva mu mezi abiri ashize ubwo yarangizaga amasezerano yari afitanye na Police FC.
Gikundiro yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, iha ikaze uyu mukinnyi yigeze no gushaka mu myaka ibiri ishize ariko ikamubura kubera ubushobozi buke.
Bigirimana ukina mu kibuga hagati amaze imyaka itanu akina mu Rwanda, aho yigaragaje nk’umwe mu beza bahakinnye muri cyo gihe.
Bivugwa ko Bigirimana w’imyaka 23 yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 22 Frw, akazajya ahembwa umushahara wa miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.
Mu mwaka ushize wa 2024/25, Bigirimana yafashije Ikipe ya Polisi y’u Rwanda gusoreza ku mwanya wa kane, dore ko yatsinze ibitego birindwi ndetse anatanga imipira umunani ivamo ibindi.
Si Police FC yakiniye yonyine mu Rwanda kuko yayigezemo avuye muri Kiyovu Sports FC.

Tanga igitekerezo