Perezida wa Green Party ku rwego rw’Igihugu, Dr. Frank Habineza

Abarwanashyaka ba Green Party biyemeje gukora cyane

Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) bo mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje gukora cyane no gushyira mu bikorwa imihigo bihaye, aho kuguma mu magambo, kugira ngo bihutishe iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.
Ibyo byagarutsweho mu ihuriro ry’abarwanashyaka ba Green Party bo mu Ntara y’Amajyaruguru, aho hatowe abayobozi b’urubyiruko n’abagore, hanatangwa n’amahugurwa yo kongerera ubumenyi ku mahame y’ishyaka. Bamwe mu bayobozi bashya bavuga ko amagambo agomba kuba make, imbaraga zikajya mu bikorwa kugira ngo bese imihigo.
Ndayambaje Kalim, watorewe kuyobora Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati: “Imbaraga zacu tugiye kuzigaragariza mu bikorwa no kwegera abaturage tubamenyesha ibyiza by’ishyaka. Turiteguye kandi dufite imbaraga, abenshi muri twe ni urubyiruko, bivuze ko amagambo azaba make ibikorwa bikivugira.” Ingabire Julienne, Visi Perezida wa Green Party ku rwego rw’Intara, ati: ” Ngiye gushyira imbaraga mu kuvugira abagore no kubigisha gukora imishinga yunguka. Inyungu nubwo yaba nto, izatuma bagira ishyaka ryo kwiteza imbere kuko turashoboye.”
Perezida wa Green Party ku rwego rw’Igihugu, Dr. Frank Habineza, avuga ko mu byo bashyize imbere harimo kujya mu nzego z’ubuyobozi no gushyira imbaraga mu gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye u Rwanda n’isi. Yagize ati: “Intego dufite ni ukujya mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye tukaba intangarugero muri demokarasi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ikindi, turifuza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu n’isi.” Yakomeje agira ati: “Ni ukuvuga ko, yaba mu kurengera ibidukikije cyangwa mu bindi bibazo, tugomba kugira uruhare mu kubikemura. Turateganya kandi guteza imbere umuco mwiza, ubumwe n’ubwiyunge, guharanira politiki y’amahoro no gukemura amakimbirane, kugira ngo tuzabashe kubahagararira neza mu nzego zitandukanye.”
Green Party ifite gahunda yo gukomereza amatora mu nzego zitandukanye, ikamanuka mu Mirenge n’Utugari kugira ngo yuzuze inzego zayo, inongere umubare w’abarwanashyaka. Ibi bizayifasha kugira imbaraga mu matora ya 2029 no guhagararira neza abarwanashyaka bayo mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye.