Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buratangaza ko intare zimaze imyaka irindwi zigejejwe mu Rwanda kuri ubu ziyongereye aho zisigaye zirenga 50, ibi ngo bituma umuntu wifuza gusura iyi Parike ayivamo abonye iyi nyamaswa iri muri eshanu zikomeye ku Isi.
Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza Pariki n’abaturage, Ishimwe Fiston, yatangaje ko byagize uruhare mu kwiyongera k’ubukerarugendo.
Ati “Ubukerarugendo bwariyongereye cyane aho nko kuva mu 2015 twagiraga abakerarugendo ibihumbi 25 ariko mu 2019 bageze ku bihumbi 49, mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 baragabanutse baba ibihumbi 20 ariko ubu muri uyu mwaka wa 2022 tumaze kwakira abarenga ibihumbi 30 kandi umwaka nturarangira.”
Ishimwe Fiston yavuze ko uku kwiyongera kw’abasura Pariki y’Akagera kwatumye n’urwunguko baha abaturage ruva kuri miliyoni 200 Frw babonaga muri 2015, rugera kuri miliyoni zirenga 500 Frw muri uyu mwaka wa 2022.
Yavuze ko banashyizeho imikino ihuza utugari twose dukora kuri iyi Pariki mu gikombe cyiswe Lion Cup kigamije kubafasha gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo babereke ibyiza Intare zituma Leta ibagezaho bakanaboneraho umwanya wo gukebura ababa bashaka kuzihiga ngo bazice.
Ati “Ubu tumaze imyaka irindwi dutegura imikino ku bagore n’abagabo tugamije kubereka ibyiza izi Ntare zatumye tugeraho, amakipe ya mbere tuyahemba ibifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw, muri iki gikorwa dusaba abaturage kubera Pariki ijisho bagatanga amakuru ku gihe ku bantu baba bashaka kujya guhiga izi Ntare.”
Nsabimana Evariste utuye mu Kagari ka Ndama yavuze ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima ruyirimo.
Ati “ Nk’ubu twubakiwe inzu y’ibyariro mu Kagari ka Ndama, iyo ubukerarugendo butiyongera ntitwari kubona iyo nzu kandi idufatiye runini cyane.”
Sezibera Léonard utuye mu Mudugudu wa Mwulire mu Kagari ka Kiyovu hafi ya Pariki y’Akagera, yavuze ko benshi mu baturage bamaze kubona inyungu zo kugira uruhare mu kubungabunga iyi Pariki.
Turikumwe Emmanuel utuye mu Murenge wa Ndego we yagize ati “ Aho bazaniye izi ntare maze kwinjira muri Pariki inshuro ebyiri njya kuzisura kandi nta mafaranga ntanze, urumva niba bampa umwanya nkajya kuzisura, abakerarugendo banyuranye nabo bakaza bikanatuma batwubakira amavuriro tukanabona amazi ntabwo nabirengaho ngo njye kuzihiga.”
Muri uyu mwaka biteganyijwe ko imishinga 18 y’abaturage baturiye Pariki y’Akagera mu turere dutatu ikoraho turimo Kayonza, Gatsibo na Nyagatare izaterwa inkunga ya miliyoni 512 Frw aturuka ku kubasangiza urwunguko ruba rwabonetse.
Tanga Igitekerezo