Antigua

Tembera Antigua na Barbuda iherutse gukuriraho Visa Abanyarwanda (Amafoto)

U Rwanda ruherutse gushyira umukono ku masezerano na Antigua and Barbuda agamije gukuriraho abaturage b’ibihugu byombi visa, bivuze ko Abanyarwanda bashobora kujya muri iki gihugu nta Visa batswe n’abaturage baho bikaba uko ku bashaka kuza mu Rwanda.
Ibiganiro biramutse bigenze neza kandi RwandAir ishobora gutangira ingendo zigana mu Birwa bya Caraïbes mu mwaka utaha, aho yazagira uruhare mu gutwara abashyitsi bazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth, izakirwa na Antigua and Barbuda mu 2026.
Akenshi iyo tugereranya ubuto bw’u Rwanda turugereranya n’ibihugu birukukikije nka Uganda, Tanzaniya, Kenya, Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) n’ahandi, ku buryo iyo urureba ku ikarita uba ubona ari ruto mu buso.
Nyamara hari ibindi bihugu ushobora kurugereranya na rwo rukaba rungana nk’uko ubona Algérie iyo uyigereranya n’u Rwanda.
Hamwe muri ho ni mu gihugu cya Antigua na Barbuda giherereye mu nyanja ya Caraïbes, mu majyaruguru y’Ibirwa bya Guadeloupe biyoborwa n’u Bufaransa, kikaba mu majyepfo yo mu Mujyi wa Puerto Rico.
Antigua and Barbuda ni iya 14 mu bihugu bito ku Isi kuko ifite ubuso bwa kilometero kare 442, ikaba ituwe n’abaturage barenga gato ku bihumbi 105, ibituma kiba bimwe mu bihugu bituwe n’abaturage bake ku Isi.
Igizwe n’ibirwa bibiri binini ari na byo byitiriwe iki gihugu, Antigua na Barbuda, ndetse n’utundi turwa duto 50. Umurwa Mukuru w’iki gihugu ni St. John’s iri ku buso bwa kilometerokare 10,5. Iherereye ku Kirwa cya Antigua dore ko ari na cyo kinini mu birwa byombi kuko kiri ku buso bwa kilometerokare 281 mu gihe Barbuda yo iri ku buso bwa kilometerokare 160.
Abagera kuri 87% batuye muri Antigua na Barbuda bakomoka muri Afurika, abasigaye bose ni abafite inkomoko mu mu Burayi nko muri Espagne u Buhinde, Amerika y’Amajyepfo n’ahandi. Ni mu gihe 97% by’abagituye ari Abakirisitu, 3,6% ari abayoboke b’Idini rya Rastafarian, abandi bose bafite imyizere igiye itandukanye.
Indimi zihavugwa ni Icyongereza n’ururimi ruzwi nka Antiguan Creole. Niba uteganya kujyayo, ugomba kugenda uzi kuvuga duke muri uru rurimi rujya kumera nk’uruvugwa muri Jamaica nka “Wah gwan?” ushaka kubaza umuntu amakuru ye, “Me a go” ushaka kuvuga aho ugiye.
Inshuro nyinshi aho gutangiza “I” bivuga mu Cyongereza, uzumva bivugira ‘Me’. Nugerayo ntuzibagirwe kuvuga uti “Tank yuh” ushaka gushimira serivisi uzaba wahawe. Kugeza ubu, umusaruro mbumbe w’iki gihugu ni miliyari 2,22$, mu gihe umuturage abarirwa ko yinjiza nibura 22.630$ ku mwaka.
Antigua and Barbuda yabonye ubwigenge mu 1981 yigobotoye ubukoloni bw’Abongereza bari barageze ku Kirwa cya Antigua mu 1632 bagera muri Barbuda mu 1678.
Abongereza bakihagera bahise baterayo ibisheke ku buso bunini cyane iyo mirima igakorwamo n’abacakara bavaga muri Afurika.
Icyakora nubwo bigobotoye ingoyi y’abakoloni, Umwami Charles III w’u Bwongereza aracyafatwa nk’umuyobozi w’iki gihugu, aho aba ahagarariwe na Guverineri.
Ubu Umwami Charles III ahagarariwe na Sir Rodney Errey Lawrence Williams wafashe izo nshingano muri Kanama 2014.
Icyakora hari na Minisitiri w’Intebe uba ukuriye guverinoma. Ni we uba ufite inshingano z’ubuyobozi akareberera ubuzima bw’igihugu bwa buri munsi. Ubu Minisitiri w’Intebe ni Gaston Browne.
Ubukerarugendo ni ishyiga ry’inyuma muri Antigua and Barbuda
Ubukerarugendo ni bwo bufatiye runini iki gihugu dore ko bwiharira hafi 60% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu.
Nk’ibindi bihugu byose bituriye inyanja, Antigua na Barbuda, na yo ni imwe mu bihugu bifite ahantu henshi ho gutemberera kandi hegereye amazi, ku mucanga ku bakunda gusohoka.
Iki gihugu gifite uduce 365 two kuruhukiraho ku mucanga ku mazi, ibyo abakunze gutembererayo bita ‘one beach per day’. Ugiye muri iki gihugu ushobora gusura bimwe mu bice ndangamurage byemejwe na UNESCO nk’inkombe zakoreshwaga n’Abongereza mu myaka ya 1700, zizwi nka ‘Antigua Naval Dockyard and its Related Archaeological Sites’.
Aka gace kagizwe n’inzu Abongereza bubatse mu rwego rwo kwirinda no kurinda ubwato bwabo imihengeri (hurricanes) n’abanzi babatera baturutse mu nyanja.
Ku bijyanye n’ibiribwa indyo ikunzwe cyane ni ikozwe mu bijumba n’amafi ya Cod, yitwa ‘Ducana na Saltfish’ ndetse n’ubugari busonze mu ifu y’ibigori ndetse n’amafi byitwa ‘Fungi and saltfish’
Umunyamakuru ukorera muri iki gihugu, Terry Andrew, yabwiye itangazamakuru ko hari indyo nyinshi abantu bahasuye bashobora gukunda bitewe n’ibyo bakunda.
Yagize ati “Dufite ibiryo byinshi, nk’umuceri uherekejwe n’inyama z’ingurube cyangwa iz’inkoko, pepperpot na yo ni indyo ikunzwe cyane, hari indyo nyinshi abantu bashobora kwishimira kugerageza.”
Ibihe byiza byo gusura uyu mujyi ni mu Ukuboza kugera muri Mata, kuko ari bwo aba ari mu gihe cy’izuba aho igipimo cy’ubushyuhe kiba kiri hagati ya 22°C na 25°C, ibituma ibikorwa byo mu mazi birushaho kuba amahitamo meza ku bakerarugendo.
Ku bakirisitu iki gihe kandi kirangwa no kwizihiza ibikorwa bya Yesu mu byo bita ‘Semana Santa’(Holy Week), aho bamara icyumweru mu bikorwa byo kuzirikana ibikorwa bya Yesu kugeza azutse.
Ku bijyanye n’umutekano, Terry avuga ko umuntu akeneye kuhasura adakwiye kugira ubwoba kuko umutekano ari nta makemwa.
Yagize ati “Ntabwo ari ahantu umuntu akwiye kugira impungenge kuko hari umutekano. Yego hari ibishobora kubaho nko mu bindi bihugu byose, ariko kugendana n’abakora ibijyanye n’ubukerarugendo bizabikurinda ubundi wishimire gutembera Antigua na Barbuda.”
Uretse ubukerarugendo bwihariye hafi 60% by’umusaruro mbumbe wa Antigua na Barbuda, ibindi bigira uruhare mu bukungu bw’iki gihugu harimo serivisi z’mari zihariye hafi 15% by’umusaruro mbumbe, ubwubatsi buri hagati ya 10% na 12%, ubuhinzi bukiharira 3%, ibinatuma iki gihugu gitumiza mu mahanga ibiribwa byinshi. Urwego rw’inganda muri Antigua na Barbuda rwihariye 5%.
Abahasura bagirwa inama zo gushora imari mu bukerarugendo, ubwubatsi, ubuhinzi kuko budakorwa cyane, ingufu zisazura n’urwego rw’imari.