TCL mu nzira yo gutanga andi masomo ku bifuza kumenya Ikidage
Training Center of Languages (TCL) ishuri rimaze kuba ikimenyabose mu gutanga ubumenyi bwo kwandika ndetse no kuvuga Ikidage, bagiye kongera kwakira abanyeshuri bashya bifuza kwiga mu cyiciro cya A1. Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’itangazo ryanyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubu bari kwandika ababyifuza mu gihe amasomo yo azatangira ku itari ya 01 Gashyantare 2026. Iyo ukeneye kwiyandikisha wishyura amafaranga ibihumbi icumbi.
Uwiyandikisha aba afite uburenganzira bwo guhitamo kwiga amasaha yifuza mu byiciro bya mu gitondo, amanywa ndetse na nimugoroba. Abiga mu gihe cya mu gitondo batangira saa saa mbiri kugeza saa sita, abo ku manywa ni ukuva saa saba n’igice kugeza saa kumi n’imwe n’igice, uwahisemo kwiga ku mugoroba we ni ukuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa mbiri n’igice mu gihe abiga mu mpera z’icyumweru(weekend) biga kuva saa mbiri kugeza saa cyenda.
Uretse amasomo atangirwa muri TCL, abakeneye inama ziherekejwe n’amakuru yo kujya kuba, kwiga cyangwa gukorera mu Budage barabibaha. Training Center of Languages haherereye mu murenge wa Nyundo-Rubavu winjiye neza neza aho ishuri ry’ubumenyingiro rya Rubavu Technical College-TSS rikorera(hari abahita kuri Hoteleri). Nimero wahamagara ukeneye kumenya andi makuru yisumbuye ni +250 788 653 350.














Tanga igitekerezo