
True Sound Rec – mu mushinga wo gukora indirimbo ku buntu
Mu mujyi wa Gisenyi-Rubavu kuri iki cyumweru 31 Kanama 2025, hafunguwe ku mugaragaro inzu itunganyirizwamo umuziki yitwa True Sound Rec. Mu ntego nyamukuru ino studio ifite ni ugufasha abahanzi kubona ahantu heza bakorera ibihangano byabo harimo no kubafasha kubimenyekanisha bikagera kure.
Uyu muhango witabiriwe n’ingeri zinyuranye ziganjemo abanyamakuru,abahanzi,abakora umwuga wo kuvanga imiziki(djs) ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro.
Mu mushinga witwa “SHIKA MIC” , umuyobozi mukuru wa True Sound Rec , Philippe Kwizera uzwi mu buhanzi nka Phil Pauz yavuze ko yahisemo gukora studio iri ku rwego rwiza mu ntumbero yo kugira ngo mu Karere hatangire kuboneka indirimbo zujuje ubuziranenge nk’iziva ahandi hose.
“Muri uyu mushinga ndifuza ko umuhanzi udafite ubushobozi ariko akunda ubuhanzi nawe atagomba guhezwa. Ikizajya kiba ni ukuza hano tukamukorera indirimbo y’amajwi ndetse n’amashusho ku buntu. Ibi ndabyemeye.” Niko Pauz yavuze.
Mu bundi butumwa Pauz yatambukije hari ko ijambo ‘umuhanzi wo mu ntara’ rikwiye gucika kuko ibyo bakora nk’abahanzi hari benshi babikunda bari mu mpande zose z’igihugu no hanze yacyo.
Abari muri uyu muhango bashimiye cyane iyi ntambwe itewe n’uyu Phil Pauz kuko basanga hari itafari bigiye gushyira ku iterambere ry’ubuhanzi mu Karere ka Rubavu no mu Rwanda hose muri Rusange.
Umuraperi Thomson yagize ati: “ ….twe nk’abahanzi tubonye impamvu yo kuduhuza, ibyo dukora n’ibyo tuvuga byose tubikorane urukundo no gufashanya. Ndabizi neza ko ibi ngibi nitubikora bizarangira bitanze umusaruro kandi inyungu nitwe zizaheraho. Natwe turahari igikenewe cyose tuzagikora.”
Joss Kid uri mu bahanzi bagezweho kandi bafite umwihariko mu njyana ya Hip Hop, yafashe ijambo ashima agira ati: “ icya mbere ndashima umuvandimwe kuko aduhaye mu rugo nka gang. Nibyo hari byinshi twakoze kandi igihugu cyose kirabibona gusa noneho ubu ngubu bigiye kuba akarusho kuko tugiye kurenga imbibi z’igihugu.
Fica Magic uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat na RnB yunzemo avuga ko uruhare rwabo nk’abahanzi ruhari igihe cyose kugira ngo ino studio igere ku ntego zayo.
Uretse abahanzi ku giti cyabo ino studio ifite ubushobozi bwo kwakira amakorali n’andi matsinda y’abantu bashaka gusohora ibihangano byabo. Ibi byiyongeraho ko uhakoreye wese bamufasha kumenyekanisha indirimbo ye mu itangazamakuru n’ahandi hose hatuma yamamara.
True Sound Rec itangiye ibarizwamo abahanzi barimo : Josskid , Giso G na Scarface. Ni mu gihe utunganya amajwi ari uwitwa Epa Gold,umusore benshi bamaze kwemeza ko impano ye idashidikanywaho cyane ko ibyo akora yabyize mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO DANDAZA , PHIL PAUZ YAHURIYEMO NA JOSSKID





Tanga igitekerezo