
Igisa nk’ikivejuru cyanyuze mu isanzure
Mu isanzure rigaragiye Izuba [système solaire], ku wa 1 Nyakanga 2025, ikoranabuhanga rya ATLAS rigizwe na telescope zitahura ibibuye bishobora kugonga Isi, ryabonye ikintu kitari gisanzwe, kigenda kidafite umurongo gikurikiza cyangwa ngo kigaragire imwe mu nyenyeri n’imibumbe iri ku Isi [orbit], cyiswe 3I/ATLAS.
Ni ubwa gatatu habonetse ikintu giturutse hanze y’isanzure rigaragiye Izuba, nyuma y’icyiswe 1I/ʻOumuamua cyagaragaye mu 2017.
3I/ATLAS ibarwa nk’ibivunguka wagereranya n’ibinonko [comets], biba bidafashwe n’imbaraga za rukuruzi z’inyenyeri runaka, ahubwo binyura mu isanzure bigenda.
3I/ATLAS ifite ubugari bwa kilometero 20, ikaba yarabonywe igendera ku muvuduko wa kilometero 245.000 ku isaha, bituma iba ikintu cyihuta cyane mu bimaze kugaragara byose muri système solaire.
Abashakashatsi bavuga ko 3I/ATLAS ifite imyaka igera kuri miliyari 7, bivuze ko yabayeho mbere y’Izuba.
Abahanga mu bya siyansi batekereza ko 3I/ATLAS ari ‘comet’ nini yabayeho, kuko mu ishusho yayo bigaragara nk’aho ifite umurizo munini ugaragara nk’urubura, kubera ko ishobora kuba yaregeranye n’Izuba.
Ku rundi ruhande ariko hari abashakashatsi bake bavuga ko bishoboka ko yaba ari ikivejuru kubera imigendere yacyo mu isanzure, ndetse ikaba itazigera yegera Isi yacu.

Tanga igitekerezo