
Uwareze BNR kuri Perezida Kagame yabaye umwere
Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwagize umwere Muhizi Anathole umaze imyaka itatu aburana afunzwe, uyu yamenyekanye arega Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kuri Perezida Paul Kagame aho yari kumwe muri dosiye imwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile na we wagizwe umwere.
Isomwa mu ruhame ry’urubanza ryakurikiwe n’itangazamakuru. Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko ni bo basomye uru rubanza.
Mu isomwa ry’uru rubanza, ubushinjacyaha ntibwari buhagarariwe, ndetse n’abaregwa ntibari bahari.
Perezida w’inteko iburanisha yabanje kubwira abari mu rukiko ko bagiye gusoma icyemezo cy’urukiko, ibindi bisobanuro bikazashyirwa muri sisitemu ihuza ababuranyi, igihe bizaba bibaye ngombwa.
Muhizi Anathole yari afungiye mu Igororero rya Muhanga, naho Me Katisiga Rusobanuka Emile we ari hanze. Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwarabakatiye igifungo cy’imyaka 5.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko ubujurire bufite ishingiro, runahindura icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga cyari cyajuririwe, mu ngingo zacyo zose.
Urukiko kandi rwemeje ko Muhizi Anathole, wamenyekanye arega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) imbere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hamwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile, bose nta cyaha kibahama.
Urukiko rwategetse ko Muhizi Anathole na Me Katisiga Rusobanuka Emile bose ari abere, runategeka ko Muhizi Anathole ahita arekurwa nyuma y’isomwa ry’iki cyemezo.
Urukiko rwategetse ko amagarama y’urubanza ibihumbi mirongo ine (frws 40,000) aherera mu isanduku ya Leta.
Muhizi Anathole, wamenyekanye ubwo yarega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) abibwiye Perezida Paul Kagame bari i Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yari amaze imyaka itatu afunzwe kuko yatawe muri yombi mu 2022.
Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yakoresheje nimero za telefoni z’umuntu zimwanditseho, agasaba icyangombwa cy’uko uwo muntu ari ingaragu kandi nyamara yari yarashyingiwe, akagihabwa.
Me Katisiga Rusobanuka Emile we, ubushinjacyaha bwamushinjaga ko yakoresheje icyo cyangombwa mu rubanza yasabaga ko cyamunara y’inzu yari yaraguzwe na Muhizi ihagarikwa, inzu Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashakaga guteza cyamunara.
Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na Me Aristide Mutabaruka, umwe mu banyamategeko bunganira Muhizi, yavuze ko babimenye ko umukiriya wabo yagizwe umwere.
Yagize ati: “Twabimenye, ariko ntiturabona ibyo urukiko rwashingiyeho rumugira umwere.”
Yavuze ko bagaragaje ko Muhizi Anathole ari umwere, bashingiye ku bimenyetso bagiye batanga. Ikindi, icyaha ubushinjacyaha bwamushinjaga ni uko cyakozwe nta ruhare rwa Muhizi Anathole mu kwihesha icyangombwa bwagaragaje.
Ati: “Hari ugusaba icyangombwa, hari ukugihabwa, ndetse hari no kwishyura, ariko ubushinjacyaha ntibwagaragaje uwo wishyuye. Ibimenyetso byose ni byo twashingiyeho dusaba ko mu rukiko aho yajuriye yagirwa umwere.”
Me Mutabaruka Aristide yavuze ko yishimiye ko icyifuzo cyabo cyakiriwe n’ubutabera.
Yakomeje avuga ko mu gihe ubushinjacyaha bwabona ko hari akarengane kabayeho, bushobora kwandikira urukiko rw’ubujurire bukagaragaza ako karengane, bukazasesengurwa.
Bimwe mu byaranze uru rubanza mu bujurire
Uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa mbere, ariko rugenda rusubikwa kenshi, aho Me Katisiga Rusobanuka Emile atitabiriye iburanisha avuga ko arwaye.
Me Katisiga Rusobanuka Emile kandi yihannye(yanze) umucamanza warugiye kubaburanisha yavugaga ko yakoraga mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwabakatiye bityo nawe nta butabera yamuha.
Icyo gihe yavugaga ko uwamukatiye igihano yari Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ko uyu mucamanza atavuguruza ibyemezo bya Shebuja.
Urukiko rwariherereye rwanzura ko kwihana umucamanza kwe nta shingiro bifite.
Amakuru yizewe itangazamakuru ryamenye avuga ko Me Katisiga Rusobanuka Emile atanyuzwe n’uko azaburanishwa n’uwo mucamanza wakoraga mu rukiko rwa Muhanga.
Yanandikiye Perezida w’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza, asaba ubufasha. Uwo mucamanza yari avuye mu gihano cyo kudakora no kutishyurwa amezi atatu kubera amakosa y’akazi.
Perezida w’urukiko bari bajuririyemo yasuzumye inzitizi za Me Katisiga Rusobanuka Emile asanga zifite ishingiro, afata icyemezo ko abacamanza batatu ari bo bazaburanisha uru rubanza.

Tanga igitekerezo