Bakusanya inkunga bakayiha abatishoboye

Love Ministry Rwanda mu bikorwa byo gufasha no kwita ku batishoboye

Umuryango udaharanira inyungu ‘Love Ministry Rwanda’ ukomeje gukora byinshi byiganjemo gufasha abantu b’ingeri zinyuranye mu rwego rwo kugira ngo bamererwe neza mu mibereho yabo ya buri munsi.
Uyu muryango kugeza ubu ubarizwa mu Karere ka Rubavu,bimwe mu bikorwa by’urukundo ukora, higanjemo nko : Gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana batishoboye, kugosha abana n’abakuru badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira izo serivise,gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, gusura abarwayi kwa muganga, kugaburira abana bato bari mu muhondo bakabona indyo yuzuye ndetse no gutanga imyambaro ku bayikeneye.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Ubuvumbuzi , Umwe mu banyamuryango ba Love Ministry Rwanda, Gaciro Vital yavuze ko bishimira intambwe bamaze gutera gusa ko habonetse inkunga yisumbuye batangira gufasha n’abandi bo mu tundi turere.
“Kugeza uyu munsi nta bandi baterankunga twari twabona. Ni imbogamizi ikomeye ndetse ituma ibikorwa byo gufasha abandi batishoboye bari hirya no hino mu gihugu tutabageraho.” Niko Gaciro yavuze.
Love Ministry Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu watangiye mu mwaka 2023 ukaba ufite gahunda yo kugera ahantu hose mu ntumbero yo gusakaza urukundo mu nyokomuntu yose iri ku isi.
Dore telefone wahamagara ushatse kugira icyo ukora cyangwa kumenya byinshi +250 787 283 468.