Jose Chameleone

Umuhanzi Jose Chameleone mu rukundo rushya

Umuhanzi w’Umugande Jose Chameleone, yongeye gutuma abafana be bavuga ko yaba afitanye umubano udasanzwe n’umugore w’umunyamafaranga uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Juliet Zawedde.
Aba bombi mu gihe bamaze bavugwaho ubucuti bwihariye, bongeye kugaragara basomana mu ruhame ubwo Chameleone yari ku rubyiniro, byongera gushimangira ko ubucuti bwabo bwaba bwarabaye nk’amazi yamaze kurenga inkombe.
Ibi byabaye nyuma yaho Juliet Zawedde mu minsi yashize, yagiye muri Uganda kwizihiza isabukuru ye y’amavuko. Chameleone ntiyabashije kwitabira ibirori nyamukuru byabaye tariki ya 19 Nyakanga muri Noni Vie i Kampala, kuko yari i Bujumbura i Burundi.
Nyuma yaho Chameleone asubiye i Kampala hakwirakwiye amashusho ubwo yari ari kuririmba, Juliet akamusanga ku rubyiniro agahita amuhobera cyane ndetse akamusoma ku munwa inshuro nyinshi.
Aya mashusho yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na TikTok, yerekana ibihe by’ubusabane bikomeye hagati yabo. Nyuma yayo abafana bakomeje kugaragaza ibyishimo byabo, bamwe bandika ibitekerezo basaba Chameleone kubana n’uyu mugore.
Umwe yanditse ati “Mugire umugore, kubera ko buri wese aberanye na mugenzi we. Mufite ‘couple’ nziza.”
Nubwo Chameleone n’uyu mugore batigeze batangaza ku mugaragaro ko bashakanye cyangwa se bakundana, ibimenyetso bigaragaza urukundo hagati yabo bikomeje kwiyongera.
Iby’uko bari mu rukundo byatangiye hagati mu 2024, ubwo hasakazwaga amashusho aberekana basomana mu nzu ya Zawedde muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe, Chameleone yari arimo kuvurirwa muri Amerika, naho Juliet Zawedde akaba ari we wamwakiriye akanamwitaho nk’inshuti magara. Aya mashusho yakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abafana bavugaga ko urukundo rwabo rwatangiye kera ariko batari bakarushyize ahagaragara.
Nubwo ayo mashusho yateje urujijo n’impaka, aba bombi baje kubihakana, bavuga ko “Turi inshuti magara gusa, nta kindi kirenzeho.”
Ariko uko iminsi yagiye ishira, ibikorwa byabo bigenda bigarura impaka z’uko “ubucuti” bushobora kuba burimo urukundo rutangiye kugera ku rundi rwego.
Jose Chameleone aravugwa mu rukundo n’uyu mugore mu gihe yatandukanye na Daniella Atim bahoze babana. Umubano wa Jose Chameleone n’uyu wahoze ari umugore we wagiye uzamo ibizazane dore ko mu 2017 nyuma y’imyaka icyenda y’urushako yagiye mu rukiko gusaba gatanya.
Icyo gihe yashinje umugabo we kumuhohotera no kumukubita n’igihe ari imbere y’abana babyaranye. Nyuma mu 2018 ibyabo byaje kwanga burundu kugeza aho umugore afashe umwanzuro wo kuva muri Uganda akajya gutura muri Amerika.